Blog

  • Kwizera Olivier yabajije Mashimi icyo yirukaniwe araruca ararumira, abona yaragambaniwe #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Kwizera Olivier yavuze ko kwirukanwa mu mwiherero w’Amavubi abona yaragambaniwe kuko atigeze ahabwa umwanya wo kwisobanira.

    Mu ijoro ryo ku wa 19 Kanama, nibwo uyu munyezamu wahamagawe mu bakinnyi 39 umutoza Mashami Vincent yahamagaye mu kwitegura imikino ibiri yo mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi Amavubi azakinamo na Mali tariki ya 1 Nzeri na Kenya tariki ya 5 Nzeri, yagaragaye akora ikiganiro mu buryo bwa Live kuri Instagram n’umukobwa Manzi Shallon wamenyekanye ubwo byavugwaga ko yafungishije abahanzi barimo Davis D.

    Ni ibintu bitakiriwe neza na bamwe mu bakunzi ba ruhago, ni mu gihe abandi babonaga nta kibazo, gusa bukeye bwaho ku wa 20 Kanama yahise asezererwa mu mwiherero.

    Mu kiganiro B-Wire gitambuka kuri B&B FM yavuze ko atigeze abwirwa ikosa yakoze mbere yo kwirukanwa.

    Ati “Ubundi baravuga ngo ucuruza ibyaha ntajya ahomba kuko ntaho abirangura, abanshinja ibyo byaha bafite ubushobozi, kuri njye numva bari kubanza kumbwira ikosa nakoze mbere yo kunyirukana.'

    Yakomeje avuga ko yagerageje no kuvugana n’umutoza amubaza icyo azize ariko akaruca akarumira.

    Ati “Narabyutse ngiye kujya mu myitozo bambwira ko ntari bukore, nagumye kuri Hoteli noneho njya ku cyumba cy’umutoza nshaka kumusobanurira, ambwira ko bafashe umwanzuro w’uko ndi butahe. Namubajije ikosa nakoze yanga kugira icyo ambwira.'

    Avuga ko abona ari umugambi wacuzwe wo kumwangisha abafana kuko akantu kose kabaye gakabirizwa, we abona nta kibazo kuko nta tegeko yishe.

    Ati “Ubundi baravuga ngo ucuruza ibyaha ntajya ahomba kuko ntaho abirangura, abanshinja ibyo byaha bafite ubushobozi, kuri njye numva bari kubanza kumbwira ikosa nakoze mbere yo kunyirukana.'

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko umwe mu bayobozi ba FERWAFA atigeze yishimira kuba Mashami Vincent yarahamagaye uyu mukinnyi bitewe n’ibihe yari amazemo, ashinjwa imyitwarire mibi.

    Bivugwa ko ari umwe mu batumye uyu musore asezererwa mu ikipe y’igihugu ashinjwa imyitwarire mibi.

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, mbere y’uko Amavubi yerekeza muri Mali yagarutse kuri uyu munyezamu, yavuze ko batakwihanganira umukinnyi ufite ikinyabupfura gike niyo yaba ari igihangange.

    Kwizera Olivier abona yararenganye

    Iki kiganiro yakoranye na Shalon nicyo cyatumye yirukanwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kwizera-olivier-yabajije-mashimi-icyo-yirukaniwe-araruca-ararumira-abona-yaragambaniwe

  • Afrobasket 2021: Uganda yari igiye gusohorwa muri Hoteli yatsinze ikipe ya mbere muri Afrika #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Uganda yavugwagaho ko shobora gusohorwa muri Hoteli icumbitsemo mu Rwanda imaze gusezerera ikipe ya Nigeria mu mukino wo gushaka ticket ya 1/4 mu gikombe cya Africa cy'ibihugu cya Basketball iyitsinze amanota 80-68.

    Muri uyu mukino wabereye muri Kigali Arena,Uganda itahabwaga amahirwe,ikoze amateka akomeye yo gutsinda ikigugu Nigeria kizwiho kugira abakinnyi bakomeye muri NBA.

    Uku n'ukundi gutungurana kubayeho kuko Nigeria itozwa na Mike Brown umutoza wungirije wa Golden State Warriors muri NBA,yari mu makipe ahabwa amahirwe yo kweguka iri rushanwa.

    Ku rutonde rwa FIBA rw'uyu mwaka rw'amakipe y'ibihugu y'abagabo Uganda ni iya 90 ku isi na 13 muri Africa,mu gihe Nigeria ari iya 22 ku isi, ikaba iya mbere muri Africa.

    Kuwa kane muri 1/4, Uganda izahura na Cap-Vert yazamutse ari iya mbere mu itsinda rimwe n'u Rwanda.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/afrobasket-2021-uganda-yari-igiye-gusohorwa-muri-hoteli-yatsinze-ikipe-ya-mbere

  • Mwumve ikibazo mfitanye n'umugabo wanjye, ndaremerewe pe| Ese niyahure? Mungire inama – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muraho, nakundanye n'umutipe ariko twahoraga dushwana tugatandukana tukongera tugasubirana, noneho twageze aho turabana ubu tumaranye umwaka n'igice ariko mwabantu mwe mpora mbabaye kuburyo hari igihe mba numva nakwiyahura, kuba ntwite yahoraga ambwira nabi cyane kugeza nubu niyo mubwiye akantu keza ahora ambwira nabi, urugo rwacu ruhoramo umunabi pe….ndamukunda cyane kuburyo natekereje kumuta nkagenda ariko umutima wananiwe kuhava…..ese ubwo nkore iki koko?ndamukunda cyane,ese niyahure? Nkore iki?

    Source : https://yegob.rw/mwumve-ikibazo-mfitanye-numugabo-wanjye-ndaremerewe-pe-ese-niyahure-mungire-inama/

  • Miss Nishimwe Naomie mu gahinda #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie ari mu gahinda nyuma yo kubura sekuru.

    Abinyujije kuri Instagram Stories, Nishimwe Naomie yashyizeho ifoto y’uyu mubyeyi amwifuriza kuruhukira mu mahoro.

    Yagize ati “ruhukira mu mahoro sogokuru.”

    Ntabwo Nishimwe Naomie yigeze atangaza ikishe uyu mubyeyi.

    Sekuru yitabye Imana

    Nishimwe Naomie ari mu gahinda

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-nishimwe-naomie-mu-gahinda

  • Ukwiye kumenya Imana mu rundi rwego-Pst Desire Habyarimana #rwanda #RwOT

    Iyicara kuri ya ntebe iravuga iti”Dore byose ndabihindura bishya.” Kandi iti”Andika kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa n’ay’ukuri.” Ibyahishuwe 21:5

    Iyo urebye abantu benshi ubona batazi Imana bakorera, ntibazi Imana basenga. Nubwo baba bafite insengero bise amazina meza, ariko iyo urebye ayo mazina n’ibikorerwa muri izo nsengero ubona bidahuye, ariko kwitwa izina ryiza ntibivuga ko wamenye neza icyubahiro cy’Imana.

    Iyicara kuri ya ntebe rero ni Imana ishobora byose, ni Imana iri hejuru y’amajuru, ni Imana Itagereranywa. Mose yari ayizi ku rundi rwego rwisumbuyeho kuko nta n’urangiza kuyimenya, ayivugaho ibintu byinshi mu Gutegeka kwa kabiri ngo” Ni Imana nya Mana, ni Imana ishyizwe hejuru, ni Imana itita ku cyubabiro cy’umuntu, ni Imana idahongerwa,… Yayivuzeho ibintu bikomeye, kuko yasaga nk’aho ayizi.

    Mose ngo igihe yamenye ko ari umuheburayo, byatumye ahitamo gusuzuguranwa n’ingabo z’Imana, ngo abirutisha ubutunzi bwose bw’abanyegiputa n’ubundi bwose bwahishwe. Yaje guhunga ava muri Egiputa ajya kuragira intama imyaka 40, abana n’Imana ariko atarayimenya. Umunsi umwe rero ngo yiyumvamo kwerekeza intama ze hirya y’ubutayu abona igihuru kirimo kwaka ariko kidakongoka. Ngo atambikishwa no kureba icyo gitangaza, ngo ahageze yumva aratangaye!

    Imana iyo ishaka kukwiyereka ishobora kukwiyerekera mu bintu bisa nk’aho bitari bikomeye ariko ifite uwo mugambi wo kukwiyereka. Mu zina rya Yesu Kristo Imana ikore ku maso yawe, ikangure ubwenge bwawe uyimenye kuko kuyimenya kwawe harimo inyungu nyinshi. Iyicara kuri ya ntebe, ntabwo wayubaha utabanje kuyimenya.

    Mose ngo yegereye aho hafi ijwi riramubwira ngo” Kuramo inkweto zawe kuko aho uhagaze ari ahera!” Igihe cyose iyo wegereye Imana uhita ubona ko wanduye! Nubona umuntu akora ibyaha akiyongeza ibindi, uzamenye ko mu by’ukuri atarayimenya kuko Bibiliya iravuga ngo”Uwabyawe n’Imana ntabwo akora icyaha, ukora icyaha ni uwa Satani”. Iyo umuntu atarakizwa, ukora icyaha ukakigambirira: Ukazagera no ku gikorwa ukagikora, ariko uwabyawe n’Imana , Imana tangira kurwanya umugambi w’icyaha kera kitari cyaba.

    Ugambirira gukora icyaha uwo ntazi Imana, uzi Imana ntabwo yakora ibisa bityo kuko aba azi icyubahiro cy’Imana. Mose Imana yamweretse ibimenyetso bikomeye imutuma muri Egiputa, ahaguruka azi Imana atari iyo yabwiwe, cyangwa yigishijwe.

    Abantu benshi bazi Imana bigishijwe, abandi bayizi mu mutwe no mu nyuguti, babisoma muri Bibiliya ariko mu buzima bwabo ugasanga nta Mana ibamo, imibereho yabo ntisa n’iy’umuntu uzi Imana.

    Mose yaje gukura Abisiraheli muri Egiputa, bambuka inyanja itukura mu buryo bukomeye murabizi. Bagera mu butayu, aho nshaka kwibandaho ni aho Imana yamubwiye ngo “Hari ahantu bugufi bwanjye mu rutare rusatuye ” Aho hantu yamwiyerekeye mu rundi rwego rukomeye. Imana iramwihishurira ahava ayimenye mu rundi rwego.

    Hari abibaza mu minsi 40 icyo Mose yamaraga ku musozi?

    Mwibuke ko Mose ari we wanditse Itangiriro, Kuva, Abalewi, Kubara, ndetse no Gutegeka kwa Kabiri. Iyo usomye nk’Itangiriro ubona ari itangira ry’Ibintu byose kandi byabaye Mose adahari hari hashize nk’imyaka igihumbi na magana… Mose atarabaho! Ariko Imana yayimenye mu rundi rwego muri iyo minsi 40, Imana irarondogora ivuga akarimurori!

    Iyo umuntu abaye hafi y’Imana akayimenya, ishobora kumubwira ibyo itabwiye abandi, ishobora kumuteza intambwe abandi bantu batateye bitewe n’uko yageze hafi yayo. Uwo muntu ashobora guhishurirwa ibyo abandi batahishuriwe, bitewe nuko yabaye hafi y’Imana. Mose Imana iramubwira: Ku munsi wa mbere nakoze iki, hakurikiraho iki,… Imana iramubwiraa… Mose arangije yandika ibitabo!

    Wowe kumenya Imana kwawe ni ugufata Bibiliya ukayikuraho umukungugu, ugaterana ku cyumweru gusa, kumenya Imana kwawe kugarukira muri korari gusa,… mbese kumenya Imana kwawe bigarukira mu mwanya muto.

    Ndakwifuriza kumenya Imana, ukayihishirirwa mu rundi rwego nibwo uzakora ibijyanye n’umugambi wayo igufiteho mu isi.

    Inyigisho yateguwe, ikanatambutswa na Pasiteri Desire Habyarimana kuri Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ukwiye-kumenya-Imana-mu-rundi-rwego-Pst-Desire-Habyarimana.html

  • MTN yakiriye Umuyobozi Mushya wInama yUbuyo… – #rwanda #RwOT

    Bwana  Mbundu agiye kuri uyu mwanya asimbura Madamu Evelyn Rutagwenda wasoje inshingano ze yaramazeho imyaka 4. Mbundu ahawe izi nshingano muri MTN Rwanda mu bunararibonye bukomeye afite nk'uwashinze MFK Group ikompanyi yishoramari.

    Mu mwakira no guha ikaze Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi, Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda Mitwa Ng'ambi yagize ati: 'Dutewe umunezero udasanzwe no gutorwa ndetse no kwimikwa kwa Bwana Mbundu mu nama y'ubuyobozi yacu kandi akaba ari nawe ugiye kuyiyobora.'

    Akomeza agira ati: 'Agiye muri uyu mwanya yuje ubunararibonye mu bucuruzi dutegereje kwakira inama ze zijyanye n'ubunararibonye afite. Amateka ye mu ishoramari azagira uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry'integanyabikorwa y'umwaka wa 2025 nk'abayoboye ibikorwa by'itumanaho mu Rwanda.'

    Mbundu kandi yayoboye Inama z'Ubuyobozi zinyuranye zirimo nkiy'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda (PSF) kimwe n’iya EABC (East Africa Business), MBEA, yanabaye umuyobozi wungirije wa 'Fine Coffee Association'.

    Faustin Mbundu nawe yagize icyo avuga ku nshingano yashyizwemo ati: 'Ni iby'icyubahiro kwinjira mu nama y'ubuyobozi ya MTN Rwanda, muri iyi myaka 23 MTN Rwanda imaze ikora kandi muri iki gihe hakomeje imirimo kandi yo gushyira mu bikorwa integanyabikorwa ya 2025.'

    Yongeraho ati: 'Kandi yatangiye gutanga umusaruro mu buryo bugaragara ntegereje kusa ikivi cya Madamu Evelyn Rutagwenda hamwe n'abayobozi bakuru bandi bagize inama y'ubuyobozi kimwe n'intego ya MTN kugira ngo mbashe gutuma buri umwe aryoherwa n'akamaro k'isi igezweho kandi ihuriye hamwe.'

    Mu gusoza, Ng'ambi yashimye byimazeyo Umuyobozi ucyuye igihe, Rutagwenda agira ati: 'Madamu Evelyn Rutagwenda yagize uruhare rukomeye mu ntsinzi twagezeho mu myaka ine ishize. Ntabwo nasoza nterekanye ko umuhate, inama n'ubundi bufasha yakomeje gutanga bwaguye imyaka ku yindi ubucuruzi bwacu bwose.'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109069/mtn-yakiriye-umuyobozi-mushya-winama-yubuyobozi-bwana-faustin-mbundu-109069.html

  • IBYAKOZWE N'INTUMWA EP#38:Ubuzima bwa Col (Rtd) TWAHIRWA Ludoviko uzwi ku izina rya “DODO wasezerewe mu gisirikare arengana #rwanda #RwOT

    TUBARARIKIYE IKIGANIRO IBYAKOZWE N'INTUMWA EP#38 kigaruka ku buzima bw' Inkeragutabara y'Umuherwe Col TWAHIRWA Ludoviko uzwi ku izina rya “DODO”! Uko yasezerewe mu Gisilikali igitaraganya bikavugwa nyuma ko yarenganye, uko yayoboye Rayon, uko yageze muri ATRACO abayihoranye bagahora bataka, uko yashinze ATRACO n'uko yasenyutse, ibi byose hamwe n'ibindi tubane muri iki kiganiro!

    IBYAKOZWE N'INTUMWA EP#38: Col (Rtd) TWAHIRWA DODO! Inkeragutabara y'Umuherwe! Yasezerewe arengana!

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ibyakozwe-n-intumwa-ep-38-ubuzima-bwa-col-rtd-twahirwa-ludoviko-uzwi-ku-izina

  • Kigali: Polisi yerekanye abantu 33 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha #rwanda #RwOT

    Nsengiyumva Mutangana Paul ni umwe mu beretswe itangazamakuru, yemeye ko ku mugoroba wa tariki ya 29 Kanama ubwo yarimo kurya muri resitora i Kabuga mu Karere ka Gasabo yafashe icupa rimwe ry’inzoga arimo gusomeza ibiryo ariko aza gutungurwa no gufatwa n’abapolisi bamupimye bagasanga afite igipimo cya 2.

    Yagize ati: “Inzoga yo narayinyoye icupa rimwe ndimo kurya muri resitora i Kabuga, nageze mu Karere ka Kicukiro saa tatu z’ijoro abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda barampagaritse ntwaye imodoka barampima basanga mfite alukoro ingana na 2.”

    Nsengiyumva yavuze ko ahakuye isomo ndetse akangurira n’abandi bashoferi n’abandi batwara ibinyabiziga kujya birinda gutwara banyoye ibisindisha.

    Yagize ati: “Mbikuyemo isomo kuko nafunzwe iminsi itanu kandi n’umukoresha wanjye ashobora kunsezerera mu kazi. Ndagira inama abashoferi bagenzi banjye n’abandi bose batwara ibinyabiziga kujya birinda kunywa ibisindisha igihe cyose bazi ko bari butware. Iyo wanyoye ibisindisha ntabwo uba ugifite ubushobozi bwo kugenzura ikinyabiziga utwaye.”

    Shyirakera Michel nawe yavuze ko yanyoye icupa rimwe arimo kurya ari iwe mu rugo, asubiye ku kazi yasanze abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda basanga afite igipimo cya 2.3. Shyirakera avuga ko atari azi ko iyo umuntu arimo kurya ashobora kugira igipimo kingana kuriya.

    Umuvugizi wa Polisi wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Apollo Sendahangarwa yavuze ko bariya bantu bose uko ari 33 bafashwe mu bihe bitandukanye kuva tariki ya 26 Kanama kugeza mu ijoro rya tariki ya 29 Kanama. Bafatiwe mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali. Yongeye kwibutsa abantu ko ntawe ugomba gutwara ibinyabiziga yanyoye ibisindisha.

    Yagize ati: “Turongera gukangurira abantu ko batagomba gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, uko ibinyabiziga byiyongera turasaba n’abantu kugira umuco wo kubitwara batanyoye. Ntabwo Polisi izigera itezuka kugukangurira abantu kwirinda ayo makosa ariko nanone abazajya bayarengaho bazajya bafatwa babihanirwe.”

    CSP Sendahangarwa yakomeje aburira abantu ko itegeko ririmo kuvugururwa igihe ryarangiye hari ubwo uzajya ufatwa utwaye ikinyabiziga wanyoye ibisindisha azajya ukamburwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

    Source : https://imirasire.com/?Kigali-Polisi-yerekanye-abantu-33-bafashwe-batwaye-ibinyabiziga-banyoye

  • Miss Nishimwe Naomie ari mugahinda gakomeye ko kubura Sekuru we #rwanda #RwOT

    Mu masaha macye ashize, Nyampinga w'u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie, atangaje urupfu rwa Sekuru, agaragaza amwifuriza iruhuko ridashira mu butumwa bw'ifoto.

    Ifoto Miss Naomie yifashishije yifuriza iruhuko ridashira sogokuru we

    Nishimwe Naomie yagize ati: 'Uruhukire mu mahoro sogoku' , anagaragaza ko ababajwe no kuba abuze umuntu yakundandaga muri 'emoji' yongeyeho.

    Mu minsi ishize, Naomie yari 'yapostinze' agaragaza ko yishimiye cyane ubukwe bwa sekuru nawe wari wasezeranye imbere y'Imana.Kugeza ubu amakuru arambuye ntaramenyekana neza ku bijyanye n'urupfu rw'uyu mubyeyi.
    Imana imuhe iruhuko ridashira kandi twihanganishije umuryango n'inshuti.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-nishimwe-naomie-ari-mugahinda-gakomeye-ko-kubura-sekuru-we

  • COVID : Gukingira abafite imyaka 18 muri Kigali byasubukuwe nyuma y’iminsi micye bisubitswe kubera ubwinshi bw’abitabira #rwanda #RwOT

    Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryagiye hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Kanama, rivuga ko ibikorwa gukingira COVID-19 abantu bafite kuva ku myaka 18 mu Mujyi wa Kigali byongeye gusubukurwa.

    Iri tangazo rigira riti 'Buri munsi tuzajya turara tubagejejeho aho site z’ikingira ziherereye.'

    Minisiteri y’Ubuzima yari iherutse gutangaza ko yabaye ihagaritse igikorwa cyo gukingira mu buryo bwa rusange abahabwa urukingo rwa mbere kuko abari bateganyijwe gukingirwa mu byumweru bibiri mu mujyi wa Kigali.

    Itangazo rya ririya subika ryo gukingira abafite guhera ku myaka 18 mu Mujyi wa Kigali, ryavugaga guhera ku wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama 2021, mu Mujyi wa Kigali hazakomeza gukingirwa gusa abafata doze ya 2 y’urukingo rwa Covid-19.

    Minisiteri y’Ubuzima yatangazaga ko kuba hasubitswe biriya bikorwa byatewe n’ikibazo cy’inkingo zabaye nke kuko byiciro by’Abaturage b’Umujyi wa Kigali byari biteganyijwe gukingirwa mu gihe by’ibyumweru bibiri bitabiriye cyane ku buryo imibare yateganywaga gukingirwa buri munsi yikubye inshuro zirenze ebyiri.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/COVID-Gukingira-abafite-imyaka-18-muri-Kigali-byasubukuwe-nyuma-y-iminsi-micye-bisubitswe-kubera-ubwinshi-bw-abitabira