Blog

  • Umwana w’umukobwa w’imyaka 11 yarokotse impanuka y’indege abandi barapfa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo ndege yari itwaye abantu batanu, ngo yahanutse igeze hafi y’Ikibuga cy’indege cya Welke Airport mu Majyaruguru ya Michigan, nk’uko byatangajwe na Polisi ya Charlevoix.

    Umwe mu barinda ku nkombe abinyujije ku rubuga rwa twitter, yari yabanje kuvuga ko harokotse abantu babiri muri iyo mpanuka, ariko nyuma abayobozi bavuga ko hapfuye abantu bane harimo na Se w’uwo mwana w’umukobwa warokotse.

    Ubuyobozi bwatangaje ko uwo mwana warokotse yari ajyanywe mu Bitaro bya McLaren by’i Petoskey aho muri Michigan.

    Mu gihe yari muri iyo ndege yari imujyanye kwa muganga, ngo abaganga bagendaga bamwongerera umwuka.

    Gusa, ubuyobozi bwirinze gutangaza imyirondoro y’abo bandi baguye muri iyo mpanuka, kuko ngo bisaba kubanza kumenyesha imiryango yabo.

    Icyateye impanuka y’iyo ndege nticyahise kimenyekana, ngo bisaba kubanza gukora iperereza ryimbitse.

    source : https://ift.tt/3wMmdXv

  • Team Shyaka vs Team Ndizeye! Abakinnyi bazagaragara mu mukino w’intoranywa bamenyekanye #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda 'FERWABA’ ryamaze gutangaza abakinnyi 24 bazaba bari mu mukino w’intoranywa [BK All Star Game 2021] aho abakinnyi bazaba bayoboye abandi ari Shyaka Olivier ndetse na Ndizeye Ndayisaba Dieudonne.

    Ku wa Gatandatu w’iki cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo 2021, hazaba umukino wa Basketball w’intoranywa muri shampiyona ishize yegukanywe na REG BB, ni umukino uzwi nka 'All Star Game.’

    Abakinnyi bazawugaragaramo batoranyijwe hifashishijwe imbuga nkoranyamba (abo abafana bifuza), abanyamakuru ndetse n’abatoza b’amakipe.

    Mu bari batoranyijwe ariko batagaragaye kuri uru rutonde, harimo Kenneth Gasana, Hagumintwari Steven, Hubert Kabare Bugingo, Adonis Filer, Amisi Saidi na Manga Pitchou kuko bagaragaje ko ariya matariki batazaboneka.

    Ni umukino uzaba ugizwe n’abakinnyi 24 bagabanyije mu makipe abiri, ikipe ya mbere yahawe kuyoborwa na Ndizeye Ndayisaba Dieudonne usanzwe ukinira ikipe ya Patriots BBC wabaye umukinnyi mwiza wa shampiyona (MVP) ya 2019, izaba itozwa na Henry Mwinuka umutoza wa REG BBC.

    Ikipe ya kabiri izayoborwa na Shyaka Olivier, umukinnyi wa REG BBC wabaye MVP wa shampiyona ya 2021, umutoza ni Benson Oluoch Ogolla wa Patriots BBC.

    Uyu munsi nibwo aba bakinnyi bazaba bayoboye abandi bari kumwe n’abatoza babo bahuriye ku cyicaro cya FERWAFA, batoranya abakinnyi bazaba bagize amakipe yabo, buri kipe yatoranyije abakinnyi 12 baba 24 bose hamwe, ni muri 26 bari batoranyijwe.

    Team Ndizeye: Ndizeye Dieudonne(Patriots BBC), Nijimbere Guibert (Patriots BBC), Kaje Elie (REG BBC), Niyonkuru Pascal (REG BBC), Bruno Nyamwasa (RP — IPRC Kigali), Bello Nkanira (RP — IPRC Kigali), Espoir Aganze (UGB), Prince Muhizi (REG BBC), Victoire Mutabaruka (RP-IPRC Kigali), Aristide Mugabe (Patriots BBC), Frank Kamndoh Betoudji (Shoot 4 Stars) na Thierry Nkundwa (APR BBC)

    Team Shyaka: Shyaka Olivier (REG BBC), Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson (REG BBC), Bush Wamukota (Patriots BBC), Belleck Bell (REG BBC), Armel Sangwe (APR BBC), Fortunat Mwanawabene ( 30 Plus), Sedar Sagamba (Patriots BBC), Brian Mbanze (RP- IPRC Huye), Eric Muhayumukiza ( RP — IPRC Kigali), Benit Nijimbere (RP —IPRC Kigali), Niyonsaba Bienvenue (Patriots BBC) na Kubwimana Ally Kazingufu (APR BBC)

    Shyaka Olivier n’umutoza Benson batoranya abakinyi bazaba bagize ikipe yabo

    Umutoza Henry na Ndayisaba Dieudonne batoranya ikipe yabo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/eam-shyaka-vs-team-ndizeye-abakinnyi-bazagaragara-mu-mukino-w-intoranywa-bamenyekanye

  • Diamond yashimagije Rayvanny abereye Shebuja. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko Rayvanny abaye umuhanzi wa mbere w'umunyafurika uririmbye mu bihembo bya MTV Ema Awards shebuja we Diamond Platnumz yanze kuripfana ndetse agenera ubutumwa urubyiruko.

    Diamond Platnumz ati'Ndagira ngo mbibutse umuhanzi wa mbere muri Afurika utaramye mu bihembo bya MTV Ema aturuka muri Tanzania. Muri Wasafi ubu ni nawe uyoboye inzu ireberera inyungu z'abahanzi izwi nka New Level Music. Rubyiruko rugenzi rwanjye , mureke twige kugira ikinyapfubura n'ubugiraneza kugira ngo ubuhanzi bwacu butugeze kure bwe kurangirira mu biyobyabwenge gusa '

    Source : https://yegob.rw/diamond-yashimagije-rayvanny-abereye-shebuja/

  • Gahunda yo guha abaturage telefone zigezweho yasubukuwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri MYICT, Yves Iradukunda, ashyikiriza smartphone umuturage
    Umunyamabanga wa Leta muri MYICT, Yves Iradukunda, ashyikiriza smartphone umuturage

    Icyo gikorwa cyasubukuriwe mu turere turindwi ari two Gicumbi, Bugesera, Gatsibo, Nyabihu, Ngororero, Gisagara na Huye, ahatangwa smartphones 4,144.

    Umunyamabanga wa Leta muri MYICT, Yves Iradukunda, yatangarije Kigali Today ko kuva tariki 2019 gahunda ya Connect Rwanda yatangira hamaze gutangwa telefone 7000, na ho kugera tariki 3 Ukuboza 2021 hazatangwa izindi ibihumbi 16 byuzuza ibihumbi 23.

    Mu Karere ka Nyabihu ahatanzwe telefone 469, abaturage batangaje ko bari bazikeneye kugira ngo bagere ku ikoranabuhanga mu miryango, mu gutanga amakuru no kuyashaka byihuse.

    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, avuga ko smartphone ikoreshwa mu kwihutisha amakuru no kwaka serivisi mu buryo bwihuse haba serivisi z’ irangamimerere, serivisi za banki n’iz’ubuzima na Ejoheza bidasabye umuntu gukora ingendo, avuga ko iyo telefone itagomba kuba iy’uwayihawe gusa, ahubwo iba iy’umuryango.

    Agira ati “Smartphone igenewe umuryango, igafasha umwana kwiga, umubyeyi gusaba serivisi, gushaka amakuru no kuyatanga, bigatuma umuryango wihuta mu iterambere.”

    Guverineri Habitegeko François ashyikiriza umuturage smartphone
    Guverineri Habitegeko François ashyikiriza umuturage smartphone

    Habitegeko avuga ko gukoresha smartphone mu ikoranabuhanga aribyo abaturage bitezweho, ariko bagomba kwirinda n’ibikorwa bibi bizikorerwaho nko gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, gukwirakwiza ibihuha n’ibindi byaha bihanwa n’amategeko.

    Iradukunda avuga ko bifuza ko ukwezi k’Ukuboza 2021 kuzatangira nibura umuturage umwe mu Mudugudu afite smartphone.

    Mu Rwanda abaturage babarirwa muri miliyoni ebyiri barakennye ntibashobora kwigurira smartphone, Leta y’u Rwanda ikaba irimo kuganira n’abafatanyabikorwa uburyo abantu bajya bafata izo telefone bakagenda bishyura buhoro buhoro.

    Kuva 2019 hari abantu bemeye gutanga smartphone ariko bakaba batarazishyikiriza Minisiteri y’Ikoranabuhanga, aho izemewe zari ibihumbi 44 nyamara izimaze gutangwa zibarirwa mu bihumbi 23.

    Umuturage wahabwaga telefone agomba kuzuza no gusinya impampuro zabugenewe
    Umuturage wahabwaga telefone agomba kuzuza no gusinya impampuro zabugenewe

    Iradukunda akaba ashishikariza Abanyarwanda n’ibigo gukomeza gutanga smartphone zihabwa abaturage, ariko yibutsa abatanze isezerano ryo kuzitanga kuryubahiriza.

    Uyu muyobozi avuga ko akamaro ka smartphones kagaragaye mu gihe cya Covid-19, kuko zafashije abana gukurikirana amasomo hamwe no gufasha abaturage kumenya amakuru.


    source : https://ift.tt/3ChVbbx

  • Ngiyi impamvu abaganga bandikira abarwayi umukono udasomeka. – YEGOB #rwanda #RwOT

    UBUSANZWE umukono w'abaganga uragorana rwose, ntabwo abarwayi bashobora gusoma ibyo bandikiwe kandi bifite akamaro ku buzima bwabo. Uyu mukono kandi ntabwo wandikwa n'umwe, ahubwo abaganga hafi ya bose niko bandika.

    Bivugwa ko kuba abaganga bakira abarwayi benshi buri mwanya kandi basabwa gukoresha imbaraga nyinshi kandi vuba kugira ngo bagere ku batangiye mbere, abaganga bandika vuba vuba kugira ngo barangize bajye no ku bandi barwayi. Ibi bituma bandika ibidasomeka neza bitewe n'uko baba banditse bihuta mu rwego rwo kugira vuba no kumenya gukoresha neza igihe.

    Abaganga bandika vuba bakarangiza abarwayi bose bafite. Mu gihe cyo gusoma ibyo umurwayi wandikiwe, aba asabwa kureba inzobere mu gusoma ubundi akamusobanurira. Ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko abaganga bakora ibi kugira ngo abarwayi badapfa gusoma ibintu byose banditse.

    Nanone kandi birashoboka ko umuganga ashobora kuba yanditse neza rwose. Abaganga basabwa gusobanurira abarwayi ibijyanye n'imiti babahaye kuko nabo baba bazi neza ko umurwayi usanzwe atapfa gusoma umukono wabo.

    Source : https://yegob.rw/ngiyi-impamvu-abaganga-bandikira-abarwayi-umukono-udasomeka/

  • Adele yavuze ibyihariye ku buzima bwe no ku gikomere yatewe na Se #rwanda #RwOT

    Adele yavuze ko 'yakojejwe isoni' na gatanya, mu kiganiro cyihariye kandi kirambuye yagiranye na Oprah Winfrey.

    Adele yavuze ko yumvise 'yarasuzuguye' ingingo yo gushyingirwa ubwo yatandukanaga n'umugabo we, Simon Konecki, mu 2018.

    Yongeyeho ko 'kwibasirwa n'umunani ukomeye' nyuma y'iyo gatanya byatumye ajya kuri gahunda yihariye yatumye atakaza 45Kg mu myaka ibiri.

    Iki kiganiro cyabereye muri Amerika nicyo cya mbere akoze kuri Televiziyo anavuga kuri album ye nshya isohoka muri iki cyumweru.

    Adele and Oprah discuss divorce, weight loss and Taylor Swift - BBC News

    Adele yari yataramiye kandi ahantu hazwi cyane hitwa Griffith Observatory i Los Angeles ahari ibindi byamamare nka Lizzo, James Corden na Melissa McCarthy, ndetse ku nshuro ya mbere umwana we w'umuhungu na we yamubonye aririmba Live.

    Yagize ati: 'Ni icyubahiro gikomeye, mwana wanjye, kuba uri hano iri joro.'

    Muri icyo gitaramo, uyu muhanzi yafashije umusore w'aho gusaba umukunzi we, Ashley, ko amubera umugore — abaririmbira indirimbo Make You Feel My Love aho uyu mukobwa batunguye yahise avuga 'yego' ari mu marira.

    Adele aseka ati: 'Imana ishimwe ko avuze yego, kuko ntari nzi ko nzabona undi ndirimbira iyi ndirimbo.' Mu gitaramo cye banyuzagamo bagacishamo uduce tw'ikiganiro yari yagiranye na Oprah Winfrey cyabereye mu busitani bumwe aho Oprah yagikoreye kandi na Meghan na Prince Harry muri uyu mwaka.

    Adele yakojejwe isoni na gatanya

    Adele, ufite se wamutanye na nyina afite imyaka ibiri, yagize ati: 'Igihe cyose mu buzima bwanjye nakundaga umuryango w'ibanze kuko ntawukuriyemo.

    'Kuva nkiri muto cyane niyemeje ko, ningira abana nzahorana na bo. Kandi naragerageje rwose, mu gihe kinini.'

    Ku myaka 33 ubu, Adele yavuze ko yabonye bwa mbere ko urushako rwe ruri gutembagara ubwo yakoze ikizamini cyo kwisuzuma mu kinyamakuru kibikora.

    Ikibazo kimwe cyarabazaga ngo 'Ni ikihe kintu umuntu n'umwe adashobora kumenya kuri wowe?', yahise yerurira inshuti ze ati: 'Ntabwo rwose nishimye. Ntabwo ndi kubaho, ndaho gusa nihambiriye ku muntu.'

    Adele and Oprah discuss divorce, weight loss and Taylor Swift - BBC News

    Aribuka ati: 'Bose barababaye. Guhera ubwo, naribwiraga nti 'Ndi mu biki? 'Ndi kubikorera iki?’'

    Nubwo Adele yari kumwe na Konecki imyaka umunani, mbere yavuze ko gushyingirwa no gutandukana kwabo byose byabaye mu 2018.

    Yagize ati: 'Mfata gushyingirwa nk'ikintu gikomeye…simbizi…numva narabisuzuguye ubwo nabijyagamo maze nkabivamo vuba. Bintera isoni kuko byarihuse rwose.'

    'Yarokowe' n'uwari umugabo we

    Adele ashimangira ko n'ubu agikunda Konecki, nubwo atari 'mu rukundo' na we. Bombi baturanye mu nzu zirebana i Los Angeles, kandi bakomeje gufatanya kurera umwana wabo, Angelo.

    Yakomeje avuga ko nyuma y'uko abaye icyamamare Konecki 'yarokoye ubuzima bwe'.

    Yagize ati: 'Kiriya gihe cyose mu buzima bwanjye, nari muto kandi nkumva byose nabijyamo. Nashoboraga kujya mu nzira mbi nkisenya ubwanjye kubera kurengwa na byose numvaga najyamo.

    'Yaraje kandi niwe muntu wari utuje nigeze ngira mu buzima bwanjye kugeza icyo gihe. Kandi n'ubu ndamwizera mu buzima bwanjye.'

    Adele ntabasha gusobanura aho umuziki we uva

    Indirimbo nka Hello na Someone Like You zakunzwe na miliyoni nyinshi z'abantu ku isi, ariko Adele yemeje ko imbaraga za muzika ye no kuri we ari iyobera.

    'Nk'umuntu, sintekereza ko mfite ibyo kuririmba kwanjye gufite. Mbivana ahandi hantu, kandi sinzi uko mpagera.'

    Aseka yongeraho ati: 'Ntibisanzwe, kuko mu buzima busanzwe sintekereza ko ari ko meze.'

    Adele Shared a Preview of Her Song "Easy on Me" in Her First-Ever Instagram  Live

    Abajijwe impamvu mu magambo y'indirimbo ze avuga ubuzima bwe bwite, Adele yavuze ko yashakaga kwifatanya n'abantu baca mu bisa n'ibyo yaciyemo.

    Ati: 'Umuziki umfasha mu bihe byinshi, kandi nifuza ko nabikorera n'abantu…kubibutsa ko atari bonyine.

    'Hari igihe mba ndimo nandika indirimbo, cyangwa ndimo numva ikintu nkavuga nti 'umenya iki cyaba ari umwihariko cyane'. Ariko nta kintu giteye ubwoba kurusha ibyo naciyemo mu myaka ibiri [cyangwa] itatu ishize bucece. Rero nta bwoba bintera.'

    Adele yiyunze na se mbere y'uko apfa

    Uyu muhanzi yabwiye Oprah Winfrey ko 'igikomere kiruta ibindi' yagize ari umwana ari 'ukutaboneka no kubura ubushake' bya se, Marc Evans.

    Ati: 'Nakuze nta na kimwe nitega ku muntu uwo ari we wese, kuko nabyigiye kuri data. Niwe ntandaro y'uko ntigeze niga byuzuye icyo kuba mu rukundo ari cyo, cyangwa gukunda undi muntu.'

    Nubwo batigeze babonana mu gihe cy'imyaka myinshi, we na se baje kwiyunga mu myaka itatu ishize, ubwo Evans yarwaraga bikomeye.

    Se, yemeje ko muri icyo gihe ari bwo bwa mbere yumvise indirimbo ya mbere y'umukobwa we, Hometown Glory.

    Adele ati: 'Nta yindi ndirimbo yanjye n'imwe yongeye kumva. Yumvaga 'bibabaje cyane.’'

    Ariko Adele yifuzaga kumucurangira imwe mu ndirimbo ze nshya, To Be Loved, isobanura uburyo kubura kwe byatumye atagira abandi bantu yizera.

    Amaherezo yabashije kumwumvisha Album ye nshya yose kuri Zoom, mbere gato y'uko apfa muri Mata (ukwa kane).

    Adele ati: 'Izo yakunze cyane nizo nanjye nkunda cyane, ni ibintu byiza. Kandi yatewe ishema n'ibyo nkora.

    'Rero byari ibintu bidukiza cyane, n'igihe yapfaga byabaye nk'aho igisebe gikize neza.'

    Yaranenzwe kubera kunanuka cyane

    Ingano ya Adele yabaye ikintu cyavuzweho cyane mu myaka ibiri ishize, ni nyuma y'uko atakaje 45Kg mu muhate wo kunanuka.

    Yavuze ko izi mpinduka zari zishingiye 'ahanini' ku kurwanya n'umunabi.

    Ati: 'Nyuma yo gutandukana n'umugabo nagiraga umunabi ukomeye cyane, watumaga ngagara uruhande rumwe rwose, ugatuma ntabasha kugenzura umubiri wanjye na busa.'

    Nyuma yo kubona ko uwo munabi ugabanuka iyo agiye munzu y'imyitozo ngororamubiri, yatangiye kujyayo buri munsi.

    Oprah nawe yibukije uko yabigenje ngo ananuke, n'uburyo hari abantu 'bababaye' ndetse bumva 'abasize' ubwo yatangiraga no kurya ibyihariye.

    Avuga ko nawe yabwiye ibimeze gutyo, Adele yagize ati: 'Ntabwo bintangaje kuko umubiri wanjye wagiye ugirwa igikoresho muri muzika yanjye yose. Baba bavuga ngo ndi munini cyane cyangwa ngo ndi muto cyane.

    'Ariko si akazi kanjye kwemeza uko abantu bumva imibiri yabo. Birababaje ko hari abo bibabaza — ariko ako si akazi kanjye. Ngerageza gutunganya ubuzima bwanjye. Sinakongeraho undi mugogoro.'

    Indirimbo ye nshya Hold On ishobora kuba 'indirimbo y'igihugu'

    Muri iyo concert, Adele yacuranze bwa mbere indirimbo ze nshya zo kuri album agiye gusohora yise 30, zirimo — I Drink Wine, Love Is A Game na Hold On.

    Oprah yavuze kuri iyi ya nyuma byihariye, asubiramo amagambo yayo: 'I'm such a mess / The harder that I try, I regress / I am my own worst enemy / Right now I truly hate being me.'

    Adele yavuze ko mu gutana n'umugabo uko ari ko yumvaga ameze — naho inshuti ze zikamubwira ngo 'hold on' (ihangane ukomeze).

    Yagize ati: 'Byari biciye intege gukomeza kubibamo. Ni urugendo — urugendo rwo gutana, urugendo rwo kuba umubyeyi umwe, urugendo rwo kutabona umwana wawe buri munsi. Ntabwo rwose ari wo mugambi nari mfite njya kuba umubyeyi.'

    Watch Adele Hilariously Shoot Down Pregnancy and Super Bowl Rumors | Vanity  Fair

    Oprah yavuze ko akeka ko iyi ndirimbo ishobora kuba 'indirimbo y'igihugu mu isi ku muntu wese ufite ikintu kimugoye.'

    Umuhungu we abona Taylor Swift ariwe cyamamare gikomeye

    Mu 2018 ubwo Adele yajyanaga umuhungu we mu gitaramo cya Taylor Swift, byaramurenze.

    Ku myaka itandatu yari afite, ntiyiyumvishaga uburyo hari abantu bangana gutyo, aseka ati: 'kuko yakundaga kuza kuri stade ndi gusubiramo kandi nta bantu babaga barimo.'

    Ariko avuga ko mu minsi ishize Angelo yabonyeho uburyo nyabwo nyina ari icyamamare, ubwo indirimbo ye nshya yari igiye kugera kuri YouTube.

    Ati: 'Ubushize yabonye video ya Easy On Me hari kubarwa igihe gisigaye ngo igereho (count down) …nuko ati 'hari abantu 150,000 bategereje!' maze asoma 'comments' ati 'abantu koko baragukunda!'.'

    SEC:BBC

    The post Adele yavuze ibyihariye ku buzima bwe no ku gikomere yatewe na Se appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/15/adele-yavuze-ibyihariye-ku-buzima-bwe-no-ku-gikomere-yatewe-na-se/

  • Mu rubanza Umunyamakuru yarezemo Leta mu rw’Ikirenga havutzemo imbogamizi #rwanda #RwOT

    Uyu munyamakuru Byansi usanzwe akora inkuru zicukumbuye yatanze ikirego asaba ko ingingo ya 71 yerekeye imiburanishirize y’imanza mbonezamubano, iz’ubucuruzi, umurimo n’ubutegetsi ivanwaho kuko ibangamira imikorere y’itangazamakuru.

    Iyi ngingo igena ko umunyamakuru ushaka gufata amajwi n’amafoto mu rubanza agomba kubanza gusaba uruhushya Perezida w’Urukiko mbere y’amasaha 48 ngo urubanza rube.

    Kuri uyu wa Mbere, ni bwo haburanwe harebwa niba Byansi afite inyungu muri uru rubanza. Iburanisha ryari riyobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Faustin Ntezilyayo. Byansi yunganiwe na Me Gakunzi Valerie Musore na Me Ruramira Bizimana Zébédée.

    Leta y’u Rwanda yo ihagarariwe n’uwitwa Prosper.

    Urukiko rwasanze yaratanze ikirego nta karita y’umunyamakuru itangwa n’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC)yari afite.

    Byansi yavuze ko yatunze iyi karita kuva mu 2017 yinjira mu mwuga ariko ko ku itariki ikirego cyagiriye muri 'systeme’ ku itariki ya 4 Kamena ikarita ye yari yararangije igihe agishaka indi iyisimbura kuko yari yararangiye ku wa 28 Gicurasi.

    Yasobanuye ko icyo gihe yari yaratanze dosiye isaba ikarita nshya ariko kubera ibihe bya Covid-19 igihugu cyari kirimo bituma RMC itinda kumusubiza, akaba yaraje kuyihabwa muri Nzeri 2020 bibuze ko iyo afite izarangira muri Nzeri umwaka utaha.

    Intumwa nkuru ya Leta yavuze ko bisa nk’aho Byansi yatanze ikirego nk’umuturage usanzwe aho kuba umunyamakuru kuko atari umunyamakuru wemerewe gukorera mu Rwanda.

    Me Gakunzi yavuze ko 'Byansi afite inyungu muri ubu busabe nk’umunyamakuru ugaragaza ko akazi ke kabangamirwa n’itegeko rizitira gukurikirana ibikorwa byo mu nkiko.'

    Urukiko ruzafata umwanzuro ko afite inyungu muri icyo kirego cyangwa nta zo afite ku wa 10 Ukuboza. Nibigaragara ko azifite ni bwo azaba agomba gukomeza ikirego cye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Mu-rubanza-Umunyamakuru-yarezemo-Leta-mu-rw-Ikirenga-havutzemo-imbogamizi

  • Kwizera Olivier yemeye kugaruka mu ikipe ye nyuma y'igihe kinini yarabyanze #rwanda #RwOT

    Uyu muzamu azakinira Rayon Sports muri uyu mwaka w'imikino aho agomba kuzahabwa miliyoni 8 z'Amanyarwanda, gusa yabaye ahawe miliyoni enye

    Ikipe ya Rayon Sports n'ubwo yari ifite abandi bazamu batatu aribo Hategekimana Bonheur, Bashunga Abouba na Hakizimana Adolphe, ariko yari ifite ikibazo gikomeye mu izam

    Uyu muzamu azakinira Rayon Sports muri uyu mwaka w'imikino aho agomba kuzahabwa miliyoni 8 z'Amanyarwanda, gusa yabaye ahawe miliyoni enye.Ikipe ya Rayon Sports n'ubwo yari ifite abandi bazamu batatu aribo Hategekimana Bonheur, Bashunga Abouba na Hakizimana Adolphe, ariko yari ifite ikibazo gikomeye mu izamu.

    Kwizera Olivier wazamukiye muri Isonga FC, akayikinira hagati ya 2011 na 2013, yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga APR FC hagati ya 2013 na 2016.

    Mu Ukuboza 2019, Kwizera yasinyiye Ikipe ya Gasogi United kuyikinira amezi atandatu gusa ntiyahatinze kuko yahise ajya muri Rayon Sports FC ari na yo yabarizwagamo kugeza ku mpera z'umwaka w'imikino wa 2020-2021.

    Tariki 4 Kamena 2021, Kwizera Olivier yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha urumogi, nyuma yo gufungurwa ku itariki ya 22 Nyakanga yasezeye umupira w'amaguru, tariki 12 Kanama yisubiyeho agaruka muri ruhago ahita ahamagarwa mu y'Igihugu aza kuyirukanwamo tariki 20 Kanama 2021.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kwizera-olivier-yemeye-kugaruka-mu-ikipe-ye-nyuma-y-igihe-kinini-yarabyanze

  • Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ari muri Afurika y’Epfo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Ngirente yakiriwe na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda.

    Inkuru irambuye turacyayikurikirana…

    source : https://ift.tt/30wclp0

  • Butera Knowless yasubije umufana we wamusabye gukorana indirimbo na Safi Madiba bakanyujijeho mu rukundo #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Nayrwanda Butera Jeanne d'Arc uzwi ku izina ry'ubuhanzi rya Knowless Butera yasubije umwe mu bafana be uherutse ku mubaza niba yakwemera gukorana indirimbo n'uwahoze arumukunzi we ,Safi Madiba

    Mu minsi yashize Butera Knowless abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Butera Knowless yashyizeho ifoto maze asaba abamukurikira kumubaza ibibazo na we akabasubiza.

    Akimara gushyiraho iyo foto umwe mubana be bamukurikirana witwa Uwitwa Jayro371, yabajije Knowles niba yakwemera gukorana indirimbo na Safi Madiba umukunzi we wa kera bakanyujijeho mu rukundo, ndetse ko niba yabyemera bazayikora kuko yakundwa cyane. Knowless mu kumusubiza yagiz eati 'nta kibazo rwose.'

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/butera-knowless-yasubije-umufana-we-wamusabye-gukorana-indirimbo-na-safi-madiba