Blog

  • Kabuhariwe mu bucuruzi bw' ibiyobyabwenge yatawe muri yombi, inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Kabuhariwe mu bucuruzi bw' ibiyobyabwenge witwa Dairo Antonio Úsuga, wamenyekanye , ku izina rya Otoniel yafashwe n ' n'igisirikare kirwanira ku butaka, igisirikare kirwanira mu kirere hamwe na polisi, afatwa kuri uyu wa Gatandatatu tariki ya 23 Ukwakira 2021.

    Bivugwa ko uyu mugabo watawe muri yombi yashakishwaga cyane muri Colombia wari unakuriye igico cya mbere kinini cy'abagizi ba nabi muri icyo gihugu.

    Amakuru dukura kuri BBC dukesha ino nkuru avuga ko Leta ya Colombia yari yarashyizeho igihembo cy'amadolari y'Amerika 800,000 (miliyoni 813 mu mafaranga y'u Rwanda) ku muntu wese watanga amakuru y'aho aherereye, mu gihe Amerika yo yari yarashyizeho igihembo cya miliyoni 5 z'amadolari (miliyari 5 mu mafaranga y'u Rwanda) ku wayiha amakuru nk'ayo.

    Mu butumwa bwa videwo bwanyuze kuri televiziyo, Perezida wa Colombia Iván Duque yashimye ifatwa rya Otoniel.

    Yagize ati: 'Uku ni ko gushegesha ubucuruzi bw'ibiyobyabwenge kwa mbere gukomeye kubayeho mu gihugu cyacu muri iki kinyejana. Uku gushegesha kwagereranywa gusa n'irangira rya Pablo Escobar mu myaka ya 1990'.

    Otoniel yafatiwe aho yari yihishe mu cyaro mu ntara ya Antioquia mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Colombia, hafi y'umupaka na Panama. Mu gihe andi makuru yuko icyo gikorwa cyagenze agikomeje kujya ahagaragara, Perezida yavuze ko umupolisi umwe yicyiciwemo.

    Igisirikare cya Colombia nyuma cyatangaje ifoto igaragaza abasirikare bacyo bacunze Otoniel wambitswe amapingu.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/24/kabuhariwe-mu-bucuruzi-bw-ibiyobyabwenge-yatawe-muri-yombi-inkuru-irambuye/

  • Odile na Franco mu bahize abandi mu kwambara… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021 muri Onomo Hotel habereye igikorwa cyo gutora abambaye bakarimba. Harebwe intambuko, imyambaro ya bamwe mu bari bitabiriye ibi birori bya ‘Bianca Fashion Hub', hatangwa amanota ku batambutse neza kuri Red Carpet ndetse n’abari bambaye neza, bakahanyurana umucyo.


    Kabano Franco watsinze mu cyiciro cy’abagabo mu batambutse neza no kwambara neza mu birori bya Bianca Fashion Hub

    Muri ibi birori amajana n'amajana y'abantu bari barimo kwihera ijisho, aho abantu barenga 50 bitabiriye mu kwerekana ko bashoboye kwambara neza no kwiyerekana mu mideli. Mu kwiyerekana, muri aba bose, hatoranijwe abahungu 6 n'abakobwa 6 batangajwe nk'abitwaye neza ariko muri bo hagatangazwa babiri, umwe w'umukobwa n’undi w'umuhungu bahanyuranye umucyo.  Mu bahungu 6 n’abakobwa batangajwe, abashinzwe akanama nkemurampaka  bagatangaza 2 bitwaye neza.


    Iradukunda Odile niwe wegukanye intsinzi mu bakobwa baje bambaye neza anabahiga mu gutambuka neza kuri Red Carpet

    Mu bitwaye neza, 2 kuri buri ruhande, batangajwe hashingiwe ku babahanyuranye umucyo, abo ni Iradukunda Odile na Kabano Franco bagaragaje intambuko nziza n'imyambarire yashimwe na bose.


    Aba batsinze biteganijwe ko bazahabwa itike y’indege yerekeza muri Tanzania cyangwa muri Kenya i Naironi mu kuruhuka.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110726/ababurana-ari-babiri-umwe-aba-yigiza-nkana-odile-na-franco-mu-bahize-abandi-mu-kwambara-ba-110726.html

  • Jay Polly witabye Imana yahawe igihembo cyiha… – #rwanda #RwOT

    Iki gihembo cyihariye mu bihembo bya Kiss Summer Awards byatanzwe mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021 muri Kigali Arena.

    Iki gihembo ntihatangazwa umuntu ugihataniye, ahubwo akanama nkemurampaka ka Kiss Fm karicara kagatekereza ku muntu wagize uruhare mu guteza imbere umuziki w'u Rwanda.

    Jay Polly yahawe igihembo 'Best Life Achievement Awards'. Ni mu gihe mu 2020, iki gihembo cyegukanwe na Dj Bob.

    Iki gihembo cyakiriwe na Bull Dogg mu izina ry'itsinda rya Tuff Gang ndetse no mu izina ry'umuryango wa Jay Polly.

    Bull Dogg yashimye buri umwe washyize itafari ku muziki w'u Rwanda, yifuriza iruhuko ridashira Jay Polly. Ati 'Amahoro y'Imana akomeze kubana nawe.'

    Bull Dogg afatanyije na Fireman baririmbye indirimbo 'Ndacyariho ndahumeka' mu rwego rwo kumwunamira.

    Fireman yashimye buri wese wabashyigikiye mu muziki, avuga ko muri iki gihe ari ubwo bakeneye cyane abafana. Uyu muhanzi iki gihembo Jay Polly yegukanye ari wo musaruro w'itsinda rya Tuff Gangz ryatanze ibyishimo kuri benshi.

    Bull Dogg afatanyije na Fireman baririmbye indirimbo ya Jay Polly yitwa 'Ndacyariho ndahumeka'.    Bull Dogg yakiriye igihembo ‘Best Achievement Award’ cyahawe umuraperi Jay Polly witabye Imana Fireman yavuze ko igihembo Jay Polly yegukanye ari umusaruro w'itsinda Tuff Gangz n'ibindi bikorwa by'iyi njyana ikundwa n'urubyiruko

    Bull Dogg yasabye abategura ibihembo bya Kiss Summer Awards gushyira injyana ya Hip Hop mu bahatanira ibi bihembo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110723/jay-polly-witabye-imana-yahawe-igihembo-cyihariye-muri-kiss-summer-awards-cyakirwa-na-bull-110723.html

  • RIB yanenzwe kudakurikirana Hakuzimana ushinjwa gupfobya Jenoside, bamwe bati “ikwiye kuregwa” – #rwanda #RwOT

    Hakuzimana ni mushya ku mbuga nkoranyambaga kuko yatangiye kumvikana mu biganiro binyura kuri Shene za Youtube muri uyu mwaka wa 2021.

    Hashize iminsi mike akoze ikiganiro avugamo amagambo yazamuye amarangamutima n’uburakari kuri benshi, batangira gusaba ko yakurikiranwa n’inzego zibishinzwe mu maguru mashya.

    Hari nk’ikiganiro aherutse kuvugamo ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiriye kuvanwaho. Yavuze ko mu Rwanda, Abahutu n’Abatutsi bagiranye ikibazo, bityo mu kubabarirana bikwiriye ko nta muntu wakomeza kubyibuka.

    Hari n’aho yakomeje avuga ko mu “myaka 27 ishize, nta kintu na kimwe kwibuka byunguye”.

    Aya magambo kimwe n’andi uyu mugabo yakunze kuvuga yakomerekeje benshi, baheraho basaba inzego z’ubutabera gutangirira hafi kuko ibyo avuga ari ukudaha agaciro inzirakarengane zisaga miliyoni zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nk’uwitwa Rutindukanamurego yanditse kuri Twitter amagambo yamagana Hakuzimana ati “ Niba Hakuzimana adafite uwo yibuka cyangwa kwibuka Jenoside ntacyo bimubwiye, byibura nahe agaciro abasaga miliyoni iyi Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye. Uku gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ayita ikibazo Abahutu n’Abatutsi bagiranye gusa ntibikwiye kwihanganirwa. Ndatabaje!!”

    Juliet Mbabazi we yavuze ko igihe kigeze ngo uyu mugabo akurikiranwe kuko ibyo avuga bigize icyaha. Ati “ Biragaragara ko igihe kigeze ngo Rashid ashyikirizwa ubutabera kubera uburemere bw’ibyaha ahora akora ku mbuga nkoranyambaga.”

    Hakuzimana afite imyaka 53, atuye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Kivugiza mu Mudugudu wa Uwingenzi ariko avuka mu Majyaruguru y’u Rwanda i Musanze. Ni mwene Nzariturande Jean Bosco alias Mwarabu na Nyiraherekeza.

    Umuvunyi Mukuru wungirije, Mukama Abbas, yigeze kuvuga ko azi neza uyu mugabo kuko mu 1991 ari umwe mu bashinze Ishyaka rya PDI ndetse ko bajyanye gusinya kwa Notaire.

    Ati “Nyuma yaho yaje kugaragaza ko atari wa wundi […] dushinga ishyaka hari uko twagaragazaga ububi bwa Habyarimana na leta ye ibyo bakoraga bica Abatutsi, ivangura, niwe twarebaga nka Perezida wa Repubulika utubahiriza inshingano ze.”

    Hakuzimana yaje guca inyuma abo bari kumwe bashinga ishyaka, ahinduka umwe mu ntasi za Habyarimana yiyunga kuri Hutu Power.

    RIB yanenzwe kudakurikirana Hakuzimana

    Kuva uyu mugabo yatangira kumvikana mu magambo nk’aya ku mbuga nkoranyambaga, abanyarwanda batandukanye basabye RIB kumukurikirana kugira ngo hakumirwe icyaha mbere y’uko kiba.

    Umushakashatsi, Tom Ndahiro, yavuze ko RIB ifite uburenganzira yaba mu rwego rw’amategeko uhereye ku Itegeko Nshinga ry’u Rwanda bwo gukurikirana uyu mugabo. Ati “ Iyo tugeze aho dutongerwa kwibagirwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byazagera mu myaka 20 bimeze bite?”

    Juliet Mbabazi nawe yunzemo ati “ Ni ukuri RIB twizere ko yumva ubusabe bwacu kandi igakurikirana Rashid byihutirwa kuko ibyo yavuze birababaje cyane kandi ni agashinyaguro kubona atinyuka akabivuga yemye nta kibazo afite.”

    Uwitwa Mwene Kalinda we yavuze ati “ Ni bimwe bavuga byo korora imisega; Rashid na bagenzi be uko bakomeza gupfobya kuri za Youtube nta nkomyi niko bakomeza gushyengerwa bongeza gushinyagura no gutoneka abo ubwabo cyangwa benewabo bahekuye. Ntabwo inzego zibishinzwe zikwiye kubareka ngo bakomeze aka gashinyaguro.”

    Kuba ntacyo uru rwego rurakora kuri uyu mugabo kugeza ubu, byatumye hari n’abavuga ko bumva barujyana mu nkiko.

    Lonzen Rugira ati “ Dukwiriye kurega RIB mu gihe itatangije iperereza ku birego bijyanye no guhakana Jenoside. Iki ni igitero ku barokotse Jenoside kandi ntidukwiriye kunanirwa kurega RIB ku bwo kutabarinda bo ubwabo na sosiyete muri rusange.”

    Yves Emmanuel Turatsinze nawe yavuze ko atumva impamvu RIB itinda kugira icyo ikora ku bantu nka Hakuzimana. Ati “Dukwiriye kwerekana ko ibi atari ibintu abanyarwanda bakwihanganira.” Yanongeyeho ko niba Youtube idashobora kugira icyo ibikoraho, Abanyarwanda bo ubwabo bakwiriye gufata iya mbere.

    Mu ntangiriro za Nzeri, RIB yari yahamagaje Hakuzimana gusa nyuma yo kwitaba akabazwa, yasubiye iwe. Bivugwa ko icyo gihe yihanangirijwe ku magambo yari amaze iminsi avuga, amenyeshwa ko ashobora kubyara ibyaha.

    Ubu busabe bwa @julietmbabaz bukwiye kumvikana. Ari mu rwego rw’amategeko uhereye ku Itegeko-Nshinga ry’u #Rwanda nk’uko ryavuguruwe muw’2015. Iyo tugeze aho dutongerwa kwibagirwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byazagera mu myaka 20 bimeze bite? pic.twitter.com/c0aKRCPRgN

    — Tom Ndahiro (@TomNdahiro) October 23, 2021

    Turamurambiwe!!!!! #ArrestRachid

    — Nkotanyi Yvette (@NkotanyiYvette) October 23, 2021

    We should be able to sue @RIB_Rw when it does not open investigations into clear cases of genocide denial.

    This is an attack on survivors and we can’t fail to sue RIB for not protecting them primarily and the rest of society in general.

    — Lonzen Rugira (@LonzenRugira) October 23, 2021

    Dear @RIB_Rw please: #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid https://t.co/fNevUkzftH

    — PETER Mahirwe (@pmahirwe) October 23, 2021

    When @RIB_Rw doesn’t do anything on own motion and on complaint, public prosecution should step in! RLCP! pic.twitter.com/YFQJ4zLVXS

    — K A T U R E B E (@StevenCaleb680) October 23, 2021

    Article 20 of the International Covenant on Civil and Political Rights: “1. Any propaganda for war shall be prohibited by law. 2. Any advocacy of national, racial or religious hatred that constitutes incitement to discrimination, hostility or violence shall be prohibited by law. pic.twitter.com/SL0fXCr4LT

    — Yves Emmanuel Turatsinze (@Turatsinze_Emma) October 23, 2021

    Things can always be improved of course, but in many ways #RIB‘s approach is the right one. Pple have a constitutional right to express their thoughts except where they contravene the law. Determining when the line has been crossed shouldn’t be done lightly. #RIB recognises that.

    — Vincent Gasana (@MweneGahaya) October 23, 2021

    I always wonder, why does it always have to be too late to act? Why does it have to be too much for a proceedings to initiate. We must show that this is not something Rwandans tolerate. By the way, if youtube can’t do for Rwandans what Twitter & FB did for Americans, WE should.

    — Yves Emmanuel Turatsinze (@Turatsinze_Emma) October 23, 2021

    Hakuzimana Abdou Rashid amaze iminsi mike atangiye kumvikana mu mvugo zakomerekeje benshi

    source : https://ift.tt/3E8DFaR

  • MU MAFOTO 50: Nkusi Arthur yaserukanye numug… – #rwanda #RwOT

    Ibi bihembo byatangiwe muri Kigali Arena, kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021. Byari biteganyijwe ko ibi birori bitangira saa kumi z'amanywa ariko byatangiye ahagana saa kumi n'ebyiri. Imbere muri Kigali humvikanaga umuziki ucurangwa na Dj Muturage wa Kiss Fm.

    Umuhango wo gutanga ibi bihembo watambutse kuri Radio Kiss Fm ndetse no kuri KC2 Tv. Ni ku nshuro ya kane ibi bihembo bitanzwe, hashimirwa abahanzi n’aba Producer bahize abandi mu mpeshyi ya 2021.

    Umuhango wo gutambuka ku itapi itukura wayobowe n'abanyamakuru ba Kiss Fm, Cyuzuzo Jeanne d'Arc na Bagwire Keza Joannah uherutse kwambikwa impeta y'urukundo.

    Ni mu gihe umuhango wo gutanga ibi bihembo wayobowe n'umunyamakuru wa Kiss Fm, Nkusi Arthur.

    Mu gutambuka ku itapi itukura, Nkusi Arthur yaserukanye n'umukunzi we Muthoni Fiona Ntaringwa muri ibi birori. Bombi baherutse gukorera ubukwe mu Karere ka Rutsiro mu nkengero z'ikiyaga cya Kivu tariki 14 Kanama 2021.    

    Umuhanzikazi Ariel Wayz na Juno Kizigenza bakoranye indirimbo 'Away' baserukanye muri ibi birori 

    Umuhanzi Sintex na Gabiro Guitar banyura ku itapi itukura (Red Carpet) Umunyamakuru Nkusi Arthur wayoboye umuhango wo gutanga ibi bihembo ku nshuro ya kane Umunyamakuru Bagwire Keza Joannah wabaye Miss Heritage 2015  

    Umunyamakuru Cyuzuzo Jeanne d'Arc wa Kiss Fm 

    Umuraperi Bull Dogg uherutse gusohora Album nshya

    Gloria Mukamabano Umuyobozi Mukuru wa Televiziyo KC2 

    Muyoboke Alex, Umujyanama w'umuhanzi Chris Hat 

    Promesse Kamanda ufata amafoto mu bikorwa bitandukanye 

    Umuhanzi Social Mula    

    Umuyobozi wa SKOL Brewery Ltd, Ivan Wulffaert [Uri iburyo] yitabiriye umuhango wo gutanga ibihembo Kiss Summer Awards 

    Producer Element wakoze indirimbo nyinshi zikunzwe hanze aha    

    Mu gutambuka ku itapi itukura, Nkusi Arthur yaserukanye n'umukunzi we Muthoni Fiona Ntaringwa muri ibi birori

    Umuhanzi akaba n'umunyamakuru Dj Phil Peter uherutse gusohora indirimbo 'Bimpame'

     

    Itsinda rya Symphony Band ryitegura gukora igitaramo mu Ugushyingo 2021


     Umuraperi Fireman


    Umuhanzi Confy ukunzwe n'urubyiruko muri iki gihe  

    Papa Cyangwe na Rock Kirabiranya


    Umunyamakuru Antoinette Niyongira 

    Abanyamakuru b'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA) Klepy, Martina Abera na Athan Tashobya   

    Gaju Evelyne wegukanye ikamba rya Miss Congeniality muri Miss Rwanda


    Martina, Klepy, Cyuzuzo na Bagwire Keza Joannah




    Dj Brianne uzwi ku mbuga nkoranyambaga no mu kuvanga umuziki

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

    AMAFOTO: Ihorindeba Lewis-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110721/nkusi-arthur-yaserukanye-numugore-we-amafoto-50-agaragaza-uko-ibyamamare-byatambutse-ku-it-110721.html

  • Ndimbati akoze agashya mu birori bya Bianca… – #rwanda #RwOT

    Buri wese watambutse kuri Red Carpet, yari yifitiye icyizere cyo guhigika abandi, mu bahungu n'abakobwa bari baberewe. Ndimbati usanzwe umenyerewe muri Filime Nyarwanda, yaje muri ibi birori bya ''Bianca Fashion Hub' biri buhembe abantu 2 bari buhige abandi (umuhungu n'u mukobwa) yambaye bidasanzwe aho yaje yambaye ikositimu isekeje cyane ifite ukuguru kumwe.


    Papa Cyangwe yaje yambaye bitangaje ariko umukobwa bari kumwe yari yambaye iherena rikoze mu gakingirizo. Ubwo banyuraga kuri Red Carpet, umushyushyarugamba Buryohe wayoboye ibi birori yamubajije byinshi, maze Papa Cyangwe asubiza ko yamwambitse agakingirizo nk'iherena ritangaje.


    Ndimbati yakoze agashya muri ibi birori 

    Bianca wateguye ibi birori nawe yaje mu mwambaro utangaje aba umuntu wavugishije abatari bake nko gutanga urugero rwiza mu kwambara imideli.


    Umukobwa wari uri kumwe na Papa Cyangwe yari yambaye iherena ry’Agakingirizo



    Bianca wateguye ibirori yari yabukereye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110719/ndimbati-akoze-agashya-mu-birori-bya-bianca-fashion-hub-papa-cyangwe-azana-umukobwa-wambay-110719.html

  • Umunyarwenya Zaba Missed Call yaba ari mu munyenga wurukundo? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya uzwi wamenyekanye hano mu Rwanda ku izina rya Zaba Missed Call akaba anazwi cyane nkumukinwi wa filme zisetsa cyane cyane kuri Afrimax tv, yashyize amashusho ku rubuga rwe rwa Instagram asomana numukobwa ku munwa. Ayo mashusho yayaherekeresheje utu emoji dutatu, aritwo impeta, ingufuri ndetse numutima. Muri ayo mashusho yari kumwe numukobwa witwa Lynda Nkusi nubundi bakinanye muri filme ya Afrimax yitwa Ranjit Bargav and Priyar.

    Dore amashusho wayabona aha👇👇👇

    https://www.instagram.com/tv/CVYucw6lSjK/?utm_medium=copy_link

    Source : https://yegob.rw/umunyarwenya-zaba-missed-call-yaba-ari-mu-munyenga-wurukundo/

  • Jay Polly w'atabarutse yegukanye igihembo muri Kiss Summer Award – YEGOB #rwanda #RwOT

    Jay Polly utazava mu mitima y'abanyarwanda nyuma y'indirimbo ndetse n'ibikorwa yakoreye umuziki nyarwanda aho yakoze indirimbo zahinduye ubuzima bwa benshi mu bakunzi be.

    Jay Polly yahawe lifetime achievement award muri Kiss Summer Award nk'umuntu wagize icyo akora muri muzika nyarwanda ndetse n'ubwa mbere bahembye uwashyize itafari rifatika muri muzika .

    Jay polly igihembo cye cyahawe Bull dog na Fireman nka babanye nawe muri Tuff gang ndetse basubiramo indirimbo ye mu kumuha icyubahiro akwiriye.

    Source : https://yegob.rw/jay-polly-watabarutse-yegukanye-igihembo-muri-kiss-summer-award/

  • Agashya: Umupira wamaguru ukinirwa mu rusengero. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunsi ku munsi ubuzima bwa muntu bugenda buhinduka arinako buzana impinduka mumpande zose zubuzima, Ugasanga hagenda haza iterambere nudushya twinshi mu bintu bitandukanye. Iyobokamana naryo rifite aho ryavuye naho rigeze haba mugutera imbere cyangwa mukwiyongera kudushya, Ugasanga hadutse abahanuzi benshi bakora ibitangaza ndetse nutundi tuntu twinshi dutangaje dukurura abantu ngo baze gusengera aho ibyo bitangaje bibera. Nkuko bihurizwaho nabantu benshi, abihaye imana bakora ibitangaza akenshi biba ari ibihimbano kandi biba bigamije indamu kurusha uko bigamije gufasha no kwigisha abantu.

    Ku rubuga rwa Twitter hagaragaye amashusho yabantu bari mu rusengero bakina Umupira wamaguru, ibi byatangaje benshi niyo mpamvu nabyo bishyirwa mu dushya tugenda tuba. Umugabo umwe yacengaga abandi bagabo hanyuma bakinuereza bakagwa hasi ubundi bakigaragura mu rusengero.

    Dore wareba aya mashusho unyuze aha 👇👇👇

    https://twitter.com/Atulinda_Allan/status/1451962056400326669?t=8izoUJcmUFX0h2BhyWK2Qg&s=19

    Source : https://yegob.rw/agashya-umupira-wamaguru-ukinirwa-mu-rusengero/

  • Numenya ibi ntuzongera kurya ifunguro ritariho ifi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mafi habonekamo intungamubiri ndetse zimwe muri zo ntiwazibona ahandi. Habonekamo vitamin D ihagije ndetse ku batabasha kubona akazuba ngo kabafashe kuyibona kurya amafi biyibaha ku rugero rwiza. Harimo kandi poroteyine, vitamin B12, selenium ndetse na vitamin F ariyo igizwe na omega-3 ivanze na omega-6.

    Akamaro ku buzima

    Akamaro k'amafi ku buzima karihariye nkuko twabivuze haruguru, ndetse aha umubiri w'uwayariye intungamubiri zifasha mu mikorere myiza yawo. Mu byiza amafi aduha twavuga:

    • Afasha abashaka gutakaza ibiro, kuko atuma umubiri wihutisha imikorere yawo
    • Afasha mu guhangana n'uburwayi bunyuranye bw'umwijima
    • Ni meza ku bari mu gihe cyo gucura kuko abafasha kutagira umunabi ndetse akanabarinda kugira ibinya bya hato na hato
    • Afasha mu mikorere y'ubwonko, yongera ubwenge butekereza kandi arinda indwara yo kwibagirwa ikunze gufata abageze mu zabukuru
    • Agabanya ibyago byo kurwara umutima na stroke
    • Agabanya ibyago byo kugira indwara zigendana n'ubudahangarwa
    • Arinda ibyago byo kurwara diyabete iterwa n'imikorere mibi y'imvubura ikora insulin
    • Afasha gusinzira neza kandi arinda kubura ibitotsi
    • Atuma ugira uruhu rwiza kandi afasha kurwanya ibishishi
    • Arimo intungamubiri zifasha mu mikurire cyane cyane ku bana
    • Aringaniza umuvuduko w'amaraso kandi agabanya igipimo cya cholesterol mbi bityo bikarinda indwara z'umutima zinyuranye
    • Agabanya uburibwe bwo mu mitsi akanarinda za rubagimpande
    • Afasha kureba neza ndetseno kugira amaso mazima
    • Arinda kanseri zinyuranye
    • Afasha kugabanya ibyago bya asima ku bana

    Icyitonderwa

    • Nkuko twabivuze ku bagore batwite ndetse n'abonsa hari amafi batemerewe. Ayo ni amafi arimo mercure nyinshi akaba ari ya mafi yo mu mazi magari (ocean) kuko ariyo abonekamo mercure nyinshi.
    • Kurya amafi nanone kenshi si byiza nyine kuko n'afite nkeya uyariye kenshi mu mubiri yakiyongera. Byibuze inshuro 2 mu cyumweru zirahagije

    Source : https://yegob.rw/numenya-ibi-ntuzongera-kurya-ifunguro-ritariho-ifi/