Blog

  • AMAFOTO : Clarisse Karasira na Dejoie bakomeje kugaragaza ko ari umugore n’umugabo bizihiye urugo #rwanda #RwOT

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Clarisse Karasira yashyizeho amafoto ari kumwe n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie bigaragara ko bishimiye urugo.

    Aya mafoto ya Clarisse Karasira n’umugabo we, umwe aba yambaye imyambaro y’umugore w’Umunyafurika y’igitenge n’ishati yacyo mu gihe umugabo yambaye ipantalo nziza n’ishati yanigirije na Cravatte.

    Ni amafoto aherekejwe n’ubutumwa bunyuranye gusa ayo yashyizeho kuri uyu wa Gatanu, Clarisse Karasira hari aho yagize ati 'Urukundo iteka ruratsinda.'

    Naho iyo yashyize kuri Instagram, Clarisse Karasira yakoresheje ururimi rw’ikinya —Filipino agira ati 'Nishimira umuryango wanjye.'

    Clarisse Karasira n’umugabo we Dejoie bamaze amezi atandatu babana nk’umugore n’umugabo dore ko bakoze ubukwe tariki 01 Gicurasi 2021 mu bukwe bwatashywe n’abantu bacye kubera ingamba zo kwirinda COVID-19.

    Mu birori by’ubukwe bwabo, abantu bacye babutashye barimo abasanzwe bazwi mu Rwanda barimo Liza Kamikazi wabaye na Marraine w’umukobwa, Mariya Yohana, Nyiranyamibwa Suzanne, Mariya Uwanjye Mukuru wa Mutamuliza Annonciata [Kamaliza] wari uhagarariye umuryango wabo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/AMAFOTO-Clarisse-Karasira-na-Dejoie-bakomeje-kugaragaza-ko-ari-umugore-n-umugabo-bizihiye-urugo

  • Breaking: Dusenge Wicliff yerekeje muri Tala’ea El Gaish #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwitwara neza mu ikipe y’igihugu ya Volleyball mu marushanwa nyafurika aherutse kubera mu Rwanda muri Nzeri uyu mwaka, Dusenge Wycklif yahise yegerwa na bamwe mu bayobozi b’ikipe ya Tala’ea El Gaish maze baganira ku kuba yajya gukinira iyi kipe.

    Dusenge Wicklif ni umwe mu banyarwanda bahagaze neza mu mukino wa Volleyball

    Dusenge Wicklif ni umwe mu banyarwanda bahagaze neza mu mukino wa Volleyball

    Wycklif nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye muri Groupe scolaire Officiel de Butare yahise yerekeza muri APR VC nyuma yerekeza muri Gisagara Volleyball club yakiniye umwaka umwe.

    Mu mwaka wa 2018 yerekeje muri Canal Sport yo mu Misiri aho yakinnyeyo imyaka ibiri (2) kugeza mu Gushyingo ubwo yasinyiraga REG VC akaza kuyikinira imikino yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi (GMT 2021).

    Wycklif Yari mu ikipe y
    Wycklif Yari mu ikipe y’igihugu yasoje ku mwanya 6 muri Afurika

    Dusenge w’imyaka 22 ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho b’ikipe y’igihugu dore uko yigeze no kuyobora bagenzi be batarengeje imyaka 21. (U-21 Captain), Wicklif yamaze gusinyira Tala’ea El Gaish amasezerano angana n’umwaka umwe ushobora kongerwa.

    Wicklif wambaye numero 9 yerekeje mu Misiri
    Wicklif wambaye numero 9 yerekeje mu Misiri


    source : https://ift.tt/3Cu5Osw

  • Cogebanque na Airtel byatangije uburyo abakiliya bashyira bakanakura amafaranga kuri konti nta kiguzi – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda yatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku Cyicaro Gikuru cya Cogebanque mu Mujyi wa Kigali ku wa 28 Ukwakira 2021.

    Muri ubwo buryo, umukiliya wa Cogebanque ukoresha Sim Card ya Airtel azajya abasha gukura amafaranga kuri konti ye ya Airtel Money ayohereze ku yo muri banki cyangwa ayakure ku yo muri banki ayashyira ku ya Airtel Money nta kiguzi.

    Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume, yavuze ko ubwo bufatanye bugamije gukomeza gushyigikira gahunda ya Guverinoma yo guhagarika guhererekanya amafaranga mu ntoki.

    Ati “Ubufatanye buri mu rwego rwa gahunda iriho mu gihugu, duhora dukangurirwa, yo kugabanya ihererekanya ry’amafaranga mu ntoki. Bidufitiye akamaro kanini kuko bizaturinda kwanduzanya icyorezo, bitwongerere umutekano w’amafaranga cyane ko atatakara cyangwa ngo yibwe, binadufashe gukoresha neza igihe.”

    Ubwo bufatanye buzamara igihe kirekire kitagenwe kugeza ubu, ariko Habarugira yatangaje ko icyifuzo ari uko bwaba “ubwa burundu”.

    Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez, yatangaje ko iyo mikoranire igamije gukomeza gufasha abakiliya b’impande zombi kugendana n’ikoranabuhanga kandi bahabwa serivisi inoze.

    Yakomeje ati “Airtel Money ifite umugambi mugari mu bijyanye n’ihererekanya ry’amafaranga. Uyu ni undi mufatanyabikorwa wiyongeye ku bandi dusanzwe dufite kandi turabyishimira cyane.”

    Mu gukoresha ubu buryo, abakiliya bazajya bakanda *500*6*1*9# (Airtel Money), bagane amashami n’aba-agents ba Airtel cyangwa bakoreshe uburyo bw’ikoranabuhanga rya Cogebanque ririmo application ya Coge mBank, internet banking ndetse no kuba bakwegera amashami cyangwa aba-agents ba banki mu kwakira cyangwa gushyiraho amafaranga.

    “Push & Pull” yatangijwe nyuma y’uko muri Kamena 2021 Airtel Rwanda yorohereje abakiliya bayo kohererezanya amafaranga ku buntu.

    Iyo Sosiyete y’Itumanaho imaze kugira Service Center 43 mu gihugu na za Kiosques zirenga 1.700 ndetse n’amashami ya Airtel Money 71.

    Ni mu gihe kuva Cogebanque yakwemererwa gukorera mu Rwanda mu 1999, imaze kugira amashami 28 hirya no hino ayifasha kugeza serivisi ku bayigana. Ifite ATM 36, aba-agents barenga 600 bayifasha gutanga serivisi zo gufunguza konti, kubitsa no kubikuza zirimo n’izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking, ikarita ya smart cash n’amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) afasha abayakoresha kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.

    Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume, yavuze ko ubu buryo bushya bwo gukura amafaranga kuri konti ya banki akoherezwa ku ya Airtel Money nta kiguzi buzarinda umutekano wayo kandi bukihutisha serivisi

    Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez, yatangaje ko imikoranire na Cogebanque igamije gukomeza gufasha abakiliya b’impande zombi kugendana n’ikoranabuhanga

    Aba bayobozi babwiye itangazamakuru ko ubu bufatanye hagati y’impande zombi buzahoraho

    Impande zombi zari zihagarariwe n’abayobozi batandukanye

    Nyuma y’ikiganiro n’abanyamakuru hafashwe ifoto y’urwibutso

    Cogebanque na Airtel byatangije uburyo abakiliya babyo bashyira bakanakura amafaranga kuri konti nta kiguzi

    source : https://ift.tt/3EtppcW

  • Umubare 1510 bitirira Perezida Museveni waturutse hehe? #rwanda #RwOT

    Iyo usuye imbuga nkoranyambaga zitandukanye cyangwa ibinyamakuru bitandukanye usanga bikunda guhuza umubare 1510 na Perezida Museveni.

    Byagiye bwa mbere mu binyamakuru mu kwezi k'Ukuboza 2018 ubwo Urukiko rwa New York muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika rwahamije Perezida Museveni icyaha cy'ubufatanyacyaha mu kwakira ruswa

    Urwo rubanza rwari rukuriwe n'Umucamanza Loretta A. Preska rwahamije icyaha umugabo ukomoka mu gihugu cya Hong Kong witwa Chi Ping Patrick Ho icyaha cyo guha abayobozi batandukanye bo mubihugu by'Afurika cyane cyane Uganda na Tchad ngo bahe amasoko sosiyeti yo mu Bushinwa yitwa China Energy Company Limited (CEFC China)'.

    Inyandiko zirambuye z'urubanza zerekana ko Perezida Museveni yahawe amadorali 500.000 naho Minisitiri we w'Ububanyi n'amahanga, akaba na muramu we, Sam Kutesa nawe yahawe amadorali 500.000. Kutesa, ariwe soko yiyi ruswa yasabye kandi yakira aya mafaranga mu gihe yari Perezida w'Akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe amahoro kw'isi.

    Nk'umufatanyacyaha, ifoto ya Perezida Museveni yerekanywe mu rukiko ifite numero 1510 (Exhibit 1510) naho Sam Kutesa ifoto ye ifite numero 1015.

    Urukiko rwagaragaje ko ayo mafaranga bayahawe mu mpapuro zipfunyika impano akaba yarayakiriye nuko agaha amasoko Sosiyeti yo mu Bushinwa. Uburyo Museveni yakiriyemo amafanga bukoreshwa kenshi na mafiya iba idashaka kugaragaza amafaranga kuri compte ngo batamenya imvo n'imvano yayo ndetse no kubererekera imisoro.

    Bamwe mu bagande bagaragaje uburyo batishimiye umuyobozi wabo uburyo ariwe ntangarugero muri ruswa bahurira ku mbuga Nkoranyambaga bakazajya bandika #Exhibit1510Museveni kugirango bahuze ibiganiro. Bahita bongeraho ingero nyinshi zitandukanye aho Museveni n'agatsiko ke barangwa na ruswa.

    N'abayobozi ntibatanzwe. Intumwa ya rubanda ihagarariye Akarere ka Kyadondo East akaba n'umucuranzi Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bob Wine we yakoresheje amagambo akarishye ati 'Turasaba Imana ize idukize ibi byanira (ibisiga)'. Aha yagereranyaga Museveni n'akazu ke n'ibyanira kuko iyo bije birakukumba bigatwara ibyo bihuye nabyo byose.

    Yongeye agira ati 'Nyakubahwa Perezida, ntabwo uri umuntu wavuga ku kurwanya ruswa, kuko niwowe shingiro ry'ikibazo kubera kurangwa na ruswa, ikimenyane no kwangiza umutungo w'igihugu'

    Perezida Museveni yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 1986, avuga ko azanye amahoro no kurwanya akarengane ariko ku myaka 33 amaze ku butegetsi, igihugu cye cyamunzwe na ruswa ku buryo kiza mu byambere kw'isi. Kuko nawe arangwa na ruswa, Museveni ntajya ahana abanyabyaha, ubwo uwari Minisitiri w'Intebe Amama Mbabazi yaregwaga ruswa, aho yagurishije ubutaka ikigo gishinjwe ubwiteganyirize (National Social Security Fund), Perezida Museveni yamugumishijeho ubudahangarwa bityo ntiyakurikiranwa n'ubutabera.Nabwo bwamunzwe na ruswa.

    Abanyarwanda bafatwa bagafungwa, bakanakorerwa iyicwarubozo, batangaza uburyo bo n'imiryango yabo, batanga amafaranga menshi mu nkiko bizezwa ubutabera.

    The post Umubare 1510 bitirira Perezida Museveni waturutse hehe? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umubare-1510-bitirira-perezida-museveni-waturutse-hehe-2/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umubare-1510-bitirira-perezida-museveni-waturutse-hehe-2

  • Umutoza wa Rayon Sports Masudi Djuma yiteguye kujya kuri polisi kubera abanyamakuru #rwanda #RwOT

    Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, Irambona Masudi Djuma avuga ko ibyavuzwe mu itangazamakuru ko atumvikana n’abungiriza be atari byo ndetse ko umunsi azafata umuntu amusebya azahita amurega kuri polisi.

    Avuze ibi nyuma y’uko hari amakuru avuga ko mu ikipe ya Rayon Sports ibintu bitameze neza hagati y’abatoza bungirije (Lomami na Sacha) aho badahuza n’umutoza mukuru Masudi Djuma bitewe n’imyitwarire ye, ngo ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba bwarakoranye inama nabo bugerageza kubunga.

    Nyuma yo kunganya na La Jeunnesse 0-0 mu mukino wa gicuti wabaye ejo hashize, Masudi Djuma yahakanye aya makuru avuga ko ahubwo ari abashaka guteza umwuka mubi mu ikipe ye, uwo azafata amuvuga nabi azamutwara kuri polisi.

    Ati “Mwaretse guteza amagambo mbere y’umukino, reka Rayon Sports yitegure dukine umukino, urumva? Murimo kumvuga nabi hari umunsi uzamvuga nabi nzamufata, njye kuri polisi kuko murimo kumbeshyera, ni inde se twavuganye nabi?”

    Yakomeje avuga ko we na staff ye bameze neza nta kibazo kirimo, ahubwo ibibazo bishaka kuzanwa n’abanyamakuru.

    Ati “Staff imeze neza, komite imeze neza ahubwo niyo komite ya mbere irimo kumvikana n’abatoza, urumva, kwa kundi tuvuga ururimi rumwe, ibyo bintu sinzi aho mwabikuye, murimo kuvuga abantu bose nabi, umuntu uzamvuga nabi nta gihamya nzajya kuri polisi muvuge.”

    Masudi Djuma yashimangiye ko nta kibazo na kimwe kiri hagati ye n’abamwungirije Lomami Marcel na Sacha cyane ko ari na we wabizaniye, ahamya ko shampiyona nitangira abantu bazaceceka kuko bazaba batangiye gutsinda.

    Rayon Sports izatangira shampiyona ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu ikina n’ikipe ya Mukura VS kuri Stade Regional i Nyamirambo.

    Masudi Djuma avuga ko umuntu azafata amuvuga nabi azamutwara kuri polisi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-rayon-sports-masudi-djuma-yiteguye-kujya-kuri-polisi-kubera-abanyamakuru

  • Facebook yamaze guhindura izina. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Facebook yahinduye izina ryisosiyete yayo maze yitwa Meta. Umuyobozi wa Facebook akaba n'umuyobozi mukuru, Mark Zuckerberg, yabitangaje kuri uyu wa kane avuga ko guhindura izina biri mu rwego rwo guhindura imikorere no kugira isura nziza .

    Iri hinduka ntacyo rizahungabanya ku mbuga zayo nka Facebook, Instagram na WhatsApp.Ibi bije nyuma y'urukurikirane rw'inkuru mbi zerekeye Facebook, zishingiye ku nyandiko zashyizwe ahagaragara na Frances Haugen wahoze ari umukozi wayo. Haugen yari yashinje isosiyete gushyira 'inyungu kurusha umutekano w'abayikoresha'.

    Source : https://yegob.rw/facebook-yamaze-guhindura-izina/

  • Videos z'abakobwa b'abanyarwandakazi ziri guca ibintu kuri WhatsApp – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri ya gahunda yo kubagezaho inkuru zidasanzwe kuri uyu munsi twabateguriye inkuru ivuga kuri video z' abanyarwandakazi zirimo guca ibintu kuri whatsapp.

    Uyu munsi videos twabahitiyemo ni ebyiri akaba ari iyo umukobwa avuga ko akunda kurya kitchen (igikoni) iyo yagiye ku mazi aho kuvuga chicken (inkoko), indi umukobwa atamira ikirayi cyose mu kanwa.

    Izo videos ni izi zikurikira:

    Source : https://yegob.rw/videos-zabakobwa-babanyarwandakazi-ziri-guca-ibintu-kuri-whatsapp/

  • Kamonyi: COVID-19 yatumye bamwe mu bayoboke b'Amadini n'Amatorero bishora mu byaha #rwanda #RwOT

    Abakuriye Amadini n'Amatorero mu karere ka Kamonyi, baravuga ko icyorezo cya COVID-19 cyatumye bamwe mu bayoboke babo bishora mu byaha ndetse ngo bamwe banze kubireka. Abayobozi b'Amadini n'Amatorero kandi, barasaba abatarabona ibyangombwa kubishaka ndetse bagasaba gukomorerwa bagakora ibiterane byo hanze kuko byagabanya abakora ibyaha.

    Ibi babigarutseho mu biganiro byateguwe n'Umuryango Ihorere Munyarwanda( IMRO), byahuje abakuriye imiryango itegamiye kuri Leta kuri uyu wa 28 Ukwakira 2021, bagamije kureba uko ubutabera butangwa ndetse n'iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu.

    Umuyobozi wa Sosiyete Sivile mu karere ka kamonyi akaba anayobora itorero rya ADEPR/Kamonyi, Pasteur Ndatimana Rwizibura Bonke, avuga ko mu myaka ibiri igiye gushira abakora ibyaha bagiye biyongera kubera ko hari abari abakozi bategetswe gukorera mu rugo bityo babona amakosa amwe namwe, ndetse ngo hari abanyoye inzoga hiyongeraho kudasenga kubera gufunga insengero na Kiriziya.

    Bamwe mu bitabiriye ibiganiro.

    Yagize ati' Muri iki gihe cya COVID-19 kijya kuba imyaka 2 ubonako ibyaha byagiye byiyongera cyane, ariko bigaterwa nuko abari abakozi bataba hafi y'imiryango yabo, baje gukorera mu rugo bityo bituma babona amakosa yo mu rugo, ariko haniyongeraho ko abantu banyoye inzoga nyinshi kuko wumvaga uko inganda zikora ibisindisha n'ibidasindisha zigamba ko zungutse ukabyibaza,  hakiyongeraho ko insengero nazo zafunzwe abantu bakabura aho bajya agakomye kose kakaba amakosa'.

    Akomeza ati' Ariko ubona ko ibintu byahindutse nyuma yaho ingamba zoroherejwe, gusa turacyasaba ko twakwemererwa gukora ibiterane byo hanze kuko byabafasha kurushaho kwegerana n'Imana bakabona ikibahuza kuko babonye aho kwihisha basenga'.

    Uhagaririye itorero rya ADEPR mu ntara y'Amajyepfo, Karinganire Charles avuga ko bashimira Leta ko yabafunguriye insengero, agasaba ko n'izindi zitaruzuza ibyangombwa zibishaka zigafungurirwa, abantu bakarushaho kwegerana n'Imana kuko hari byinshi bishoyemo bazareka bigasimbuzwa isengesho.

    Yagize ati' Turishimira ko bafunguye zimwe mu nsengero abantu bakongera kwegerana n'Imana kandi ubona ko ibintu bigenda bigaruka mu murongo neza, gusa hakwiye kubaho ubukangurambaga buhoraho bwo kwigisha abayoboke bacu ko ibibazo bagira bidakemurwa no guhangana ahubwo bishakirwa ibisubizo mu bwumvikane kandi tunabigisha kwisunga isengesho'.

    Kabera Shabban ushinzwe ubutabera mu muryango wa Islam mu karere ka Kamonyi,  avuga ko umuyoboke udafite icyo gukora abona uko yishora mu byaha, ariko ngo iyo babonye icyo gukora bakagerekaho isengesho bigenda neza bakubahana hagati yabo.

    Umuyobozi w'Ishami ry'Imiyoborere myiza waruhagaririye akarere ka Kamonyi, Epimaque Munyakazi, avuga ko muri ibi bihe turimo abakora ibyaha bagiye biyongera cyane ku buryo inzu zibacumbikira ngo zuzuye, ariko akemeza ko aba banyamadini n'amatorero ndetse n'indi miryango byafasha kubigisha no kubibutsa ko bakwiye kwirinda gukora ibyaha.

    Munyakazi, akomeza yemeza ko ubuyobozi bwite bwa Leta butabasha kuvuguta umuti uhamye wo kurandura ibi byaha bwonyine mu gihe imiryango itegamiye kuri Leta yaba itabigizemo uruhare.

    Nubwo batavuga imibare ifatika y'abakora ibyaha cyangwa ababifatiwemo, bahamya ko aho Polisi icumbikira abajyanwa imbere y'abagenzacyaha ndetse no mu nkiko huzuye ndetse n'ikigo gicumbikirwamo inzererezi cya Remera-Rukoma nacyo ngo gihora gisa nk'icyuzuye kubera ko abajemo badatindamo, bigishwa bakarekurwa bitewe nibyo bafatiwe ariko bakomeza kwiyongera.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-covid-19-yatumye-bamwe-mu-bayoboke-bamadini-namatorero-bishora-mu-byaha/

  • Facebook igiye guhindura izina #rwanda #RwOT

    Umuyobozi mukuru wa sosiyeti ya Facebook akaba na nyiri uru rubuga nkoranyambaga rukurikiranwa n'abatari bake ku Isi, Mark Zuckerberg, yavuze ko igiye guhindura izina ikitwa 'Meta', mu rwego rwo kuyijyanisha n'icyerekezo cyayo cy'ibihe biri imbere.

    Cyakora nkuko VOA dukesha iyi nkuru ibitangaza, inzobere zinavuga ko ibigiye gukorwa binasa no kuyobya uburari, ku nyandiko zimaze iminsi zisohoka zigayisha Facebook.

    Muri izo nyandiko, harimo izagaragaje uburyo iyi sosiyeti ititaye ku makuru yahawe na bamwe bakozi bayo, banayibwiraga ko imbuga zayo nkoranyambaga hari abo zisigira ibikomere byo ku mutima, cyangwa zabyongereye mu mpande zose z'isi.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/facebook-igiye-guhindura-izina/

  • The Ben n'umukunzi we Miss Pamella nyuma yo kuva mubirwa bya Maldives bari kugirira ibihe byiza no muri Tanzania [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwambika Miss Pamella Impeta, The Ben yahise ajya muri Amerika mu mujyi wa New York aho yahuriye mukabyiniro na Diamond, nyuma aza kwerekeza muri Tanzaniya arikumwe n'umukunzi we aho yagiriye urugendo rw'akazi rurimo no kurangiza imishinga ya Album ye.

    Mu mashusho The Ben yanyujije kuri konti ye ya Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara umunsi umwe, yerekanye Miss Pamella ahagaze ari kuri telefone agenda atembera, yumva amafu y'ikiyaga bikekwa ko ari icya Tanganyika nyuma y'umunsi
    ari kubarizwa muri Tanzania.

    The Ben n'umukunzi we Miss Uwicyeza Pamella baherukaga muri Tanzania , mu mpera z'Ugushyingo muri 2020 , ari naho urukundo rwabo batangiye kurushyira ahagaragara , icyo gihe berekanye amashusho bari kumwe bigaragara ko bari muri Tanzania ku mucanga ku nkengero y'inyanja.

    Mubyo The Ben yavuze byamujyanye muri Tanzania, harimo ko yagiye kuhakorera indirimbo azakorana n'abahanzi batandukanye barimo Rema hamwe na Uncle Austin.

    Aganira n'ikinyamakuru cya KT Press, yavuze ko ari muri Zanzibar ndetse ko yamaze no kuhakodesha inzu yo guturamo akajya anahakorera umuziki mu isura nshya.

    Icyo gihe The Ben yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, ubutumwa bwerekana ko yishimiye ukuntu abaturage bo muri Tanzania bamwakiranye urugwiro.

    The Ben yagiye muri Tanzania asangayo umukunzi we Pamella wari umaze iminsi ariho ari kubarizwa.

    Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z'urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella, icyakora n'ubwo bagiye babigira ibanga rikomeye, uko iminsi yagendaga yicuma amarangamutima yagendaga abarusha ingufu bagashiduka yabatamaje.

    Mu 2020 ni bwo batangiye kwerura batangaza iby'urukundo rwabo binyuze cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    Mu Ugushyingo 2020 ubwo The Ben yajyaga gufatira muri Tanzania amashusho y'indirimbo 'This is Love' yakoranye na Rema Namakula, yasanzeyo Miss Pamella wari waragiye gutembera basangirira ubuzima ku mucanga wo kuri Tanganyika.


    The Ben yasangije abamukurikira kuri Instagram amashusho ari kumwe n'uyu mukobwa bishyira akadomo ku bibazaga niba baba basigaye bakundana.

    Nyuma y'iki gihe bahise batangira kwirekura bakajya bagaragaza amarangamutima yabo, kenshi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga kugeza ubwo The Ben amwambitse impeta isi yose ikabimenya

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/tthe-ben-n-umukunzi-we-miss-pamella-nyuma-yo-kuva-mubirwa-bya-maldives-bari