Blog

  • Madamu Jeannette Kagame yasabye ko uburezi bw’abakobwa buhabwa umwihariko mu iterambere ry’ibihugu – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 10 Ugushyingo 2021, mu Nama y’Urubyiruko ya YouLead Summit 2021 iri kubera mu Mujyi wa Arusha muri Tanzania.

    Iyi nama ihurije hamwe urubyiruko rwo mu nzego zirimo imiyoborere, ishoramari, kubaka amahoro no guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye muri Afurika.

    Kuri uyu munsi hibanzwe cyane ku ruhare rw’urubyiruko mu kwimakaza uburinganire no kubaka ubushobozi bw’abagore.

    Madamu Jeannette Kagame yifashishije amagambo ya Tajudeen Abdul-Raheem yavuze ko ‘bigoye kubaka Isi nziza utitaye ku iterambere ry’ abagore .’

    Yakomeje ati “Isi ntiyaba ahantu heza mu gihe ubuzima abagore babayemo atari bwiza.’’

    Yasobanuye ko nubwo aya magambo yanditswe mu 2006, ubu aracyatekerezwa ndetse aracyafite agaciro muri iki gihe hashize imyaka 15.

    Yagize ati “Kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside byasabye ko buri wese atanga umusanzu we. Byasabaga kubakira ku rukundo rw’abagore mu kwita ku bana, kuzirikana umusanzu w’igihugu cyose mu rugendo rwo gukira ibikomere muri sosiyete.’’

    Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko Afurika nk’Umugabane wabayeho mu bihe byo guhezwa, ikeneye impano yo guhabwa urukundo n’ubuzima.

    Yakomeje ati “Uburinganire si uguteza imbere ab’igitsina kimwe. Ni uguteza imbere sosiyete, binyuze mu kubaka ubushobozi bwa buri wese ushobora kugira uruhare mu iterambere, imibereho myiza no gutuza kwayo.’’

    Ihame ry’uburinganire ni intego ya gatanu ndetse iri mu mutima wo kwihutisha gahunda z’iterambere rirambye. Ryanashyizwe mu Cyerekezo 2063 cyemejwe na Afurika Yunze Ubumwe gihamagarira ikurwaho ry’ivangura ryose rishingiye ku gitsina mu mibereho rusange, umuco, ubukungu na politiki.

    Madamu Jeannette Kagame avuga ko icyo cyerekezo gikwiye gusiga hubatswe Afurika ‘buri mugore yishimira kubamo’ kandi akisanga mu nzego zose.

    Yagaragaje kandi ko mu bihugu byateye imbere, uburezi buhabwa umwana w’umukobwa n’umugore ari ingenzi.

    Ati “Ku mugabane wacu, abakobwa benshi bavuye mu ishuri ndetse bamwe baba ababyeyi imburagihe binyuze mu gushyingirwa bakiri bato, guhabwa akazi gahoraho ndetse no gufata inshingano zo gufasha imiryango yabo. Nubwo iyi migirire igenda igabanuka, ntitwakwizera kuzagera ku iterambere rya 2063 mu gihe bikiriho.’’

    Mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, Madamu Jeannette Kagame abinyujije mu Muryango Imbuto Foundation afasha abanyeshuri bava mu miryango itishoboye kwiga binyuze muri gahunda ya ’Edified Generation Programme.’

    Imbuto Foundation inahemba abana b’abakobwa bitwara neza mu masomo binyuze muri gahunda ya Best Performing Girls.

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko umwana w’umukobwa weretswe ko ibyo arimo abikora neza kandi abishoboye ‘agira imbaraga zo gukomeza amasomo ye’.

    Avuga ko guhemba abakobwa bitwara neza ari ingenzi ariko hakwiye no kubakwa uburyo bwo kubafasha kugaragaza ko bashoboye.

    Yakomeje ati “Ndasaba abanyamwuga, abayobozi, ba rwiyemezamirimo bari hano ubufatanye mu kwereka urubyiruko ndetse n’abakobwa bato inzira ibaganisha ku kugira impamo inzozi zabo mu byo bashaka gukora. Mushobora kuba mudafite uburambe ariko nizeye ko bishobora kuganisha ku musaruro uhamye.’’

    Yavuze ko intego ye ari ukubona ibihugu bifasha ndetse biha abakobwa n’abagore amahirwe bakwiye.

    Ati “Urukundo abakobwa n’abagore bahabwa, rushobora kubyarira sosiyete ibyikubye inshuro 10. Ha umugore amahoro, uzabona ituze. Igisha umugore, azaha abana bawe uburere buboneye. Nuha umugore imbuto, uzabona umurima w’amatunda atoshye.’’

    Umujyanama w’Urubyiruko mu Muryango She Leads Plan International, Elsie Masava, yavuze ko iyi nama ari ingenzi mu kugena umusanzu warwo mu iterambere ry’umugabane.

    Yagize ati “Iyi nama yibanze ku ruhare rw’urubyiruko mu iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. Ni ibihe bibazo bihari bikeneye gushakirwa umuti, bizagenda bite? Uyu munsi ndizera ko tuwukoresha mu kugena ingamba zizafasha urubyiruko mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga itandukanye.’’

    Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa, yagaragaje ko urubyiruko rukwiye guhabwa amahirwe aganisha ku iterambere rirambye.

    Yakomeje ati “Nk’Abanyafurika dukwiye gufasha abagore n’urubyiruko mu miyoborere ijyanye no gucunga imari kandi kubikora ni ukubaka Afurika irambye. Ndasaba abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gushyiraho uburyo bwo gufasha urubyiruko kunguka ubumenyi bw’imiyoborere.’’

    Yavuze ko ubu hakenewe gushyirwa imbaraga mu iterambere ry’urubyiruko n’abagore kuko “aho abandi bagenda bisanzwe, dukeneye kwiruka.’’

    Mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, urubyiruko rungana na 60% y’abaturage batuye EAC.

    Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko mu gihe abakobwa bahawe uburezi bwiza, bita ku miryango yabo ndetse n’ibihugu bigatera imbere

    Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa, yavuze ko ahazaza ha Afurika hari mu gufasha umwana w’umukobwa kubona uburezi bumufasha kwiteza imbere

    Iyi nama yitabiriwe n’abantu batandukanye baturutse mu bihugu bigize Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba

    Abitabiriye iyi nama bakurikiye ubutumwa Madamu Jeannette Kagame yatanze hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga

    Urubyiruko rweretswe ko ari rwo musingi w’iterambere ry’umugabane

    Mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, urubyiruko rungana na 60% y’abaturage bose

    Iyi nama y’iminsi ine iri kubera mu Mujyi wa Arusha muri Tanzania

    source : https://ift.tt/3nbodW9

  • Perezida Kagame yakiriye Google na WestLink mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya Smart Africa – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu 10 Ugushyingo 2021, ubwo Perezida Kagame usanzwe ari n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Smart Africa yari ayoboye inama ya 10 yamuhurije hamwe na bagenzi be.

    Iyi nama ya 10 y’ubutegetsi bwa Smart Africa, yahurije hamwe abantu baturuka mu bihugu 30 byo hirya no hino muri Afurika n’abafatanyabikorwa b’iyi gahunda igamije kwimakaza impinduka mu mibereho n’ubukungu binyuze mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

    Perezida Kagame yatangiye inama aha ikaze aba banyamuryango bashya. Ati “Mbahaye ikaze mu Nama ya 10 y’Inama y’Ubutegetsi ya Smart Africa. Mumfashe duhe ikaze abagize Inama y’Ubutegetsi bashya, Google na Westlink.”

    Google ni sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikora mu bijyanye n’ikoranabuhanga. Ni yo ifite porogaramu ya Android n’ishakiro rya ‘Google search’ n’izindi serivisi.

    WestLink cyo ni ikigo gishamikiye kuri Africa Development Solutions Group, sosiyete ifite intego yo gushaka ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi.

    Perezida Kagame yavuze ko abafatanyabikorwa benshi iyi gahunda ya Smart Africa ifite aribo batuma irushaho kugira imbaraga no guha agaciro Umugabane wa Afurika.

    Perezida Kagame yashimye imishinga mu by’ikoranabuhanga y’ibihugu bitandukanye birimo Burkina Faso yamuritse ujyanye n’ubumenyi mu by’ikoranabuhanga, Ghana yamuritse ujyanye no kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga (e-payments), Afurika y’Epfo yamuritse ujyanye n’ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence) ndetse na Zimbabwe yamuritse ujyanye n’ikoranabuhanga mu buhinzi.

    Yavuze ko iyi mishinga ibi bihugu byakoze bitazayiharira ahubwo ari intego yeshejwe n’Umugabane wose.

    Smart Africa ifite intego yo guhindura ikoranabuhanga ishingiro ry’iterambere n’imibereho myiza, kugeza abantu ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga cyane cyane hakoreshejwe umuyoboro mugari w’itumanaho (broadband), gushyira imbere urwego rw’abikorera mu ikoranabuhanga no kubakira iterambere rirambye ku ikoranabuhanga.

    Smart Africa yamuritswe mu 2013. Kugeza ihuriwemo n’ibihugu 30 byo muri Afurika ndetse n’ibigo bikomeye mu by’ikoranabuhanga birimo Huawei, Econet, Google na Orange.

    Perezida Kagame yayoboye inama y’abagize Inama y’Ubutegetsi bwa ‘Smart Africa’

    Perezida Kagame yakiriye Google na WestLink mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya ‘Smart Africa’

    Minisitiri w’Ikoranabuhanga w’u Rwanda, Musoni Paula nawe yari yitabiriye iyi nama

    Iyi nama yahuje abagize Inama y’Ubutegetsi ya Smart Africa yanitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’iya gahunda, Lacina Koné

    Lacina Koné, Perezida Kagame na Minisitiri Musoni Paula bafata ifoto y’urwibutso

    Iyi nama yitabiriwe n’abafatanyabikorwa batandukanye ba ‘Smart Africa’

    source : https://ift.tt/3oA0VZx

  • Nyamirambo: indaya zinigaguye umukobwa zishaka kumucyebesha urwembe(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    I Nyamirambo, ahazwi nko kuri 40  abakobwa bakora uburaya bashatse gukeba mugenzi wabo kubera yari abuse indaya.Nk'uko bigaragara ku mashusho yashyizwe kuri Youtube ngo aba bakobwa barakariye mugenzi wabo wari uvuze ko ari indaya maze barafata baramuniga.

    Aba bakobwa bageze aho bashaka kujya kuzana urwembe ngo bamukate ariko bumvise ko itangazamakuru ryabagezeho basubika umugambi wabo.Mbere y'uko ibi byose biba bari babanje kurwana inkundura ,bapfa ayo magambo.

    Source : https://yegob.rw/nyamirambo-indaya-zinigaguye-umukobwa-zishaka-kumucyebesha-urwembevideo/

  • Niba ukora ibi bintu buri munsi akaga karagutegereje ku bwonko bwawe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubwonko bw'umuntu ni igice cy'ingenzi mu mubiri w'umuntu. Ubwonko bukora akazi gakomeye ko kugenzura ndetse no gutanga ubutumwa ku bintu byose bikorerwa mu mubiri ndetse ubwonko ni ububiko bw'ibintu byinshi.

    Ni byiza kububungabunga kugira ngo budahungabana. Wari uzi ko hari ibyo dukora mu buzima bwa buri munsi kandi bikaba byangiza ubwonko bwacu?Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibintu 7

    1. Kudafata amafunguro ya mugitondo (Breakfast)

    Iyo umuntu aryamye nijoro,umubiri urara ukoresha imbaraga,mu gitondo rero umubiri uba ukeneye ko uwuha imbaraga ufata ibyo kurya bya mugitondo.Iyo utabifashe ugira imbaraga nkeya bikangiza ubwonko bwawe kuko bukenera ingufu.Ni byiza rero gufata amafunguro ya mu gitondo.

    2. Kudasinzira bihagije

    Ni kenshi abantu batarama bakajya kuryama amasaha akuze,iyo udasinziriye neza,ubwonko ntabwo buruhuka,bityo ukaba uri kubwangiza,ejo ugatangira ngo stress yakwishe kandi ari wowe wabyiteye.Jya uryama byibura amasaha hagati 8 na 9 mu ijoro bizafasha ubwonko bwawe gukora neza.

    3. Gukoresha isukari nyinshi

    Kurya cyangwa kunywa ibinyamasukari byinshi kandi buri munsi si byiza na gato kuko isukari nyinshi ibuza kwinjira kw'izindi ntungamubiri mu mubiri,ibi rero bituma ubwonko butabona ibibutunga,ugasanga butangiye gukora nabi.Gerageza ugabanye isukari yinkira mu mubiri wawe.

    4. Kunywa inzoga, itabi ndetse n'ibiyobyabwenge

    Inzoga ni kimwe mu binyobwa binywebwa cyane,nyamara iyo uyimenyereje buri munsi ni bibi kuko Alukolo iba mu nzoga yangiza ubwonko ndetse igahindura n'imitekerereze ya muntu.Ibi rero ni nako bigenda ku itabi ndetse n'ibiyobyawenge,ibi byose si byiza ku bwonko.

    5. Kwipfuka umutwe igihe uryamye

    Umubiri ukenera kwinjiza umwuka mwiza nijoro iyo umuntu aryamye,iyo rero uryamye ukipfuka umutwe wa mwuka mwiza wa Oxygen ntubona uko winjira,iyo bigenze gutyo rero umubiri urananirwa ndetse ukaba uri kwangiza ubwonko bwawe.Ni byiza rero kudapfuka umutwe nijoro uryamye.

    6. Gukoresha ubwonko cyane igihe urwaye

    Hari igihe ubona umuntu arwaye indwara runaka ariko ugasanga arahatiriza gukoresha ubwonko cyane,burya uba unaniza ubwonko kandi si byiza.Niba urwaye,wihatiriza ukoresha ubwonko,jya ugerageza kuruhuka.

    7. Kudakora imyitozo ngororamubiri

    Gukora imyitozo ngororamubiri bituma ubwonko buruhuka ndetse bikanasukura umubiri muri rusange,ugasanga umuntu abaho adakora sport,ibi ni bibi,jya ugerageza byibuze ukore sport nka gatatu mu cyumweru bizagufasha kubungabunga ubwonko bwawe.

    Source : https://yegob.rw/niba-ukora-ibi-bintu-buri-munsi-akaga-karagutegereje-ku-bwonko-bwawe/

  • Umukinnyi wa PSG y'abagore yafunzwe akekwaho guteza mugenzi we bakinana abagizi ba nabi ngo bamuvune amaguru #rwanda #RwOT

    PSG yagize ati: “Paris Saint-Germain iremeza ko Aminata Diallo yatawe muri yombi muri iki gitondo na polisi yo mu gace ka Versailles mu rwego rw'iperereza ryatangiye nyuma y'igitero cyagabwe ku bakinnyi b'ikipe ku mugoroba wo ku wa kane ushize.

    “Paris Saint-Germain yamaganye mu buryo bukomeye iryo hohoterwa ryakozwe.

    Kuva ku wa Kane nimugoroba, tariki ya 4 Ugushyingo, Ikipe yafashe ingamba zose zishoboka kugira ngo abakinnyi bayo bagire umutekano n'ubuzima bwiza.'

    “Paris Saint-Germain irimo gukorana na Polisi ya Versailles kugira ngo ukuri kuboneke. Iyi kipe yitaye cyane ku miburanishirize yurubanza kandi iziga ku myanzuro yafashwe.”

    Ikinyamakuru L'Equipe cyo mu Bufaransa cyabanje gutangaza iyi nkuru,kivuga ko Diallo bivugwa ko yahaye akazi abagabo babiri bipfutse mu maso kugira ngo batere mugenzi we Kheira Hamraoui wamutwaye umwanya wo gukina.

    Hamraoui wageze muri PSG avuye muri Barcelona muri Nyakanga, bivugwa ko yatezwe igico ku ya 4 Ugushyingo ubwo yari avuye mu birori byateguwe n'iyi kipe ye.

    Bivugwa ko yari kumwe na bagenzi be babiri, umwe muri bo akaba yari Diallo, wari utwaye imodoka igihe igitero cyagabwaga.

    Abantu benshi bivugwa ko bateye iyo modoka mu murwa mukuru w'Ubufaransa, umwe yinjira imbere.

    Bivugwa ko Hamraoui yakubiswe inshuro nyinshi hakoreshejwe icyuma kandi byabaye ngombwa ko yadodeshejwe indodo nyinshi mu maguru no mu biganza kubera ibikomere yagize.

    Nk'uko ikinyamakuru New York Times kibitangaza ngo Hamraoui yakuwe mu modoka akubitwa amaguru hakoreshejwe ibyuma.

    Ikinyamakuru New York Times kivuga ko Hamraoui yakomeretse cyane ariko nta magufa yavunitse ku maguru.

    Ku wa kabiri, Diallo yabanje mu kibuga ubwo PSG yatsindaga Real Madrid ibitego 4-0 muri UEFA Champion League.

    Abapolisi bo muri Versailles bavuze ko nta makuru y'inyongera batanga muri iki gihe.

    Hamraoui ari gukinira Paris Saint-Germain ku nshuro ya kabiri nyuma y'uko yabaye i Paris hagati ya 2012 na 2016.

    Nyuma yaho yakinnye imyaka ibiri muri Lyon no muri FC Barcelone, atwara ibikombe bibiri bya Shampiyona na bibiri bya Champions League ari kumwe n'iyi kipe yo mu Bufaransa nyuma yaho atwara izindi Shampiyona ebyiri na Champions League imwe muri FC Barcelone.

    Bombi, Diallo na Hamraoui, basanzwe bahamagarwa mu Ikipe y'Igihugu y'u Bufaransa y'Abagore.


    Hamraoui wakubiswe cyane n'abagizi ba nabi

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukinnyi-wa-psg-y-abagore-yatawe-muri-yombi-akekwaho-gushaka-kuvuna-amaguru

  • Umunyamakurukazi Clarisse (Clamama) yagaragaye atwaye Bus itwara abagenzi (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Clarisse Uwimana uzwi nka Clamama ukorera ikinyamakuru cya Sport, B&B FM Umwezi, akaba kandi umwe mubanyamakurukazi bakunzwe hano mu Rwanda ukora ibiganiro by'imyidagaduro ndetse n'ibijyanye na Sport, yagaragaye atwaye Bus nini itwara abagenzi.

    Mumashusho yashyize kuri account ye ya Instagram, uyu mukobwa yagaragaye ari mu modoka nini zitwara abagenzi benshi, ari kuyiparika neza.

    Reba Video:

    Source : https://yegob.rw/umunyamakurukazi-clarisse-clamama-yagaragaye-atwaye-imodoka-ya-bus-itwara-agagenzi-video/

  • Itel yagize Rocky Kimomo ‘Brand Ambassador’ w… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu sosiyete Itel yubatse izina mu gucuruza no gukora telefone zigezweho imaze imyaka 14 ikorera mu Rwanda, yerekanye ku mugaragaro Uwizeye Mark umaze kwamamara ku izina rya Rocky Kimomo nka Brand Ambassador wayo ugiye kwamamaza ibikorwa byayo. Rocky Kimomo akaba abaye icyamamare cya 3 cyamamariza iyi sosiyete.

    Mu birori byo kwakira Rocky Kimomo mu muryango mugari wa Itel, umuyobozi ushinzwe kwamamaza muri Itel Ombeni Raymond yakomoje ku cyatumye bahitamo uyu musobanuzi wa filime kubabera umuranga agira ati: ”Itel ni company nini, mu bicuruzwa byacu dukeneye kubyamamaza kugira ngo bigere ku bantu benshi batandukanye. Ni muri urwo rwego rwicaye tugenzura ibyamamare dufite mu Rwanda duhitamo Rocky Kimomo bitewe n’uko twabonye ariwe wadufasha tugendeye ku ntego dufite kugira ngo atuvuganire ibicuruzwa byacu bigere kure”.

    Iriho Pheneas Michel ushinzwe ubucuruzi muri sosiyete ya Itel yatangarije INYARWANDA ko Itel yiteguye kuzagera kuri byinshi kuva aho Rocky Kimomo agiye kwamamaza ibikorwa byabo cyane ko Rocky Kimomo abasha kugera ku bantu bose ndetse akaba ari umwe mu basitari bo mu Rwanda bakunzwe banakurikirwa cyane. Itel ikaba yarahisemo Rocky Kimomo nk’umwe mu babasha kugeza ubutumwa kure hashoboka.

    Mu binezaneza byinshi Rocky Kimomo uzwi ku mazina menshi arimo nk’Inyagamugayo byahamye yashimiye Itel yamugiriye icyizere anatangaza ko yiteguye kugeza ibikorwa byayo ku banyarwanda bose. Mu magambo ye yagize ati: ”Ndashimira Itel kuba baricaye bakantekerezaho ni ikintu kiza. Ndabashimira kuba barangiriye icyo cyizere. Tumaze iminsi tunoza ibintu nabanje no gufata igihe cyo kureba ibyo bakora niba bimeze neza cyangwa ari ukubeshya abanyarwanda nsanga telefone zabo nk’uko babivuga na serivise zabo biri ku rwego buri munyarwanda akwiye kuba atunze telefone ya Itel”.

    Soyiyete ya Itel ikora ikanacuruza telefone zigendanye n’igihe tugezemo yatangiye gukorera mu Rwanda muri 2007 kugeza ubu aho imaze kusohora telefone zo mu bwoko butandukanye burimo telefoni ntoya zizwi ku izina rya gatoroshi hamwe na telefone nini zizwi ku izina rya Smart Phone. Smart Phones za Itel zikaba ziri mu bwoko 3 butandukanye harimo izo mu bwoko bwa A series zagenewe korohereza abagitangira gukoresha Smart Phone, S series hamwe na P series kabuhariwe mu kubika umuriro iminsi myinshi nkuko Itel yabitangaje mu birori byo kwerekana Brand Ambassador wayo mushya Rocky Kimomo.

    Rocky Kimomo abaye umusitari wa gatatu mu Rwanda ugiye kwamamariza Itel nyuma yaho umuhanzikazi Butera Knowles na Miss Nishimwe Naomie bamamarije iyi sosiyete imaze kuba ubukombe mu gukora no gucuruza telefone nziza.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111298/itel-yagize-rocky-kimomo-brand-ambassador-wayo-mushya-amafoto-111298.html

  • Imbamutima za Haruna Niyonzima washyizwe mu b… – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 01 Ugushyingo 2021 ni bwo FIFA yasohoye urutonde rw'abanyabigwi mu bihugu byabo, bakinnye byibura imikino 100 izwi n'iyi mpuzamashyirahamwe, urutonde rurerure rugaragaraho abakinnyi bose bakomeye ku Isi (Abasezeye n'abagikina) ndetse runagaragaraho kapiteni w'Amavubi Haruna Niyonzima umaze gukinira ikipe y'igihugu imikino 104.

    Haruna Niyonzima ni we mukinnyi w'umunyarwanda wenyine ugaragara kuri uru rutonde rwa FIFA ruyobowe n'umunya- Malaysia, Soh Chin Ann w'imyaka 71 y'amavuko wakiniye ikipe y'igihugu imikino 195, akaba yarahamagawe bwa mbere muri iyi kipe tariki ya 19 Ugushyingo 1969, umukino wa nyuma yawukinnye kuya 18 Ukwakira 1984.

    Haruna wakiniye ikipe y'igihugu guhera mu mwaka wa 2006, amaze guhamagarwa mu Amavubi inshuro 104, akaba yagaragaye mu ikipe y'ikinyejana ya FIFA, inagaragaramo ibikomerezwa ku Isi muri ruhago birimo Cristiano, Messi, Zidane n'abandi.

    Nyuma yo gushyirwa kuri uru rutonde, Haruna yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Instagram ashimira buri wese wamufashije agaca aka gahigo, barimo abakinnyi n'abatoza.

    Yagize ati'Kuva nkiri muto narotaga gukinira ikipe y'igihugu. Kuba umukinnyi na kapiteni w'ikipe y'igihugu ugakina imikino 104, ni icyubahiro gikomeye ndetse ugaterwa ishema n'iyo ugeze kuri uru rwego. Ndishimye kuba narabaye mu ikipe y'igihugu igihe kingana gutya. Byari ibihe byiza n'ibibi ariko byose ni ibigize ubuzima bw'umupira'.

    'Sinzi igihe nsigaje uko kingana, gusa ndakishimira kuza gufasha barumuna banjye, nifuriza kugera ku byiza Abanyarwanda bifuza banakwiriye twe tutagezeho. Abakinnyi twakinanye mu ikipe y'igihugu mwarakoze, n'abatoza mwampaye aya mahirwe ndabashimira'.

    FIFA igaragaza ko Haruna yavutse mu 1990, yagaragaye mu mikino ine u Rwanda rumaze gukina mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022 mu gihe kandi yongeye guhamagarwa mu ikipe yitegura guhura na Mali na Kenya muri iki cyumweru, tariki ya 11 n'iya 14 Ugushyingo 2021.

    Haruna ni we munyarwanda umaze gukinira ikipe y’igihugu imikino myinshi byanamushyize ku rutonde rw’abanyabigwi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111297/imbamutima-za-haruna-niyonzima-washyizwe-mu-bakinnyi-ba-ruhago-bibihe-byose-ku-isi-111297.html

  • Reba hano ibintu 7 by'ingenzi utaruzi umukobwa yagakwiye kwirinda gukorera imbere y'umukunzi we #rwanda #RwOT

    Bityo, hari 7 by'ingenzi umukobwa adashobora gukorera imbere y'umukunzi we

    1.Wiryana ikinyabupfura gicye imbere y'umukunzi wawe

    Ibi ni ukuvuga ngo mu gihe uri kurya wirya nk'inka cyangwa ihene, gerageza ukanje ibyo uri kurya umunwa wawe ubumbye,ku buryo amenyo adashobora kugaragara,abahungu barabikunda.

    2.Gabanya urusaku

    Ubundi abahungu hafi ya bose ntabwo bakunda umukobwa ugira urusaku,mbese uvuga cyane,gerageza niba uri kumwe n'umukunzi wawe muri kuganira cyangwa aguhamagaye kuri Telefone ushyire ijwi hasi ntuvugire hejuru.

    3.Wirya cyane

    Iki kintu abahungu aho bava bakagera hafi ya bose baracyanga,niba umukunzi wawe agize atya akagusohokana nko muri Hotel cyangwa muri Restaurent gerageza nibazana ibyo kurya urye ibiryo biringaniye ntubirire kubimara cyangwa ngo urye maze urengere,rya nk'umwali ndagusabye,igirire akabanga.

    4.Iga kwicara neza imbere y'umukunzi wawe

    Nukuvuga ngo niba wicaranye n'umukunzi wawe wikwicara bijagaraye ,ngo wicare utandaraje yewe niyo waba wambaye Ipantalo,ibuka ko uri umwali kandi ukwiye no kwiyubaha,abahungu ntibakunda umukobwa wicara bijagaraye.

    5.Wivuga amagambo menshi

    Iyi ni igingo nziza kandi ikwiye gukurikizwa nja buri mukobwa wese wumva ashaka kuba uw'igikundiro,nukuvuga ngo niba uri kumwe n'umukunzi wawe wihurutura amagambo menshi,ahubwo wowe icyo uba usabwa ni ugutuza maze ukamutega amatwi ari nako unyuzamo ukamwenyura hanyuma ukamusubiza ibyo akubajije cyangwa ukamubwira ibiri ngombwa ko yumva..!abahungu banga umukobwa uvugaguzwa.

    6.Wikwifata nk'umuntu ubizi byose

    Umva nkubwize ukuri,ntabwo abahungu bakunda umukobwa wigira bamenya,mbese werekana ko ibintu byo se abizi,niyo waba ubizi wimwereka ko ubizi ahubwo igire nk'umuntu utabizi,ugasanga umuhungu ari kukwereka ibyo ukora maze ugatangira kumunyomoza ahubwo ukanjya kumwigisha uko bikorwa,icyo gihe umuhungu ahita abona ko wamupinze wowe tuza maze ukore ibyo akubwira.

    7.Reka gukoresha amagambo akocamye

    Nukuvuga ngo hari nk'igihe umusore asohokana umukobwa bakanjya nko gufata ahantu icyo bashyira mu nda,noneho mu gihe bahageze ukajya kumva ukumva umukobwa asifuye umuntu ukora aho,cyangwa aramuhamagaye,icyo gihe nta kinyabupfura uba werekanye ndetse nuwo uhamagaye uba umusuzuguye,ahubwo wowe icyiza nuko byibura wamanika ikiganza hejuru cyangwa ukamusanga aho ari maze ukamwongorera.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/reba-hano-ibintu-7-by-ingenzi-utaruzi-umukobwa-yagakwiye-kwirinda-gukorera

  • Kayonza: Umukozi wo mu rugo yatawe muri yombi akekwaho guhumanya amafunguro – #rwanda #RwOT

    Ibi yabikoze mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Ugushyingo 2021 mu Mudugudu wa Kayonza.

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Gatanazi Longin, yabwiye IGIHE ko amakuru y’ihumanywa ry’uyu muryango yamenyekanye ahagana saa yine zijoro nyuma yo gufata amafunguro yateguwe n’umukozi.

    Yagize ati ” Byabaye saa yine z’ijoro umugabo n’umugore bavuye mu kazi bari hamwe n’abashyitsi babo babiri, bageze mu rugo umukozi ategura amafunguro nk’uko bisanzwe bararya, batarasoza batangira kuzengera no kuruka, bananirwa no kuvuga, bigakekwa ko umukozi wabo ashobora kuba yahumanyije ibyo kurya.”

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko hahise hahamagazwa Polisi iraza uwo mukozi w’umukobwa yanga kurya kuri ibyo biryo yatetse bahita batangira gukeka ko ashobora kuba yabihumanyije koko.

    Abagize uwo muryango n’abashyitsi bawo bajyanywe ku kigo nderabuzima cya Mukarange kugira ngo bitabweho, kuri ubu akaba ari ho bakirwariye.

    Ati “Umukozi bamuhaye ngo aryeho arabyanga duhita tumushyikiriza RIB ariko aracyakekwa ntabwo twabimuhamije kuko inzego z’umutekano zahise zitangira iperereza ibizavamo bakazabitangaza.”

    Gitifu Gatanazi yakomeje asaba abantu bakoresha abakozi kujya bababa hafi bagakemura ibibazo bagiranye hakiri kare.

    Ati ” Ubutumwa bwa mbere turihanganisha umuryango wagize ibi bibazo, ubwa kabiri turasaba abanyarwanda kuba hafi y’abakozi babo bagirana ibibazo bakabikemura hakiri kare aho gushaka kwihimura bashaka kuvutsa ubuzima bw’abantu.”

    Amakuru agera ku IGIHE ni uko umukozi uyu muryango wakoreshaga ataruzuza imyaka y’ubukure kuko afite imyaka 17 bikaba bivugwa ko ashobora kuba yari afitanye ibibazo n’abakoresha be.


    source : https://ift.tt/3bXJcoL