Blog

  • Umujyi wa Kigali umaze imyaka ibiri mu ‘nzibacyuho’ wagiriwe inama – #rwanda #RwOT

    Iki ni kimwe mu byagarutsweho muri Komisiyo Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, ku wa Kane tariki ya 16 Nzeri 2021.

    Hashize imyaka ibiri hagiyeho itegeko rigenga umujyi wa Kigali, uyu munsi ntirirubahiriza bitewe n’uko imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo itarashyirwaho.

    Visi Perezida wa Komisiyo ya PAC, Uwineza Beline, yavuze ko kuba ibi bitarakorwa abifata nk’aho Umujyi wa Kigali uri mu nzibacyuho kuko itegeko ritabiteganyaga.

    Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Dr. Kayihura Muganga Didas, yavuze ko bitoroshye kumva impamvu iyi nzibacyuho yabaye ndende, nyuma y’uko hemejwe ko uturere tw’umujyi wa Kigali duhuzwa.

    Yavuze ko habayeho hashyizweho abahanga bategurira imbonerahamwe y’imirimo iganirwaho igihe kirekire, imaze gutangazwa mu Nama y’Abaminisitiri icyagombaga gukurikiraho kikaba ari ukugena imiterere n’ibisabwa buri mukozi ukenewe.

    Ati “Birumvikana igihe ni kirekire, turimo gushyira itegeko mu bikorwa ariko nk’uko mubizi si akazi koroshye hari n’amateka dutegereje yo gushyira mu bikorwa iryo tegeko. Turasaba imbabazi kuba byaratinze ariko ibyo dushoboye ku ruhande rwacu turimo kubikora.”

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, yavuze ko ibijyanye no kwemeza imiterere n’inshingano z’abakozi bateganyijwe bafatanyije na Minecofin, RALGA, Minaloc na MIFOTRA bizakorwa kuri uyu wa Gatandatu banemeranye ku ngengabihe yo gushyira abakozi mu myanya.

    Depite Uwineza Beline yavuze ko nubwo Umujyi wa Kigali uri gukorana n’abafatanyabikorwa benshi kuri iki kibazo gikwiye gushishikaza ubuyobozi bwawo.

    Ati “Mu Kinyarwanda baravuga ngo ‘ubabaye ni we ubanda urugi’, Umujyi wa Kigali ndumva ari mwe mubabaye kurusha abandi mu kunoza imikorere y’abakozi, mwakagombye kubyihutisha kugira ngo mutazisanga mumaze imyaka itatu muri mu nzibacyuho; kandi ntacyo byabamarira na bya bindi twavugaga byo kunoza imikorere ntimuzabishobora nimudakemura icy’abakozi.”

    Kwima amahirwe yo gupiganirwa amasoko kuri ba rwiyemezamirimo bato

    Umujyi wa Kigali kandi watahuweho kubuza sosiyete zigitangira amahirwe yo gupiganira amasoko biciye mu kuzisaba uburambe kandi itegeko ribibuza.

    Ubwo isuzuma ryakorwaga, Umujyi wa Kigali watanze ibisobanuro ko isoko ryitwa “Maintenance of sound and video system for the City of Kigali” ryasabaga isosiyete ifite ubuzobere buhanitse bitari gushoboka kuriha uwo ari we wese.

    Imbere ya PAC, Umuyobozi Mukuru w’Ibikorwa by’Umujyi, Rugaza Julian, yemeye ko aya makosa yabayeho ariko ko batari basomye itegeko abisabira imbabazi.

    Ati “Ni byo koko hari sosiyete twimye amahirwe yo gupiganira isoko; hari amasoko twatanze mu kwezi kwa gatandatu 2020 dusaba uburambe kuri sosiyete zitagombaga kubusabwa kuko tutari twasomye itegeko neza ngo tumenye ibirikubiyemo. Ibyo tukaba tubisabira imbabazi.”

    Mukabalisa Germaine ati “Ubu koko Umujyi wa Kigali, uba mu Mujyi umwe na Minisiteri y’Ubutabera, ufite n’abanyamategeko, twakire igisubizo ngo ntibasomye itegeko neza? Ndashaka kumenya ubufasha baba bakeneye.”

    Perezida w’Inama Njyanama, yavuze ko nta rwitwazo na rumwe babona kuba batarasomye itegeko cyangwa ntibarisome neza aboneraho no kubisabira imbabazi.

    Ati “Icyumvikana kandi dusabira imbabazi ni uko tutakoze ibyo amategeko ateganya. Umuntu twimye amahirwe yashoboraga gushyirwa hamwe n’abandi agapiganwa agatsinda cyangwa agatsindwa, ni amakosa rero yabaye ku ruhande rwacu kandi twemera.”

    Perezida wa PAC, Muhakwa Valens ati “Ahubwo uwanabikurikirana neza, kwima umuntu amahirwe ni icyaha kiri mu masoko ya leta, turaza kureba amategeko abiteganya icyo avuga.”

    Visi Perezida wa PAC, ati “Ubundi bagombye kuba batubwira abimye rwiyemezamirimo amahirwe yo kwinjira mu ipiganwa uko babakurikiranye kuko ni icyaha gihanwa n’amategeko, ni cyo twashakaga kumva kuruta ibindi.”

    “Amahame agenga imitangirwe y’amasoko mu ngingo ya 6 y’itegeko rigenga amasoko ya leta harimo ibijyanye no gupiganwa, abashinzwe amasoko ni cyo kintu bazi kurusha ibindi ariko sinzi ukuntu ‘city manager’ yihandagaza akabivuga, Ni ukuri mwavuze ibintu bitari bikwiriye abantu bacunga iby’amasoko ya leta, ubwo turamenya uko aba bantu bagomba gukurikiranwa.”

    Ikindi kibazo cyagaragajwe mu bifitanye isano no kutubahiriza amategeko ni icya rwiyemezamirimo wahinduye abakozi yatanze igihe cy’ipiganwa bitemejwe n’Umujyi wa Kigali.

    Uyu rwiyemezamirimo yashyikirije Umujyi inyemezabuguzi zifite agaciko ka 560.000.000 Frw ku mirimo yo kubungabunga imihanda zemejwe n’abagenzuzi batari ku rutonde rw’abakozi rwa sosiyete y’ubugenzuzi yagaragaje igihe yapiganiraga isoko.

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko habayeho intege nke zo kutandika ibijyanye n’impinduka zabayeho kuko sosiyete ya mbere yavuyemo hinjiramo indi.

    Inyubako y’Ibiro by’Umujyi wa Kigali

    source : https://ift.tt/3nZv4Tp

  • Amatora y’inzego z’ibanze azatwara miliyari 3 Frw – #rwanda #RwOT

    Itangazo NEC yashyize ku mugaragaro rivuga ko yatangiye kuvugurura lisiti y’itora n’ibindi bikorwa bijyanye n’amatora.

    Aya matora y’inzego z’ibanze azatwara miliyari 3 Frw. Ni yo ya mbere agiye kuba mu gihugu kuva Covid-19 yakwaduka ndetse byitezwe ko azaba hubahirijwe ingamba zo kuyirinda.

    Byari biteganyijwe ko aba muri Gashyantare uyu mwaka nyuma y’uko manda y’imyaka itanu y’abayobozi b’inzego z’ibanze irangiriye gusa aza gusubikwa kubera Covid-19.

    Imyanya izatorerwa irimo abayobozi bagize Komite z’utugari, imidugudu, imirenge n’uturere usibye utwo mu Mujyi wa Kigali. Hazatorwa kandi abayobozi b’ibyiciro birimo abahagarariye urubyiruko, abagore cyo kimwe n’abafite ubumuga.

    Aya matora ateganyijwe hagati ya Nzeli na Ukwakira uyu mwaka.

    source : https://ift.tt/3kl9Tsv

  • Mu rubanza rw’uwahoze ari Umuyobozi wa Gereza ya Mageragere humvikanye ingingo nshya yatumye abaregwa bataburana #rwanda #RwOT

    CSP Kayumba Innocent yunganiwe na Me Ngirinshuti Jean Bosco ; Mutamaniwa Ephraim yunganiwe na Udahemuka Tharcise mu gihe SP Eric Ntakirutimana we yagaragaye mu rukiko nta mwunganizi afite.

    Abaregwa bose bakurikiranyweho ibyaha birimo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa n’icyaha cy’ubujura. Bose barahakana ndetse bagasaba urukiko kurekurwa bagasanga imiryango yabo kuko muri gereza ari habi.

    Mu iburanisha rya none, Umucamanza yategetse ko humvwa inzitizi zatanzwe na Mutamaniwa Ephraim wasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kumurekura akaburana ari hanze.

    Yavuze ko muri uru rubanza atakiri gatozi ahubwo asigaye ari umufatanyacyaha kuko hari uwiyemereye ubwe uko yibye umunyamahanga bari bafunganywe muri Gereza ya Nyarugenge.

    Mutamaniwa yasabye kurekurwa by’agateganyo kuko ubwo yafatwaga bwa mbere no mu mabazwa yose yabajijwe nka gatozi muri uru rubanza.

    Yagize ati 'Urubanza rugeze mu rukiko dutangiye kuburana mu mizi haboneka gatozi witwa Amani Olivier nk’uko yabyiyemereye ubwe mu rukiko atanga ubuhamya bw’uko yibye akoresheje ikoranabuhanga ; ko ariwe mucurabwenge mu bujura bwakorewe Kassem Ayman Mohamed ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge wibwe miliyoni zisaga 9 Frw.”

    Nyuma yo kwiyemerera ko yibye uwo munyamahanga, urukiko rwafashe icyemezo ko Amani Olivier abaye umuburanyi nk’abandi aho kuba umutangabuhamya w’Ubushinjacyaha.

    Mutamaniwa wahoze ashinzwe Ubutasi muri Gereza ya Nyarugenge yabwiye urukiko ko yatunguwe no kubona muri dosiye yarabaye icyitso.

    Ati 'Nyakubahwa mucamanza ndasaba ko narekurwa by’agateganyo, hariya hantu dufungiye ni habi cyane kandi ndanababaye.”

    Me Udahemuka Tharcisse wunganira Mutamaniwa Ephraim yasabye urukiko gufungura umukiliya we agakurikiranwa ari hanze.

    Yabwiye urukiko ko Mutamaniwa ariwe watanze amakuru bwa mbere ko muri Gereza hari gukorerwa ubujura bukoresheje ikoranabuhanga.

    Yabibwiye Komiseri Mukuru wa RCS kandi icyo gihe abivuga byafashweho icyemezo. Ati 'Ayo makuru yatanzwe ku wa 14 Nzeri 2020.”

    Yavuze ko uwo yunganira yateye akamo abayobozi be, ababwira ko CSP Kayumba Innocent afitanye imikoranire ya hafi na Amani Olivier yari igamije kwiba.

    Yagize ati 'Ntabwo yari gutanga ayo makuru ngo agaruke akorane nabo. Nyakubahwa mucamanza, ndasaba ko Mutamaniwa yarekurwa by’agateganyo.”

    Urukiko rwahaye umwanya Ubushinjacyaha ngo buvuge icyo butekereza ku busabe bwa Mutamaniwa, busaba ko yaguma gufungwa kugeza rufashe icyemezo ku rubanza akarekurwa cyangwa agakatirwa.

    Nyuma y’impaka ndende zamaze amasaha abiri, Urukiko rwanzuye ko ubusabe bwo kurekuwa by’agateganyo kwa Mutamaniwa Ephraim bugiye gusuzumwa icyemezo kikazafatwa ku wa 21 Nzeri 2021.

    Ingingo ya 97 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko iyo hatanzwe inzitizi mu rubanza runaka, inteko y’abacamanza iba isubitse iburanisha ikabanza gusuzumwa rugakomeza nyuma.

    Umucamanza yavuze ko nyuma yo gusuzuma inzitizi za Mutamaniwa Ephraim iburanisha mu mizi rizakomeza ku wa 24 Nzeri 2021.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Mu-rubanza-rw-uwahoze-ari-Umuyobozi-wa-Gereza-ya-Mageragere-humvikanye-ingingo-nshya-yatumye-abaregwa-bataburana

  • Ubufaransa bwahamagaje ba ambasaderi babwo muri Amerika no muri Australia kubera amasezerano ya AUKUS #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubufaransa yavuze ko icyo “cyemezo kidasanzwe” gifite ishingiro kubera “gukomera kudasanzwe” kw'ibyabaye.

    Ayo masezerano y'ubufatanye mu rwego rw'umutekano, azwi ku izina rya AUKUS, azatuma Australia ihabwa ikoranabuhanga ryo kubaka amato (ubwato) yo munsi y'inyanja akoreshwa n'ingufu za nikleyeri.

    Yarakaje Ubufaransa kuko yatumye butakaza amasezerano afite agaciro kabarirwa muri za miliyari bwari bwaragiranye na Australia.

    Ayo masezerano abonwa ahanini nk'umuhate wo guhangana no kugira ijambo kutavugwaho rumwe kw'Ubushinwa mu karere k'inyanja ko mu majyepfo y'Ubushinwa (kazwi nka South China Sea) ko mu nyanja ya Pacifique.

    Yatangajwe ku wa gatatu na Perezida w'Amerika Joe Biden, Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Boris Johnson hamwe na Minisitiri w'intebe wa Australia Scott Morrison.

    Ubufaransa bwamenyeshejwe iby'ayo masezerano habura amasaha gusa ngo atangazwe ku mugaragaro.

    Mu itangazo ryo ku wa gatanu nimugoroba, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubufaransa Jean-Yves Le Drian, wari wavuze ko ayo masezerano ari “ugusogotwa mu mugongo”, yavuze ko abo ba ambasaderi bahamagajwe ku busabe bwa Perezida Emmanuel Macron.

    Bwana Le Drian yavuze ko ayo masezerano ari “imyitwarire itakwihanganirwa hagati y'inshuti n'abafatanyabikorwa ifite ingaruka zitaziguye ku cyerekezo dufite ku miryango yacu, ku bufatanye bwacu no ku kamaro k'inyanja y'Ubuhinde n'inyanja ya Pacifique ku Burayi”.

    Umutegetsi wo mu biro bya Perezida w'Amerika bya White House yavuze ko ababajwe n'icyemezo cy'Ubufaransa kandi ko azavugana na bwo mu minsi iri imbere ngo hashakirwe umuti ibyo batumvikanaho.

    Avugira i Washington, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Australia Marise Payne yavuze ko yumva “kubabara” kw'Ubufaransa, avuga ko yizeye gukorana na bwo ngo bwumve “agaciro duha umubano w'ibihugu”.

    Guhamagaza ba ambasaderi ni ikintu kidakunze kubaho hagati y'ibihugu by'inshuti, kandi byibazwa ko ubu ari bwo bwa mbere Ubufaransa butumije ba ambasaderi babwo muri ibyo bihugu bibiri. Abadipolomate b'Ubufaransa i Washington bari bamaze kuburizamo ibirori byo kwishimira umubano hagati y'Amerika n'Ubufaransa byari biteganyijwe kuba ku wa gatanu.

    Ayo masezerano avuze ko Australia izaba igihugu cya karindwi gusa ku isi gifite amato yo munsi y'inyanja akoreshwa n'ingufu za nikleyeri, nyuma y'Amerika, Ubwongereza, Ubufaransa, Ubushinwa, Ubuhinde n'Uburusiya.

    Inshuti zayo zizanayiha ku bushobozi bw'umutekano wo kuri mudasobwa, ubuhanga mu ikoranabuhanga ry'imashini zigana imikorere ya muntu (artificial intelligence/intelligence artificielle) ndetse n'irindi koranabuhanga ryo munsi y'inyanja.

    Gutangaza ayo masezerano byasoje kontaro ifite agaciro ka miliyari 50 z'amadolari ya Australia (angana n'ama-Euro miliyari 31) yo kubaka amato 12 yo munsi y'inyanja agenewe ingabo zirwanira mu mazi za Australia, Ubufaransa bwari bwagiranye na Australia mu 2016.

    Hagati aho, Ubushinwa bashinje ibyo bihugu bitatu bikomeye biri muri ayo masezerano kugira “imitekerereze yo mu gihe cy'Intambara y'Ubutita”.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/ubufaransa-bwahamagaje-ba-ambasaderi-babwo-muri-amerika-no-muri-australia

  • Umugore w'imyaka 57 yahishuye ko yasubiye mu mihango nyuma yo guterwa urukingo rwa Astrazeneca #rwanda #RwOT

    Umubyeyi aravuga ko asigaye ava amaraso mu gitsina nyuma yo kubona igipimo cye cya mbere cy'urukingo rwa Covid rwa AstraZeneca.

    Jacqueline Goldsworthy, ukomoka i Barnet mu majyaruguru ya Londres, yahise ajyanwa kwisuzumisha kwa muganga ngo amenye niba ari kanseri cyangwa ikimenyetso cy'ubundi burwayi.

    Ariko ibisubizo byagaragaje ko nta kibazo icyo aricyo cyose afite ku myaka ye 57, nubwo yasubiye mu mihango kandi yari amaze imyaka 20 yaracuze.

    Madamu Goldsworthy, umukozi ushinzwe imibereho myiza wabonyeurukingo rwe rwa mbere mu Kuboza, yemeza ko urukingo rwamuteye kuva amaraso. Icyakora, abaganga ba NHS bashimangiye ko nta 'nzira' n'imwe igaragaza ko arirwo nyirabayazana.

    Uyu mugore yatangarije MailOnline ko kuva amaraso kwe kuremereye cyane kuruta uko yakundaga kubabara mu gihe cye kandi ko byamaze hafi icyumweru.

    Icyakora uyu mugore yaje gukira mbere yo guhabwa urukingo rwakabiri muri Werurwe, kandi ntibyongeye kubaho.

    Amakuru yemewe yerekanye ko hari raporo 366 zerekana ko hari abantu bagiye bava amaraso mu myanya y'ibanga nyuma yo gucura -nyuma yo guhabwa urukingo rwa Covid yaba urwa AstraZeneca, Pfizer cyangwa Moderna.

    Ariko amakuru yakusanyirijwe hamwe n'ishami ry'ubuvuzi mu Bwongereza, yavuze ko binkingo atarizo nyirabayazana.

    Abaganga bavuga ko bishoboka rwose ko ingaruka zahuriranye gusa kandi zari kuba zarabayeho n'igihe atari kuba yafashe urukingo.

    Impapuro zerekana zirerekana ko hari gukurikiranwa ingaruka zishobora guterwa n'urukingo. Buri wese wakiriye urukingo asabwa kugaragaza ingaruka zose yahuye nazo kugira ngo abashinzwe ubuzima bamenye amakuru.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-w-imyaka-57-yahishuye-ko-yasubiye-mu-mihango-nyuma-yo-guterwa-urukingo

  • Mico The Best yavuze ku byo gukubita umugore we akamukura amenyo #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Mico The Best yahakanye ko atigeze akubita umugore we ngo amukure ameyo.

    Mu minsi ishize nibwo haje inkuru y’uko uyu muhanzi yafunzwe nyuma yo gukubita umugore we baheruka gusezerana imbere y’amategeko, Ngwinundebe Clarisse akamukura amenyo.

    KIKAC Music uyu muhanzi abarizwamo ubwo yerekenaga umuhanzikazi mushya, Bwiza Emerence, Mico The Best yafashe akanya abwira abanyamakuru agahinda yatewe n’ibyatangajwe cyane ko byanaje mu gihe kibi.

    Ati “Ibaze nawe uri kwitegura ubukwe mu cyumweru kimwe, warafashe irembo ugasezerana mu Murenge kwa Sobukwe bakumva ngo wakubise umukobwa wabo umukura amenyo? Urumva wabyakira gute?'

    Mico The Best akaba yitegura gukora ubukwe na Clarisse mu mpera z’icyumweru gitaha, ni nyuma y’uko muri Kanama 2021 bari basezeranye imbere y’amategeko.

    Mico The Best yahakanye ko atigeze akubita umugore we

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mico-the-best-yavuze-ku-byo-gukubita-umugore-we-akamukura-amenyo

  • Abifuza kujya mu gipolisi cy' u Rwanda bashyizwe igorora #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu tariki ya 17 Nzeri 2021 , ahagana mu musaha ya nimugoroba nibwo , Ubuyobozi bwa polisi y'u Rwanda bwamaze gutangaza ko bwafunguye amarembo ku bifuza kwinjira mu gipolisi haba ku rwego rw'aba ofisiye ndetse n'abapolisi bato.

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, rihamagarira urubyiruko kwiyandikisha, riragaragaza ko iki gikorwa kigomba guhita gitangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Nzeli 2021 , kugeza kuya 5 Ugushyingo 2021 buri munsi.

    Abifuza kwiyandikisha bagomba kuba bujuje ibisabwa byose, nk'uko byagaragajwe mu itangazo ryashyizwe hanze na polisi y'u Rwanda haba kuba ofisiye ndetse n'abapolisi bato.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/18/abifuza-kujya-mu-gipolisi-cy-u-rwanda-bashyizwe-igorora/

  • Rwabuze gica! MINISPORTS, CAVB na FIVB ntibavuga rumwe, FRVB yirukanwa mu irushanwa #rwanda #RwOT

    Rwabuze gica hagati ya Minisiteri ya Siporo mu Rwanda(MINIPORTS), Federasiyo y’umukino wa Volleyball muri Afurika(CAVB) na Federasiyo mpuzamahanga ya Volleyball(FIVB) kubera icyemezo cyafatiwe u Rwanda cyo guhagarika ikipe y’igihugu n’abakinnyi bayo bivugwa ko bahawe ubwenegihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Ku wa Kane nibwo u Rwanda rwagombaga gukina umukino usoza itsinda A mu gikombe cy’Afurika cya Volleyball mu bagore kirimo kubera mu Rwanda, wahagaritswe utabaye.

    Nyuma nibwo haje ikirego cy’ikipe y’igihugu ya Nigeria yareze ivuga ko u Rwanda rwakinishije abakinnyi 4 (Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes) bashobora kuba barabonye ubwenegihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi nta kindi gisobanuro kigeze gitangwa ariko ibaruwa federasiyo mpuzamahanga(FIVB) yandikiye CAVB igaragaza yamaze gufata umwanzuro yo gusezerera u Rwanda ariko itabyumvikanaho na CAVB na MINISPORTS.

    Ni ibaruwa yandikiwe perezida wa CAVB, Bouchra Hajij ni nyuma y’inama yahuje impande 3 ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 17 Nzeri 2021.

    Muri iyi baruwa yabanje kugaragaza ibitekerezo bya buri ruhande mu nama yahuje impande 3(MINISPORTS, CAVB na FIVB), FIVB yo yasabye ko irushanwa ryakomeza ariko FRVB igashyirwa ku ruhande.

    Yagize iti 'MINISPORTS yiteguye gukomeza gutegura irushanwa ariko isaba FIVB ko ihita ikuraho ibihano by’agateganyo yafatiye abakinnyi b’u Rwanda n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda kugira ngo bemererwe gukomeza gukina irushanwa. Yashimangiye ko ari ingenzi kureba ku cyifuzo cy’igihugu cyakiriye mu gihe hagiye gufatwa umwanzuro.'

    'CAVB yasabye ibihano byafatiwe abakinnyi byakomeza ariko ikipe y’igihugu y’u Rwanda igakomeza gukina.'

    'FIVB yo yagaragaje ko ibihano by’abakinnyi n’ikipe y’igihugu byakomeza ndetse n’imikino yose yakinnye yafatwa nka 'forfeit'(ikamburwa amanota) nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya FIVB. Yasabye ko Minisiteri ya Siporo mu Rwanda na CAVB gukomeza gutegura irushanwa hatarimo ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) kugira ngo irushanwa rirangire.'

    Muri iyi baruwa kandi perezida wa FIVB yavuze ko batafata umwanzuro unyuranye n’amategeko n’amabwiriza ya FIVB, bivuze ko yafashe umwanzuro ko ibihano byafatiwe abakinnyi bigumaho ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikavanwa mu irushanwa ndetse ikanamara imyaka 2 nta amrushanwa yitabira.

    Andi makuru avuga ko u Rwanda rutiteguye gukomeza gutegura irushanwa mu gihe ikipe y’igihugu ivanywe mu irushanwa.

    Abakinnyi 4 bakozeho u Rwanda

    Moreira Gomes Bianca, ni mushya mu ikipe y’igihugu

    Mariana Da Silva(6), akomoka muri Brazil

    Apolonario Caroline(ugiye gutera umupira) na Mariana, bose bakomoka muri Brazil

    Apolonario Caroline

    Aline Squeira A.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwabuze-gica-minisports-cavb-na-fivb-ntibavuga-rumwe-frvb-yirukanwa-mu-irushanwa

  • Umubyeyi w’imyaka 40 yishwe n’umwuma arengera ubuzima bw’abana be #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umubyeyi yitabye Imana ariko abana barokoka iyo mpanuka
    Umubyeyi yitabye Imana ariko abana barokoka iyo mpanuka

    Uwo mubyeyi witwaga Mariely Chacon, yatanze ubuzima bwe kugira ngo arengere ubw’abana be babiri. Ubundi yari gahunda yo gutembera mu rwego rw’umuryango, ubwato barimo bwari burimo abantu 9, nyuma buza gukubitwa n’umuhengeri urabumena, ndetse batakaza n’icyerekezo bajyagamo, kuko bavaga aho bavuka hitwa i Higuerote muri Venezuela bagana ku kirwa kidatuwe cya La Tortuga muri Caraibes, ariko ntibabigeraho.

    Ibyo bikimara kuba, Mariely n’abana be babiri ndetse n’umuntu ubarera, bamaze iminsi ine mu gice cy’ubwato kitari cyangiritse, ‘canot de sauvetage’, ariko bakomerewe cyane n’igipimo cy’ubushyuhe cyari hejuru cyane.

    Kugira ngo abana baticwa n’umwuma bitewe n’inyota ndetse n’ubwo bushyuhe bukabije, Mariely yanyoye inkari ze muri iyo minsi kugira ngo ashobore konsa abana be babiri. Ngo yashoboye kurokora ubuzima bw’abana be, ariko ubwe ntibwarokoka.

    Ubwo ubutabazi bwabageragaho, bwasanze abo bana bombi bizingiye kuri nyina wari wamaze gupfa. Na ho Veronica Martinez w’imyaka 25 wareraga abo bana we ngo bamusanze mu gafirigo gato kaba mu bwato, yagiyemo ngo yihishe ubwo bushyuhe bukabije. Uwo mukobwa wareraga abana ndetse n’abo bana kuko babasanze bakiri bazima, ngo bahise babihutana kwa muganga kugira ngo bitabweho, kuko bari bafite ikibazo cy’umwuma, bababutse kubera ubushyuhe bukabije. Ikindi bose uko ari batatu, ngo bagaragazaga ibimenyetso by’ihungabana.

    Ise w’abana we ngo ari mu baburiwe irengero. Mariely, abaje gutabara basanze amaze amasaha makeya apfuye. Urupfu rwe ngo rukaba rwaratewe n’uko hari zimwe mu ngingo zananiwe gukomeza gukora bitewe no kubura amazi mu mubiri kandi ngo bishoka ko icyo kibazo cyongerewe uburemere no konsa nk’uko abaganga babivuze.

    Ku mbuga nkoranyambaga, ubutumwa bw’akababaro bwakomeje kwiyongera, abantu bashima umutima w’uwo mubyeyi. Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yagize ati “Sinigeze ngira amahirwe yo guhura na we. Iminsi ya nyuma y’ubuzima bwawe ivuze byinshi ku byari mu mutima mwiza wawe, uri umucyo iteka ryose”.

    Humberto Chacon, ise wa Mariely yavuze ko “Urwo rugendo rwo mu bwato rwari urugendo rwari urugendo rusanzwe, uwo muryango wateguye kugira ngo bashimishe abana babo”.

    Ni urugendo rwatangiye ku itariki 3 Nzeri 2021, ariko ubwato bugira ikibazo, nyuma ubutabazi buza kurokora abo bwarokoye harimo abo bana babiri ku itariki 7 Nzeri 2021, nk’uko bitangazwa n’Ubuyobozi bw’Ikigo cya Venezuela bushinzwe ibyo mu mazi.

    https://metro.co.uk/2021/09/17/shipwrecked-mum-dies-at-sea-after-drinking-own-urine-to-save-children-15273129/

    https://www.closermag.fr/vecu/faits-divers/a-la-derive-en-pleine-mer-avec-la-nounou-une-maman-se-sacrifie-pour-sauver-ses-enfants-1400845


    source : https://ift.tt/3Ewzd6Q

  • Rutsiro: Bagiye kunguka ivuriro rizunganira ibitaro by’Akarere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bashyize ibuye ry
    Bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa iryo vuriro

    Gasangwa John, ubuyobozi wa Arise Rwanda yabitangaje mu gutangiza ibikorwa byo kubaka iryo vuriro ‘Kivu Hill medical center’ ku itariki ya 17 Nzeri 2021, akavuga ko rizafasha abatuye Rutsiro kubona serivisi nziza z’ubuzima kandi zihendutse.

    Gasangwa avuga ko ibikorwa byo kubaka ivuriro babiteguye mu myaka itatu ishize, nyuma y’uko bakoze ibindi bikorwa biteza imbere abaturage.

    Agira ati “Twatanze amazi meza ku batuye i Boneza, twatanze inka muri gahunda ya Girinka, twafashije abagore kubitsa no kugurizanya kandi dufasha abarwayi kubavuza no kububakira ishuri ryiza ryigisha imyuga, gusa byakomeje kuboneka ko abaturage bafite ikibazo cy’ubuvuzi”.

    Ivuriro rizubakwa mu mudugudu wa Rwimbogo Akagari ka Bushaka mu Murenge wa Boneza.

    Iryo vuriro ngo rizaba ryuzuye mu gihe cy
    Iryo vuriro ngo rizaba ryuzuye mu gihe cy’umwaka umwe

    N’ubwo hari hasanzwe poste de santé, Gasangwa atangaza ko Kivu Hill medical Center izaba irenze ikigo nderabuzima mu gutanga serivisi.

    Yongeraho ko ibikorwa byo kubaka iryo vuriro bizatwara arenga miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda bikazatwara umwaka umwe.

    Gasagwa agira ati “Ibikorwa byo kubaka birahita bitangira, kandi abaturage bazabona imirimo kuko hazajya hakoreshwa abakozi 200”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Christophe Mudaheranwa, avuga ko Akarere ka Rutsiro kahoranye inzozi zo kubona ibitaro byunganira iby’Akarere bya Murunda, none bakabije inzozi.

    Ati “Twahoranye inzozi zo kubona ibitaro bya kabiri, none dukabije inzozi. Turyitezeho kubona serivisi nziza ariko turyizeyeho n’iterambere rizamura abaturage kuko hazaza abakozi bashya bakenera aho kuba, hari imirimo mishya igiye kuboneka ndetse n’ibikorwa remezo bigiye kwiyongera”.

    Nzabamwita Cyprien ni umuturage mu Mudugudu wa Rwimbogo ahazubakwa ivuriro, avuga ko bakoraga ingendo ndende bajya ku bitaro, kuba babonye ivuriro rishoboye ribegereye barishimye.

    Ati “Byasabaga amasaha ane kujya ku bitaro n’amaguru, waba urwaye udafite ubushobozi bikagorana, kuba batuzaniye ivuriro rishoboye twabyishimiye”.

    Tariki 17 Nzeri 2015 ni bwo Arise Rwanda yatangiye ibikorwa byo kubaka ishuri none tariki 17 Nzeri 2021 ni bwo bashyizeho itafari ahazubakwa ivuriro.

    source : https://ift.tt/3AlvE12