Blog

  • Nyabugogo: Umutekano wakajijwe mu nyubako y’Inkundamahoro mu gukumira abahiyahurira – #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Inkundamahoro bukajije umutekano nyuma y’aho ku wa Gatatu tariki ya 18 kanama 2021, umukarani agerageje kwiyahura asimbukiye mu igorofa ya mbere y’iyi nyubako Imana igakinga ukuboko.

    Zimwe mu ngamba ubu buyobozi bwafashe zirimo kongera umubare w’abasekirite bose banahabwa ibyombo kugira ngo bajye bahana amakuru vuba vuba igihe babonye umuntu ushaka kwiyahura.

    Ubuyobozi bw’Inkundamahoro bwanabujije abantu bose bakorera muri iri soko n’abajya kurihahiramo kwegera ibyuma byashyizwe ku rubaraza rwo kuri buri gorofa ku buryo uri kurenga kuri ayo mabwiriza ari guhita acibwa amande.

    Basabye kandi polisi ko yajya yohereza abapolisi bake babafasha.

    Hanashyizweho ba mutwarasibo muri buri tsinda ry’abacuruzi bahabwa imyenda itukura bakaba bashinzwe kujya babuza abantu kwegera ibi byuma bizwi nka ‘garde-fous’.

    Umuyobozi w’Isoko ry’Inkundamahoro, Niyonshuti Rwamo Emile yabwiye IGIHE ko bakajije ingamba z’umutekano kugira ngo birinde ko hari undi muntu wakongera kuhiyamburira ubuzima.

    Ati “Ubu twafashe izindi ngamba zo gukaza umutekano kugira ngo hatazongera kwiyahurira umuntu, ubu tuzajya dukora ubugenzuzi buhoraho kandi ubu nta n’umuntu wemerewe guhagarara ku mabaraza kuri ibi byuma biri ku mpande z’iyi nyubako kandi birarebwa n’ushinzwe umutekano na ba mutwarasibo.”

    Yongeyeho ko bongereye umubare w’abasekirite n’uwabakorerabushake ku buryo ubu bafite abagera kuri 60 kugira ngo barusheho kugenzura umutekano wo muri iyi nyubako.

    Umukecuru w’Umutwarasibo muri iri soko ry’inkundamahoro unarikoramo witwa,Uwihirwe Clementine yagize ati “ Twabyishimiye cyane kuko natwe byari bimaze kuturenga. Kuba ubuyobozi bwabujije abantu kujya bahagarara kuri biriya byuma bareba hasi ni byiza kuko bizatuma nta uza kongera kuza kuhiyahurira.”

    Abakorera muri iri soko bavuze ko bishimiye izi ngamba zashyizweho mu gukumira abantu baza kwiyahurira muri iyi nyubako. Mu bihe bitandukanye, kuri iyi nyubako hagiye humvikana abantu bahiyahuriye.

    Abasekirite bari kubuza abaturage guhagarara ku byuma bifashe ku nyubako y’Inkundamahoro

    Abatwarasibo bahawe imyenda ibaranga, nabo bashinzwe kugenzura abandi bacuruzi n’abakiriya babo bababuza guhagarara ku byuma biri ku nkuta z’iyi nyubako

    Umutekano wakajijwe kuri iyi nyubako

    source : https://ift.tt/3zgg0Di

  • Abafite ubumuga barifuza gufashwa kubona inkingo za Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye no kubaka ubushobozi mu Bumwe Nyarwanda bw’Abafite Ubumuga, Mukarusine Claudine, yabwiye Newtimes ko bacye mu bafite ubumuga ari bo bamaze kugerwaho n’inkingo za Covid-19.

    Yagize ati “Ibi biterwa n’uko bamwe baba bari mu ngo badashobora kugera ku bigo nderabuzima cyangwa ahandi hatangirwa inkingo, ariko bamwe barabisobanuriwe ko batari mu cyiciro cy’imyaka y’abaturage bagenewe inkingo.”

    “Benshi bafite ibibazo by’ubuzima bishobora gutuma bandura kimwe n’abandi bose. Hamwe n’abafatanyabikorwa bacu, tuzakomeza kubakorera ubuvugizi kugira ngo babone inkingo.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga, Emmanuel Ndayisaba, yavuze ko bari gukora ibishoboka kugira ngo abafite ubumuga bakingirwe byihutirwa.

    Ati “Mbere inkingo zari nke ariko ubu ziri kugenda ziboneka. Twemeranyijwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima ko zizahabwa buri muntu mu bafite ubumuga uhereye ku myaka 15 kandi tuzagerageza kubasanga mu ngo zabo bakingirwe.”

    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuvuzi rusange, Dr Mpunga Tharcisse, yavuze ko abafite ubumuga bari mu cyiciro cy’abafite intege nke bakwiye guherwaho mu ikingira.

    Ati “Twatangiye gukingira urugo ku rundi, muri ubwo buryo n’ingo zabo tuzazigeraho. Iyi gahunda yatangiriye i Kigali ariko turateganya kuyikomeza no mu bindi bice by’igihugu.”

    Nubura mu Rwanda habarurwa abafite ubumuga basaga ibihumbi 400 bafite kuva ku myaka itanu kuzamura.


    source : https://ift.tt/3D2NCH7

  • Ngororero: Bafashwe bacyekwaho kwambura abaturage babizeza ko hari umushinga uzabafashiriza abana – #rwanda #RwOT

    Aba bombi bashukaga abaturage bababwira ko hari umushinga wabatumye kwandika abana ngo uzabafashe kwiga, umubyeyi kugira ngo bamwandikire umwana mu bazafashwa n’uwo mushinga yagombaga kubanza kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Bitanu.

    Bafatiwe mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Gatumba, Akagari ka Rusumo, Umudugudu wa Mukaragata.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kw’abo bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Yagize ati” Bariya bantu bashukaga bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Bwira na Gatumba yo mu Karere ka Ngororero. Kugira ngo abo babyeyi babyizere, bariya bacyekwaho ubwambuzi babwiraga ababyeyi ko hari umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cyo mu Murenge wa Bwira bafatanije kwandika abo bana. Bamwe mu babyeyi bahamagaye umuyobozi w’iryo shuri barabimubaza nawe amaze kumva ko hari abantu bagenda bamwiyitirira bakora ibyaha, ashaka nimero za telefoni z’abo bantu aziha Polisi itangira kubashakisha.”

    CIP Karekezi yakomeje avuga ko Polisi yahamagaye abo bantu bacyekwaho kwambura abaturage, tariki ya 18 Kanama 2021 baje kubageraho babasanga mu Murenge wa Gatumba.

    Abo baturage bamaze gufatwa barabyemeye bemera no kuzasubiza abo babyeyi amafaranga yabo.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yongeye kwibutsa abaturage ko ubwambuzi bushukana ndetse no kwiyitirira urwego udakorera ari ibyaha, uwo urukiko rubihamije abihanirwa hakurikijwe amategeko.

    Yibukije abaturage ko bagomba kwitondera ababashuka kuko abafatanyabikorwa ba Leta bagira inzira banyuramo zizwi.

    Ati “ Icyo tumenyesha abaturage ni uko iyo hari umufatanyabikorwa uje mu Rwanda anyura mu nzego z’ubuyobozi ndetse izo nzego zikamenya abakeneye gufashwa kurusha abandi.Bariya ibyo bakoze ni ubwambuzi bushukana kandi biyitiriye inzego badakorera.”

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gatumba kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Ingingo ya 281 ivuga ko Umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubitiye ububasha, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Bafashwe babeshya abaturage ko hari umushinga bababoneye uzajya ubafashiriza abana

    source : https://ift.tt/3B27Z5H

  • Ku Nkundamahoro hashyizweho ingamba zikarishye nyuma y’uko hiyahuriye umuntu wa 3…Uregera Garde-Fou ugacibwa amande #rwanda #RwOT

    Uwavuzwe cyane ubwo yahiyahuriraga, ni Umunyamategeko Me Bukuru Ntwali wiyamburiye ubuzima mu gitondo cyo ku ya 02 Kamena 2021 ubwo yasimbukaga aturutse mu igorofa ya kane agahita ahaziga ubuzima.

    Mu cyumweru gishize ku wa Gatanu tariki 13 Kanama 2021, undi muntu witwa Twibanire Emmanuel na we yiyahuye asimbutse mu igorofa ya gatanu na we agahita ahasiga ubuzima.

    Hatashira icyumweru, undi muntu usanzwe ari umukarani na we yasimbutse aturutse mu igorofa ya kabiri y’iriya nkubako y’Inkundamahoro ariko we Imana ikinga akaboko ntiyapfa ariko yarakomeretse bikabije.

    Ibi bikorwa byo kwiyahura byanagarutsweho na benshi bagiye babitangaho ibiterekezo bimwe byananenzwe.

    Senateri Emmanuel Havugimana wagize icyo abivugaho, yabanje gutangaza ko inyubako zigeretse zikwiye gushyirwaho ibyuma birebire bituma abantu batabasha gusimbuka bityo ngo bigatuma abantu batiyahura basimbutse amagorofa ahubwo bagakoresha ubundi buryo.

    Ubuyobozi bwa ririya soko bwashyizeho ingamba zikomeye zo kurinda ko hariya hantu hakomeza kubera ibikorwa byo kwiyahura aho bwongereye umubare w’abahacungira umutekano.

    Aba bacunga umutekano banahawe ibikoresho by’ikoranabuhanga bizwi nk’ibyombo byo kujya bahanahana amakuru mu gihe babonye umuntu ushaka kwiyahura.

    Ubuyobozi bw’iri soko kandi bwababujije abantu kwegera ibyuma bitangira abantu bizwi nka Garde-fou ndetse ngo uri kwegera ibyuma byashyizweho acibwa amande.

    Niyonshuti Rwamo Emile uyobora Inkundamahoro, yagize ati 'Ubu tuzajya dukora ubugenzuzi buhoraho kandi ubu nta n’umuntu wemerewe guhagarara ku mabaraza kuri ibi byuma biri ku mpande z’iyi nyubako kandi birarebwa n’ushinzwe umutekano na ba mutwarasibo.'

    Ubuyobozi bwa ririya soko kandi bwashyizeho ba Mutwarasibo mu matsinda y’abacuruzi ndetse banahawe impuzankano ibaranga bazajya babuza abantu kwegera turiya twuma.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Ku-Nkundamahoro-hashyizweho-ingamba-zikarishye-nyuma-y-uko-hiyahuriye-umuntu-wa-3-Uregera-Garde-Fou-ugacibwa-amande

  • Kwipimisha no kuba warakingiwe COVID-19 ni bimwe mu bizibandwaho kugirango abafana bazitabire imikino Nyafurika ya Baskeball na Volleyball izabera muri Kigali Arena #rwanda #RwOT

    Mu nyubako ya Kigali Arena iherereye mu mugi wa Kigali hateganyijwe kuzaberamo imikino y'amarushanwa atandukanye yo ku rwego Nyafurika, icyari kitezwe cyane ni ukumenya neza niba koko abafana bazitabira iyo mikino, kugeza ubu igisubizo ni yego, kuko abategura aya marushanwa bemeje ko abafana bazitabira iyi mikino.

    Uhereye ku itariki ya 24 Kamena 2021, mu Rwanda harabera irushanwa Nyafurika ry'umukino wa Basketball rizwi nka Afrobasketball rigomba guhuza ibihugu 15 biturutse ku mugabane wa Afurika ndetse n'u Rwanda ruzakira iyi mikino, ishyirahamwe ry'umukino w'intoki mu Rwanda FERWABA bamaze gutangaza ko abafana bemerewe kwinjira muri iyi mikino.

    Nk'uko byatangajwe na Jabo Landry, umwe mubayobozi bashinzwe gutegura iri rushanwa rya Afrobasketball yatangaje ko Kigali Arena izakina abafana 5 000 mu gihe iyi nyibuka yari isanzwe yakira abantu ibihumbi icumi.

    Kimwe n'ishyirahamwe ry'umukino w'intoki wa Volleyball nabo batangaje ko mu irishanwa Nyafurika ry'abagabo ndetse n'abagore rizabera naryo muri Kigali Arena guhera ku itariki ya 5 Nzeri 2021, nabo bemeje ko abafana bazitabira iri rushanwa.

    Icyo aya mashyirahamwe yombi ahuriyeho ku birebana no kwitabira iyi mikino haza abafana, ni uko abafana bazitabira iyi mikino bagomba kuba barakingiwe icyorezo cya COVID-19 byibuze urukingo rumwe ndetse no kuba wapimwe Koronavirusi ibisubizo bigaragaza ko uri muzima.

    Kugeza ubu amakipe y'igihugu akomeje kwitegura, by'umwihariko ku ruhande rw'u Rwanda mu mukino wa Basketball, Misiri yaraye ikinnye umukino wa gishuti n'u Rwanda birangira Misiri itsinze u Rwanda amanota 71 kuri 69.

    Muri Volleyball ho bakomeje umwiherero aho mu bagabo kugeza ubu umwiherero urimo abakinnyi 20 naho ku ruhande rw'abagore bo barimo ari 18.

    The post Kwipimisha no kuba warakingiwe COVID-19 ni bimwe mu bizibandwaho kugirango abafana bazitabire imikino Nyafurika ya Baskeball na Volleyball izabera muri Kigali Arena appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kwipimisha-no-kuba-warakingiwe-covid-19-ni-bimwe-mu-bizibandwaho-kugirango-abafana-bazitabire-imikino-nyafurika-ya-baskeball-na-volleyball-izabera-muri-kigali-arena/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kwipimisha-no-kuba-warakingiwe-covid-19-ni-bimwe-mu-bizibandwaho-kugirango-abafana-bazitabire-imikino-nyafurika-ya-baskeball-na-volleyball-izabera-muri-kigali-arena

  • Urubyiruko rw’abakorerabushake: Uruhare rwabo mu kurwanya COVID-19 ni ntagereranywa (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari bamwe mu baturage babonaga abantu bambaye utu jillets turiho ibirango bya Polisi n’Umujyi wa Kigali bakabikanga. Ese urubyiruko rw’abakorerabushake ni bantu ki?

    Kigali Today yaguteguriye icyegeranyo gikurikira ku ruhare rukomeye rw’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gufasha Abanyarwanda kubahiriza no gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda COVID-19, no mu bindi bikorwa bigamije iterambere ry’igihugu.

    Bikurikire muri iyi video:

    source : https://ift.tt/3mx1vb5

  • Abakunzi ba Volleyball bemerewe kuzareba igikombe cya Afurika kizabera mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe mu minsi ibiri ishize hari hemejwe ko abafana bemerewe kuzareba imikino ya AfroBasket izabera mu Rwanda guhera ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha, ubu hari hatahiwe abakunzi b’umukino wa Volleyball.

    Iyi mikino ya Volleyball izabera muri Kigali Arena
    Iyi mikino ya Volleyball izabera muri Kigali Arena

    Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB” ryamenyesheje abakunzi b’umukino wa Volleyball ko bemerewe kureba imikino y’igikombe cya Afurika mu bagabo n’abagore kizabera mu Rwanda mu byumweru bibiri biri imbere.

    Nk’uko bigaragara mu itangazo, hashyizweho amabwiriza abifuza kureba iyi mikino bazakurikiza, harimo kuba waripimishije COVID-19 mu masaha 48 no kuba byibuze warafashe urukingo rumwe.

    Nyuma ya Basketball, bwa mbere abakunzi ba Volleyball nabo bagiye kurebera imikino muri Kigali Arena
    Nyuma ya Basketball, bwa mbere abakunzi ba Volleyball nabo bagiye kurebera imikino muri Kigali Arena

    Iri rushanwa rizabera muri Kigali Arena kugeza ubu mu bagabo rizitabirwa n’ibihugu 20 ndetse na 16 mu bagore, aho mu bagabo bazakina kuva tariki 05 kugera 16/09, naho abagore bakazakina kuva taliki 10 kugera taliki 20/09/2021.


    source : https://ift.tt/2W36kOw

  • Afghanistan: Aba Taliban 'barimo guhiga abantu umuryango ku wundi'-Raporo ya UN #rwanda #RwOT

    Iyo nyandiko ivuga ko intagondwa ziri kugenda umuryango (urugi) ku wundi zishakisha abo zigambiriye ndetse zinashyira ku nkeke abo mu miryango yabo.

    Uyu mutwe ugendera ku mahame akakaye yiyitirira idini ya Islam wagerageje guhumuriza Abanya-Afghanistan kuva wafata ubutegetsi, usezeranya ko “nta kwihorera” kuzabaho.

    Ariko hari ubwoba ko aba Taliban bahindutse gacye gusa ugereranyije no ku gihe cy'ubutegetsi bw'urugomo bwabaranze mu myaka ya 1990.

    Uko kuburira kwa ONU ko aba Taliban barimo kugambirira “abakoranye” na OTAN na leta ya Afghanistan yari iriho, gukubiye mu nyandiko y'ibanga y'ikigo RHIPTO Norwegian Center for Global Analyses, gikorera ubutasi ONU.

    Christian Nellemann, ukuriye itsinda ryakoze iyo raporo, yabwiye BBC ati:

    “Hari umubare munini w'abantu ubu barimo kwibasirwa n'aba Taliban kandi inkeke babashyiraho iragaragara neza”.

    “Biranditse ko mu gihe cyose batabishyikirije, aba Taliban bazata muri yombi banacire imanza, bahate ibibazo kandi bahane abo mu miryango yabo mu izina ry'abo bantu”.

    Bwana Nellemann yaburiye ko umuntu uwo ari we wese uri ku rutonde rw'umukara rw'aba Taliban ari mu byago bikomeye, kandi ko hashobora kubaho kwica abantu mu kivunge.

    Ibihugu bikomeye by'amahanga bikomeje ibikorwa byo guhungisha abaturage babyo bibakura muri Afghanistan.

    Umutegetsi wo muri OTAN kuri uyu wa gatanu yavuze ko abantu barenga 18,000 bamaze guhungishwa mu minsi itanu ishize bakuwe ku kibuga cy'indege cy'i Kabul.

    Abandi bagera ku 6,000, muri bo harimo abahoze ari abasemuzi b'ingabo z'amahanga, biteguye guhungishwa n'indege bitarenze mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu.

    Intego ni ugukuba kabiri ibikorwa byo guhungisha mu mpera y'iki cyumweru, nkuko uwo mutegetsi yabivuze.

    Hanze y'ikibuga cy'indege hakomeje kuba akavuyo. Aba Taliban bakomeje gutambamira Abanya-Afghanistan bagerageza guhunga. Hari videwo igaragaza umwana arimo guherezwa umusirikare w'Amerika.

    Mu yandi makuru:

    Mu mijyi myinshi habaye indi myigaragambyo yo kwamagana aba Taliban. Mu murwa mukuru Kabul, abigaragambya bazunguje ibendera ry'igihugu, mu gihe amakuru avuga ko hari abigaragambya biciwe mu mujyi wa Asadabad;

    Umwe mu bapfuye ahubutse ku ndege y'Amerika yavaga i Kabul yamenyekanye ko ari Zaki Anwari, wari ufite imyaka 19, wakiniye ikipe y'umupira w'amaguru y'ingimbi ya Afghanistan;

    Aba Taliban ubu bigaruriye imodoka z'intambara zibarirwa mu bihumbi zakorewe muri Amerika, indege ziri hagati ya 30 na 40, ndetse n'umubare munini w'imbunda nto, nkuko abategetsi bo muri Amerika babibwiye ibiro ntaramakuru Reuters.

    Ku cyumweru ni bwo aba Taliban bigaruriye Kabul, nyuma yo gufata ibindi bice bitandukanye, mu gihe ingabo z'amahanga zari zimaze kuva mu gihugu.

    Iyo ntsinzi isubije uyu mutwe ku butegetsi nyuma y'imyaka 20 yari ishize ubuhiritsweho n'ingabo z'amahanga zirangajwe imbere n'Amerika.

    Mu gihe cya mbere uyu mutwe wari uri ku butegetsi, cyaranzwe n'ibikorwa by'ihohotera byinshi, kwica abantu mu ruhame ndetse no guca abagore mu kazi.

    Ariko mu kiganiro cya mbere uyu mutwe wagiranye n'abanyamakuru muri iki cyumweru nyuma yuko wisubije Afghanistan, wakoresheje imvugo yo gutanga ihumure, usezeranya ko uburenganzira bw'abagore buzubahirizwa “mu rwego rw'amategeko ya kisilamu”.

    Amakuru avuga ko aba Taliban basezeranyije kudahatira abagore kwambara 'burka' – umwitandiro ugizwe n'umwambaro umwe ubapfuka mu maso n'igice gisigaye cy'umubiri. Ahubwo, ngo bikaba itegeko kwambara 'hijab' – umwitandiro wo mu mutwe.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/afghanistan-aba-taliban-barimo-guhiga-abantu-umuryango-ku-wundi-raporo-ya-un

  • Kwizera Olivier yongeye kuvugisha benshi kubera amashusho ye n’umukobwa wafungishije Davis D #rwanda #RwOT

    Umunyezamu Kwizera Olivier yongeye kuvugisha benshi nyuma y’amashusho ye yagiye hanze agirana ikiganiro ‘Live’ kuri Instagram na Manzi Shallon wigeze gufungisha abahanzi barimo Davis D.

    Mu ijoro ryakeye nibwo uyu munyezamu wahamagawe mu ikipe y’igihugu benshi batabyemeranywaho bitewe n’ibihe yari amazemo iminsi, yakoranye ikiganiro n’uyu mukobwa.

    Iki kiganiro byatangiye uyu mukobwa ari we uri live, aririmba nyuma Kwizera Olivier amusaba ko bafatanya(join), undi arabyemera bakomeza kuririmba.

    Ibi byatumye abantu bongera kwifatira ku gahanga uyu munyezamu uri mu mwiherero w’Amavubi bitaravuzweho rumwe, hari nyuma yo gufungwa azira ibiyobyabwenge, ndetse na nyuma yo gufungurwa ahita asezera ruhago, yaje kwisubiraho ku cyemezo cye ari nabwo yahise ahamagarwa mu ikipe y’igihugu.

    Umunyamakuru Sam Karenzi abinyujije kuri Twitter ye yashyizeho agace kamwe k’aya mashusho, gaherekezwa n’amagambo agira ati “ibi harya nibyo bita ngo “Gushya”, ubu umwiherero w’Amavubi hahiye? Sha iyi Mali tugiye guhura irambabaje tuzayinyagira kuko iyi myiteguro ntisanzwe.”

    Iki gitekerezo cyasembuye ibitekerezaho bya benshi aho bamwe bagiye bavuga ko uyu munyezamu arimo asabwa ibyo adafite bakwiye kumureka, ni mu gihe abandi bo bavuze ko mu mwiherero w’Amavubi atari muri Gereza, ko baba bagomba kuruhura mu mutwe.

    Ibi harya nibyo bita ngo 'Gushya'? Donc ubu camp y’ #Amavubi yahiye? Sha iyi #Mali tugiye guhura irambabaje tuzayinyagira kuko iyi myiteguro ntisanzwe. @FERWAFA @Rwanda_Sports pic.twitter.com/BvhpXcLORV

    — Sam Karenzi (@SamKarenzi) August 20, 2021

    Umunyamakuru Jah d’Eau Dukuze we ntabibona kimwe na mugenzi we Sam Karenzi kuko na we abinyujije kuri Twitter yavuze ko mu mwiherero w’Amavubi atari muri Gereza ku buryo abakinnyi bataruhura mu mutwe.

    Yagize ati “ariko rero mu mwiherero w’ikipe y’igihugu si Gereza, umuntu afite uburenganzira bwo kuruhuka mu gihe cyose atishe imyitozo. Turi kwiyicira abakinnyi bacu. Ubanza duhora turekereje tubashakaho amakosa nk’aho umukino ari ejo.”

    Uyu munyezamu umukobwa baganiraga aherutse gufungisha abahanzi barimo Davis D bashinjwa ko baryamanye na we ataruzuza imyaka y’ubukure.

    Bakoranye ikiganiro Live baririmba

    Kwizera Olivier yongeye kuvugisha benshi

    Shallon Manzi ni umukobwa umaze kumenyerwa mu myidagaduro

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kwizera-olivier-yongeye-kuvugisha-benshi-kubera-amashusho-ye-n-umukobwa-wafungishije-davis-d

  • #COVID19: Mu Rwanda abantu 16 bitabye Imana, abarembye ni 42 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu 16 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 996. Abitabye Imana ni bagore 8 n’abagabo 8.

    source : https://ift.tt/3mgXJSK