Blog

  • Rubavu:Haravugwa umushinga wo gutunganyainkombe z'Ikiyaga cya Kivu #rwanda #RwOT

    Haravugwa umushinga wa gutunganya umwaro w'ikiyaga cya Kivu nyuma y'aho akarere ka Rubavu gasuwe n'abafatanyabikorwa bavuye mu Buholandi mu mugi wa Beden.

    Aba bafatanyabikorwa baravuga ko bashaka kwifatanya n'akarere ka Rubavu mu gushyira mu bikorwa itunganwa ry'umwaro w'iki kiyaga cya Kivu Kandi baravuga ko bazafatanya na ba rwiyemezamirimo bazabyifuza.

    Bizimana Jean Pierre ati“Ubusanzwe ndi umwarimu Kandi nkaba umujyanama.Uyu mushinga ugamije gutunganya umwaro w'ikiyaga cya aho imbere hazubakwa ibibuga by'umukino wa Volleyball,aho abana bazakinira, ndetse n'ahabera indi myidagaduro nk'ibirori bitandukanye.

    Mwiseneza Emmanuel umuyobozi w'ishame ry'ishoramari mu Karere ka Rubavu yagize ati”G. I. Z. D igamije guteza imbere ubukerarugendo muri Rubavu Kandi n'abashoramari bifuza gushora ubushobozi bwabo muri iyi nyigo barararitswe bagomba gushoramo amafaranga kandi biremewe.Iki gikorwa inyigo yacyo izaba yashyizwe ku murongo mu mpera z'uyu mwaka.

    Alfred NTAKIRUTIMANA/Umuryango. rw

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/rubavu-haravugwa-umushinga-wo-gutunganyainkombe-z-ikiyaga-cya-kivu

  • Nigeria: Umusore wigurishaga kubera ubukene yafashwe arafungwa #rwanda #RwOT

    Polisi ya kisilamu muri leta ya Kano izwi nka Hisbah yataye muri yombi Aliyu Na Idris uri kw'ifoto yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ari kwigurisha kubera 'ubukene'.

    Komanda wa Hisbah witwa Harun Ibn Sina yabwiye BBC ko igikorwa cya Aliyu kibujijwe.

    Ati: 'Yego twamufashe kuwa kabiri, ibyo yakoze ntabwo byemewe muri Islam, ntushobora kwigurisha uko waba umeze kose n'ibibazo waba urimo byose.'

    Uyu musore usanzwe ari umutayeri, yari yabanje kuvugana n'abanyamakuru mbere yo gufatwa, avuga ko ari mu bibazo by'ubukene bukomeye.

    Avuga ko aribyo byatumye yishyira ku isoko ku gaciro ka miliyoni 20 z'ama-naira ($49,000; 49,000,000Frw) akizeza uzamugura kumutwara akamukorera n'umutima we wose.

    Mbere yo gufatwa yabwiye abanyamakuru ati: 'Icyemezo cyo kwigurisha nagitewe n'ubukene, nindamuka mbonye umuguzi ndateganya guha ababyeyi banjye miliyoni 10 z'ama-naira ($24,000; 24,000,000Frw).

    'Nishyure miliyoni eshanu z'imisoro ya leta, mpe miliyoni ebyiri uwariwe wese wamfasha kubona umuguzi, nanjye ngumane asigaye.'

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/nigeria-umusore-wigurishaga-kubera-ubukene-yafashwe-arafungwa

  • Amashusho y'umunsi:Umukobwa bagiye kumwambika impeta arayijugunya. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye no mu bitangazamakuru bya Nigeria, berekanye uburyo umusore yateye ivi agasaba umukobwa bari barangizanye kwiga kaminuza ko bakomeza gukundana akamubera indahemuka bakaba bazabana akaramata maze umukobwa akajugunya impeta.

    Mu mashusho yatambutse kuri interineti, byabaye akababaro kuri uyu musore utatangajwe amazina wagiye kwambika impeta umukobwa agahita ayijugunya,ubwo bari mu birori bisoza kaminuza.Aba bombi bakundanye biga kaminuza umusore yibwira ko afite umukunzi bazabana nibamara gusoza amasomo, gusa umukobwa we ntibyari bimurimo, aho umusore yateye ivi ngo amwambike impeta maze umukobwa akayifata akayijugunya kure.

    Source : https://yegob.rw/amashusho-yumunsiumukobwa-bagiye-kumwambika-impeta-arayijugunya/

  • Umusaza yakoreye ibya mfura mbi abasore bafashe ku ngufu umukobwa we||ibyababayeho ntibazabyibagirwa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gace ka Pissela muri Burkina Faso habereye ibitangaza aho umusaza yihimuye bidasanzwe ubwo abasore 5 bamusambanyirije umugore ukiri muto maze buri wese yabyuka agasanga ubugabo bwe bwagiye.

    Abasore batanu bakiri bato bo muri kariya gace kitwa Pissela, bahuye n'uruva gusenya ubwo basangaga nta bugabo bwabo bafite nyuma yo gusambanya umukobwa w'umusaza bivugwa ko akora iby'ubupfumu.

    Nk'uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza, uyu musaza yaburiye aba basore abasaba kwitondera umukobwa we ariko bo bahitamo kubikora bakuruwe n'uburanga bwe.

    Abasore bacunze uyu umusaza adahari bajya gutereta umukobwa w'uyu musaza ndetse ngo bashoboye kuryamana nawe inshuro nyinshi.

    Nyuma y'iminsi mike, bamenye ko batagifite ibitsina byabo hagati yamaguru bahise bahurira hamwe bafata umwanzuro wo kujya gushaka uyu musaza.

    Ibinyamakuru byo muri Burkina Faso byavuze ko nanubu bataramubona. Abaturage, kimwe n'itangazamakuru ryaho, bavuga ko bategereje kumenya uko iyi nkuru izarangira.

    Source : https://yegob.rw/umusaza-yakoreye-ibya-mfura-mbi-abasore-bafashe-ku-ngufu-umukobwa-weibyababayeho-ntibazabyibagirwa/

  • Ibitaramenyekanye kuri ya couple ikundana bidasanzwe mu Rwanda . – YEGOB #rwanda #RwOT

    Couple ya Ndayisenga na Deborah ni imwe muri couple zamamaye mu Rwanda nyuma yo gushyira hanze urugendo rutoroshye banyuzemo mu gihe barambagizanyaga.Uyu Ndayisenga akaba afite ubumuga bwo kuba adafite amaguru ariko akaba yari yarabihishe umukunzi we kugeza babanye nk'umugabo n'umugore.

    Ndayisenga yategereje Imyaka myinshi kugirango amenyeshe umugeni we ko ari umugabo ufite ubumuga, by'umwihariko, ko nta maguru afite.

    Ndayisenga yavuze ko umugore we, Deborah, yatunguwe cyane acyumva iyi nkuru, nyamara akomeza ubukwe nyuma yo kumwizeza ko azemera kubana na we mu bibi no mu byiza.

    Yagize ati:'Umugore wanjye ntiyigeze amenya ko nta maguru mfite kugeza igihe dukoreye ubukwe'

    Mbere yibyo, Ndayisenga na Deborah bari barakundanye imyaka ibiri, kandi ntabwo yari azi ikibazo cye na kimwe kuko yari yarabimuhishe.

    Avuga uko yamugaye, Ndayisenga yavuze ko yaciwe amaguru n'igisasu. Yagaragaje ko abantu benshi bo mu mudugudu we bamutotezaga kubera ikibazo cye, kandi benshi bamubwiye uburyo nta mugore uzigera yemera ko bashyingiranwa.Icyakora, yari azi ko Deborah ariwe bahuye bwa mbere mugihe cyamarushanwa yo kuririmba.

    Mu gihe bakundana, ntiyashoboye kumuhishurira ko adafite amaguru kubera gutinya kwangwa.Muri icyo kiganiro, Deborah, yavuze ko Ndayisenga ari umugabo mwiza kandi ko azahora mu ruhande rwe.

    Bamaze amezi umunani bashakanye kandi bashimangira ko ubumwe bwabo aricyo kintu cyiza cyabayeho mubuzima bwabo.

    Source : https://yegob.rw/ibitaramenyekanye-kuri-ya-couple-ikundana-bidasanzwe-mu-rwanda/

  • Huye: Urubyiruko rwabuze ababyeyi rwakozwe ku mutima no kugobokwa na EjoHeza – #rwanda #RwOT

    Bagaragaje ibyishimo kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Ukwakira 2021 ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize, RSSB, rwashyikirizaga sheki zagenewe imiryango itanu y’ababuze ababo ariko bakaba bari bariteganyirije muri EjoHeza.

    Iki gikorwa cyo guha amafaranga y’ubwishingizi bw’ubuzima abazungura b’abahoze ari abanyamuryango bari bariteganyirije muri EjoHeza bakitaba Imana, cyatangiriye mu Ntara y’Amajyaruguru gikomereza mu Burengerazuba no mu Majyepfo, kikaba kizakomereza n’ahandi.

    Mucyo William wo mu Karere ka Nyanza ni umwe mu bahawe 1.250.000 Frw kuko nyina yitabye Imana yariteganyirije muri Ejo Heza.

    Ati “Ndabyishimiye kuko batugobotse mu byago kandi nanjye ngiye guhita ntangira kwiteganyiriza n’abavandimwe banjye na bo ndabibashishikariza.”

    Uwamahoro Angelique wo mu Karere ka Huye na we yabuze nyina umubyara ariko yitabye Imana yari umunyamuryango wa EjoHeza. Uyu mukobwa yahawe 1.250.000 Frw y’impozamarira.

    Yagize ati “Natwe turacyari urubyiruko ni yo mpamvu tugiye kwitabira iyi gahunda ya EjoHeza kugira ngo twiteganyirize, tuzagobokwe igihe tuzaba tugeze mu zabukuru ndetse n’abazadukomokaho bazasange twarizigamiye.”

    Usibye uru rubyiruko rwishimiye kugobokwa, Mukanziga Pascasie, wo mu Karere ka Kamonyi na we yapfushije umugabo amusigira abana bane, ariko yitaba Imana yariteganyirije muri Ejo Heza.

    Uyu mubyeyi yavuze ko kuba umugabo we yariteganyirije byamufashje guhabwa 1.250.000 Frw amufasha mu kumuherekeza no kwita ku bana yamusigiye.

    Ati “Muri Ejo Heza umutware [umugabo we] yarizigamaga nanjye nkizigama, twatangaga amafaranga ibihumbi bibiri buri kwezi. Nkimara kubona ibyiza bya EjoHeza abana banjye bose ngiye kubinjizamo, mbishishikarize abavandimwe n’abaturanyi.”

    Umuyobozi Mukuru wa gahunda ya Ejo Heza mu Rwanda, Gatera Augustin, avuga ko uwiteganyiriza muri Ejo Heza abikora ku bushake bwe kandi akaba ashobora guhabwa ubwiteganyirize bwe igihe akiriho, ariko yanapfa abe basigaye bakagira ibyo bagenerwa bitangwa na Leta.

    Ati “Iyo yitabye Imana tukagoboka umuryango we ni ikintu gitanga icyizere ku banyamuryango bacu n’abandi bazaba abanyamuryango ejo, kumva ko ibyo Leta yiyemeza ibishyira mu bikorwa. Biraza gutuma bakomeza kwizigamira bagiremo amafaranga atubutse kugira ngo na ya ntego yo kugira ngo abaturage bazagire amasaziro meza izagerweho.”

    Kuva gahunda ya Ejo Heza yatangira mu Ukuboza 2018, imaze kwitabirwa n’abanyamuryango barenga miliyoni imwe n’ibihumbi 600, aho bamaze kwizigamira amafaranga asaga miliyali 20 na miliyoni 100.

    Kugeza ubu imiryango 149 y’abahoze ari abanyamurango ba EjoHeza bitabye Imana, ni yo imaze guhabwa impozamarira aho buri umwe wahawe miliyoni 1 n’ibihumbi 250.

    Iki gikorwa cyatangiriye mu Ntara y’Amajyaruguru, gikomereza mu Burengerazuba no mu Majyepfo ndetse kizagera n’ahandi

    Mucyo William wo mu Karere ka Nyanza ni umwe mu bahawe 1.250.000 Frw kuko nyina yitabye Imana yariteganyirije muri EjoHeza

    Mukanziga Pascasie wo mu Karere ka Kamonyi na we yahawe 1.250.000 Frw kuko umugabo yitabye Imana yariteganyirije muri EjoHeza

    Uwamahoro Angelique wo mu Karere ka Huye na we yabuze nyina umubyara ariko yitabye Imana yari umunyamuryango wa EjoHeza bituma ahabwa 1.250.000 Frw y’impozamarira

    Imiryango itanu y’ababuze ababo ariko bakaba bari bariteganyirije muri EjoHeza yagobotswe ihabwa amafaranga y’impozamarira

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3q28ydB

  • Kirehe: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amunize yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Byabaye ku wa Gatatu, tariki ya 27 Ukwakira 2021, mu Mudugudu wa Nyabuhuna mu Kagari ka Murehe mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe.

    Abaturage bari baturanye n’uyu muryango bavuga ko wari umaze igihe kinini urangwamo amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma no gusinda ndetse ko inshuro nyinshi bagiye batandukana bakongera bakiyunga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahara, Mwenedata Olivier, yabwiye IGIHE ko intandaro y’urupfu rw’uyu mugore ari umugabo we wamunize akajyanwa kwa muganga agahita apfirayo.

    Yagize ati “Bari bamaze iminsi babana, bagatandukana ejo bakongera bagahura bakabana. Mu ijoro ryacyeye rero ejo bararwanye abaturanyi barabakiza bahita bagenda bava mu rugo rwabo. Byageze nka saa Saba z’ijoro barongera bararwana umugabo aniga umugore mu buryo bukomeye abonye agiye gupfa aramureka ahita atoroka ariruka. Abaturanyi bahise bamujyana kwa muganga agezeyo ahita apfa.”

    Yakomeje avuga ko umugore agipfa bahise batangira gushakisha umugabo bamubona mu Murenge wa Gatore ari gushaka uburyo atoroka bahita bamufata.

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gahara bwahise bugirana inama n’abaturage bubasaba kwirinda amakimbirane n’urugomo ngo kuko biri mu byatera ubwicanyi mu miryango yabo.

    Umugabo ukurikiranyweho kwica umugore we babyaranye abana babiri.

    Intara y’Iburasirazuba imaze iminsi igaragaramo amakimbirane yo mu miryango ari nayo atuma bamwe bica abo bashakanye, abandi bakabahohotera.


    source : https://ift.tt/3mpSK1Q

  • U Rwanda rwashyizwe mu bihugu abikingije bemerewe kwinjira mu Bwongereza – #rwanda #RwOT

    Guhera ku wa 1 Ugushyingo 2021 saa Kumi z’igitondo ni bwo uyu mwanzuro uzatangira kubahirizwa. Umugenzi mu gihe azajya agera mu Bwongereza, asabwa kwerekana ko yipimishije COVID-19.

    Bisaba ko nibura mbere y’iminsi 14 umuntu ageze mu Bwongereza, azajya yerekana ko yikingije COVID-19 akoresheje inkingo zakozwe na Oxford/ AstraZeneca, Pfizer/BioNTech, Moderna n’urwakozwe na Janssen rwa Johnson & Johnson.

    Ku muntu wikingije inkingo zombi, ntabwo hazajya harebwa niba amaze iminsi 14 afashe urukingo rwa nyuma, icyangombwa ni uko azaba yarikingije urwa nyuma.

    Ku rundi ruhande, abantu badafite imyaka 18 ni ukuvuga batarahabwa inkingo, bo basabwa kwipimisha COVID-19 bakoresheje PCR amasaha 72 mbere y’uko bakorera ingendo mu Bwongereza, kandi basabwa kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi 10 bakigerayo kandi bakajya bipimisha COVID-19 ku munsi wa kabiri n’uwa munani.

    Abagenzi baturutse mu Rwanda bikingije Covid-19 bemerewe kwinjira mu Bwongereza

    source : https://ift.tt/3EwMbRv

  • Abanyarwanda 427 basoje amasomo muri Cornell University (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo gushyikiriza aba banyeshuri impamyabushobozi wabereye muri Serena Hotel i Kigali ku wa 27 Ukwakira 2021.

    Abo banyeshuri bigishijwe binyuze muri gahunda ya “Hanga Ahazaza” yatangijwe na Mastercard Foundation mu myaka itatu ishize, ifite intego yo guha urubyiruko rwo mu Rwanda ubumenyi bukenewe mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli.

    Abagera ku bihumbi 30 ni bo bazigishwa ayo masomo bishyurirwa n’uwo muryango.

    Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rwigamba Rica, yashimiye Cornell University ku bw’ubufatanye muri iyo gahunda igamije gushyigikira urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda.

    Ati “Ubumenyi mwatanze buzafasha ababuhawe kugira ubushobozi bwo gutanga ibicuruzwa na serivisi byujuje ubuziranenge, bigendanye n’uburyo bwo kwimenyekanisha ku Rwanda kandi bafite ubushobozi bwo kureshya ba mukerarugendo no kubafata neza bagakomeza kuza.”

    Rwigamba yanashimiye Guverinoma y’u Rwanda yashyize ingufu mu iterambere ry’ubukungu budaheza, kureshya ishoramari ry’imbere mu gihugu no hanze yacyo ndetse no guhangira imirimo abakiri bato binyujijwe mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).

    Rwigamba yakomeje agira ati “Icyorezo cyongeye gushimangira ko hakenewe uburyo bushya kandi buteguwe dushobora gukoresha duteza imbere u Rwanda nk’icyerekezo, hirya no hino hakaba hari ibikurura abantu kandi igihugu kirushaho guhiga ibindi kinubaka iterambere ry’ikoranabuhanga.”

    Urwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo ruri mu zazahajwe na COVID-19 cyane. Icyakora amasomo y’abo banyeshuri yo yarakomeje kuko bamenyeye gukoresha ikoranabuhanga.

    Abanyeshuri basoje amasomo muri iyo Kaminuza batangaje ko ubumenyi bahakuye buzatuma imikorere yabo irushaho gutera imbere kuko urwego rw’amahoteli bari basanzwe barukoramo ariko batabikora kinyamwuga.

    Mutoni Scovia yagize ati “Mbere y’uko ntangira kwiga muri Cornell University nta makuru ahagije nari mfite mu bijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo. Ubu ni ibintu namaze gusobanukirwa ndetse mbiherewe impamyabushobozi yo ku rwego mpuzamahanga. Bizatuma nkorana ubunyamwuga bityo noze neza ibyo nkora ku buryo abatugana bazanyurwa.”

    Umuyobozi wungirije w’Ishuri ryigisha ibijyanye n’Ubukungu muri Cornell University, Linda Barrington, yavuze ko u Rwanda ari cyo gihugu cyonyine gitangirwamo ayo masomo ku Isi. Ni ibintu yasobanuye ko byagizwemo uruhare na Mastercard Foundation.

    Yakomeje ati “Iki ni igihugu kirimo gutera imbere mu buryo bushimije cyane mu rwego rw’ubukerarugendo.”

    Nsabimana Emmanuel ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB ni umwe mu bahawe impamyabushobozi uyu munsi.

    Mu izina rya RDB yashimiye Mastercard Foundation na Cornell University ku bw’itafari bashyize ku rwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo by’u Rwanda nk’igihugu cyiyemeje kubishyiramo ingufu ndetse kikaba igicumbi cyabyo muri Afurika.

    Mu myigire y’abo banyeshuri, amasomo bayahabwa bifashishije ikoranabuhanga bagakorana na bagenzi babo bari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ugize ikibazo ashaka gusobanuza cyangwa ibindi atumva neza, afashirizwa ku cyicaro cyayo mu Rwanda kiri muri mu nyubako ya Kigali Heights.

    Abanyeshuri 427 ni bo basoje amasomo kuri iyi nshuro

    Bamwe bifashishije ikoranabuhanga bashimira abanyeshuri umurava bagize

    Bamwe mu bahawe impamyabushobozi

    Nsabimana Emmanuel ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB ni umwe mu bahawe impamyabushobozi

    Umuyobozi wungirije w’Ishuri ryigisha ibijyanye n’Ubukungu muri Cornell University, Linda Barrington, yashimye umurava waranze aba banyeshuri

    Umuyobozi wa Mastercard Foundation, Rwigamba Rica, yitabiriye uyu muhango mu buryo bw’ikoranabuhanga

    Uwase Nice wavuze mu izina ry’abanyeshuri yashimiye Mastercard Foundation na Cornell University ku bw’amasomo babahaye

    Mutoni Scovia yavuze ko ubumenyi yahakuye buzatuma imikorere ye irushaho gutera imbere

    Abanyeshuri bafashe ifoto y’urwibutso n’abayobozi bitabiriye umuhango

    Nyuma yo guhabwa impamyabushobozi zabo hafashwe ifoto y’urwibutso mu byiciro bitewe n’isomo abanyeshuri bibanzeho cyane

    Amafoto: Irihoyizerwe Elaste


    source : https://ift.tt/3Cx7Ecs

  • Ubushakashatsi buhishuye ibidasanzwe biba ku basore batereka ubwanwa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gutereka ubwanwa no kubwogosha ku bagabo ni ikintu kitavugwaho rumwe na benshi, ariko byombi bikaba amahitamo ya buri wese.Icyakora ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko gutereka ubwanwa bifite akamaro kanini:

    1.Ubwanwa butera ubushyuhe

    Nko mu gihe cy'imbeho ikabije cyane cyane mu bihugu bigira ibihe by'ubukonje bukabije (hiver), ubwanwa ngo bufasha ubufite kugira agashyuhe mu gice cy'isura.

    2.Butuma uruhu ruhorana ubuhehere

    Ubwanwa bufasha uruhu gufata amavuta karemano akorwa n'igice cy'uruhu kizwi nka epiderme, bityo uruhu rwo ku matama n'akananwa rugahora rutoshye.

    Usibye n'ibyo kandi, umugabo ufite ubwanwa agaragara nk'umugabo kurusha uwogosha akamaraho burundu.

    3.Gutereka ubwanwa bigabanya ibyago byo kurwara Asima (asthma) n'ibimenyetso bya aleriji (allergie).

    Ibi biterwa n'uko ubwanwa bufata imikungugu n'utundi tuntu dutumuka mu kirere mbere y'uko tugera mu myanya y'ubuhumekero, nk'uko byatangajwe na Dr. Clifford W. Bassett, umuyobozi w'ikigo gishinzwe ibijyanye n'indwara zifata imyanya y'ubuhumekero harimo na asima i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

    4.Burinda gusaza imburagihe

    Gutereka ubwanwa bibuza uruhu guhura n'imirasire y'izuba ku kigero kingana na 90 kugera kuri 95%, bityo bikagabanya ibyago byo kurwara kanseri y'uruhu no kugira iminkanyari, nk'uko byagaragajwe mu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru 'journal Radiation Protection Dosimetry'.

    5.Gutereka ubwana bituma uca ukubiri n'imiburu ikunze kubaho nyuma yo kogosha ubwanwa rimwe na rimwe ikagira n'izindi ngaruka zirimo n'ibibyimba.

    Source : https://yegob.rw/ubushakashatsi-buhishuye-ibidasanzwe-biba-ku-basore-batereka-ubwanwa/