Blog

  • Messi na Ronaldo, ubunyamakuru ntiyabiteganyaga cyane, abana yumva azabyara – Sandrine Isheja yahishuye byinshi #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Isheja Butera Sandrine wa Kiss FM, avuga ko inzozi ze zagiye zihindagurika kugezaho uwumvaga azaba umusemuzi(Translator) yisanze ari umunyamakuru ukomeye ukunzwe na benshi.

    Isheja Sandrine ni umwe mu banyamakuru banditse izina cyane mu gisata cy’imyidagaduro, ubu akunzwe mu kiganiro cya Breakfast With Stars gitambuka kuri Kiss FM aho akorana na Arthur Nkusi.

    Uyu mugore washakanye na Peter Kagame muri 2016, yakoreye amaradiyo atandukanye nka radio Salus, Isango Star na K FM.

    Uyu munsi yahaye umwanya abamukurikirana ku rukuta rwa Instagram ngo bamubaze ibibazo na we abasubize, ibibazo byinshi byagiye bigaruka ku buzima bwe.

    Abajijwe niba yarakuze yumva azaba umunyamakuru, yavuze ko atari zo nzozi ze za mbere, gusa ngo n’ubundi yakuze yumva azakora akazi kamuhuza n’abantu benshi.

    Ati 'Inzozi zanjye zagiye zihinduka ariko zari zihuriye kugukora akazi kampuza n’abantu benshi batandukanye umunsi ku munsi. Mbere numvaga nzaba umusemuzi mu nama zikomeye(translator), ubundi nkumva nshaka gukora mu ndege, nyuma nibwo nahisemo itangazamakuru.'

    Ngo aramutse avuye mu kazi k’itangazamakuru akora, yumva yakwikorera ubucuruzi ariko na none akagira ikigo cy’isanamitima.

    Isheje Sandrine w’imyaka 33, yasoje amasomo y’icyiciro cya 3 cya Kaminuza, ubu akaba ari umubyeyi wubatse afite umwana umwe w’umuhungu, yumva yifuza mu buzima bwe kubyara abana 2 ariko na none ntiyakwirengagiza ko Imana ari yo igena byose.

    Ati 'Imana niyo igena byose, gusa numva 2 ari abo.'

    Mu gihe nta kazi afite, umwanya we munini awumara asoma ibitabo kugira ngo akomeze agire ibyo yihugura.

    Yavuze ko umugabo we Kagame Peter bwa mbere bahuye muri 2010, bakora ubukwe nyuma y’imyaka 6 bamenyanye kuko bwabaye muri Nyakanga 2016.

    Ati 'twahuriye kuri radiyo imwe nakoragaho muri 2010. Dukundana guhera 2014 dukora ubukwe 2016.'

    Avuga ko mu buzima bwe ikintu kimuhanganyikisha ari ukutamenya uko gahunda ye y’umunsi iteguye kuko ari umuntu ukunda gutegura buri kimwe kiba ku mwanya wacyo, iyo bitabaye biramuhangayikisha.

    Yasabye abana b’abakobwa bifuza kugera ku nzozi zabo kubiharanira kandi ntibacike intege, bakirinda gukorera ku jisho.

    Ati 'menya icyo ushaka kandi ugiharanire. Jya unoza ibyo ukora. Ntukorere ku jisho kandi ntutekorere gushimwa. Ntiwite ku gihe bizafata, uzisanga waragezeyo.'

    Yahishuye ko kuva yashakana n’umugabo we bataratongana, gusa ngo hari igihe batumvikana ku bintu nk’abantu babana ariko ntibaragera ku rwego rwo gutongana.

    Ni umugore uhamya ko ubuzima ari urugendo ndetse ku giti cye yemeza ko zimwe mu nzozi ze yazigezemo ariko hakaba hari n’ibindi byinshi atarageraho.

    Sandrine Isheja yagiriye inama abakobwa bari ku gitutu cyo gushaka ko ubuzima ari ubwabo, ndetse ko iyo ubukwe burangiye abantu bose bataha agasigarana n’umugabo we, rero buri we akwiye kwihitiramo bitewe n’icyo umutima we ushaka.

    Bamwe mu bakunzi ba siporo nabo bifuje kumenya umukino uyu mugore akina ndetse n’uwo yemera hagati ya Messi na Ronaldo, aho yavuze ko umukino we ari amakarita gusa, naho Cristiano Ronaldo ari we yemera mbere ya Lionel Messi.

    Sandrine Isheje yahishuye byinshi ku buzima bwe

    Umugabo we bamenyanye muri 2010

    Ngo yemera Cristiano imbere ya Messi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/messi-na-ronaldo-ubunyamakuru-ntiyabiteganyaga-cyane-abana-yumva-azabyara-sandrine-isheja-yahishuye-byinshi

  • Umugabo yavunye umugore we imbavu ubwo yashakaga kumukorera igikorwa cy'ubunyamaswa #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ku wa kabiri, tariki ya 7 Nzeri i Mombasa, muri Kenya.Nk'uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza, ngo uyu mugabo n'umugore bari bamaranye imyaka 26.

    Uyu mugore yagaragaje ko yavunitse imbavu ubwo yageragezaga kubuza umugabo we kumutera ipensi, nyuma yo gutangira gutongana akigera mu rugo ahagana mu ma saa kumi nimwe z'umugoroba akamusanga hanze y'urugo hamwe n'abandi baturanyi.

    Ahagana saa mbili z'ijoro,ngo uyu mugabo yamukururiye mu nzu aramukubita hafi no kumwica arangije amwambura ubusa arangije amushinga ipensi mu myanya y'ibanga.

    Yagize ati “ Yarantoteje cyane mbere y'uko nimukira i Mombasa nyuma yo kuvumbura ko afite undi mugore babanaga.

    'Yankuyemo ipantaro maze yinjiza ipensi mu bice byanjye by'ibanga. Ububabare bwari bwinshi. Kuva icyo gihe ntabwo nashoboye kongera ugenda neza kandi sinigeze nshaka imiti ikwiye kubera ikibazo cy'amafaranga. Nkunda kuva amaraso buri munsi.

    'Ntiyigeze ansaba gukebwa neza. Igihe cyose agira urugomo, buri gihe aba ashaka kunshimisha akoresheje intwaro. “

    Uyu mugore yakomeje avuga ko uyu mugabo we yageze ubwo amuvuna imbavu ubwo barwanaga bapfa iri hohoterwa yamukoreraga.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yavunye-umugore-we-imbavu-ubwo-yashakaga-kumukorera-igikorwa-cy

  • Musenyeri yasezeye muri kiliziya gatolika ajya kwibanira n'umwanditsi w'ibitabo by'urukozasoni #rwanda #RwOT

    Umwepiskopi uzwi muri Espagne ku izina rya Musenyeri Xavier Novell Gomà, yeguye ku mirimo ye mu kwezi gushize kugira ngo ajye kwibanira n'umwanditsi w'ibitabo bya satani n'iby'urukozasoni byitwa Silvia Caballol.

    Uyu musenyeri amaze kumenyekana ko arwanya byimazeyo gushyingiranwa kw'abahuje ibitsina, yeguye ku mirimo ye ku mpamvu ze ku giti cye nkuko yabivuze mu ibaruwa ye yegura.

    Nk'uko uyu bagenzi b'uyu mwepiskopi babivuga,gusezera kwe kwaremewe. Amwe mu makuru avuga ko na Papa Fransisiko yaba yarasabye ko Musenyeri Xavier Novell Gomà, ubu ufite imyaka 52,wari umwepiskopi muto muri Espanye, yirukanwa.

    Ku bwa Fermi Manteca,w'imyaka 38,umupadiri uyobora muri diyosezi imwe ya Katolika na Musenyeri Xavier Novell Gomà, yagize ati: “Yari umuntu ukomeye cyane, ugira amahame akabije kandi ukunda ibintu”.Kuba rero yarajyanye n'umugore byarantunguye cyane”.

    Ibi ni ibintu bitari byitezwe byashyize abantu mu rujijo kubera kwibaza impamvu nyayo yo kwegura k'uyu wahoze ari musenyeri.

    Uyu musenyeri ngo yakundanye n'umwanditsi w'igitabo 'El infierno en la lujuria de Gabriel' ('Ikuzimu hatangaje ha Gaburiyeli'), kijyana umusomyi mu rugendo rw'umubabaro, ibisazi, irari no guharanira icyiza n'ikibi. Iki gitabo kigamije gutesha agaciro indangagaciro z'amadini n'imyizerere y'abasomyi.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/musenyeri-yasezeye-muri-kiliziya-gatolika-ajya-kwibanira-n-umwanditsi-w-ibitabo

  • Abaganga babiri bo ku Bitaro bya BAHO International bafunzwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    RIB yavuze ko uwo murwayi wapfuye ari umugore wari ufite imyaka 54 ( amazina ye yagizwe ibanga) akaba yarapfuye ku itariki 9 Nzeri 2021, ubu abashinzwe ubugenzacyaha bakaba barimo gukora akazi kabo, ngo bamenye uburyo uwo murwayi yapfuyemo.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry B. Murangira, aganira na KT Press yagize ati “Abakekwaho icyaha ni abagabo babiri b’abaganga, harimo umuganga w’abagore (Gynecologist) ndetse n’ushinzwe gutera ibinya (Anesthetist) . Ibizava mu iperereza, bizatangazwa nyuma ” .

    Icyo kibazo kibaye mu gihe mu mezi abiri ashize ibyo Bitaro bya ‘Baho International’ biherereye i Kigali byagize ikibazo cyateje impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga.

    Ku itariki 10 Nyakanga 2021, umuturage wari ufite ikibazo icyo gihe, yakizamuye abinyujije ku rubuga rwa Twitter avuga ko, abaganga bamuhaye gahunda yo kubonana na we saa yine za mu gitondo, ariko aho kumwakira ku masaha bari bamuhaye, bamwakira saa saba.

    Mu gihe abantu batandukanye bakoresha imbuga nkoranyambaga bariho bavuga kuri icyo kibazo ku buryo butandukanye, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwanenze ibitaro bya ‘Baho International ‘ kuba badafata umwanya ngo barebe ibyo abakiriya babavugaho, babikoreshe mu gukosora ibyo abakiriya bagaragaje nk’ibibazo bibabangamiye.

    Tariki 12 Nyakanga 2021, Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi, abinyujije ku rubuga rwa Twitter, yagize ati “ Ni gute wahinduka, niba udashobora no gufata umwanya ngo wumve ibibazo ugezwaho, nyuma ngo unabikurikirane ? Uku guceceka no kutagira icyo umuntu ashaka gutangaza, ntabwo ari byiza mu mitangire ya serivisi ”.

    Nyuma y’iminsi ibiri ikibazo kivuzweho cyane, ndetse igitutu cy’imbuga nkoranyambaga, cyatumye ibitaro bya ‘Baho international’ bafata umwanya wo gusaba imbabazi, babinyujije mu nyandiko, bavuga ko basaba imbabazi kubera uburyo bakiriye ibibazo bagejejweho binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

    Kayibanda Joseph, Umuyobozi w’ ibitaro bya ‘Baho International’ yagize ati “ Twe, Ibitaro bya ‘Baho International(BIH)’, turashaka gusaba imbabazi rubanda, cyane cyane abakiriya bacu batakiriwe neza, muri iyi minsi ya vuba aha ”.

    Kugeza ubu, hategerejwe ko Minisiteri y’ubuzima itangaza ibyo yagezeho mu igenzura yakoze , nyuma y’uko Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije, abwiye abantu ko Minisiteri ayoboye igiye gukora igenzura ryihuse kuri ibyo bitaro bya ‘Baho International’ bakareba uko imitangire ya serivisi imeze ndetse n’ireme ry’ubuvuzi batanga.

    source : https://ift.tt/3C3x7JH

  • Benjamin Mendy ukurikiranyweho gusambanya ku ngufu abagore 4 azizihiriza iminsi mikuru muri gereza #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Manchester City, Benjamin Mendy, azarira iminsi mikuru ya Noheri muri gereza mu gihe agitegereje urubanza rwe ashinjwamo ibirego bine byo gufata ku ngufu abagore

    Ku munsi w'ejo myugariro wa Manchester City yageze mu rukiko ntiyaburana kubera ko yabwiwe ko azaburanishwa muri Mutarama 2022.

    Mendy, ufite imyaka 27, akurikiranyweho ibyaha bine byo gufata ku ngufu ndetse n'ikindi cyo guhohotera bishingiye ku gitsina.

    Uyu mukinnyi mpuzamahanga w'umufaransa waguzwe Miliyoni 52 zama pound,yitabye urukiko rwa Chester kugirango aburanishwe imbere y'umwanditsi wa Chester, Steven Everett.

    Mendy yagaragaye yicaye mu kirahuri amaboko arimo amapingu ubwo yakurikiranaga iburanisha abifashijwemo n'umusemuzi.

    Yavuze inshuro imwe gusa yemerera izina rye umwanditsi w'urukiko mu rubanza rwamaze iminota 45.

    Mendy yari yakuwe muri gereza mu modoka y'umutekano maze ahisha umutwe we hagati y'amaguru kugira ngo agerageze kubuza abafotora kubona isura ye.

    Ibyaha bitanu aregwa bireba abantu batatu bafite hejuru y'imyaka 16 kandi bivugwa ko byabaye hagati yUkwakira umwaka ushize na Kanama uyu mwaka iwe i Prestbury, muri Cheshire.

    Akurikiranyweho ibyaha bitatu byo gusambanya ku gahato aho umugore umwe bikekwa ko yahohotewe mu Kwakira, icyaha kimwe cyo gukorakora biganisha mu gukora imibonano mpuzabitsina ku mugore wa kabiri bikekwa ko icyaha cyabaye muri Mutarama n'icyaha kimwe cyo gufata ku ngufu ku wa gatatu bikekwa ko icyaha cyabayemuri Kanama.

    Mendy yagaragaye ari kumwe na Louis Saha Matturie w'imyaka 40, ukurikiranyweho ibyaha bine byo gusambanya ku gahato abarenga batatu barengeje imyaka 16 hagati ya Mata na Kanama.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/benjamin-mendy-ukurikiranyweho-gusambanya-ku-ngufu-abagore-4-azizihiriza-iminsi

  • Agahinda k'umusore wasabwe kwica nyina kugirango arongore. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda yaravuze ati'akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu'.Ibi nibyo byerekana agaciro gakomeye umubyeyi wumuntu aba afite.Ibi nibyo byabaye ku musore w'umunyarwanda witwa Jean De Dieu wasabwe kwica umubyeyi we kugirango ashake umugore ,arabyanga.

    Uyu musore ufite imyaka 40 mu kiganiro yagiranye na Afrimax English yavuze agahinda afite ko kuba abana nuyu mubyeyi we wafashwe n'uburwayi budakira ,hanyuma akaba yarafashe icyemezo cyo kutazashaka umugore kugeza igihe mama we azitabira Imana.

    De Dieu yavuze ko yavutse mu muryango w'abana 12 bose ariko akaba ari we wasigaranye na mama we witwa Martha ,aho yiyemeje kugumana na we ubuziraherezo. Iki ni igikorwa kitapfa gushoborwa na buri wese ari nabyo bituma bamwe bamwita intwari abandi bakamusaba kwica uyu mubyeyi we kugirango ajye gushinga urwe bavuga ko atazapfa vuba kandi adateze no gukira ubu burwayi.

    Jean de Dieu akarabya umubyeyi we

    Jean de Dieu yavuze ko papa wabo yaguye mu mpanuka y'imodoka,abasiga mu bukene, ibintu byatumye abavandimwe be bigendera bamusigana na mama we bonyine.Avuga ko Mama we yaje gufatwa n'uburwayi bukomeye,uruhu rugenda rukanyarara,ndetse ajyanwa mu bitaro bitandukanye ariko biba iby'ubusa, ndetse ubushobozi bubabana buke.Bafashe icyemezo cyo kumugarura mu rugo aba ariho arwarira,na we afata umwanzuro wo kutazamusiga wenyine kugeza igihe Imana izamuhamagarira.Jean de Dieu akomeza avuga ko kuri ubu batunzwe no kubona ubufasha bw'abagiraneza,nubwo uyu musore agerageza kuvomera abaturanyi amazi bakamuhaye amafaranga yo kugura ibibatunga.Afasha Mama we muri byose;kumwuhagira,kumutekera no kumugaburira nk'umwana muto.

    Agaburira Mama we nkugaburira umwana muto

     

    Avuga ko yiyemeje kutazasiga umubyeyi we kugirango ashake umugore,mu gihe azaba akiriho bazagumana.

    Avomera abaturanyi amazi bakamuha amafaranga.

    Source : https://yegob.rw/agahinda-kumusore-wasabwe-kwica-nyina-kugirango-arongore/

  • Ifoto y’umunsi: Meya w’Akarere ka Bugesera ya… – #rwanda #RwOT

    Iyi foto hari abakekako Meya atetse ibitandukanye n’ibyo atetse bya nyabyo, ariko abagize amahirwe yo kubona iyo foto mu binyamakuru, Meya Richard Mutabazi, yicaye imbere y’agakono ari gukarangira ikawa abakinnyi b'ikipe y'abakobwa ya Bugesera Cycling Team ndetse n'abandi bari baje kwitabira umuhango wo kwakira ibikoresho iyi kipe yahawe n'abaterankunga batandukanye.

    Amafoto atandukanye yagaragaye ubwo imihango yo kwakira ibikoresho bya Bugesera Cycling Team yari irangiye. Ni bwo Meya yafashe agasekuru asekura ikawa, arangije yicara imbere y’agakono arayikaranga, abari aho basangira ku buzima bwiza bwa kawa. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109404/ifoto-yumunsi-meya-wakarere-ka-bugesera-yagaragaye-ari-gusekura-no-gukaranga-ikawa-amafoto-109404.html

  • Amerika: Abategura Miss Rwanda bagiranye ibig… – #rwanda #RwOT

    Miss High School Africa USA ni irushanwa rigiye gutangizwa n'umushoramari w’umunyamerika Ashley Shumba usanzwe ufite kompanyi zitwara ibintu (Trucking company) ndetse ari na nyiri Global Small Business Award ibera i Dubai afatanyije na Emirates Airlines. 

    Miss High School Africa USA ni irushanwa rije rigamije guteza imbere abana b’abakobwa bakiri bato b'abanyafrica. Ashley Shumba yavuze ko gutangiza iri rushanwa biri muri gahunda yihaye nk'umunyafurika yo kugira icyo akorera umugabane we.

    Iri rushanwa riteganyijwe gutangizwa vuba aho umukobwa uzajya uritsindira azajya ahabwa ibihembo bitandukanye harimo amafaranga (umushahara buri kwezi); inzu yo kubamo muri America umwaka wose mu mujyi wa Philadelphia; ubwishingizi bw'ubuzima; aho gukorera; imikufi; gutunganyirizwa imisatsi n'ibindi bijyana nabyo hamwe n’izindi mpano zitandukanye.


    Miss Nimwiza Meghan aganira n’abategura Miss High School Africa USA

    Harimo kandi kwishyurira batatu ba mbere amashuri muri kaminuza muri Amerika ari cyo gihembo nyamukuru

    Abategura Miss Rwanda bitabiriye ubu butumire nyuma y'ubutumire bwaturutse kuri uyu mushoramari biturutse ku kuba irushanwa rya Miss Rwanda rimaze kugera ku rwego mpuzamahanga ndetse n'uburyo rikora rishyira imbere cyane guteza imbere umwana w'umukobwa byishimiwe n'abategura Miss High School Africa USA.

    Mu biganiro bagiranye harimo ku bijyanye n'imikorere hagati y'impande zombi yaba ari ku marushanwa nyirizina ndetse no ku bikorwa bikorwa n'abatsindiye amakamba mu marushanwa yombi ndetse hatanirengagijwe uburyo abagaragaje impano zidasanzwe n'uburyo bagaragaje ubushobozi mu bumenyi buri hejuru kuba bashobora gufashwa kwiga cyangwa kubyaza umusaruro impano zabo mu buryo butandukanye.


    Miss Elsa na Miss Nimwiza hamwe n’abategura Miss High School Africa USA

    Umuvugizi wa Miss Rwanda, Miss Meghan Nimwiza witabiriye ubwo butumire, mu kiganiro na InyaRwanda.com, yavuze ko Miss Rwanda ari irushanwa ribereyeho abanyarwanda rikabakura ku rwego rumwe ribashyira ku rundi

    Yagize ati: ''Miss Rwanda ni irushanwa ribereyeho abanyarwanda cyane abaryitabira ndetse no kubakura ku rwego rumwe ribageza ku rundi kandi mu mpande zose. Tuzakomeza gushyira ingufu mu bintu byose byatuma umwana w'umukobwa w'umunyarwandakazi atera imbere kandi yiyubaka kuko niyo ntego y'irushanwa (girl empowerment) kandi ibyo turimo hano ni imwe mu nzira ituganisha ku ntego yacu'.

    Yakomeje agira ati: 'Twe nk’abategura irushanwa biradushimisha cyane iyo tubona ibikorwa byacu byishimirwa n'abantu bagiye batandukanye noneho bikaba bigeze n’aho amwe mu marushanwa mpuzamahanga yifuza gukorana natwe bya hafi. Ni ishema kuri twe ndetse no ku gihugu cyacu muri rusange, ibi bikadutera ingufu zo gukora cyane ku buryo dutera imbere kurushaho.'

       

    Usibye kandi irushanwa rya Miss High School umushorampari Ashley Shumba na kompanyi ye barifuza gukorana n’abategura irushanwa rya Miss Rwanda ari bo Rwanda Inspiration Back Up mu yindi mishinga minini igiye itandukanye izagenda igarukwaho mu minsi iri imbere izafasha impande zombi.

     
    Miss Nimwiza Meghan ari kubarizwa muri Amerika

    Miss Iradukunda Elsa ari kubarizwa muri Amerika


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109400/amerika-abategura-miss-rwanda-bagiranye-ibiganiro-nabategura-miss-high-school-africa-usa-a-109400.html

  • Minisitiri Mimosa yifashishije amagambo yo mu… – #rwanda #RwOT

    Byari ibyishimo muri Kigali Arena ubwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda yatsindaga Uganda mu mukino w'intoki wa Volleyball mu mikino nyafrika igahita izamuka ari iya mbere mu itsinda. Abantu benshi bishimiye itsinzi yo gutsinda abagande, harimo na Minisitiri wa Siporo Mimosa wari uhibereye

    Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Twitter, yifashishije indirimbo ya King James aho avuga ati “Umuriro watse”, yerekanye amarangamutima ye n'ibyishimo bye atewe nyuma yo no kuba u Rwanda rwatsinze Uganda maze arahaguruka arabyina.

    Yagize ati “(…)Mbega intsinzi iryoshye weeee; Umuriro watse wa mugani wa King James !!!! Intore z'uRwanda ibi ni byo bita kwimana u Rwanda SETU!.''

    Ikipe y'u Rwanda yazamutse iyoboye itsinda A ndetse izahura n'ikipe ya kabiri mu Itsinda D ririmo Maroc, Misiri, Kenya na Tanzania (yasezerewe). Uganda, yo izahura n'ikipe ya mbere muri iryo tsinda. Muri iri tsinda A, u Burundi bwasoje ku mwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Burkina Faso amaseti 3-1(24-26, 25-20, 25-21 na 25-20).

    Muri ¼ kizatangira gukinwa ku wa Gatandatu, u Rwanda ruzahura na Maroc mu gihe Uganda izahura na Misiri.

    Tunisia ifite irushanwa riheruka, izahura na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe Cameroun izahura na Nigeria.

    Abakunzi b’umukino w’intoki bishimiye intsinzi y’u Rwanda

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO UMURIRO WATSE YA KING JAMES

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109399/minisitiri-mimosa-yifashishije-amagambo-yo-mu-ndirimbo-ya-king-james-mu-kwishimira-intsinz-109399.html

  • Ifoto igaragaza abana ba Cristiano Ronaldo bagiye ku ishuri yakoze benshi ku mutima #rwanda #RwOT

    Abana ba rutahizamu Cristiano Ronaldo bose uko ari 4 batangiye ishuri mu mujyi wa Manchester nyuma y'aho uyu mugabo asinyiye ikipe y'aho ya United amasezerano y'imyaka 2 ashobora kwiyongeraho umwe.

    Aba bana barerwa cyane n'umukunzi w'uyu rutahizamu, Georgina Rodriguez,bamaze gutangira ishuri aho hashyizwe hanze ifoto bari kumwe bitegura kujya ku ishuri cyane ko bari bambaye imyenda y'ishuri.

    Ronaldo afite abana 4 barimo imfura ye Cristiano Jr w'imyaka 11, Mateo n'impanga ye Eva Maria b'imyaka 4 na Alana Martina w'imyaka 3.

    Uyu muryango wari umenyereye kuba mu Butaliyani wimukiye mu Bwongereza kuba hafi ya Ronaldo cyane ko uyu mukinnyi aho agiye hose ajyana n'umuryango we.

    Cristiano Jr wakinaga mu ikipe y'abana ya Juventus' yavukiye muri America muri 2010 ku mubyeyi utaramenyekana aho bivugwa ko hakoreshejwe igikorwa cyo guhuza intanga.

    Ronaldo w'imyaka 36 yavuye muri United muri 2009 yerekeza muri Real Madrid kuri miliyoni 80 z'amapawundi ariko ubu yayigarutsemo muri 2021 nyuma y'imyaka 12.


    Abana ba Ronaldo batangiye ishuri mu Bwongereza

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ifoto-igaragaza-abana-ba-cristiano-ronaldo-bagiye-ku-ishuri-yakoze-benshi-ku