Blog

  • Gushakira ubukungu mu buhinzi byatumye ifumbire ihenda – MINAGRI #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iki gihembwe cy’ihinga ifumbire mvaruganda ikoreshwa mu buhinzi igiciro cyayo kiri hagati y’Amafaranga y’u Rwanda 700 na 600 harimo nkunganire ya Leta, nyamara umwaka ushize kikaba cyari hagati ya 550 na 470.

    Abahinzi bavuga ko kuba ifumbire ihenze bizamura igishoro nyamara igiciro cy’imyaka ntikiyongere.

    Habumuremyi Theodore wo mu Kagari ka Matunguru, Umurenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo avuga ko buri mwaka ibiciro by’ifumbire bigenda byiyongera, akifuza ko Leta yakubaka uruganda ruyitunganya kuko aribyo byatuma idakomeza kwiyongera.

    Ati “Leta ishyiraho Nkunganire ariko buri mwaka ni ko ifumbire igenda izamuka, mbere yiyongeragaho nk’ibiceri 50 ariko uyu mwaka yiyongereyeho ijana n’andi. Twasabaga niba bishoboka bakongera Nkunganire cyangwa bakubaka inganda ziyikora tukajya tuyibona ku giciro kigabanutse.”

    Umujyanama w’Ubuhinzi mu Kagari ka Kanyangese, Umurenge wa Rugarama, Ndacyayisenga Evariste avuga ko gukoresha ifumbire neza byongera umusaruro ariko ikibazo ikomeza kwiyongera igiciro nyamara icy’imyaka ntikiyongere.

    Avuga ko bibaye byiza hajya hashakwa isoko ryiza igiciro cy’imyaka yeze kikajyana n’igishoro umuhinzi yashyize mu murima we.

    Agira ati “Nk’ubu ikilo cy’ibigori cyaguze ijana na mirongo, niba igiciro cy’ifumbire cyazamutse, ni ngombwa ni kizamuke ariko noneho badushakire isoko n’umusaruro ubone igiciro kiri hejuru, kuko iyo ushoye ibihenze ukavanamo ibihendutse igihombo kiza ku muhinzi.”

    Atangiza igihembwe cy’Ihinga 2022 A, mu Karere ka Gatsibo ku ya 01 Ukwakira 2021, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Geraldine Mukeshimana, yavuze ko ihenda ry’ifumbire ryatewe n’impamvu zitandukanye harimo iza Covid-19, kuba ibihugu byinshi bishakira ubutunzi mu buhinzi ndetse n’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli.

    Ati “Ibibazo bya Covid-19, amafumbire aho aturuka ibiciro byarazamutse ariko na none ibihugu byinshi birashakira ubukungu mu buhinzi noneho hakaba icyo kintu cyo kurwanira amafumbire bituma ibiciro bizamuka, ariko buriya amafumbire agira aho ahuriye n’ibikomoka kuri Peteroli”.

    Akomeza agira ati “Muranabizi ko Leta yacu ikora ibishoboka ngo ibiciro bya lisanse bitazamuka rero iyo ibiciro bya Peteroli byazamutse n’iby’amafumbire birazamuka.”

    Mukeshimana avuga ko ariko hari icyo Leta yabikozeho aho harebwe uko igiciro gihagaze ugereranyije n’icy’umwaka wabanje, ibyiyongereyeho babigabana n’abahinzi.

    Ikindi ni uko ibiciro by’imbuto byagabanutse kuko ikoreshwa ari ituburirwa mu Rwanda kandi ikaba iriho na Nkunganire, bitandukanye n’imyaka yabanje aho imbuto yaturukaga hanze y’Igihugu.

    source : https://ift.tt/3De7OFx

  • Huye: Abahinga ahahanamye barashishikarizwa kwikorera amaterasi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo yatangizaga igihembwe cy’ihinga A mu Murenge wa Karama, urangwa ahanini n’imisozi miremire, ku buryo hari aho usanga ubutaka buhanamye cyane, igikorwa cyabaye mu cyumweru gishize.

    Yagize ati “Hari umuntu mwari mwabona ufata ubutaka bwe akabukoramo amaterasi y’indinganire ku giti cye? Uwabikora se ntabwo yabona umusaruro nk’uwo dukura mu materasi? Kuki tutabikora? Abantu badikanyije bashobora gufatanya, uyu munsi bagakorera umwe, hanyuma bagakorera undi.”

    Yanababwiye ko hari abahinzi bamaze kubona ko ubuhinzi bwakiza umuntu, ku buryo nko mu Majyaruguru y’u Rwanda hari abasigaye bikorera amatetasi.

    Ati “Za Gicumbi, Nyabihu n’ahandi umuntu ajya mu isambu ye, akayikoreramo amaterasi y’indinganire.”

    Yabemereye kandi ko uziyemeza kwishyirira amaterasi mu isambu akarere kazamutera inkunga y’ishwagara yo gufumbiza.

    Abahinzi yabwiraga bavuga ko na bo babona inama bagiriwe ari ngombwa n’ubwo muri bo hari abavuga ko ubutaka bagira ari ubwo mu kabande gusa.

    Icyakora hari n’abavuga ko babona batabishobora, aba ariko bagirwa inama y’uko bashobora no kureba amashyirahamwe baba bahaye ubutaka buhanamye batanabasha guhinga, yo akaba yabukoraho amaterasi, hanyuma bakumvikana uko bazabufatanya mu kububyaza umusaruro.

    Biteganyijwe ko mu Karere ka Huye, muri 2024 hazaba hamaze gushyirwa amaterasi y’indinganire kuri hegitari 1786, kandi ko kuri ubu amaze gushyirwa kuri hegitari 1631.

    source : https://ift.tt/3mluexx

  • RIB yerekanye ibyafashwe bitujuje ubuziranenge by’agaciro k’agera kuri Miliyari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni Operasiyo ngarukamwaka ibaye ku nshuro ya karindwi (7), ikaba igamije kurwanya ibiribwa, ibinyobwa n’imiti biba biri ku isoko bitujuje ubuziranenge.

    Ibyafashwe birimo ibinyobwa, ibiribwa, amavuta yo gutekesha n’ayo kwisiga, amabuye y’agaciro, urumogi, intsinga z’amashanyarazi n’ibindi

    Abafatiwe muri ibyo bikorwa ni abantu 30 harimo abanyamahanga 12, gufata ibyo bintu byose n’abo bantu bikaba byarakozwe muu gihe cy’iminsi itanu.

    source : https://ift.tt/3iuLCPA

  • Bidasubirwaho Bertrand Iradukunda yamaze kubona ikipe nshya hanze y’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Bidasubirwaho Iradukunda Jean Bertrand yamaze gusinyira ikipe ya Township Rollers yo muri Botswana kuyikinira imyaka 2.

    Mu minsi ishize nibwo ISIMBI yabagejejeho inkuru y’uko uyu musore ukinira ikipe ya Gasogi United ashobora kwerekeza muri iyi kipe atanzweho miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Gusa icyo gihe ibiganiro byari bitararangira hagati ya Gasogi United ndetse n’iyi kipe, hari ibyari bikinozwa ngo abe yayerekezamo.

    Iradukunda Jean Bertrand uri ku mwaka we wa nyuma muri Gasogi United, yemereye ISIMBI ko byamaze kurangira yumvikanye n’iyi kipe imyaka 2.

    Iyi kipe nayo ibinyujije mu itangazo yasohoye yemeje ko yamaze gusinyisha uyu musore kimwe na Mohamed Dialo wo muri Mali na Aaron Marc wakiniraga CF Zoe yo muri Cote d’Ivoire.

    Akaba azerekezayo nyuma y’ubutumwa bw’igihugu kuko ari mu bakinnyi umutoza Mashami Vincent yahamagaye azifashisha mu mikino ibiri ya Uganda yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

    Iradukunda Jean Bertrand yatandukanye na APR FC muri 2016 yerekeza muri Bugesera FC yakiniye umwaka umwe ahita yerekeza muri Police FC nayo ayikinira umwaka umwe, muri 2018 yerekeje muri Mukura VS ayikinira imyaka 2 maze muri 2020 yayivuyemo yerekeza muri Gasogi United akinira kugeza uyu munsi.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bidasubirwaho-bertrand-iradukunda-yamaze-kubona-ikipe-nshya-hanze-y-u-rwanda

  • Aho yaciye…:Kim Kardashian na Kanye West baba basubiye mu kibatsi cy’urukundo mu ibanga ? #rwanda #RwOT

    Urugo rwa Kanye West na Kim Kardashian rwatangiye kuvugwamo umwuka mubi Mu ntangiriro za 2021 ndetse icyo gihe byavugwaga ko bashobora gutandukana.

    Ntibyatize kuko muri Gashyantare 2021 Kim Kardashian yasabye gutandukana na Kanye West, undi na we arayemeza.

    Kuva icyo gihe buri umwe muri ibi byamamare bikomeye ku Isi yiyemeje kunyura inzira ye undi iye icyakora bagahuriza ku nshingano zo kwita ku bana babo bane ari bo North w’imyaka 8, Saint ufite imyaka 5, Chicago imyaka 3, na Psalm w’imyaka 2.

    Muri Kanama ikinyamakuru Pagesix cyatangaje inkuru igaragaza ko aba bombi bongeye kunga ubumwe ndetse basubiranye bucece. Cyavuze ko hari amakuru cyakuye mu bantu ba hafi ba Kanye West avuga ko agenda abwira inshuti ze ko yongeye kunga ubumwe n’umugore we ariko benshi ntibabyizere.

    Gusubirana kw’aba bombi kwatangiye gukekwa nyuma y’aho Kim Kardashian agaragaye mu birori byo kumva album nshya ya Kanye West yise 'Donda’.

    Ubu noneho aba bombi babonywe ahitwa Nobu Malibu aho basangiriye ibya nijoro bari kumwe n’uwitwa Tracy na Ray Romulus.

    Nyuma yo gusangira ibya nijoro Kim Kardashian na Kanye West bagiye mu modoka imwe. Kanye West niwe watwaye imodoka ndetse na Kardashian amwicaye iruhande abandi bari kumwe bari inyuma.

    Ikinyamakuru Us Weekly cyatangaje ko aba bombi batasubiranye ahubwo bafitanye imishinga ati 'Bafite ubucuti n’umubano wakazi nkuko basangiye.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Aho-yaciye-Kim-Kardashian-na-Kanye-West-baba-basubiye-mu-kibatsi-cy-urukundo-mu-ibanga

  • Hasakaye amafoto y’undi mukobwa w’Icyamamare muri Uganda yambaye ubusa buriburi #rwanda #RwOT

    Uyu munyamakurukazi ukunzwe muri Uganda usanzwe akora ikiganiro The Beat, ni umwe mu bavugwaho gucudika n’abagabo benshi kandi ngo uwo bakundanye biragoranye ko batandukana batabanje kugerana mu buriri.

    NTV akorera yigeze kumwirukana ubwo yafatwaga ari gukora ibikorwa by’ubutinganyi n’umunyamakurukazi mugenzi ubwo bari mu bwiherero gusa nyuma yaje gusaba imbabazi arababarirwa.

    Ubu noneho uwahoze ari umukunzi we witwa Edgar Luvusi banafitanye umwana, yashyize hanze amafoto ye amugaragaza yambaye ubusa buri buri bigaragara ko yari amaze gukora igikorwa cyo gushimisha umubiri ananiwe aho yari aguye agacuhu aryamye.

    Uyu munyamakurukazi ukunzwe muri Uganda yasabye imbabazi ku bw’iki gikorwa kitamuhesha ikuzo.

    Yavuze ko ariya mafoto yafashwe ubwo yari aryamanye n’uriya wahoze ari umukunzi we ndetse ko yari aherutse kubimubwira ko azamuhemukira.

    Yagize ati 'Ariya mafoto yafashwe ubwo twari twihereye njye na Luvasi tugikundana, ni ibintu yari yaravuze ko azakora mu myaka ibiri ishize kugira ngo anshyire hanze. Nsabye imbabazi.'

    Ibikorwa nk’ibi byo gushyira hanze amafoto y’ubwambure bw’ibyamamare bireze muri iyi minsi muri Uganda aho umunyarwandakazi Kantengwa Judith Heard, ndetse n’uwitwa London Kim aho bombi baherutse kugaragarizwa ubwambure mu mafoto yasakajwe n’umuntu umwe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Hasakaye-amafoto-y-undi-mukobwa-w-Icyamamare-muri-Uganda-yambaye-ubusa-buriburi

  • Ni uwuhe muti ukarishye w’ubwicanyi n’ubugome bugaragara mu Banyarwanda? – #rwanda #RwOT

    Tariki 25 Nyakanga 2007 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye igazeti irimo umwanzuro wo kuvana igihano cy’urupfu mu mategeko yayo ahana ibyaha. Bivugwa ko icyo gihano cyakuweho kimaze gukatirwa abantu bagera kuri 600.

    Ku butegetsi bwa Grégoire Kayibanda n’ubwa Juvénal Habyarimana ibi bihano byaratangwaga cyane ariko bigakorerwa mu muhezo.

    Bamwe mu banyonzwe ku butegetsi bwa Kayibanda hari muri 1963 ni abafatiwe mu bitero bitaga iby’inyenzi naho Habyarimana we icyo gihano yagikoresheje ahana abahoze mu butegetsi bwa Kayibanda yari amaze guhirika ku butegetsi.

    Iki gihano cyongeye guhabwa abantu mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Tariki ya 28 Mata 1998 abantu 22 mu bice bitandukanye by’igihugu bahanishijwe igihano cy’urupfu ndetse barasirwa ku karubanda.

    Mur2006 impaka zakomeje kwatsa umuriro ko igihano cy’urupfu cyakurwaho. Icyo gihe mu magereza atandukanye hari harimo abantu 1000 bategereje guhabwa icyo gihano kuko bari barahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi bashyirwa muri baruharwa.

    Muri Nyakanga 2007 Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yakuyeho igihano cy’urupfu bityo igihano gikomeye mu mategeko y’u Rwanda gisigara ari ugufungwa burundu.

    Hari abatekereza ko byaba byiza kigaruwe

    Hari bamwe batekereza ko igihano cy’urupfu gisubijweho bishobora gucubya ubwicanyi n’ubugome ndengakamere buri kugaragara hirya no hino mu gihugu.

    Mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda kwica ni icyaha nyamara hari ababirengaho bakica bagenzi babo.

    Inkuru z’abantu bishe abandi kandi mu buryo bw’ubugome ndengakamere zikunze kuvugwa muri ibi bihe. Uku kwicana bigaragara mu bashakanye, abana n’ababyeyi, abavandimwe ndetse n’abaturanyi.

    Uretse abica bagenzi babo hari n’abagaragaza ko iki gihano gikwiye ku bantu basambanya abana cyane ko iki cyaha cyaje muri 10 bya mbere byugarije igihugu.

    Ibi bituma hari abatekereza ko kuba igihano cy’urupfu cyarakuweho mu Rwanda ari imwe mu ntandaro y’ubugome ndengakamere bukigaragara mu gihugu.

    Uretse ibi hari n’abadatinya kugaragaza ko ubwiyongere bw’ibyaha buturuka ku bihano byoroheje biri mu mategeko ahana y’u Rwanda.

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuze ko umuntu ukora icyaha cyuje ubugome ndengakamere aba akwiye kwicwa kuko ashobora kugera no muri gereza akanduza n’abari hafi yo kujya mu buzima busanzwe.

    Nsanzumuhire Vedaste yagize ati “Mu by’ukuri uriya muntu ukoze icyaha cyuje ubugome nta bumuntu na we aba afite. Njyewe mbona akwiye gupfa. Uzi ko ubona afite umutima nk’uw’inyamaswa. Ntabwo navuga ko aba akwiye kubaho rwose.”

    Michel Twagirayesu yavuze ko hakwiye kujya harebwa ubugome umuntu yakoranye icyaha mbere yo gufatirwa ibihano mu nkiko.

    Ati “Numva bari bakwiye kureba ubugome yagikoranye, basanga ari ndengakamere kuko haba hari n’ibimenyetso bifatika, agahanwa byaba ngombwa akicwa.”

    “Hari uwo mperuka kumva ngo yasambanyije umwana w’imyaka itanu, ubuse koko uwo akwiye kubaho? Mbona ari byo bigihembera umuco wo gukora ibyaha nk’ibyo kuko abantu ntibakibitinya.”

    Byaba ari ukuvutsa umuntu uburenganzira

    Mbere ya 2007, imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu yahoraga isaba u Rwanda gukuraho igihano cy’urupfu ngo kuko biba ari ukuvutsa ubuzima umuntu kandi n’ubundi ntacyo bihindura ku wagihawe.

    Umuyobozi w’Umuryango utari uwa Leta, wita ku Burenganzira bwa Muntu n’Iterambere (GLIDH), Dr Tom Mulisa, yabwiye IGIHE ko n’ubundi igihano cy’urupfu ntacyo gihindura ku muntu wagihawe uretse kumuvutsa uburenganzira gusa.

    Ati “Buriya ibihano byose biberaho impamvu eshatu, guhana umuntu bigatuma atinya kongera gukora icyaha, kugorora umuntu no kumuhindura ariko igihano cy’urupfu nta ngingo n’imwe muri zo wakibaramo.”

    Yavuze ko ahari igihano cy’urupfu, abica baba benshi kandi ko kwica bitagabanya gukora ibyaha kuko bidaha umunyabyaha umwanya wo kwitekerezaho no gushyira ubwenge ku gihe ngo abone ko yakosheje koko.

    Umushakashatsi Tom Ndahiro ni umwe mu babona iyi ngingo kimwe na Mulisa.

    Yavuze ko gutekereza ko igihano cy’urupfu ari cyo cyakemura ikibazo cy’ibyaha ndengakamere biri kugaragara byaba ari ukwibeshya.

    Ati “Byaba ari ukwibeshya. None se ko abantu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi igihano cy’urupfu nticyari kiriho? Ntibyabujije abantu ko uretse no kubica baranabaryaga, ntibyababujije kwica abana babo, ntibyababujije kujugunya abandi mu misarani.”

    Yavuze ko abashakashatsi batandukanye bakwiye guhaguruka bagakora ubushakashatsi hakamenyekana intandaro y’ibyaha biri kuba nubwo yemeza ko nta gikuba kiracika.

    Ati “Mu gihugu cyabayemo Jenoside ntabwo ibyaha nk’ibyo bijya bishira. Kuba umuryango mugari ufite ibyawubayemo bishobora gutuma n’ibyo byaha bibaho. Ni ikintu kiba kitoroshye kuvuga ngo umuntu arakora icyaha kubera impamvu runaka ahubwo icyaha gikorwa kuko hari umuntu wabikoze. Uyu munsi abantu birabakura umutima kubera ko bamaze iminsi batabona ibyaha nk’ibyo bikorwa ariko ubundi byarakorwaga.”

    Kumwica uba umukijije

    Ku ruhande rw’Abadepite bavuga ko igihano cy’urupfu kibaye kinariho cyaba ari cyo cyoroshye kurusha uko umuntu yahanishwa gufungwa burundu akabaho yumva ko atazongera gusubira mu muryango nyarwanda.

    Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Karemera Francis, yavuze ko igihano cy’urupfu cyaba ari nko korohereza umuntu bigatuma atitekerezaho.

    Ati “Igihano cy’urupfu nticyakuraho icyaha cy’indengakamere. Hari n’uwo uhanisha igihano cy’urupfu ukaba umugiriye neza. Njyewe natekereza igihano cyo gufungwa burundu nta mbabazi zizabaho akagumayo, ntazagaruke mu muryango nyarwanda. Aho niho uzi ubwenge yicuza akavuga ngo nakoze icyaha ndahanwa ariko kumwica uba umukijije.”

    Yavuze ko iyo umuntu afunzwe nibura bimuha umwanya wo kongera kwitekerezaho bikanamuha isomo rikomeye.

    Ati “Arabitekereza cyane, aba azi ngo arafunze ntazongera gusubira mu muryango nyarwanda, agatekereza ko azaguma aho ngaho kugeza igihe ubuzima ku Isi burangiriye. Mu buryo bw’imitekerereze biramufasha kandi icyo ni cyo gihano na ho kumwica ntacyo uba ukoze.”

    Yasabye ko mu guharanira kurwanya ibi byaha ndengakamere ari ibya buri wese aho kubirekera mu biganza by’ubutabera bwonyine.

    Yavuze ko inzego zitandukanye zikwiye kurushaho kwigisha no gukora ubukangurambaga muri rubanda kugira ngo buri wese yumve uburemere bw’icyaha icyo ari cyo cyose agiye gukora.

    Urwego rw’Ubushinjacyaha ruerutse kugaragaza ko amadosiye y’ibyaha byagejejwe mu bushinjacyaha yikubye inshuro zirenga eshatu, biva ku byaha bisaga ibihumbi 25 mu 2015, bigera ku byaha bisaga ibihumbi 67 mu 2021.

    Igaragaza kandi ko mu 2020/2021 hakiriwe amadosiye 67,512 arimo ibyaha birenga 300.

    Hari abagaragaza ko u Rwanda rukwiye gusubizaho igihano cy’urupfu kugira ngo rukumire ibyaha ndengakamere mu gihe abandi bavuga ko atariwo muti w’ikibazo

    source : https://ift.tt/3a1A15V

  • Urugomero rwa Rusumo rushobora gutinda kuzura – #rwanda #RwOT

    Byari biteganyijwe ko uru rugomero ruzatanga megawati 80 z’umuriro w’amashanyarazi hagati y’ibihugu bitatu, uzaba warangiye ku itariki ya 31 Ukuboza uyu mwaka ariko bitewe n’ibibazo birimo kuba waratinze gutangira, ibibazo bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ryawo, ibyatewe n’icyorezo cya Covid-19 n’ibindi bitandukanye, uyu mushinga ntabwo uzasorezwa igihe.

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, yavuze ko byaba ari igitangaza uyu mushinga usorejwe igihe wari wateganyirijwe.

    Ati “Twasanze kongera igihe uyu mushinga uzamara ari ngombwa, kandi ntabwo akazi [gasigaye] kazaba karangiye mu mezi atatu gusa asigaye ngo umwaka urangire, karamutse karangiye, byaba bimeze nk’igitangaza.”

    The New Times yatangaje ko muri raporo yakozwe kuri uyu mushinga, hagaragajwe ko muri miliyoni 340$ zagombaga gutangwa kugira ngo uyu mushinga ushyirwe mu bikorwa, miliyoni 146$ gusa, zingana na 43% by’amafaranga akenewe, ari yo amaze kuboneka.

    Idindira ry’uyu mushinga rishobora kugira ingaruka ku ngengo y’imari yari yateganyijwe gukoreshwa ikaba yakwiyongera.

    Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta muri Tanzania, Charles Kichere, yatangaje ko nubwo uyu mushinga watinda, bidakwiye ko ingengo y’imari wari waragenewe yakongerwa kuko ari inguzanyo, bityo hakwiye gukorwa ibishoboka byose amafaranga yagenewe uyu mushinga ntiyongerwe.

    Yagize ati “Bitewe n’uko amafaranga [yakoreshejwe muri uyu mushinga] ari inguzanyo, byaba byiza ko uzuzuzwa hakoreshejwe ingengo y’imari yateganyijwe, ahubwo amafaranga azasaguka akaba yakoreshwa mu yindi mishinga.”

    Byitezwe ko raporo y’idindira ry’uyu mushinga izashyikirizwa inteko zishinga amategeko z’ibihugu birebwa n’iki kibazo. Uyu mushinga wubakwa ku mugezi w’Akagera, uri mu mugambi mugari wa Leta y’u Rwanda wo kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda bose bitarenze mu 2024.

    Umushinga wo kubaka urugomero rwa Rusumo ushobora kudasorezwa igihe

    source : https://ift.tt/3osOksn

  • Kamonyi: Hafashwe 27 bagize agatsiko k’abakekwaho kwiba no guhohotera abaturage – #rwanda #RwOT

    Icyenda muri abo bafatiwe mu Murenge wa Ngamba, abandi 18 bafatiwe mu Murenge wa Runda.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyapfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko abafashwe byaturutse ku bufatanye n’inzego z’umutekano no kugahanahana amakuru n’abaturage.

    Yagize ati “Twagejejweho amakuru ko mu Murenge wa Ngamba hari abantu bavugwaho guhohotera abaturage bakabambura ibyo bafite bitwaje imihoro. Iyo hagize umuturage wirwanaho cyangwa agatabaza bahita bamugirira nabi, bariya bafashwe 9 bari mu bacyekwaho ibyo bikotrwa.

    SP Kanamugire yakomeje avuga ko kuri iyo tariki ya 3 Ukwakira mu bikorwa bya Polisi byabereye mu Murenge wa Runda hafashwe abantu 18 bajyaga batega abantu bakabambura ndetse bakaba bategaga imodoka z’itwara imitwaro bakazurira bakagenda bapakurura ibirimo.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yashimiye abaturage uburyo bakomeje kugaragaza uruhare mu gufasha inzego z’umutekano mu gufata abacyekwaho ibyaha anabakangurira gukomeza gutanga amakuru. Yaburiye abakora ibyaha n’abandi batekereza kuzabikora ko bashatse babicikaho kuko ibikorwa bya Polisi byo kubafata bitazigera bihagarara.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza. Aba bafashwe nyuma y’aho mu cyumweru dusoza muri aka Karere ka Kamonyi hari hafashwe abandi bantu bacyekwaho gutega abaturage bakabambura bitwaje imihoro.

    Bamwe mu bakekwaho ubujura bafatiwe mu Karere ka Kamonyi

    source : https://ift.tt/3A7RJPy