Blog

  • Urupfu rw'umuhanzi Jay Polly rukomeje kuvugisha benshi #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cy'uyu wa Kane tariki 02 Nzeri 2021, inkuru ncamugongo izindutse ivugwa ku mbuga nkoranyambaga n'ibitangazamakuru ni iy'urupfu rw'umuhanzi Tuyishime Joshua w'imyaka 33 y'amavuko, wamamaye ku izina rya Jay Polly. Byatangajwe ko yaguye mu bitaro bya Muhima azize uburwayi. Urupfu rwe rwavugishije benshi, bibaza icyo yazize mu buryo butunguranye.

    Ku mbuga nkoranyambaga, ku ma Radio atandukanye, inkuru ni 'Urupfu' rutunguranye rw'uyu muhanzi wari mu bakunzwe cyane mu Rwanda. Ja Polly, yari amaze iminsi afungiye muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere, aho akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge. Aha ni naho yavanywe ajyanwa ku bitaro bya Muhima, aho yaje kugwa. Abakomeje kwibaza ku rupfu rwe, bibaza ku cyamuhitanye bitunguranye mu gihe yagombaga kwitaba urukiko kuwa 02 Ukuboza 2021.

    Hari amakuru yatangajwe kuri Radio 10 mu kiganiro Zinduka n'umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald uzwi ku izina rya Oswakim, avuga ko hari amakuru yizewe akesha umwe mu bayobozi, wamubwiye ko Jay Polly na bagenzi be bari bafunganywe hari ibintu bakoroze barabinywa, ari nabyo bikekwa ko byaba byamuhitanye. Gusa bamwe ku mbuga nkoranyambaga bakibaza uburyo babinyoye bose bigahitana Jay Polly wenyine.

    Aha Jay Polly yarimo ahabwa igihembo cya Primus Guma Guma Super Star yari yatsindiye.

    Bivugwa kandi ko ku bitaro bya Muhima yahazanywe ubugira kabiri, kuko bwa mbere ngo bamusubije kuri Gereza asa n'uworohewe, ariko nyuma aza kongera kuremba bamugarura ku bitaro aho byarangiye apfuye. Urwego rw'igihugu rushinzwe amagereza-RCS ntacyo ruratangaza ku rupfu rwa Jay Polly n'icyo yaba yazize.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/urupfu-rwumuhanzi-jay-polly-rukomeje-kuvugisha-benshi/

  • Dusubire Agadir ku mukino wa Mali, imbori z’Amavubi ubanza zisigaye zidwinga ku mabuye(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuntu waraye arebye umukino w’umunsi wa mbere mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 u Rwanda rwatsinzwemo na Mali 1-0, ntibyamugora kwemeza ko imbori z’Amavubi zitakidwingana, kuko ni umukino yarushijwe bigaragara.

    Uyu mukino wabimburiye indi yo mu itsinda E, Mali yakiriye Amavubi kuri Adrar muri Maroc mu ijoro ryakeye.

    Ntabwo umusaruro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda wifashe neza muri iyi minsi, gusa muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku myitwarire y’Amavubi ku mukino wa Mali.

    Mashami yateye abanyarwanda ubwoba yibuka ibitereko yasheshe

    Agitangaza 11 agomba kwifashisha kuri uyu mukino, abakunzi benshi b’Amavubi bahise bifata mapfubyi kuko byagaragaraga ko agiye kugarira, si icyo gusa benshi bakanzwe na sisiteme yari agiye gukina kandi mu nshuro zose u Rwanda rwayigerageje bitararuhiriye(3-5-2).

    Yari yahisemo kubanza Nirisarike, Ngwabije na Rwatubyaye nka batatu bakina inyuna, Omborenga na Mangwende bakina basatira igihe Amavubi afite umupira,banugarira igihe u Rwanda rwasatiriwe(wingback).

    Ibi ntibyaje kumuhira kuko byagiye bituma habaho gukora amakosa kwa hato na hato kw’abakinnyi b’Amavubi kubera imikinire batamenyereye, ibi nabyo byaje gutuma Omborenga azamuka cyane ntagaruke, Yannick ajya kumufasha ruhande rwe bimuviramo gukorera ikosa Moussa Djenepo ku munota wa 17, batanga penaliti n’ikarita y’umuhondo, Emery Mvuyekure yaje kwitwara neza penaliti ayikuramo.

    Guhuza kw’abakinnyi bakinaga mu bwugarizi mu mutima wabwo byagoranye, Ngwabije wari ukinanye bwa mbere na Salomon na Abdul(bari kumwe ari batatu), byaje kumugora cyane ari n’aho haje kuva igitego cya Adama Traore ku munota wa 19.

    Ngwabije ashobora kuba yahemukiwe n’umutoza kumuzana kuri uyu mukino w’irushanwa, ari wo mukino wa mbere yari akiniye Amavubi mu irushanwa, bamwe bemeza ko yari kumubanza ku ntebe akaza asimbura n’aho ibyo yahuriyemo nabyo ashobora kuzabyibagirwa bigoranye.

    Mashami yibutse ibitereko yasheshe

    Umutoza yabonye ko ibyo yari yateguye bitamuhiriye, ahita yigira inama yo gukuramo Ngwabije azanamo Byiringiro Lague ku munota wa 29.

    Ntabwo byafashije Amavubi cyane ariko byibuza byasaga n’ibigabanya igitutu bitewe n’uko na Lague yageragezaga gusa nucenga ariko ntacyo byatanze, nta mahirwe yigeze abona. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

    Amavubi yagize igice cya kabiri cyiza

    Nyuma y’uko havuyemo Yannick Mukunzi na Hakizimana Muhadjiri hakinjiramo Niyonzima Olivier Seif na Haruna Niyonzima, igice cya kabiri u Rwanda rwagerageje guhererekanya ubona ko rushaka kurema igitego ariko rubura aho rumenera.

    Ntabwo nabwo muri iki gice rwigeze rubona amahirwe uretse umupira Haruna yahinduye imbere y’izamu ariko Kagere akawutangwa n’umunyezamu.

    Mali iba yabonye igitego cya kabiri ndetse hakajyamo n’icya gatatu ariko umunyezamu Emery Mvuyekure abyitwaramo neza.

    U Rwanda si igihugu cya ruhago

    Bitewe n’ibyaberaga mu kibuga, n’abogezaga uyu mupira baje kwanga kuripfana bavuga ko u Rwanda atari igihugu cya ruhago.

    Emery Mvuyekure inyenyeri y’Amavubi

    Wari umunsi mwiza kuri Emery Mvuyekure wagiye arokora ikipe ye aho rukomeye.

    Uyu munyezamu Tusker FC muri Kenya, ni kenshi yagiye akuramo imipira y’ibitego byabazwe harimo na penaliti.

    Ijoro ritazibagirana kuri Yannick Mukunzi

    Umwe mu bakinnyi batajya batinya umukino, umukinnyi uzwiho kuba ari we igihe u Rwanda rwugarijwe ari we watabaraga, Yannick Mukunzi byabaye ngombwa ko na we umutoza amutabara amukuramo ku munota wa 46 kuko byari byanze neza neza.

    Yakoraga amakosa menshi ku buryo yashoboraga no kubona ikarita itukura.

    Hakizimana Muhadjiri ubanza atari umukinnyi w’ikipe y’igihugu

    Umwe mu bakinnyi baba bahagaze neza mu ikipe ye, ushobora kurangiza shampiyona arusha na ba rutahizamu ibitego, ni Hakizimana Muhadjiri ariko na none ni umukinnyi utaragira icyo afasha ikipe y’igihugu.

    Mu nshuro zose yagiriwe amahirwe yo kubanza mu kibuga ntibyagiye bimworohera, na ni joro niko byagenze kuko iminota 45 yakinnye nta kintu yigeze afasha ba rutahizamu bari imbere ye Kagere na Jacques ngo babone imipira kandi ari cyo yari ashinzwe.

    Biragoye gucira urubanza Kagere

    Biragoye kuba wakemeza niba Kagere Meddie wari rutahizamu w’u Rwanda kuri uyu mukino byamunaniye kuko na we nta mipira yigeze abona ngo ayipfushe ubusa, ahubwo rimwe na rimwe yanagarukaga inyuma kugarira igihe u Rwanda rwabaga rwugarijwe.

    Jacques Tuyisenge yongeye gushidikanywaho

    Jacques Tuyisenge ni rutahizamu na we wari witezwe kuri uyu mukino, yaje kunyuzwa ku ruhande ngo ajye afasha kugaburira Meddie Kagere imipira ariko ntibyigeze bimukundira.

    Muri rusange abakinnyi barimo Mangwende, Abdul, Djihad na Nirisarike bitwaye neza muri uyu mukino ni mu gihe kandi umuntu atarenza ingohe, Omborenga Fitina wagowe cyane n’uyu mukino weretswe ko agifite urugendo rukomeye rwo kugenda.

    Nta mahirwe u Rwanda rwigeze rubona

    Lague yafashije

    Djihad yagize umukino mwiza

    Penaliti Emery Mvuyekure yakuyemo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/dusubire-agadir-ku-mukino-wa-Mali-imbori-z-amavubi-ubanza-zisigaye-zidwinga-ku-mabuye-amafoto

  • Jay Polly wari mu baraperi bakunzwe mu Rwanda yahitanwe n'uburwayi #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Tuyishime Joshua wakunzwe na benshi ku izina rya “Jay Polly” yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi aho yari arwariye mu bitaro bya Muhima mu mujyi wa Kigali.

    Umuraperi Jay Poll uri mu bubatse injyana ya Hip Hop ikaryohera cyane Abanyarwanda n'abumva ururimi rw'ikinyarwanda,amakuru aravuga ko yahitanwe n'uburwayi yari amaranye aho yari arwariye mu bitaro bya Muhima.

    Yari afungiye muri Gereza ya Mageragere akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge we na bagenzi be 11 bari bafunganwe.

    Amakuru avuga ko Jay Polly yajyanwe mu bitaro mu masaha y'ijoro, acyakirwa ahakirirwa indebe ahita yitaba Imana.

    Mu masaha y'igitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo inkuru y'urupfu rwe yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, gusa Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa rubifite mu nshingano ntirwagira icyo rubitangazaho.

    Mukuru wa Jay Polly, Uwera Jean Maurice, yemereye IGIHE ko murumuna we yitabye Imana. Ati 'Polly yapfuye, ngo yaguye mu bitaro bya Muhima. Sinzi icyo yari arwaye kuko ku wa Mbere twavuganye ari muzima.'

    Tuyishime Josua benshi bamenye nka Jay Polly yari umuraperi ukomeye mu njy

    Jay Polly yapfuye afunzwe kuko kuwa 23 Mata uyu mwaka we na bagenzi be 11 barimo na murumuna we batawe muri yombi bari mu rugo rwe I Kibagabaga,aho bivugwa ko polisi yasanze banywa ibiyobyabwenge birimo urumogi,banarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Nyuma yo kugezwa imbere y'amategeko,nibwo Ku wa 11 Kamena 2021Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwashimangiye icyemezo cy'Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo cyo gufunga Jay Polly n'abo bareganwa iminsi 30 y'agateganyo mu gihe hari hagikusanywa ibimenyetso.

    Urubanza mu mizi rwa Jay Polly na bagenzi be rwagombaga kuzatangira ku wa 2 Ukuboza 2021 ariko atabarutse kare.

    Jay Polly yavutse ku wa 5 Nyakanga 1988, avukira i Gikondo mu Mujyi wa Kigali nubwo hari abavuga ko yaba yaravukiye mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru.Mu bwana bwa Jay Polly bivugwa ko yabaga i Butare mu Karere ka Huye.

    Kuririmba Jay Polly abikomora ku mubyeyi we waririmbaga muri korali Hoziyana muri ADPR mu Gakinjiro.

    Ibyo byatumye uyu muraperi nawe aririmba muri korali y'abana.

    Jay Polly yakuze akunda injyana ya Hip Hop abikomora kuri mukuru we witwa Maurice usanzwe ari umunyamakuru kuri RBA.

    Mu mwaka wa 2002, Jay Polly ageze mu mwaka wa gatandatu w'amashuri abanza nibwo yagiye mu itsinda rya muzika ryabyinaga imbyino zigezweho (dance moderne) ryitwaga 'Black powers'.

    Muri 2003 Jay Polly ageze muri E.S.K nibwo yahuye na Green P kubera ukuntu yari azi kubyina byatumye bakomeza gukorana.

    Umwaka wakuririyeho nibwo afatanije na Green P , Perry G bashinze itsinda baryita 'G5' icyo gihe bandika indirimbo batangira no kujya muri studio ya TFP yakoreragamo uwitwa BZB ari naho bakoreye indirimbo ya mbere bise 'Nakupenda' yari ikozwe mu njyana ya R&B.

    Muri 2004 nibwo Jay Polly, Green na Perry G bakoze indirimbo ikozwe mu njyana ya Rap bayita 'Hip Hop Game'.

    Uburyo Jay Polly yinjiye muri Tuff Gangz

    Kubera ko yari amaze kubona ko afite impano yo kwandika indirimbo we na mugenzi we Green P baje guhura na Lick Lick watunganyaga indirimbo muri icyo gihe muri studio yitwa 'ONB' ikorera ku Kicukiro yumvise ukuntu baririmba abahuza na Bull Dogg n'uko iryo tsinda ryaje kuvuka.

    Zimwe mu ndirimbo bakoze, ariko ntizamenyekana ni Money yakozwe na Jay Polly, Green P akora iyo yise 'Nyumvira' n'aho Bull Dogg akora 'Abirabura'.

    Impamvu izi ndirimbo zitamenyekanye byagiye biterwa n'uko amajwi yazo wasangaga atameze neza kubera ikibazo cy'ibyuma byabaga bitameze neza gusa Lick Lick wabazamuye agiye muri studio ya F2k nibwo batangiye gukora indirimbo ndetse zirakundwa,izo ni nka: Kwicuma, Target ku mutwe n'izindi.

    Aba baje guhura na P Fla wari umaze igihe atari mu Rwanda aba abaye umwe mu baraperi bagize itsinda rya 'Taff Gangz' kuko nawe yakoraga injyana ya Hip Hop.

    Nyuma y'aho nibwo Fireman nawe yaje kuza kwiyunga nabo kuko yari asanzwe ari inshuti magara ya Bull Dogg kandi akaba yarakoreshaga injyana ya R&B bamwita 'Akon'.

    P Fla ntabwo yaje gukomezanya na Taff Gangz kubera gushwana na bagenzi be.

    Kubera ko Jay Polly yize ibijyanjye n'ubukorikori yaje kuba umwe mu banyamuryango ba 'Ivuka' ishyirahamwe ry'abanyabugeni ryakorerega ku Kacyiru.

    Mu mwaka wa 2009 biba ngombwa ko amara amezi atandatu aba i Rubavu akorera muri ateliye (atelier) ya 'Ivuka' aho yakoraga akazi ko gushushanya.

    Jay Polly yagiye akora indirimbo zigakundwa muri zo harimo: Akanyarirajisho, Ndacyariho ndahumeka' ndetse byaje kumuha n'amahirwe yo kujya mu marushanwa ya Primus Guma Guma super Star.

    Muri 2011 nibwo Jay Polly yatorewe kujya mu marushanwa ya PGGSS, ariko ntiyegukana umwanya wa mbere kuko waje gutwarwa na Tom Close.

    Mu mwaka wa 2012, Jay Polly yabaye uwa kabiri akurikiye King James wegukanye irushanwa rya Primus ku nshuro ya kabiri (PGGSS2).

    Umwaka wa 2013, nibwo Jay Polly yatutse abanyamakuru aho yavuze ko za kaminuza ziri gusohora amadebe, bituma atabasha kuba umwe mu bahanzi bitabiriye amarushanwa ya Primus ku nshuro ya gatatu (PGGSS3).

    Nyuma Jay Polly yaje gutumira abanyamakuru yiyumvagamo biganjemo abakora ku maradiyo abasaba imbabazi, gusa byaje kuvugwa ko hari icyari kibyihishe inyuma kuko ngo icyo yari agamije kwari ukugira ngo izina rye rizagaragare mu marushanwa ya Primus ya 2014 ndetse biramuhira kuko ari we waje ku mwanya wa mbere.

    Mu mwaka wa 2014, Jay Polly yabaye umwe mu bahanzi icumi bitabiriye amarushanwa ya PGGSS4, ndetse agenda yerekana ko ashoboye mu Ntara zose z'u Rwanda aho byagaragaye ko akunzwe kurusha abo bahanganye arabatsinda.

    Kuwa 30 Nyakanga 2014, nibwo hasojwe irushanwa rya PGGSS4 birangira Jay Polly ayegukanye ahabwa miliyoni 24 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Nyuma yo kwamamara cyane,Jay Polly,yatangiye kuba inshuti ya gereza aho Ku itariki ya 4 Kanama 2018,Jay Polly yatawe muri yombi ajya gufungirwa muri kasho ya Remera mu Mujyi wa Kigali nyuma y'uko abaturanyi be batabaje inzego zishinzwe umutekano ubwo bumvaga akubita umugore we.

    Icyo gihe,Jay Polly yemeye ibyo ashinjwa byose avuga ko yabitewe n'ubusinzi, anabisabira imbabazi ariyo mpamvu tariki ya 24 Kanama 2018,Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo rwafashe umwanzuro wo kumukatira igifungo cy'amezi 5.Yaje gufungurwa tariki ya 01 Mutarama 2019.

    Jay Polly yitabye Imana afite imyaka 33 y'amavuko,Turacyashakisha amakuru ku burwayi bwe.


    Jay Polly wari uzwi nka “Kabaka Man”yahitanwe n'uburwayi

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/jay-polly-wari-mu-baraperi-bakunzwe-mu-rwanda-yahitanwe-n-uburwayi

  • Izina ni ryo muntu- Mvuyekure atuvanye aho umwami yakuye Busyete_ Bamporiki #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ushinzwe Umuco, Hon. Bamporiki Edouard yashimye uburyo umunyezamu Mvuyekure Emerry yitwaye ku mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Mali igitego 1-0.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Bamporiki yagize ati 'Umukurambere ati : Izina niryo muntu ! Mvuyekure atuvanye aho umwami yakuye Busyete. Mwakoze Amavubi. Ishyaka mwagaragaje ririmo gutarama u Rwanda, ejo haje muzarwimana. Kwiga ni ukwigana dukomeze Gukotana bizatugeza ku Umutsindo.'

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Nzeri 2021, nibwo Ikipe y'u Rwanda 'Amavubi' yatsinzwe umukino wa mbere wo mu itsinda F mu majonjora yo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino y'igikombe cy'isi 2021 na Mali igitego 1-0. Igitego cya Adama Traore ku munota wa 19 w'umukino nicyo cyahesheje intsinzi Mali imbere y'u Rwanda mu mukino wabereye kuri Adrar Stadium mu gihugu cya Maroc.

    U Rwanda rwatangiye uyu mukino rurushwa cyane,byatumye ku munota wa 18 Mali ibona penaliti nyuma y'ikosa Yannick Mukunzi yakoreye Moussa Djenepo, wayitereye ariko Emery Mvuyekure ayikuramo.

    Nyuma y'umunota umwe gusa,ubwugarizi bw'Amavubi bwakoze ikosa rikomeye ryatumye Adama Traore atsindira Mali igitego cya mbere ari nacyo cyabonetse muri uyu mukino, Amavubi yagerageje gushaka uko yishyura iki gitego ariko biranga umukino urangira ari 1-0 gusa igice cya kabiri yari yagerageje kwinjira mu mukino ugereranyije n'igice cya mbere.

    Amavubi azakina na Kenya ku Cyumweru nyuma y'uko iyi kipe izagukina na Uganda kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Nzeri 2021.

    Amavubi yatsinzwe na Mali igitego 1_0

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/02/izina-ni-ryo-muntu-mvuyekure-atuvanye-aho-umwami-yakuye-busyete_-bamporiki/

  • Umuhanzi Jay Polly wari umaze igihe afunze yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Jay Polly wari uherutse gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo kubera ibyaha yakekwagaho, yitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane mu bitaro bimwe biherereye mu Mujyi wa Kigali nk’uko tubikesha umwe mu bazi amakuru y’urupfu rw’uyu muraperi.

    Uyu muhanzi yagejejwe bitaro bikuru bya Muhima biherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali aho yajyanywe akuwe muri gereza aho yari afungiye.

    Ngo yafashwe n’uburwayi aho yari afungiye muri Gereza ya Mageragere, ahita ajyanwa kuri biriya bitaro ariko ahita yitaba Imana.

    Uyu muhanzi wigeze kuyobora injyana ya Hip Hop mu Rwanda dore ko yanegukanye irushanwa ryigeze kubaho ari na ryo rya mbere ryabayeho rikomeye mu Rwanda ra PGGSS, yari afite abakunda ibihangano bye batari bacye.

    Jay Polly wari ukurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, yari yahawe itariki yo kuzaburaniraho mu mizi aho yagombaga kuzasubira imbere y’urukiko tariki 02 Ukuboza 2021.

    Tariki 20 Gicurasi 2021, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwari rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 Jay Polly n’abo baregwa hamwe.

    Ni icyemezo bajuririye mur rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo aho ku ya 11 Kamena 2021 na rwo rwemeje ko abaregwa bakomeza gufungwa by’agateganyo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umuhanzi-Jay-Polly-wari-umaze-igihe-afunze-yitabye-Imana

  • Amavubi yatsinzwe na Mali, Umunyezamu Mvuyekure ashimirwa na Bamporiki gukura kure ikipe #rwanda #RwOT

    Muri uyu mukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Nzeri, umutoza Mashami Vincent yari yakinishije 3-4-1-2 aho yari yabanjemo umunyezamu Mvuyekure Emerry washimiwe na bensi uburyo yitwaye.

    Ni umukino watangiye Mali irusha u Rwanda ho abasore bayo bataha izamu barimo Moussa Djenepo yashatse kwinjiza igitego mu minota ya mbere ariko agasanga Umunyezamu Mvuyekure ahagaze neza.

    Mu minota 15 ya mbere kandi Mali yabonye Penaliti ku ikosa ryakozwe na ba myugariro b’u Rwanda ariko Mvuyekure ayikuramo.

    Mali yakomeje kotsa igitutu u Rwanda aho ku munota wa 20 yaje kubona igitego cyatsinzw na Adam Traore wanyuze mu rihumye ba myugariro b’Amavubi.

    Izina ni ryo muntu- Mvuyekure yakuye kure Amavubi

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe Umuco, Hon. Bamporiki Edouard yashimye uburyo umunyezamu Mvuyekure Emerry yitwaye.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Bamporiki yagize ati 'Umukurambere ati : Izina niryo muntu ! Mvuyekure atuvanye aho umwami yakuye Busyete. Mwakoze Amavubi. Ishyaka mwagaragaje ririmo gutarama u Rwanda, ejo haje muzarwimana. Kwiga ni ukwigana dukomeze Gukotana bizatugeza ku Umutsindo.'

    11 babanjemo

    Mu izamu habanjemo Emerry Mvuyekure mu gihe mu myanya y’inyuma habanjemo Rwatubyabye Abdul, Salomon Nirisarike na Ngwabije Bryan Clovis.

    Imbere yabo harabanzamo Ombolenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Bizimana Djihad na Yannick Mukunzi mu gihe Muhadjiri Hakizimana yari hagati naho Tuyisenge Jacques wari na Kapiteni na Kagere Meddie bari imbere bashaka ibitego.

    Mu gice cya kabi Mashami yongereye imbaraga muri ba rutahizamu aho yongeyemo Haruna Niyonzima, Niyonzima Olivier ndetse na Byiringiro Lague.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Amavubi-yatsinzwe-na-Mali-Umunyezamu-Mvuyekure-ashimirwa-gukura-kure-ikipe

  • Umuhanzi Jay Polly yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Jay Polly aha yari muri studio kuri KT Radio

    Jay Polly aha yari muri studio kuri KT Radio

    Jay Polly yari afungiye muri Gereza ya Mageragere akurikiranyweho ibyaha birimo ibyerekeranye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Mu masaha ya nijoro ngo nibwo yarembye, ajyanwa kwa muganga ariko aza guhita ashiramo umwuka.

    Iyi nkuru turacyayikurikirana….

    source : https://ift.tt/3kL9H4H

  • Itangazo ry'Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 1 Nzeri 2021. #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Nzeri 2021, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, yayoboye Inama y'Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro, ifatirwamo ibyemezo bikurikira:

    Guhera ku itariki ya 2 kugeza ku ya 22 Nzeri 2021.
    — Ingendo zirabujijwe guhera saa yine z'ijoro (10:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM) mu Mujyi wa Kigali.

    — Ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z'ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo ahandi mu Gihugu (bikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa mbiri z'ijoro.

    Icyakora mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kirehe, Ngoma, Nyagatare, Nyamasheke, Nyaruguru na Rwamagana dufite imibare y'abandura COVID-19 iri hejuru kurusha ahandi, ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri z'ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/02/itangazo-ryibyemezo-byinama-yabaminisitiri-yo-ku-wa-1-nzeri-2021/

  • Rwanda: Ibitaramo byakomorewe #rwanda #RwOT

    Nyuma y' uko hari hamaze igihe kirekire ibirori n' andi makoraniro arimo n' ibitaramo byarahagaritswe kubera ubukana bw' icyorezo cya Covi_19 , guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Nzeri 2021, byongeye gusubukurwa kubera mu Rwanda harimo kubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Ibi byemejwe ku wa 01 Nzeri 2021, n' Inama y' Abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

    Mu myanzuro itandukanye yafatiwemo ni uko “ Ibindi birori n'amakoraniro rusange (ibitaramo by'abahanzi, festival, imurikabikorwa n'ibindi) bizafungura mu byiciro. Abemerewe kwitabira ibyo birori bagomba kuba barakingiwe COVID- 19 kandi babanje kwipimisha. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na RDB. “

    Muri Werurwe 2021 nibwo ibitaramo byahagaritswe bwa mbere kubera icyorezo cya COVID-19.

    Byongeye gusubukurwa n'Inama y'Abaminisitiri yabaye mu mpera z'Ugushyingo ariko bihita byongera gufungwa mu Ukuboza kuko ubwandu bwari bwatangiye kwiyongera cyane.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/02/rwanda-ibitaramo-byakomorewe/

  • Amavubi yatangiye urugendo rwo gushaka itike yo kwerekeza muri #Qatar2022 atsindwa #rwanda #RwOT

    Igitego cya Adama Traore ku munota wa 19 w'umukino nicyo cyahesheje intsinzi Mali imbere y'u Rwanda mu mukino wabereye kuri Adrar Stadium mu gihugu cya Maroc.

    U Rwanda rwatangiye uyu mukino rurushwa cyane,byatumye ku munota wa 18 Mali ibona penaliti nyuma y'ikosa Yannick Mukunzi yakoreye Moussa Djenepo, wayitereye ariko Emery Mvuyekure ayikuramo.

    Nyuma y'umunota umwe gusa,ubwugarizi bw'Amavubi bwakoze ikosa rikomeye ryatumye Adama Traore atsindira Mali igitego cya mbere ari nacyo cyabonetse muri uyu mukino.

    Ku munota wa 29, Mashami Vincent yakoze impinduka za mbere Ngwabije Bryan Clovis aha umwanya Byiringiro Lague mu rwego rwo gukomeza ubusatirizi gusa ntabwo byagize icyo bitanga kuko igice cya mbere cyarangiye ari 1 cya Mali ku busa bw'u Rwanda.

    Mashami Vincent yatangiye igice cya kabiri akora impinduka,Niyonzima Olivier Seif asimbura Yannick Mukunzi wari wabonye ikarita y'umuhondo ku munota wa 15, Haruna Niyonzima nawe asimbura Hakizimana Muhadjiri.

    Amavubi yagerageje gushaka uko yishyura iki gitego ariko biranga umukino urangira ari 1-0 gusa igice cya kabiri yari yagerageje kwinjira mu mukino ugereranyije n'igice cya mbere.

    Umunyezamu Mvuyekure niwe witwaye neza cyane ugereranyije n'abandi ku ruhande rw'u Rwanda.

    Amavubi azakina na Kenya ku cyumweru nyuma y'uko iyi kipe izaba yesuranye na Uganda kuri uyu wa Kane.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku Rwanda: Emery Mvuyekure, Ngwabije Bryan Clovis, Rwatubyaye Abdul, Nirisarike, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Bizimana Djihad, Mukunzi Yannick, Hakizimana Muhadjiri, Kagere Meddie na Jacques Tuyisenge.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amavubi-yatangiye-urugendo-rwo-gushaka-itike-yo-kwerekeza-muri-qatar2022