Blog

  • Inzu zo mu mujyi wa Goma zafashwe n'inkongi y'umuriro hitabazwa kizimyamwoto yo mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Inzu zo mu mujyi wa Goma muri RDC zihana imbibi n'Akarere ka Rubavu ku mupaka muto wa Petite Barrière zafashwe n'inkongi y'umuriro ikomeye.

    Hitabajwe Ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi kugira ngo uyu muriro udafata inzu zo mu Rwanda.

    Inkuru turacyayikurikirana….



    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/inzu-zo-mu-mujyi-wa-goma-zafashwe-n-inkongi-y-umuriro-hitabazwa-kizimyamwoto-yo

  • U Rwanda rushobora kwirukanwa mu gikombe cy'Afurika cya Volleyball kubera gukinisha Abanya Brazil #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball ku isi,FIVB, ryanze kumva ugutakamba k'u Rwanda risaba ko ruterwa mpaga mu mikino 2 rwakinnye mu irushanwa ry'Igikombe cy'Afurika cya Volleyball cyaberaga muri Kigali Arena ndetse rukanirukanwa mu irushanwa.

    Mu ibaruwa FIVB yandikiye perezida wa CAVB, Bouchra Hajij nyuma y'inama yahuje impande 3 ku munsi w'ejo,tariki ya 17 Nzeri 2021,yasabye ko hubahirizwa amategeko hakirukanwa u Rwanda n'abakinnyi badafite ibyangombwa bakirukanwa.

    Amakuru avuga ko MINISPORTS yiteguye gukomeza gutegura irushanwa ariko isaba FIVB ko ihita ikuraho ibihano by'agateganyo yafatiye abakinnyi b'u Rwanda n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda kugira ngo bemererwe gukomeza gukina irushanwa.

    Akomeza avuga ko MINISPORTS yashimangiye ko ari ingenzi kureba ku cyifuzo cy'igihugu cyakiriye mu gihe hagiye gufatwa umwanzuro.'

    CAVB yasabye ko ibihano byafatiwe abakinnyi byakomeza ariko ikipe y'igihugu y'u Rwanda igakomeza gukina.

    FIVB yo yagaragaje ko ibihano by'abakinnyi n'ikipe y'igihugu byakomeza ndetse n'imikino yose yakinnye ikayiterwamo mpaga nk'uko biteganywa n'amabwiriza ya FIVB.

    FIVB yasabye ko Minisiteri ya Siporo mu Rwanda na CAVB gukomeza gutegura irushanwa hatarimo ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) kugira ngo irushanwa rirangire.

    Muri iyi baruwa kandi perezida wa FIVB yavuze ko batafata umwanzuro unyuranye n'amategeko n'amabwiriza ya FIVB, bivuze ko yafashe umwanzuro ko ibihano byafatiwe abakinnyi bigumaho ndetse n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda ikavanwa mu irushanwa ndetse ikanamara imyaka 2 nta marushanwa yitabira.

    Ingingo ya 2.4.1 y'amategeko ya FIVB ni yo igonga u Rwanda, aho ivuga ko abakinnyi bakinira igihugu bagomba kuba bafite ikipe, ishuri cyangwa ikigo bakiniye mu ishyirahamwe ry'igihugu.

    Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bageze mu Rwanda muri Kanama uyu mwaka ndetse nta kipe bigeze bakinira.

    Andi makuru avuga ko u Rwanda rutiteguye gukomeza gutegura irushanwa mu gihe ikipe y'igihugu ivanywe mu irushanwa.

    Ikipe y'igihugu ya Nigeria niya Maroc zareze u Rwanda ko rwakinishije abakinnyi 4 b'abanya Brazil barimo Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes kandi nta byangombwa bafite ndetse banakiniye na Brazil.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/fivb-yirukanye-u-rwanda-mu-gikombe-cy-afurika-cya-volleyball-kubera-gukinisha

  • As Kigali ikomeje mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup itsinze Olympique de Missiri Sima igiteranyo cy'ibitego 8-1 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Nzeri 2021, nibwo ikipe ya As Kigali yatsinze ikipe ya Olympique de Missiri Sima yo mu birwa bya Comoros ibitego bitandatu ku busa mu mukino wo kwishyura, ni nyuma yaho iyi kipe ihagarariye u Rwanda yari yatsinze ibitego 2-1 mu mukino ubanza.

    Mu mukino wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya As Kigali niyo yatangiye neza kuko ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 27, nibwo iyi ikipe yakorewe ikosa maze rihanwa neza na Kwizera Pierre uzwi nka Pierrot ahita abonera igitego cya mbere iyi kipe.

    Iki gitego cyabonetse nyuma y'uburyo butari buke As Kigali yari yabonye ariko ikagerageza amahirwe ariko ntibyayikundira.

    Mbere y'uko igice cya mbere kirangira nibwo ikipe y'abanyamujyi yakomeje gusatira cyane ku buryo mu minota ine ya nyuma y'igice cya mbere yabonyemo ibitego bibiri mu izamu rya Olympique de Missiri Sima.

    Ubwo hari ku munota wa 41 w'umukino nibwo iyi kipe yongeye kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Niyibizi Ramadhan wavuye mu ikipe ya Etincelles, ni ku mupira wari uhinduwe na Aboubakar Lawar.

    Ku munota wa 45′, nibwo As Kigali ibifashijwemo na rutahizamu w'umunya Nigeria, Aboubacar Lawar yatsinze igitego cya gatatu, bityo amakipe yombi ajya ku ruhuka ari ibitego bitatu bya As Kigali ku busa bwa Olympique de Missiri Sima.

    Bavuye ku ruhuka, mu gice cya kabiri nibwo AS Kigali ibifashijwemo nanone na Niyibizi Ramadhan yatanze umupira wabyaye igitego cya kane cyatsinzwe na Hussein Shaban Shabalala wari wakomeje gushakisha igitego mu minota ya mbere.

    Ku munota wa 60, ikipe itozwa na Eric Nshimiyimana yabonye igitego ya Gatanu muri uyu mukino, cyatsinzwe na myugariro Rukundo Denis wavuye mu ikipe ya Police FC yo mu gihugu cya Uganda.

    Mu minota ya nyuma y'umukino ikipe ya Missiri Sima, yagize ikibazo cyo kubura umunyezamu wayo ndetse umubare wo gusimbuza wuzuye, bashyiramo umukinnyi w'imbere bamugira umunyezamu bityo Biramahire Abedy Christophe abona igitego cya gatandatu cya As Kigali.

    Ikipe ya As Kigali, ikaba yakomeje mu kindi kiciro ku giteranyo cy'ibitego 8-2, iyi kipe biteganyijwe ko izakina na Darling Club Mote Mapempe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kwezi gutaha k'u Kwakira.

    The post As Kigali ikomeje mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup itsinze Olympique de Missiri Sima igiteranyo cy'ibitego 8-1 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/as-kigali-ikomeje-mu-ijonjora-rya-kabiri-rya-caf-confederations-cup-itsinze-olympique-de-missiri-sima-igiteranyo-cyibitego-8-1/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=as-kigali-ikomeje-mu-ijonjora-rya-kabiri-rya-caf-confederations-cup-itsinze-olympique-de-missiri-sima-igiteranyo-cyibitego-8-1

  • Ihere ijisho amafoto y'ibyamamarekazi nyarwanda yabiciye bigacika kuri Instagram muri iki cyumweru[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Hano twabakusanyirije amwe mu mafoto y'ibyamamarekazi nyarwanda bitandukanye yabiciye bigacika kuri instagram muri iyi minsi y'icyumweru turangije,aho uri busange higanjemo amafoto ya bakobwa bazwi nk'aba Miss.

    1. Miss Mutesi Jolly


    2.Miss Vanessa Uwase

    3. Yolo The Queen


    4. Miss Umukundwa Cadette

    5.Sacha Kate


    6.Qeen Cha

    7.SHazz

    8.Miss Naomie Nishimwe

    9.Miss Liliane ,Miss Elisa ,Miss Meghan

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ihere-ijisho-amafoto-y-ibyamamarekazi-nyarwanda-yabiciye-bigacika-kuri

  • Uwo Uzakunda ya Butera Knowless ni yo iyob… – #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda, indirimbo ziri gukundwa n'abatari bacye mu kandi nshya zirimo iz'abahanzi b'ibyamamare mu ngeri zinyuranye n’iz’ab’ikiragano gishya ndetse n'abarambyemo ziri mu byiciro binyuranye by'ubuzima n'urukundo. INYARWANDA yabateguriye eshanu zitaramara amasaha 72 zikunzwe ku rukuta rwa Youtube.

    Ku mwanya wa mbere indirimbo iyoboye izindi ikaba ari iyitwa 'Uwo Uzakunda' imaze kurebwa inshuro ibihumbi 110. Yashyizwe hanze mu masaha y'umugoroba yo kuwa 16 Nzeri 2021. Ikaba yarasohokanye n’amashusho.

    Uwo Uzakunda ni imwe mu ndirimbo zigize Album 'Inzora' ya Butera Knowless ikaba ibaye iya gatatu ikorewe amashusho mu ndirimbo cumi n’imwe zigiyigize. Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe i Dubai, atunganywa n'aba Producer b’abahanga.

    Ku isonga mu bayitunganije hari Niazi Naser usanzwe atunganya amashusho y’indirimbo z'abahanzi mpuzamahanga kimwe na Meddy Saleh umenyerewe mu gutunganya neza amashusho y’indirimbo hano mu Rwanda, mu gihe amajwi yayo yafashwe na Ishimwe Clement nyiri Kina Music.

    Iyi ndirimbo ikurikirwa na 'Shumuleta' ari nayo ya mbere ya Platini P akoze nyuma yo gushyira umukono ku masezerano na kompanyi ikomeye ya 'One Percent International' yo muri Nigeria ikomeje gutera inkunga abanyempano b'abanyarwanda yaba muri Cinema no mu muziki.

    'Shumuleta' yagiye hanze mu buryo bw'amajwi n'amashusho kuwa 16 Nzeri 2021, imaze kurebwa inshuro zigera ku bihumbi 76. Yakozwe mu buryo bw'amajwi na Element naho mu buryo bw'amashusho yafatiwe muri Nigeria itunganywa na Oskados Oscar.

    'Say My Name' ya Kenny Sol nayo iri mu ndirimbo zikunzwe, ikaba yaragiye hanze mu mpera z'iki cyumweru. imaze kurebwa inshuro ibihumbi 68 kandi ikomeje kuzamuka ku muvuduko uri hejuru.

    Yagiye hanze mu masaha y'umugoba wo kuwa 17 Nzeri 2021, amashusho yayo yafatiwe mu gihugu cya Congo Kinshasa mu gace kazwi nka Goma. Yakozwe mu buryo bw'amajwi na Nizz Beat naho amashusho yayo afatwa na Eazy Cut muri Big Team.

    'Babahungu T.M.A'  y'umuraperi ukomeje kuzamuka neza mu muziki, Ish Kevin, yagiye hanze kuwa 16 Nzeri 2021. Imaze kurebwa inshuro ibihumbi 65. Yakozwe mu buryo bw'amajwi na Pro Jesh afatanije na JoKash naho mu buryo bw'amashusho itunganywa na Eazy Cuts.

    'Fina' ya Calvin Mbanda yagiye hanze kuwa 15 Nzeri 2021 imaze kurebwa n'ibihumbi 22. Yakozwe mu buryo bw'amajwi na Element naho amashusho yayo atunganywa na Eazy Cuts, Mbanda kandi aherutse gutandukana na The Mane.

    Izindi ndirimbo nazo zikunzwe zitari muri eshanu ziyoboye kuri Youtube harimo 'Utujede' isubiyemo ya Ado Josan, Nj na Kirikou Akili kimwe n’iy'umuhanzikazi n'umunyamidelikazi witwa Diamond Diva yitwa 'Fly' ikoze mu buryo buvanze bwa kizungu ariko irimo na Gakondo.

    Indirimbo ya Butera Knowless ‘Uwo Uzakunda’ iyoboye urutonde rw’indirimbo nshya zikunzwe kuri Youtube

    Indirimbo ya mbere Platini P akoze kuva yatangira gukorana na One Percent International yitwa ‘Shumuleta’ igaragaramo umunyamidelikazi w’uburanga butangaje, ikomeje kugenda igagararizwa urukundo

    Say My Name ya Kenny Sol ikaba ya kabiri akoze kuva yatandukana na Bruce Melodie iri mu zikomeje gutumbagira


    Babahungu ya Ish Kevin nayo iri m uzikomeje guhererakanwa na benshi

    Fina indirimbo ya mbere Calvin Mbanda akoze kuva yava muri The mane nayo ikomeje kwishimirwa

    Umuhanzikazi Diamond Diva ukorera ibikorwa by’umuziki no kwerekana imideli muri China indirimbo yashyize hanze yitwa ‘Fly’ iri mu zikomeje kuryohera abakunzi b’umuziki nyarwanda

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO 'SAY MY NAME' YA KENNY SOL

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO 'FINA' YA CALVIN MBANDA

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO 'BABAHUNGU' YA ISH KEVIN

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO SHUMULETA YA PLATINI P
    KANDA WUMVE UNAREBE UWO UZAKUNDA YA BUTERA KNOWLESS

    KANDA HANO WUMVEUNAREBE INDIRIMBO 'UTUJEDE' ISUBIYEMO YA ADO JOSAN

    KANDA HANO WUMVEINDIRIMBO 'FLY' YA DIAMOND DIVA

    RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA KNOWLESS IKUNZWE KURUSHA IZINDI 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109645/uwo-uzakunda-ya-butera-knowless-ni-yo-iyoboye-urutonde-rwindirimbo-nshya-5-zikunzwe-kuri-y-109645.html

  • Kigali: Yamurangirije ku ikariso atwita ari i… – #rwanda #RwOT

    Uyu mwana w’umukobwa tutari buvuge amazina ye kubera umutekano we, atuye mu mujyi wa Kigali. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com yatanze ubuhamya buteye agahinda bw’ibyamubayeho ariko nanone bukubiyemo impanuro yabera isomo abana b’abakobwa bari mu kigero cye.

    Yavuze ko yatewe inda ari isugi nyuma yo guhohoterwa bakamurangiriza ku ikariso

    Yatangiye avuga ko ibi byamubayeho mu 2019 ubwo yari afite imyaka 17 yonyine. Icyo gihe ngo yigaga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza yitegura kujya mu wa mbere w’amashuri yisumbuye. Ngo yari afite umusore wari inshuti ye bari bamaze amezi atibuka neza bakundana, hanyuma rimwe bahana gahunda ko azajya kumusura.

    Mu kubisobanura yagize ati: “Nyine twari dufitanye gahunda ko ndibujye kumusura njya kumusura bisanzwe ndamuhamagara nyine kugira ngo ahandangire njyayo, gusa ntabwo yari ari mu rugo, njyeze yo nsanga adahari, bacuti be baramumpamagarira ndamutegereza araza. Aje, baba shuti be bahita bagenda nsigarana nawe mu nzu”.

    Mu marira menshi mu kiganiro aherutse gutanga kuri Youtube yavuze ko ubusugi bwe yumvaga ari impano azagenera umugabo we

    Yakomeje agira ati “Ubwo nyine ibyakurikiyeho ni uko yashatse ko turyamana nkabyanga nyine nkomeza kumunaniza cyane, we nyine ukuntu yabigenje yahise arangiriza ku myenda nari nambaye. Yari yazamuye ijipo ariko nari ncyambaye imyenda”. Twamusabye kudusonanurira neza niba uho uwo musore yarangirije ashimangira ko ari ku ikariso yari yambaye kuko ngo yari yazamuye ijipo.

    Nyuma yaho ngo uyu musore yaramuherekeje arataha ageze mu rugo ntiyavuga ibyamubayeho kuko nta wari uzi aho yagiye nk’uko yabisobanuye ati: “Ntabyo navuze kuko nta muntu nari kubibwira wundi cyane ko nyine ntabwo bari bazi ko nagiye kumusura, bari bazi ko nagiye kurepeta bisanzwe, ubwo rero nta muntu nari kubibwira”.

    Yakomeje avuga ko yamenye ko atwite hashize amezi arindwi ati: “Byabaye ngombwa ko mu rugo babona inda igenda ikura barampima basanga ntwite ubwo rero ntagira kwitegura kujya kubyara!”. 

    Yashimangiye ko yabyaye ari isugi kuko atari yarigeze akora imibonano mpuzabitsina na rimwe ati: “Oya ntabwo nari narigeze mbikora”. Ibi kandi yakunze kubigarukaho kenshi mu buhamya yagiye atanga bugashyirwa kuri Youtube. Uyu mukobwa ufite umubyeyi umwe ari nawe babana [nyina gusa] yavuze ko nyina abimenye yababaye cyane ariko nk’umubyeyi akagenda abyumva kuko yamusobanuriye ibyamubayeho bihagije.

    Kugeza ubu uwamuteye inda ntacyo yigeze amufasha ndetse ngo nta n’ubwo abyemera. Yavuze ko ibi byamugizeho ingaruka zikomeye kuko yahagaritse kwiga aho yari ageze mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza yitegura kujya muri segonderi. Avuga ko aka kaga yahuye na ko kangije ahazaza he. Avuga ko abonye ubushobozi yareba uko yakwiga imyuga kuko atasubira mu ishuri kandi n’umwana we habura igihe gito ngo arijyemo. Yavuze ko abonye uko yakwiga imyuga byazamufasha mu buzima buri imbere.

    Uwamuhohoteye yamurangirije ku ikariso bimuviramo gutwita ari isugi

    Uyu mwana wahohotewe yavuze ko ibyamubayeho yabikuyemo isomo maze agira inama abana b’abakobwa bari mu kigero cye. Yagize ati: “Isomo nakuyemo ni ukwirinda kujya gusura abahungu kubera ko iyo ntajyayo ntabwo byari kuba. Ubwo rero ni ukwirinda ibishuko by’abahungu cyane ko tuba tukiri na bato kandi bo baba baturuta”. Mu nama yatanze yakomeje agira ati: “Bakwiriye kwirinda byanabananira bakirinda bakoresheje agakingirizo”.

    Nyuma y’ubu buhamya buteye agahinda, yasabye Leta ikintu gikomeye ati: “Uburyo numva yajya ibafasha, yajya ibareba bakabaha ibihano bibakwiriye kubera ko abasore b’iki gihe cyangwa abagabo babigize umuco guhohotera abana, bajye babashaka babahe ibihano bibakwiriye ni bwo bufasha bw’ibanze batanga”. Umwana we yavutse mu kwa 7 umwaka ushize, ubu afite umwaka umwe n’amezi abiri.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109644/kigali-yamurangirije-ku-ikariso-atwita-ari-isugi-ubuhamya-buteye-agahinda-bwumwana-wimyaka-109644.html

  • AS Kigali yanyagiye Olympique de Missiri-Sima ikomeza mu kindi cyiciro cya CAF Confederations Cup #rwanda #RwOT

    AS Kigali yasezereye Olympique de Missiri-Sima mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederations Cup ku giteranyo cy’ibitego 8-1, ni nyuma yo kuyinyagira ibitego 6-0 mu mukino wo kwishyura wabereye i Kigali.

    AS Kigali yari yakiriye Olympique de Missiri mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya CAF Confederations Cup.

    Umukino ubanza wabereye mu Birwa bya Comoros, AS Kigali yari yatsinze 2-1, ikaba yasabwaga kunganya kugira ngo ikomeze mu kindi cyiciro.

    AS Kigali yatangiye isatira ku munota wa 6 Lawal yahinduriye umupira mwiza Tchabalala ariko ateye mu izamu bahita bawushyira muri koruneri.

    Ku munota wa 14 Niyibizi Ramadhan aba yatsindiye AS Kigali ariko ateye mu izamu unyura hanze yaryo.

    Aboubakar Lawal yatakaje umupira ku munota wa 19 ufatwa na Noelson Rakotomamonjy wacomekeye Yousouf Samir ariko ateye mu izamu unyura inyuma yaryo.

    AS Kigali yabonye kufura ku munota wa 27, Kakule Mugheni Fabrice akoreraho Pierrot wahise areba uko umunyezamu ahagaze ahita umupira awuboneza mu rushundura.

    Ku munota wa 35, Mukonya yahinduye umupira mwiza ariko umunyezamu Antiki Mohammed awukuramo.

    Olympique de Missiri-Sima yazamutse neza ku munota wa 37 bahinduye umupira mwiza ariko kapiteni w’iyi kipe, Majani Aksam ananirwa kuwushyira mu izamu ahubwo awohereza hejuru yaryo.

    AS Kigali yaje kubona igitego cya kabiri gitsinzwe na Niyibizi Ramadhan ku munota wa 42, ni ku mupira wari uhinduwe na Mukonya ariko umunyezamu ananirwa kuwufata ngo awukomeze.

    Mbere y’uko igice cya mbere kirangira ku munota wa 45, AS Kigali yabonye igitego cya gatatu gitsinzwe na Aboubakar Lawal nyuma y’uko myugariro wa Olympique bamuhaye ntumugereho ugahita wifatirwa na Lawal. Amakipe yagiye kuruhuka ari 3-0.

    AS Kigali yatangiye igice cya kabiri ishaka ikindi gitego, ku munota wa 52 Rukundo Denis yahinduye umupira ariko Lawal ashyizeho umutwe unyura hejuru.

    Nyuma y’umunota umwe AS Kigali yabonye igitego cya kane gitsinzwe na Shabani Hussein Tchabalala n’umutwe ku mupira wari uhinduwe na Niyibizi Ramadhan.

    Ku munota wa 60 AS Kigali yabonye igitego cya gatanu gitsinzwe na Rukundo Denis.

    AS Kigali yahise ikora impinduka havamo Haruna Niyonzima na Aboubakar Lawal hinjiramo Buteera Andrew na Saba Robert.

    Ku munota wa 68 AS Kigali yakoze izindi mpinduka 3, Uwimana Guilain, Kayitaba Jean Bosco na Biramahire Abeddy binjiyemo havamo Niyibizi Ramadhan, Kakule Mugheni Fabrice na Shabani Hussein Tchabalala.

    Ku munota wa 88 umunyeamu wa Olympique, Antiki yagize ikibazo cy’imvune kuko iyi kipe yari yarangije gusimbuza, mu izamu hahise hajyamo Yousouf Samir.

    AS Kigali yakomeje gushaka uko yatsinda ibindi bitego maze Ku munota wa 90 Biramahire Abeddy atsinda ikindi. Umukino warangiye ari 6-0, ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 7-1.

    Nyuma yo gusezerera Olympique de Missiri-Sima, AS Kigali izahura na Darling Club Motema Pembe yo muri DR Congo.

    AS Kigali yakomeje ku giteranyo cy’ibitego 7-1

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yanyagiye-olympique-de-missiri-sima-ikomeza-mu-kindi-cyiciro-cya-caf-confederations-cup

  • Gicumbi: Abana barashimirwa kubera umuco wo gutabarana bimakaje #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba abana bakusanyije ibintu bitandukanye byiganjemo ibiribwa bajya gusura mugenzi wabo wagize ibyago
    Aba abana bakusanyije ibintu bitandukanye byiganjemo ibiribwa bajya gusura mugenzi wabo wagize ibyago

    Babivuze ubwo babonaga abana bo mu kigo cy’amashuri abanza cyitwa “Ikirezi Primary School” cyo Murenge wa Miyove mu Karere ka Gicumbi, bambuka bajya mu Murenge wa Nyankenke gutabara umwana bigana wapfushije nyina, aho bari bikoreye amafukire arimo ibiribwa binyuranye.

    Irankunda Yvette, Umwarimu w’abo bana ubwo yari abaherekeje yabwiye Kigali Today ko igitekerezo cyo gutabara mugenzi wabo cyavuye muri bo.

    Ati “Hari umwana mugenzi wabo mama we yitabye Imana, aba ni abana nigisha mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, urabona iyo umwana agize ibyago bagenzi be bifuza kumusura, cyane cyane muri aka gace ni ko bimeze, abana bafite umuco wo gutabarana mu byago”.

    Arongera ati “Muri aya mafukire ubona bikoreye harimo ibiribwa binyuranye, ibishyimbo, ibigori, amashaza, amasaka, ingano, ibijumba, imboga, hari n’amafaranga bifuje gutanga. N’ubwo tubibakundisha, ariko iki gikorwa ni bo bakinsabye ejo, nanjye numva ni igitekerezo cyiza, bakusanya inkunga none ubu tugiye gusura uwo mwana wagize inyago agapfusha umubyeyi”.

    Abo bana bavuga ko kugira icyo gitekerezo cyo gutabara mugenzi wabo kiva ku bumuntu bafite, aho batekereza ku muntu ubabaye bakamutabara, aho bemeza ko ibyo byago na bo byababaho.

    Barakataje bajya gusura mugenzi wabo
    Barakataje bajya gusura mugenzi wabo

    Umwana umwe ati “Umwana twigana yapfushije mama, turavuga tuti reka tuze kumusura twifatanye nawe mu kababaro, ibi kubitekereza n’uko tuzi neza ko natwe byatubaho”.

    Undi ati “Tumujyaniye ibiribwa binyuranye kugira ngo abone ko tumuri hafi tutamutereranye”.

    Bihezande Innocent, Umubyeyi w’uwo mwana bagenzi be baje gutabara, yavuze ko abana basigaranye umuco wo gutabara kuruta abakuru, asaba ko ibyo abo bana bakoze bibera abandi urugero.

    Ati “Gutabarana ni umuco wahozeho kera ariko ugenda ucika, ntunguwe n’aba bana baje gufata mu mugongo mugenzi wabo. Icyo nabwira abandi bantu ni ukugira umutima utabara, uwagize ikibazo bakamufata mu mugongo bakamuba hafi, ndabashishikariza kugira umuco nk’uwaba bana”.

    Arongera ati “N’abakuru baransuye, ariko iyo mbonye aba bana kuba batekereje kuza bangana gutya, nsanga barabigizemo imbaraga kurusha abakuru. Abantu turebere kuri aba bana batekereje kuri mugenzi wabo, n’abakuru bakabaye batekereza nk’aba bana”.

    Bageze aho bari bagiye
    Bageze aho bari bagiye

    Ngomanziza Pascal, umuturage wo mu Murenge wa Nyankenke, ati “Abana ubundi usanga bazirikana kandi batekereza cyane, ntabwo bajagaraye nk’abakuru, urapfusha ugasanga ku irembo bari guhinga ntacyo bibabwiye. Abana baracyafite gahunda y’ubwenge buzirikana ariko abakuru usanga bibereye muri buzinesi zabo, ni habeho inyigisho mu baturage baganire ku bijyanye no gutabarana”.


    source : https://ift.tt/2ZbFeWw

  • Nyina ni umuririmbyi w’icyamamare: Isheja Ana… – #rwanda #RwOT

    Isheja Nkunda Anaella kuri ubu ufite imyaka 4 y’amavuko, ni imfura mu muryango w’abakristo wa Dr Nkundabatware Gabin na Mucyowera Jesca. Nyina w’uyu mwana ari Mucyowera Jesca, ni umuhanzikazi uri mu bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel akaba n’umuririmbyi w’icyamamare ufatwa nk’ishyiga ry’inyuma muri Injili Bora yamamaye mu ndirimbo ‘Shimwa’ n’izindi. 

    Mucyowera ni we wanditse indirimbo zitandukanye z’iyi korali zakunzwe na benshi zirimo na ‘Shimwa’ twavuze haruguru, ndetse ni nawe ukunze gutera indirimbo nyinshi z’iyi korali ibarizwa muri EPR Gikondo. Nk’umuhanzikazi ku giti cye, Mucyowera akunzwe cyane mu ndirimbo ‘Yesu arashoboye’, ‘Jehovah Adonai’, ‘Mu gihe cyashyizweho’ aherutse gusohora, n’izindi.

    Isheja Nkunda Anaella impano nshya itangaje mu muziki nyarwanda

    Kuri ubu umukobwa we witwa Isheja Nkunda Anaella yamaze arakataje mu muziki ndetse ubona afite ejo heza naramuka abikomeje. Mu mwaka wa 2020 ni bwo uyu mwaka yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yitwa ‘Bana dukunde gusenga’, ikaba iri shene ya Youtube ya Nyina. Ubu, hasohotse indirimbo ya kabiri y’uyu mwana yitwa ‘Gushima’ ikaba iri kuri shene ya Youtube yafunguriwe n’ababyeyi be yitwa Isheja Nkunda Anaella.

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Mucyowera Jesca umubyeyi wa Anaella yadutangarije ko yavumbuye impano iri muri uyu mwana we ubwo yari atangiye kuvuga. Ati “Impano yo kuririmba nayimubonyemo agitangira kuvuga, kuko yaririmbaga ibintu utumva ariko ukumva biryoheye ugutwi”. Yakomeje ati “Mu by’ukuri ni impano afite pe kuko ikintu cyose iyo ugishyize muri melodi agifata bimworoheye cyane”.

    Yavuze ko bitagorana rwose kuba Anaella yafata mu mutwe indirimbo ababyeyi be bamwandikiye na cyane ko ataramenya kwandika kuko akiri umwana muto cyane. Anaella aritegura kujya mu mwaka wa mbere y’amashuri abanza kuko ari bwo agisoza ay’incuke. Uburyo afata mu mutwe vuba, ni ibintu bitangaza cyane ababyeyi be nk’uko Jesca Mucyowera yabitangaje muri aya magambo “Ndi recordinga (nifata amajwi) nkamuha telefone, ajya mu cyumba agasohoka yayifashe yose. Nanjye birantangaza”.

    ICYIFUZO CY’ABABYEYI BA ANAELLA KU BIJYANYE N’IMPANO AFITE YO KURIRIMBA

    Mucyowera yabwiye InyaRwanda.com ko atarabyara uyu mwana w’umukobwa, yumvaga yifuza ko imfura ye yazaba umuhanzikazi ukomeye. Inzozi ze ziri gusohora kuko imfura ye yamaze kwinjira mu muziki. Yagize ati “Ntaramubyara, nifuzaga ko umwana wanjye w’imfura yazatwara impano y’uburirimbyi, nkamusengera mutwite nkakunda kumwita Jessica w’ahazaza”

    Yavuze uko byagenze ngo Anaella akore indirimbo ye ya mbere. Ati “Rero yaba ari gukina nkumva araririmba mbese nkabona bimurimo. Mwandikira indirimbo yari afite imyaka 3 numva arayifashe, ndamubwira amperekeze muri studio ngiye gukora indirimbo, ndamubaza nti ese nawe urashaka kuririmba ati yego, arayiririmba arayirangiza, iyo ndirimbo yitwa ‘BANA DUKUNDE GUSENGA’, iri kuri shene yanjye yari afite imyaka 3”.

    Mucyowera Jesca umubyeyi wa Isheja Nkunda Anaella

    Mucyowera yavuze ko bifuza ko imfura yabo y’umukobwa guhirwa n’impano afite yo kuririmba akabera umugisha Isi yose. Ati “Turamwifuriza guhirwa n’impano, kubera umugisha Isi mu mpande zose, n’ubugingo budashira. We love her (turamukunda). Uyu mwana w’umukobwa usoje amashuri y’incuke, ababyeyi be bavuga ko ari umuhanga cyane mu ishuri. Nyina yagize ati “Ni umwana w’umuhanga cyane!”

    Mu gusobanura uburyo Isheja Nkunda Anaella ari umuhanga mu ishuri, Mucyowera Jesca yavuze ko bamusimbukije umwaka wa 2 w’amashuri y’incuke, ageze mu wa 3 atsinda ibizamini ku manota meza cyane. Ati “Kuko amashuri y’incuke ibyo biga byinshi babishyira mu ndirimbo, byaramworoheye ku buryo twabonye uburyo abyumva tumusimbutsa uwa 2, ageze mu wa 3 ubu arangije afite Excellent, mbese ni umunyabwenge cyane, dushimira Imana ku bwe”. Yongeyeho ati “Tumwitaho cyane kuko haricyo tumubonamo hari n’icyo tumwifuzamo”.

    Isheja Anaella yinjiye mu muziki ku myaka 3 y’amavuko

    Isheja Anaella amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri

    Isheja Anaella hamwe n’umubyeyi we Mucyowera akomoraho impano yo kuririmba

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘GUSHIMA’ YA ISHEJA ANAELLA W’IMYAKA 4

    REBA HANO INDIRIMBO ‘BANA DUKUNDE GUSENGA’ ARI NAYO YINJIYE MU MUZIKI ANAELLA KU MYAKA 3 Y’AMAVUKO 

    REBA HANO INDIRIMBO ‘JEHOVA ADONAI’ YA JESCA MUCYOWERA NYINA WA ISHEJA NKUNDA ANAELLA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109640/nyina-ni-umuririmbyi-wicyamamare-isheja-anaella-winjiye-mu-muziki-afite-imyaka-3-yashyize–109640.html

  • “N'ubwa mbere Rayon Sports igiye gukinisha abakinnyi batari ku rwego rwayo'-Masudi Djuma #rwanda #RwOT

    Umutoza mushy wa Rayon Sports Masudi Djuma yatangaje ko uyu mwaka iyi kipe idafite abakinnyi bakanganye nk'abo yagiye igira mu myaka ishize gusa yemeza ko byatewe nuko habayeho gutinda mu kujya ku isoko.

    Uyu munyabigwi wa Rayon Sports wanayihesheje igikombe cya shampiyona muri 2017,yavuze ko ikipe bafite uyu mwaka itari hejuru mu kiganiro yagiranye n'urubuga rwayo rwa You Tube.

    Masudi amaze gukoresha imyitozo 3 muri 4 ikipe imaze gukora,yagize ati 'Reka mvugishe ukuri.Ndebye n'ubwa hazaba hari abakinnyi batari ku rwego rwa Rayon Sports,ariko niko bigenda iyo utangiye utinze.

    Ni byiza kuko tugiye kugenda tubakuramo kugeza tubonye abari ku rwego rwa Rayon Sports tunashakisha n'abandi.Ufite amahirwe yo gukinisha abanyamahanga 5 bagomba kuba ari abazi gukina bafasha ikipe ntabwo wazana ababayabaye kandi ikipe imaze imyaka 2 idasohoka.

    Masudi yavuze ko nubwo hari abakinnyi bari gukoresha igerageza bakanyakanya ariko ngo hagikenewe abandi bakinnyi kugira ngo iyi kipe izabashe guhatana mu mwaka w'imikino utaha.Ati 'Benshi ntabwo bari ku rwego rwa Rayon Sports.'

    Masudi abajijwe niba hari icyizere yaha abafana mu mikino ya shampiyona yagize ati 'Imana niyo itanga.Njye ndi umuyisilamu nizera Imana,nemera ko byose bishoboka.Abatwaye ibikombe nuko bari bafite ubushobozi.Rayon Sports niba itaratwaye ibikombe nuko nta bushobozi yari ifite.Tuzashyiramo imbaraga turebe ko twakora akantu uyu mwaka.

    Masudi yavuze ko imyanya aburaho abakinnyi beza ari abakina basatira kuko ngo mu Rwanda ba myugariro n'abanyezamu ntibajya Babura.Yavuze ko hari abakinnyi bamuhamagaye bazaza mu igeragezwa mu cyumweru gitaha ariko ngo intego ihari ari uko bagomba kugira abakinnyi 28 bashoboye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/n-ubwa-mbere-rayon-sports-igiye-gukinisha-abakinnyi-batari-ku-rwego-rwayo