Blog

  • Nyamirambo: Amayobera ku mwana waryamye ari muzima, bugacya yapfuye – #rwanda #RwOT

    Byamenyekanye ahagana saa Kumi z’urukerera rwo ku wa Mbere tariki ya 30 Kanama 2021. Inzego z’umutekano zahise zigera muri uru rugo zitangira iperereza.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uyu mwana mu ijoro ryo ku Cyumweru yaraye ari muzima ariko mu rukerera rwo ku wa Mbere, nyina akangutse asanga yapfuye yanavuye amaraso mu mazuru. Uyu mwana kandi ngo nta bundi burwayi yari asanganywe,

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Uwera Claudine, yabwiye IGIHE ko umurambo w’uyu mwana wajyanywe kwa muganga kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

    Ati “Umubyeyi yasanze umwana amaraso yanyuze mu mazuru nta kindi kibazo umuryango wari ufite yaba umugore n’umugabo.”

    Yakomeje avuga ko ababyeyi b’uyu mwana babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, ananyomoza amakuru yavugaga ko nyina yari yanyweye ibiyobyabwenge, anashimangira ko inzego z’ubuyobozi zahageze zihita zijyana umurambo ku Bitaro bya Polisi bya Kacyiru kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rugera muri uru rugo

    source : https://ift.tt/3DvOaWx

  • Ngororero: Babangamiwe n’aho abagenzi bategera imodoka hataba ubwiherero – #rwanda #RwOT

    Ibi biterwa n’uko nta bwiherero rusange buri kuri iki cyapa bigatuma abagenzi baje gutegereza imodoka babura uko biherera bakajya gusaba mu baturiye aho hafi.

    Aka gace gahuriramo abagenzi baturutse hirya no hino mu Karere ka Ngororero, batega imodoka zigana mu Majyepfo n’abavayo, ndetse hakorera n’umubare mwinshi w’abamotari.

    Abagenzi n’abaturiye aka gace baganiriye na Radio1 bayibwiye ko babangamiwe no kuba nta bwiherero rusange bafite, bikaba biteza akajagari mu ngo z’abaturage batirwa aho kwihagarika.

    Umugenzi umwe yagize ati “Mvuye gutira ubwiherero kuko hano nta buhari. Abaturage turarabangamira ariko nta kundi byagenda.”

    Abatirwa ubwiherero bavuga ko bibabangamiye kuba urujya n’uruza rwiherera mu ngo zabo, kandi ko bishobora no kubaviramo uburwayi.

    Umwe ati “Ikibazo cy’ubwiheroro kirakomeye, nk’abantu bose ba hano ku cyapa baza kuntira agafunguzo nanjye nkumva birambangamiye kuko haza abantu benshi.”

    Hari undi wagize ati “Urabona nko mu gihe cya Covid-19 turimo umuntu ashobora kugutira agakora nko ku miryango ugasanga ayisizeho na we wakoraho ukayandura.”

    Aba bose barasaba ubuyobozi kubakemurira iki kibazo bakabubakira ubwiherero rusange kuko kubaho gutya biteje inkeke.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godfroid, yavuze ko iki kibazo cyizwi kandi ko kizakemuka bitarenze muri Nzeri 2021.

    Yagize ati “Icyo kibazo natwe twari twakiganiriyeho n’umurenge kugira ngo haboneke igishobora gufasha abaturage batabanje kujya ahandi. Tukumva ko ari igikorwa kiri bukorwe byihuse ku buryo muri uku kwezi tugiye gutangira kwarangira byose byarangiye.”

    Isuku y’ubwiherero ni ingenzi cyane mu buzima bwa muntu, akenshi iyo bitubahirijwe bishobora kuba intandaro y’indwara zandura n’izindi zikomoka ku mwanda.

    Ahategerwa imodoka mu mujyi wa Ngororero

    source : https://ift.tt/2WHM9FZ

  • Miss Nishimwe Naomi ari mu gahinda. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nishimwe Naomi wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2020 ari mu gahinda ko kubura sekuru witabye Imana. Mu masaha macye ashize, Nyampinga w'u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie, atangaje urupfu rwa Sekuru, agaragaza ko amwifuriza iruhuko ridashira mu butumwa bw'ifoto.

    Nishimwe Naomie yagize ati: 'Uruhukire mu mahoro sogoku' , anagaragaza ko ababajwe no kuba abuze umuntu yakundandaga muri 'emoji' yongeyeho.

    Kugeza ubu amakuru arambuye ntaramenyekana neza ku bijyanye n'urupfu rw'uyu mubyeyi.

    Imana imuhe iruhuko ridashira kandi twihanganishije umuryango n'inshuti.

     

     

    Src: inyarwanda

    Source : https://yegob.rw/miss-nishimwe-naomi-ari-mu-gahinda/

  • Wa mukobwa ubyibushye cyane yeretse urukundo rurenze Grand P nyuma yo kwiyunga. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize nibwo umunyamideli ukomeye muri Cote d'Ivoire yatandukanye n'umuhanzi Grand P bakundana gusa nyuma yiminsi mike uyu muhanzi yongeye kuvuga ko basubiranye,kuri ubu yagaragaye amwicayeho abyinisha ikibuno cye nk'ikimenyetso cy'uko urukundo rwabo rukomeje kubaryohera.

    Mu cyumweru gishize, umuhanzi wo muri Gineya Grand P yatangaje kuri Instagram ko we n'umuririmbyi akaba umunyamideli Eudoxie Yao biyunze .

    Yasangije kandi amashusho abagaragaza bombi baryohewe n'urukundo ku kibuga cy'indege maze agira ati: 'Ubwiyunge hagati yanjye na madamu. Amateka ye numuyobozi wanjye ntabwo arukuri nyuma yo kugenzura ubu ndacecetse. Madamu ndagukunda cyane' 

    Mu masaha make ashize, Eudoxie Yao na Grand p bagaragaye babyinana uyu mukobwa azunguza ikibuno imbere ya Grand P . Aya mashusho bayashyize kuri instagram maze bandikaho ngo: 'Ni urukundo'.

    Source : https://yegob.rw/wa-mukobwa-ubyibushye-cyane-yeretse-urukundo-rurenze-grand-p-nyuma-yo-kwiyunga/

  • Ibyo Umukinnyi w'imena w'Amavubi yavuze nyuma yo gusezererwa muri #Afrobasket – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku munsi w'ejo tariki ya 30 Kanama 2021 nibwo ikipe y'U Rwanda, Amavubi, ya Basketball yasezerewe mu mikino ya Afrobasket 2021 irimo kubera muri Kigali Arena aho yatsinzwe n'ikipe y'igihugu ya Guinée amanota 72 kuri 68.

    Gasana Kenneth Herbert, umwe mu bakinnyi b'imena b'Amavubi, abinyujije kuri story ye ya instagram yavuze amagambo akomeye yiganjemo gushimira abanyarwanda ukuntu bashyigikiye ikipe y'U Rwanda muri Afrobasket 2021.

    Gasana Kenneth Herbert

    Source : https://yegob.rw/ibyo-umukinnyi-wimena-wamavubi-yavuze-nyuma-yo-gusezererwa-muri-afrobasket/

  • Amafoto ushobora kuba utarabonye y'ubukwe bwa Gatera wa RBA. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Gatera Edmond wamenyekanye cyane mu byegeranyo by'imikino mu kiganiro Urubuga rw'Imikino cya Radio Rwanda yasezeranye imbere y'amategeko na Mukarugamba Geneviève.

    Ubukwe bw'uyu munyamakuru bwabereye mu Ntara y'Amagepfo akarere ka Nyanza kuri iki cy'umweru tariki ya 29 Kanama mu rusegero rwa Evangelical Restoration Church Nyanza, aho bwabanjirijwe n'imihango yo gusaba no gukwa yabereye mu Busitani bwa Dayenu Hotel i Nyanza.

    Source : https://yegob.rw/amafoto-ushobora-kuba-utarabonye-yubukwe-bwa-gatera-wa-rba/

  • Abantu 6 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 496 barayandura #rwanda #RwOT

    Abarwayi bashya babonetse ni 496 bangana na 3.5% by'ibipimo 14,241 byafashwe mu masaha 24 ashize.

    Uyu munsi hakingiwe abantu bashya 11,632 bagejeje abamaze gukingirwa bose kuri 1,513,881.

    Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima ushinzwe Ubuzima bw'Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse yavuze ko gahunda yo gukingira ku bwinshi icyorezo cya Covid-19, ikomeje gutanga umusaruro ugaragara mu bijyanye n'imiterere y'iki cyorezo mu Rwanda.

    Ni ibitangazwa mu gihe ku 23 Kanama 2021, Guverinoma y'u Rwanda yatangije gahunda yo gukingira icyorezo cya Covid-19 Abanyarwanda bose bafite kuva ku myaka 18 y'amavuko. Iyi gahunda ariko ku wa 28 Kanama, yari yasubitswe nyuma y'uko inkingo zari ziteganyijwe zashize.

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko guhera ku wa 1 Nzeri [ni ukuvuga kuri uyu wa Gatatu], gahunda yo gutanga urukingo rwa mbere rwa Covid-19 ku bantu bafite imyaka 18 kuzamura, izongera gusubukurwa muri Kigali.

    Dr Mpunga yavuze ko ibikorwa byo kukingira abantu benshi biri gutanga umusaruro kuko kugeza ubu imibare y'abapfa bahitanywe n'iki cyorezo yagabanutse, ndetse ngo kuri ubu hamwe mu havurirwa abarwayi hatangiye gufungwa kubera nta bagihari.

    Ati 'Kuva twatangira gukingira abantu benshi kuva ku myaka 18 kuzamuka, urabona ko n'imibare y'abarwara n'abapfa irimo kugabanyuka. Nyarugenge twabaga dufite bari hejuru ya 130 ku munsi, ubu tugeze kuri 60 kandi abarembye nabo ntabwo ari benshi.'

    Yakomeje agira ati 'Icyo rero ni ikimenyetso kimwe kigaragaza ko indwara abo irembya bajya kwa muganga nabo batangiye kugabanyuka.'

    Dr Mpunga avuga kandi ko n'ubwo hari intambwe ishimishije imaze kuterwa nk'umusaruro wo gukingira abantu benshi, abantu badakwiye guhita birara kuko nibura umusaruro uzagaragara mu byumweru bibiri biri imbere.

    Ati 'Ariko nanone haracyari kare kuko twari tumaze igihe turi muri guma mu rugo hari n'uturere cyangwa imirenge yari muri guma mu rugo, ubu nibwo abantu benshi batangiye kugenda bongera gusubira mu buzima busanzwe.'

    Yakomeje agira ati 'Ubwo rero tuzatangira kubona ingaruka nziza z'uru rukingo n'abantu kwirinda muri ibi byumweru bibiri biri imbere ariko dukurikije aho turi ubu ngubu turabona biri gutanga intera nziza. Ikindi ni uko hari ibigo byakira indembe, abarwayi batangiye kugenda bashiramo […] ibyo bigo birimo kugenda bifunga.'


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-5-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-496-barayandura

  • Amaze igihe kirekire ashyinguye utari we! Bi… – #rwanda #RwOT

    Ibyabaye kuri Niyonsaba Bienvenue biragoye kubyiyumvisha ariko byabayeho, ahura na se umubyara wa nyawe nyuma y'imyaka 18 ashyinguye uwo yari azi ko ari we Se. Byagenze gute kugira ngo bibeho? Byatewe n'iki? Ese yabyakiriye ate guhura na Se wa nyawe nyuma y'imyaka 28?

    Niyonsaba Bienvenue w'imyaka 28 yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho umuryango we wabaga, ariko akaba yaramenye ubwenge aba mu Rwanda arerwa na Nyirakuru.

    Mu kiganiro uyu mukinnyi yagiranye na Max TV, yavuze ko gukurira kwa Nyirakuru byatumye uyu musore yibaza cyane impamvu atabana n'ababyeyi be nk’uko yabibonaga ku rungano rwe, bituma agira amatsiko menshi yo kumenya imvo n'imvano ya byose.

    Bienvenue yize amashuri abanza n'ayisumbuye abana na Nyirakuru, ariko mu biruhuko akajya gusura Nyina n'uwo yari azi nka Se babaga mu karere ka Rubavu. Uyu mukinnyi avuga ko n’ubwo uwabanaga na Nyina yari azi ko ari Se ariko ngo yabonaga harimo akantu katagendaga neza kuko iyo yageraga muri urwo rugo atishimirwaga cyane nk'umwana uri mu babyeyi be, gusa ibyo ntabyiteho cyane.

    Nta kintu na kimwe Nyina n'uwo yitaga Se bigeze bafasha uyu mukinnyi mu myigire ye kuko byose yabishakirwaga na Nyirakuru ndetse na ba Nyirarume.

    Mu 2003 uwo Bienvenue yitaga Se yitabye Imana ndetse anamushyingura mu cyubahiro, azi ko ashyinguye umubyeyi we wamubyaye.

    Nyuma y'ibyo byago Bienvenue yagize afite imyaka 10 y'amavuko, byamusabye gukomera no gushyira umutima ku masomo kugira ngo ategure ejo hazaza. Yarize amashuri abanza arayarangiza, n'ayisumbuye arayasoza ndetse na Kaminuza arayiga arayirangiza, abona akazi ndetse akomeza gukina umukino wa Basketball yakuze akunda, aho ubu akina mu ikipe ya Patriots BBC.

    Intandaro yo kugira ngo Bienvenue ahure na se umubyara, byatangiriye ku nshuti ye bakinanye Basketball igihe kirekire ndetse akaba yari n'uwo mu muryango wo kwa Se, wamuhamagaye kuri telephone ngendanwa akamubwira ko amufitiye ubutumwa bwihutirwa kandi ko akeneye ko babonana bakaganira.

    Kubera ibihe bya guma mu rugo byari biriho ntabwo byoroheye Bienvenue guhura n'inshuti ye kugira ngo imugezeho ubutumwa yari imufitiye, gusa bakoresheje telephone ngendanwa. Iyo nshuti ye yaramubwiye iti “Hashize igihe hari umugabo uvuga ko ari So ukaba umwana we yifuza ko mwabonana”.

    Bienvenue byaramutunguye cyane kuko yari azi ko Se wamwibarutse yamushyinguye mu 2003, ndetse ahindukira iyo nshuti ye arayibwira ati 'Nawe unzi neza koko urambwira ibyo kandi uzi neza ko Papa namushyinguye mu 2003'?

    Uyu mukinnyi byamushyize mu rujijo ndetse bimutera kwibaza byinshi, ariko kuko iyo nshuti ye yari yamubwiye amazina y'uwo mugabo uvuga ko ari se, yafashe telephone ahamagara Nyina aramubaza ati 'Ese umuntu witwa Byiringiro Enock uramuzi'? Nyina yahise yikanga, aramubaza ati “Ese ni nde wamukubwiye?” Bienvenue yaramusubije ati “Uwamumbwiye ntabwo ari ngombwa ahubwo mbwira uramuzi?” Nyina aramusubiza ati “Yego ndamuzi”, undi aramubaza ati “Dupfana iki?” Nyina aramubwira ati ni “Papa wawe”.

    Ntabwo byoroheye Bienvenue kubyakira kuko yabaye nk’utaye ubwenge ndetse abura imbaraga, ababazwa no kuba yarahishwe umubyeyi we imyaka 28 yose, yari azi ko uwo yashyinguye ari Se, ariko na none ashimishwa no kuba amenye umubyeyi we.

    Nyuma Bienvenue yahuye na Se wa nyawe nyuma y'imyaka 28, ntabwo byari byoroshye kuko umwana yashinjaga Se kudakora inshingano z'umubyeyi kuko imyaka 28 yose atigeze amushakisha, gusa Se yamubwiye ko yamushakishije igihe cyose ariko yari yaramubuze, ndetse rimwe na rimwe agacibwa intege no kuba ibyo ari gukora bishobora guteza ibibazo.

    Bienvenue yumvise umubyeyi ndetse aranamubabarira, ubu ari mu byishimo byo kumenya umubyeyi we ndetse akaba afite umugambi wo kuzahuza Se na Nyina baherukana mu myaka 28 ishize, ndetse akanahuza abavandimwe be bose bakaganira, bagahuza urugwiro.

    Bienvenue agira inama ababyeyi kureka amakosa bakunze gukora yo guhisha abana ababyeyi babo bakababeshya kuko bigira ingaruka zitari nziza mu mibereho yabo.

    Niyonsaba Bienvenue ukinira Patriots BBC yari amaze igihe afite imvune gusa yatangaje ko yamaze gukira ndetse yanatangiye gukora imyitozo vuba aza kugaruka mu kibuga agafasha byinshi ikipe akinira.

    Niyonsaba Bienvenue wa Patriots BBC yahuye na Se umubyara nyuma y’imyaka 28

    Bienvenue amaze imyaka 18 ashyinguye uwo yari azi ko ari Se

    Bienvenue (uri hagati) ubu akinira Patriots BBC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109071/amaze-igihe-kirekire-ashyinguye-utari-we-bienvenue-ukinira-patriots-bbc-yahuye-na-se-wa-ny-109071.html

  • Dr Bizimana yagizwe Minisitiri w’Ubumwe bw’A… – #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yashyizeho aba bayobozi bashya ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 111, iya 112 n’iya 116. Dr Jean Damascene Bizimana wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yagizwe Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (Minister of National Unity and Civic Engagement) iyi akaba ari Minisiteri nshya mu Rwanda.

    Abandi bayobozi bashyizweho na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame barimo; Mr. Johnston Busingye wari Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’u Bwongereza nyuma y’imyaka 8 yari amaze muri Minisiteri y’Ubutabera, Mr. Francis Gatare wagizwe Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bijyanye n’Ubukungu;

    Amb. Yamina Karitanyi wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda, Dr. Fidele Ndahayo wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ingufu za Atomike, Ms. Clarisse Munezero wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ndetse na Dr. Thierry Mihigo Kalisa wagizwe ‘Chief Economist at the National Bank of Rwanda’.

    Amakuru y’impinduka muri Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’Abayobozi bashya bahawe inshingano n’Umukuru w’Igihugu, yatangarijwe mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ari nawe wariteyeho umukono mu izina rya Perezida Paul Kagame.

    Johnston Busingye yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza

    Dr Jean Damascene Bizimana yagizwe Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda

    Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109072/dr-bizimana-yagizwe-minisitiri-wubumwe-bwabanyarwanda-busingye-agirwa-ambasaderi-wu-rwanda-109072.html

  • Alex Muyoboke yahaye umukoro Bruce Melodie uz… – #rwanda #RwOT

    Alex Muyoboke warebereye inyungu abahanzi bakomeye barimo Tom Close, Urban Boys n’abandi, atabiciye ku ruhunda yagaragaje ko yatunguwe n’aya mafaranga y’akayabo Bruce Melodie yavuze ko yasinyiye maze aha umukoro uyu muhanzi ndetse n’umujyanama we.

    Mu kiganiro Alex Muyoboke yagiranye na TRANSIT LINE TV hari aho yageze maze Lucky Nizeyimana usazwe unakorera RBA amusaba kugira icyo avuga kuri iriya kontaro ya miliyari Burce Melodi aherutse gusinyana na sosiyete yitwa “Food Bundles Ltd” kora ibijyanye no kugura ndetse no kugurisha ku ikoranabuhanga ibikomoka ku buhinzi.

    Muyoboke akibazwa kuri iki kibazo yatangiye agira ati: “Miliyoni igihumbi! Bruce Melodie na Lee this time ntabwo ndi bubyemere. Abantu bataza kugira ngo nabihakanye ko batayasinyiye, bashobora kuba bayasinyiye”.

    Muyoboke yahaye umukoro Bruce Melodie n’umujyanama we uzagaragaza ko yasinyiye miliyari cyangwa se yabeshye

    Yakomeje avuga ko habaho ibyo bita Cash in Hand [Niba barahawe aya mafaranga cyangwa se wenda niba yarashyizwe kuri konte yabo runaka], nibyo bita cash in kind ashimangira ko niba ibyakozwe ari Cash in-kind miliyari yayemera”. Yashimangiye ko bibaye ari Cash in Hand Bruce [baramuhaye amafaranga mu buryo bufatika cyangwa barayashyize kuri konte] Melodie yakorana indirimbo n’umuntu wa mbere ugezweho ku Isi. Aha yagize ati: “Niba ari in kind ndabyemera ariko ari In Cash, Lee niba undeba, Itahiwacu niba undeba ndashaka Collabo n’umuntu wa mbere ugezweho ku Isi”.

    Yakomeje agira ati: “Umfatire idarapo ry’u Rwanda Lee nawe Bruce murimanike nijye uzaba umufana wanyu bwa mbere”. Yongeye asaba Lee amubwira ko niba ayo mafaranga [miliyari] ahari ashaka ko Bruce Melodie aba umuhanzi wa mbere muri Africa nk’uko abandi bahari.

    Yagaragaje ko Bruce Melodie ari umuhanga ku buryo ariya mafaranga aramutse yarayasinyiye yaba umuhanzi wa mbere ukomeye muri Africa.

    Yashimangiye ko ibi bitagorana kuko Bruce Melodie ari umuhanzi ukomeye warusha Wizkid, Davido n’abandi kuririmba atanga umukoro wo kumugira umuhanzi wa mbere niba koko ariya mafaranga ahari. Mu minsi ishize Ama G nawe aherutse gushinja Bruce Melodie kubeshya ko yasinyiye kontaro ya miliyari y’amanyarwanda.

    REBA HANO IKIGANIRO CYOSE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109068/alex-muyoboke-yahaye-umukoro-bruce-melodie-uzagaragaza-niba-koko-yarasinyiye-miliyari-cyan-109068.html