Blog

  • Tom Close yeretse abafana be abana be 5 (ifoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Muyombo Thomas wamamaye ku izina rya Tom Close, yerekanye abana be 5. Ibi Tom Close yabikoze abinyujije kuri story ya instagram ye. Tom Close yashyize hanze ifoto ikurikira y'abana be 5 maze ayiherekesha amagambo agira ati ” Full Squad “.

    Source : https://yegob.rw/tom-close-yeretse-abafana-be-abana-be-5-ifoto/

  • Umukobwa w'i Kigali bamurangirije ku ikariso aratwita. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mwana w'umukobwa avuga ko yahohotewe n'umukunzi we akamusaba ko yamurangiriza ku ikariso ye birangira amuteye inda ari isugi.

    Uyu mwana w'umukobwa tutari buvuge amazina ye kubera umutekano we, atuye mu mujyi wa Kigali. Yatanze ubuhamya buteye agahinda bw'ibyamubayeho ariko nanone bukubiyemo impanuro yabera isomo abana b'abakobwa bari mu kigero cye.

    Yatangiye avuga ko ibi byamubayeho mu 2019 ubwo yari afite imyaka 17 yonyine. Icyo gihe ngo yigaga mu mwaka wa 6 w'amashuri abanza yitegura kujya mu wa mbere w'amashuri yisumbuye. Ngo yari afite umusore wari inshuti ye bari bamaze amezi atibuka neza bakundana, hanyuma rimwe bahana gahunda ko azajya kumusura.

    Mu kubisobanura yagize ati: 'Nyine twari dufitanye gahunda ko ndibujye kumusura njya kumusura bisanzwe ndamuhamagara nyine kugira ngo ahandangire njyayo, gusa ntabwo yari ari mu rugo, njyeze yo nsanga adahari, bacuti be baramumpamagarira ndamutegereza araza. Aje, baba shuti be bahita bagenda nsigarana nawe mu nzu'.

    Mu marira menshi mu kiganiro aherutse gutanga kuri Youtube yavuze ko ubusugi bwe yumvaga ari impano azagenera umugabo we

    Yakomeje agira ati 'Ubwo nyine ibyakurikiyeho ni uko yashatse ko turyamana nkabyanga nyine nkomeza kumunaniza cyane, we nyine ukuntu yabigenje yahise arangiriza ku myenda nari nambaye. Yari yazamuye ijipo ariko nari ncyambaye imyenda'.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-wi-kigali-bamurangirije-ku-ikariso-aratwita/

  • BREAKING NEWS: Irushanwa ry'Igikombe cy'Africa cy'Abagore cya #Volleyball cyaberaga mu Rwanda rirahagaritswe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Irushanwa ry'Igikombe cy'Africa cy'Abagore cya #Volleyball cyaberaga hano mu Rwanda rirahagaritswe, ndetse Amakipe yose agomba guhita asubira iwayo.

    Amakuru avuga ko impamvu yatumye iri rushanwa rihagarikwa ari uko hagiye hakinishwa abakinnyi b'abanyamahanga.Bivugwa ko u Rwanda rwakinishije Abanya-Brazil Bane ku mukino bahuyemo, kandi abo bakinnyi bari barakiniye ikindi gihugu (Brazil).

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-irushanwa-ryigikombe-cyafrica-cyabagore-cya-volleyball-cyaberaga-mu-rwanda-rirahagaritswe/

  • Covid-19 yahitanye abantu 7 mu Rwanda abandi 224 barayandura #rwanda #RwOT

    Abarwayi bashya babonetse ni 224 bangana na 1.3% by'ibipimo byafashwe mu masaha 24.Uyu munsi abantu 36,872 ni bo bahawe doze ya 2 y'urukingo.

    Abaturarwanda barashishikarizwa kubahiriza amabwiriza atangwa n'inzego z'ubuzima mu gukumira ikwirakwira ry'icyorezo, ari yo kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera, gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa gukoresha alukolo yabugenewe.

    Ikibazo cy'imyumvire ishingiye ku myemerere kiri mu bitera kwiyongera kwa Covid-19 nkuko byagaragajwe n'ubushakashatsi bwakozwe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC).

    Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko imyumvire ishingiye ku myemerere ituma bamwe basanisha COVD-19 n'imperuka y'Isi, ko gukingirwa ari ukwakira Ikimenyetso cy'inyamaswa cyangwa umugambi wo kumaraho abantu ku Isi n'ibindi.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw'Ibanze Lt Col Dr. Mpunga Tharcisse, yashimangiye ko impamvu iyo myumvire itaracika burundu ahanini biterwa n'uruhare rw'abayobozi b'amadini n'amatorero, kuko ari bo bayobora intekerezo n'imyitwarire y'abayoboke babo.

    Yagize ati: 'Mu madini n'amatorero, abafitemo ibihuha bishingira ku bayobozi ubwabo kuko ni bo babigisha, mu nsengero nta mukirisitu ubaza ijambo ibyo wamubwiye ni byo ajyana; ni ukuvuga ngo we ntabwo afite umwanya wo kujya impaka. Uwamwigishije ni we turimo kuzana ahangaha tukamubwira tuti ariko we yarakingiwe, afite ubwo bwirinzi? Nagire uruhare atere intambwe yo kwigisha ko utarakingirwa agomba kwirinda akarinda n'abandi kuko atabikoze gutyo n'ubundi bazarwara, nibarwara bashobora no gutakaza ubuzima.'

    Yakomeje avuga ko amadini n'amatorero afite uruhare rukomeye mu guhangana n'iki cyorezo, cyane ko Abanyarwanda hafi ya bose bizera Imana. Yongeyeho kandi ko abanyamadini n'amatorero bakwiye kumenya ko abo COVID-19 yica ari bagenzi babo bityo imyumvire ituma batirinda idashobora kubakingira ibyago byo kwandura, kuremba no kubura ubuzima.

    Umuyobozi wungirije w'Impuzamadini n'Amatorero mu Rwanda (RIC), akaba na Mufti w'u Rwanda Sheikh Hitimana Salim, na we yashimangiye ko icyorezo cya COVD-19 kitazi imyumvire n'imyemerere y'abantu n'ibindi bibatandukanya nk'ubwenegihugu, ibara ry'uruhu n'ibindi, ari na yo mpamvu ntawukwiye kubyitwaza ngo arenge ku mabwiriza yashyiriweho kwirinda.

    Yavuze ko nk'abahagarariye imiryango ishingiye ku myemerere bamaze gutera intambwe yo kuba bandebereho bikingiza, kandi bubahiriza amabwiriza yose agamije kubungabunga ubuzima, bakaba bakomeje urugendo rwo kubikangurira abo bayobora.

    Yagize ati: 'Ndabanza gushima Igihugu cyacu cyabashije kutubonera inkingo ndetse natwe nk'abanyamadini tukabasha kugenerwa ayo mahirwe. Twarikingije rero kandi RIC yarabikurikiranye, n'icyiciro cyari gisigaye mu minsi ishize cy'abantu bakora mu nzego zihura n'abantu benshi cyane na bo mu minsi ishize bararangije nta kibazo dufite. Ariko mbere y'uko twikingiza gahunda z'ubukangurambaga twazitangiye rugikubita icyorezo kikigera mu Gihugu cyacu.'

    Yakomeje ashimangira ko abafite imyumvire idasesenguye ikomeza gushora ubuzima bw'abantu mu kaga, ashimangira ko RIC irimo gutegura uko yahura na bamwe mu bagaragaza ubutagondwa kugira ngo baganirizwe banerekwe ko iki cyorezo kititaye ku bumenyi budahagije umuntu agifiteho.

    Umuyobozi w'Umuryango World Relief uhagarariye ibikorwa by'amadini n'amatorero mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage Moses Ndahiro, yavuze ko bafatanyije na Minisiteri y'Ubuzima bagahura n'abayobozi kugira ngo bafatanye kongera imbaraga mu rugamba rwo guhangana n'iki cyorezo harimo no kurwanya imyumvire idindiza urwo rugamba.

    Nubwo hakiri abafite imyumvire idahwitse, Leta y'u Rwanda izirikana uruhare rw'amadini n'amatorero mu rugamba rwo guhangana n'icyorezo cya COVID-19 kuko yakoranye ibakwe mu gutanga urugero rwiza ashyira mu bikorwa ingamba zose zigamije kurinda no kurinda abayoboke kuva icyorezo cyagera mu Gihugu.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/covid-19-yahitanye-abantu-7-mu-rwanda-abandi-224-barayandura

  • Isura yawe ntaho yakugeza! Isomo mu nzira yuz… – #rwanda #RwOT

    Hari abavuka inzira ziharuwe, ibyo bakora byabagize ibyamamare byaraboroheye kubigeraho kubera ubafasha bw’imiryango n’ibindi. Gusa abo ni bo bacye kandi babasha kuramba mu kazi. Hariho abakiri bato bifuza kuzamera nk’ibyamamare runaka babona banumva nyamara batazi inzira baciyemo bakibwira ko inzira baciyemo zari zoroshye ariko si ko biri rwose.

    Uyu munsi INYARWANDA twabateguriye ibyamamare binyuranye byo mu Rwanda no hanze byagiye bivugwa nabyo ubwabyo bikaba byakivugira inzira y'amacumu byanyuze yuje gucibwa intege, mu bukene bukomeye ariko kuri ubu bakaba ari bo bafatirwaho urugero n'imbaga nyamwinshi.

    Mu bo twabateguriye harimo abazwi mu Rwanda, Africa n'isi muri yose muri rusange.

    Shakira w'imyaka 44 watangiye umuziki mu mwaka 1990 yatangiye afite munsi y'imyaka 13, akomoka mu gihugu cya Colombia, yigeze kuvuga ko urungano rwe rwajyaga rumubwira ko afite ijwi ribi rirutwa n’iry'ihene ariko ibyo ntiyabyitayeho yarabirenze birangira abaye icyamamare mpuzamahanga, rya jwi rye rikundwa na bose.

    Enrique Iglesias w'imyaka 46 yatangiye umuziki mu mwaka wa 1995, akomoka kuri Espagne mwene Julio iglesias na Isabel Preysler. Se umubyara Julio n’ubwo nawe ari umuririmbyi wanaconzeho umupira w'amaguru ntiyigeze yifuza ko umwana we yaba umuririmbyi. Nyamara ubwo Iglesias yajyaga kwiga muri Amerika yatangiye umuziki mu mazina yandi, se ajya kubimenya byararenze igaruriro.

    Davido w'imyaka 28 yavutse ku mushoramari ukomeye, Adedeji Adeleke na Veronica Adeleke. Yinijye mu muziki mu mwaka wa 2010, inzira yari igoye kuko se atigeze na rimwe yifuza ko umuhungu we yajya mu bintu by'imiziki. Yarwanije Davido yabonaga ntaho yazamugeza. Hari aho yigeze gukoresha ububasha bwe maze atageka polisi guhagarika igitaramo cya Davido.

    Urugendo rw'umuraperi wababaje benshi w'umunyarwanda witwa Jay Polly wafatwaga nk'umwami w'injyana ya Hip Hop nawe ntirwamworoheye nk’uko byagiye bigarukwaho yaba abo babanye mu muziki ndetse n'umuvandimwe we Uwera Jean Maurice. Uyu mukuru wa Jay Polly, yahishuye byinshi byaranze ubuzima bw’uyu muraperi nyuma y’uko yitabye Imana. Aragira ati:'Murumuna wanjye yari umugabo kuko namubwiraga kunyura aha akanga akanyura aho ashaka.'

    Aha yagarukaga ku buryo atakunze guhuza na Jay Polly murumuna we yarushaga imyaka irindwi kuko yumvaga atifuza ko yaba umuraperi akaba ahubwo yaramwifurizaga ubuzima busanzwe. Gusa Jay Polly yakomeje guhangana. Hari igihe Jean Maurice yigeze gukupira Jay Polly ibyuma ari ku rubyiniro i Gikondo, nyamara byaje kurangira mukuru we, Maurice amubereye umufana wa mbere kandi umwubaha akanamugira inama. Bull dogg wabanye na Jay Polly, nawe yemeje ko hari ubwo bararaga batariye ubundi bakaba nta n’inote y'igihumbi bafite.

    Riderman w'imyaka 34 mwene Etienne Rukwavu na Peruth Kantetere, umugabo ufite izina rikomeye muri iyi myidagaduro nyarwanda, nawe mu gutangira umuziki kwe avuga ko Se umubyarwa atabyumvaga. Nk’umubyeyi wo hambere, yari afite impungenge ko umuhungu we Riderman agiye kuba Sagihobe kubera kujya mu muziki. Nyamara Rusake yakomeje kubika kugeza Se yemeye.

    Riderman yavuze ko yumvaga agiye kuva mu muziki akigira mu bucuruzi busanzwe ariko se wari warahoze adashaka umuhungu mu muziki ni we wamubujije amugaragariza ko adakwiye kureka umuziki kuko hari byinshi wamugejejeho kandi ko yaba atengushye abafana be.

    Itahiwacu wamamaye nka Bruce Melodie nawe yagiye acibwa intege na benshi ndetse bivugwa ko hari umunyamakuru wamubwiye ko isura ye ari mbi idashamaje ko ntaho izamugeza, nyamara ubu ni umuhanzi ufatwa nka nimero ya mbere mu bakorera umuziki mu gihugu, akaba afatanya umuziki n'ubucuruzi akora na kompanyi zimwifashisha mu kwamamaza ibikorwa byazo, umuhanzi wishimirwa n'abari n'abategarugori batagira ingano.

    Si abo bonyine ariko amateka yabo akwereka ko iyo uzi icyo ushaka ukagikorana imbaraga n’umwete ukanagira imyitwarire myiza abakurwanyaga birangira bakubereye abafana.


    Shakira yatangiye umuziki ku myaka 13 acibwa intege n’inshuti ariko ntiyabivamo 

    Enrique Iglesias yatangiye umuziki yiyita andi mazina kugira ngo Se Julio atazabimenya, birangira abimenye ariko byararenze igaruriro

    Davido umuhungu w’umushoramari utarigeze yifuza na rimwe yifuza ko yaba umuhanzi kuko yagiye amurwanya nyamara birangira amubereye umufana

    Riderman nawe yabanje kugorwa na se nyamara biza kurangira amubereye umufana w’akadasohoka umugira inama yo kudatenguha abafana be

    Nyakwigendera Jay Polly Umwami wa Hiphop yagiye abangamirwa na mukuru we wifuzaga ko ajya mu masomo akazavamo umuntu ukomeye bitari mu muziki

    Bruce Melodie uyoboye umuziki w’imbere mu gihugu nawe yaciwe intege na benshi barimo n’umunyamakuru wamubwiye ko isura ye idashamaje ntacyo yamugezaho, nyamara gukora hamwe n’umugisha w’Imana byaramuciriye inzira

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109641/isura-yawe-ntaho-yakugeza-isomo-mu-nzira-yuzuye-amacumu-yibyamamare-ku-isi-birimo-nabo-mu–109641.html

  • Ibitaro bya “Baho” byafunzwe – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi ibi bitaro biri kotswa igitutu nyuma y’aho mu cyumweru kimwe gishize hari umurwayi witabye Imana ari kubagwa, RIB na Minisiteri y’Ubuzima, bagahita batangira iperereza.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko umwanzuro wo gufunga ibi bitabo wafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Nzeli 2021 nyuma y’iperereza ryari rimaze icyumweru rikorwa.

    Ubwo ryakorwaga, hagenzuwe ingingo zirimo imitangire ya serivisi, ubushobozi bw’abakozi harebwa by’umwihariko abaganga niba bafite ibyangombwa bibemerera gukora umwuga.

    Harebwe kandi ku bikoresho ibi bitaro bifite, imiti, inyubako ndetse niba bifite imiyoborere ihamye ishobora kuba yatanga icyerekezo nyacyo cyangwa se igakemura ibibazo mu gihe byagaragaye.

    Isuzuma ryakozwe ryanarebye ku isuku n’umutekano. Niba ibitaro bifite amazi meza cyangwa se niba bifite uburyo bwo kurwanya inkongi mu gihe yaba ibaye.

    Ibyavuye muri iryo genzura nibyo byagendeweho hanzurwa ko ibitaro bifunzwe. Mu gukora ubucukumbuzi, harebwe mu gihe cy’imyaka ibiri, umubare w’abitabye Imana, uko byagenze, gusa “byagaragaye ko hari amakosa yakozwemo”.

    Minisante ifite gahunda yo gukora igenzura no mu bindi bitaro ireba niba ubuvuzi butangwa mu buryo buboneye.

    Baho International Hospital ni bimwe mu bitaro byigenga mu Rwanda. Byatangiye mu 2015, bivugwa ko byari birimo kubaka inyubako nshya byiteguraga kwimurirwamo.

    Ibi bitaro kandi byari biherutse gukorerwa igenzurwa na Minisiteri y’Ubuzima nyuma y’uko hari abantu bagaragaje ko bidafite isuku ihagije.

    Amakuru avuga ko ibi bitaro byari byarajyanywe mu nkiko kubera impfu ebyiri zabereyeyo, mu gihe byari biherutse gutsinda izindi manza enye byari byararezwemo uburangare.

    Ibitaro bya Baho byafunzwe

    source : https://ift.tt/3CF1HtF

  • Abanyarwanda 1,352,078 bamaze guhabwa dose ebyiri z’urukingo rwa Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Mu bipimo 17,179 byafashwe, abantu 224 basanzwemo icyorezo cya Covid-19, mu gihe abashya binjiye mu bitaro bagera kuri batandatu, bituma umubare w’abarembye ugera kuri 23.

    Abitambye Imana uyu munsi ni abantu barindwi, bituma umubare w’abamaze kwitaba Imana bagera kuri 1,206.

    Abarwaye muri rusange bagera kuri 2,568.


    source : https://ift.tt/3hLkHi0

  • Minisitiri w’Ubuhinzi muri Centrafrique yasuye umupaka w’u Rwanda na Congo – #rwanda #RwOT

    Uyu muyobozi ari mu ruzinduko mu Rwanda, aho ari kwigira ku iterambere iki gihugu kimaze kugeraho mu rwego rw’ubuhinzi, na cyane ko ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’imikoranire mu bijyanye n’ubuhinzi.

    Minisitiri Éric Rokosse-Kamot yavuze ko yasanze hari byinshi igihugu cye cyakwigira ku Rwanda mu bijyanye no guteza imbere ubuhinzi n’ubwongereza, ndetse avuga ko yasanze ubucuruzi ku mupaka w’ibihugu byombi buteye imbere.

    Ati “Ugendeye ku ngano y’ibicuruzwa binyuranamo hagati y’ibihugu bibiri, uhita ubonamo agaciro k’ubuhinzi kuko u Rwanda rufite ubuhinzi buri gutera imbere ku buryo rwohereza bimwe mu bihingwa byarwo muri Congo. Hari ibiribwa byinshi by’ibanze nabonye bigana mu mujyi wa Goma byanshimishije, bigaragaza ko ubuhinzi buhagaze neza kuko aho naciye hose guturuka i Kigali nabonye ahantu hose hahinze ibiribwa bifasha mu guhaza Abanyarwanda.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije, Ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, yavuze ko kuba ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Congo busigaye bwigirwaho n’ibindi bihugu, byerekana ko buri gutera imbere.

    Ati “Yasuye imipaka yose, areba uko ubuhahirane bukorwa hagati y’ibihugu byombi, ariko yibanda ku kureba uko ibikomoka ku buhinzi byambuka bijya muri Congo. Ibi byagaragaje ko abaturage bacu badashimwa n’ubuyobozi gusa, kuko bakurura n’abandi bo mu bindi bihugu.”

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Eng Ngabitsinze Jean Chrysostome, yavuze ko u Rwanda na Centrafrique uru rugendo ruzafasha mu kwerekana ibishobora kwigirwaho, bigateza imbere umubano w’u Rwanda na Centrafrique, bigendanye n’amasezerano ibihugu byombi bifitanye.

    Ati “Hari amasezerano twasinyanye yo mu buhinzi n’ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi ndetse no mu kubaka inzego kuko igihugu cyabo kivuye mu bibazo. Turi kubafasha kureba uko babona imbuto z’indobanure, tukabaha ubumenyi dufite kugira ngo hatezwe imbere ibihugu byombi. Yanasuye inganda zo mu Rwanda ziri kwitegura gushorayo imari mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.”

    Centrafrique ni igihugu gifite ubutaka bunini bwo guhingaho kuko gikubye u Rwanda inshuro 20, kandi kikaba gituwe n’abaturage batarenze miliyoni esheshatu gusa.


    source : https://ift.tt/3ztcEfS

  • Nyanza: Urubyiruko rwigishijwe gusana imihanda rwasabye kujya ruhabwa akazi – #rwanda #RwOT

    Ni abasore n’inkumi 50 baturutse mu mirenge 10 y’Akarere ka Nyanza bigishijwe gusana imihanda no kuyifata neza bakoresheje tekinike yitwa ‘Do-nou’ aho bafata imifuka bagashyiramo itaka mu buryo bungana bagatsindagira, ku buryo umuhanda usigara ukomeye utapfa kwangirika.

    Nyuma yo kumara iminsi 10 bigishwa, babwiye IGIHE ko ubumenyi bungutse bagiye kubwifashije mu kwiteza imbere.

    Girimpuhwe Esperence ati “Mbere nari nsanzwe nkora muri VUP, dutunganya imihanda ariko nta bumenyi buhagije mbifiteho. Iyi tekinike ya Do-nou yo gutsindagira imihanda twize narayimenye kandi niteguye kuyikoresha aho ubuyobozi bwaduha ikiraka hose tukabona amafaranga.”

    Bamporiki Fidele na we yavuze ko ubumenyi afite yiteguye kubukoresha mu gusana imihanda yo mu Karere ka Nyanza yangiritse, ariko asaba ko ubuyobozi bwajya bubaha ibiraka.

    Ati “Ndi umutekinisiye muri VUP kandi maze imyaka itandatu nkora muri aka karere. Iyi tekinike yari ikenewe kuko hari aho twakoraga harangiritse tugashyiramo itaka, ariko hakongera guhita hangirika, ubwo rero twize ubu buryo twiteguye kubukoresha ariko ubuyobozi bukwiye kutuba hafi bukajya buduha ibyo biraka tukabikora.”

    Urwo rubyiruko rwigishijwe n’umushinga wo mu Buyapani witwa Community Road Empowerment (CORE).

    Umukozi ushinzwe amahugurwa muri CORE, Ntakirutimana Obed, yavuze ko umuhanda ukozwe hakoreshejwe tekinike ya Do-nou uramba kuva kugeza ku myaka 10 kandi ari uburyo buhuza ubundi bubiri bwari busanzwe mu Rwanda.

    Ati “Mu Rwanda hari hasanzwe uburyo bwo gukoresha imashini mu gusana imihanda cyangwa abaturage bagakoresha amaboko, iyi tekinike ya Do-nou ihuza ubwo buryo bubiri kandi itanga akazi ku baturage benshi ndetse n’umuhanda ukaba ukomeye, ukaramba kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka 10.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yabwiye urubyiruko ko ibyo bize bakwiye kubigaragaza mu mirenge yabo kandi ubuyobozi bwiteguye gukorana nabo.

    Ati “Dufite ikibazo cy’imihanda ikorwa ariko ntirambe ugasanga amafaranga n’ibikoresho byahagendeye bisa n’aho bipfuye ubusa, kugira ngo rero ijye iramba bisaba ko iyi tekinike bigiye hano bayishyira mu bikorwa mu miringe batuyemo kandi twiteguye gukorana nabo.”

    Muri iyo minsi 10 urwo rubyiruko rwasannye umuhanda wa metero 220 mu Murenge wa Busasamana, bitwara amafaranga agera kuri miliyoni 12 Frw.

    Urubyiruko rwigishijwe gusana imihanda rwasabye kujya ruhabwa akazi

    source : https://ift.tt/3zhkkS8

  • Nyakabanda: Hatangijwe gahunda yo kugenzura uburyo ingamba zo kwirinda Covid-19 zubahirizwa muri buri rugo – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Nzeri 2021, nibwo ubu bukangurambaga bwo kwirinda Covid-19 harebwa uko ingamba zo kuyirwanya zubahiriza mu ngo zose yubahirizwa muri uyu murenge.

    Muri ubu bukangurambaga bwatangijwe n’abajyanama b’ubuzima n’abanyerondo ndetse n’abatwarasibo, abaturage babwiye IGIHE ko babwishimiye kuko buzabafasha kurandura icyorezo cya Covid-19.

    Umujyanama w’Ubuzima mu mudugudu wa Kirwa witwa, Murekatete Sauda, yagize ati “Twabikoze kugira ngo turebe uko ingamba zubahirizwa mu ngo kuko tutari tuzi uko abaturage babyitwaramo iyo bari mu miryango yabo.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyakabanda ya II,Jean Damascene Ufiteyezu yavuze ko iki gikorwa kigamije kwirinda ko muri aka gace hazagaragara umuntu n’umwe wandiye covid.

    Ati “Twasanze ahandi hose ingamba zo kwirinda covid-19 zubahirizwa, niko guhitamo gutangiza igikorwa cyo kujya mu rugo ku rundi kugira ngo turebe uko izi ngamba zubahirizwa kuko mu miryango hashobora kuba indiri yo gukwirakwiza iki cyorezo mu gihe abantu batakomeza kukirinda uko bikwiriye.”

    Yongeyeho ko ibi bizagira uruhare mu gutuma uduce twose tw’igihugu turushaho kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo, bityo kikaranduka vuba.

    Hatangiye gahunda yo gusura imiryango yo muri Nyakabanda harebwa uburyo ingamba zo kwirinda Covid-19 zubahirizwa

    source : https://ift.tt/3zxREVj