Blog

  • Covid-19 yahitanye abantu 6 mu Rwanda abandi 368 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu, COVID-19 yahitanye abagore 3 n'abagabo 3, batumye abamaze gupfa mu Rwanda bagera ku 1,164.

    Abarwayi bashya babonetse ni 368 bangana na 3 by'ibipimo 11,879 byafashwe.
    Abasezerewe mu bitaro ni 3 mu gihe ababihawe ari 9.

    Hakingiwe abashya 71,828.

    U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu bikorwa byo gukingira abaturage barwo; rukingira COVID-19 rwifashishije AstraZeneca, Johnson & Johnson, Pfizer ndetse na Sinopharm.

    Leta yihaye intego ko nibura uyu mwaka uzarangira hakingiwe 30% by'Abaturarwanda; ni mu gihe umwaka utaha byitezwe ko hazaba hakingiwe nibura 60%.

    Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/covid-19-yahitanye-abantu-6-mu-rwanda-abandi-368-barayandura

  • Jay Polly yasabiwe ku Mana mu muhango wo kumukurira ikiriyo #rwanda #RwOT

    Nyuma y'icyumweru Jay Polly ashyinguwe, umuryango we, inshuti n'abavandimwe bamukuriye ikiriyo mu muhango wabereye aho yari atuye i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali.

    Wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Nzeli 2021, ubanzirizwa no kujya gushyira indabo ku mva ye ku irimbi rya Rusororo.

    Nyuma yo kuva gushyira indabo ku mva ya nyakwigendera, abitabiriye uyu muhango bahuriye aho yari atuye i Kibagabaga bamusabira ku Mana.

    Benshi mu bafashe ijambo muri uyu muhango, bagarutse ku mateka ya Jay Polly bamushimira ibikorwa yakoze akiri ku Isi ari nako bamusabira kuruhukira aheza.

    Mukuru wa Jay Polly, Uwera Jean Maurice, ubwo yari afashe ijambo yashimiye buri muntu wabatabaye kuko byabafashije guherekeza uyu muraperi mu cyubahiro.

    Uwera yahagurukije abana ba nyakwigendera buri wese amuha inyemezabwishyu y'umwaka wose ku ishuri yaturutse mu mafaranga abakunzi ba Jay Polly zakusanyije.

    Ati 'Umurage waha umwana muri iyi minsi, ni ukumurihira ishuri akiyungura ubumenyi, kimwe mu byo abana nk'aba bakwiye ni ukurindwa icyatuma bicuza impamvu Se adahari, mu gihe yaba yirukanywe kubera amafaranga y'ishuri. Ni yo mpamvu twahisemo gukemura iki kibazo tubishyurira umwaka wose amafaranga y'ishuri.'

    Yakomeje avuga ko nubwo bishyuye umwaka wose ariko bifuza ko buri wese yakomeza kuba hafi y'umuryango wa nyakwigendera bityo abana be ntibazigere babura uburezi.

    Jay Polly yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa 2 Nzeri 2021 afite imyaka 33.

    Yamenyekanye cyane biturutse kuri Tuff Gang yabarizwagamo ariko anakora umuziki ku giti cye.

    Yamamaye mu bihangano birimo ''Deux Fois Deux'', ''Ndacyariho'', ''Akanyarirajisho'', 'Umupfumi uzwi', 'Ku musenyi', 'Mu gihirahiro', 'Rusumbanzika', 'Marayika', 'Umusaraba wa Joshua', 'Ikosora', 'Umwami uganje' n'izindi. Yatwaye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star 2014.

    Inkuru ya Igihe

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/jay-polly-yasabiwe-ku-mana-mu-muhango-wo-gukura-ikiriyo

  • Yararashwe bimuviramo ubumuga: Bwimba mu icuraburindi ku bw’ibitero bya FLN ya Rusesabagina – #rwanda #RwOT

    Ni igitero cyabaye tariki ya 15 Ukuboza 2018 gikorerwa ku bantu batandukanye bari mu modoka ya sosiyete ya Alpha yari ivuye i Rusizi yerekeza i Kigali.

    Iyi modoka ubwo yari igeze muri Nyungwe rwagati nibwo yahuye n’abasirkare ba FLN batambitse ibiti mu muhanda rwagati bahita batangira kubarasa.

    Mu barasiwe muri iyi modoka bamwe barapfuye abandi basigaye bafite ubumuga batewe n’amasasu barashweho icyo gihe, ubu ntacyo bakibasha kwimarira nyamara bari bazima.

    Muri abo harimo Bwimba Vianney, umusore wari ukiri muto ageze mu gihe cyo gukora cyane akiteza imbere, mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko mbere yari umushyushyarugamba akorana n’ibigo bitandukanye.

    Ubwo yaraswaga ngo yari amaze iminsi akorera i Rusizi nuko afata umwanzuro wo gutaha agasangira iminsi mikuru n’umuryango we.

    Ati “ Twaje tuje mu minsi mikuru nk’abandi bose tugeze muri Nyungwe dusanga baduteze igico, twasanze hari imodoka za mbere zahageze kuko twe twaje turi nko mu modoka ya gatatu, tukimara kuhagera dusanga baduteze imodoka barayirasa iyacu twari turimo baraduhagaritse umushoferi abona barashe umuntu ahita asubira inyuma.”

    Yakomeje agira ati “ Baraturashe imodoka isubira inyuma arongera arayigarura, baturashe tugenda baturasa tugaruka imodoka ibura uko ihagarara irenga umuhanda igwa mu manga, iguyemo kuko bari bamaze kuturasa nkanjye bandashe amasasu atatu ahantu hamwe mu kuguru sinabyumvise kuko amaraso yari ashyushye.”

    Yakomeje avuga ko abari bazima bahise baca mu kirahure cyo kwa shoferi abashoboye barirukanka abandi bihisha aho hafi, we kuko yavaga amaraso menshi hari umukobwa bari bari kumwe witwa Alice wahise ufata umupira amuhambira mu itako aho yavaga amaraso menshi, yumvise nawe abo muri FLN baza babegera ahita yiruka Bwimba we ngo yarikuruye yihisha mu byatsi.

    Nyuma y’iminota mike Ingabo z’u Rwanda zahise zihasesekara zitangira kurasa abarwanyi ba FLN bagira ubwoba bariruka, ngo zahise zitangira gutanga ubufasha bw’ibanze ku bantu bari bakomeretse cyane zibakura mu bihuru zibashyira ahantu heza bategereza imbangukiragutabara.

    Ati “Ndashimira cyane Ingabo z’u Rwanda kuko iyo bataza kuhagera ubu twe tuba twarabaye amateka, ni abantu bo gushimirwa cyane.”

    Bwimba yavuze ko hahise haza imbangukiragutabara ijyana abakomeretse ku bitaro bya Kigeme, ngo bakimutwara kuko amaraso menshi yari yamushizemo ngo yari yataye ubwenge.

    Aha bahavuye bajya kuvurirwa muri CHUB i Butare aho yamaze amezi atanu aza koherezwa ku bitaro byegereye iwabo kugira ngo akomeze gukurikiranwa n’abaganga.

    Ibitero bya FLN byamuteye ubumuga

    Iyo uganira na Bwimba ukamubaza ku ngaruka ibitero bya FLN byamugizeho ahita asa n’ugiye mu yindi si ya kure bitewe n’uburyo yari umusore w’imbaraga ukora cyane ngo yiteze imbere none ngo kuri ubu imyaka ibaye itatu ari iwabo agendera mu mbago.

    Ati “ Ingaruka ya mbere mbi byangizeho ubu uyu ubaye umwaka wa gatatu nta kazi, nicaye iwacu ndi umusore ugomba kubaka nkagira n’abandi bankomokaho kandi bari ahantu heza, mbere nari umushyushyarugamba nkorana n’ibigo nyinshi bitandukanye none ubu nabaye ikimuga.”

    Yakomeje avuga ko ingaruka ya kabiri ari uko byamugabanyije umuhate n’imbaraga yari afite mu kwiteza imbere ubu ngo yitereye icyizere bitewe n’ubumuga yagize.

    Ati “ Ubu urumva nyine nk’umuntu ucumbagira urabona nari nsanzwe ndi mu buzima busanzwe nkorana imbaraga none ubu hari ibyo ntakora, nitereye icyizere, ntakaza n’ubudahangarwa bwanjye nsigaye nisuzugura kuko ntabwo nshobora guhagarara nibura iminota 30.”

    Yakomeje avuga ko kandi yatakaje igihe ngo kuko imyaka irenga itatu amaze yicaye adakora yakabaye ageze kuri byinshi, yavuze ko kandi mu buryo bw’amafaranga nabwo yatakaje menshi yamugenzeho yivuza na n’ubu akaba akimugendaho kuko arya atakoze.

    Ati “ Ubu ukeneye abantu b’imbaraga njye sinazamo, nanone mu mitekerereze natakaje ikintu kinini kuko kubona umuntu umwe babiri batatu bagupfiriye iruhande ubwonko bwawe ntabwo bwongera gukora neza nka mbere.”

    Bwimba abona Rusesabagina nta bumuntu afite

    Bwimba avuga ko iyo yumvise Rusesabagina avuga ko ibi bitero atabigizemo uruhare, ngo abona adafite ubumuntu bitewe n’ibyamubayeho we na bagenzi be.

    Ati “ Ahakanye ko nta cyabaye kandi hari abapfuye hakabaho n’inkomere, icyo gihe aba atakaje ubumuntu muri we, njye numva icyo kintu atakagitekereje ahubwo akavuga ko babikoranye ubujiji, naho kuvuga ko nta cyabaye aba yirengagije abababaye nkatwe.”

    Icyifuzo cya Bwimba kuri Rusesabagina n’abo bareganwa

    Bwimba avuga ko icyo yifuza kuri Rusesabagina yagisaba ubutabera ngo nibura rumuhannye we na bagenzi be byamunyura kandi bikabera isomo n’abandi batekereza nkawe.

    Ati “ Reka njye mvuge igikwiriye kuko mvuze icyo nifuza nakwifuza nk’umuntu kuko iyo ubabaye wanakwifuza nabi, icyo mbona gikwiriye urabona nk’iyo uri umubyeyi umwana bakamukubita agakubitirwa hanze, iyo aje ukamuhorera cyangwa ugahana uwumukoreye ikosa wa mwana aba aruhutse natwe rero icyo twifuza ni uko tubona ubutabera kuko barabizi ko twagize ingaruka z’ibitero byabo kandi bizanagira ingaruka no ku badukomokaho.”

    Yavuze ko icyo yifuza ari uko ababigizemo uruhare bose baryozwa amakosa yabo kugira ngo n’abandi bafite icyo gitekerezo bibavemo bumve ko hari itegeko rizabagonga.

    Yavuze ko yumvise ko Rusesabagina bamurekuye yatekereza nabi cyane bitewe n’ubumuga umutwe yari ayoboye wamuteye.

    FLN yarashe ku modoka z’abaturage muri Nyungwe ikanagaba ibitero mu Karere ka Nyaruguru, ni umutwe w’ingabo zishamikiye ku mpuzamashyirahamwe ya MRCD yayoborwaga na Rusesabagina Paul watawe muri yombi umwaka ushize.

    Uyu mutwe wagiye ugaba ibitero bitandukanye ku baturage bisiga icyenda babiguyemo naho abandi babikurijemo kubura ubuzima abandi bahura n’ubumuga, hari n’abandi benshi bahatakarije imitungo irimo inzu, ibinyabiziga byatwitswe n’ibindi.

    Rusesabagina n’abandi 20 bareganwa ubu bari kuburanishirizwa mu Rukiko Rukuru, Urugereko Rwihariye Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambuka Imbibi. Urubanza rwabo ruzasomwa ku wa 20 Nzeli 2021.

    Bwimba Vianney ni umusore ufite imyaka 29 uvuka mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Nyamirama wamugajwe n’ibitero bya FLN

    source : https://ift.tt/3A3V6I4

  • Album nshya ya The Ben yatangiye kwirahirwa n… – #rwanda #RwOT

    Umugabo umenyerewe mu gufotora witwa Jado utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeje ko The Ben afitiye uruhisho rukomeye abakunzi b’umuziki nyarwanda kandi arahira ko abantu bazahamanya n’ibyo avuga nibarubona. Yagize ati: “Uyu ‘se wabo’ mubona ahishe ikintu gikomeye, mubike ijambo ryanjye namaze gusogongeraho.” Yakoresheje ijambo ‘Uncle’ rivuga se wabo cyangwa nyirarume w’umuntu mu kinyarwanda. Ni album izaba iriho indirimbo zinyuranye zirimo n’izo yakoranye n’abahanzi bo muri Tanzania, Juma na Ben Pol.

    Igihari cyo ni uko abantu bakomeje kugira amatsiko menshi y’akazi The Ben amaze iminsi ahugiyemo. Mu minsi ishize aherutse kubateguza Album nshya, ubu amatsiko ni yose ku bakunzi be. Umuziki mwiza kandi uryoshye si ikintu cya none kuri The Ben kuko yakuze awukora guhera mu rusengero maze Imana imuha malayika Tom Close amufasha kwinjira mu muziki. Uncle Austin aherutse kwemeza ko yumva The Ben bwa mbere yahise yemeza ko agiye gufata umwanya wa mbere kandi koko kuva yawinjiramo by’umwuga afite abakunzi benshi.

    Ubutumwa bwa Jado akomoza ku kuba rwose Album nshya ya The Ben ari nziza kandi abantu bazemezanya n’ibyo avuga

     

    The Ben yakomoje ku bahanzi bo muri Tanzania Juma na Ben Pol bari mu bazumvikana kuri Album nshya ye

    Aha The Ben yari ari mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi mu kabyiniro  gakomeye kitwa Sands

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109420/album-nshya-ya-the-ben-yatangiye-kwirahirwa-nabayisogongeye-bayirata-ubwiza-109420.html

  • Yashituye abarimo Bruce Melodie, Knowless, Pl… – #rwanda #RwOT

    Isimbi Alliance umukinnyi wa Filime Nyarwanda akaba n’umuyobozi wazo wari umaze iminsi muri Nigeria yabwiye InyaRwanda.com muri make ibikubiye muri filime ye nshya yise “Alliah The Movie” azamurika ku mugaragaro kuri iki cyumweru Tariki 12 Nzeri muri Canal Olympia.

    Isimbi ukina ari umukinnyikazi w’imena aba akundana na Baraka

    Yagize ati: “Ni filime y’ubuzima busanzwe bwa buri munsi bwo mu miryango. Ni filime irangira, y’umugore n’umugabo nka famiye bisanzwe”. Iyi filime agaragaramo nk’umukinnyi w’imena, yavuze ko abazayireba bazayikuramo isomo ati”Izafasha ababyeyi, ifashe n’abantu bubatse, ifashe nyine n’abana n’urubyiruko”. 

    Ibyamamare bitandukanye byayisamiye hejuru iyi filime birahirira kuzitabira umuhango wo kuyimurika. Ibi byamamare byifashishije imbuga nkoranyambaga bikaririkira abantu kutazabura ngo bihere ijisho birimo Platini, Bluce Melodi n’abana be, Knowless, Bamenya n’abandi benshi.

    Aliance aherutse kugirana amasezerano n’ikompanyi yo muri Nigeria yitwa 'One Percentage Management' ikaba ariyo izajya imufasha mu bikorwa bye bya sinema.

    Iyi filime igaragaramo abafite amazina akomeye muri sinema Nyarwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109412/yashituye-abarimo-bruce-melodie-knowless-platini-nabandi-ibikubiye-muri-filime-alliah-the–109412.html

  • Amateka ya Shyaka Gérard waririmbye ‘Délira’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kimwe mu bintu bimushimisha cyane ngo ni ukuba we n’umuvandiimwe we Iryamukuru Jean de Dieu barabashije gushyira mu bikorwa impano ya se, kuko nawe ngo yakundaga kuririmba nubwo atigeze aba umuhanzi.

    Mu kiganiro Nyiringanzo kuri KT Radio Shyaka Gérard yavuze ko yigishijwe kuririmba na nyakwigendera Bizimana Loti wari umuhanga cyane ndetse anamushyira mu itsinda rye ryitwaga Ikibatsi Band; nyuma Shyaka nawe aza kugera ku rwego rwo kwihimbira indirimbo ze bwite zirimo Délira ikunzwe cyane.

    Kurikira urugendo rurerure rwa Shyaka Gérard mu kiganiro ‘Nyiringanzo’ kuri shene ya YouTube ya KT Radio:

    source : https://ift.tt/3C3rrQ2

  • #COVID19: Abantu 6 bitabye Imana, abarembye ni 17 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu 6 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 1,164. Abitabye Imana ni abagore batatu n’abagabo batatu.

    source : https://ift.tt/38Wn7FI

  • InyaRwanda Music Top 10: Indirimo zakorewe Ja… – #rwanda #RwOT

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE

    Riderman mu ndirimbo RIP Jay hari aho avuga wumva ko yashenguwe cyane agira ati'' Waduciyemo igikuba''. Iyi hamwe n'izindi ndirimbo zitandukanye zihuriyemo n'abahanzi batandukanye zakunzwe cyane muri iki gihe umuraperi Jay Polly yitabye Imana.

    Izi ndirimbo zibuka ndetse zigaha icyubahiro umuraperi Jay Polly zihuriza ku kuba Jay Polly yari umuraperi usabana ndetse uzi gukora, ukorana ibintu bye umurava n'ubuhanga ndetse n'imyandikire ye ikaba itandukanye n'abandi baraperi.

    Hari indirimbo Bye Jay Polly yarijije abantu ndetse ikundwa n'abatari bake yahuriyemo abahanzi batandukanye cyane cyane uburyo itangira umuraperi Jay Polly bagaragaza ibihe byiza yagiriye ku rubyiniro ndetse n'uburyo yari umunyabushake bwo gukorana ibintu umwete.

    Indirimbo 10 zikunzwe ziyobowe n’izakorewe Jay Polly

    Iyi ndirimbo kandi iyoboye urutonde rwa InyaRwanda Music ikurikiwe n'izindi ndirimbo zibuka ndetse zigaha icyubahiro uyu muraperi cyane cyane zirimo n'abaraperi bagenzi be barimo abo babanye nka P.Fla na Fireman.

    Mu majwi ya InyaRwanda Music izi ndirimbo zagize amajwi menshi cyane kuruta izindi zari ziri kumwe kuri uru rutonde byagaragaye ko zakunzwe n'abatari bake berekana ubuhangange n'ubukaka uyu muraperi yari afite bwiganjemo igikundiro gikomeye.

                KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109416/inyarwanda-music-top-10-indirimo-zakorewe-jay-polly-mu-rwego-rwo-kumwibuka-zihariye-uruton-109416.html

  • Cristiano Ronaldo yagarutse nk'umwami muri Premier League mu gihe Lukaku akomeje kuzamura Chelsea #rwanda #RwOT

    Nyuma y'icyumweru kirenga nta shampiyona ziba kubera imikino mpuzamahanga,mu mpera z'iki cyumweru,Premier League yakomeje aho ibigugu byose byitwaye neza ndetse na Arsenal yikura mu rwobo yarimo.

    Mu mukino wabanjirije indi yose,Tottenham yari imaze gutsinda imikino 3 yikurikiranya yahuye n'uruva gusenya inyagirwa na Crystal Palace ibitego 3-0 byose byinjiye mu gice cya kabiri nyuma yo guhabwa ikarita itukura ya Japhet Tanganga.

    Ibitego 3 bya Crystal Palace byatsinzwe na Wilfried Zaha kuri Penaliti n'umukinnyi wayo mushya Odsonne Edouard watsinze ibitego 2.

    Hakurikiyeho imikino myinshi irimo uwo umunyabigwi Cristiano Ronaldo yagombaga kwiyereka abakunzi be bari bamaze imyaka 12 bamubona ahandi ariko akaba yarabagarukiye ku kibuga Old Trafford.

    Manchester United ifite inzozi zo kongera gutwara Premier League iheruka muri 2012,yagaruye Cristiano Ronaldo kugira ngo ayifashe mu busatirizi bwayo bwari bumaze igihe budashimwa kabiri.

    United yagombaga guhangana na Newcastle yari yaje ije kugarira kuko umutoza wayo Steve Bruce yabanje abakinnyi 5 mu bwugarizi byabanje kugora United kumena urukuta.

    Ntibyatinze ku munota wa 2 w'inyongera nyuma y'igice cya mbere,Cristiano Ronaldo afungura amazamu ku ishoti rikomeye ryatewe Mason Greenwood hanyuma umunyezamu wa Newcastle aruka umupira uyu kizigenza asongamo.

    Ku munota wa 56,Javier Manquillo,yatsinze igitego cyo kwishyura cya Newcastle ariko United yari yariye karungu ishyiramo icya kabiri ku munota wa 62 gitsinzwe na Cristiano Ronaldo ku mupira yahawe na Luke Shaw.

    United yahise ibona icya 3 ku munota wa 80 gitsinzwe na Bruno Fernandes ku ishoti rikomeye yatereye kure cyane nyuma yo guhabwa umupira na Pogba.

    Nyuma y'iminota 90,hongeweho inyongera zahiriye United kuko yatsinze igitego cya 4 gitsinzwe na Jesse Lingard ku mupira yahawe na Pogba.

    Mu yindi mikino yabaye kuri iyi saha ya saa kumi zo kuri uyu wa Gatandatu,Manchester City bigoye cyane yatsinze Leicester igitego 1-0 cya Bernardo Silva mu gihe Arsenal yari imaze imikino 3 itsindwa yabonye amanota 3 ya mbere muri shampiyona itsinze Norwich igitego 1-0 cyatsinzwe na Pierre Emerick Aubameyang.

    Chelsea niyo yasoje umunsi itsinda mu buryo bworoshye Aston Villa ibitego 3-0 birimo 2 byiza cyane byatsinzwe na Romelu Lukaku watsindiye igitego cya mbere i Stamford Bridge nyuma y'uko mu mikino yose yakiniye Chelsea atabashije kuhatsindira igitego.Chelsea yabonye intsinzi ya 600 muri Premier League.

    United iyoboye shampiyona n'amanota 10 inganya na Chelsea ya 2 mu gihe City,Brighton&Hove Albion na Tottenham zikurikiyeho n'amanota 9.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yagarutse-nk-umwami-muri-premier-league-mu-gihe-lukaku

  • Nyagatare: Mu minsi ibiri abantu 68 batahuwe basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe ku wa Mbere tariki ya 06 Nzeri 2021 mu rwuri rwa Birekeraho Innocent ruherereye mu Mudugudu wa Mugari, Akagari ka Rutaraka, Umurenge wa Nyagatare, hafatiwe abantu 20 barimo abana batanu basenga, aba bakaba bari abo mu itsinda ryiyise ‘Dunia si yetu’ (Isi si iyacu), rihuriwemo n’amadini n’amatorero atandukanye ubusanzwe adahuje n’imyemerere.

    Icyo gihe umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, yavuze ko bagiye kuganira n’abayobozi b’amadini n’amatorero kugira ngo baganire n’abayoboke babo kugira ngo babafashe kubaganiriza bubahirize amabwiriza.

    Yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku byo babona binyuranyije n’amategeko kandi babona byabagiraho ingaruka.

    Agira ati “Turashimira abaturage baduhaye amakuru kandi dusaba n’abandi kujya bayaduha cyane ku byo babona binyuranyije n’amabwiriza cyangwa amategeko y’Igihugu.”

    Abafatwa bemera amakosa ndetse bakavuga ko batinya kuba bakwandura Covid-19 nyamara bakarenga ku mabwiriza ajyanye no kuyirinda.

    source : https://ift.tt/3hq7cUz