Blog

  • BK Group Plc yungutse miliyari 22.8 Frw mu gice cya mbere cya 2021 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    BK Group Plc yatangarije abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu ko inyungu yabonetse mu gice cya mbere cy’uyu mwaka nyuma yo gusora, iruta kure iyabonetse mu gice cya mbere cy’umwaka ushize wa 2020 ku rugero rwa 41.5%, kuko ubushize yanganaga na miliyari 16 z’Amafaranga y’u Rwanda.

    BK Group Plc ivuga ko ibikesha ibigo biyigize, cyane cyane Banki ya Kigali yabonye agera kuri miliyari 20 na miliyoni 900 yonyine, akaba yaraturutse ku kwishyura inguzanyo abantu baba barahawe, bongeyeho inyungu.

    Muri icyo gice cya mbere cy’uyu mwaka wa 2021, Banki ya Kigali yatanze amafaranga agera kuri miliyari 916 nk’inguzanyo ku bantu bifuzaga igishoro cyabazahura, nyuma y’igihombo cyatewe n’icyorezo cya Covid-19.

    BK Group ivuga ko na none yungutse amafaranga arenga miliyari 16.2 mu gice cya mbere cy’uyu mwaka wa 2021, akomoka ku bikorwa by’ubucuruzi buyishamikiyeho.

    Icyo kigo kandi cyari kigeze ku mutungo ubarirwa muri miliyari 1,405 na miliyoni 500 mu mpera z’igice cya mbere cy’uyu mwaka wa 2021, ukaba wariyongereyeho 20.5% ugereranyije n’umwaka ushize.

    BK igaragaza ko umutungo wayo n
    BK igaragaza ko umutungo wayo n’Abanyamigabane urushaho kugenda uzamuka

    Banki ya Kigali ivuga ko amashami yayo 68 hamwe n’abantu bakorana na yo (agents) 2,690 hirya no hino mu gihugu, batanze serivisi z’imari ku bantu bayigannye muri icyo gihe bagera ku bihumbi 356,900 ndetse n’amatsinda cyangwa ibigo 26,000.

    BK Group yakomeje igaragaza ko mu gihembwe cya kabiri (Mata-Kamena) cy’umwaka wa 2021 cyonyine, yageze ku nyungu y’Amafaranga y’u Rwanda miliyari 11.6 nyuma yo gutanga ibisabwa byose birimo n’imisoro.

    Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr Diane Karusisi avuga ko uru rwunguko ari uburyo buzafasha abifuza igishoro kongera kwiyubaka no guteza imbere imishinga inyuranye.

    Dr Karusisi yagize ati “Haracyari inzira y’ishoramari yafasha kongera kwiyubaka cyane cyane mu bijyanye n’ubwubatsi n’inganda zitunganya ibintu (manufacturing), kandi turimo kubona ibigo byitabira kwinjirira muri iryo dirishya, kandi tukaba twizera ko tuzarikoresha”.

    Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi, mu kiganiro n
    Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi, mu kiganiro n’abanyamakuru

    Dr Karusisi avuga ko hari icyizere ko mu minsi iri imbere ibintu bizongera gusubira mu buryo bitewe n’uko inkingo za Covid-19 zigenda ziboneka, kandi abantu bakaba barimo kwitabira kwikingiza kugira ngo basubire mu mirimo nk’uko byari bisanzwe.

    source : https://ift.tt/2WMEFkQ

  • Abarimu ba TVET bahuguwe ku ikoranabuhanga bizeye impinduka nziza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abahuguwe bavuga ko hari ibyo bagiye kuvugurura mu mikorere isanzwe
    Abahuguwe bavuga ko hari ibyo bagiye kuvugurura mu mikorere isanzwe

    Babivuze nyuma y’amahugurwa y’iminsi 17 bamaze bahugurwa ku ikoranabuhanga mpuzamahanga ‘ICDL’ (International Computer Driving Licensing) mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo (RMI) mu Karere ka Muhanga.

    Gahunda ya Leta y’icyerecyezo igeza muri 2027 iteganya ko nibura abakozi ba Leta basaga ibihumbi 80 bazaba barahawe amahugurwa mpuzamahanga ku ikoranabuhanga rya mudasobwa, ku buryo aho umukozi wese wa Leta aba afite ubushobozi bwo gukoresha porogaramu zitandukanye za mudasobwa mu rwego rwo gutanga serivisi nziza hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Bimwe mu bibazo byagaragaraga mu gukoresha neza ikoranabuhanga bikadindiza akazi cyangwa n’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu kazi bigasaza nta musaruro bitanze, harimo porogaramu zijyanye no kwandika neza no kubika inyandiko muri mudasobwa, gukoresha umuyoboro wa interineti kuri mudasobwa hagamijwe kunoza imikoranire n’abandi.

    Hari kandi ibibazo byo gukoresha porogaramu zo gutegura ibiganiro hifashishijwe mudasobwa, gusukura mudasobwa no gucunga ko porogaramu zayo zikoreshwa neza n’igihe bisaba ko inyandiko zibikwa mu ibanga, hakiyongeraho ibijyanye no kubika amabanga kuri musazobwa no kuzirinda kwinjirwamo n’abantu uko babonye kose.

    Abahuguwe bavuga ko kubera ubumenyi n’ubushobozi bungutse bugiye kubafasha gukora akazi kabo neza no guhugura bagenzi babo nk’uko biteganyijwe.

    Imanishimwe Edison ushinzwe ikoranbuhanga mu kigo cy’amashuri cya (Groupe Scolaire Notre Dame De La Paix) mu Karere Nyamagabe, avuga ko bahawe amasomo avugurura ubumenyi bari basanganwe kuko hari zimwe muri porogaramu batari basobanukiwe neza gukoresha.

    Agira ati “N’ubwo twize ikoranabuhanga muri kaminuza, twungutse ubundi bumenyi bwinshi muri aya mahugurwa, twari dufite abarimu beza, twafashwe neza bituma twiga neza, dutwaye impamba izadufasha kongera umusaruro mubyo dukora”.

    Uwimana Josepha wigisha ikoranabuhanga kuri Nyamata TVET School iherereye mu Karere ka Bugesera, yagaragaje ko ibyo bungutse ari byinshi bizabafasha mu kazi kabo ka buri munsi kuko hari ibyo batakoraga neza bagiye gukosora kugirango umusaruro wiyongere.

    Agira ati, Hari ibyo tutanozaga neza kubera ubumenyi buke muri porogaramu zigezweho ugasanga umusaruro dutanga ubaye muke, ariko ubu tugiye kurushaho gukora neza kandi n’ibigo dukoramo byunguke ubumenyi muri mudasobwa”.

    Umuyobozi ushinzwe amahugurwa muri RMI, Vincent de Paul Nshimyumuremyi, yashimiye abayitabiriye kubera umuhate bagaragaje bakiga amasomo yose neza kuko bose batsinze ku kigero cya 100%.

    Umuyobozi wa RMI asaba abahawe amasomo kuyabyaza umusaruro nk
    Umuyobozi wa RMI asaba abahawe amasomo kuyabyaza umusaruro nk’uko biri mu ntego za Leta zo kubaha ubumenyi

    Yabasabye gukoresha neza ubumenyi bungutse haba mu kazi kabo ka buri munsi ndetse no guhugura bagenzi babo kuko ari yo mpamvu nyamukuru yo gutegura ayo mahugurwa.

    Nshimyumuremyi yashimye kandi Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) rwateguye ayo mahugurwa.

    Ubuyobozi bwa RMI butangaza ko usibye guhugura abakozi ba Leta, abantu biyishyuriye na bo bemerewe guhabwa ayo mahugurwa, umuntu ku giti cye yishyuye ibihumbi 240frw, kugeza ubu abamaze kunyura muri RMI basaga 600 kuva 2018, intego ikaba ari uguhugura abakozi basaga ibihumbi 85.


    source : https://ift.tt/3kHDrzw

  • Icyahitanye umuhanzi Jay Polly gikomeje guhwihwiswa #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha Kigali Today avuga ko ibyo biyobyabwenge ngo ari ibyo abafungwa baba bikoreye rwihishwa aho bavangavanga ibintu byinshi hakavamo ikiyobyabwenge gikomeye.

    Ibyo biyobyabwenge Jay Polly ngo yabisangiye n'abandi babiri bibamerera nabi cyane, abashinzwe gereza bihutira kujyana abo barwayi kwa muganga ariko Jay Polly we ahita apfa, mu gihe bagenzi be bakirwaye ariko batapfuye bakaba ari bo babisobanuye.

    Umunyamakuru wa Radio TV10,Oswald Mutuyeyezu uzwi nka Oswakim abinyujije kuri Twitter,yavuze ko umwe mu bayobozi yavuze ko Jay Polly yahitanwe n'ibi bintu we na bagenzi be bavanze.

    Yagize ati “Amakuru mpawe n'uri mu bubasha bwo kuyamenya ni uko Jay Polly na bagenzi be babiri muri gereza banyoye ibintu bakoroze maze bikagwa nabi Jay. Bagenzi be babiri bo ni bazima. Jay yahise ajyanwa ku bitaro bya Muhima baramuvura asubizwa muri gereza.

    subijwe muri gereza rero bigeze nijoro arongera araremba bamugarura mu bitaro bya Muhima aba ari ho agwa.

    Umwe muri abo babiri wabikoroze yabyemeye anasobanura substances bakoresheje. RIP Jy Polly!.”

    Uwampaye amakuru yambwiye ko RCS irimo gutegura itangazo kuri iyi ngingo.

    Umuvugizi w'amagereza mu Rwanda, SSP Pelly Uwera Gakwaya,yabwiye Inyarwanda.com ko amakuru y'urupfu rwa Jay Polly ari ukuri ariko bari gutegura Itangazo rigenewe Abanyamakuru rivuga ku rupfu rwe.

    Yagize ati': 'Yego ayo makuru niyo. Yaguye mu bitaro bya Muhima.Mwakwihangana kuko turashaka kubagezaho itangazo rigenewe abanyamakuru,ikindi kandi urupfu rwe ruragaragazwa na 'Autopsy' (ibizamini bya muganga byerekana icyatumye umuntu apfa).

    Ibyo byose ni procedure tukirimo ariko yarwaye tumujyana ku bitaro nyuma arapfa ariko mu kanya turabagenera itangazo, mu kanya turabagenera itangazo namwe ndaribaha”.

    Jay Polly yamenyekanye mu ndirimbo nka Ndacyariho,Ibyo Ubona,Akanyarijisho, Deux fois deux, Umupfumu uzwi, n'izindi.

    Ni umwe mu baraperi babiri rukumbi begukanye igikombe cya Primus Guma Guma Super Stars we na mugenzi we Riderman.

    Jay Polly yavutse tariki 5 Nyakanga 1988,akaba yatabarutse ku myaka 33 y'amavuko.Yaramaze iminsi afungiye muri gereza ya Mageragere aho yari akurikiranywe ku byaha byo gukoresha ibiyobyabwenge.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/icyahitanye-umuhanzi-jay-polly-gikomeje-guhwihwiswa

  • Imirenge 10 yari muri Guma mu rugo yakuwemo #rwanda #RwOT

    Imirenge 10,irimo iyari imaze igihe iri muri gahunda ya Guma Mu rugo yakuwemo, abaturage bayituye basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID19 .

    Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yavuze ko imirenge yakuwe muri Guma mu rugo irimo uwa Tumba na Gishamvu yo mu karere ka Huye, Byimana mu karere ka Ruhango, Rukara, Mwiri, Nyamirama na Murundi yo mu karere ka Kayonza na Muhura, Remera na Kageyo yo mu karere ka Gatsibo.

    Mu mpera za Nyakanga uyu mwaka,nibwo Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yatangaje ko imirenge 50 yo mu duce dutandukanye mu gihugu by'umwihariko mu twashyiriweho gahunda ya Guma mu Karere twashyizwe muri Guma mu rugo y'iminsi 14.

    Icyemezo cyo gushyira imirenge muri Guma mu rugo cyafashwe hashingiwe ku isesengura ryakozwe n'lnzego z'buzima ku miterere y'uburyo icyorezo cya COVID-19 gihagaze mu gihugu no kugira ngo uduce dukomeze gukurikiranwa neza.

    Minaloc yibukije abatuye mu mirenge yakuwe muri Guma mu Rugo gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/imirenge-10-yari-muri-guma-mu-rugo-yakuwemo

  • Jay Polly yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko uyu muhanzi yagejejwe ku bitaro bya Muhima avanywe kuri Gereza ya Mageragere yari afungiyemo mu masaha y’ijoro, acyakirwa ahakirirwa indebe ahita yitaba Imana.

    Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo inkuru y’urupfu rwe yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, gusa Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa rubifite mu nshingano ntirwagira icyo rubitangazaho.

    Icyateye urupfu rwe ntikiramenyekana gusa amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko we n’abandi bagororwa batatu b’inshuti ze hari ibinyobwa by’inkorano banywereye muri gereza, hanyuma bikabagiraho ingaruka.

    Abandi babinyoye bo barakize ariko we bikomeza kumugiraho ingaruka ku buryo yakomeje gutaka mu nda, akajyanwa no kwa muganga ataka cyane bikamuviramo kwitaba Imana.

    Bamwe mu bantu ba hafi mu muryango w’uyu muhanzi, babwiye IGIHE ko uyu musore wari muri Gereza kuva muri Mata uyu mwaka, yarwaye bitunguranye akaza kugezwa ku bitaro bya Muhima arembye ku buryo yahise yitaba Imana.

    Mukuru we, Uwera Jean Maurice, yemereye IGIHE ko murumuna we yitabye Imana. Ati “Polly yapfuye, ngo yaguye mu bitaro bya Muhima. Sinzi icyo yari arwaye kuko ku wa Mbere twavuganye ari muzima.”

    Tuyishime Josua benshi bamenye nka Jay Polly yari umuraperi ukomeye mu njyana ya Hip Hop u Rwanda rwagize kuva iyi njyana yamenyekana imbere mu gihugu.

    Uyu muraperi yamamaye cyane mu ntangiriro za 2008 ubwo yadukanaga na bagenzi be mu itsinda rya Tuff Gang.

    Nubwo yabarizwaga muri iri tsinda ariko ntibyamubujije gukora umuziki ku giti cye, aho yakoze indirimbo zinyuranye zamugize icyamamare. Nta muntu uzibagirwa indirimbo ze nka Ku musenyi, Deux fois Deux, Akanyarirajisho n’izindi zamufashije kubaka izina.

    Mu 2011 uyu muraperi wari mu bakunzwe cyane yagaragarijwe urukundo mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryari ribaye bwa mbere.

    Kuva iki gihe ntabwo Jay Polly yongeye kurekura igikundiro cye mu bakunzi b’umuziki.
    Yakomeje kugaragaza amashagaga mu muziki, ahagana mu 2014 nibwo yashimangiye ko akunzwe nyuma yo gutwara irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

    Uyu muraperi wari mu bakomeye yakomeje kwitabira ibitaramo hafi ya byose byabaga bikomeye.

    Cyakora mu 2018, Jay Polly yatangiye kwisanga mu bibazo rimwe na rimwe akanafungwa. Byatangiye nyuma yo kugirana amakimbirane n’umugore we bikamuviramo gufungwa amezi atanu.

    Nyuma yo gufungurwa uyu muraperi yakomeje gukora umuziki ndetse akora indirimbo zakunzwe bikomeye.

    Muri Mata 2021 yongeye gutabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge akatirwa gufungwa iminsi 30.

    Yitabye Imana mu gihe yari ategerejwe mu rukiko tariki 2 Ukuboza 2021.

    Jay Polly yitabye Imana afite imyaka 33 y’amavuko

    Yagaragaye mu bitaramo byinshi mu gihugu byasusurukije abatari bake

    Uyu musore ni umwe mu bari bakunzwe mu muziki w’u Rwanda

    Yakunzwe cyane n’urubyiruko cyane urwanyuze mu buzima bugoye bitewe n’indirimbo yakoraga zivuga ku bibazo birureba

    Jay Polly yaherukaga kugaragara mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival

    Jay Polly yitabye Imana afitanye umushinga w’indirimbo na Davido

    Muri Mutarama 2019 ubwo Jay Polly yari arekuwe muri gereza ya Nyarugenge

    Yaherukaga kuganira n’abanyamakuru ubwo yari agitabwa muri yombi

    Davido yari aherutse gutangaza ko yemera Jay Polly nk’umuraperi ukomeye mu Rwanda

    Kimwe mu bitaramo Jay Polly yaherukaga gukora


    source : https://ift.tt/3BuF4ao

  • Imirenge 10 yakuwe muri Guma mu Rugo – #rwanda #RwOT

    Iyi mirenge yakuwe muri Guma mu Rugo bitewe n’uko ubwandu bw’icyorezo cya Covid-19 bwagabanutse. Mu yindi mirenge yakuwemo harimo iyo mu turere twa Kayonza na Gatsibo yo mu Ntara y’Iburasirazuba.

    Iyo mirenge irimo uwa Tumba na Gishamvu yo mu karere ka Huye n’uwa Byimana wo mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo. Hari kandi Umurenge wa Muhura n’uwa Kageyo na Remera yo mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.

    Iyi Mirenge ikuwe muri Guma mu Rugo nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Nzeri 2021, ifatiye icyemezo cyo koroshya zimwe mu ngamba zashyizweho mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 zirimo gukomorera ibitaramo n’ibikorwa by’imikino y’amahirwe ndetse n’amasaha ntarengwa y’ingendo akavanwa Saa Mbili agashyirwa Saa Yine mu Mujyi wa Kigali.

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yaboneyeho gusaba abatuye muri iyi mirenge n’abaturarwanda bose gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo cya Covid-19.

    Inzego z’ibanze n’iz’umutekano nazo zasabwe gukomeza gukurikiana ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Iyi mirenge ikuwe muri Guma mu Rugo mu gihe umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo mu gihugu wo umaze kugera ku 1.097.

    GUKURA IMIRENGE MURI 𝐺𝑈𝑀𝐴 𝑀𝑈 𝑅𝑈𝐺𝑂 pic.twitter.com/UmpY0LPbUm

    — Ministry of Local Government | Rwanda (@RwandaLocalGov) September 2, 2021


    source : https://ift.tt/3n3ner0

  • Urupfu rwa Jay Polly rwashenguye benshi – #rwanda #RwOT

    Jay Polly benshi bakundaga kwita ‘Umwami Kabaka’ yamamaye mu muziki kuva mu myaka ya 2008. Yitabye Imana mu ijoro rishyira ku wa Kane tariki 2 Nzeri 2021, azize uburwayi butunguranye aho yari yajyanywe mu bitaro bya Muhima kuvurizwa.

    Uyu muhanzi wari ufite imyaka 33, yitabye Imana asize abana babiri barimo umwe yabyaranye na Uwimbabazi Sharifa babanye igihe kirekire nyuma bakaza gutandukana.

    Abakunzi b’umuziki, inshuti ze n’abavandimwe bashenguwe bikomeye n’urupfu rw’uyu mugabo wari warigaruriye imitima ya benshi by’umwihariko abari urubyiruko mu myaka ya 2010 kuzamura.

    Umunyamakuru Ally Soudi yifashishije ifoto aherutse gushyira ku rukuta rwe rwa Instagram ari hagati ya Jay Polly na Bull Dog ati “Kumbe disi nari ndimo kugusezera muvandi.”

    Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yifashishije amagambo aboneka muri Bibiliya mu gitabo cya Zaburi 90:12 agira ati “Utwigishe kubara iminsi yacu, Uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge.”

    Rest well Jay polly ! pic.twitter.com/LCQrXuomyf

    — Israel Mbonyi (@IsraeMbonyi) September 2, 2021

    The best 🇷🇼 rapper Jay Polly has passed on.We’ll miss you my man… RIP Jay pic.twitter.com/4JOH8bgPgr

    — Alain Numa (@anumino) September 2, 2021

    It can’t be true
    Nooo

    — Platini 🅿️ (@NemeyePlatini) September 2, 2021

    INKURU Y’AKABABARO

    Umuhanzi Jay Polly yitabye Imana azize uburwayi aguye mu bitaro bya Muhima. pic.twitter.com/DqIsqpohUG

    — IGIHE (@IGIHE) September 2, 2021

    RIP talented boy Jay Polly pic.twitter.com/68DU7URx8v

    — Peter Kamasa (@PKamasa) September 2, 2021

    Imwe mu Ndirimbo Platini yagombaga gusohora arikumwe Na Jay Polly vuba aha💔
    Inkuru ibabaje ku bakunzi b’Umuziki Nyarwanda, Twifatanije Ni umuryango wa Jay Polly , Inshuti , Abafana be …
    Imana imuhe iruhuko ridashira, azize uburwayi💔💔
    R.I.P Soldier 🥺 pic.twitter.com/LvVIP64VNx

    — Rukundo Patrick (@Patycope) September 2, 2021

    #Rwanda | Le rappeur rwandais JOSHUA TUYISHIME, communément appelé Jay Polly, est décédé à l’âge de 33 ans. pic.twitter.com/P574U46H6g

    — Steve Wembi (@wembi_steve) September 2, 2021

    Rest in Eternal Peace Jay Polly one of the coolest celebrities Rwanda has ever had! 🙏🏽💔

    — Fiona Kamikazi Rutagengwa (@Fiona_Kamikazi) September 2, 2021

    💔🙏🏾🕊 Rest In Eternal Peace Jay Polly. Thanks for the good Music and inspiring many of us.

    — Dany Beats 🏃🏾‍♂️ (@danybeatz) September 2, 2021

    Rapper Jay Polly has passed on. He was 33.

    Reports indicate he died from Muhima hospital where he was admitted Wednesday night. pic.twitter.com/MnnJk08BRV

    — Calvin Mutsinzi (@CalvinMutsinzi) September 2, 2021

    A big loss to the music industry!! Rest in Peace Jay Polly 💔

    — Sanny Ntaganira Aline (@AlineSanny) September 2, 2021

    The best of our generation is gone, end of an era!

    Rest in Peace my guy, you gave us only hits…

    Nkuko wakundaga kubiririmba ngo Amahoro ya Allah, azabane nawe no mwitahuka ryawe, nikoko Allah abane nawe ndetse n’umuryango wawe. 💔#JayWaJay pic.twitter.com/vc8aHMhPZA

    — Robert Cyubahiro McKenna (@RobCyubahiro) September 2, 2021


    source : https://ift.tt/3mUMZtG

  • Amavubi yatsinzwe igitego kimwe ku busa na Mali mu mukino wa mbere wo gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2022 #rwanda #RwOT

    Ubwo hakinwaga umukino wa mbere wo guhatanira itike yo gukina igikombe cy'Isi kizaba umwaka utaha kikabera mu gihugu cya Quatar, mu mukino wo mu itsinda rya gatanu, u Rwanda rwatsinzwe na Mali igitego kimwe ku busa.

    Ni mumukino wabereye mu mujyi wa Agadir wo mu Morocco bitewe n'uko mu gihugu cya Mali, impuzamashirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika CAF itangaje ko nta sitade yemerewe kwakira imikino yo ku rwego nk'uru iri muri icyo gihugu.

    Muri uyu mukino watangiye ku isaha ya saa tatu z'ijoro ku isaha ya Kigali, u Rwanda rwatangiye uyu mukino rusatirwa cyane na Mali kugeza ubwo hari ku munota wa 16 w'umukino iyi kipe yabonye Penaliti maze itewe ikurwamo neza na Mvuyekure Emery wari mu izamu ry'Amavubi.

    Hadashize umunota umwe gusa iyo penaliti ayikuyemo, nibwo rutahizamu Adama Traoré yasize myugariro w'Amavubi Ngwabije Clovis, maze ubwo yari mu rubuga rw'amahina acenga umunyezamu ndetse aboneza uyu mupira mu rushundura bitamugoye, iki gitego akaba ari nacyo cyabonetse muri uyu mukino cyo nyine.

    Igice cya mbere kitararangira umutoza Mashami Vincent yakoze impinduka akuramo bamwe mu bakinnyi bari babanjemo aho yakuyemo myugariro Ngwabije Brayn asimburwa na Byiringiro Lague, naho Yannick Mukunzi asimburwa na Niyonzima Olivier uzwi nka Seif ndetse Haruna Niyonzima we asimbura Hakizimana Muhadjiri.

    Izi mpinduka zabaye nk'izitanga umusaruro ku Rwanda kuko igice cya kabiri cyagaragaje ko Amavubi yarimo yitwara neza nubwo ntacyo byatanze umukino warangiye ari igitego kimwe ku busa.

    Gutakaza uyu mukino ku Amavubi biratuma iyi kipe y'igihugu iri bugere i Kanombe kuri uyu wa gatanu aho yitegura gukina na Kenya ku cyumweru bagakinira kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo mu rugendo rwo gushaka itike y'igikombe cy'isi.

    Usibye uyu mukino waraye ubaye, kuri uyu wa kane muri iri tsinda ikipe ya Kenya irakira ikipe y'igihugu ya Uganda, naho ku munsi wa Kabiri izakire ikipe y'igihugu ya Mali.

    Abakinnyi ba Mali babanje mu kibuga: Bosso Ibrahim, Kiki Kouyaté, Falaye Sacko, Charles Traoré, Hamari Traoré, Lassana Coulibaly, Alion Dieng, Amadou Haidara, Adama Traoré, Moussa Djenepo, Ibrahima Koné.

    Abakinnyi b'Amavubi babanje mu kibuga: Mvuyekure Emery, Ngwabije Bryan Clovis, Rwatubyaye Abdul, Nirisarike Salomon, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Bizimana Djihad, Mukunzi Yannick, Hakizimana Muhadjiri, Kagere Meddie na Tuyisenge Jacques.

    The post Amavubi yatsinzwe igitego kimwe ku busa na Mali mu mukino wa mbere wo gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2022 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amavubi-yatsinzwe-igitego-kimwe-ku-busa-na-mali-mu-mukino-wa-mbere-wo-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-2022/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amavubi-yatsinzwe-igitego-kimwe-ku-busa-na-mali-mu-mukino-wa-mbere-wo-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-2022

  • KURANGISHA ICYANGOMBWA CY'UBUTAKA CYATAKAYE #rwanda #RwOT

    HAKIZIMANA Jean Marie Vianney, Utuye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro, Umurenge wa Niboye

    Ararangisha icyangombwa cy'Ubutaka Cyatakaye gifite inomero; UPI 1/03/08/03/6392 cyikaba cyanditse ku mazina:  Hakizimana Jean Marie Vianney na  Ayingeneye Athanasie

    Icyangombwa cy'Ubutaka cyatangiwe mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Masaka, Akagari ka Gako, Umudugudu wa Rebero

    Birakekwa ko icyangombwa cyaba cyaratakaye Kimironko hafi y'isoko kuwa 27/08/2021 ,

    Hagize uwakibona yahamagara inomero za Telephone: 0785789661 cyangwa se 0785774753

    Ibihembo bishimishije birateganyijwe

     

    The post KURANGISHA ICYANGOMBWA CY'UBUTAKA CYATAKAYE appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kurangisha-icyangombwa-cyubutaka-cyatakaye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kurangisha-icyangombwa-cyubutaka-cyatakaye

  • Amakuru mashya: Jay Polly yaba yazize ibiyobyabwenge #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyo biyobyabwenge ngo ni ibyo baba bikoreye rwihishwa aho bavangavanga ibintu byinshi hakavamo ikiyobyabwenge gikomeye.

    Ibyo biyobyabwenge Jay Polly ngo yabisangiye n’abandi babiri bibamerera nabi cyane, abashinzwe gereza bihutira kujyana abo barwayi kwa muganga ariko Jay Polly we ahita apfa, abo babiri bagenzi be bakirwaye ariko batapfuye bakaba ari bo babisobanuye.

    source : https://ift.tt/3yDlerG