Blog

  • Banki ya Kigali yatanze telefone zifasha abahinzi ba kawa gukoresha IKOFI #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa BK Plc ashyikiriza telefone umwe mu bahinzi ba kawa mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana
    Umuyobozi wa BK Plc ashyikiriza telefone umwe mu bahinzi ba kawa mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana

    IKOFI ni gahunda yashyizweho na Banki ya Kigali mu 2019, yagenewe by’umwihariko abahinzi mu kubafasha kubitsa, kubikuza, kohereza amafaranga ku buntu, kwishyura imbuto n’inyongeramusaruro ndetse no mu gihe gito kiri imbere abahinzi bazafashwa kubona serivisi z’imari ku buryo bashobora no gusaba inguzanyo mu buryo buboroheye.

    BK ivuga ko izageza IKOFI ku bahinzi ba kawa barenga ibihumbi 400 mu gihugu hose, abadashoboye kwigurira telefone ikaba yatangiye kubagezaho izo ifite mu bubiko bwayo zigera ku bihumbi 11.

    Abahinzi ba kawa bavuga ko bishimiye gahunda ya IKOFI
    Abahinzi ba kawa bavuga ko bishimiye gahunda ya IKOFI

    BK ku bufatanye na RWACOF batangirije iyi gahunda i Karenge mu Karere ka Rwamagana ku wa 10 Nzeri 2021.

    Kuri ubu, serivisi y’IKOFI imaze kwitabirwa n’abagera ku 263,691 bari hirya no hino mu gihugu, hamwe n’abacuruzi b’imyaka n’inyongeramusaruro bagera ku 1,767.

    Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi avuga ko telefone bahaye abahinzi ba kawa zizabafasha mu bijyanye n’itumanaho ndetse bakazajya bishyurwa banahererekanya n’abandi amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Dr Karusisi yagize ati “By’umwihariko Banki (BK) izaba yungutse umukiriya ari we muhinzi wa kawa. Muri iki gihe twese turabizi ko nta terambere ritagendana n’ikoranabuhanga, telefoni twabahaye si telefoni gusa ahubwo turashaka ko bajya muri gahunda ya IKOFI. Bizabafasha kubona amafaranga yabo kuri telefoni bakanayahererekanya nta kiguzi kandi banki izaba yabonye umukiliya ibe yamuha n’inguzanyo”.

    Umuyobozi wa BK TecHouse aha telefone umuhinzi wa kawa, izamufasha kwizigamira muri gahunda ya IKOFI
    Umuyobozi wa BK TecHouse aha telefone umuhinzi wa kawa, izamufasha kwizigamira muri gahunda ya IKOFI

    Ntabwo bisaba umuntu kuba afite konti muri BK kugira ngo abe umunyamuryango w’IKOFI. Umuhinzi wifuza gukoresha iyi serivisi, akanda *334*2# ubundi agakurikiza amabwiriza.

    Uruhererekane rw’imirimo yo guhinga, gutunganya no gucuruza ikawa kugera mu mahanga ya kure, rwatumye Ikigo cya BK TecHouse gifatanya na NAEB kubaka ikoranabuhanga ryitwa “Smart Kungahara System (SKS), sisitemu ikubiyemo amakuru y’abahinzi b’ikawa mu Rwanda.

    Uruganda rwa RWACOF rwonyine rwifitiye abahinzi ba kawa 86,000 bagomba gushyirwa muri gahunda y’ IKOFI kugira ngo bajye bishyurwa amafaranga y’ibyo bagemuye ku ruganda rutonora kawa batarinze kuyafata mu ntoki.

    Umuyobozi Mukuru w’urwo ruganda, Maximillian Veglio avuga ko hari umubare munini w’abahinzi bakeneye kubona amafaranga yabateza imbere, agashimira BK yayabemereye.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Uruganda rwa RWACOF, Maximillian aha telefone umuhinzi wa kawa w’i Karenge

    Veglio yakomeje agira ati “Ubu dufite ibihumbi 11 bya telefone, umugambi ni uwo gukangurira abahinzi kugira ngo mu mezi abiri ari imbere abari kuri sitasiyo 10 ziri ahantu hatandukanye mu gihugu bazagezweho IKOFI hamwe na serivisi z’imari”.

    Umukozi wa Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Munezero Angello ashimira BK kuba yatanze umusanzu wa telefone ibihumbi 11 ku bahinzi ba kawa inabereka icyo bazazikoresha.

    Munezero avuga ko umwaka wa 2024 ugomba kurangira Abanyarwanda bose (kugeza no ku batuye kure cyane y’ibigo by’imari), bafite uburyo bwo kubona amafaranga hifashishijwe Ikoranabuhanga.

    Umuhinzi witwa Mukamusana Alfonsine avuga ko yagemuraga ikawa ku ruganda bakamwishyura mu ntoki make make, byakongeraho n’uko nta ngwate yabaga afite ntibimworohere kubona inguzanyo.

    Mugenzi we witwa Mpakaniye Alexandre akomeza agira ati “Kujya kubitsa no kubikuza amafaranga muri iyi minsi usanga hari umurongo, ariko ubu buryo buratworohereza kandi bizadufasha kubona inguzanyo bitagoranye”.

    Gutangiza gahunda ya IKOFI mu bahinzi ba kawa byitabiriwe n
    Gutangiza gahunda ya IKOFI mu bahinzi ba kawa byitabiriwe n’Abayobozi muri BK, NAEB na Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Emmanuel Gasana

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel Gasana avuga ko ikawa iri mu bihingwa 10 byatoranyijwe mu bigomba guhingwa muri iyo Ntara, yizeza ko hazabaho guhuza inzego zirimo na Banki ya Kigali, kugira ngo icyo gihingwa hamwe n’ibindi bitere imbere.


    source : https://ift.tt/2X93po0

  • RURA yasabye imbabazi z’intege nke mu kunoza imitangirwe y’amasoko asaga miliyari 1 Frw – #rwanda #RwOT

    Abadepite bavuze ko RURA nk’ikigo gishinzwe kugenzura imikorere y’ibindi bigo gikwiye kuba intangarugero mu kubahiriza amategeko ariko atari ko bimeze kuko imyaka itatu ikurikirana cyagawe.

    Mu bijyanye n’imitangirwe y’amasoko, RURA yanenzwe gutinda gusinya amasezerano y’amasoko aho nko mu 2017, amasoko 12 yari afite agaciro ka miliyoni 538 z’amafaranga y’u Rwanda yatinze gusinywa kugeza ku minsi 99 mu gihe itegeko riteganya iminsi 22.

    Ikibazo nk’iki cyanagaragaye mu 2019 mu masoko umunani afite agaciro ka miliyoni 629 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse no mu 2020 mu masoko afite agaciro ka miliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Depite Bakundufite Christine yavuze ko bitumvikana ukuntu amezi atanu yashira hagikorwa ibijyanye no kumvikana ku biciro by’isoko ahubwo haba hari ikindi kibyihishe inyuma.

    Mukabalisa Germaine yavuze ko bisa nk’aho amategeko agomba gukurikizwa abashinzwe gushyira mu bikorwa amasoko basa n’aho batayazi, ibintu afata nk’agahomanunwa.

    Depite Murara Jean Damascène yavuze ko RURA ari ikigo kigomba guca akarengane, kugenzura imikorere y’ibindi bigo, guteza imbere serivisi nziza nyamara kuva mu 2017 kugeza mu 2020 kikaba cyarabonye inota rya ‘biragayitse’.

    Yibajije imiterere y’isuzuma ryakorewe abakozi bakoze amakosa yo kunaniza ba rwiyemezamirimo batinza amasoko bakarenza iminsi 22 iteganyijwe bakageza kuri 99.

    Itegeko rigenga imitangirwe y’amasoko ya leta riteganya ko umukozi wagaragaweho amakosa nk’aya ashobora guhagarikwa mu gihe cy’amezi atatu adahembwa.

    Umuyobozi Mukuru wa RURA, Dr Nsabimana Ernest, yavuze ko icyateye ubukererwe nta kindi ahubwo ari ibiganiro bigamije kwemeranya ku biciro by’isoko byatwaye igihe kinini.

    Ati “Ikibazo kirahari ntabwo twagihunga kuko kiragaragara, izo nzira zagiye zifata igihe kinini aho zishobora kuba zarateje ikibazo mu izina ry’ubuyobozi ndabisabira imbabazi, ariko mvuga ko ari ibintu birimo gukosorwa kugira ngo ibyo bitazongera. Usibye gusiga isura mbi ikigo binateza ikibazo uwatsindiye isoko kandi na we yari afite ibyo yashakaga gukora.”

    Dr Nsabimana yiyemeje ko intege nke zagaragaye zitazongera kubaho mu mitangire y’amasoko kandi ko iki kibazo cyatangiye gukemuka binyuze muri gahunda nshya yo gutanga amasoko binyuze mu ikoranabuhanga.
    RURA kandi yashinjwe gutanga amasoko ku giciro kiri hejuru y’igiteganyijwe mu ngengo y’imari ihari. Hari kandi no kwishyura fagitire nta masezerano yanditse ahari ahishyuwe miliyoni zirenga 67 z’amafaranga y’u Rwanda arimo ayishyuwe ibinyamakuru bibiri byo mu Rwanda.

    RURA yisobanuye ivuga ko yayishyuye ishingiye ku kuba kimwe cyandika mu Cyongereza mu gihe ikindi ari icya leta. Aya mafaranga kandi arimo ayishyuwe imwe muri hotel zo mu Mujyi wa Kigali kubera ko ngo yari isanzwe ikorana na RURA.

    Ubuyobozi bwa RURA bwavuze ko bwasanze ari ikibazo none ubu kirimo kirakosorwa hategurwa amasezerano n’imikoranire n’ibitangazamakuru muri uyu mwaka.

    RURA yatanze ibisobanuro byayo hifashishijwe ikoranabuhanga

    Uhereye iburyo, Visi Perezida wa PAC, Uwineza Beline; Perezida wa PAC, Muhakwa Valens; Depite Murara Jean Damascène n’abandi bagize PAC

    Depite Mukabalisa Germaine (ibumoso) na Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc bari mu bagize Komisiyo ya PAC

    Inzego zitandukanye ziba zifatanyije na PAC mu gikorwa cy’isesengura rya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta aho ibigo bitandukanye bisabwa gutanga ibisobanuro ku makosa aba yabigaragayemo

    source : https://ift.tt/3A5Ng0K

  • Imbogamizi mu myigire y’abanyeshuri bo mu cyaro mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ubwo mperuka kuganira n’Umuyobozi waryo, yambwiye ko impamvu gahunda itabagezeho ari uko nta mashanyarazi bafite ndetse nta n’umuhanda uhagera.

    Ati “Ntabwo [iyo gahunda] irahagera kubera ko ari mu cyaro. Buriya dufite ikibazo cy’umuhanda, nta muhanda uhagera, nta mashanyarazi dufite; izo zose zabaye impamvu zituma tutabasha kugerwaho n’iyo gahunda.”

    Muri Gashyantare uyu mwaka nabwo nageze ku Rwunge rw’Amashuri rwa Akimitoni ruri i Nyabihu nsanga abanyeshuri baharangirije icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye binubira kuba bagiye kwinjira mu cya kabiri bataramenya gukoresha mudasobwa.

    Umuyobozi w’iryo Shuri n’Umuyobozi w’Akarere basobanuye ko hari mudasobwa zigiye kuhagezwa abo bana bakabasha kuzigiraho, kuko “ikibazo cyari icyumba cyo kuzishyiramo none kigiye kuboneka.”

    Ubwo COVID-19 yageraga mu gihugu, amashuri yafunze imiryango amasomo atangirwa ku yakure. Hifashishijwe radio, televiziyo ndetse na internet.

    Ugiye kureba kuri ibyo bikoresho, ibarura riheruka mu 2017 ryerekanye ko imiryango itunze radio mu mijyi iri kuri 91,3%, mu gihe iyo mu cyaro ari 69,6%.

    Ni mu gihe itunze televiziyo mu mijyi yari 35% naho mu cyaro ikaba 4,5%.

    Kwiga ukoresheje internet bisaba telefoni cyangwa mudasobwa. Muri iryo barura abatunze mudasobwa mu mijyi bari 13,1% abo mu cyaro ari 0,9%, naho abatunze telefoni mu mijyi bari 88,6% abo mu cyaro ari 61,7%.

    Si ibyo gusa kuko n’ubundi abafite ibyo bikoresho mu cyaro hari ubwo bidakora neza bitewe n’uko iminara yaho ari mike, bityo ntibabashe kubona itumanaho rigenda neza.

    Ibyo bigaragaza ko inyigisho zagiye zitangwa amashuri afunze abanyeshuri bo mu cyaro batabashije kugerwaho nazo uko byifuzwaga.

    Ibihugu birenga 160 hirya no hino mu Isi byiganjemo ibikiri mu nzira y’amajyambere, bihanganye n’ibibazo byugarije iterambere ry’uburezi mu cyaro.

    Nubwo icyizere cy’uko bwazagera ku rwego rumwe n’ubwo mu mijyi kikiri hasi, buri cyose kigira umuvuno gica kigerageza kurwana urwo rugamba ruteye impungenge nk’uko inzobere mu burezi zibigaragaza.

    U Rwanda ni kimwe muri ibyo bihugu kuko bitatu bya kane by’abarutuye bari mu cyaro, kandi wareba nko ku bwitabire mu mashuri ugasanga abo mu mijyi ni bo baza imbere.

    Ubushakashatsi bwa Gatanu ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV 5) bwamuritswe mu 2018 bwagaragaje ko abana bo mu mijyi bajyanwa mu mashuri abanza ku myaka igenwe ari 87,3%, abo mu cyaro bakaba 87,7%.

    Iyo bigeze ku kugera mu yisumbuye ku myaka igenwe usanga mu mijyi ari 39,5%, mu cyaro bikaba 19,6 %.

    Iyo nyigo yerekana ko abana bo mu mijyi ari bo bandikishwa mu mashuri kenshi, akaba ari bo badakunze kuyacikiza ndetse akenshi bakagira amanota abemerera kwimuka.

    Nk’uko no mu bindi bihugu bimeze, abanyeshuri bo cyaro mu Rwanda ntibagira amahirwe yo kubona uburezi bufite ireme nk’ayo abo mu mijyi bafite.

    Icya mbere ni uko hari ibyakagombye kubafasha mu myigire bitabageraho neza bitewe n’ibikorwaremezo biba bitaratera imbere.

    Birumvikana ko niba andi mashuri abanza yaregerejwe ibikorwa remezo abana baho bayarangizaga bazi gukoresha mudasobwa kuva mu 2008, ab’i Mburabuturo bo bakaba bakirangiza magingo aya batarabimenya hazabaho ikinyuranyo.

    Inzobere mu burezi akaba n’Umuyobozi Wungirije ushinzwe Amasomo n’Imyigishirize muri Kaminuza ya Kigali, Dr Rusibana Claude, yavuze ko hakenewe kongerwa ibikorwa remezo kugira ngo icyo cyuho kizibwe.

    Ati “Niba ari ukuzamura inyubako bikomatanywe no kuzishyiramo ibikorwa remezo bizikenewemo kugira ngo wa mwana naza kwiga asange ibyo akenera byose bihari.”

    Abarimu binubira kwigishiriza mu cyaro

    Dr Rusibana asanga biterwa n’uko mu mijyi haba hari andi mahirwe menshi bahabona cyane cyane ashingiye ku byo binjiza, bityo ko hashyizweho ingamba zibibafashamo byagabanuka.

    Yakomeje ati “Icyo aba ashaka ni ukugira ngo yegere amahirwe menshi ashobora kumufasha guhindura akazi cyangwa kubona impamyabumenyi yisumbuye izamufasha gukomeza kubona akazi kisumbuye kurusha ako arimo.”

    Hagaragazwa kandi ko iyo hari abanyamahanga baje kwigisha mu cyaro batazi ururimi kavukire bibangamira imyigire y’abo bana.

    Ibyo byagombye gukemurwa n’uko bake bahakomoka bagira amahirwe yo kurangiza amashuri bagaruka kuhakorera, ariko si ko bigenda ahubwo nabo bajya mu mijyi “gushakirayo imibereho”.

    Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Kanimba Donatille, yavuze ko hakwiye gukorwa inama nyunguranabitekereza ku nzego bireba hakigwa uko icyo kibazo cyitabwaho kuko abenshi mu barimu bemera kwigisha mu cyaro ari abahafite imiryango.

    Ati “Leta yakorana inama n’abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarimu bo mu cyaro bakigira hamwe ibyakorwa.”

    Kuko mu cyaro haba ababyeyi benshi batize ngo barangize ayisumbuye nibura, usanga batazi uburyo bafasha abana babo kuzamura urwego rw’imyigire ku buryo niba ari no gusubira inyuma bamenya ngo baramusubiza kuri gahunda bate.

    Hari ingero nyinshi z’abana batahana imikoro bagera iwabo ntibabashe kuyikora kuko nta muriro bafite, nta gihe bahawe, cyangwa nta wo kuyibafasha babonye.

    Dr Kanimba yagize ati “Umwana arabyuka akabanza yajya kuvoma amazi asiga mu rugo, bigatuma akererwa ku ishuri.”

    Imbogamizi zagaragajwe haruguru zose ni umwihariko w’abanyeshuri bo mu cyaro, by’umwihariko abiga amashuri abanza.

    Nyamara iyo bajya kuyasoza bahabwa ikizamini kimwe n’abo mu mijyi, hatitawe ku kuba bamwe barahuye nazo abandi batarazigize. Amanota fatizo ku batsinze, nayo agirwa amwe kuri bose.

    Ibihugu bimwe byagiye bihitamo gushyiraho uburyo abana bo mu mashuri abanza bajya bacumbikirwa hafi y’amashuri kuko abo mu yisumbuye benshi bo banabayo. Mu Rwanda ho hari n’abiga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12 basanzwe bataha iwabo.

    Tanzanie, Jamaica na Papouasie Nouvelle Guinée byigeze gushyiraho ingamba zo guhangana n’icyo kibazo, aho byari byaragennye umubare w’abanyeshuri bo mu cyaro bagomba kuva mu mashuri abanza bajya mu yisumbuye buri mwaka n’abatagomba kurenga mu mijyi.

    Dr Rusibana yasobanuye ko kugira ngo imyigire myiza igerweho bisaba ko haba hari ibikorwaremezo, ubushake bwa mwarimu n’ubw’umunyeshuri,ubushake bw’ababyeyi n’ubwa politiki bwo gushyira ingingo y’imari mu burezi.

    Amashuri yo mu cyaro akunda guhura n’imbogamizi zishingiye ku ibura ry’ibikorwaremezo

    source : https://ift.tt/3AbcL0M

  • U Bwongereza: Igikomangoma Andrew cyarezwe gufata ku ngufu – #rwanda #RwOT

    Mu kwezi gushize nibwo Giuffre yashyikirije ubutabera bw’i New York ikirego cye ashinja Igikomangoma Andrew kumufata ku ngufu agifite imyaka 17.

    Uregwa yahise abitera utwatsi avuga ko atibuka uwo mugore umushinja. Ni mu gihe hari amafoto yafashwe mu 2001 abagaragaza bombi bari kumwe mu nzu i Londres.

    Umuvugizi w’Igikomangoma Andrew yanze kugira icyo abitangazaho mu gihe hagitegerejwe ko umucamanza yemeza niba koko izo mpapuro zamaze kwakirwa.

    Igikomangoma Andrew, ni umwana wa gatatu akaba umuhungu wa kabiri w’Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II na Prince Philip.

    Giuffre w’imyaka 38 ari mu bantu bashinjaga Jeffrey Epstein wiyahuye mu 2019 ubwo yari muri gereza ko yamukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Giuffre yavuze ko yajyanywe mu Bwongereza agifite imyaka 17 agakoreshwa imibonano mpuzabitsina n’Igikomangoma Andrew, akanavuga ko bongeye kuryamana i Manhattan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rugo rwa Epstein.

    Igikomangoma Andrew cyajyanywe mu nkiko gishinjwa ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina

    source : https://ift.tt/3hnMOnk

  • BK yahaye abahinzi b’ikawa telefoni zizabafasha gukoresha ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga – #rwanda #RwOT

    IKOFI ni gahunda yashyizweho na Banki ya Kigali mu 2019, yagenewe by’umwihariko abahinzi mu kubafasha kubitsa, kubikuza, kohereza amafaranga ku buntu, kwishyura imbuto n’inyongeramusaruro no mu gihe gito kiri imbere abahinzi bazafashwa kubona serivisi z’imari ku buryo bashobora no gusaba inguzanyo mu buryo buboroheye.

    Ubwo hongerwaga gutangiza iyi gahunda mu bahinzi, abitabiriye uyu muhango bavuze ko abahinzi bafitiye igihugu akamaro, badakwiye gusigazwa inyuma mu ikoranabuhanga.

    Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr. Karusisi Diane, yavuze ko iki gikorwa bagitekereje kugira ngo bateze imbere abahinzi ba kawa kuko iterambere ryihutishwa n’ikoranabuhanga.

    Yagize ati “Muri iki gihe twese turabizi nta terambere ritagendana n’ikoranabuhanga, telefoni twabahaye si telefoni gusa ahubwo turashaka ko bajya muri gahunda ya IKOFI. Bizabafasha kubona amafaranga yabo kuri telefoni bakanayahererekanya nta kiguzi kandi banki izaba yabonye umukiliya ibe yamuha n’inguzanyo.”

    Aba bahinzi bagemura ikawa ku ruganda rwa RWACOF, bari basanzwe bishyurwa mu ntoki babona iyi gahunda izabafasha kurushaho kwiteza imbere.

    Umuyobozi wa RWACOF, Maximillian Veglio, yavuze ko bishyuraga abahinzi amafaranga mu ntoki mu kwanga ko bayakatwa ariko ubu bazajya bayahabwa kuri banki.

    Yagize ati “Twabahaga amafaranga mu ntoki kuko ubundi buryo bwashoboraga kubakuraho amafaranga. Ubu mu IKOFI bazajya bahabwa serivisi za banki ku buntu kandi bizabafasha kwiteza imbere.”

    Ku ruhande rw’abahinzi bavuze ko bashimishijwe no kuba baratekerejweho bagahabwa telefoni zizabafasha mu buhinzi bwabo ndetse bakazabasha no kwaka inguzanyo muri banki.

    Mpakaniye Alexandre yagize ati “Kubitsa byatugoraga kuko hari ubwo usanga kuri banki hari umurongo ariko ubu baduhaye IKOFI, tuzajya tubasha kubitsa no kubikuza ndetse umuntu akaba yabona n’inguzanyo kuko bazaba batuzi. Ibyo biradushimishije rwose.”

    Iri shimwe arihuje na Mukamusana Alphonsine wavuze ko yagorwaga no kuba yabona ingwate ubu kuko banki imuzi azoroherezwa kuyibona.

    Yagize ati “Harimo inyungu nyinshi cyane mu gukoresha ikoranabuhanga amafaranga akaza tutayahererekanyije, ubu turi kubona ari agashya. Hari ubwo twagorwaga no kubona inguzanyo kuko nta ngwate bizajya bidusaba, ubu tuzajya tuyibona kuko baratuzi.”

    Kugeza ubu, serivisi ya IKOFI imaze kwitabirwa n’abagera ku 263.691 bari hirya no hino mu gihugu, hamwe n’abacuruzi b’imyaka n’inyongeramusaruro bagera ku 1.767.

    Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr. Karusisi Diane, yavuze ko abahinzi bakwiye kwitabwaho mu ikoranabuhanga

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, ashyikiriza umuhinzi telefoni

    Abahinzi banejejwe no kuba baratekerejweho bakagenerwa telefoni

    Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa kigamije gushyigikira ubuhinzi

    Byari ibyishimo ku bahinzi b’ikawa bo mu Murenge wa Karenge bishimiye ko bashyizwe mu IKOFI

    Mukamusana Alphonsine yavuze ko yagorwaga no kubona ingwate ubu bitazongera kuko ari mu IKOFI

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yifatanyije na Banki ya Kigali muri uyu muhango

    Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr. Karusisi Diane, yavuze ko iki gikorwa bagitekereje kugira ngo bateze imbere abahinzi ba kawa kuko iterambere ryihutishwa n’ikoranabuhanga

    source : https://ift.tt/3nqsQfs

  • Dore ibanga wakoresha ukagira imiterere ikurura benshi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakobwa benshi baba bifuza kugira amabere meza kandi ahagaze neza ataye nk'imitemeri, kugira ngo bibafashe kuberwa n'utwensa two hejuru kandi ikindi amabere yabo ninayo abafasha gukundwa n'igitsina gabo.

    Dore amabanga 15 akoreshwa:

    1. Kwambara udufata-mabere bita soutien tujyanye n'uko amabere angana no kwirinda urwikubano urwo ari rwo rwose ku gituza.

    2.Kwambara agafata-mabere igihe cyose uri gukora imyitozo ngororangingo.

    3.Kuryamira umugongo kugira ngo utaryamira igituza mu gihe cy'ijoro.

    4.Kwirinda imyitozo ngororangingo ituma wicugusa cyane.

    5.Kwegeranya amabere hamwe n'amaboko akubiranye ukayamasa uyazana mu cyerekezo cy'isura yawe.

    6.Koga amazi akonje ku mabere cyagwa umuntu agakoresha agatambaro karimo barafu mu gihe adakunze koga amazi akonje.

    7.Kwirinda gukorakorwa cyangwa kumaswa amabere ku buryo burengeje urugero. Batanga inama ko ushaka massage yayo yakoresha kereme yabugenewe kandi akayamasa mu cyerekezo cy'uruziga.

    8.Kudaterura ibyuma biremereye cyane cyangwa binarengeje urugero.

    9. Koga ugaramye muri pisine cyangwa se mu yindi migezi ndetse no kwirinda koga mu buryo butuma igituza cyawe cyikubana n'amazi cyane.

    10.Kudatinda cyane mu mazi ashyushye igihe kirekire igihe uri kwiyuhagira.

    11.Kwambura kenshi ibiba biyafashe kugira ngo amaraso atemberemo neza ndetse n'uturemangingo tube duhagaze neza.

    12. Kuryamira ikintu gitambitse ugashyira amaguru yawe ku butaka amasegonda make ukimenyereza guhora wemye ndetse ibi ngo bifasha mu kugira forume nziza y'ambere.

    13.Kutikorera ibintu biremereye.

    14.Kwirinda ibiryo bikungahaye cyane kuri poroteyini

    15.Mu gihe ukiri umukobwa utarabyara ngo wonse, ngo uba ufite amahirwe menshi yo kuba wagira amabere ameze uko ubishaka, bityo ngo kwirinda n'ubusambanyi byagufasha kugira amabere wifuza ngo kuko uko bayakorakora cyane mu gihe cyo gutegurana ngo ni nako forme yayo iba itakara agahanuka.

    Source : https://yegob.rw/dore-ibanga-wakoresha-ukagira-imiterere-ikurura-benshi/

  • Ibyamamare byari bitunze agatubutse bikaza gukena bikomeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyamamare mwakunze muri benshi ariko ubu bikaba byarakennye bitewe n'impamvu nyinshi nko gusesagura imitungo cyangwa kugura ibintu byinshi by'umurengera bidakenewe.

    Muri uru rutonde uraza gutangazwa n'uko benshi ari ibyamamare usanzwe uzi kandi ukunda ndetse ibyababayeho nawe bishobora kukubera isomo rigendanye no gucunga imitungo yawe.

    1.Nicolas Cage ( Ubutunzi: Miliyoni 25 z'amadolari ya Amerika)
    Nicolas Kim Coppola yavutse tariki 7 Mutarama 1964, twamumenye cyane ku izina rya Nicolas Cage. Ni umukinnyi wa filime akaba anatunganya filime.

    Nicolas Cage yari umwe mu byamamare bikomeye mu ruganda rwa sinema ya Amerika izwi nka Hollywood byakoreraga amafaranga menshi, aho mu mwaka wa 2009 gusa yahembwe akayabo ka miliyoni 40 z'amadolari ya Amerika.

    Ku rundi ruhande Nicolas Cage ni umwe mu byamamare byaranzwe no gusesagura amafaranga cyane. Yaguze amazu menshi, agura ibinyabiziga bitandukanye.

    Si ibyo gusa kuko Nicolas Cage yaguze igihanga cya dinosaur n'indi mitwe y'ibibumbano bitandukanye byamuhagaze akayabo kabarirwa mu ma miliyoni y'amadolari ya Amerika.

    Nicolas Cage ni umwe mu bakinnyi ba filime basubiye ku isuka bitewe no gusesagura.

    2.Curtis Jackson (Ubutunzi: Miliyoni 30 z'amadolari ya Amerika)
    Curtis James Jackson III yavutse tariki 6 Nyakanga 1975, twamumenye cyane ku izina rya 50 Cent. Ni umuraperi, akaba umwanditsi w'indirimbo, agatunganya ibiganiro bya televiziyo, akaba umukinnyi wa filime ndetse akaba n'umushoramari.

    Uyu munsi biragoye cyane gutekereza uburyo uyu mugabo ari ku rutonde rw'ibyamamare bikennye kurusha ibindi kandi yarakoze ibikorwa bikomeye ndetse byakunzwe na benshi nawe akabikuramo ingano y'amafaranga menshi.

    Mu mwaka wa 2015, uyu muraperi yarezwe mu nkiko nyuma yo kunanirwa kwishyura ideni rya miliyoni 32.5 z'amadolari ya Amerika ndetse aregwa no kudatanga indezo.

    Ibibazo by'amadeni uyu mugabo yari arimo ntibyarangiriye aho kuko nyuma gato yaje kongera gutegekwa kwishyura miliyoni 5 z'amadolari ya Amerika kugira ngo amashusho y'urukozasoni yari yarafashwe akora imibonano mpuzabitsina akurwe kuri murandasi kuko byari biri kwangiza isura ye.

    Amakuru dukesha urubuga rwa Money Nation avuga ko 50 Cent mu mwaka wa 2008 yari afite ubutunzi busaga miliyoni 68 z'amadolari ya Amerika, uyu munsi asigaranye hafi kimwe cya kabiri cy'umutungo yari afite bitewe n'amadeni menshi yananiwe kwishyura n'izindi mpamvu zitandukanye

    3.Mike Tyson (Ubutunzi: Miliyoni 15 z'amadolari ya Amerika)
    Mike Gerard Tyson yavutse tariki 30 Kamena 1966, twamumenye cyane mu mukino w'iteramakofi ku izina rya Mike Tyson.

    Mu bihe bye yamaze akina uyu mukino w'iteramakofi, uyu mugabo yakoreye akayabo k'amadolari ya Amerika asaga miliyoni 400.

    Uyu mugabo nanone ni umwe mu bazwiho kuba barasesaguye ubutunzi bwabo aho yatanze amafaranga atagira ingano ku mitako n'imikufi ihenze, akagura imodoka za siporo zihenze ndetse akarangwa no gukora ibirori by'akataraboneka byinshi aho yakoreshaga ingano y'amadolari menshi.

    Uyu mugabo yari yaraguze igisamagwe cyo korora mu rugo.

    Bitewe n'ibikorwa byinshi yagiye akora bimwe bikamusaba no gutanga amadolari menshi y'umurengera ku bintu bitari ngombwa byatumye mu 2003 uyu mugabo yisanga mu gihombo gikomeye aho yagombaga kwishyura ideni rya miliyoni 23 z'amadolari ya Amerika.

    4.Lindsay Lohan (Ubutunzi: ibihumbi magana inani (800,000)by'amadolari ya Amerika)

    Lindsay Dee Lohan yavutse tariki 2 Nyakanga 1986, yamenyekanye cyane nka Lindsay Lohan.

    Lohan ni umuririmbyi, akaba umwanditsi w'indirimbo, umukinnyi wa filime, agakora ibiganiro kuri televiziyo akaba n'umushoramari.

    Nubwo afite ubushobozi bwo gukora iyi mirimo yose, Lindsay afatwa nk'icyamamare cya mbere cyakennye cyigasubira ku isuka kurusha abandi bose.

    Mu minsi ye ya mbere yari umwe mu bategarugori bahembwa agatubutse muri sinema aho nibura yahembwagwa akayabo ka miliyoni 7.5 kuri buri filime yagaragayemo nka Just My Luck, Herbie Fully Loaded n'izindi zitandukanye.Ariko ubu yarakennye.

    5.Gary Busey (Ubutunzi: ibihumbi magana inani (800,000)by'amadolari ya Amerika)

    William Gary Busey yavutse tariki 29 Kamena 1944, twamumenye cyane nka Gary Busey. Uyu mugabo ni umukinnyi wa filime, umuririmbyi akaba n'umucuranzi.

    Uyu mugabo yagaragaye muri fiime zisaga 70 ndetse mu mwaka w'2012 uyu mugabo yari asigaranye ubutunzi bungana n'amadolari ya Amerika 50,000 yonyine nyuma aza kwisuganya arongera asa n'ubyukije umutwe.

    Amakuru dukesha urubuga rwa Celebrity Land avuga ko uyu mugabo yari yarabaswe no gukoresha ikiyobyabwenge cya Cocaine.

    Uyu munsi Gary Busey afatwa nk'umwe mu byamamare byakennye cyane kuburyo ubu asigaye akora akazi gasanzwe ka buri munsi kugirango abashe kubaho.

    Source : https://yegob.rw/ibyamamare-byari-bitunze-agatubutse-bikaza-gukena-bikomeye/

  • Biyoroheye Morocco yasezereye u Rwanda mu gikombe cy’Afurika rutageze muri 1/2 #rwanda #RwOT

    U Rwanda rusezerewe na Morocco mu gikombe cy’Afurika cya Volleyball kirimo kubera mu Rwanda rutabashije kugera muri 1/2, ni nyuma yo gutsindirwa muri ¼ amaseti 3-0.

    Kuva ku wa Kabiri w’iki cyumweru mu Rwanda harimo kubera igikombe cy’Afurika mu mukino wa Volleyball, biteganyijwe ko kizasozwa tariki ya 16 Nzeri 2021.

    Nyuma y’uko u Rwanda rwitwaye neza rukazamuka mu itsinda ari urwa mbere, muri ¼ rwahuye na Morocco uyu munsi ku wa Gatandatu.

    U Rwanda rwatangiye nabi iseti ya mbere kuko rwaje gutsindwa na Marocco ku manota 25-17 y’u Rwanda.

    Iseti ya kabiri abasore b’u Rwanda baje bariye karungu babifashijwemo na Mutabazi Yves, bayoboye umukino aho bagize amanota 7 Morocco ifite 3, gusa Morocco yaje kubazamukana ndetse ibatsinda iyi seti ku manota 25-23 y’u Rwanda.

    Iseti ya 3 u Rwanda rwayitangiye rugendana na Morocco, yaje kuyisigira ku manota 13. Morocco yaje kwegukana iyi seti ku manota 25 kuri 17 y’u Rwanda. U Rwanda rukaba rwahise rusezererwa rutageze muri ½.

    Indi mikino ya ¼, Misiri yatsinze Uganda amaseti 3-1, Tunisia itsinda DR Congo amaseti 3-0 ni mu gihe Cameroon yatsinze Nigeria amaseti 3-1.

    Imikino ya ½ izakomeza ku wa Tariki ya 13 Nzeri, Misiri ihura Tunisia, ni mu gihe Cameroon izahura na Morocco yasezereye u Rwanda.

    Mu guhatanira umwanya wa 5 kugeza ku wa 8, u Rwanda ruzahura na Nigeria, ni mu gihe Uganda izahura na DR Congo.

    Mutabazi Yves yatanze ibyo yari afite ariko ntibyagira icyo bitanga

    Mutabazi Yves yerekwa ikarita y’umuhondo

    Ndamukunda Flavien yinjiyemo asimbura ku iseti ya kabiri ariko ntiyagira icyo ahindura

    Umutoza w’u Rwanda amayeri yamushiranye

    Abasore b’u Rwanda bagerageje biranga

    Morocco yatsinze u Rwanda biyoroheye cyane

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/biyoroheye-morocco-yasezereye-u-rwanda-mu-gikombe-cy-afurika-rutageze-muri-1-2

  • Ibisobanuro by'impeta bitewe n'urutoki uyambayeho. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nk'uko bitangazwa n'urubuga WWW.RMRS.Com ubundi ibiganza byombi bifite ubusobanuro buhambaye mu buryo bujyanye n'imi korere n'imitekerereze ya muntu. Abahanga mu mite kerereze ya muntu bavuga ko ukuboko kw'i Buryo kwerekana imbaraga, umurava n'ubwiganze. Mu gihe ukuboko bw' i Bumoso ko kugaragaza imitekerereze n'umutwe ibi bigaragaza imitekerereze ndetse n'imyemerere y'umuntu.

    Burya rero kwambara impeta ku rutoki runaka n'ubwo hari ababikora nk'umurimbo nyamara bifite icyo biba bisobanuye.

    1.Kwambara impeta ku gahera (Agatoki gato muri zose):

    Kwambara impeta ku gatoki gato k'ikiganza. Kwambara impeta kuri uru rutoki bigaragaza kubana n'abandi. Uru rutoki rugereranywa n'umubumbe wa merikure (mercure) kenshi umuntu yambara impeta kuri uru rutoki agamije ko abantu bayibona ndetse agamije no kubereka ko afite ubuhanga budasanzwe mu gukora ibintu binyuranye.

    2.Urutoki ya kane(Mukubitarukoko):

    uru ni rwo rutoki bambaraho impeta ya Marriage, bitewe n'uko uru rutoki rufatanye n'umutsi ujyana amaraso ku mutima uru rutoki rugaragaza urukundo ndetse ubwizano kuba uri mu rukundo. Ku bijyanye n'imibumbe uru rutoki rugereranywa n'Isi n'Ukwezi. Kwambara impeta kuri uru rutoki bigaragara guhanga udushya ndetse n'ubwiza ndetse umubano uganisha ku rukundo.Impeta igira ubu busobanuro mu gihe yambawe ku kuboko bw'iburyo. Iyo Impeta yambawe ku kuboko kw'i Bumoso bigaragaza inshingano.

    3.Kwambara impeta kuri musumbazose:

    Uru ni urutoki rurerure gusumba Izindi ruragaye cyane. Kwambara impetakuri uru rutoki bigaragaraza ko umuntu ari wenyine kandi yifuza ko uwo bafatanya ubuzima. Kandi bigaragaza ko umuntu asumba abandi, Ku bijyane n'imibumbe uru rutoki rukaba rugereranywa n'umubumwe wa Saturne.

    4.Mukuru wa mema:

    Uru rutoki rukaba ruranga igitinyiro, imbarAga, Ubuyobozi n'inshingano n' ubushake bwo gukora. Iyi myemerere ngo ifite inkomoko kera cyane kuko abami bakundaga kwambara impeta kuri uru rutoki.Umuntu iyo yambaye yacyangwa akambikwa iyi mpeta abayifurizwa kugira imbaraga ku buyobozi n'ububasha bwe. Jupiteri niwo mubumbe ugereranywa n'uru rutoki.

    5.Meme(Igikumwe):

    Kwambara impeta ku rutoki rw'igikumwe bifite ubusobanura bw'imibanire. Kandi bikagaragaza ko uba ufite icyo ushaka guhindura mubuzima bwawe, mu gihe wambaye impeta ku Gikumwe bisobanuye ko uba ushaka kugaragaza ko ushaka kugaragaza impinduka mu buzima. Mu yindi mico bavuga ko kwambara impeta kuri uru rutoki bisobanura imyemerere.

    Source : https://yegob.rw/ibisobanuro-byimpeta-bitewe-nurutoki-uyambayeho/

  • Dore ubwoko 10 bwo gusomana n'ubusobanuro bwabwo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gusomana ubusanzwe benshi babifataga nk'umuco w'abazungi, bigafatwa nk'ibidasanzwe ku muntu uwo ari we wese. Magingo ya iki gikorwa kiri mu bishimangira neza urukundo hagati y'abantu babiri ndetse hari n'ukwishimira bisanzwe akaba yagusoma gutyo gutyo.

    Hano hari amoko menshi yo gusomana n'ubusobanuro bwabyo, dore ko usanga abantu basomana ahantu hatandukanye nko ku munwa, ku itama, ku ijosi, ku jisho, ku kiganza n'ahandi.

    Gusomana ku munwa (First kiss)

    Ubu buryo bwo gusomana bukorwa abasomana bahuje iminwa. Bukorwa n'abantu basanzwe bakundana cyangwa bafite ibyo bashaka gusoobanura ariko bijyanye n'urukundo kuko ababikora hari uko baba basanzwe baziranye cyangwa banaganira ku bijyanye n'urukundo.

    Bene ubu buryo iyo bukoreshejwe, ababikoze ngo basigarana akantu ku mutima ku buryo bidapfa kwibagirana.

    The Butterfly kiss (Gusomana kw'ikinyugunyugu)

    Mu gihe abantu benshi bamenyereye ko gusomana bikorwa n'iminwa, kuri ubu buryo ho biratandukanye kuko bikorwa n'ingohe z'amaso.

    Mu gusomana muri ubu buryo, abantu akenshi bakundana, bitegerezanya mu maso bakegerana kugeza ingohe zabo zikoranyeho ku jisho rimwe.

    Abahanga bavuga ko nk'uko umuntu asoma undi hakabaho kubitekerezaho ku mpande zombie, no muri ubu buryo uku kwitegerezanya ngo gusigira buri umwe mu mabikoze izindi ntekerezo.

    The Drink Kiss (Gusomana munanywa)

    Ubu buryo bwo gusomana bukorwa mu gihe abasomana baba bafite n'ikinyobwa bakunda cyane. Ibi nabyo ngo biba byiza ku babikora kuko bibongerera imbaraga zo gukundana babifashishjwemo n'icyo kinyobwa bombi baba bahuriyeho. Ikaba ari nayo mpamvu akenshi bikunze kugorana gusomana ku bantu batanywa ikinyobwa kimwe.

    The Belly Button kiss (Gusomana kunda)

    Ubu buryo bwo gusomana kun da bukorwa ahanini ku bashakanye aho mu buryo bw'iyigamuntu (psychology) ngo bifasha umwana uri mu nda kugubwa neza.

    The Nose Kiss (Gusomana ku zuru)

    Ubu buryo bwo gusomana ku zuru, nabwo ni bumwe mu buryo bukunze gukoreshwa cyane bukaba bukorwa n'abantu basanzwe bakundana ariko batarashyira ku mugaragaro iby'urukundo baba bafitanye. Ubu buryo bukoreshwa n'abantu baba bafitanye ibanga ry'urukundo hagati yabo ku buryo umwe aba ari nk'ikitnderwa ku wundi.

    Angel's Wing Kiss (Gusomana ku rushyi rw'ukuboko)

    Ubu buryo bwo gusomana na bwo bukorwa n'abashakanye. Akenshi umugabo abikorera umugre nk'ikimenyetso cyerekana uruhare amufiteho cyangwa agaciro amufitiye mu bandi bantu.

    The Shoulder Kiss (Gusomana ku rutugu)

    Ubu buryo bwo gusomana ku rutugu, nabwo ni bumwe mu buryo bukorwa hagati y'abashakanye cyangwa abakundana.
    Ibi akenshi bikorwa n'ab'igitsinagore. Bigaragaza ukuba umugore akifuza umugabo we ko yagira icyo amukorera kirenze ku byo asanzwe amukorera. Bikorwa akenshi iyo bamaze kuryamana.

    Juicy Kiss (Gusomanira ku mutobe)

    Ubu nabwo ni uburyo bwo gusomana bukoreshwa n'abakundana cyangwa abashakanye.
    Ubu buryo bukorwa hifashishijwe urubuto ruto aho bose baruhurizaho iminwa yabo bakaruhererekanya ari nako iminwa yabo ikoranaho. Ibi bikorwa nk'uburyo bwo kuzana ibyishimo muri bo kuko urukundo ruba russhaka ibintu biryohereye no kuzanamo udushya.

    The Virtual Kiss (Gusomanira kure)

    Ubu buryo bwo gusomana bukorwa n'abantu bategeranye ariko barebana. Biragoye kumenya aho umuntu yerekeje umunwa niba ari ku munwa, ku zuru, ku rutugu se. ku ijosi n'ahandi.

    Bikorwa umwe mu bakundana cyangwa babiziranyeho atunga umunwa kuri mugenzi we ndetse rimwe na rimwe bigaherekezwa n'akajwi gato.

    Ubu buryo butuma abategeranye nabo barushaho kumva bari kumwe ndetse ko bagikundana.

    The Lizard Kiss (Gusomana nk'umuserebanya)

    Ubu nabwo ni ubundi buryo bwo gusomana. Bukorwa n'abantu 2 b'ibitsina bitandukanye ariko bwo bukaba bukorwa mu buryo bwihariye.

    Abasomana bakoresha indimi zabo zikaba arizo zikoranaho iminwa idakoranyeho.

    Ubu buryo nabwo bukorwa n'abakundana kuko bubafasha kumva bakundanye cyane ndetse no kwishimirana.

    Source : https://yegob.rw/dore-ubwoko-10-bwo-gusomana-nubusobanuro-bwabwo/