

source : https://ift.tt/3mYvkBl
Kuwa Kane tariki 26/08/2021, ku munsi ny’irizina wa w’igitaramo ‘Gospel Living’ Gaby Kamanzi yatumiwemo, uyu muramyi mpuzamahanga ukomoka mu Rwanda yaririmbye indirimbo ze zinyuranye ziganjemo irizi mu rurimi rw’Igifaransa benshi barizihirwa cyane nk’uko bigaragara mu mafoto. Gaby Kamanzi mu kiganiro na InyaRwanda.com, yavuze ko ashimira Imana cyane yamushoboje. Ati “Ndashima Imana ko yabanye nanjye, Concert yiswe “GOSPEL LIVING” yagenze neza, hari ubwiza bw’Imana, abantu baranezerewe cyane, baranyishimiye, bakunda guhimbaza Imana mu mbyino, barishimye cyane, barabyinye cyane, bahimbaje Imana mu buryo budasanzwe”.

Gaby Kamanzi umuhanzikazi mpuzamahanga ukomoka mu Rwanda
Yavuze ko mu ndirimbo yaririmbye harimo n’iri mu rurimi rw’Ikinyarwanda ‘Amahoro’ ariko akaba yarabaje kuyibasabanurira mu Gifaransa. Yagize ati “Naririmbye indirimbo zanjye zo mu rurimi rw’igifaransa, na ‘Amahoro’ nayo narayirirmbye nabanje kubasobanurira icyo ivuga, ariko by’umwihariko, Refrain (inyikirizo) niyo nasemuye mu gifaransa, mbona kuyiririmba”. Yashimiye cyane Umuyobozi wa LMTV Mr Dieudonne Gollet wamutumiye. Ati “Ndongeye gushimira umuyobozi wa LMTV, Mr. Dieudonné Gollet ku bwo kongera kuntumira muri CÔTE D’IVOIRE, Imana imuhe umugisha, ihe umugisha n’umuryango we wose, ndetse n’abakozi bose ba LMTV”.

Aha hari kuwa Kabiri, ni gahunda y’amarushanwa yitwa “VOCALYZ”, aho abaririmbyi bahatana, hari kuwa Gatanu 27/08
Mu minsi amaze muri Cote d’Ivoire amaze kuririmba muri Gospel Living, Vocalyz aho abaririmbyi bahatana bakagaragaza impano ndetse yanaririmbye muri Symbioz yabaye ku Cyumweru akaba ari amarushanwa aho insengero zitandukanye zohereza abaririmbyi babo, abakinnyi na Théâtre, ndetse n’abavugabutumwa. Mu bikorwa byose bya HOLY HOLIDAYS biterwa na LMTV ibikorana n’amatorero yo muri icyo gihugu kuko ariyo yohereza abavugabutumwa, abaririmbyi, abakinnyi ba Théâtre, noneho bikazarangira aba mbere babonye ibihembo nk’uko twabitangarijwe na Gaby Kamanzi. Yongeyeho ati “Ibi byose ni mu rwego rwo gufasha abana b’Imana, bari mu biruhuko kwidagadura”.
Gaby Kamanzi yagiye muri Côte d’Ivoire kuririmba muri gahunda y’ivugabutumwa yiswe Holy Holiydays, akaba ari gahunda bategura muri mwaka by’umwihariko mu bihe by’ibiruhuko iyo abana bari mu kiruhuko, bimara ukwezi kose, noneho kuwa Gatatu, kuwa Kane no ku cyumweru hakaba ibitaramo byo ku mugoroba n’amarushanwa y’abantu baririmba neza n’ababyinnyi beza, abigisha beza ndetse bajya banatumira amakorali gusa akaza akaririmba. Ibitaramo bya Holy Holidays byatumiwemo Gaby Kamanzi, byatangiye tariki 06 Kanama 2021 bikaba bizarangira tariki 05 Nzeri 2021.

Gaby Kamanzi yishimiye ibihe byiza yagiriye muri Cote d’Ivoire
Si ubwa Gaby Kamanzi atumiwe muri Cote d’Ivore kuko tariki ya 09/02/2021 ari bwo yahagurutse i Kigali yerekeje muri iki gihugu ku butumire bwa Televiziyo ya Gikristo yitwa LMTV. Usibye Cote d’Ivoire, amaze kugera mu bihugu binguranye ku Isi muri gahunda z’ivugabutumwa birimo; Amerika, Senegali, Tchad, U Bubiligi, U Bufaransa, Uganda, Kenya, DR Congo n’ahandi. Amaze gukora indirimbo zinyuranye harimo izamenyekanye by’ikirenga nka ‘Amahoro’ yamukinguriye umuryango w’ubwamamare, ‘Wowe’, ‘Ungirira neza’, ‘Neema ya Goligota’, ‘Arankunda’, n’izindi nyinshi.

Gaby Kamanzi yahesheje umugisha abanya-Cote d’Ivoire





















Gaby Kamanzi ari mu bahanzi ba Gospel bakuzwe cyane muri Cote d’Ivoire bitewe n’ukuntu bahora bamutumira
REBA HANO ‘NEEMA YA GOLIGOTA’ YA GABY KAMANZI
Jenae Gagnier uzwi ku rubuga rwa Instagram nka Mercedes Morr yishwe n'umugabo bivugwa ko yari umufana we maze na we ahita yiyahura.
Uyu Mercedes Morr yari icyamamare kuri instagram. Uyu mukobwa w'imyaka 33, amazina ye nyakuri ni Jenae Gagnier, yakurikirwaga nabantu barenga miliyoni 2 kuri Instagram ndetse nabantu miliyoni 2.6 kurubuga rwa OnlyFans. Uyu umunyamideli yasanzwe iwe muri Texas yapfuye.
ABC News ivuga ko uyu munyamideli yishwe anizwe ,nyuma y'urupfu rwe basanze Kevin Accorto w'imyaka 34 ukekwaho kwica uyu mukobwa yiyahuye na we arapfa.
Umuvandimwe wa Jenae Gagnier yavuze ko uwishe uyu mukobwa yari amaze igihe amutoteza ku mbugankoranyambaga nubwo yamukurikiraga nkumufana we.
Source : https://yegob.rw/umukobwa-wo-kuri-instagram-amaze-kwicwa-n-umufana-we/
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ni byo byatangaje ko iyi nama iza kwiga ku ngamba zo kurwanya iki cyorezo. Ni mu gihe ubwandu mu gihugu bwo bukigaragara mu turere twose tw’igihugu cyane mu Mujyi wa Kigali.
Mu minsi irindwi ishize, abantu 3.500 ni bo bagaragaye banduye Covid-19 bigaragaza uburyo iki cyorezo kikiri kwiyongera ku gipimo cyo hejuru.
Abapfuye nabo bakomeje kwiyongera mu minsi irindwi ishize kuko habonetse impfu 51. Cyakora ibikorwa byo gukingira nabyo byashyizwemo imbaraga nyinshi kuko ubu hari gukingirwa abantu bose barengeje imyaka 18.
Mu gihugu hamaze gukingirwa abantu miliyoni 1,5 bahawe dose ya mbere mu gihe abakingiwe byuzuye barenga ibihumbi 660.
source : https://ift.tt/3jCVO9s
Umuhango wo gusoza amasomo kuri aba banyeshuri wabaye ku wa 29 Kanama 2021.
LICA yatangiye mu 2014, icyo gihe iri shuri ryatangaga amasomo kuva mu mashuri y’incuke kugeza mu yisumbuye, muri iyi porogaramu ya ACE ikubiyemo no kwigisha indangagaciro zishingiye kuri Bibiliya.
Umwe mu bashinze LICA, Birungi Ram Abooki, yavuze ko bashimishijwe cyane ko kuba abanyeshuri ba mbere barangije kwiga muri iri shuri.
Yagize ati “Dutewe ishema cyane no kuba icyiciro cya mbere cy’abanyeshuri bacu barangije amasomo yabo, kandi twiteguye gukomeza gutanga ubumenyi ku bandi benshi tunabaremera inzira izabageza ku ntsinzi.”
“Uyu munsi abanyeshuri bahawe impamyabumenyi zabo z’amashuri yisumbuye ndetse n’ibyangombwa byerekana amanota babonye [Transcript] zabo, bazahita bajya muri Kaminuza. Turatumira n’abandi banyeshuri bashaka ubumenyi bwisumbuye buzabafasha kuba bamwe bayoboye ku rwego rw’Isi kutugana.”
Porogaramu ya ACE ni integanyanyigisho yo muri Leta Zunze Ubumwe itangwa mu mashuri ya Gikirisitu, yubakitse ku buryo umunyeshuri agira ubumenyi bukenewe ku rwego rwe, ndetse akagenda azamuka bigendanye n’ubumenyi runaka amaze kugira.
Ishuri rya LICA ni rimwe mu mashuri atandatu mu Rwanda atanga amasomo muri iyi Porogaramu, aho umunyeshuri yigishwa indangagaciro zishingiye kuri Bibiliya zikomatanyije n’ubumenyi busanzwe buri ku rwego rwo hejuru ndetse n’imyifatire myiza.
Umunyeshuri uharangije aba afite ubumenyi butangwa muri Porogaramu ya ACE bimufasha kubona impamyabumenyi Mpuzamahanga ya ICCE (The International Certificate of Christian Education) ndetse n’iya LCA (Light House Christian Academy).
Iri shuri ryashinzwe na Birungi Ronald, umugore we Birungi Ram n’abana babo bane bageze mu Rwanda mu 2014. iherereye ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo.




source : https://ift.tt/3gTXlq0

Kwizera yitabye Imana nyuma y’iminsi ibiri ari mu bitaro aho yakurikiranwaga n’abaganga kubera igikomere yiteye agerageza kwikata ijosi akagira igikomere ariko hakaba andi makuru avuga ko yaba yaranagerageje kunywa umuti wica udukoko, nyuma y’uko icyuma yiteye kitamwishe.
Kwizera yashatse kwica umugore witwa Tuyishime mu ijoro ryo ku wa 30 rishyira 31 Kanama 2021, amukase ijosi akoresheje icyuma ari nabwo nawe yahise yitera icyuma ariko bombi ntibahise bapfa kuko inzego z’umutekano zimaze gutabara boherejwe kwa muganga.
Kwizera ngo yakomeje kuremba kugeza ubwo ananirwa guhumeka neza ngo bamushyira ku cyuma gitanga umwuka ariko ubuzima bwe buza gukomeza kumera nabi kugeza apfuye.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngororero, Mugisha Daniel, yabwiye Kigali Today ko kugeza ubu hataramenyekana niba yishwe n’igikomere yiteye cyangwa imiti bivugwa ko yaba yaranyoye, kuko ayo makuru afitwe n’abaganga.
Mu gihe umugore wari wasuye Kwizera agashaka kumwica we akiri mu bitaro, ngo nta makuru yari yamenyekana y’icyo bapfuye kuko bivugwa ko bari basanzwe ari inshuti.
Hari andi makuru avuga ko Tuyishime yasuye Kwizera hakiri kare nko mu masaha ya saa tatu z’ijoro, ariko amakuru y’uko yashatse kumwica amenyekana mu ma saa sita z’ijoro kandi abaturanyi be bakavuga ko nta muntu bigeze bumva ataka ku buryo bitari koroha kubatabara ku gihe.

source : https://ift.tt/3yGeXvs
Bikurikire muri iyi videwo:

source : https://ift.tt/3kOGbLq

source : https://ift.tt/3DOSRuG