Blog

  • Amateka ya Kapiteni Nsengiyumva Bernard waririmbye ‘Adela Mukasine’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kapiteni Nsengiyumva Bernard
    Kapiteni Nsengiyumva Bernard

    Amatsinda yaririmbyemo ni Les Copains na Umubano, by’umwihariko akaba yari n’umusirikare mu ngabo z’u Rwanda mbere ya 1994, ari na yo mpamvu yamenyekanye nka Kapiteni (Capitaine) ipeti yari afite mu gisirikare kugeza atabarutse mu 1984.

    Nyakwigendera Kapiteni Nsengiyumva Bernard, yasize umugore n’abana barimo Nsengiyumva Tumushime Gloria wa gatatu mu bana batandatu (abakobwa batatu n’abahungu batatu).

    Nsengiyumva Tumushime Gloria ni umwe mu bana ba Kapiteni Nsengiyumva Bernard
    Nsengiyumva Tumushime Gloria ni umwe mu bana ba Kapiteni Nsengiyumva Bernard

    Tumushime yatubereye umutumirwa mu kiganiro ‘Nyiringanzo’ kuri KT Radio hamwe na Bisangwa Nganji Benjamin, atuganirira birambuye kuri Kapiteni (Cpt) Nsengiyumva Bernard, anatubwira imvo n’imvano y’indirimbo ‘Adela Mukasine’, imwe mu zikunzwe cyane.

    Bikurikire muri iki kiganiro:

    source : https://ift.tt/2Y6c1vs

  • Gicumbi: Umugore akurikiranyweho kwangiza igitsina cy’umwana yareraga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Icyo cyaha ashinjwa ngo yaba yaragikoze tariki 03/08/2021 ubwo yabyukaga mu gitondo agasanga umwana yanyaye ku buriri agafata umwanzuro wo kumukeba igitsina agira ngo nazajya ajya kunyara ajye ababara bimutere ubwoba ntazongere kubikora.

    Iyo nkuru yaje kumenyekana biturutse ku wundi mwana babana wabwiye abaturanyi ko umwana w’iwabo afite igisebe ku gitsina kubera ko ‘Kaka’ wabo yamukebye igitsina yanyaye ku buriri, nibwo bahise bajya kureba ikibazo umwana afite basanga yaramukomerekeje bikomeye bahita bahamagara inzego z’umutekano atabwa muri yombi, umwana ajyanwa kwa muganga.

    Uyu mugore mu bisobanuro atanga ahakana icyaha aregwa; cyakora akemera ko umwana afite igisebe ku gitsina kuko yishwe n’igikenyeri. Ariko Ubushinjacyaha busanga ibyo avuga atari ukuri, ahubwo ngo ari uguhunga igihano kuko azi neza ko igikorwa yakoze ari icyaha gihanwa n’amategeko.

    Kuba ataragize n’uwo abwira ikibazo cy’umwana agakubitiraho no kumuhisha ntamuvuze, ubwabyo ngo bihishe umugambi mubisha yari afite, nk’uko iyi nkuru Kigali Today ikesha Ubushinjacyaha ibivuga.

    Icyo cyaha nikimuhama azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu hashingiwe ku ngingo ya 114 y’Itegeko numero Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    source : https://ift.tt/3t4IzkZ

  • Nyirandabizi ari mu babwiye Shaddyboo uko yamubonaga kera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Shaddyboo abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter  yasabye abamukurikira kumubwira uko bumvaga ameze kera.

    Shaddyboo yanditse agira ati ” Ngaho munyibwirire numve 😄. #keranarinziko ShaddyBoo ari…? “.

    Umwe mu bafana ba Shaddyboo witwa Made in Rwanda influencer yamusubije agira ati ” Ibubu narinziko Utajya uvuga!😀😀😀Igihe cyose nakubonaga ahantu wabaga utuje sana!😀 “. Undi witwa Mugenga Fiacre yagize ati ” Narinziko uri umuzungu utanjya uvuga urenze cyane “. Uwitwa Nyirandabizi we yagize ati ” Narinziko ahenze kumbi, kuri macye yawe yagutekera ubugari😂 “.

    Ngaho munyibwirire numve 😄.#keranarinziko ShaddyBoo ari …?

    — Shaddyboo (@shaddyboo__92) August 31, 2021

    Source : https://yegob.rw/nyirandabizi-ari-mu-babwiye-shaddyboo-uko-yamubonaga-kera/

  • Ubwo bari bamaze gusambanya umwana w' imyaka icyenda nyuma bahise bamwambura ubuzima _ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Umuyobozi mu idini y' Abahindu n' abandi bagabo batatu bari gukekwaho icyaha gikomeye cyo gusambanya umwana w' umukobwa w' imyaka icyenda nyuma bamaze gukora icyo gikorwa biza kurangira banamwishe

    Nk' uko Polisi yo muri icyo gihugu ibivuga, uyu mwana wakorewe iryo hohoterwa n' umuyobozi mu idini y' Abahindu w' imyaka 53 y' amavuko , ndetse n' abandi bakozi batatu iki cyaha cyakozwe ku ya 1 Kanama 2021, ubwo yajyaga gushaka amazi aho batwikira imirambo y' abapfuye.

    Nk' uko amakuru akomeza abivuga , urupfu rw' uyu mwana rwateje impagarara n' imyigaragambyo mu murwa mukuru New Delhi, ndetse abantu benshi bakavuga ko hatangwa igihano cy' urupfu kuri abo bagabo bakoze ayo mahano.

    Bivugwa ko umubyeyi wa nyakwigendera yabwiye Polisi ko yahamagawe akabwirwa ko umwana we yasanzwe yapfuye ndetse bamubuza kubimenyesha inzego z' umutekano kuko ngo umurambo w' umwana we wajyanwa kureba icyamwishe , akaba yakurwamo zimwe mu ngingo ze zikagurishwa.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/01/ubwo-bari-bamaze-gusambanya-umwana-w-imyaka-icyenda-nyuma-bahise-bamwambura-ubuzima-_-inkuru-irambuye/

  • Sandra wamamaye muri filme nyarwanda yashyinguwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime wamamaye mu Rwanda, Umumararungu Sandra yashyinguwe kuri uyu wa kabiri tariki 31 Kanama 2021.

    Uyu mukobwa wasaga n'uwashyize ku ruhande ibyo gukina filime akinjira mu bushabitsi, yitabye Imana kuwa 24 Kanama 2021 azize uburwayi yari amaranye iminsi.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Kanama 2021 nibwo uyu mukobwa yasezeweho bwa nyuma anakorerwa amasengesho mbere yo kumushyingura mu irimbi rya Rusororo.

    Source : https://yegob.rw/sandra-wamamaye-muri-filme-nyarwanda-yashyinguwe/

  • Wa mugore wahagaritse ubukwe i Kigali avuze byinshi bitari bizwi(VIDEO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku cyumweru gishize nibwo byabaye nkibitangaza ku mbuga nkoranyambaga ubwo hasakazwaga amashusho yumugore washatse guhagarika ubukwe i Kigali nyuma yo gushinja umugabo be ko babyaranye abana batanu akabata.Bamwe baketse ko ari ikinamico cyangwa filime ariko ni ukuri dore ko uyu mubyeyi na we akomeza kubihamya.

    Mu kiganiro yagiranye na Igihe bakanagishyira kuri Youtube Uyu mugore yatangaje ko yagiye guhagarika ubukwe atagamije gusezerana n'uyu mugabo babyaranye abana batanu, ahubwo ko yashakaga gusubizwa abana be babiri muri batanu babyaranye akanamugaragariza uko azajya abaha indezo.

    Uyu mudamu witwa Dukuzumuremyi yavuze ko yamenyanye na Niyonsaba Innocent mu 2011 ari nabwo babyaranye umwana w'imfura.

    Nyuma yo kubyarana batarabana, baje kwiyemeza kubana ariko badasezeranye imbere y'amategeko cyangwa indi mihango iyo ariyo yose ijyanye n'ubukwe.Mu myaka umunani bamaze babana, babyaranye abana batanu barimo impanga ebyiri. Bari batuye mu karere ka Nyagatare, ariko baje kwimukira i Rwamagana nyuma y'uko umugabo ahinduriwe imirimo.

    Bakigera i Rwamagana, Niyonsaba yasabye umugore we ko yakwimukira mu mujyi wa Kigali akajya amusura mu mpera z'icyumweru.

    Dukuzumuremyi yavuze ko umunsi umwe umugabo we yaje kumusaba ko abana b'impanga bari baherutse kubyara yabajyana kwa Sekuru i Nyagatare.

    Nyuma y'imyaka mike, Dukuzumuremyi yaje gusama inda y'izindi mpanga ari nabo bato aheruka kwibaruka, bihurirana n'uko umugabo we yasezerewe ku mirimo ubuzima buba bubi kurushaho.

    Dukuzumuremyi avuga ko mu 2019 aribwo yabuze umugabo we wagiye nta makimbirane bafitanye nta n'umwuka mubi uri mu rugo iwe.

    Mu gihe yari atwite inda nkuru yitegura kwibaruka impanga, Dukuzumuremyi yabwiwe ko umugabo we yakoze impanuka ya moto ndetse arembeye mu bitaro bya CHUK.

    Muri icyo gihe uyu mugore avuga ko ngo yaje kumenya amakuru ko umugabo we arwajwe n'indi nkumi.

    Kuva mu 2019 ubwo uyu mugabo yakoraga impanuka kugeza agiye gukora ubukwe n'indi nkumi, Niyonsaba yari yarataye urugo rwa mbere.

    Ati 'Namenye ko arwajwe n'indi nkumi kandi bishoboke ko ari iyi basezeranye, kuva arwaye kugeza magingo aya ntitwongeye kubana.'

    Avuye mu bitaro, Niyonsaba yabwiye umugore we ko agiye kurwarira iwabo Nyagatare kugira ngo abanze akire neza.

    Uyu mugore wari ukimara kubyara impanga, yaje gusohorwa mu nzu yabagamo i Kigali kuko atari afite ubushobozi bwo gukomeza kuyishyura.

    Nyuma yo kwirukanwa mu nzu, Dukuzumuremyi yafashe icyemezo cyo gusanga umugabo iwabo kuko ariho yari yaramubwiye ko atuye.

    Dukuzumuremyi avuga ko yakubiswe n'inkuba asanze yarabeshywe n'umugabo kuko iwabo atahamusanze. Ngo yahisemo kuguma kwa Sebukwe kuko nta handi yari afite ho kujya.

    Aha yahabaye iminsi itari mike kugeza ubwo kwa Sebukwe bafashe icyemezo cyo kwirukana uyu mugore bamusaba kujya iwabo.Aho gutaha, Dukuzumuremyi yafashe icyemezo cyo kujya gushakishiriza mu karere ka Rwamagana aho abayeho aca inshuro.Dukuzumuremyi avuga ko yaje gutungurwa no kumva inkuru y'uko uwari umugabo we agiye gusezerana n'indi nkumi, ndetse n'imihango yo gusezerana imbere y'Umurenge, gusaba no gukwa yarangiye.

    Dukuzumuremyi avuga ko yahisemo kujya kwitambika ubu bukwe kuko atari afite andi mahitamo.

    Ati 'Mbere y'uko asezerana yagombaga kubanza kugaragaza uburyo abana twabyaranye bazitabwaho, uko baziga ndetse n'ubuzima bwa buri munsi.'

    Ikindi cyatumye ajya kwitambika ubu bukwe ni uko yifuzaga ko abana be bari kwa Sebukwe yakongera akabahabwa akabirerera..

    Ati 'Njye sinifuza umuntu wanderera nkiriho, nibampe abana banjye mbarerane n'abandi.'

    Ubwo yageragezaga kuburizamo ubu bukwe, yagiranye ibiganiro byimbitse n'umupasiteri wari ugiye gusezeranya uwahoze ari umugabo we, nyuma yo kumva impande zombi iri sezerano ryarahagaritswe.

    Source : https://yegob.rw/wa-mugore-wahagaritse-ubukwe-i-kigali-avuze-byinshi-bitari-bizwivideo/

  • Agace Miss Bahati yateretaniyemo n'umukunzi we niho bagiye gukorera ubukwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bahati Grace yambitswe ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda mu 2009, kuri ubu aritegura kurushinga mu mpera z'iki cyumweru na Pacifique Murekezi bamaranye imyaka itatu mu munyenga w'urukundo. Aho aba bombi bateretaniye bwa mbere ninaho bagiye gukorera ibirori by'ubukwe bwabo.

    Amakuru avuga ko ubukwe bwa Miss Bahati Grace buzaba tariki 4 Nzeri 2021 bukazabera mu mujyi wa Cedar Rapids muri Leta ya Iowa imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ibirori by'ubu bukwe bizabera ahitwa 'Double tree by Hilton' aha akaba ariho Miss Bahati na Murekezi bateretaniye bwa mbere akaba ari naho bafuje gukorera ubukwe.

    N'ubukwe byitezwe ko buzatahwa na benshi mu bafite amazina mu myidagaduro y'u Rwanda batuye muri Amerika, The Ben na Meddy nibo bazasusurutsa abazitabira ibi birori.

    Pacifique Murekezi benshi bazi nka Pacy ugiye kurushinga na Miss Bahati Grace, ni umuhungu wa Murekezi Raphaël wamenyekanye nka Fatikaramu washinze ishuri rya Espanya ry'i Nyanza, yanakiniye ikipe ya Rayon Sports.

    Uyu musore yari asanzwe atuye muri Canada naho Bahati Grace atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyakora ngo aho bazatura bazahahitamo bitewe naho bazaba bafite akazi keza bombi.

    Uko aba bombi bateretaniye bwa mbere aha bagiye gukorera ubukwe:

    Hari tariki 1 Nzeri 2018 ubwo Miss Bahati na Murekezi bahuriraga bwa mbere muri Washington DC mu birori byo kumurika imideli. Nk'uko babyitangarije, kuri uyu munsi barinze bataha batavuganye cyane.

    Bukeye bwaho nibwo bahuriye mu rugo rw'inshuti yabo bombi bagiye gusangira amafunguro ya nijoro, ibiganiro bihera ubwo.

    Mu gitondo Bahati Grace yabyukiye ku butumwa bugufi buvuye kuri Murekezi wamwoherereje ifoto baraye bafatanye.

    Icyo gihe nibwo batangiye kubona ko hari byinshi bagiye bahuza, batangira kujya bavugana kuva ubwo.

    Nyuma y'ukwezi bavugana cyane kuri telefone, Murekezi yatangiye kujya akora ingendo Canada-Amerika agiye gusura Miss Bahati birangira urukundo rwabo rutangiye gushinga imizi. Ubwo Murekezi yatangiraga izi ngendo nibwo baje guhurira aha bagiye gukorera ubukwe.

    Source : https://yegob.rw/agace-miss-bahati-yateretaniyemo-numukunzi-we-niho-bagiye-gukorera-ubukwe/

  • I Kigali habereye impanuka ikomeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gicuku cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Kanama 2021, saa munani z'ijoro, ku Gisozi mu Karere ka Gasabo hepfo gato y'Ibiro by'Umurenge wa Gisozi, habereye impanuka y'ikamyo yari itwaye ibiti, yagwiriye inzu z'umucuruzi witwa Yvonne Mukeshimana iramuhitana.
    Inzu z'uwo mucuruzi zari ahitwa kuri Beretware, mu ikorosi riri hepfo y'Umurenge wa Gisozi, zasenyutse burundu.

    Iyo mpanuka yanahitanye umuzamu wa Mukeshimana witwa Nkurikiyimfura Jean de Dieu, ikomeretse n'abana be babiri ari bo Munyaneza Jean de Dieu hamwe na Munyaneza Jean D'Amour nkuko tubikesha BTN.

    Ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yakoze impanuka yikoreye ibiti ifite icyapa(plaque) RAC 562 Z. Abaturage bayibonye bavuga ko shoferi hamwe n'abandi bantu babiri bari kumwe na bo bakomeretse bikomeye.
    Mugisha n'abandi babonye iyi mpanuka ikimara kuba basaba ko umuhanda wa Beretware washyirwamo ibituma abatwara ibinyabiziga bagabanya umuvuduko.

    Source : https://yegob.rw/i-kigali-habereye-impanuka-ikomeye/

  • Dr Bizimana yagizwe Minisitiri, Busingye akurwa muri Minijust yari amazemo imyaka 8 – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu ni we wakoze izi mpinduka mu myanya itandukanye mu nzego nkuru z’igihugu nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe.

    Izo mpinduka zirimo ko Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizweho ku wa 14 Nyakanga 2021 yabonye umuyobozi wayo wa mbere. Ni Dr Bizimana Jean Damascène wayoboraga CNLG kuva mu 2015.

    Iyi minisiteri yahawe kuyobora ifite inshingano zo kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, kubungabunga umurage w’amateka no gutoza uburere mboneragihugu.

    Undi wahawe inshingano nshya ni Busingye Johnston wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza.

    Busingye yavuye muri Guverinoma nyuma y’iminsi 3023 ni ukuvuga imyaka umunani, amezi atatu n’iminsi icyenda ayinjiyemo kuko bwa mbere yagizwe Minisitiri hari ku wa 23 Gicurasi 2013.

    Nta yindi minisiteri yigeze ayobora. Uyu mugabo wize amategeko muri Kaminuza ya Makerere, kuva mu 2006 kugera mu 2013 yari Perezida w’Urukiko Rukuru. Yigeze kuba Umushinjacyaha ku Rwego rw’Igihugu n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera cyo kimwe n’Umucamanza mu Rukiko rwa Afurika y’Uburasirazuba.

    Busingye yasimbuye Yamina Karitanyi wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza kuva muri Nzeri 2015. Yamina wigeze kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo no kubungabunga Ibidukikije mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, we yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz.

    Francis Gatare wari Umuyobozi wa RMB we yagizwe Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’Ubukungu.

    Uyu mugabo wize amategeko muri Kaminuza ya Makerere hagati ya 1988 na 1991, akaniga ibijyanye n’Ubukungu muri Kaminuza ya Windsor n’Imiyoborere muri Harvard University, John F. Kennedy School of Government; yigeze kumara imyaka itandatu ari Umuyobozi wa RDB ndetse hagati ya 2009 na 2014 yari Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa Repubulika. Yari amaze imyaka ine n’amezi arindwi ayobora RMB.

    Undi wahawe inshingano ni Dr Fidèle Ndahayo wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ingufu za Atomike. Ni ubwa mbere iki kigo kuva cyajyaho gihawe umuyobozi, bijyanye na gahunda igihugu cyihaye zo gukoresha ingufu za nucléaire mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere.

    Dr Ndahayo yigeze kuba Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse ayobora na Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba.

    Ikigo yahawe kuyobora cyashyizweho n’Iteka rya Perezida wa Repubulika ryasohotse mu Igazeti ya Leta yo ku wa 4 Ukuboza 2020. Gifite inshingano zo guteza imbere ikoreshwa mu mahoro ry’ingufu za nucléaire hagamijwe iterambere rirambye ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

    Clarisse Munezero we yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu mu gihe Dr Mihigo Kalisa Thierry yagizwe Umuyobozi Ushinzwe Ubukungu muri Banki Nkuru y’Igihugu.

    Munezero yari asanzwe akora muri Legal Aid Forum. Afite Masters mu Mategeko Mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza ya Nantes mu Bufaransa. Yakoze muri Avocats Sans Frontières ashinzwe gukurikirana imishinga hagati ya 2011 na 2012.

    Yakoze kandi muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu gihe cy’imyaka itatu ashinzwe ibijyanye n’amategeko mbere yo kujya muri Legal Aid Forum yari amazemo imyaka irindwi n’amezi atandatu.

    Umwanya wahawe Dr Mihigo Kalisa nta muntu wari uwufite kuva mu Mutarama uyu mwaka ubwo Dr Thomas Kigabo wari uwurimo yitabaga Imana.

    Kalisa yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukungu, ayobora n’Ishami rigenzura imiterere y’Ubukungu muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi. Yaminurije muri Kaminuza ya Lyon mu Bufaransa. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga, PhD, mu Bukungu.

    Aba mu nama z’ubutegetsi z’ibigo bitandukanye bya Leta nka Rwanda Airport Company Ltd na Agaciro Development Fund aho ari Umuyobozi Mukuru wungirije w’Inama y’Ubutegetsi.

    Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe | Communiqué from the Office of the Prime Minister pic.twitter.com/H4j8HDpIWi

    — Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) August 31, 2021

    Dr Bizimana Jean Damascène yagizwe Minisitiri wa Mbere wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu

    Busingye Johnston ni umwe mu bari bamaze igihe kinini muri Guverinoma, ubu yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza

    Francis Gatare yagizwe Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Ubukungu

    Clarisse Munezero yari asanzwe ari Umukozi w’Umuryango utanga Ubufasha mu by’Amategeko, Legal Aid Forum ushinzwe Amahugurwa n’Ubushakashatsi

    Yamina Karitanyi yari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza kuva mu 2015, ubu ni Umuyobozi Mukuru wa RMB

    Dr Fidèle Ndahayo wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ingufu za Atomike yigeze kuba Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse ayobora na Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba

    Dr. Kalisa wagizwe Umuyobozi Ushinzwe Ubukungu muri Banki Nkuru y’Igihugu yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’Ubukungu muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi

    source : https://ift.tt/38sKJBt