Blog

  • Ibyo wamenya ku burenganzira bw'abagiye kunyongwa hirya no hino ku Isi #rwanda #RwOT

    John Ramirez wakatiwe urwo gupfa ntashaka gupfa ari wenyine, arashaka gupfa arimo ahabwa ihumure, arambitsweho ibiganza na pasitoro we.

    Ariko ubwo busabe bwe bwanzwe na Texas Department of Criminal Justice none ubu umwanzuro wa nyuma ku cyifuzo cye uri mu bindi biganza — Urukiko rw'ikirenga rwa Amerika.

    Uyu mugabo w'imyaka 37 wahoze ari umusirikare, yakatiwe urwo gupfa kubera kwiba akanakomeretsa bikomeye nyiri iduka mu 2004.

    Avuga ko 'isengesho,indirimbo, no gukorwaho n'umuntu' mu gihe cyo gupfa ari igice gikomeye mu kwemera kwe kwa gikristu.

    Yumva ko ari uburenganzira bwe ko pastoro we amukoreraho iyo mihango bwa nyuma, ariko abategetsi ba Texas ibyo ntibabikozwa. Bumva ko ibyo arimo ari ugutinza kunyongwa kwe azanamo ibihato 'n'umukino w'amaringushyo mu by'ukwemera'.

    Gereza ya Texas State Penitentiary iri i Huntsville, aho icyumba cyo gutangiramo igihano cy'urupfu kiri muri iyi leta

    Gereza ya Texas State Penitentiary iri i Huntsville, aho icyumba cyo gutangiramo igihano cy'urupfu kiri muri iyi leta

    Yahise abarega, ko bari guhonyora uburenganzira bwe bw'ibanze mu kwemera, ubucamanza nabwo bwemeye kwakira ikirego cye, bituma kumwica byari biteganyijwe tariki 08 z'ukwezi kwa cyenda byigizwayo kugeza urukiko rufashe umwanzuro muri iki cyumweru.

    Inyongwa rya Ramirez ni irya gatatu risubitswe n'Urukiko rw'ikirenga mu myaka itatu, kubera uburyo abanyamadini bemererwa kuba bari aho abakatiwe icyo gihano bari igihe cyo kubica.

    Mu 2019, abantu benshi barinubye nyuma y'uko imfungwa y'umusilamu yishwe yangiwe kuba iri kumwe na imam we ariko ukwezi kumwe nyuma yaho ubusabe nk'ubwo bukemererwa imfungwa y'umu-Buddhist.

    Ariko imanza ku myemerere n'ubundi burenganzira ku bagiye guhabwa urupfu ntabwo ari umwihariko kuri Amerika.

    Ku isi, mu bihugu aho igihano cy'urupfu cyemewe, hagiye haba impaka n'ibiganiro ku bifatwa nk'ibyemewe — ariko abategetsi ntabwo buri gihe babifata kimwe.

    Mu Ubuyapani, abantu babiri bakatiwe urwo gupfa, mu cyumweru gishize baregeye urukiko nyuma yo kubwirwa ko bazicirwa umunsi umwe.

    Muri icyo gihugu, imfungwa zimenyeshwa habura amasaha macye gusa ngo zicwe zimanitswe, ariko ubu impirimbanyi z'uburenganzira zivuga ko uko kubwirwa habura gato 'bitarimo ubumuntu na bucye' kandi byica ubuzima bwo mu mutwe.

    Kuwa kane ushize, abo bagabo baregeye urukiko rwa Osaka, ikirego bikekwa ko ari icya mbere, bavuga ko kubwirwa habura gato bitabaha igihe cyo kwitegura mu mutwe no gutekereza byimbitse ku iherezo ry'ubuzima bwabo.

    Kwica mu ibanga biri mu biteza sakwe sakwe y'amahanga kuri Iran.

    Mu manza z'ubwicanyi muri Iran, aho abaregwa bakatirwa qisas (igihano cyo kwicwa), abantu bo mu miryango yabo nibwo ubwabo bashishikarizwa guha icyo gihano umuntu wabo.

    Uwakatiwe icyo gihano ashobora no kubabarirwa kikavanwaho — ibi nibyo byagejeje ku nkuru idasanzwe aho umugore uri mu gahinda k'umwana we, ubwo yari ahagaze imbere y'umugabo wamwishe agiye guhanishwa urwo gupfa, yamukuye mu ijosi umugozi bari bagiye kumunyongesha akamubabarira.

    Itsinda rito ry'abigaragambya bamagana igihano cy'urupfu ku rukiko rw'ikirenga rwa Amerika

    Abanyamerika benshi bashyigikiye igihano cy'urupfu kurusha abacyamagana, nk'uko ubushakashatsi bubivuga

    Uwo mugore na nyina w'uwo mugabo wamwiciye umwana, bahise bahoberana imbere y'imbaga yari yakoranye ngo irebe uko uwo mugabo anyongwa.

    Itegeko rya Iran rivuga ko abahagarariye uwakatiwe icyo gihano bamenyeshwa ibyo kwicwa mbere y'amasaha 48, ariko impirimbanyi zivuga ko ibi bidakorwa buri gihe, cyane cyane ku manza za politiki n'umutekano.

    Birenzeho, ikigo cya Iran giharanira uburenganzira bwa muntu kivuga ko imigirire iri hose mu gihugu ari ukubanza gufunga iminsi myinshi abakatiwe icyo gihano bari bonyine mbere yo kwicwa, kandi bagafungwa ibiganza biboshye.

    Hagati aho, muri Singapore hari kuvugwa cyane umugabo ugomba kunyongwa ufite igipimo cy'ubwenge (IQ) cya 69, igipimo cyemerwa henshi nk'icy'umuntu ufite ubumuga mu bwenge.

    Nagaenthran Dharmalingam yafashwe mu 2009 aregwa kwinjiza muri Singapore garama 42 za heroin, yagombaga kwicwa none kuwa gatatu mu gitondo, ariko ibye byateje uburakari bidasanzwe muri iki kirwa aho igihano cy'urupfu ubusanzwe gishyigikiwe cyane.

    Umunyamategeko wa Dharmalingam n'amatsinda y'impirimbanyi ari kumurengera, bavuga ko Singapore iri guhonyora itegeko mpuzamahanga ribuza kwica umuntu ufite ubumuga mu mutwe.

    Abo, banyuze mu byiciro byose by'ubucamanza n'ubujurire, ndetse n'inyandiko ihuriweho na benshi isaba perezida kumuha imbabazi ntacyo yagezeho.

    Leta ya Singapore ikomeye ku cyemezo cyayo, ko uyu mugabo w'imyaka 33 'yari azi neza ibyo yakoze kandi atigeze atakaza ubushoshozi ku cyiza n'ikibi ubwo yabikoraga.'

    Umujinya uri kwihembera kandi mu Misiri kubera uburyo bwo gutanga iki gihano.

    Nubwo itegeko rirengera umwana rivuga ko abana bose bari munsi y'imyaka 18 bakoze icyaha gihanwa batagomba 'guhanishwa igihano cy'urupfu, gufungwa burundu, cyangwa imirimo y'agahato', raporo ya Reprieve (ikigo mpuzamahanga cy'impirimbanyi cyiyobowe n'abanyamategeko mpuzamahanga) ivuga ko nibura abana 17 mu Misiri bishwe banyonzwe kuva mu 2011.

    Reprieve ivuga ko abashinjacyaha bakoresha icyuho mu mategeko bagashyira abana mu nkiko z'abakuru, kuko itegeko ryemera ko abarengeje imyaka 15 bashobora kureganwa n'abantu bakuru.

    Abigaragambya bafashe ibyapa bisaba guhagarika kwica Nagaenthran Dharmalingam

    Abigaragambya bafashe ibyapa bisaba guhagarika kwica Nagaenthran Dharmalingam

    Muri iki cyumweru ubwo Urukiko rw'ikirenga rwa Amerika rufata umwanzuro kuri Ramirez, rurasabwa kwibanda ku buryo umuntu yanyongwa mu buryo butabangamiye uburenganzira bwo kwemera.

    Gusa impaka hagati y'ihame ry'agaciro ka muntu n'imigirire mu gutanga igihano cy'urupfu ni ibintu bigarukwaho cyane ku isi.

    Nibyo kandi ko izo mpaka zishobora kwaguka kurushaho ku burenganzira bw'abagabo bose n'abagore baba bagiye guhabwa igihano cy'urupfu.

    SRC:BBC

    The post Ibyo wamenya ku burenganzira bw'abagiye kunyongwa hirya no hino ku Isi appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/10/ibyo-wamenya-ku-burenganzira-bwabagiye-kunyongwa-hirya-no-hino-ku-isi/

  • Abagore gusa: Dore impamvu ari byiza kwambara… – #rwanda #RwOT

    Abakobwa cyangwa abagore bambara amapantaro kubera impamvu zabo bwite zihariye ariko zifite aho zihuriye n’ubuzima. Abandi bakambara amapantaro kubera kwigana no kureberanaho. Abakobwa bamwe batambara amapantaro abenshi bahura n’ingaruka zimwe na zimwe, dore ko hari aho bagera bakagirwa inama yo kwambara n’utwenda tw’imbere tubafashe. Kwambara ipantaro ku gitsina gore ni byiza kubera ko bamwe mu bagabo cyangwa abasore b’ubu nta muco bafite.

    Kwambara ipantaro bishobora kukurinda ibisambo cyangwa bikakurinda gukoreshwa ingeso mbi mu gihe uri ahantu utizeye. Bamwe mu bagabo cyangwa abasore bakoresha ingano y’ikanzu cyangwa ijipo wambaye bagashimisha imitima yabo by’akanya gato.

    Amafoto mabi ushobora gufatwa ashobora gukoreshwa nabi ku by’inyungu z’amafaranga bahabwa nyamara wowe nta ruhare wabigizemo. N’ubwo bimeze bityo, abagore cyangwa abakobwa bagirwa inama yo kutajya bambara amapantaro abaziritse cyane ku by’impamvu z’ubuzima nanone.

    Ese wajya mu mikino ngorora mubiri cyangwa indi myitozo wambaye ikanzu? Ntabwo byakunda, ni byiza gushaka ipantaro yabigenewe, ukajya ugorora umubiri wawe. Bamwe mu bagore batambara amapantaro nta n’ubwo bakora imyitozo ngororamubiri nyamara nayo ikenewe cyane. Menya aho wambara ipantaro n’impamvu ishobora gutuma uyambara, mu gihe gikwiye.

    Inkomoko: Opera NEws

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111271/abagore-gusa-dore-impamvu-ari-byiza-kwambara-amapantaro-gusa-111271.html

  • APR FC igiye kwipima n’amakipe 2 #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi ine basubukuye imyitozo, ikipe y’ingabo z’igihugu igiye gukina imikino ibiri ya gicuti mu rwego rwo kwitegura RS Berkane bazakina muri CAF Confederation Cup na shampiyoma izakomeza mu cyumweru gitaha.

    APR FC izakina n’ikipe ya Gasogi ku munsi w’ejo ndetse n’ikipe ya na Gorilla mu FC bazakina ku wa Cyumweru.

    Ikipe y’ingabo z’igihugu izakina umukino wa mbere wa gicuti na Gasogi ejo kuwa Kane tariki 11 Ugushyingo saa y’ine (10h00) ku kibuga cya Shyorongi .

    Nyuma y’uwo mukino APR FC ikaba igomba gukomeza imyitozo yitegura undi mukino wa gicuti uzabahuza na Gorilla ku Cyumweru tariki 14 Ugushyingo kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

    APR FC igiye gukina imikino ibiri ya gicuti

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-igiye-kwipima-n-amakipe-2

  • Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba n’uwa Polisi muri iyo Ntara baganirije abamotari ku kwirinda ibyaha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Gasana yasabye abamotari kwirinda ibyaha
    Guverineri Gasana yasabye abamotari kwirinda ibyaha

    Mu kiganiro cyatanzwe na Guverineri Gasana, yakanguriye abamotari kwirinda ibikorwa bikunze kubaranga byo kwinjiza mu Rwanda ibicuruzwa bya magendu, ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bitemewe mu Rwanda. Yabagiriye inama yo kubireka ndetse bakajya bihutira gutanga amakuru igihe hari abo babonye bajya muri ibyo bikorwa.

    Yagize ati “Bamwe muri mwe twabazanye muri iyi nama bafatiwe mu bikorwa bitemewe ndetse bigize ibyaha nko kwinjiza mu Rwanda ibiyobyabwenge, ibicuruzwa bya magendu n’ibindi bicuruzwa bitemewe. Bamwe muri mwe mutwara abantu bambuka imipaka bitemewe n’amategeko, mukirengagiza ko mushobora kwinjiza mu gihugu abagizi ba nabi.”

    Yakomeje akangurira abo bamotari kwibumbira mu makoperative mu rwego rwo kunoza imikorere yabo no gutanga serivisi nziza, kwirinda ababashukisha amafaranga nyamara bikarangira bafatiwe mu byaha bagafungwa imyaka myinshi, yabagiriye inama yo gukorera amafaranga meza atarimo ibyaha.

    CP Emmanuel Hatari mu kiganiro cye yagarutse kuri bamwe mu bamotari batwara moto badafite ibyangombwa, abagendera ku muvuduko ukabije. Yanabibukije gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ntaho yagiye.

    Yagize ati “Hari bamwe mu bamotari bajya bafatirwa mu byaha byavuzwe haruguru ugasanga nta n’ibyangombwa bafite bibemerera gutwara ibinyabiziga (Moto), abandi bafatwa bagendera ku muvuduko ukabije bakanateza impanuka. Ibi byose tubagira inama yo kubicikaho mugahesha agaciro umwuga wanyu mwubahiriza amategeko.”

    Muri ibi biganiro harimo bamwe mu bamotari baherutse gufatwa barimo kwinjiza mu Rwanda ibicuruzwa bitemewe. Batanze ubuhamya bakangurira bagenzi babo kubyirinda kuko biteza ibibazo birimo no gufungwa.

    Uwitwa Gakunde Theo wo mu Murenge wa Mimuri, tariki ya 04 Ugushyingo 2021 yafashwe atwaye inzoga zitemewe zitwa Maisha Bola. Yafatiwe mu Murenge wa Tabagwe azijyanye mu Murenge wa Mimuri, akicuza ibyo yakoze akangurira bagenzi be kubyirinda.

    Yagize “Umuntu yampaye ikiraka cy’amafaranga ibihumbi bitatu ngo njye ku mupaka kumuzanira inzoga zitemewe. Nageze mu nzira abapolisi baramfata ubu ndafunze, moto yanjye yarafunzwe kandi nzatanga amande. Ndicuza ibyo nakoze binyuranyijwe n’amategeko nkanagira inama bagenzi banjye kubyirinda.”

    CP Emmanuel Hatari yibukije abamotari kwirinda gutwara badafite ibyangombwa
    CP Emmanuel Hatari yibukije abamotari kwirinda gutwara badafite ibyangombwa

    Uwitwa Bazibaza na we avuga ko aherutse gufatirwa mu bikorwa byo kugenda imbere y’abatwaye ibicuruzwa bya magendu akagenda abacungira ahari abapolisi. Avuga ko yaje gufatirwa muri ibyo bikorwa arabyicuza akabisabira imbabazi.

    Yagize ati “Nahawe ikiraka cyo guhembwa amafaranga ibihumbi bitanu nkagenda imbere y’abantu bahetse ibicuruzwa bya magendu. Nagendaga mfite telefoni nkagenda mbwira abafite ibicuruzwa ahari abapolisi, umunsi mfatwa nari kumwe n’abantu batatu bari inyuma yanjye nko muri metero 300, nabanje gucika bariyeri ya mbere yariho abapolisi mpita ntanga amakuru baba bantu bari inyuma basubira inyuma baracika, nageze imbere ku yindi bariyeri abapolisi baramfata.”

    Bazibaza yakomeje avuga ko ibikorwa yarimo atari byiza, avuga ko bisa nko kugambanira Igihugu. Yagiriye inama bagenzi be kwirinda kuzagwa mu mutego nk ‘uwo yaguyemo kuko ubu arafunzwe na moto ye irafunzwe kandi agomba no gutanga amande.

    Mu gihe cy’amezi atatu gusa mu Karere ka Nyagatare hafatiwe abamotari 28 bari batwaye ibicuruzwa bya magendu n’abantu barimo kwambuka umupaka binyuranijwe n’amategeko, ubu bukangurambaga burakomereza no mu tundi turere tugize Intara y’Iburasirazuba.

    source : https://ift.tt/3wzMsA1

  • Sobanukirwa byinshi ku ndwara y’umwingo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko indwara y’umwingo yibasiye abatuye isi mu mwaka wa 2004 aho abagera kuri 15,8 % byabo bagezweho na wo, bitewe n’igabanuka ry’umunyu ngugu wa iyode ryagaragaye ku bantu bagera kuri miliyari 2 na miliyoni 200.

    Nk’uko tubisanga mu gitabo cyitwa Anatomy and Physiology, cyanditswe na Stephen Tate, bavuga ko umwingo urimo amoko abiri.

     Ubwoko bwa mbere bw’umwingo buterwa no kubura imyunyu ngugu ya iyode mu maraso, ibi bigatuma iyo mvubura ibyimba ikaza inyuma (exterior of the neck) cyangwa ikagana mu ijosi imbere (interior in the neck).

     Ubwoko bwa kabiri bwo ngo buterwa no kwiyongera kw’ imisemburo ya thyroxine mu maraso. Icyo gihe na bwo iyo mvubura irabyimba n’ amaso agaturumbuka (toxic goiter).

    Ibimenyetso bigaragara ku murwayi w’ umwingo:

     Kugira ubushyuhe bwinshi, haba mu gihe hakonje cyangwa hashyushye, bitewe n’uko ya misemburo yabaye myinshi bigatuma umubiri ukora cyane.
     Kugira isesemi no gusonza cyane.
     Kunanirwa guhumeka no kumira
     Kwitsamura kenshi no gukorora
     Kugira ijwi risaraye

    Hari ibimenyetso byihariye biboneka bitewe n’ubwoko bw’umwingo.
    Iyo ari umwingo watewe n’ikorwa ry’umusemburo wa thyroxine mwinshi (Hyperthyroïdie)

     Umurwayi atakaza ibiro cyane (kunanuka)
     Gutera cyane k’umutima
     Gususumira
     Kumva ufite ubwoba no kurakazwa n’ubusa
     Kugira icyocyere no kubira ibyuya mu buryo bukabije
     Gucibwamo, n’ibindi.

    Mu gihe umwingo watewe n’ikorwa ry’umusemburo muke wa Thyroxine (Hypothyroïdie) umurwayi agaragaza ibi bimenyetso:

     Kubyimba mu maso bigendana no kwiyongera ibiro mu buryo budasobanutse (kubyibuha)
     Imikorere mibi (kugenda buhoro) y’ubwonko bishobora kuganisha ku kwiheba (Depression)
     Guhorana umunaniro
     Kwituma impatwe (Constipation),
     Gutera buhoro k’umutima

    Icyakora ngo iyo umwingo ukiri muto nta bimenyetso ugaragaza, ahubwo bigenda biboneka uko ugenda ukura buhoro buhoro.

    Abakunze kwibasirwa n’indwara y’umwingo

    • Abagore barengeje imyaka 50
    • Kuba mu muryango harimo uwigeze kuwurwara
    • Gukoresha imiti imwe n’imwe,
    • Abagore batwite

    Ese Umwingo uravurwa ugakira?

    Umwingo ni indwara ikira bitewe n’urugero igezeho cyangwa n’icyawuteye. Urugero mu gihe ufite umwingo uterwa no kubura imyunyu ngugu ya Iyode, kwa muganga bashobora gushishikariza umurwayi kurya amafunguro akungahaye ku myunyu ngugu ya iyode ndetse no kugabanya amafunguro akennye kuri iyo myunyu ngugu.

    source : https://ift.tt/306nGeP

  • G.Buffet akiva mu Rwanda kuganira na P.Kagame yahise ajya Uganda anabonana na Museveni #rwanda #RwOT

    Ku cyumweru tariki indwi Ugushyingo 2021, Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda byari byatangaje ko Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye umunyemari Howard Graham Buffett bakagirana ibiganiro bigamije gushyira mu bikorwa imishinga isanzwe iri hagati y’umuryango w’uyu munyemari na Guverinoma y’u Rwanda.

    Ubutumwa bw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bwari buherekejwe n’amafoto agaragaza Perezida Kagame na bamwe mu buyobozi bukuru bw’u Rwanda baganira n’uyu muherwe Howard Graham Buffett n’itsinda bari kumwe.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Ugushyingo 2021, Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni na we yatangaje ko yahuye na Howard Graham Buffett usanzwe ari umunyemari n’umushoramari mu bijyanye n’imishinga y’ubuhinzi.

    Perezida Museveni yavuze ko mu byo baganiriye harimo kwagura ishoramari ry’imishinga y’ubuhinzi by’umwihariko iyo asanzwe afite muri kiriya gihugu.

    Mu minsi ibiri gusa, uyu muherwe agendereye ibihugu bibiri by’ibituranyi bimaze iminsi bitabanye neza, akaba yanahuye n’abakuru b’ibi bihugu byombi.

    UBWO YAKIRWAGA NA PEREZIDA KAGAME

    MURI UGANDA YAKIRWA NA MUSEVENI

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/G-Buffet-akiva-mu-Rwanda-kuganira-na-P-Kagame-yahise-ajya-Uganda-anabonana-na-Museveni

  • VIDEO : Numvaga nzaba Umuganga- Ibyihariye kuri CP Kabera wanagarutse kuri 'Ntamyaka100′ #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro kihariye na UKWEZI TV, CP John Bosco Kabera yagarutse ku byamurangaga akiri umwana muto, ko yigaga nk’abandi bana ndetse agakora n’utundi turimo tw’abana.

    Avuga ko kuba umusirikare bitari mu nzozi ze ahubwo ko 'Numvaga njyewe nzaba Umuganga.'

    Icyakora ngo yaje kwinjira mu Gisirikare 'ari uko igihe kigeze cyo kukijyamo ariko n’igihe kijyanye n’ibyemezo bitewe n’ibyari biriho.'

    CP John Bosco Kabera ni umwe mu ngabo zahoze ari RPA zagize uruhare mu kubohora u Rwanda, nyuma aza guhindurirwa inshingano avanwa mu Gisirikare ajya mu Gipolisi cy’u Rwanda ari na cyo akorera ubu.

    Avuga ko kwisanga mu nzego z’umutekano na byo byamugendekeye neza ndetse ko hari byinshi yahigiye birimo imyitwarire iboneye ndetse no kwihanganira ibyo umuntu yahura na byo byose mu gihe ari mu rugendo rwo kugera ku cyo yifuza.

    Ati 'Ibintu byose wakora, icyo waba icyo ari cyo cyose ugomba kugira imyitwarire myiza kugira ngo bigufashe ku myitwarire n’imyitwarire y’akazi n’inshingano zawe.'

    Kuvuga ko Ntamyaka 100 bishobora kukuyobya

    Bimwe mu byafashishije ingabo za RPA n’Umuryango FPR-Inkoranyi kugera ku ntego yo kubohora u Rwanda ni uko bahangaga amaso ibihe biri imbere baharanira ko mu bihe biri imbere byacyo hazaba ari heza.

    Gusa bamwe mu basesengura imvugo y’urubyiruko rwa none ya 'Nta Myaka 100', bavuga ko imyumvire nk’iyi ishobora gutuma abato batagira imbaduko zo guteganyiriza ejo hazaza no gukorera igihugu mu bihe biri imbere kuko nubundi baba bumva nta gihe kinini bazamara ku Isi.

    CP John Bosco Kabera anenga abakoresha iriya mvugo, na we akavuga ko ishobora gutera urubyiruko kwirara.

    Ati 'Abantu bajya bivuga ngo 'nta myaka ijana ngo ntaki’ ntabwo ari byo. Njyewe mvuga ko bishobora gutuma umuntu ayoba. Imyaka irahari, wenda ntabwo uzi iyo uzabaho nubwo itaba ijana ariko hari imyaka twese tuba tuzi abantu bakiri bato bagomba gukoramo ibintu bitandukanye.'

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/VIDEO-Numvaga-nzaba-Umuganga-Ibyihariye-kuri-CP-Kabera-wanagarutse-kuri-Ntamyaka100

  • Bari kunkorera ubugome- Umugore wa Theo nyiri Umubavu TV wafatiwe icyemezo cyo gufungwa #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Ugushyingo 2021, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 abantu umunani barimo Umunyamakuru Nsengimana Theoneste nyiri Umubavu TV.

    Umugore w’uyu Munyamakuru witwa Umwari Chantal wari uri ku rukiko ubwo hasomwaga kiriya Cyemezo akaba yaranakurikiranye urubanza, yavuze ko atari yiteze ko Urukiko rufata kiriya cyemezo.

    Ati 'Kuko yatangiye [avuga Umucamanza] yatangiye avuga ko nta mpamvu ihari y’uko yafungwa ariko birangira avuze ko ngo bagomba kujya mu minsi 30 kugira ngo babanze bakore iperereza. Ntabwo nari mbyiteze.'

    Mu bikorwa bishinjwa bariya bantu bakukiranyweho ibyaha birimo guteza imidugararo cyangwa imvururu muri rubanda, birimo kuba barakurikiranye amahugurwa bivugwa ko yari agamije kubigisha uko bahirika ubutegetsi bakoresheje imirwano.

    Uyu Umwari Chantal akaba umugore wa Theoneste uri mu bafatiwe icyemezo cyo gufungwa, avuga ko umugabo we atigeze yitabira ariya mahugurwa nyamara ari mu bikorwa bikomeye byashingiweho hafatwa kiriya cyemezo.

    Ati 'Ariya mahugurwa ntiyari arimo, ntiyayitabiriye ntiyari anayazi cyane ko abayokoze bo bavuze ko batanamuzi ko nta na nimero ye bafite.'

    Uyu mugore avuga ko kuba kiriya cyaravuyeho hagasigara ikindi cyo kuba yaratambukije itangazo ryamamaza ikiswe Ingabire Day ndetse ngo akaba yarabwiye Urukiko ko nta kosa yakoze kuba yaratambukije itangazo ryamamaza.

    Ati 'Basa nk’ababyumvise ariko Umushinjacyaha asobanura ko impamvu bishobora kuvamo icyaha ari ibyavugiwemo ahavugiwemo ko Kizito Mihigo yishwe na Leta. Mu kwisobanura kuri iryo jambo, yavuze ko ntaririmo.'

    Akomeza agira ati 'Kuba bafashe imyanzuro kuriya ni uburenganzira bwabo ariko ntacyaha kirimo.'

    Bari kunkorera ubugome

    Umwari Chantal kandi agaruka ku bikoresho by’umuryango we byafatiriwe birimo ikarita ya ATM Card bifashisha mu kubikuza amafaranga, akavuga ko kuba barayifatiriye ikaba imaze iminsi 27 ari 'igikorwa cy’ubugome bari kunkorera.'

    Avuga ko yandikiye inzego asaba ko bamuha iriya karita bakanamwizeza kuyimuha 'ariko tekereza guhera icyo gihe kugeza uyu munsi bazi ko hari abana bakeneye kurya, hari abana biga bakeneye amafaranga y’ishuri ariko bakaba bayibitse, icyo ni igikorwa cy’ubugome bari kunkorera kugira ngo banyicishe inzara.'

    Akomeza agira ati 'Aho bari ndabizi iyi video barayumva, bashishoze barebe igikwiye niba babona kunyicisha inzara ari byo bibahesheje icyubahiro bayigumane.'

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Bari-kunkorera-ubugome-Umugore-wa-Theo-nyiri-Umubavu-TV-wafatiwe-icyemezo-cyo-gufungwa

  • Gasabo: Uwasambanyije umwana we akamutera inda yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku itariki ya 05/10/2021 Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwaburanye urubanza bwaregagamo umugabo wasambanyije umwana yibyariye wari ufite imyaka 17 y’amavuko akamutera inda. Ibi bikaba byarakozwe mu mwaka wa 2019 ubwo nyina w’umwana yari yarahukanye, uyu mwana agasigarana na se umubyara bonyine mu nzu kugeza ubwo se yamusambanyije akamutera inda.

    Ubushinjacyaha dukesha iyi nkuru bwagaragaje ibimenyetso birimo imvugo z’umwana ushinja se, raporo y’abahanga ya Laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory) yemeje ko uwo mugabo ari we wateye inda umukobwa we nk’uko ibimenyetso byabigaragaje ku kigero cya 99,9% mu gihe uregwa we yaburanye ahakana icyaha.

    Icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa kandi kigahanishwa n’ingingo ya 4 y’itegeko no 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    source : https://ift.tt/3BZ0Xi1

  • U Rwanda rurasaba Congo korohereza abaturage bakambuka umupaka bakoresheje ‘Jeto’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

     Guverineri Habitegeko François aganira n
    Guverineri Habitegeko François aganira n’abaturage bo mu Murenge wa Cyanzarwe

    Habitegeko abitangaje mu gihe abaturage bo mu Karere ka Rubavu mu mirenge yegereye umupaka wa Congo bavuga ko bakomeje kugorwa no kubona impapuro z’inzira mu kwambukiranya imipaka bahahirana n’abanyecongo, bigatuma bamwe biroha mu nzira ya panya (inzira zitemewe) bamwe bagahuriramo n’ibibazo.

    Icyo kibazo kigarukwaho n’abaturage igihe cyose hagize abambuka umupaka bakaraswa, Guverineri Habitegeko akaba yasuye abatuye mu Murenge wa Cyanzarwe kugira ngo abahumurize kandi baganire ku cyakorwa.

    Yagize ati “Ikibazo cyabo kiba cyumvikana, umuturage usanzwe kugura Laisser-passer buri gihe ntabwo byamworohera, tuba twifuza ko abaturanyi bacu baramutse bumvise ko na bo nta kibazo mu gukoresha Jeto, twebwe nta kibazo abaturage bakwambuka bakoresheje jeto, n’uyu munsi abacongomani bavuze ko abaturage bayikoresha byakorwa.”

    Abaturage bifuza kwemererwa kwambuka bakoresheje Jeto
    Abaturage bifuza kwemererwa kwambuka bakoresheje Jeto

    Uretse ikibazo cya Jeto ikoreshwa n’abaturiye imipaka kandi bafite ibyangombwa bibigaragaza, abaturage batuye mu Mirenge ya Busasamana na Cyanzarwe ahakunze kumvikana harasirwa abaturage mu kibaya bambuka mu Rwanda, bavuga ko bakeneye umupaka ubahuza n’abaturage ba Congo mu guhahirana kuko gukoresha imipaka ya Grande barrière, Petite Barrière na Kabuhanga bavuga ko ari kure.

    Guverineri Habitegeko avuga ko igisubizo kizava mu kuganira n’ubuyobozi bwa Congo bwabyemera bigakorwa kuko bidakorwa n’igihugu kimwe.

    Abaturage baturiye ikibaya cya Congo bakomeje kugaragaza ko batishimiye ingendo bakora bajya gukoresha imipaka iriho bakavuga ko gushyirirwaho umupaka mu kibaya kandi bakoresha Jeto, byagabanya ibibazo byo guca mu nzira zitemewe ndetse n’inzego z’umutekano zikaruhuka abahora bashaka kwambukiranya imipaka aho bitemewe.

    Guverineri Habitegeko akaba asaba abaturage kwihangana bakareka guhangana n’inzego z’umutekano kuko zirinze ubusugire bw’igihugu gituwe n’abaturage benshi kurusha abashaka kunyura inzira zitemewe.

    Guverineri Habitegeko n
    Guverineri Habitegeko n’abayobozi b’ingabo na Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba bitabiriye ibiganiro

    Yongeraho ko abanyura izo nzira kubera kubura imibereho bakwegera ubuyobozi bukabafasha aho kwishora mu nzira zitemewe zinyurwamo n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.


    source : https://ift.tt/3C2E0uj