Blog

  • U Rwanda rwitabiriye irushanwa rya International Heritage World Cup muri Golf ku nshuro ya mbere – #rwanda #RwOT

    Ni irushanwa ryagombaga kuba muri Mata 2021 ariko ntibyashoboka kubera COVID-19, bituma rikinwa mu Ukwakira 2021. Ryahuriyemo amakipe 17 yo mu bihugu 15, buri yose igizwe n’abakinnyi babiri.

    Rwigema Alice na Ntaganda Paul bo muri Kigali Golf Resort & Villas ni bo bahagarariye u Rwanda baherekejwe na Ngirinshuti Alain uyobora Rwanda Ultimate Golf Course, baza ku mwanya wa 15. Ikipe ya mbere yabaye iya Slovaquie, Espagne iba iya kabiri naho u Bufaransa buza ku mwanya wa gatatu.

    Umuyobozi Mukuru wa LeClub Golf wanateguye iryo rushanwa, Bruno Lelier, yatangaje ko bishimiye gusubukura iryo rushanwa nyuma y’ibihe by’icyorezo.

    Ati “Tunejejwe cyane no kuba twongeye kwakira iri rushanwa bwa mbere nyuma y’ibihe bigoye COVID-19 yateye Isi.”

    Iryo rushanwa ryakinwe nyuma y’uko Ibirwa bya Maurice byoroheje ingamba zo guhangana n’ icyorezo, imipaka ikongera gufungurwa muri Nyakanga 2021.

    Ibihugu byaryitabiriye birimo u Bufaransa, Autriche, u Budage, u Bubiligi, Espagne, u Butaliyani, Slovaquie, Repubulika ya Czech, Pologne, Ghana, Ibirwa bya Maurice, Côte d’Ivoire, u Rwanda, u Buyapani na Vietnam.

    U Rwanda rwitabiriye irushanwa rya International Heritage World Cup muri Golf ku nshuro ya mbere

    source : https://ift.tt/30f85cM

  • Urubyiruko rwahawe inkunga na MTN Rwanda rwahize kuyibyaza umusaruro – #rwanda #RwOT

    Ni muri gahunda ya MTN Rwanda igamije guteza imbere abashoramari b’urubyiruko yatangijwe uyu mwaka izwi nka “Level Up your Biz Initiative”. Ni umushinga ushyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’umuryango Inkomoko ufasha ba rwiyemezamirimo kugira ubumenyi bugamije kwagura imishinga yabo.

    Iyi porogaramu yatangijwe muri Mata 2021 hatorwanywa urubyiruko rufite imishinga ifite ishoramari kandi ikanagaragaza ko hari impinduka ishobora kuzana mu iterambere rya ba nyirayo ndetse n’iry’igihugu muri rusange.

    Muri Gicurasi hatoranyijwe imishinga itandatu igomba guhatana no guhabwa amahugurwa yamaze amezi atandatu, iyi mishinga yari yatoranyijwe mu yindi 200 yari yatanze ubusabe. Abahuguwe basobanuriwe byimbitse ibijyanye n’iterambere ry’imishinga, gucunga imari, imitangire ya serivisi n’ibindi.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Ugushyingo 2021, hahembwe imishinga itatu yahize indi, buri umwe ugenerwa inkunga ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda azatangwa na MTN Rwanda.

    Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri MTN Rwanda, Ritah Umurungi, yavuze ko bahisemo gukorana n’urubyiruko mu rwego rwo kurufasha guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

    Yagize ati “Hashize hafi imyaka ibiri turi mu bihe by’icyorezo cya Covid-19, twashatse kureba uburyo twashyigikira urubyiruko mu Rwanda kandi ubushakashatsi bwagaragaje ko hari hari imishinga yari ikiri gutangira yagizweho ingaruka. Turibaza tuti ‘kuki tutahera aho dufasha urubyiruko rufite imishinga mito?’”

    Imishinga itatu yahize indi ni ‘Urukundo Initiative’ yigisha urubyiruko ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ‘TheHappyNes’ ikora ubucuruzi bwo kuri murandasi ndetse na ‘Smart Class’ ifasha guhuza abanyeshuri mu gihe batari mu ishuri kugira ngo bakomeze guhugurana mu masomo.

    Ndayishimiye Mick, wari uhagarariye Urukundo Initiative yagaragaje ko iyi nkunga yahawe igiye kumufasha guteza imbere ibikorwa bye mu kubimenyekanisha.

    Yagize ati “Ni inkunga ije tuyikeneye by’umwihariko aho twari dufite icyuho n’intege nke mu bijyanye no kwereka abantu ibyo dukora twifashishije uburyo butandukanye cyane imbuga nkoranyambaga kugira ngo abakiriya bacu bakomeze kumenya ibyo dukora.”

    Uwase Aline washinze The HappyNes, ifasha urubyiruko kwihangira imirimo no kudoda ibikapu bikozwe mu mpu, ndetse no gufasha abagore n’abakobwa kubona isoko ry’ibicuruzwa byabo.

    Ati “Ibyo bizadufasha kugira ngo tubone impu zihagije kuko zirahenda. Hari igihe twajyaga tugira ikibazo cyo kubura impu, bikaba byadusaba kwegera umukiliya akabanza kuduha make tukabona kumukorera ariko twizeye ko bigiye kudufasha guhangana n’icyo kibazo.”

    Umukozi Ushinzwe Guhugura Abashoramari no kubagira inama mu Inkomoko, Gashagaza Emmanuel, yavuze ko batatu batahawe iyi nkunga bazakomeza kubafasha mu buryo butandukanye burimo kubagira inama kandi ko hari n’uburyo bashobora gufashwa binyuze mu guhabwa inguzanyo ku babyifuza.

    MTN Rwanda yatangaje ko iki gikorwa kibaye ku nshuro ya mbere kizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutanga umusanzu wayo binyuze mu gutera inkunga urubyiruko.

    Urubyiruko rwatsindiye ibihembo muri Level Up your Biz Initiative rwiyemeje kubibyaza umusaruro rwagura ibikorwa byarwo

    source : https://ift.tt/30bpDY1

  • Ibikubiye mu masezerano y’u Rwanda na Hongrie ku ikorwa ry’imiti n’inkingo – #rwanda #RwOT

    Aya masezerano yashyizweho umukona na Minisitiri w’Ububanye n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Hongrie, Péter Szijjártó, ndetse na Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr. Daniel Ngamije.

    Minisitiri Ngamije yavuze ko amasezerano yasinywe ku mpande zombi agamije guha ubushobozi u Rwanda mu guteza imbere ikigo gikora inkingo kigomba gutangira kubakwa umwaka utaha.

    Yagize ati “Bari kubaka uruganda rukora inkingo kandi murabizi ko natwe umwaka utaha tuzaba turufite, dufite byinshi rero dushobora gusangira, mu bijyanye n’uko iki gikorwa gitegurwa, guhanahana ubumenye n’impuguke, ku buryo natwe twagira ikigo gikora inkingo.”

    Yavuze ko aya masezerano azongerera ubushobozi uruganda ruzubakwa, ati “Dushaka guha imbaraga ikigo cyacu gikora imiti kuko twumva ko hakiri icyuho mu bihugu bya Afurika kuko imiti myinshi tuyitumiza hanze. Twumva rero tubashije kugira inganda zikora imiti yafasha Abanyarwanda igafasha n’ibindi bihugu duturanye.”

    Minisitiri Péter Szijjártó yavuze ko muri ibi bihe ibihugu byinshi biri mu rugamba rwo kubaka inganda zikora inkingo, kandi ko bikwiriye ko ibihugu byose bikora imiti n’inkingo bifite ubuziranenge, ari nayo mpamvu aya masezerano ari ingenzi.
    Ati “Dusinye amasezerano y’ubufatanye, yo guhanahana ubufasha bwa tekinike, kugira ngo inkingo zitangire zikorwe vuba bidatinze.”

    Yagaragaje ko muri iki gihe Isi yose ihanganye n’icyorezo cya Covid-19 n’ingaruka cyagiye ku bukungu, ari ngombwa gusenyera umugozi umwe kugira ngo ibihugu bibashe kuyihashya.

    Uretse amasezerano yasinywe hagati y’impande zombi, Hongrie yageneye u Rwanda inkunga y’inkingo za Covid-19 zirenga ibihumbi 300.

    Hari kandi amasezerano Hongrie n’u Rwanda byasinye agamije gukwirakwiza amazi mu Banyarwanda, ajyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere no guha buruse abanyeshuri b’Abanyarwanda zo kujya kwiga muri icyo gihugu.

    U Rwanda na Hongrie byasinye amasezerano azatuma bihererekanya ubumenyi mu bijyanye no gukora imiti

    source : https://ift.tt/307q19o

  • Urugaga rw’Abavoka rwabeshyuje amakuru y’uko u Rwanda rukumira abanyamategeko bo muri Kenya – #rwanda #RwOT

    Ibi bije nyuma y’aho hari amakuru yavugaga ko Kenya yangiye abanyamategeko bakomoka mu Rwanda no mu Burundi gukorerayo kugeza ubwo abavoka bo muri Kenya na bo bazemererwa gukorera muri ibi bihugu byombi.

    Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Julien Kavaruganda, yabwiye Newtimes ko kugeza ubu gahunda yo guhererekanya abanyamategeko hagati y’ibi bihugu bibiri ihari ndetse abanyamategeko ba Kenya bemerewe gukorera mu Rwanda.

    Yagize ati “Ikibazo ni uko Abanyakenya bakemanga porogaramu y’Ishuri Rikuru ryigisha amategeko (ILPD) ugereranyije n’iy’Ishuri rya Kenya ryigisha amategeko. Mu Rwanda kugira ngo umuntu yemererwe gukora umwuga mu by’amategeko agomba kuba afite imyamyabumenyi mu by’amategeko kongeraho ‘diploma’ itangwa na ILPD.”

    Yakomeje ati “Kenya na Uganda bigendera kuri ‘common law system’ [amategeko akomoka mu bihugu bikoresha Icyongereza aho usanga amenshi mu mategeko yabyo ataba yanditse]; iyacu ni ‘civil law system’ [amategeko yanditse, agena imiburanishirize y’imanza, ibihano n’ibishobora n’ibidashobora kujyanwa mu nkiko]. Gahunda tugenderaho uyu munsi ihuza izo ‘system’ zombi. Twababwiye ko gukemanga porogaramu ya ILPD ari ukubangamira amasezerano yo koroshya urujya n’uruza rw’abantu na bo bashyizeho umukono.”

    Itegeko rishyiraho urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rigena ibyo Abanyarwanda bagomba kuba bujuje kugira ngo bemererwe kuba abavoka mu Rwanda, rivuga ko umunyamahanga yemerewe gukora uyu mwuga hagendewe ku ihererekanya cyangwa ibiteganywa n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono.

    Kavaruganda yavuze ko ikibazo gishobora kuba cyaraturutse ku bantu bihishe inyuma yo kubangamira abanyamahanga muri uyu mwuga bakaba bari kubeshya abanyapolitiki ba Kenya.

    Ati “Turabizi neza ko abanyapolitiki iyo bamenya ko ihererekanya rikorwa batari kwihutira guhagarika urujya n’uruza rwa serivisi mu by’amategeko.”

    Amasezerano ashyiraho Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ashyira imbere ko habaho urujya n’uruza rw’ibicuruzwa, abantu, abakozi, serivisi n’ishoramari hagati y’ibihugu by’ibinyamuryango nta vangura iryo ari ryo ryose.

    Nyamara ishyirwa mu bikorwa ryayo rigenda rihura n’inzitizi zirimo ugutsimbarara kwa bimwe mu bihugu kubera impamvu zitandukanye zirimo amakimbirane ashingiye kuri politiki.

    Umwaka ushize umwe mu miryango itegamiye kuri leta wajyanye Uganda mu rukiko rwo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba uyirega kubuza abanyamategeko bize mu Rwanda gukorera umwuga wabo muri Uganda.

    Kavaruganda yavuze ko imiryango y’u Rwanda ifunguye ku bavoka n’abaturage baturuka muri EAC aho ihererekanya riteganyijwe.

    Yakomeje avuga ko ibihugu bya EAC bikwiye gushyiraho uburyo bwo gutanga ibyangombwa byemerera abanyamwuga barimo n’abanyamategeko mu karere nk’uko byakozwe kuri ba enjeniyeri.

    Yongeyeho ko ikibazo gishobora kuba gishingiye ku kutumvikana ku bumenyi abantu bakwiye kuba bafite ariko ko Urugaga rw’Abavoka muri EAC ruzaterana mu kwezi gutaha ku buryo hari icyizere ko ruzakemura iki kibazo.

    Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Julien Kavaruganda

    source : https://ift.tt/31JX7gd

  • Nyagatare: Polisi yakajije ingamba zo guhangana n’abinjiza magendu mu gihugu – #rwanda #RwOT

    Ibi biri muri gahunda ya Polisi y’u Rwanda imaze iminsi mu mikwabu igamije gushaka abagira uruhare mu kwinjira ibicuruzwa bya magendu mu gihugu, birimo n’ibiyobyabwenge.

    Nyagatare ni kamwe mu turere duhana imbibi na Uganda, aho imirenge itandatu yose ihana imbibi n’iki gihugu gikunze guturukamo ibicuruzwa bya magendu birimo n’ibyobyabwenge, kuri ubu mu mezi atatu hamaze gufatwa abamotari 28 bari muri ibyo bikorwa.

    Kenshi bamwe mu bakunze kwambutsa ibyo bicuruzwa barimo abamotari bahabwa amafaranga y’umurengera bakabitwara mu masaha y’ijoro.

    Dukunde Theogene uturuka mu Murenge wa Rukomo uri mu bafashwe, yavuze ko benshi bishora muri ibi bikorwa bakurikiye indonke, aboneraho gusaba imbabazi.

    Ati “Ubu moto yanjye irafunze nanjye ndafunze, ndagira inama abamotari bagenzi banjye ko bareka gutwara ibintu bya magendu, umuntu wese uzi ko ari umumotari nareke gutwara ibintu bya magendu kuko si byiza.”

    Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CP Hatari Emmanuel, yasabye abamotari b’i Nyagatare kuba abafatanyabikorwa ba Polisi mu gukumira ibyaha, kuko aka Karere kakigaragaramo umubare munini w’ibyaha bya magendu.

    Ati “Ubu dufite ikibazo cya forode (ibyinjira mu gihugu bitanyuze mu nzira zikwiriye), kenshi abamotari tugiramo uruhare kuko ni twebwe dutwara abo bantu. Iyo urebye forode ituruka mu baturanyi cyane cyane imyenda ya caguwa n’ibindi bintu usanga ari twe (abamotari) tubafasha kubyambutsa.”

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko abamotari bakora akazi keza ko gutwara abantu benshi ku munsi, bityo ko badakwiye kukagayisha bishobora mu bikorwa bihungabanya umutekano w’igihugu, asaba ubufatanye mu gukurikiza gahunda za Leta.

    Ati “Iyo bagufatanye ikinyabiziga utwaye ibiyobyabwenge hari igihe hazamo no kukibura, twabakanguriraga rero kubireka, ikindi twabasabaga ubufatanye mu kurwanya n’ibindi byaha birimo ubusinzi.”

    Akarere ka Nyagatare kabarurwamo abamotari barenga 1 500 bakorera mu mirenge itandukanye, aka Karere kandi gafite imirenge itandatu ihana imbibi n’igihugu cya Uganda gikunda guturukamo magendu nyinshi.

    Polisi yerekanye abamotari bagira uruhare mu kwinjiza magendu mu gihugu

    source : https://ift.tt/30b3xEZ

  • Kigali: umukobwa yarize araboroga yigaragura hasi avuga ko ritarema natabona Niyo Bosco yakunze (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa yatunguye abantu ubwo yariraga akigaragura mu muhanda avuga ko kubera urukundo akunda umuhanzi Niyo Bosco atarahava natamubona.

    Mu mashusho yasakaye ku mbugankoranyambaga yerekana uyu mukobwa aryamye hasi  arira cyane  kandi yigaragura, avuga ko akunda bikomeye Niyo Bosco kuburyo ntawundi musore yifuza ko yamutereta naramuka atabonye uyu muhanzi.Avuga ko nubwo batari bahura ariko amukunda birenze urugero.

    Source : https://yegob.rw/kigali-umukobwa-yarize-araboroga-yigaragura-hasi-avuga-ko-ritarema-natabona-niyo-bosco-yakunze-video/

  • Perezida Kagame yayoboye inama yiga ku guteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yavuze ko imikoranire y’abafatanyabikorwa mu ikoranabuhanga ari yo iha ingufu uyu muryango. Yashimye ibikorwa byakozwe na bimwe mu bihugu binyamuryango mu guteza imbere ikoranabuhanga nka Burkina Faso yatangije gahunda nshya y’ikoranabuhanga yifashishwa mu gihugu.

    Yashimye n’igihugu cya Ghana na cyo cyamaze gutangiza uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga. Afurika y’Epfo na yo yashimwe kubera ubuhanga buzwi nka (artificial intelligence) yatangije ahifashishwa imashini zikoresha ikoranabuhanga mu kwihutisha ibikorwa. Ni mu gihe Zimbabwe na yo yashimwe kubera ikoranabuhanga yatangije muri iyi minsi ryifashishwa mu buhinzi.

    Perezida Kagame yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa muri iyi mishanga yose, asaba ko iyi mishinga yakomeza gushyigikirwa no kwaguka.

    Inama yari iyobowe na Perezida Kagame nk’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’umuryango Smart Africa yahuje abahagarariye ibihugu 30 bya Afurika n’abafatanyabikorwa b’uyu mugabane mu ikoranabuhanga rigamije guteza imbere Afurika.

    President Kagame: I welcome you to our 10th board meeting. Please join me in welcoming two new board members: @Google and WestLink. We are very happy to have you with us.

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) November 10, 2021

    source : https://ift.tt/3wDrjoW

  • Kigali: Abantu 28 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye inzoga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba bantu uko ari 28 beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Ugushyingo 2021, iki gikorwa kikaba cyabereye ku biro bya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo.

    Rwemera Leopord, umwe mu bafashwe yemeye ko yari yanyoye inzoga agatwara imodoka.

    Yagize ati “Nafashwe ku wa Gatandatu tariki 6 Ugushyingo 2021, nari ntwaye imodoka nanyoye inzoga nageze ku bapolisi bansuzumye basanga mfite igipimo cya kabiri cy’umusemburo wa Alukoro mu maraso. Ndicuza ibyo nakoze nkabisabira imbabazi ko ntazabisubira.”

    Nambajimana Claude na we yavuze ko yafashwe tariki ya 8 Ugushyingo 2021 atwaye moto yanyoye inzoga. Yavuze ko yafatiwe mu Murenge wa Kimihurura mu Rugando.

    Nambajimana yagiriye inama bagenzi be kujya birinda gutwara imodoka banyoye inzoga.

    Umuvugizi wa Polisi wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Sendahangarwa Apollo, yavuze ko bariya bantu bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byari bigamije kurwanya impanuka zo mu muhanda.

    Yagize ati “Gutwara ikinyabiziga wanyoye inzoga ni imwe mu mpamvu ziteza impanuka mu muhanda ari yo mpamvu Polisi ikora ibikorwa byo kugenzura abo bantu. Aba bantu 28 bafashwe mu minsi ine bafatirwa mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali.”

    CSP Sendahangarwa yakomeje akangurira ba nyiri utubari kwirinda guha inzoga abantu batwaye ibinyabiziga.

    Yagize ati “Muri ibi bihe utubari twarafunguwe ,turakangurira abafite utubari n’abakoramo kujya bagenzura ko abakiriya babo baje batwaye ibinyabiziga ko batanyoye inzoga.”

    Yakomeje abagira inama yo kujya bashaka abantu batanyoye inzoga bo gutwara abakiriya babo. CSP Sendahangarwa yakomeje agira inama abatwara ibinyabiziga kwirinda kwica amategeko y’umuhanda nkana kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse n’ubw’abandi bakoresha umuhanda.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3F5CtWs