Blog

  • Nyanza: Malaria yagabanutseho 90% mu myaka ibiri kubera ingamba zo kuyihashya – #rwanda #RwOT

    Byavuzwe kuri uyu wa Gatatu n’umukozi muri RBC mu ishami rishinzwe kurwanya malaria, Munyakanage Dunia, ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo gutera umuti wica imibu mu nzu z’abaturage mu Karere ka Nyanza.

    Yagize ati “Mu mwaka wa 2018 mu kwezi k’Ukuboza hagaragaye abantu ibihumbi 44 muri aka karere barwaye malaria, ariko mu Ukuboza k’umwaka ushize wa 2020, hagaragaye abarwayi ibihumbi bine gusa. Urumva ko malaria yagabanutseho inshuro zirenga 90% muri aka karere.”

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza babwiye IGIHE ko badaheruka kurwara no kurwaza malaria bitewe no kubahiriza amabwiriza yo kuyirinda bahabwa n’inzego z’ubuzima.

    Nzayino Ephroni wo mu Murenge wa Kigoma ati “Mu rugo rwanjye haheruka malaria mu 2010 kuko ab’iwanjye bose barara mu nzitiramibu kandi iwanjye hahora isuku, nta bidendezi nta bihuru imibu ishobora kwihishamo. Iyi gahunda yo kuduterera umuti nayo yaradufashije cyane.”

    Mukagasarabwe Emertha we yavuze ko mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka hari umwana we warwaye malaria bitewe no kurara mu nzitiramibu yacitse, ariko yahise afata ingamba kandi yiyemeza kutazongera kudohoka.

    Ati “Nahise mujyana kwa muganga baramuvura ndetse mpita musabira n’inzitiramibu nshyashya. Kuba yararwaye malaria byampaye isomo rikomeye ryo kutongera kurangara nk’uko narangaye.”

    Abaturage bo mu Karere ka Nyanza baganiriye na IGIHE bavuze ko bishimiye igikorwa cyo gutererwa mu nzu umuti wica imibu itera malaria kuko wunganira izindi ngamba bafashe mu kuyirinda.

    Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro by’Akarere ka Nyanza, Dr Nkundibiza Samuel, yavuze ko nubwo malaria igenda igabanuka itarashira burundu, bityo ingamba zo kuyirinda zigomba gukomeza.

    Ati “Ikigaragara ni uko igenda igabanuka aho gahunda yo gutera umuti itangiriye ku buryo nidukomeza kubahiriza ingamba zo kuyirwanya izaba amateka. Muri aya mezi ashize y’uyu mwaka tumaze kwakira abarwayi ba malaria bagera ku bihumbi bine mu karere hose kandi abenshi bavurirwa ku bigo nderabuzima kuko baba batarembye.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko igikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera malaria muri ako karere kizagera mu ngo zose zisaga ibihumbi 83 kandi ibyumba byose by’inzu bizaterwamo kugira ngo malaria iranduke burundu.

    Yasabye abaturage kubyitabira borohereza abajyanama b’ubuzima baza kubaterera umuti kugira ngo bigende neza.

    Usibye mu Karere ka Nyanza, igikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera malaria kiri kubera no mu turere twa Gisagara, Nyagatare, Ngoma na Kirehe ariko biteganyijwe ko kizakomereza n’ahandi.

    Abajyanama b’Ubuzima ni bo bakora igikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera malaria mu nzu z’abaturage

    Kuri uyu wa Gatatu mu Karere ka Nyanza hatangijwe igikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera malaria mu nzu z’abaturage

    Umukozi muri RBC mu ishami rishinzwe kurwanya malaria, Munyakanage Dunia, yavuze ko mu karere ka Nyanza malaria yagabanutseho 90% mu myaka ibiri

    Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro by’Akarere ka Nyanza, Dr Nkundibiza Samuel, yavuze ko n’ubwo malaria igenda igabanuka itarashira burundu, bityo ingamba zo kuyirinda zigomba gukomeza

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko igikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera malaria muri ako karere kizagera mu ngo zose zisaga ibihumbi 83

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3zjtePV

  • Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho yashimye imyitozo itangirwa mu Ishuri rya Polisi i Gishari – #rwanda #RwOT

    Commissioner of Police Holomo Molibeli yasuye Ishuri rya Gishari kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Kanama 2021. Ni mu ruzinduko rw’iminsi itanu we n’intumwa ze bari kugirira mu Rwanda.

    Muri iri shuri bakiriwe n’Umuyobozi waryo, CP Robert Niyonshuti, wishimiye kuba bahisemo gusura Polisi y’u Rwanda bakanahitamo gusura Ishuri rya Polisi y’u Rwanda (PTS-Gishari) bakirebera imyitozo ihatangirwa.

    Yagize ati “Uru ruzinduko rwanyu rufite agaciro gakomeye kandi amasezerano y’ubufatanye mwasinyanye na Polisi y’u Rwanda ni ingenzi cyane. Azadufasha kungurana ubumenyi mu bapolisi bacu nk’uko mwaje gusura iri shuri ritanga amahugurwa atandukanye ku bapolisi.”

    CP Niyonshuti yeretse abashyitsi ibice bitandukanye bigize ishuri ry’amahugurwa ariko cyane cyane basuye ahatangirwa imyitozo yo kumasha (range ground) ndetse banasura abapolisi bari mu myitozo ibategura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga Amahoro (FPU).

    Ahakorerwa imyitozo yo kumasha basuye inzu ikorerwamo iyo myitozo ndetse banerekwa ahakorerwa imyitozo nk’iyo ariko noneho yo ikorerwa hanze. Aho hose habaga hari abapolisi bakora imyitozo ijyanye no kumasha (kurasa).

    Commissioner of Police Holomo Molibeli yavuze ko Polisi y’u Rwanda yajyaga ayumva amateka yayo mu bikorwa byayo mu gihugu imbere no hanze y’u Rwanda cyane cyane mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga Amahoro ariko kuri iyi nshuro yagize amahirwe yo kwibonera ahaturuka ibyo bigwi.

    Ati “Najyaga numva mu itangazamakuru n’ahandi hatandukanye abantu baganira ku bigwi bya Polisi y’u Rwanda, najyaga numva ukuntu bavugwaho ubunyamwuga, ikinyabupfura n’umurava bikantera amatsiko yo kubasura. Uyu munsi njye n’intumwa turi kumwe twagize amahirwe yo gusura ahatangirwa imyitozo itandukanye harimo n’abitegura kujya mu butumwa bwa Loni.’’

    Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda ari urwego afatiyeho icyitegererezo. Yavuze ko amasezerano y’ubufatanye Polisi y’u Rwanda yasinyanye na Polisi ya Lesotho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Kanama akubiyemo ibiyanye no guhanahana ubumenyi binyuze mu mahugurwa. Yavuze ko ayo masezerano hari icyo azafasha impande zombi.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Kanama ni bwo Umuyobozi wa Polisi ya Lesotho yatangiye gusura Polisi y’u Rwanda aho ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru yakiriwe na mugenzi we uyobora Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza.

    Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu cya Lesotho, Commissioner of Police, Holomo Molibeli n’intumwa ayoboye basuye Ishuri rya Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rwamagana

    source : https://ift.tt/38fdaTn

  • Vestine na Dorcas basohoye indirimbo Nshya yuzuyemo ubutumwa bwiza nyuma yo gusubira muri MIE[VIDEO] #rwanda #RwOT

    Aba bana basohoye iyi ndirimbo 'Ibuye' nyuma ya Adonai imaze kurebwa n'abarenga miliyoni kuri youtube ya MIE Empire yakunzwe n'abatari bake kuva ikimara gusohoka kuko ukwezi kumwe imaze isohotse imaze gutangwaho ibitekerezo birenga 1900.


    Umuvugizi wa MIE , Irene Murindahabi maze Iminsi ateguza abantu batandukanye kwifata amashusho bari kubyina igisirimba bashaka mu bukangurambaga yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga ze yise 'Ibuye' ntihagire umenya ibyo yari yashatse gusobanura.

    Vestine na Dorcas hamwe n'umujyanama wabo Irene Murindahabi bakimara gushyira umukono ku masezerano

    MIE Empire ya Irene Murindahabi niyo yafashije aba bahanzi kazi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuva bagitangira kugeza abanyarwanda babamenye mu ndirimbo zakunzwe zirimo nka Nahawe Ijambo, Papa n'izindi, ubu bakaba ari bamwe mu bahanzi bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakunzwe cyane.

    Iyimvire aka karirimbo keza

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/vestine-na-dorcas-basohoye-indirimbo-nshya-yuzuyemo-ubutumwa-bwiza-nyuma-yo

  • Bite bya Kwizera Olivier muri Rayon Sports utari ubutse amasezerano ye #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu umunyeza Kwizera Olivier avuga ko amasezerano y’umwaka yasinyiye Rayon Sports wasojwe, ni mu gihe iyi kipe yo ivuga ko agifite amasezerano azageza muri 2023, uyu munsi biteganyijwe ko impande zombie ziri buhure.

    Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo Kwizera Olivier yatangaje ko asezeye umupira w’amaguru hari ibindi agiye gukora.

    Nyuma yo kugaruka yisubiyeho ku cyemezo cye nibwo impaka zabaye nyinshi, aho uyu musore wari uzi ko yasoje amasezerano ye yabwiwe ko agifite amasezerano y’iyi kipe bityo ko ikipe imwifuza igomba kuvugana Rayon Sports.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Kwizera Olivier yasinye aya masezerano ari mu rurimi rw’igifaransa atasobanukiwe neza n’ibyo avuga, bivuze ko atasobanukiwe neza nayo.

    Andi makuru avuga ko na nyuma yo gusinya atigeze ahabwa kopi y’amasezerano ye ngo ayibike, amasezerano ye yose abitswe na Rayon Sports.

    Nyuma y’izi mpaka biteganyijwe ko uyu munsi Kwizera Olivier agomba kwicarana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bakaganira ku bibazo biri muri aya masezerano ye.

    Amasezerano ye ateye ate? Avuga iki?

    Amasezerano ya Kwizera Olivier ari mu rurimi rw’igifaransa, aho uyu munyezamu agongwa n’ingingo ya 3 agace ka mbere n’aka kabiri.

    Kwizera Olivier yasinyiye Rayon Sports muri Nyakanga 2020 asinya umwaka umwe.

    Ingingo ya 3 agace ka mbere(3.1) y’amasezerano ye ivuga ko asinye umwaka(amezi 12) atari umwaka w’imikino (season), aya amasezerano akaba agomba gukurikizwa guhera igihe shampiyona izatangirira(shampiyona yatangiye mu Kuboza 2020 nubwo yasubitswe ariko amasezerano nibwo yatangiye kubahirizwa), bivuze ko amasezerano ya Kwizera ari bwo yatangiye kugira agaciro. Umwaka we yasinye uzarangira mu Kuboza 2021.

    Iyo urebye agace ka kabiri k’iyi ngingo ya 3(3.2) kavuga ko mu gihe umwaka we uzaba urangiye aya masezerano azahita yiyongeraho undi mwaka bidasabye ibindi biganiro bikaba muri condition yakoreragamo (renouvelable automatiquement en même condition).

    Aha bivuze ko amasezerano ye azahita yiyongera bidasabye ko habaho kwicarana kw’impande zombi ngo baganire ku masezerano mashya ahubwo Kwizera azakomeza akazi ahabwa ibyo yahabwaga niba ari ibihumbi 800 yahembwaga azakomeza abihembwe, niba ari miliyoni 7 yahawe asinya nizo azahabwa kuri uwo mwaka. Bivuze ko amasezerano ya Kwizera Olivier azarangira mu Kuboza 2022.

    Kwizwera Olivier ngo amasezerano ye ntayo yari abitse

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bite-bya-kwizera-olivier-muri-rayon-sports-utari-ubutse-amasezerano-ye-avuga-ko-yarangiye

  • Gufata abaturage si wo muti wo kurwanya ubucukuzi butemewe – Guverineri Habitegeko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwagaragaje ko gufata abacukura mu buryo butemewe atari byo bikemura ikibazo
    Ubuyobozi bwagaragaje ko gufata abacukura mu buryo butemewe atari byo bikemura ikibazo

    Guverineri Habitegeko ahamya ko nyuma yo gusuzuma ibibazo biri mu bucukuzi butemewe mu Karere ka Ngorororero, bigaragara ko umuturage ucukura amabuye aba afite uwo ayashyira, kandi uwo ari we uteza ibibazo bityo ko hakwiye guhinduka uburyo bwo guhangana n’abagura amabuye mu buryo butemewe, kuko ari bo bihishe inyuma y’ubucukuzi butemewe.

    Habitegeko avuga ko abayobozi b’inzego z’ibanze na bo bihishe inyuma y’ubwo bucukuzi butemewe kuko bakoreye hamwe n’izindi nzego amakuru agatangwa ibyo bibazo byakemuka kandi abakora ubucukuzi butemwe bagafatwa.

    Agira ati “Imisozi barayangiza, imigezi murabona uko isa, urugomero rwa Nyabarongo rurangirika, mbese twemeranyijwe ko hari ikibazo. Abaturage n’abayobozi tugiye gushyira hamwe imbaraga tukaburwanya kuko igihe umuturage ucukura bimutunze we azabona akazi muri kompanyi zemewe”.

    Guverineri Habitegeko avuga ko gufata abaturage bidahagije ngo ubucukuzi butemewe buhagarare
    Guverineri Habitegeko avuga ko gufata abaturage bidahagije ngo ubucukuzi butemewe buhagarare

    Yongeraho ati “Dutakaza abantu benshi abagwa mu birombe biba, abantu bagura amabuye barazwi twabonye amakuru ko abo bantu bazwi, ubucukuzi buremewe abashaka gucukura nibaze bacukure mu buryo bwemewe, naho bariya baza bashuka abaturage ndababwira ko tugiye kubarwanya”.

    Guverineri Habitegeko avuga ko kwirirwa bafata abaturage nk’abakora ubucukuzi butemewe bidahagije kuko ataribo kibazo ahubwo ikibazo ari abaforoderi baza kugura ayo mabuye bityo ko ingamba zikwiye kuba zifatwa zigomba kuba zirimo no gufata abo baza kugura amabuye.

    Harakekwa na ruswa mu gutuma abagura amabuye badafatwa

    Inzego zitandukanye kandi zagaragaje ko kuba abantu baza kugura amabuye badafatwa baba bakingirwa ikibaba n’abayobozi bamwe na bamwe bigatuma amakuru adatangwa neza cyangwa hakabaho n’ibisa nko gutera ubwoba uwahirahira gutanga amakuru bigatuma abaforoderi bakomeza kwidegembya.

    Aya ni amabuye y
    Aya ni amabuye y’agaciro Polisi iherutse gufatana abaforoderi mu Karere ka Ngororero

    Umuyobozi mukuru wa Kompanyi ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (NMC) mu Karere ka Ngororero, Justin Uwiringiyimana, avuga ko abagura ayo mabuye bayashyira cyangwa bakayagurisha n’abacuruzi b’amabuye y’agaciro mu mujyi wa Kigali ariko ugasanga ntibafatwa nyamara ngo batanakanganye cyane.

    Agira ati “Amabuye bayagurisha kuri kontwari ziyagura mu mujyi wa Kigali zo ziba zemewe, usanga abo bayagura bo badatanga imisoro ku buryo hari abakozi bacu bajya mu bucukuzi butemewe kuko abaforoderi batanga menshi kuko batishyura imisoro. Gusa inzego z’ubuyobozi bw’ibane zidufashije kubarwanya birashoboka”.

    Umwe mu bayobozi b’imidugudu avuga ko amabuye abayagura bazwi kandi abacukura na bo bazwi ahubwo usanga koko habagaho imbaraga nkeya mu kubarwanya rimwe na rimwe nk’iyo hari abahawe amabahasha y’amafaranga nka ruswa, ariko ngo bagiye kwisubiraho bakarwanya abagura amabuye mu buryo butemewe.

    Inzego z
    Inzego z’umutekano n’abayobozi batandukanye basuye ahacukurwa mu buryo butemewe n’amategeko

    Umuyobozo w’akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid avuga ko mu minsi mike haraba hagaragaye impinduka mu gufata abagura amabuye mu buryo butemewe, kugira ngo harwanywe ibibazo bibushamikiyeho birimo imfu z’abagwa mu birombe, no kwangiza ibidukikije.


    source : https://ift.tt/3yh9ISD

  • Ababazwa n’uko amaze imyaka irenga 30 atazi aho se akomoka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muhizi avuga ko yifuza kumenya inkomoko ya se Rutaganzwa Ildephonse no kumenya abavandimwe ba se
    Muhizi avuga ko yifuza kumenya inkomoko ya se Rutaganzwa Ildephonse no kumenya abavandimwe ba se

    Ubwo u Rwanda rwari mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nibwo umubyeyi we Rutaganzwa Ildephonse yishwe icyo gihe Muhizi akaba yari afite imyaka itanu n’amezi icyenda, basigarana na nyina Mukamuhizi Laurence ukomoka mu Karere ka Nyanza.

    Muhizi avuga ko se yakoraga akazi ko ku kubaka amazu, nyina na we akaba yaraje kwitaba Imana mu mwaka wa 2009 ariko akaba atarigeze ababwira inkomoko ya se ku buryo kugeza ubu nta muvandimwe n’umwe wo kwa se yigeze amenya cyangwa ngo amenye aho batuye ku buryo asigaye ababazwa n’uko atazi aho akomoka ndetse akaba atazi n’abavandimwe bahuje amaraso na se umubyara.

    Ati “Kugeza uyu munsi umuryango wo kwa mama ndawuzi, ariko na bo nagerageje kubabaza bambwira ko nta makuru bafite, niko gufata umwanzuro wo kuza kubinyuza mu itangazamakuru hano muri Kigali Today ngo ndebe ko nabasha kuzabonana n’umuryango wo kwa papa, kuko bambwiye ko nta makuru na macye bafite kuri papa kubera ko mama yavukaga i Nyanza yaje i Kigali bisanzwe ashakisha ubuzima jye nahise ncyeka ko ari muri ubwo buryo bahuyemo bose baje gushakisha bikarangira abo bavukana aho i Nyanza batabashije kumenya inkomoko ya papa kuko bo bari i Kigali abandi bari mu Ntara”.

    Abajijwe niba yaragerageje kugera aho yavukiye ngo abaze abo bari baturanye niba nta makuru bafite kuri se, Muhizi yagize ati “Ntabwo nigeze njya kubazayo ariko uko biri kose nanjye uko ngana uku nguku nshobora kuba navuga nti aba bantu bashobora kuba bampa amakuru ariko nararebye nsanga nta makuru babona bitewe n’imibereho y’ubuzima bwariho kuri icyo gihe kuko nta muntu washoboraga gushyikirana n’undi”.

    Kuri ubu Muhizi afite umugore n’abana bane akaba amaze imyaka 11 akora akazi ko kurinda umutekano gusa ngo yifuza kumenya inkomoko ye kuko hari igihe ashobora kuzabibazwa n’abana akabura icyo abasobanurira.

    Ati “Kubaho utazi aho ukomoka ntabwo ari byiza jyewe nafashe icyemezo cy’uko ngomba kuhashakisha n’Imana imfashije nkabasha kumenya umuryango wa papa ahantu uba nkamenyana na bo tukamenyana nk’umuryango nanjye nkitwa ko mfite umuryango wo kwa papa niba na sogokuru bakibaho tukamenyana niba na ba nyogokuru bakibaho tukamenyana niba se hari n’abavandimwe be bavukana tukamenyana nkabona undi muryango.”

    Akomeza agira ati “Niba hari umuryango cyangwa abavandimwe ba Rutaganzwa Ildephone barimo kunyumva bamfasha bakanyiyereka tukabasha kumenyana n’iyo yaba ari abaturanyi cyangwa se abamuzi cyangwa bazi umuryango wo kwa papa bamfasha kumenyana n’umuryango we”.

    Mu gushaka kumenya byimbitse ko n’abavandimwe ba Muhizi bo kwa nyina ntacyo bazi ku nkomoko ya se, Kigali Today yagerageje kuvugana na nyina wabo (Mukuru wa Nyina) witwa Mukanyarwaya Valerie utuye mu Kagari ka Gahondo, Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, na we avuga ko nta makuru yandi afite.

    Yagize ati “Umva nkubwire usibye na Muhizi nanjye ubwanjye ntiwambaza ngo ise avuka hehe kuko numvise ko bashakanye aho i Kigali, numva ngo murumuna wanjye afite umugabo aho i Kigali ni byo nzi gusa nta bindi, ngiye kukubwira ngo nzi aho ise avuka naba nkubeshye, narabasuye pe ariko sininjiye mu buzima bwo kubaza ibyo bintu icyo nzi ni uko yari afite umugabo nkabona yarabyaye ariko nkubwiye ngo ise avuka aha byaba ari ibinyoma kandi nkurahije Imana ihoraho ntabyo nzi pe”.

    Mu makuru macye Muhizi afite ni uko yumvise ko se yakoraga akazi ko kubaka akajya ajya gukorera amafaranga ku buryo ngo yashoboraga kugenda akazagaruka nka nyuma y’icyumweru.


    source : https://ift.tt/3jkKLlk

  • Abaturiye Sebeya bafite icyizere cy’uko itazongera kubangiriza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuva muri 2020 mu turere twa Rutsiro, Ngororero, Nyabihu na Rubavu hatangiye ibikorwa byo kubungabunga icyogogo cya Sebeya.

    Abaturiye uyu mugezi bavuga ko ibikorwa byakozwe mu misozi miremire bigenda bitanga icyizere ko uyu mugezi utazongera kubangiriza.

    Habimana Aron, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo avuga ko batangiye kubona ibitanga icyizere ko Sebeya itazongera kubangiriza.

    Agira ati “Ubundi buri mwaka uyu mugezi wangiriza abawuturiye, umwaka ushize ntawe wangirije cyangwa ngo usenyeye kandi ibikorwa birakomeje birimo gutera ibiti, amaterasi y’indinganire hamwe no gukora ikidendezi kigabanya umuvuduko w’amazi, bikazafasha ko yongera kwihuta akaba yakwangiriza abayituriye”.

    Habimana avuga ko kuba umwaka ushize ntawe Sebeya yangirije bigaragaza ko mu myaka iri imbere ibikorwa byo kwangiza kwa Sebeya bizaba amateka.

    Abaturiye Sebeya bakomeje gukorerwa ibikorwa bibateza imbere bikabahindurira ubuzima birimo guhabwa inka zibafasha kubona amata no kubona ifumbire bashyira mu mirima yabo myinshi yashyizwemo amaterasi y’indinganire.

    Hari amatungo magufi yahawe abaturage, ariko hari ibiti by’imbuto abaturage bahawe mu guteza imbere imirire myiza, byiyongeraho gushyikiriza abaturage imbabura za canarumwe zituma abaturage bashobora kubungabunga ibidukikije.

    Simbizi Cyprien ni umuturage utuye mu Kagari ka Mukondo, avuga ko n’ubwo hashyizweho ibikorwa byo kubungabunga Sebeya ngo byinshi bitanga iterambere ku buzima bw’abaturiye Sebeya.

    source : https://ift.tt/3jh5oyA

  • Kirehe: SEDO afunzwe akekwaho kwaka ruswa abatishoboye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nsengiyumva Jean Damascène avuga ko Manishimwe yafashwe ku wa Gatatu tariki ya 25 Kanama 2021, amasaha y’amanywa akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamugali.

    Uwo muyobozi avuga ko Manishimwe Obed w’imyaka 34 y’amavuko, ibyaha akekwaho yabikoze mu bihe bitandukanye kandi bitakozwe muri uyu mwaka gusa ahubwo haburaga igihe gusa ngo afatwe abiryozwe.

    Avuga ko ibyaha akurikiranyweho harimo kugurisha ubutaka bwa Leta ku muturage bwari bwegereye, washakaga kubusaba Leta kugira ngo ibuhe umwana we.

    Ati “Amakosa yari amaze gukora ni menshi, hari aho yagurishije ubutaka bwa Leta (Igisigara), aho umuturage bwari bwegereye yatekereje kubusaba akabuha umwana we, SEDO amusaba 200,000 frs kugira ngo abumuhe ariko umuturage amubwira ko yabona 180,000Frs aranayamuha, nyuma y’aho byaje kumenyekana arabikenga arayamusubiza”.

    Irindi kosa ngo yambuye umuturage inka yahawe muri gahunda ya Girinka ajya kuyororera iwe ndetse no kwaka abaturage badafite amacumbi ruswa kugira ngo bayahabwe.

    Agira ati “Mu by’ukuri amakosa ateye isoni cyane, yatse umuturage inka ya girinka ajya kuyororera iwe, hari ikindi yakoze aho umuturage utari ufite inzu, aho aba yari yarimutse avuye mu Bugesera, yatse 100,000Frs kugira ngo amushyire ku rutonde rw’abazubakirwa”.

    Umuturage kubera ko yari akennye kandi akeneye n’icumbi ngo yasubiye iwabo mu Bugesera agurisha isambu yari ahafite amuha amafaranga yamwatse ariko mu byiciro bitewe n’uko na we yayabonaga.

    Ati “Yakurikiranye agasambu yasize mu Bugesera k’umuryango arakagurisha agenda amuha ibice ibice, 35,000Frs, 25,000Frs bizakurangira agejeje 90,000Frs, arayamuha ndetse ayamuha binyuze kuri telefone ye kuri Mobile Money”.

    Visi Meya Nsengiyumva avuga ko n’ubwo mu batswe ruswa hagaragaye uwo umwe kuko hari ibimenyetso, ariko atari we wenyine ahubwo hari n’abandi benshi cyane abatishoboye bakeneye amacumbi.

    Agira inama abantu bose bahawe ishingano zo gukorera abaturage, kunyurwa n’ibyo bahabwa ibitari ibyabo bakabizibukira.

    Agira ati “Icyo nasaba bagenzi banjye twahawe izi nshingano ni ukunyurwa n’ibyo duhabwa, ibitari ibyawe rwose ni ukuzibukira, ibitari ibyawe nta mpamvu yo kubitekerezaho no kubitaho umwanya. Ni n’icyubahiro gikomeye kuko hari abadafite uwo mushahara”.

    Nsengiyumva avuga ko Leta ikora ibishoboka byose ikabiha umukozi kugira ngo akorere abaturage, ariko bibabaje kuba hari bamwe batanyurwa na byo nyamara babizi ko hanze hari abandi batabonye ayo mahirwe y’akazi kandi bagakeneye.

    source : https://ift.tt/3mBmUzI

  • Kamonyi: Umuryango utishoboye washyikirijwe inzu nziza wubakiwe na Polisi y'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Iyi nzu iherereye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Musambira, Akagari ka Cyambwe, Umudugudu wa Ruvumura. Iyi nzu ifite n'izindi z'inyongera (Annex) ziri mu gikari, Polisi yazubatse mu gihe kingana n'amezi 4 zitwara amafaranga y'u Rwanda agera muri Miliyoni 18.

    Igikorwa cyo gutaha iyi nzu cyari gihagarariwe n'umuyobozi w'ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage, Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, hari kandi umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Kamonyi , Tuyizere Thadee n'abandi bapolisi bayobora mu Ntara y'Amajyepfo no mu Karere ka Kamonyi.

    Mu ijambo rya CP Munyambo wari uhagarariye Polisi y'u Rwanda yashimiye abaturage b'Akarere ka Kamonyi ndetse n'abayobozi babo ku bufatanye bakomeje kugaragaza mu kurwanya ibyaha ariko cyane cyane ubufatanye bagaragaje kugira ngo inzu y'umuryango wa Sumwiza yuzure.

    Yagize ati” Polisi y'u Rwanda irishimye kandi turanashimira abaturage ba hano twafatanije kugera kuri iki gukorwa cyo kubaka iyi nzu. Ubu bufatanye si ubwa none kuko dusanzwe dufatanya mu bikorwa bitandukanye bijyanye no gukumira no kurwanya ibyaha.”

    CP Munyambo yakomeje agaragaza ko iyi nzu ari imwe mu mazu 30 n'ibindi bikorwa bitandukanye Polisi y'u Rwanda irimo kugeza ku banyarwanda hirya no hino mu gihugu, mu bikorwa byayo ngarukamwaka byahariwe ukwezi kwa Polisi.

    Ati“Ni bimwe mu bikorwa Polisi y'u Rwanda ijya igeza ku baturage buri mwaka. Ni ibikorwa Polisi ifatanyamo n'abaturage nk'ikimenyetso cyo kubegera bagafatanya gukemura ibindi bibazo cyane cyane iby'umutekano.”

    Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thadee yashimiye Polisi y'u Rwanda ku gikorwa cyo kubakira umuryango wa Sumwiza Sylivain, yavuze ko atari ubwa mbere Polisi y'u Rwanda ifasha abaturage.

    Ati” Turashimira Polisi y'u Rwanda ku bikorwa idufasha kenshi, twabagejejeho ubusabe bwo kubakira uyu muryango utishoboye kandi utari ufite aho kuba. Igikorwa Polisi ikoze kiba gikoze neza ari ikitegererezo nk'uko mubona iyi nzu, irakomeye kandi ifite byose umuturage yakenera nk'amazi n'umuriro.”

    Meya Tuyizere yakomeje avuga ko mu kwezi gutaha kwa Nzeri mu Murenge wa Ngamba hazatahwa indi nzu nayo Polisi irimo kubakira utishoboye. Yanavuze ko ayo mazu avuye mu mazu 650 Akarere ka Kamonyi kagomba kubakira abatishoboye muri uyu mwaka wa 2021.

    Umusaza Sumwiza mu ijambo rye yavuze ko utashimira Polisi y'u Rwanda yaba atari umuntu. Yavuze ko ibyiza bigomba gushimwa.

    Ati” Si ubwa mbere Polisi ifashije abatishoboye kandi inahora isigasira ibyagezweho. Iyi nkunga y'inzu n'ibyangombwa byayo turabyishimiye cyane.”

    Sumwiza yakomeje ashimira Polisi y'u Rwanda ariko cyane cyane ashimira Leta y'u Rwanda yaje ihagarariwe na Polisi y'u Rwanda. Yavuze ko Igihugu kimuhaye amasaziro meza.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/kamonyi-umuryango-utishoboye-washyikirijwe-inzu-nziza-wubakiwe-na-polisi-y-u

  • Mutsinzi Ange ntakitabiriye ubutumire bw’Amavubi #rwanda #RwOT

    Myugariro w’umunyarwanda uheruka gusinyira ikipe ya CD Trofense muri Portugal, Mutsinzi Ange Jimmy yamaze gutangaza ko atazitabira ubutumire bw’Amavubi kubera ko yifuza kubanza kumenyera mu ikipe ye nshya.

    Mutsinzi Ange yari mu bakinnyi 39 umutoza Mashami Vincent yahamagaye ashaka kuzakoresha mu mikino ibiri yo mu itsinda E na Mali tariki ya 1 Nzeri muri Maroc na Kenya tariki ya 5 Nzeri mu Rwanda, ni mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

    Uyu musore yahamagawe ari mu Bubiligi ari mu igeragezwa, ku wa Mbere w’iki cyumweru nibwo yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa CD Trofense muri Portugal mu cyiciro cya kabiri.

    Uyu musore rero akaba yamaze kubwira ikipe y’igihugu Amavubi ko yifuza ko ataza kuko ashaka kubanza kumenyera mu ikipe ye nshya.

    Bamwe mu bakinnyi bakina hanze bamaze kuhagera nka Buhake Twizere Clement ukina muri Norway, Kalisa Jamil na Nsengiyumva Isaac bakina muri Uganda, Emery Mvuyekure wa Tusker muri Kenya yaraye ahageze.

    Meddie Kagere wa Simba SC yaraye ageze mu Rwanda, Nirisarike Salomon we ategerejwe mu Rwanda uyu munsi.

    Rwatubyaye Abdul ukinira FK Shkupi muri Macedonia y’Amajyaruguru, Manzi Thierry ukinira Dila Gori FC muri Georgia , Mukunzi Yannick ukina muri Sandvikens IF muri Suède na Imanishimwe Emmanuel wa FAR Rabat muri Maroc, Rwatubyaye Abdul ukinira FK Shkupi muri Macedonia y’Amajyaruguru, Manzi Thierry ukinira Dila Gori FC muri Georgia, Mukunzi Yannick ukina muri Sandvikens IF muri Suède na Imanishimwe Emmanuel wa FAR Rabat muri Maroc, Ngwabije Bryan Clovis wa SC Lyon mu Bufaransa bose bazahurira n’Amavubi muri Maroc.

    Mutsinzi Ange yasabye ko atazitabira ubu butumire bw’Amavubi kuko ashaka kumenyera mu ikipe ye nshya

    Mutsinzi Ange Jimmy yamaze gusinyira CD Trofense

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mutsinzi-ange-ntakitabiriye-ubutumire-bw-amavubi