Blog

  • Ese Cristiano Ronaldo ateganya guhagarika gukina umupira ryari? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Cristiano Ronaldo ni umukinnyi w'umupira wamaguru ukomoka mu gihugu cya Portugal, akaba akinira ikipe ya Manchester United yo ku mugabane w'iburayi mu gihugu cy'Ubwongereza. Ni umukinnyi mpuza mahanga wagize ibihe byiza mu gihe amaze akina, yegukanye ibikombe byinshi mumakipe yagiye akinira ndetse nibindi bihembo byinshi ku giti cye. Mugihe amaze akina bitewe nibigwi yubatse nuduhigo yagiye ashyiraho bituma aba umwe mu bakinnyi bambere bakomeye ku isi.

    Kuri ubu afite imyaka 36 yamavuko. Abantu benshi kwisi baba bibaza igihe azahagarikira gukina umupira bavuga ko imyaka imaze kuba myinshi, gusa ikigaragara aracyafite imbaraga nkuko nawe abyivugira.
    Sky Sports News yamubajije niba ateganya guhagariko gukina ku rwego mpuza mahanga , nawe ati 'kubera iki?, Ntekerezako igihe cyange kitaragera.' Arongera ati ' si icyo abantu bashaka, ahubwo ni icyo nge nshaka.'

    Arongera ati 'ni igihe nzumva ntagishoboye kwiruka, gucenga ndetse no gutera Umupira, igihe nzumva imbaraga zashize…Ariko ndacyashoboye,rero ndashaka gukomeza kuko ndacyafite ibimpa imbaraga. Ibimpa imbaraga nuguha abantu ibyishimo umuryango, inshuti, ndetse nange ubwange. Yewe nshaka no kongera urwego ndiho ubu.'

    Source : https://yegob.rw/ese-cristiano-ronaldo-ateganya-guhagarika-gukina-umupira-ryari/

  • Ibyo wakora mu gihe ushatse umugore ugasanga nta mugabo wundi bigeze baryamana. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari abagabo bashaka abagore bagasanga baracyari amasugi cyangwa se batarigeze baryamana n'undi mugabo uwari we wese ,ibi biba ikibazo umugabo akibaza icyo yakora kugirango baze kugira ibyishimo bingana mu ijoro rya mbere bakirushinga.Aha hari ibintu bitatu wakora mu gihe usanze umufasha wawe atarigeze apfundura agaseke nkuko bivugwa:

    1.Kuganira

    Niba umugore wawe ari isugi, waba warabimenye abikubwiye cyangwa se warabyivumburiye ikintu cya mbere ugomba gukora ni ukumuganiriza. Umugore ugiye gutera akabariro bwa mbere agomba kuganirizwa, guhumurizwa mbese akumva ko ibyo agiye gukora nta kibazo biri bumuteze ko biri bumushimishe. Kuganira bimufasha kwitegura muri we akumva akwisanzuyeho ari nabyo bituma agira ububobere buhagije kuko aba yashize igihunga

    2.Kwirinda guhatiriza

    Mu gihe mutangiye igikorwa, wowe mugabo ugomba kwirinda guhatiriza no guhubagurika ukitonda, ukagenda buhoro buhoro, yataka ugasa n'uba uworoheje gake ndetse ukamubaza niba ababaye. Ubundi ukamwira uti : 'Humura nta kibazo'.. Niba akubwiye ko ababara cyane gerageza kutinjira cyane kuko bishobora gutuma akomereka cyangwa nawe ugakomereka. Hari abasore barongora bugacya bajya kwa muganga kubera iki kibazo.

    3.Bihe igihe

    Menya ko niba umugore wawe ari isugi atari ngombwa ko mukora imibonano neza nk'uko ubishaka ku munsi wa mbere, ahubwo niba ubona afite igihunga cyangwa se ababara, reka muyikore byoroheje umunsi wa mbere, uwa kabiri ugenda wongera intambwe azagera aho amenyere ndetse we ubwo azakwereka aho ugomba kugeza namara kumenyera.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-wakora-mu-gihe-ushatse-umugore-ugasanga-nta-mugabo-wundi-bigeze-baryamana/

  • Ndimbati yatangariwe mu myambaro idasanzwe n'ikizungerezi mu birori bya Bianca Fashion Hub! VIDEO #rwanda #RwOT

    VIDEO: NDIMBATI YATANGARIWE CYANE UBWO YATAMBUKANAGA NIKIZUNGEREZI KURI TAPI ITUKURA

    Bianca ni Umunyamakurukazi ubusanzwe ukorera igitangazamakuru cya Isibo TV, yateguye igitaramo cyo kwerekana imideli ni ntambuko, aho hari hateganijwe no guhemba itike y'Indege uzahiga abandi kwambara ibidasanzwe kandi agatambuka neza kuri iyo tapi itukura (Red Carpet).

    Ndimbati ni umwe mu bitabiriye iki gikorwa dore ko ari n'umwe mu byamamare bigezweho kandi bikunzwe cyane muri iyi minsi.

    Imyenda yaje yambaye yatinzweho cyane n'abitabiriye iki gikorwa dore ko yaserutse yambaye ikote rijyanye n'ipantaro ariko akaguru kamwe k'ipantaro kagarukiramo hagati, mbese kagarukira aho ikabutura iba igarukira. ku nkweto yari yambaye inkweto nziza zigezweho ariko urwiburyo rudasa n'urw'ibumoso.

    Ndimbati yatunguranye cyane!

    Benshi bahise batera hejuru ko ariwe ugomba gutsindira iyo tike y'indege ndetse aza kongera gutungurana ubwo yatambukanaga n'ikizungerezi kuri tapi itukura (Red Carpet).

    Ndimbati nikizungerezi batambukanye bari kwifotoza

    Mu gutanga ibihembo nk'abahize abandi mu myambarire idasanzwe kandi batambutse neza kuri tapi itukura, babiri bahembwe ni Kabano Frank ndetse na Odile Iradukunda bakaba bahawe itike y'indege yo kwerekeza Tanzania cyangwa i Nairobi kuruhuka.

    Iradukunda Odile watsindiye itike y'indege

    Umuhanzi Mariya Yohani mubitabiriye iki gikorwa

    Abatsindiye ibihembo babishyikirijwe

    Umunyamideli Franco nawe yatsindiye itike y'indege

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ndimbati-yatangariwe-mu-myambaro-idasanzwe-n-ikizungerezi-mu-birori-bya-bianca

  • Igitekerezo: Kubera iki umugabo udafasha iwabo byitirirwa umugore we? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi bivugwa hirya no hino, yaba mu bantu bakuru cyangwa se abakiri bato, aho baba bumvikanisha ko kuba umugabo ntacyo aha benewabo biba byatewe n’umugore we. Ariko ibi bintera kwibaza impamvu byitirirwa umugore kandi umugabo ari umuntu mukuru ufite ubwenge ndetse unafata imyanzuro itandukanye.

    Igitangaje ni uko hari n’igihe akenshi uyu mugabo umeze utya, akenshi na mbere atarashakana n’uyu mugore ariko aba yari asanzwe ameze, wenda ntibanabyiteho, nyamara yamara gushaka bikitwa ko umugore ari we mubi.

    Birasanzwe ko kugira ngo hagire imyanzuro imwe n’imwe yafatwa mu rugo bisaba ko umugabo n’umugore baganira bakagira ibyo bumvikanaho. Ariko ibi ntibikuraho ko buri muntu aba afite uko yumva ibintu kandi hakaba n’imyanzuro imwe n’imwe afata ku giti cye. Rero kuba uyu mugabo adafasha benewabo siniyumvisha ukuntu bijya bihuzwa n’umugore, nk’aho ari we ugomba gufatira umugabo imyanzuro, cyane ko hari n’indi umugabo aba asanzwe afata ku giti cye.

    Ubusanzwe n’ubwo imiryango ibanye neza, iby’ubukungu babihuriza hamwe kugira ngo barebe iterambere ry’urugo rwabo, ntitwabihakana ko hari amafaranga menshi umugabo akoresha yewe n’umugore atabimenyeshejwe cyangwa ngo anabimenye, n’umugore ndetse bikaba bityo. Bisobanuye ko umugabo yashatse kugira icyo afasha benewabo n’iyo umugore atabimenya yabikora, ariko ntibyitirirwe umugore buri gihe mu gihe atabafashije.

    Njyewe ibi mbifata nko kuba rimwe na rimwe umugore arenganywa muri sosiyete, aho hari n’ibyo bamushinja nta n’icyo afite yabikoraho. Ku buryo umugabo amafaranga yo kujyana nko mu kabari, kugura ibintu bitandukanye, guha abandi bantu batari abo mu muryango we abikora uko abishatse umugore ntibimugereho, ariko kudaha ubufasha umuryango we, ibi byanze bikunze bikitirirwa umugore!

    Ibi bivugwa nta n’ubizi ko wenda baba banabiganiriyeho mu rugo ngo wenda umugore abe ari we ubyanga, kuko hari n’igihe umugore abivuga, umugabo ntabyemere kandi umugore akaba atabikora batabyumvikanye kuko aba ari amafaranga azwi babariye hamwe. Nyamara ibi bikitirirwa umugore ngo ni we mubi.

    Umugabo ni umuntu mukuru ndetse unafata imyanzuro itandukanye. Yaba iyo afashe izwi n’umugore cyangwa umugore atayizi. N’iyo yaba yarashatse koko uwo mugore w’ubugugu yashatse kubikora, mbese afite umutima wo gufasha iwabo yabikora ndetse neza kandi ubuzima bw’urugo rwabo bugakomeza. Utabikoze rero numva byagakwiye kumubarwaho aho kuba buri gihe bihita byitirirwa umugore kandi wanareba neza ugasanga n’ubundi nta nama ajya amugisha mu byo akora.

    source : https://ift.tt/3nlMK9H

  • Perezida Kagame yashimiye inshuti n’umuryango bamwifurije isabukuru nziza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021, nibwo Perezida Kagame yizihije isabukuru y’imyaka 64 y’amavuko. Abantu batandukanye babinyujije cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga banditse ubutumwa bumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko, benshi bagaragaza ko bishimira kuba bamufite nk’umuyobozi w’u Rwanda, bamushimira uruhare rwe rukomeye mu iterambere ry’Igihugu.

    Umukuru w’Igihugu yashimiye abantu bose bamweretse urukundo bamufitiye ku munsi we w’amavuko, abashimira kuba bahora bamwereka urukundo uko imyaka ihora ikurikirana.

    I take this moment to express my sincere appreciation to ALL of you who wished & have been wishing me( over the years) Happy Birthday. Bless You all.

    — Paul Kagame (@PaulKagame) October 23, 2021

    Thank you to friends and family that made my Birthday a very happy one. pic.twitter.com/5gSpkKwubZ

    — Paul Kagame (@PaulKagame) October 23, 2021

    Best part of the birthday! pic.twitter.com/AWa678TIgd

    — Paul Kagame (@PaulKagame) October 23, 2021

    source : https://ift.tt/30Yebij

  • Davido n'umukunzi we baciye amazimwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'icyamamare wo muri Nijeriya Davido n'umukunzi we Chioma Avril Rowland baciye amazimwe maze boñgera kugaragara bari kumwe nyuma y'ibihuha byavugaga ko bamaze gutandukana.

    Aba bombi bakanyumijeho mu rukundo bagaragaye hamwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y'amavuko y'umwana wabo, Ifeanyi wari wujuje imyaka  ibiri.

    Nubwo byavugwaga ko umubano wa Davido na Chioma utameze neza ariko bagerageje ibishoboka byose kugirango bakomeze kugaragaza ko bagifite inshingano zo kurera uyu mwana wabo w'umuhungu.

    Source : https://yegob.rw/davido-numukunzi-we-baciye-amazimwe/

  • Kigali: Abajura batatu bishe umusore w'imyaka 23 ku manwa y'ihangu(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari mu masaha ya saa yine ubwo abajura batatu bakubise ibibando umusore w'imyaka 23 wari ubatesheje kwiba umucanga bamusiga ari intere , nyuma y'igihe gito ahita yitaba Imana.

    Ni mumujyi wa Kigali aho bivugwa ko uyu musore witwa Habumuremyi yarindaga aho aba bajura batatu bari baje kwiba.Aba bajura Baba lao, Matoroshi na Robert ngo yabonye barimo kwiba arabirukankana, hanyuma bageze aho abantu benshi batababona baramuhondagura bamusigira akuka gake nako kamushiranye nyuma yiminota 15.

    BTN iganira n'ababibonye bayitangarije ko uyu musore yamanutse yirukankana umwe mu bajura wari waje kwiba umucanga, hanyuma bararwana , noneho abandi babiri bari basigaye baje gutabara mugenzi wabo warwanaga na Habumuremyi bamuhondagura ibiti byaje kumuviramo urupfu.Ubwo abaturage bahururaga abajura bahise biruka wa musore arimo gutaka asaba amazi.Mu kuyamuha banashakisha imbangukira gutabara ,uyu musore yahise yitaba Imana.

    Source : https://yegob.rw/kigali-abajura-batatu-bishe-umusore-wimyaka-23-ku-manwa-yihanguvideo/

  • Ibyo Producer Eleeeeh yavuze amaze kwegukana igihembo cye cya mbere – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku munsi w'ejo nibwo Producer Eleeeeh yegukanye igihembo cye cya mbere aricyo icya Kiss Summer Awarsd best producer 2021 mu birori byabereye muri Kigali Arena. Abinyujije kuri instagram ye, Eleeeeh yatangaje amagambo agira ati ” I can proudly say this is my year lol Thanks for everything Fam ❤️ More to come 💎🌍 “.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-producer-eleeeeh-yavuze-amaze-kwegukana-igihembo-cye-cya-mbere/

  • Umusore w'imyaka 34 ntazibagirwa na rimwe ibimubayeho nyuma yo kurongora umucekuru none akaba yitabye Imana bari mu kwa Buki.. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo wo muri Kenya w'imyaka 34 ntazibahirwa na rimwe uburyo yahindutse Biliyoneri nyuma y'aho yemeye gushyingiranwa n'umukecuru w'imyaka 73 hanyuma apfa nyuma y'iminsi 3 bakoze ubukwe ibye byose amategeko arabimwegurira.

    Uyu mukecuru w'imyaka 73 yapfuye bari mu kwezi kwa buki asiga amakompanyi ya miliyoni nyinshi z'amadolari mu biganza by'uyu munya Kenya.

    Madamu Julia Danson Wachira yaciye ibintu mu binyamakuru ubwo yashyingiranwaga n'umusore w'imyaka 34 wo muri Kenya w'umudogiteri ariko uyu mugabo yasigaye ari umukire kubera uru rukundo rudasanzwe yakunze uyu mukecuru.Uyu Dr.John Wachira atuye muri Florida muri Amerika aho akora mu kubaga ubwonko kandi ngo niwe washyize hanze aya makuru.Uyu mugabo yagize ati 'Umukunzi wanjye ntakiriho.Yapfuye muri iri joro.Nakwifuza gutanga ibyanjye byose ngo agaruke.'

    Uyu mukecuru ngo yari afite ibigo bitandukanye birimo n'igitangazamakuru cyakoreraga muri Leta 5.

    Source : https://yegob.rw/umusore-wimyaka-34-ntazibagirwa-na-rimwe-ibimubayeho-nyuma-yo-kurongora-umucekuru-none-akaba-yitabye-imana-bari-mu-kwa-buki/