Blog

  • Inkuru nziza kuri Cristiano Ronaldo n'umukunzi we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe ya Manchester United Cristiano Ronaldo yatangaje inkuru nziza ko umukunzi we Georgina Rodriguez, atwite impanga.

    Kuri uyu wa kane,nibwo uyu mukinnyi wa Manchester United, ufite imyaka 36, ​​yagejeje amakuru ku bafana be kuri Instagram, maze agaragaza ko bari mu byishimo byinshi byo kwitegura abana b'impanga'

    Ronaldo, uzaba amaze kubyarana na Georgina w'imyaka 27 abana batatu, yanditse ati: 'Nishimiye gutangaza ko dutegereje impanga. Imitima yacu yuzuye urukundo ,sitwe tuzabona bavutse'.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-kuri-cristiano-ronaldo-numukunzi-we/

  • Rwanda: nonaha umunyeshuri akoze amahano adasanzwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyeshuri w'umukobwa ufite imyaka 13 y'amavuko arakekwaho gukora amahano adasanzwe aho bivugwa ko yabyaye umwana maze amujugunya mu musarane.

    Uyu mwana w'umukobwa ngo yiga mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye mu kigo cy'amashuri gihereye mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza aho akekwaho kubyara umwana hanyuma akamuta mu musarani w'ishuri yigamo.Amakuru dukesha Isano TV kuri Youtube avuga ko uyu mwana w'umukobwa yaje kwiga mu karere ka Nyanza avuye mu mujyi wa Kigali aho bikekwa ko ari ho yari yarasamiye iyo nda ayitewe n'umuturanyi wabo w'imyaka 33.

    Amakuru akomeza avuga ko kugirango bimenyekane byatangajwe n'ubuyobozi bw'iri shuri.Aho uyu mwana yahise ajyanwa mu bitaro byo muri kariya karere kugirango yitabweho.

    Kuri ubu RIB yatangiye gukora iperereza kuri iki kigo nyuma y'aho uyu munyeshuri ataye umwana yari yabyaye mu musarane, gusa uru ruhinja rwasanzwe rwitabye Imana.

    Source : https://yegob.rw/rwanda-nonaha-umunyeshuri-akoze-amahano-adasanzwe/

  • Abantu bishwe n'ibitwenge bumvise impamvu idasanzwe yatumye uyu mukobwa w'ikimero agumirwa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu basetse cyane nyuma y'aho umukobwa w'ikimero atangaje ko impamvu yatumye agumirwa ari uko leta yanze gukora umuhanda ugera iwabo.

    Umukobwa wo muri Ghana utatangajwe amazina yatangaje ko impamvu yagumiwe ari ukubera ko Leta itakoze umuhanda ujya iwabo. Uyu mukobwa watangaje ibi abantu bamuzi bavuga ko yagumiwe birenze urugero, gusa we si ko abibona kuko ngo atagumiwe ku bushake bwe ahubwo ngo byatewe n'uko Lerta yabigizemo uruhare ntikore umuhanda ujya iwabo nk'uko ikinyamakuru nationaldailyng kibitangaza.

    Uyu mukobwa kandi yavuze ko kuba yagumirwa abishinja Leta ya Ghana itaritaye ku gace atuyemo kuko ngo nta musore upfa gukandagira aho atuye kuko atabona aho acisha imodoka, n'uramutse ageze mu gace atuyemo arinuba cyane bityo akabona byararangiye nta mugabo akibonye kuko imihanda ijya iwabo ari mibi cyane nk'uko yabitangarije itangazamakuru.

    Akomeza avuga ko usibye kuba nta mihanda myiza bagira, muri ako gace haba n'abajura biba abasore bigatuma abasore nta mitungo bagira, bagahitamo kudashaka abagore. Avuga ko ibyo ari byo byamuteye kugumirwa. Yongeraho ko nta musore wagerageje kumutereta ngo amubenge ahubwo babuze aho banyura ngo banjye iwabo. Yagize: 'Kubera ukuntu umuhanda ari mubi, n'abajura bagakomeza kwiba abasore bashaka kuturongora, ibyo byatumye ngumirwa bikomeye, turasaba Leta idutabare'.

    Source : https://yegob.rw/abantu-bishwe-nibitwenge-bumvise-impamvu-idasanzwe-yatumye-uyu-mukobwa-wikimero-agumirwa/

  • Umugore wa Tom Close amubwiye amagambo adasanzwe amwifuriza Isabukuru nziza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tariki 28 zukwa cumi buri mwaka, umuhanzi akaba numuganga Dr Tom Close yizihiza isabukuru y'amavuko. Uyu munsi abantu batandukanye harimo ibyamamare ndetse n'abafana be muri rusange bamugeneneye ubutumwa butandukanye bamwifuriza isabukuru nziza ndetse bamwifuriza byinshi byiza bitandukanye mu buzima.

    Ange Tricia, Umugore wa Tom Close akunze kumutaka kenshi kumbuga nkoranyambaga agaragazako ari umugabo w'umuhanga kandi yishimira kuba ari umugore we. Kuruyu munsi wisabukuru yamavuko ya Tom Close, umugore we yamugeneye ubutumwa bwuje urukundo ndetse no kumutaka cyane nkuko bisanzwe. Yagize ati 'Isabukuru Nziza SHEMA Ryange. Imana Izandinde Kurengwa ngo nibagirwe Amahirwe nagize. Umutuzo; Ubwenge n; Ubuhanga bikuzuye bituma mpora nifuza Kukubyarira kugira ngo Isi Tuyuzuze abameze nkawe.. Iyakuremye Ikomeze inkumpere ibyiza byose. NDAGUKUNDA CYANE ❤'

    Ubutumwa Tom Close yagenewe numufasha we ku Isabukuru y'amavuko

    Source : https://yegob.rw/umugore-wa-tom-close-amubwiye-amagambo-adasanzwe-amwifuriza-isabukuru-nziza/

  • Polisi yafatanye umusore inzoga za magendu yari yahishe mu modoka mu buryo budasanzwe [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Yafatanwe amoko 8 y'inzoga zo mu bwoko bwa likeri (Liquor), yafashwe tariki ya 27 Ukwakira saa moya z'umugoroba. Yafatiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi.

    Mu modoka abapolisi basanzemo inzoga zo mu bwoko bwa Hennessy, Gordon, Absolute vodka, Sandman, Champagne,Contreau na Jack Daniels. Izi nzoga zose zagombaga kwishyura umusoro ungana n'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 797,335.

    Kayigire ubwo yerekwaga itangazamakuru yavuze ko ubusanzwe atuye mu Mujyi wa Kigali ari naho yavuye ateze imodoka bisanzwe ajya mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuvanayo ziriya nzoga.

    Yagize ati 'Hari umugore wampaye ikiraka cyo kujya kumukurira inzoga muri Congo akampemba amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 65 maze kuzimugezaho.

    Naramwemereye njyayo, nasanzeyo imodoka irimo ziriya nzoga ndayizana, mu kagaruka nibwo abapolisi bamfatiye ku mupaka wa Rubavu maze kwinjira mu Rwanda.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwa Kayigire byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

    Yagize ati 'Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) bari bafite amakuru ko hari umuntu ugiye kuzana mu Rwanda inzoga za magendu.

    Bari banafite amakuru ko azizana mu modoka ifite ibirango byo muri Congo, yaraje ku mugoroba wa tariki ya 27 Ukwakira abapolisi bahita bayihagarika koko bazisangamo.'

    CIP Karekezi avuga ko Kayigire n'abo bafatanije umugambi wo kwinjiza izo nzoga mu Rwanda bari bakoresheje amayeri ahambaye ariko biba iby'ubusa Polisi irabatahura.

    Yaboneyeho gushimira abatanze amakuru ariko akangurira abantu gukora ubucuruzi bunyuze mu mucyo birinde magendu.

    Ati' Bafite ukuntu bari barakoze icyumba munsi y'imodoka ku buryo bahishamo ikintu ntumenye ko mu modoka hari ibintu birimo. Iyo uyirebyemo ubona nta kintu kirimo, abapolisi barayihagaritse barayisaka bagera aho bafunze n'amabati bahishamo amakarito arimo ziriya nzoga.'

    Kayigire yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hatangire iperereza, inzoga yari abifite zijyanwa mu bubiko.

    Itegeko ry'umuryango w'ibihugu byo mu Karere k'Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

    Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n'ibihumbi bitanu by'amadorali y'Amerika (US$5000).





    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/polisi-yafatanye-umusore-inzoga-za-magendu-yari-yahishe-mu-buryo-budasanzwe

  • Cristiano Ronaldo n'umukunzi we bagiye kwibaruka Impanga #rwanda #RwOT

    Umunyabigwi mu mupira w'amaguru,Cristiano Ronaldo, yatangaje ko we n'umukunzi we Georgina Rodriguez bategereje impanga.

    Nk'uko ikinyamakuru cyo muri Esipanye cyitwa Hola! kibitangaza, Georgina Rodriguez atwite inda y'amezi 3 y'impanga.Cristiano Ronaldo usanzwe afite abana 4 barimo umwe yabyaranye n'uyu Georgina.

    We na Georgina bashyize hanze ifoto yabo nziza bafashe scans z'abana babo, yanditseho ati: “Twishimiye gutangaza ko dutegereje impanga👶🏻👶🏻.

    “Imitima yacu yuzuye urukundo – Sitwe tuzarota duhuye namwe ❤️🏠”

    Ronaldo ni papa wa Cristiano Jr w'imyaka 11, impanga Eva na Mateo, b'imyaka ine, na Alana Martina w'imyaka itatu yabyaranye na Georgina.

    Muri 2017, Ronaldo yemeje ko ashaka abana barindwi mu gihe Georgina umwaka ushize yagize ati: “Icyifuzo cyanjye cyo kubyara kirakomeye kuruta ikindi kintu cyose.

    “Ndizera ko nzabyara abana benshi.”

    Mama wa Ronaldo, Dolores,ari mu ba mbere bamushimiye kuri Instagram, yandika ati: “Reka aba buzukuru bazavuke bafite ubuzima bwiza,kuko nicyo kintu cy'ingenzi ❤️❤️❤️❤️🙏🙏🙏🙏.”

    Uyu mukinnyi ukomeye wo muri Portugal yahuye na Georgina mu 2016 ubwo yakoraga mu iduka rya Gucci i Madrid,ahembwa amapawundi 10 ku isaha.

    Bivugwa ko yamutwaye umutima ubwo yari ari gucururiza muri VIP mu birori byari byateguwe na Dolce & Gabbana.

    Georgina yakundanye n'uyu rutahizamu watwaye Ballon d'Or inshuro eshanu kuva Madrid yerekeza muri Juventus Turinn'ubu bari I Manchester.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-n-umukunzi-we-bagiye-kwibaruka-impanga

  • Cristiano Ronaldo aritegura kongera kwibaruka… – #rwanda #RwOT

    Anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram, uyu mukinnyi ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi, yasangije abamukurikira ifoto igaragaza ko we n'umugore we bagiye kongera kwibaruka impanga ku nshuro ya kabiri, arangije yandika munsi ubutumwa bugira buti:

    'Twishimiye kubamenyesha ko twitegura kwibaruka impanga. Imitima yacu yuzuye urukundo, tubategerezanyije amatsiko menshi'.

    Ni ku nshuro ya kabiri Cristiano na Georgina bagiye kwibaruka impanga, nyuma ya Eva na Matteo bavutse mu 2017.

    Tariki ya 08 Kamena 2017, nibwo Cristiano yibarutse impanga ku nshuro ya mbere, akaba yarabyaye impanga y'umuhungu n'umukobwa, Eva na Matteo, bakaba barakurikiraga Cristiano Jr uyu mukinnyi atabyaranye n'umugore we Georgina Rodriguez.

    Ntabwo izi mpanga ari izo Cristiano yabyaranye na Georgina n'ubwo bari bari kumwe babana, ahubwo babyawe n'uwababatwitiye (surrogate).

    Nyuma Cristiano na Georgina bahise bibaruka umwana wa mbere hagati yabo,  umukobwa witwa Alana Martina, bituma uyu mukinnyi magingo aya amaze kubyara abana bane, barimo abakobwa babiri n'abahungu babiri.

    Cristiano agiye kwibaruka impanga ku nshuro ya kabiri nyuma ya Eva na Matteo bavutse mu 2017

    Matteo na Eva nizo mpanga za mbere za Cristiano

    Umuryango wa Cristiano Ronaldo

    Cristiano na Geordina baritegura kwibaruka impanga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110905/cristiano-ronaldo-aritegura-kongera-kwibaruka-impanga-110905.html

  • MTN Rwanda yatangaje ko ikibazo cya internet… – #rwanda #RwOT

    Iki kiganiro cyabereye muri Marriott hotel kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukwakira 2021. Mitwa kaemba Ng’ambi, umuyobizi mukuru wa MTN Rwanda yabanje gusaba uhagarariye imari muri iki kigo, uhagarariye ishami rya MTN Mobile Money, ndetse n’uhagarariye tekinike kubanza kugira icyo bavuga bakagaragaza uko ibintu bihagaze muri uyu mwaka.

    Mitwa umuyobozi mukuru wa MTN

    Mark Nkurunziza ushinzwe imari muri iki kigo, yavuze ko iki gihembwe cya gatatu [amezi 9] ukigereranyije n’icy’umwaka ushize babara bagasanga barungutse abandi bafatabuguzi ibihumbi magana atanu; muri aba, ibihumbi magana ane akaba aribo bakoresha internet. Kugeza ubu abafatabuguzi ba MTN mu Rwanda, yagaragaje ko ari miliyoni esheshatu na magana ane mu gihe muri aba abakoresha internet imaze iminsi ivugwamo ibibazo ari miliyoni 2 .

    Mark Nkurunziza ushinzwe imari muri MTN

    Yaboneyeho gutangaza ko iki kigo muri uyu mwaka kinjije miliyari ijana na mirongo itatu n’enye wakuramo ayo batanze mu kunoza akazi, imisoro  n’ibindi ugasanga iyo bagereranyije n’umwaka ushize bariyongeyeho 9%, bakaba bahagaze kuri miliyari 14 n’ibice bine.

    Iki kiganiro kitabiriwe n’abanyamakuru batandukanye 

    Musugi Jean Paul uhagarariye ishami rya MTN Mobile Money, nawe yavuze ko bageze kuri byinshi muri iki gihembwe cya gatatu birimo ibijyanye na serivise z’inguzanyo, kwiteganyiriza, iza bank  n’ibindi bifasha abanyarwanda ndetse yongeraho ko bifuza no kwagura izi serivise.

    Musugi Jean Paul 

    Gakwerere Eugene ishinzwe ibya tekiniki, atabiciye ku ruhande yavuze ko uyu mwaka batangiye bafite ibibazo nka bitatu, arabigaragaza ati”Uyu mwaka twatangiye dufite ibibazo nka bitatu harimo ko uhamagara umuntu ntimuvugane neza wamuhamagara byacamo bigacika, wakoresha internet ntiyihute”. Ibi bibazo yagaragaje atabiciye ku ruhande, byabereye imbogamizi zikomeye abafatabuguzi ba MTN Rwanda muri uyu mwaka ndetse bigera n'aho RURA  ibaha igihe ntaregwa cyo kubikemura.

    Gakwerere Eugene ushinzwe ibya tekinike muri MTN Rwanda

    Muri iki kiganiro, umunyamakuru wa Inyarwanda.com yabajije Gakwerere Eugene igihe ibi bibazo bizakemukira ndetse amusaba no kugaragaza igihe ntarengwa. Mu gusubiza  Eugene yagize ati”Twagize ibibazo bitandukanye nk'uko nabikubwiye, harimo nk’icyo ngicyo cyo guhamagara, hari no guhamagara bigacika, hari ahatagera rezo ni ukuvuga ko bisaba ko umuntu 'yidepurasa' akajya ahandi cyangwa se akurira igiti nk’uko abantu bajya babivuga,  hakabamo na internet igenda buhoro. Ibyo ni ibibazo twamaze kubona tubifatira ingamba, ikizere naguha nk'uko ubajije ni uko ngira ngo nawe umbere ambasaderi ku banyarwanda ibyo bibazo ni amateka”.

    Yakomeje agira ati” Ngira ngo nta n'ubwo bigera umwaka utaha, turagera ku musozo w’uno mwaka ku kigero cya 80% bikemutse ariko umwaka utaha njye ndakibaza niba nzaba nkifite akazi! Umwaka utaha rwose ni amateka ibi bibazo tuvuga, yaba abantu bagihagarara ku musozi, burira ibiti abinjira  mu cyumba kimwe cyangwa se muri salon kugirango babashe guhamagara. Ibyo ni amateka kugeza nibura mu kwezi kwa gatandatu k’umwaka utaha, bizaba ari amateka “.

    Yashimangiye ko ibibazo byari byabaye babifatiye ingamba ati” Ibibazo byose byari byabaye ni ibibazo tekinike bibaho ariko n’ingamba twamaze  gufata tubifashijwemo n’abandi bafatanyabikorwa nka kiriya kigo bita RURA n’abandi nka minisiteri y’ikoranabuhanga ” . Yashimangiye ko bafata izi ngamba bihaye igihe cy’amezi 18 ku buryo mu kwezi kwa 6 umwaka utaha ibi bibazo bizaba byakemutse burundu.

    Eugene niwe wabajijwe ibibazo byinshi bishingiye ku 'marezo' acika na internet

    Undi munyamakuru ibi yabihuje n’amatariki ntarengwa RURA yari yatanze ibasaba gukemura ibibazo nk’ibi twagarutseho bitarenze tariki 29 Ukwakira 2021 muri Kigali, amubaza niba barubahirije ibyo basabwe. Yamusubije avuga ko muri Kigali ibyo  basabwe byakozwe ati”i Kigali niho twashyize imbaraga ibyo twakoze byo ni byinshi atari ukuvuga gusa ko dukora, tujyana na ririya tangazo rya RURA rya 29 z’ ukwa 10 tubikorere abanyarwanda. Ntabwo tubikorera ama deadline”.

    Yemeje ko bamaze kuzenguruka imirenge 35 yo mu mugi wa kigali bashakisha aho ibibazo biri, bakaba barasanze hakenewe iminara mishya 34 bakaba bari kuvugana na RURA kugira ngo ibahe ibyangombwa ku buryo mu kwezi kwa gatandatu iyi minara izaba yaruzuye. Cyakora kugeza ubu, yavuze ko hari byinshi bimaze gukorwa ati”Kuva uyu mwaka utangiye kugeza uyu munsi hakozwe ibintu byinshi kugira ngo dukemure ibi bibazo. 

    Ibyakozwe rero harimo gusakaza iminara hirya no hino uyu munsi wa none tumaze kongeraho iminara 103 ubwo ndavuga muri kigali yaba muburasirazuba, iburengerazuba, no mu majyepfo no mu manjyaruguru tumaze kongera ubushobozi bw’iminara isanzwe kugira ngo abafatabuguzi bacu babone serivise nziza ku minara igera ku 180 ubwo ni ukuvuga iminara yari isanzweho tuyongerera ubushobozi”.

    Yavuze ko ibi byakozwe kubafatabuguzi bafite telefone zigezweho ndetse yongeraho ko n'abafite izisanzwe babazirikanye bakongerera ubushobozi iminara igera kuri 82. Yibukije abantu ko mu bindi bavuguruye ari ibijyanye na 4G asaba buri wese ufite telefone ijyanye n’igihe kugana ahari ishami rya MTN bakamuhindurira agahabwa SIM card ya 4G kugira ngo arusheho kubona internet yihuta.

    Muri iki kiganiro ibyagarutsweho cyane ni ibijyanye n’ibibazo bya internet na rezo zicikagurika ariko byose bavuze ko bigiye kuba amateka.

    Abanyamakuru batandukanye bibanze kuri ibi bibazo by’ama rezo na internet, aha uyu yabazaga ibijyanye n’ama rezo akunze gucika ahegereye imipaka

    Bamwe mu bakozi ba MTN bari bahari 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110900/mtn-rwanda-yatangaje-ko-ikibazo-cya-internet-namarezo-acika-kigiye-kuba-amateka-amafoto-110900.html

  • Vanessa Simbi wakunzwe mu ndirimbo ‘Wowe mwiz… – #rwanda #RwOT

    Izina Vanessa Simbi rizwi cyane n’abakunzi b’indirimbo zegereza abantu intebe y’Imana, zimwe ziba zituje, zimwe umuntu aririmba arimo kuganira n’Imana basa nk’abari kumwe ari babiri akayibwira buri kimwe cyose ayishimira, ni zo ubundi bita indirimbo zo ‘kuramya Imana’ (Worship Songs), zikaba zitandukanye n’izo guhimbaza Imana (Praise songs). Bene izo ndirimbo ziramya Imana, ni wo mwihariko wa Vanessa Simbi, zikaba zarabimburiwe na ‘Wowe mwiza’ yakoranye na Patient Bizimana.

    “Wankundiye iki wowe, wankundiye wowe, mwiza. Muri wowe nta nenge, wisakaye ubwiza, urera. Ni iki kigutera kwifuza kuba hafi yanjye. Uko bwije n’uko bukeye ni ko urukundo rwawe n’imbabazi zawe bihora byiyongera ku buzima bwanjye, warakoze kuntoranya,..Wanciye iki Mwami? Mbere y’uko Isi ibaho burya njyewe nariho mu mugambi wawe, …” Ayo ni amwe mu magambo agize indirimbo ye ‘Wowe mwiza’ imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 18 ku rubuga rwa Youtube.

    Vanessa Simbi yamamaye mu ndirimbo ‘Wowe mwiza’

    Nyuma y’uko ashyize hanze indirimbo ye ‘Wowe mwiza’ yagiye hanze mu mwaka wa 2016 ikakirwa neza, Vanessa Simbi usigaye utuye i Burayi mu gihugu cy’u Bufaransa, yaje kumara igihe kinini atumvikana mu muziki bitewe n’uko yahinduye ubuzima agashaka umugabo bikamusaba kubanza kwita ku rugo no kurera abana nk’uko yabidutangarije ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo ye nshya ‘Ntabwo wahindutse’. 

    Muri iyi ndirimbo ye nshya y’iminota 6 n’amasegonda 2 yanditse mu 2013 ariko akaba ayisohoye mu 2021, Vanessa aririmbamo ko n’ubwo yaca mu muriro ntacyo yaba kuko ari kumwe n’Imana kandi akaba ari ko yategetse, ati “Ntabwo wahindutse, uracyakora uko biri kose, rya jambo wavuze rizasohora uko biri kose. (…) Wowe utajya ubeshya, ntabwo ubeshya, wowe utananirwa, urizerwa”. Ni indirimbo irimo agashya ko kuba isozwa n’isengesho ry’amasegonda hafi 60 ry’umuntu wumvikana ashimira Imana ko isohoza ijambo yavuze. 

    Vanessa Simbi yatangarije InyaRwanda.com byinshi kuri iyi ndirimbo

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Vanessa yatangiye agira ati “Iyi ndirimbo nasohoye nayanditse muri 2013, nabanje kumva ari ya magambo ‘ntabwo wahindutse uracyakora uko biri kose’ anjemo, kubera ibihe nari ndi kunyuramo. Mu by’ukuri sinzi niba nawe ubizi kwa kundi umara igihe usengera ikintu ariko utabona inzira byacamo, ukajya wiyibutsa ibitangaza Imana yagukoreye kera cyangwa ibyo usoma muri Bibiliya ariko wumva utazi inzira uzasubirizwamo”.

    Yakomeje ati “Ni uko byari bimeze, maze mbona Imana ikoze icyo kintu nari maze imyaka 2 nsengera, ndatangara pe. Ni aho mu by’ukuri navuga ko indirimbo yatangiriye, noneho ngenda nongeraho andi magambo n’ibindi bice by’indirimbo ngamije kuvuga ko ibyo umuntu yacamo byose, n’ubwo byatinda cyangwa yaba atabona inzira, Imana yo ishobora byose ntakiyinanira, uko yahoze ni ko iri, ni ko izahora. Ibasha gukora ibyo yasezeranye. Iki akaba ari na cyo nifuza ko umuntu wese uyumva ashikama ku masezerano Imana yamuhaye kuko Imana ari iyo kwizerwa”.

    Ku bijyanye no kuba yari amaze igihe kinini yicisha irungu abakunzi b’indirimbo ze, nawe yabyemeye avuga ko amaze igihe adakora umuziki anasobanura imbogamizi yahuye nazo. Aragira ati “Mu by’ukuri ni byo, nari maze igihe kinini nta kintu nkora mu muziki ku bw’impamvu nyinshi. Mu zo navuga harimo kurera abana bato, buri mubyeyi agira uburyo bwe, njyewe rero nasaga n’uwahagaritse ibindi bikorwa byose uretse akazi, kugira ngo ndere abana banjye turi kumwe buri gihe. Kuva rero batangira kujya kw’ishuri, nahise mvuga ko bikwiye gusubira mu gikorwa cy’umuziki, njyewe nkunda kubyita umuhamagaro”. 

    Simbi yateguje abakunzi be izindi ndirimbo nshya mu bihe bya vuba

    Simbi Vanessa yavuze ko ubu afite umwanya wo kuririmbira Imana n’ubwo atari munini cyane kuko azajya abifatanya n’izindi nshingano z’akazi. Ati “Rero nkaba rwose mpari ubu, wenda sinavuga buri gihe, buri mwanya ko mba ndi mu bikorwa by’umuziki kubera n’izindi nshingano z’akazi gasanzwe, ariko nkaba mbizeza ko ntazongera kumara igihe kinini nta kintu mbagejejeho mu byo Imana izanshoboza. Ubu ndashima Imana cyane ku bw’iyi ndirimbo “Ntabwo wahindutse” numva ko iziye igihe”. 

    Vanessa Simbi yavuze ko afite izindi ndirimbo azagenda ashyira haze – ibisobanuye ko atazongera kumara igihe nk’icyo yari amaze atumvikana mu muziki. Ati “Nkaba mfite izindi ndirimbo nzagenda nshyira hanze mu minsi iri imbere. Ariko ngomba gufatira umwanya wo gutegura neza, urabizi ko gukora umushinga unoze bisaba kubifatira umwanya”. Iyi ndirimbo ye nshya yayinyujije ku rukuta rwe rwa Youtube yise Simbi Vanessa. Yakiriwe neza n’abatari bacye barimo uwitwa Kalimba Sharon wasabiye umugisha mwinshi uyu muhanzikazi bitewe n’uburyo iyi ndirimbo ye yamukoze ku mutima.

    REBA HANO INDIRIMBO ‘NTABWO WAHINDUTSE’ YA SIMBI VANESSA

    REBA HANO ‘WOWE MWIZA’ YA SIMBI VANESSA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110897/vanessa-simbi-wakunzwe-mu-ndirimbo-wowe-mwiza-yakoranye-na-patient-agarukanye-iyo-yise-nta-110897.html

  • Tricia yabwiye Tom Close ko ibyiza bimuranga… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukwakira 2021, Tom Close ari kwakira ubutumwa bw'abantu mu ngeri zitandukanye bamwifuriza isabukuru nziza y'amavuko y'imyaka 35.

    Ni isabukuru isanze yari amaze kwiyubaka hafi mu nguni zose z'ubuzima. Muri muzika, ari kwitegura gusohora Album. Mu buzima busanzwe, aherutse kwimukira n'umuryango we mu nzu yubatse i Nyamata.

    Mu bantu bamwifurije isabukuru nziza ku isonga hari umugore we wifashishije konti ye ya Instagram kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukwakira 2021, yandika avuga yagize amahirwe adasanzwe yo kurushinga na Tom Close.

    Ati 'Isabakuru nziza shema ryanjye. Imana izandinde kurengwa ngo nibagiwe amahirwe nagize”. Avuga ko indangagaciro Tom Close afite zituma ahora yifuza kumubyarira. 

    Ati 'Umutuzo, ubwenge n’ubuhanga bikuzuye bituma mpora nifuza ku kubyarira kugira ngo Isi tuyuzuze abameze nkawe.'

    Yasabye Imana gukomeza guha umugabo we 'ibyiza byose' amwibutsa ko amukunda. Ati 'Ndagukunda cyane”. Imyaka umunani irashize Tom Close arushinze na Ange Tricia. Muri iyo myaka bibarutse abana bane, ariko hari undi umwana biyemeje kurera. 

    Ange Tricia yabwiye Tom Close ko ibyiza bimuranga bituma ahora yifuza kumubyarira abameze nkawe


     Kuri uyu wa Kane, Tom Close yizihije isabukuru y'imyaka 35 y'amavuko

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110901/tricia-yabwiye-tom-close-ko-ibyiza-bimuranga-bituma-ahora-yifuza-kumubyarira-110901.html