Blog

  • Mu rwego rwo kwitegura umukino wa CAF Confederation Cup na Shampiyona , APR FC igiye gukina imikino ibiri ya Gicuti na Gasogi United ndetse na Gorilla FC #rwanda #RwOT

    Ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC ikomeje kwitegura imikino mpuzamahanga ndetse na shampiyona y'u Rwanda izakomeza mu mpera za tariki ya 18 Ugushyingo 2021, ku bw'iyo mikino iyi kipe yateguye gukina imikino ya gicuti izahura na Gasogi United ndetse na Gorilla FC.

    Nyuma y'iminsi ine basubukuye imyitozo, ikipe y'ingabo z'igihugu irakina umukino wa mbere wa gicuti na Gasogi ku uyu wa Kane tariki 11 Ugushyingo saa y'ine (10h00) ku kibuga cya Shyorongi aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo ndetse inacumbitse.

    Nyuma y'uwo mukino APR FC ikaba igomba gukomeza imyitozo yitegura undi mukino wa gicuti uzabahuza na Gorilla ku Cyumweru tariki 14 Ugushyingo kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ari naho iyi kipe izakirira ikipe ya RS Berkane mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup.

    Nk'uko byatangajwe, iyi kipe ya APR FC igiye gukina iyi mikino idafite rutahizamu Nshuti Innocent ndetse na Nsanzimfura Keddy bari mu mwiherero w'ikipe y'igihugu Amavubi bitegura gukina na Mali ndetse na Kenya mu guhatanira gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'Isi.

    Andi makuru ari mu ikipe ya APR FC ni uko rutahizamu wayo ndetse akaba na kapiteni Tuyisenge Jacques yatangiye imyitozo nyuma y'imvune yari afite, abandi barimo Kwitonda Alain , Manishimwe Djabel ndetse na Ruboneka Bosco hatangajwe ko aba bafite ibibazo by'uburwayi.

    The post Mu rwego rwo kwitegura umukino wa CAF Confederation Cup na Shampiyona , APR FC igiye gukina imikino ibiri ya Gicuti na Gasogi United ndetse na Gorilla FC appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-rwego-rwo-kwitegura-umukino-wa-caf-confederation-cup-na-shampiyona-apr-fc-igiye-gukina-imikino-ibiri-ya-gicuti-na-gasogi-united-ndetse-na-gorilla-fc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-rwego-rwo-kwitegura-umukino-wa-caf-confederation-cup-na-shampiyona-apr-fc-igiye-gukina-imikino-ibiri-ya-gicuti-na-gasogi-united-ndetse-na-gorilla-fc

  • Abagenda muri EAC bagiye kujya bipishiriza Covid-19 mu bihugu baturutsemo gusa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe muri ibi bihe bya Covid-19, iyo umuntu avuye mu gihugu kimwe ajya mu kindi, bimusaba ko aho avuye aba yapimwe anafite ibisubizo byerekana ko tarwaye Covid-19, ariko yanagera aho agiye akongera kwipimisha kugira ngo byemezwe n’inzego zaho z’ubuzima ko koko uwo muntu nta bwandu bwa Covid-19 afite.

    Ni ikibazo usanga kenshi kitorohera abakora ingendo kuko mu mafaranga baba bateganyije gukoresha haba hagomba kwiyongeramo ayo kwipimisha Covid-19, aho umuntu akorerwa ikizamini cya PCR kiba gihagaze Amadorari ya Amerika 50, arenga ibihumbi 50 by’Amafaranga y’u Rwanda.

    Umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’ubukerarugendo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Yves Ngenzi, avuga ko mu rwego rwo korohereza abantu gukora ubukerarugendo, batekereje uko abatuye mu bihugu bigize uyu muryango bajya bipimisha rimwe gusa, ku buryo ibihugu bagiyemo nabyo bigerwaho n’ibisubizo aho kugira ngo bongere kwipimisha nk’uko ubusanzwe bikorwa.

    Ati “EAC Pass ni uburyo bw’ikoranabuhanga ushobora gushyira muri terefone yawe, ukaba washyiramo indangamuntu yawe cyangwa pasiporo yawe, kugira ngo za test ukora mu gihugu cyawe, nujya mu kindi gihugu babashe kuzibona n’inkingo wikingije zibashe kuboneka. Ubu barimo kubirangiza, ubwo buryo bwarakozwe ariko turacyashyiramo amakuru yose y’ibihugu bitandukanye kugira ngo tuzabashe gukora mu bihugu byose byo mu karere”.

    Yves Ngenzi avuga ko harimo hakorwa ibishoboka kugira ngo ubukerarugendo busubire uko bwahoze mbere ya Covid-19
    Yves Ngenzi avuga ko harimo hakorwa ibishoboka kugira ngo ubukerarugendo busubire uko bwahoze mbere ya Covid-19

    Ngenzi avuga ko hagomba gukorwa ibisabwa byose kugira ngo abantu bashaka gusura mu bihugu byo mu karere barusheho koroherezwa.

    Ati “Nk’ubu EAC Pass itaratangira gukora, iyo uva mu gihugu kimwe ujya mu kindi, bisaba y’uko aho uvuye bafata Covid-19 test, naho ugeze ukongera ugakora indi, Ni ukuvuga ngo iyo EAC Pass icyo izafasha n’ukugira ngo aho ufatiye test ya mbere, n’ugera mu kindi gihugu babashe kubona y’uko iyo Laboratwari yafatiwemo yizewe kandi bidakenewe ko ufata indi test ya kabiri, kuko ubu birahenze kuba wafata test ebyiri cyangwa eshatu kugira ngo ubashe kugenda hagati y’ibihugu”.

    Mu gihe uburyo bw’ikoranabuhanga bwa EAC Pass buzaba butangiye gukoreshwa ngo bituma ubukerarugendo bwo mu karere burushaho gukorwa no kugenda neza, ku buryo bizafasha mu kuzahura ubukungu bwari bumaze igihe bwarazahajwe n’icyorezo cya Covid-19, kuko kuva cyakwibasira isi ubukerarugendo bwabaye nk’aho bukomwa mu nkokora bitewe n’uko ibikorwa byinshi bitandukanye byagiye bihagarara.


    source : https://ift.tt/3H34tvH

  • Abagenda muri EAC bagiye kujya bipimishiriza Covid-19 mu bihugu baturutsemo gusa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe muri ibi bihe bya Covid-19, iyo umuntu avuye mu gihugu kimwe ajya mu kindi, bimusaba ko aho avuye aba yapimwe anafite ibisubizo byerekana ko tarwaye Covid-19, ariko yanagera aho agiye akongera kwipimisha kugira ngo byemezwe n’inzego zaho z’ubuzima ko koko uwo muntu nta bwandu bwa Covid-19 afite.

    Ni ikibazo usanga kenshi kitorohera abakora ingendo kuko mu mafaranga baba bateganyije gukoresha haba hagomba kwiyongeramo ayo kwipimisha Covid-19, aho umuntu akorerwa ikizamini cya PCR kiba gihagaze Amadorari ya Amerika 50, arenga ibihumbi 50 by’Amafaranga y’u Rwanda.

    Umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’ubukerarugendo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Yves Ngenzi, avuga ko mu rwego rwo korohereza abantu gukora ubukerarugendo, batekereje uko abatuye mu bihugu bigize uyu muryango bajya bipimisha rimwe gusa, ku buryo ibihugu bagiyemo nabyo bigerwaho n’ibisubizo aho kugira ngo bongere kwipimisha nk’uko ubusanzwe bikorwa.

    Ati “EAC Pass ni uburyo bw’ikoranabuhanga ushobora gushyira muri terefone yawe, ukaba washyiramo indangamuntu yawe cyangwa pasiporo yawe, kugira ngo za test ukora mu gihugu cyawe, nujya mu kindi gihugu babashe kuzibona n’inkingo wikingije zibashe kuboneka. Ubu barimo kubirangiza, ubwo buryo bwarakozwe ariko turacyashyiramo amakuru yose y’ibihugu bitandukanye kugira ngo tuzabashe gukora mu bihugu byose byo mu karere”.

    Yves Ngenzi avuga ko harimo hakorwa ibishoboka kugira ngo ubukerarugendo busubire uko bwahoze mbere ya Covid-19
    Yves Ngenzi avuga ko harimo hakorwa ibishoboka kugira ngo ubukerarugendo busubire uko bwahoze mbere ya Covid-19

    Ngenzi avuga ko hagomba gukorwa ibisabwa byose kugira ngo abantu bashaka gusura mu bihugu byo mu karere barusheho koroherezwa.

    Ati “Nk’ubu EAC Pass itaratangira gukora, iyo uva mu gihugu kimwe ujya mu kindi, bisaba y’uko aho uvuye bafata Covid-19 test, naho ugeze ukongera ugakora indi, Ni ukuvuga ngo iyo EAC Pass icyo izafasha n’ukugira ngo aho ufatiye test ya mbere, n’ugera mu kindi gihugu babashe kubona y’uko iyo Laboratwari yafatiwemo yizewe kandi bidakenewe ko ufata indi test ya kabiri, kuko ubu birahenze kuba wafata test ebyiri cyangwa eshatu kugira ngo ubashe kugenda hagati y’ibihugu”.

    Mu gihe uburyo bw’ikoranabuhanga bwa EAC Pass buzaba butangiye gukoreshwa ngo bituma ubukerarugendo bwo mu karere burushaho gukorwa no kugenda neza, ku buryo bizafasha mu kuzahura ubukungu bwari bumaze igihe bwarazahajwe n’icyorezo cya Covid-19, kuko kuva cyakwibasira isi ubukerarugendo bwabaye nk’aho bukomwa mu nkokora bitewe n’uko ibikorwa byinshi bitandukanye byagiye bihagarara.


    source : https://ift.tt/3qrQvgW

  • Hongria yemereye u Rwanda inguzanyo ya Miliyoni 52 z’Amadorali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Dr Uzziel Ndagijimana na mugenzi we Péter Szijjártó nyuma yo gusinya ayo masezerano
    Minisitiri Dr Uzziel Ndagijimana na mugenzi we Péter Szijjártó nyuma yo gusinya ayo masezerano

    Amasezerano y’iyo nguzanyo yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Hongria, Péter Szijjártó.

    Nyuma yo gusinya ayo masezerano, Minisitiri Ndagijimana yatangaje ko iyo nguzanyo izishyurwa ku nyungu ya 0% mu gihe cy’imyaka 30, kwishyura bigatangira nyuma y’imyaka itandatu.

    Avuga ko Umujyi wa Kigali n’uduce tuwukikije bikomeje kwaguka ku bwinshi ari na yo mpamvu amazi na yo akenewe cyane bityo ishoramari mu bikorwa remezo by’amazi rikaba ari ngombwa.

    Ati “Umujyi wa Kigali n’uduce tuwukikije bikomeje kwaguka ku muvuduko mwinshi ari na yo mpamvu amazi akenewe na yo akomeje kwiyongera bityo bikaba bisaba kongera ishoramari mu bikorwa remezo by’amazi, isuku n’isukura. Ni yo mpamvu Guverinoma y’u Rwanda ishima iyi nkunga ya Hongria.”

    Ni umushinga uzakorwa na WASAC, uruganda rwa Karenge rwagurwe, ubushobozi rwari rufite bwikube inshuro ebyiri ruve kuri M3 15,000 rugere kuri M3 36,000 ku munsi.

    Muri aya masezerano bakaba bumvikanye ko imwe mu mirimo izakorwa na kompanyi zo muri Hongria zisanzwe zizobereye mu bikorwa byo gutunganya amazi.

    Muri ubu bufatanye kandi ibigo by’ubucuruzi by’Abanyahongiriya n’Abanyarwanda bizahabwa miliyoni 46 kugira ngo birusheho kwagura ubucuruzi bwabyo.

    Minisitiri Péter Szijjártó yavuze ko yubaha cyane uburyo u Rwanda rugenda rutera imbere kandi igihugu cye cyishimiye kugira uruhare muri iryo terambere.

    Yavuze ko Hongria ari kimwe mu bihugu bifite ubukungu bufunguye ku Isi kandi banabizi ko basabwa guhatana cyane kugira ngo babashe kugera ku Isoko rya Afurika.

    Yizeje ko uyu mushinga bateyemo inkunga uzaba ikitegererezo mu bigo by’ubucuruzi bya Hongria.

    Ikindi ni uko ngo Banki yabo yashyizeho miliyoni 46 z’Amadorali ya Amerika mu rwego rwo gufasha ibigo by’ubucuruzi byo muri Hongria n’u Rwanda kwaguka no gukorana kuri iri soko.

    Yagize ati “Twizeye ko uyu mushinga uzaba intangiriro nziza ibigo byo muri Hongria bigatangira gushora imari mu Rwanda.”

    Minisitiri Vincent Biruta na we yakiriye mugenzi we Péter Szijjártó
    Minisitiri Vincent Biruta na we yakiriye mugenzi we Péter Szijjártó

    Minisitiri Szijjártó avuze kandi ko kugira ngo barusheho kongera umuvuduko mu by’ubucuruzi, mu ntangiriro z’umwaka utaha i Kigali hazafungurwa ibiro bihagarariye inyungu za Hongria mu Rwanda ariko by’umwihariko bigamije gushimangira ubutwererane mu by’ubukungu n’ubucuruzi.

    Igihugu cya Hongria n’u Rwanda kandi barasinyana amasezerano y’ubufatanye agamije gufasha u Rwanda gukora inkingo ndetse n’andi ajyanye n’imikoreshereze y’ikirere (Air service Billateral Agreement) ndetse u Rwanda rukaza no kwakira inkunga y’inkingo za COVID-19 zisaga 300,000 zo mu bwoko bwa Sino Farm na AstraZeneca igihugu cya Hongria cyarugeneye.

    Mu ruzinduko arimo mu Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Hongria yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yunamira inzirakarengane ziharuhukiye, ndetse abonana na mugenzi we w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta.

    source : https://ift.tt/2YzHua1

  • Ba mukerarugendo 300 bategerejwe mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Urwego rw'ubukerarugendo ni rumwe mu zazahajwe n'icyorezo cya Covid 19.

    Nubwo ubukerarugendo bufunguye mu Rwanda, ntabwo umubare wa ba mukerarugendo uragera ku rwego nk'urwa mbere ya covid 19 kuko imibare yerekana ko uru rwego rwinjije miliyoni hafi 500 z'amadolari mu mwaka wa 2019, mu gihe mu mwaka wa 2020 hinjiye gusa miliyoni 121.

    Umuyobozi w'ishami ry'ubukerarugendo mu rugaga rw'Abikorera mu Rwanda, Aimable Rutagarama avuga ko nubwo icyorezo cya Covid 19 cyazahaje ubukungu bw'igihugu ,leta yagiye ifasha abakora muri uru rwego bahereye ku mahoteri aho bagabanyirijwe inyungu ku nguzanyo bahawe.

    Yagize ati ''Leta twayigejejeho ikibazo iracyumva igira icyo idufasha mu kigega nzahura bukungu yashoboye 50%   kuboneka icyo gihe Icyo gihe yahawe urwego rw'amahoteli ,ama hoteli yarafashijwe ntabwo ari amafaranga bahawe ,aya mafartanga yahawe ama banki 30% y'amadeni twari dufite batugabanyuirije inyungu.''

    Mu kumenyekanisha ibikorwa bitandukandukanye by'ubukerarundo mu gihugu ,mu cyumweru cyahariwe ubukerarugendo kizatangira tariki 24 -27th Ugushyingo  ,uru rwego rugaragaza ko hazaza ba mukerarugendo bagera kuri Magana atatu baturutse mu mpande zose z'isi mu rwego rwo gufasha uru rwego kongera kuzamuka.

    Ukuriye ihuriro ry'abakora ubukerarugendo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Ngenzi Yves avuga ko basaba ko hakoroshywa ibisabwa kugira ngo abakerarugendo bakorere ubukerarugendo mu b ihugu byo mu karere birimo kugabanya incuro zo kwipimisha icyorezo cya covid 19.

    Yagize ati ''Icyo twebwe tugisaba ni uko hagomba koroshywa ibisabwa kugira ba mukerarugendo basure mu karere ,nk'ubu EAC pass itaratangira gukora iyo uvuye mu gihugu kimwe ujya mu kindi ni ugufata indi test ya Covid ,EAC pass icyo izadufasha ni uko aho ufatiye test imwe byerekane ko iyo laboratory wayifatiyemobyerekane ko yizewe hirindwe gukomeza buri mukerarugendo akomeza kwipimisha aho usanga yipimishije incuro eshatu ibyo birahenze binatwara n'amafaranga menshi kwipimisha rimwe bizihutisha ubukerarugendo.''.

     Mbere y'uko u Rwanda rwinjirirwa n'icyorezo cya COVID-19, ubukerarugendo buri mu nzego zari zihetse ubukungu bwarwo. Mu 2019, bwari bwihariye 10% by'umusaruro mbumbe  w'igihugu wari miliyari 2152 Frw.

    Leta iherutse kwemeza ko igiye kongera miliyari 350 mu kigega nzahurabukungu kuko muri rusange inzego zagaragaje ko zikeneye kunganirwa ari nyinshi.

    INKURU  YANDITSWE NA AGAHOZO AMIELLA

    The post Ba mukerarugendo 300 bategerejwe mu Rwanda appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/11/10/ba-mukerarugendo-300-bategerejwe-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ba-mukerarugendo-300-bategerejwe-mu-rwanda

  • Twararyamanye antera Inda arangije arongora inshuti yanjye magara – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umudamu uzwi nka Rose yavuze amateka ye yukuntu umusore yaryamanye nawe murugo rwa mushiki we akamutera inda. Umusore yanze kwakira inda nyuma yo kumubwira ko atwite. Intandaro yo kwangwa nuko umusore yavugaga ko yakoresheje imiti mugihe aryamanye na we.

    Byose byatangiye ubwo Rose yakoraga muri resitora i Accra muri Ghana, maze uyu musore aza kurya. Umusore yagaragaje ko ashimishijwe nuyu mukobwa maze bahana numero. Umunsi umwe nyuma ya saa sita, bemeye guhurira i Hatso aho umudamu yabanaga na mushiki maze birangira baryamanye. Ukwezi kumwe, umudamu yahamagaye umusore amumenyesha ibyerekeye inda. Yavuze ko umusore yatesheje agaciro ibyo yamusabye amubwira ko, yakoresheje imiti.

    Rose yavuze ko umuhungu atongeye kumuvugisha mu myaka ibiri. Muri icyo gihe, yamenyeshejwe ko umusore yashakanye n'inshuti ye bakundaga gukorana muri resitora. Rose aracyavuga ko umwana ari uwumusore kandi bagomba gukora ikizamini kugirango bagaragaze ibyo avuga.

    Uyu musore yavuze kandi ko umudamu atigeze amuhamagara kuko batongeye kuvugana kugeza hashize imyaka ibiri. Yavuze ko guhamagarwa kwari ukumumenyesha ko ari se wumwana. Aya makuru yatumye ajya kureba umukobwa kugira ngo agenzure ariko ibyo avuga aribyo, gusa ngo umusore yasanze umwana bavuga badasa na gato bityo yanga gufata inshingano z'umwana. Yasabye kandi ikizamini ctya DNA mbere yuko atangira gufata inshingano zokwita kuruwo mwana.

    babajije umusore impamvu atashakanye na Rose ahubwo yashakanye n'inshuti ye, igisubizo cye cyari cyoroshye, 'ntabwo yubaha kandi afite n'abasore benshi muri resitora yahoze akoramo'.

    Hategerejwe ikizamini cya DNA kugirango hamenyekane se wumwana.

    Source : https://yegob.rw/twararyamanye-antera-inda-arangije-arongora-inshuti-yanjye-magara/

  • ABANYONZI BADUKORESHA IMPANUKA BABISHAKA'Abashoferi' #rwanda #RwOT

    Bamwe mu batwara ibinyabiziga bya moto n'imodoka bo mu mujyi wa Kigali bavuga ko hari bamwe mu batwara abantu n'ibintu ku magare babakoresha impanuka ku bushake kugirango babakureho amafaranga ngo kuko bo bafatwa nk'abanyamaguru.

    Aba bamotari n'abashoferi barasaba ko abatwara amagare bakigishwa amategeko y'umuhanda bakanahabwa ibyangombwa bajya bakora amakosa bagahanwa nkuko utwaye ikindi kinyabiziga ahanwa.

    Umwe yagize ati' Bimaze kumbaho inshuro esheshatu nkabavuza, nkabishyura kuko ntakundi nabigenza ngo nuko ntwara moto ifite moteri.'

    Undi nawe ati' Hari mugenzi wange wamukojejeho indorerwamo aba arahwereye, yumvise amafaranga arazanzamuka.'

    Undi ati' Babajyane kwiga amategeko y'umuhanda babahe icyangombwa icyo aricyo cyose kuko birakabije.'

    Nabajije abanyonzi iby'iki kibazo bahakana ibyo bashinjwa na bagenzi babo, ngo nukoze ikosa arikora kubera kutamenya amategeko y'umuhanda ariko ngo babaye bayigishijwe byafasha mu kugabanya impanuka zo mu muhanda.

    Umwe yagize ati' Iyo utwara uzi n'amategeko bigufasha kwirinda impanuka kuko uba uzi icyo amategeko avuga…'

    Naho mugenzi we ati' Hari abakora amakosa kubera kutamenya amategeko y'umuhanda ariko tubaye tuyigishijwe byadufasha cyane.'

    Umunyonzi

    Nikobisanzwe André Glomico inzobere mu mikoreshereze y'umuhanda asanga igisubizo kirambye ari uko habaho ahantu hagenewe abatwara amagare kuburyo ubirenzeho ahanwa ariko ngo nanone bisaba igihe kubaka bene ibyo bikorwaremezo.

    Iyi nzobere yagize iti' Bagomba kwiga amategeko y'umuhanda ariko nizo nzira nazo zirakenewe….banagombye kugira n'ibimenyetso biranga icyo batwaye kuko nka nijoro ujya kubona ukabona umunyegare aragenda nta tara afite, nta matara ndangacyerekezo, nta matara aranga ko agiye guhagarara nta na kimwe…'

    NIKOBISANZWE Andre Glomico/Usobanukiwe imikoresheze y'umuhanda

    Twagerageje kuvugana na Polisi y'u Rwanda kuri iki kibazo ntibyadukundira ariko ubwo Minisitiri w'Ibikorwaremezo Amb. Claver Gatete yasobonuriraga abadepite umushinga w'itegeko rigenga gutwara abantu n'ibintu mu muhanda no mu mazi, yavuze ko muri uwo mushinga uri gutegurwa, harimo ingingo zireba abatwara amagare.

    Yagize ati 'Ku bijyanye n'amagare bazashyiraho icyemezo cyerekana ko utwara igare afite ubumenyi bw'ibanze ku mategeko y'umuhanda. Amagare ni uburyo bwo gutwara abantu n'ibintu bwihariye, kugira ngo habeho umutekano w'abatwara amagare birasaba kugira ngo hajyeho amabwiriza muri rya tegeko twababwiye rya Traffic rizaza.'

    Amb. Claver Gatete /Ministri w'ibikorwa remezo

    Ubusanzwe bisaba gusa kuba umuntu azi gutwara igare n'ibyangombwa bya Koperative kugira ngo abone uburenganzira bwo gutwara abantu n'ibintu ku igare mu mihanda y'umujyi wa Kigali.

    Abatwara ibindi binyabiziga bavuga ko abanyonzi bagomba no kuba bafite ibyangombwa byo gutwara kugirango bagabanye impanuka zo mu muhanda bagiramo uruhare cyane ko amagare ari kwiyongera umunsi ku wundi mu mujyi wa Kigali.

    CYUBAHIRO GASABIRA Gad

    The post ABANYONZI BADUKORESHA IMPANUKA BABISHAKA'Abashoferi' appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/11/10/abanyonzi-badukoresha-impanuka-babishakaabashoferi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abanyonzi-badukoresha-impanuka-babishakaabashoferi

  • Abafite ubumuga bw'uruhu baratabaza Leta kubw'ihohoterwa rishingiye ku gitsina #rwanda #RwOT

    Umuryango w'Abafite ubumuga bw'uruhu mu Rwanda uratabaza Leta kubw'ibikorwa byo gufata ku ngufu abagore n'abakobwa bafite ubumuga bw'uruhu bikorwa n'abagabo bafite imyumvire ko kuryamana n'ufite ubumuga bw'uruhu Bizana amahirwe.

    Gusambanya ku gahato abagore n'abakobwa bafite ubumuga bw'uruhu bikorwa n'ababeshywe n'abapfumu ko bitanga  amahirwe ,ni kibazo cyakunze kuvugwa muri ibi bimwe mubihugu bityo mu karere  biturutse ariko kurui iyi nshuro no mu Rwanda iyi myumvire mibi yarahageze aho bamwe mubagabo bafata kungufu abagore n'abakobwa bafite ubumuga bw'uruhu ngo bashaka amahirwe nkuko Nikodeme HAKIZIMANA ukuriye umuryango w'abafite ubumuga bw'uruhu abisobanura.

    Ati ' Mu nama twagiye tugirana n'abanyamuryango bafite ubumuga bw'uruhu  hirya no hino mugihugu bagiye bagaragza ko abagore nabakobwa bahura n'ihohoterwa rishingiye kugitsina cyane abafite ubumuga bw'uruhu ,dukurikije uko batubwiye abvuga ko ababahohotera akenshi bashingira kukuba hari amakuru avuga ko ngo iyo uryamanye n'umukobwa ufite ubumuga bw'uruhu ugira amahirwe bigutera amashaba bikuvura indwara zidakira ibi akaba aribyo bituma bahohoterwa akenshi ibi bigira ingaruka kuko hari ababyaye kandi ababateye inda ntibabafashe kurera abo bana.'

    Hari bumwe mubuhamya bw'abafite ubumuga bw'uruhu bafashwe ku ngufu kandi ko byabagizeho ingaruka zikomeye.

    Ati ' Naringiye gusura musaza wanjye ubwo nabaga I rubavu ubwo nagezeyo ari kumugoroba kuko mbere imodoka ntabwo zakundaga kuboneka cyane ubwo rero butangira no kwira ,rero uwo musore babanaga yabonye musaza wanjye agiye guhaha utuntu ahita amfata ku ngufu tutabivuganye ubwo ahita anyataka gutyo ubwo mpita nsamiramo n'inda'.

    Undi ati ' hari umuhugu wabaga hepfo y'iwacu wenda nagiye gushaka n'ibyo banaryangononeho akajya amufata  akamusambanya noneho nza kuganiriza umwana kuko nkunda kuganira n'abana armbwira ngo runaka ngo ajya afata ikintu cye akagishyira mu cyanjye kandi ngo akambabaza arambwira njya kumubaza ngiye kumubaza ambwira nabi cyane icyo yakoze yahise ahamagara umugabo ,umugabo ambwira nabi cyane ngo ese ngo urabona icyo ari ikirori cyawe ngo urabona hari ugishoboye kuburyo yagisambanya'.

    Iki kibazo cyo gufata  ku ngufu abagore n;abakobwa bafite ubumuga bw;uruhu bikorwa nababeshywe ko bitanga amahirwe  kigaragazwa nk'igihangayikishije ndetse Umuryango uhuza abafite ubumuga bw'uruhu wasabi sosiyete nyarwanda guhaguruka bakakirwwanya bivuye inyuma.

    Ati 'Umuntu ufite ubumuga bw'uruhu ni umuntu nk'abandi kuryamana nawe ntibitera amahirwe ahubwo iyo uryamanye nawe igihe kitaragera uba umuhohoteye turasaba kandi n'inzego za Leta gukora ubukangurambaga abantu bafite ubumuga bw;uruhu cyane abagore n'abakobwa baracyitinya bafite ubwoba amateka twabayemo arashaririye umuryango nyarwanda ntiwigeze utwakira nk'abantu uyu munsi umuntu wahohotewe ntashiobora kujya kuvuga ikibazo cye kuri Polisi usanga n'ubuyobozi bubabwira nabi'.

    Kugeza umubare w'abafiet ubumuga bw'uruhu mu Rwanda ntuzwi neza ariko imibare iheruka gukusanywa  umwaka ushize igaragza ko  hari abagerga 1238.

    The post Abafite ubumuga bw'uruhu baratabaza Leta kubw'ihohoterwa rishingiye ku gitsina appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/11/10/abafite-ubumuga-bwuruhu-baratabaza-leta-kubwihohoterwa-rishingiye-ku-gitsina/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abafite-ubumuga-bwuruhu-baratabaza-leta-kubwihohoterwa-rishingiye-ku-gitsina

  • Haruna Niyonzima yashimiye abakinnnyi n'abatoza abamufashije kugera ku rutonde rwa “FIFA Century Club” #rwanda #RwOT

    Haruna Niyonzima usanzwe ari kapiteni w'Ikipe y'Igihugu 'Amavubi , waje ku rutonde rw'abakinnyi b'ibihe byose babashije gukinira ibihugu byabo byibuze imikino 100 izwi n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi “FIFA Century Club”, ari mu byishimo bikomeye nyuma yo gushyirwa kuri urwo rutonde ,ashimira abakinnyi bakinanye n'abatoza bamufashije kugera kuri aka gahigo.

    Urutonde rwakozwe na FIFA tariki ya 1 Ugushyingo 2021 rugaragaraho abakinnyi batandukanye bakiniye ibihugu byabo byibuze imikino 100 barimo n'abasezeye gukina umupira w'amaguru.Kapiteni w'Amavubi, Niyonzima Haruna watangiye gukinira Amavubi mu 2006, ni we mukinnyi rukumbi w'Umunyarwanda uri kuri uru rutonde.

    Kuri Haruna Niyonzima, FIFA yagaragaje ko yakiniye Amavubi imikino mpuzamahanga 104, kuri iyi mikino hakaba hiyongeraho imikino 4 yakinnye na Zanzibar ariko ikaba itabarwa kuko iyo bigeze mu mikino mpuzamahanga iki gihugu cyivanga na Tanzania.

    Uyu mukinnyi FIFA igaragaza ko yavutse mu 1990, yagaragaye mu mikino ine u Rwanda rumaze gukina mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022 mu gihe kandi yongeye guhamagarwa mu ikipe yitegura guhura na Mali na Kenya muri iki cyumweru, tariki ya 11 n'iya 14 Ugushyingo 2021.

    Haruna Niyonzima akaba yavuze ko ari iby'agaciro gakomeye gukinira Amavubi iyi mikino n'ubwo byari ibihe bitoroshye na gato.

    Ati 'kuva nkiri umwana, narotaga gukinira ikipe y'igihugu. Kuba umukinnyi na kapiteni w'ikipe y'igihugu ugakina imikino 104, ni icyubahiro gikomeye ndetse ugaterwa ishema n'iyo ugeze kuri uru rwego. Ndishimye kuba narabaye mu ikipe y'igihugu igihe kingana gutya. Byari ibihe byiza n'ibibi ariko byose ni ibigize ubuzima bw'umupira.'

    Yakomeje avuga ko atazi igihe asigaje mu kibuga uko kingana ariko ngo aracyishimira gufasha abakinnyi barumuna be, yashimiye abakinnyi n'abatoza babanye mu ikipe y'igihugu.

    Ati 'Sinzi igihe nsigaje uko Kingana, gusa ndakishimira kuza gufasha barumuna banjye, nifuriza kugera ku byiza Abanyarwanda bifuza banakwiriye twe tutagezeho. Abakinnyi twakinanye mu ikipe y'igihugu mwarakoze, n'abatoza mwampaye aya mahirwe ndabashimira.'

    Haruna Niyonzima wakiniye Amavubi kuva 2006, mu minsi ishize yari yatangaje ko igihe u Rwanda rwari kubona itike ya CAN 2021 yari gusezera mu ikipe y'igihugu, nyuma y'uko itabonetse yavuze ko mu gihe abatoza bazamwereka ko bakimukeneye mu kibuga we yiteguye gukomeza gukorera u Rwanda rwamwibarutse.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/haruna-niyonzima-yashimiye-abakinnnyi-n-abatoza-abamufashije-kugera-ku-rutonde

  • Iserukiramuco rya “HAMWE”rizanye undi mwihariko ku nshuro yaryo ya 3 #rwanda #RwOT

    Iri serukiramuco ngarukamwaka ribera mu Rwanda, riratangira uyu munsi tariki 10 Ugushyingo 2021 rizasozwe tariki 14 Ugushyingo 2021 aho rizaba imbonankubone mu bice bitandukanye bigize umujyi wa Kigali hanakoreshwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Iri serukiramuco rya Hamwe ryitabiriwe n'abatuye impande zose z'isi aho rigizwe n'ibitaramo bitangaje,abahanga mu gukina filimi,gufotora n'amarushanwa yo kwandika inkuru. Umuhango wo gufungura iri serukiramuco uraba uyu munsi saa kumi.

    Kuri uyu wa Kabiri,tariki ya 09 Ugushyingo 2021,Kaminuza ya UGHE yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru, rivuga ko yateguye Hamwe Festival ku nshuro ya gatatu ndetse ivuga izahuza abahanzi mu ngeri zitandukanye n'abatanga ibiganiro baturuka mu bihugu 13 byo hirya no hino ku isi.

    Isobanura intego ya Hamwe Festival,UGHE yagize iti“Muri UGHE twizera ko kubaka ibiraro bihuza inganda zitandukanye ari ngombwa, atari uguteza imbere gusa kubona serivisi nziza mu buvuzi ku isi yose gusa ahubwo no gukuraho ikinyuranyo hagati y'abahiriwe n'abatarahiriwe.

    Ni muri ubwo buryo twatekereje Iserukiramuco rya Hamwe nk'urubuga ruhuza urwego rw'ubuzima n'urw'Ubuhanzi . Uyu mwaka,ibirori bizaba ari imvange, bizabera ahantu hatandukanye hafi ya Kigali, ndetse no kuri Interineti [online].”

    Ku nshuro ya mbere,Hamwe Festival yabaye muri 2019,yari igamije kureba ku ruhare rwo kuzuzanya kw'Inganda ndangamuco n'ubuzima.

    Mu 2020, ryabaye ku nshuro ya kabiri guhera tariki 11 Ugushyingo 2020 kugera tariki 15 Ugushyingo 2020, hifashishijwe ikoranabuhanga haganirwa ku buzima bwo mu mutwe n'uko ubuhanzi bwakifashishwa mu buvuzi cyane cyane mu buzima bwo mu mutwe. Iri serukiramuco ryarebwe n'abantu barenga 26,000.

    Ku nshuro yaryo ya gatatu, Iserukiramuco rya Hamwe rigamije gutekereza ku mpinduka zishingiye ku mibereho zabaye kuva icyorezo cya SRAS-COVID-2 (COVID-19) cyatangira kwaduka mu mpera za 2019.

    By'umwihariko, uburyo izi mpinduka zagize ingaruka ku mibereho yacu n'uburyo bwacu bw'imibereho n'ubusumbane burimo.

    Iri serukiramuco ryatumiye abahanzi,abanyeshuri, abareberera rubanda, inzobere mu by'ubuzima baganire ku buryo COVID-19 yateje ibibazo bitandukanye nk'impinduka mu muryango, kwita kubasaza,gutera inkunga ubuvuzi, ubufatanye bw'abaturage, imisoro, kwimuka, ubuzima bwo mu mutwe, imihindagurikire y'ikirere,
    urusobe rw'ibinyabuzima kimwe n'akamaro gakomeye k'ubuhanzi.

    Hamwe Festival yahurije hamwe abatanga ibiganiro n'abahanzi baturutse mu bihugu 13 kandi izagaragaramo ibintu bitandukanye mu minsi 5, birimo ibiganiro mpaka,ibiganiro byateguwe n'abahanga mu nzego z'ubuzima,kwigaragaza kw'abahanzi baturutse hirya no hino ku isi, kwerekana amafilime, amarushanwa y'inkuru ngufi, hamwe n'imurikagurisha.

    Abahanzi nka Deo Munyakazi, umusizi Manzi le Poete, Kivumbi King, Mutiganda wa Nkunda uzamurika filime ye n'abandi bo mu bindi bihugu bitandukanye bazaririmba muri iri serukiramuco.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/iserukiramuco-rya-hamwe-rizanye-undi-mwihariko-ku-nshuro-yaryo-ya-3