Blog

  • Minisitiri Gatabazi yasabye abajyanama kujya babaza abayobozi ku byo bashinzwe gukorera abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Gatabazi asaba abajyanama kujya batumiza abayobozi bananiranye
    Minisitiri Gatabazi asaba abajyanama kujya batumiza abayobozi bananiranye

    Minisitiri Gatabazi avuga ko hari abajyanama baheruka batorwa gusa manda zabo zikarangira nta nama n’imwe bagiranye n’abaturage nk’uko byagaragaye mu masuzuma yagiye akorwa, mu gihe nyamara ngo umujyanama akwiye kwegurira umwanya we abaturage akumva ibibazo bafite kugira ngo bikorerwe ubuvugizi.

    Minisitiri Gatabazi avuga ko Umuyobozi w’akarere, uw’umurenge n’uw’akagari batayobora inama Njyanama ahubwo ari zo ziyobora abo bayobozi, kandi abajayanama bafite inshingano zo kugenzura imikorere y’abayobozi kugira ngo aho bitagenda neza hashakwe umuti w’ikibazo.

    Agira ati “Nimugenda mukiyicarira mukajya muvuga ngo gitifu ntakora yarananiranye, agoronome ntakora, abarimu ntabwo bigisha, izo ni zo nshingano zanyu zo kuvugira benshi badafite aho bahurira ngo bivugire. Na Perezida wa Repuburika yitaba Inteko, Minisitiri yitaba Inteko, Minisitiri w’Intebe yitaba Inteko, namwe mujye mutumiza ba gitifu badakora neza bisobanure”.

    Avuga ko akamaro k’umujyanama ni ako kureba ibitagenda, nk’uko abanyamakuru basuzuma ibitagenda bakabikorera ubuvugizi kugeza ubwo abaturage basigaye babizera cyane kandi nta ngengo y’imari bagira.

    Abagore 11 ni bo bahataniraga imyanya itanu y
    Abagore 11 ni bo bahataniraga imyanya itanu y’abazahagararira abandi mu nama Njyanama y’Akarere ka Muhanga

    Agira ati “Dore abaturage basigaye bazi ko abanyamakuru ari bo bakemura ibibazo byabo, kuki abaturage bazategereza ko umunyamakuru azabasanga muri Nyabinoni kubakemurira ibibazo, kandi wowe mujyanama wa Nyabinoni uhari uba umara iki?”

    Avuga ko kuzuza inshingano z’Ubujyanama ari ugushyigikira imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yo gushyigikira umuturage ngo Igihugu gitere imbere.

    Ubwo hatorwaga abajyanama ku rwego rw’akarere bahagarariye 30% by’abagore, umujyanama Kayitare Jacqueline, usanzwe unayobora Akarere ka Muhanga yagaragaje ko impanuro za Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ari ingirakamaro ku bagore bagiye guhagararira abandi mu nama Njyanama z’uturere.

    Agira ati “Twarakoze muri manda ishize, kandi ibyo kubakirwaho birahari igisigaye ni ugufatanya na bagenzi bacu bazazamuka mu bajyanama rusange, icya mbere ni ugushyira imbere umuturage akazamuka kugira ngo ibyo duteganya kugeraho na we agaragaze uruhare rwe”.

    Kayitare avuga ko ibyo kubakiraho byakozwe igisigaye ari ukwegera umuturage
    Kayitare avuga ko ibyo kubakiraho byakozwe igisigaye ari ukwegera umuturage

    Amatora mu bagize inama Njyanama ku rwego rw’akarere arakomeza kuri uyu wa kabiri no ku wa kane, ahazatorwa abajyanama rusange bazitoramo komite nyobozi z’uturere.


    source : https://ift.tt/3qF3Imv

  • Rayon isinyanye amasezerano na Kompanyi icuruza imodoka ihita iyiha 2 #rwanda #RwOT

    Tom Transfers ni sosiyete icuruza ikanakodesha imodoka mu Rwanda, yinjiye mu bufatanye n’ikipe ya Rayon Sports bwatumye iyi kipe ihita ibona imodoka ebyir nto.

    Aya masezerano yashizweho umukono ku gicamunsi cyo kuri uyu munsi ku wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2021 ku kicaro gikuru cya Tom Transfers giherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

    Bimwe mu biri muri aya masezerano ni uko Rayon Sports yahise ihabwa imodoka 2 zizajya zifashishwa n’abakozi b’iyi kipe mu buzima bwa buri munsi.

    Rayon Sports na yo izajya yamamaza ibikorwa by’iyi kompanyi cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe no ku bibuga.

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidel yavuze ko ubuyobozi bw’iyi kipe buzakomeza kugira ibiganiro n’iyi kompanyi ku buryo mu minsi iri imbere banavugurura ariya masezerano ku buryo bazabona n’imodoka izajya itwara abakinnyi kuko na yo bayikeneye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Rayon-isinyanye-amasezerano-na-Kompanyi-icuruza-imodoka-ihita-iyiha-2

  • Rayon Sports yamaze kumvikana n'undi muterankunga mushya #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwibikaho abaterankunga, irasinyana amasezerano y'ubufatanye na kompanyi yitwa Tom Transfers uyu munsi,nyuma y'iminsi mike yemeye gukorana na Canal+.

    Iyi Kompanyi yabengutse Rayon Sports isanzwe igurisha ikangakodesha amamodoka hano mu Rwanda.

    Amakuru aravuga ko Iyi kompanyi iraha amamodoka 2 yo gukoreshwa n'ubuyobozi mu biro hanyuma n'iyi kipe ikazajya ibamamaza ku mbuga nkoranyambaga.Hari andi makuru avuga ko iyi kipe irahabwa imodoka abakinnyi bazajya bagendamo.

    Mu butumwa Rayon Sports yahaye abakunzi bayo,yavuze ko uyu munsi saa sita hari igikorwa kibateganyirijwe kuri You Tube y'iyi kipe saa sita.

    Ubwo Rayon Sports yasinyanaga amasezerano na Canal+,umuyobozi wayo Uwayezu Jean Fidele yagize ati “Ndizeza abafana ba Rayon Sports n'abakinnyi ba Rayon Sports ko komite ya Rayon Sports ko tuzakora ibishoboka byose dushake n'abandi.Dufite no kubaka Rayon Sports ku buryo ibasha kwitunga no kugira imitekerereze iri hejuru yo gukorana n'ibigo byo hanze nka Canal.”

    Rayon Sports ifite amanota 4 mu mikino 2 imaze gukina muri shampiyona,iri gukora ibishoboka byose kugira ngo ibone abaterankunga bahagije bo kuyifasha kubona amikoro cyane ko yaanashegeshwe na Covid-19.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yamaze-kumvikana-n-undi-muterankunga-mushya

  • Mu byishimo byinshi Ndimbati yerekanye nyirakuru (ifoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime nyarwanda Uwihoreye Jean Bosco Mustafa uzwi nka Ndimbati muri filime y'uruhererekane ya Papa Sava,  City Maid yerekanye nyirakuru we maze anamubwira ko amukunda cyane.

    Ni ifoto uyu mugabo yashyize kuri Instagram ye ari kumwe n'uwo mucekuru ,avuga ko amwishimira ndetse akaba amukunda cyane.Abafana be bakaba bashimishijwe n'iyo photo maze bamubwira ko ahirwa we ugifite nyirakuru.

    Source : https://yegob.rw/mu-byishimo-byinshi-ndimbati-yerekanye-nyirakuru-ifoto/

  • Rayon Sports yasinye amasezerano yayihesheje imodoka 2 #rwanda #RwOT

    Rayon Sports igiye gusinya amasezerano y’ubufatanye na Tom Transfers aho iyi kipe ishobora guhabwa imodoka 3 zirimo iza bakozi 2 ndetse n’imodoka izajya ifasha ikipe mu ngendo zinyuranye.

    Tom Transfers ni sosiyete icuruza ikanakodesha amamodoka mu Rwanda, igiye kwinjira mu masezerano y’ubufatanye n’ikipe ya Rayon Sports.

    Ni amasezerano agiye gushyirwaho umukono mu kanya saa 12:00′ ku kicaro gikuru cya Tom Transfers giherereye Kicukiro.

    Amakuru agera ku ISIMBI ni uko bimwe mu bikubiye muri aya masezerano harimo ko iyi kipe izahabwa imodoka y’abakinnyi bazajya bagendamo ndetse n’imodoka 2 z’abakozi ba Rayon Sports bazajya bifashisha umunsi ku munsi.

    Bagiye gusinya aya masezerano nyuma y’uko mu minsi ishize, iyi kipe yari yasinye amasezerano na Canal Plus.

    Rayon Sports igiye gusinyana amasezerano na Tom Transfers

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-igiye-gusinya-amasezerano-ishobora-kuboneramo-imodoka-3

  • Icyo wifuza ko Imana igukorera ujye nawe ugikorera abakene – Karidinali Kambanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Karidinali Kambanda
    Karidinali Kambanda

    Yabibwiye abari bateraniye i Kibeho kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2021, nyuma ya misa yahasomeye, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abakene.

    Mu ijambo rye, hari aho Karidinali Kambanda yagize ati “Imbere y’Imana natwe turi abakene. Uko umukene akugana, akwiyambaza kubera ingorane arimo, abona ko hari ubushobozi ufite cyangwa icyo umusumbije wamufashisha, ujye uzirikana ko nawe ari ko uba umeze imbere y’Imana uyiyambaza.”

    Yunzemo ati “Nk’uko wakwifuje ko Imana yakwakira, ikumva ubusabe bwawe mu bushobozi bwayo ikagufasha, nawe abe ari ko umwakira kandi umufashe. Icyo wifuza ko Imana yagukorera, nawe ugikorere umuvandimwe.”

    I Kibeho tariki 14 Ugushyingo 2021 Karidinal yahasomeye Misa mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w
    I Kibeho tariki 14 Ugushyingo 2021 Karidinal yahasomeye Misa mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Abakene

    Yanasabye abantu kudasuzugura abakene bavuga ko ubukene bafite ari bo babwiteye agira ati “Iyo usanze abantu bakoze impanuka urabatabara, ntubanza kubaza niba shoferi yirukaga cyane.”

    Abakene kandi ngo bashobora gufashwa mu buryo bubiri: gufashishwa ibyo bakeneye ako kanya, ariko cyane cyane gufashwa kwifasha.

    Mu bari baje kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abakene, harimo n’abakene baturutse muri diyosezi zo mu Rwanda, biganjemo abari bahageze bwa mbere.

    Bavuga ko batahanye umugambi wo kurushaho gukora, bakurikiza inama bagirwa, kugira ngo bikure mu bukene.

    Guhazwa
    Guhazwa

    Na bo kandi bemeza ko n’ubwo hari abakene bamwe na bamwe babukururirwa no gusesagura, bitavuga ko umukene wese ari we ubwitera.

    Uwitwa André Ntambagiza wo muri Diyosezi ya Kibungo ati “Abakene si bo babyitera, ni ibintu avuka agasanga ari ko biri. Ni nko kuvukana n’abandi bana, hakavamo uba perezida. Ntabwo abandi baba babyanze. Abasuzugura abakene nabagira inama yo kwicisha bugufi, bakamenya ko icya ngombwa ari uko twese imbere y’Imana tungana.”

    Banavuga ko n’umukene atagomba guhora ateze guhabwa, kuko na we ashobora gutanga ku byo bafite.

    Karidinali Antoine Kambanda hagati, hamwe na Musenyeri Anaclet Mwumvaneza iburyo bwe, ndetse na Padiri mukuru w
    Karidinali Antoine Kambanda hagati, hamwe na Musenyeri Anaclet Mwumvaneza iburyo bwe, ndetse na Padiri mukuru w’i Kibeho ibumoso bwe

    Spéciose w’i Karongi ati “Umukene yaguhingira, umukene yakubwira neza, yasanga urwaye akakumesera akenda cyangwa akagutahiriza udukwi. Umukene burya na we aratanga.”

    Umunsi mpuzamahanga w’abakene wizihijwe ku nshuro ya gatanu. Papa ngo yawushyizeho nyuma yo kubona ko ku isi hari abakene benshi, nyamara ubukungu isi ifite, urebeye hamwe muri rusange, buramutse bukoreshejwe neza nta wakwicwa n’inzara cyangwa ngo abure ibya ngombwa by’ubuzima, harimo kwivuza cyangwa kubona icumbi.

    Bamwe mu bakene baturutse hirya no hino mu Rwanda bari bahuriye i Kibeho
    Bamwe mu bakene baturutse hirya no hino mu Rwanda bari bahuriye i Kibeho

    source : https://ift.tt/3FeiFAf

  • MINISANTE ivuga ko abana 33% bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ababyeyi bakangurirwa gushyiramo imbaraga bakabonera abana indyo yuzuye bityo bagakura neza
    Ababyeyi bakangurirwa gushyiramo imbaraga bakabonera abana indyo yuzuye bityo bagakura neza

    Mu gihe kuri uyu wa mbere tariki 15 Ugushyingo 2021, aribwo mu Rwanda hatangira icyumweru cy’ubukangurambaga bugamije kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, MINISANTE iravuga ko imibare yo ku rwego rw’igihugu yerekana ko hakiri ibibazo kubijyanye n’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.

    Icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana ngo ni igisubizo kuri ibyo bibazo kuko gifasha kwegereza ibikorwa by’ubuzima umuryango nyarwanda muri rusange, hibandwa ku gutanga serivisi ku babyeyi n’abana, ku buryo iyo byibuze bikozwe kabiri mu mwaka bifasha abagiye bacikanwa na serivisi zitandukanye kuzibegereza.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, avuga ko umwihariko w’iki cyumweru ari uko bagiye ku kijyamo hari imibare yo ku rwego rw’igihugu yerekana ko hakiri ibibazo bireba ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.

    Ati “Turacyafite ababyeyi batabasha kuringaniza urubyaro nk’uko igihugu kibyifuza, kuko ubu mu gipimo cyakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, twasanze ababyeyi nibura 58% aribo babasha kuringaniza urubayaro bikwiriye, kandi twagombye kuba dufite umubare urenzeho. Abo ni abakoresha uburyo dukunze kwita ubwa kizungu, ariko iyo ushyizemo uburyo bwose buhari, bagera kuri 64%”.

    Akomeza agira ati “Ikindi imibare yatugaragarije ko tugifite ikibazo cyo kugwingira kw’abana bafite munsi y’imyaka itanu, aho muri bo 33% twasanze bafite icyo kibazo, ndetse 8% bo bakaba bafite n’ikibazo cy’ibiro bicye, bitajyanye n’imyaka bafite cyangwa se igihagararo baba bafite”.

    Ikindi ngo ni uko ababyeyi batabasha kwisuzumisha iyo batwite ku gipimo gishakwa na MINISANTE, kuko 44% gusa aribo basuzumwa nibura inshuro enye igihe batwite, bakagombye kuba byibuze hejuru y’igipimo cya 80% nk’uko byifuzwa.

    Umuyobozi w’ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana, Nadine Gatsinzi, avuga ko mu cyumweru cy’ubukangurambaga bwo kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana hazakorwa ibikorwa bitandukanye, birimo gutanga intungamubiri za “Ongera”, gupima abana no gutanga imiti y’inzoka.

    Ati “Iyo haje ibikorwa nk’ibi ngibi, bikurikirana umubyeyi ugitwite, ari umubyeyi wonsa ndetse ari n’umwana ukiri muto akaba yahabwa intungamubiri zizatangwa muri iki cyumweru zitwa “ongera”. Hari gupima abana bari munsi y’imyaka ibiri, kureba ko batagwingiye, gukora ibikorwa by’isuku n’isukura, ibyo byose bidufasha gukomeza gushyira mu bikorwa izo gahunda dukurikirana, ariko kandi bikanatwereka n’aho tugeze”.

    Akomeze ati “Nko gupima abana tukareba ko batagwingiye, bidufasha kureba ese gahunda dukora zitandukanye, ari izo kubaha intungamubiri, ari izo kubaha abo mu budehe bwa mbere n’ubwa kabiri cya gikoma cya Shisha kibondo, ese koko hari icyo birimo gutanga mu buzima bw’umwana! Iyo rero apimwe bibasha kuduha ayo makuru, n’umubyeyi kumukurikirana akamenya ese umwana aramwitaho gute, gukingirwa akarindwa izo ndwara zose, guhabwa iyo miti ibarinda inzoka, kuko n’iyo yarya neza ariko arwaye inzoka zo mu nda ntacyo bimumarira”.

    Icyumweru cy’ubukangurambaga bugamije kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana cyangiye tariki 15 kizasozwa tariki 26 Ugushyingo 2021, kikaba gifite insanganyamatsiko igira iti “Twese hamwe duhagurukire kurandura imbasa dukingiza abana bacu, duhashya n’ibibazo bibangamiye ubuzima bwacu”.


    source : https://ift.tt/3Hofyaz

  • Canal+ yadabagije abafite ama hotels, irimo kubaha ibikoresho by’ubuntu n’ifatabuguzi rya macye #rwanda #RwOT

    Amahoteli yifuza kugira ifatabuguzi rya Canal+ mu byumba byayo, ubu arimo guhabwa ibikoresho byose birimo dekoderi, antene n’ibindi byose bigize ifatabuguzi, hakiyongeraho no kubitunganya (installation) byose bigakorwa ku buntu.

    Uretse ibyo kandi, ifatabuguzi naryo ryagabanyijwe kuko kuva ku mafaranga y’u Rwanda 7.000 uhabwa ifatabuguzi rya Basic, ju mafaranga 10.500 ugahabwa Essentiel naho iry’agahebuzo rya Prestige ryo rikishyurwa amafaranga 13.500 ku kwezi kuri buri cyumba cya hotel.

    Ubuyobozi bwa Canal+ buvuga ko hotel yose ikeneye iri fatabuguzi, iyo imaze guhabwa ibikoresho ku buntu inahabwa amahirwe yo guhitamo amasheni yifuza bigendanye n’ibyifuzo by’abayigana, kandi hotel ikaba ishobora gusaba guhindurirwa amasheni yemerewe bitewe n’ibyifuzo bishya by’abayigana.

    Canal+ ishishikariza ama hotels kuyigana bagahabwa izi serivisi bakanasobanurirwa uburyo zabafasha kurushaho gukurura abakiliya no kubashimisha babakirira mu byumba birimo amashusho meza ya HD.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Inkuru-zamamaza/Canal-yadabagije-abafite-ama-hotels-irimo-kubaha-ibikoresho-by-ubuntu-n-ifatabuguzi-rya-macye

  • Hari igihugu cyashyizeho guma mu rugo ku bantu bari hejuru y' imyaka 12 batarafata urukingo rwa Covid_19 #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Autriche , hari kuvugwa inkuru y' uko guverinoma y' icyo gihugu yashyizeho guma mu rugo ku bantu bose bari hejuru y'imyaka 12 batakingiwe Covid19 mu rwego rwo kugabanya ubwiyongere bw'iki cyorezo muri iki gihugu.

    Igihugu cya Autriche kimaze gukingira 65% by'abaturage bose, akaba ari nacyo gifite umubare muto w'abahawe urukingo mu Burayi hose.

    Amakuru avuga ko Chancelier wa Autriche, Alexander Schallenberg, yatangaje ko guhera ku wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2021, abantu bose batakingiwe batemerewe kuva mu rugo uretse gusa abafite impamvu zihariye, aho Polisi izajya igenda igenzura ko abasohotse mu nzu bafashe uru rukingo.

    Iki cyemezo kirakora ku bantu hafi miliyoni ebyiri muri miliyoni 8.9 zituye iki gihugu kuko ari bo banze kwikingiza.

    Hatangajwe ko abazajya basohoka bagiye gufata urukingo bo bazajya bemererwa kugenda.

    Kugeza ubu iki gihugu kiri kwibasirwa n'ubwiyongere bwa Coronavirus, aho CNN itangaza ko 30% by'ibitanda by'indembe byuzuyeho abarwaye iki cyorezo.

    Mu minsi irindwi ishize iki gihugu cyagize ubwandu bushya bungana na 11.552, mu gihe icyumweru cyari cyabanje bari babonye ubwandu 8.554.

    Uyu mwanzuro wa Autriche uje mu gihe Covid-19 ikomeje kototera ibihugu byo mu Burayi bwo hagati, aho u Budage, u Buholandi na Norvège biri gushyiraho amabwiriza akarishye ku banze gukingirwa arimo kubabuza kujya mu tubyiniro, mu tubari, mu bitaramo, restaurants, siporo n'ibindi byose hagamijwe kugabanya ubwiyongere bw'ubwandu.

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rigaragaza ko mu byumweru bibiri bikurikirana bishize, umugabane w'u Burayi ari wo wonyine ku Isi wagize imibare izamuka cyane haba ku bandura n'abahitanwa na Covid-19.

    Muri raporo ya OMS ya buri cyumweru igaragaza ko hagati yo ku itariki ya 1 na 7 Ugushyingo hagaragaye ubwiyongere bwa 1% bw'ubwandu bwa Coronavirus kuri uyu mugabane, aho habonetse ubwandu bushya ku barenga miliyoni 3.1, mu gihe abahitanwe nayo mu minsi irindwi ishize biyongereyeho 10%.

    Source : https://impanuro.rw/2021/11/15/hari-igihugu-cyashyizeho-guma-mu-rugo-ku-bantu-bari-hejuru-y-imyaka-12-batarafata-urukingo-rwa-covid_19/

  • Rugby: Thousand Hills na Muhanga Thunders yegukanye ibikombe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Thousand Hills yishimira igikombe yegukanye
    Thousand Hills yishimira igikombe yegukanye

    Byabaye ku wa Gatandatu tariki 13 Ugushyingo mu 2021, ubwo kuri sitade Amahoro i Remera haberaga imikino ya Rugby mu bagabo n’abagore, aho bahataniraga irushanwa ry’umunsi umwe rya Big Ant Studios Rugby Sevens Series.

    Amakipe 14 ni yo yitabiriye iryo rushanwa mu byiciro byombi aho mu cyiciro cy’abagabo hitabiriye amakipe 8, agabanyije mu matsinda 2 na ho mu cyiciro cy’abagore hitabira amakipe 6.

    Itsinda rya mbere mu bagabo: Kigali Sharks, Resilience Pumas, Burera Tigers. Itsinda rya kabiri mu bagabo ryarimo; Thousand Hills, Muhanga Thunders, UR Grizzlies, Rubavu Eagles.

    Itsinda rya mbere mu bagore ryarimo Kigali Sharks, Muhanga Thunders, Musanze Gorillas, na ho Itsinda rya kabiri mu bagore ryarimo Resilience, Ruhango na Rwamagana Campus.

    Imikino y’amajonjora, haba mu bagabo n’abagore yakinwe mu buryo buri kipe ihura na ngenzi yayo basangiye itsinda, mu bagabo hazamuka 2 no mu bagore.

    Kigali Sharks 10-05 Resilience, Pumas 10-0 Burera Tigers, Kigali Sharks 05-05 Muhanga, Thousand Hills 31-0 Muhanga Thunders, UR Grizzilies 0-07 Rubavu Eagles, Resilience 07-05 Ruhango, Sharks 24-0 Pumas, Resilience 26-0 Burera Tigers, Kigali Sharks 0-0 Musanze Gorillas, Musanze GRC 0-5 Muhanga GRC, Thousand Hills 19-0 Rubavu Eagles, Muhanga Thunders 7-7 UR Grizellies, Ruhango WRC 15-0 Rwamagana Campus, Musanze Gorillas 12-0 Rwamagana Campus.

    Imikino ya kiwe cya kabiri yahise itangira mu bagabo Kigali Sharks itsinda 21 kuri 7 ya Rubavu Eagles, na ho Thousand hills itsinda amanota 7 ku busa bwa Resilience RC.

    Mu bagore Kigali Sharks WRC yatsinzwe amanota 5 kuri 15 ya Ruhango WRC, naho Muhanga Thunders itsinda amanota 5 ku busa bwa Resilience WRC.

    Umukino wa nyuma mu bagore wahuje Muhanga Thunders na Resilience WRC urangira amakipe yombi anganya ibitego 5 kuri 5 hitabazwa tombola yasize ikipe ya Muhanga Thunders yegukanye igikombe. Umukino wa nyuma mu bagabo warangiye Thousand Hills itsinze ibitego 28 kuri 7 bya Kigali Sharks.

    Mu bindi bihembo byatanzwe, Umukinnyi wahize abandi mu bagabo yabaye Isimbi Carlos ukinira Thousand Hills, Umukinnyi wahize abandi mu bagore yabaye Ndayishimiye Odette ukinira Resilience. Ikipe yabaniye neza izindi yabaye Rwamagana Campus.

    source : https://ift.tt/3cf9nHQ