Blog

  • Rulindo: Umugore watwitse umwana we yavuze ko ari Shitani yabimuteye #rwanda #RwOT

    Tariki ya 29 Ugushyingo 2021 Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye bwa Gicumbi bwaregeye Urukiko Umugore w'imyaka 47 y'amavuko, utuye mu Karere ka Rulindo,Umurenge wa Kinihira, Akagari ka Marembo, Umudugudu wa Kigali, bumukurikiranyeho gutwika umwana yibyariye akamwangiza isura  yo mu maso ku buryo bubabaje, amuhora ko bamubwiye ko yiba.

    Uregwa yakoze icyaha  tariki 11/11/2021 ubwo yahengeraga umuhungu we aryamye w'imyaka 19 y'amavuko , agashyushya amazi yamara kubira akayamusukaho akamwangiza bikomeye isura yo mu maso ndetse no ku nda.

    Umugore arashinjwa gutwika umwana we akoresheje amazi ashyushye

    Umuhungu we yumvise ahiye ashigukira hejuru avuza induru abantu baza kumutabara, ahita ajya gutanga ikirego, nyina atabwa muri yombi.

    NPPA dukesha iyi nkuru yatangaje ko uyu mugore mu ibazwa rye yemera icyaha akavuga ko ari shitani yabimuteye, ko bwari uburyo bwo kumuhana ngo atazongera kwiba, umujinya wamufata agahita amutwika.

    Ibyo avuga ugasanga nta kuri kurimo  kuko  umuhungu we yamubajije icyo ashyuhirije amazi akamubeshya ko ari ayo guha ingurube, bigaragara ko yafashe umwanya uhagije wo kubitekerezaho kandi azi neza ko ari icyaha gihanwa n'amategeko

    Iki  cyaha nikimuhama azahanishwa ingingo ya 121y'itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano.

    [email protected]

    The post Rulindo: Umugore watwitse umwana we yavuze ko ari Shitani yabimuteye appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/30/rulindo-umugore-watwitse-umwana-we-yavuze-ko-ari-shitani-yabimuteye/

  • Amatariki ya Tour du Rwanda yemejwe, amakipe 19 ni yo ategerejwe #rwanda #RwOT

    Tour du Rwanda 2022 izaba mu mwaka utaha muri Gashyantare tariki 20-27, bikaba biteganyijwe ko izitabirwa n’amakipe 19.

    Uyu munsi nibwo habaye umuhango wo gutangaza inzira za Tour du Rwanda 2022, ni umuhango witabiriwe na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Anfré Antoine. Visit Rwanda akaba ari yo izatanga umwambaro w’umuhondo nk’uko byagenze 2021.

    Iri siganwa rigiye kuba ku nshuro ya 4 riri ku rwego rwa 2.1, bwa mbere kuva 2009 ribaye mpuzamahanga rikaba ritazagera i Huye nk’uko byari bisanzwe.

    Tour du Rwanda 2021 ikaba yari yabaye tariki ya 2-9 Gicurasi 2021 aho yegukanywe n’Umunya-Espagne Cristián Rodríguez Martin ukinira Direct Energie.

    Bitewe n’imitegurire myiza ya Tour du Rwanda ihuruza amahanga kandi isiganwa rikagenda neza, u Rwanda rwahawe no kwakira shampiyona y’Isi y’amagare ya 2025.

    Iyi Tour du Rwanda izaba irimo amakipe 19 harimo 2 yo mu Rwanda ari yo; Team Rwanda na Benediction Ignite.

    Amakipe 19 azitabira Tour du Rwanda 2022:

    Amakipe y’Ibihugu (5): Rwanda, Algérie, Eritrea, Maroc na Grande Bretagne.

    Amakipe yo ku migabane (8): Benediction Ignite Team (Rwanda), Tarteletto (u Bubiligi), Pro Touch (Afurika y’Epfo), Bike Aid (u Budage), SKS (u Budage), Team Coop (Norvege), Vino Astana Motors (Kazakhstan) na TSG (Malaysia).

    Amakipe yabigize umwuga (6): Team Novo Nordisk (USA), B&B Hotel (France), Androni Giocattoli (Italie), Total Direct Energie (France), Team Burgos BH (Espagne) na Israël Cycling Academy (Israël).

    Inzira za Tour du Rwanda 2022

    Agace ka mbere: Tariki ya 20 Gashyantare 2022: Kigali Arena- Kigali Arena (Ibilometero 4,0)
    Agace ka kabiri: Tariki ya 21 Gashyantare 2022: Kigali- Rwamagana (Ibilometero 148,3)
    Agace ka gatatu: Tariki ya 22 Gashyantare 2022: Kigali- Rubavu (Ibilometero 155,9)
    Agace ka kane: Tariki ya 23 Gashyantare 2022: Kigali- Gicumbi (Ibilometero 124,3)
    Agace ka gatanu: Tariki ya 24 Gashyantare 2022: Muhanga- Musanze (Ibilometero 124,7 )
    Agace ka gatandatu: Tariki ya 25 Gashyantare 2022: Musanze- Kigali (Ibilometero 152,0)
    Agace ka karindwi: Tariki ya 26 Gashyantare 2022: Kigali-Gicumbi-Kigali (Ibilometero 152,6)
    Agace ka munani: Tariki ya 27 Gashyantare 2022: Kigali- Kigali (Ibilometero 75,3)

    Tour du Rwanda izatangira muri Gashyantare 2022

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amatariki-ya-tour-du-rwanda-yemejwe-amakipe-19-ni-yo-ategerejwe

  • U Rwanda rwakiriye inkura zumweru 30 zavuye… – #rwanda #RwOT


    “>

    Amashusho yerekana izi nkura zaje mu Rwanda  

    Izi nyamaswa nini cyane zishobora gupima toni ebyiri, zakoze urugendo rurerure rw’ibirometero 3.400 ziva muri Afrika y'Epfo muri pariki ya Phinda Private Game Reserve muri gahunda yo kuzuza umubare w'ibinyabuzima byangijwe n'ubuhigi kuva mu myaka ya za 70. Abashinzwe ibidukikije bavuga ko iri riri mu mayimura manini akozwe. 

    Izi nkura zahawe u Rwanda ku bufatanye bw'inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw'icyanya gikomye cya Phinda ari na ho zaturutse, Urwego rw'igihugu rw'iterambere (RDB), umuryango w'umuherwe w'umunyamerika Howard G. Buffett ndetse na African Parks.

    Umuyobozi mukuru w'agateganyo ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka, avuga ko kuzana izi nkura bizafasha mu kurushaho guteza imbere ibikorwa by'ubukerarugendo, kubungabunga ibidukikije.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri African Parks mu Karere, ari na bo bacunga Pariki y'Akagera, Jus Gruner, avuga ko inkura ziri mu nyamaswa zirimo kugenda zikendera ku isi kuko zikunze kwibasirwa na ba rushimusi.

    Ati 'Mbere na mbere twazanye izi nkura mu rwego rwo gusigasira inkura, kuko nta bukerarugendo bw'inkura bwabaho mu gihe nta nkura zihari, rero tugomba gushiraho gahunda yo kubungabunga inkura, arinayo mpamvu twazizanye hano muri pariki ya kagera, izi nkura z'umweru zikunda ubusabane, ahantu hisanzuye, zizajya zigaragara mu bukerarugendo, uko ba mukerarugendo biyongera ni ko amafaranga atangwa mu baturage yiyongera kuko hatangwa 7% by'ayinjiye'.

    Biteganyijwe ko nyuma y'imyaka ibiri zimwe muri izi nkura z'umweru zizatangira kubyara. Pariki y’Aakagera ifite ubushobozi bwo kwakira inkura 300. Izi nkura kandi zitezweho kuzakurura ba mukerarugengo benshi kuko ziboneka hacye ku Isi.

     Zimwe mu nkura zajejwe mu Rwanda   

    Src: BBC, RDB & Francw24


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112061/u-rwanda-rwakiriye-inkura-zumweru-30-zavuye-muri-africa-yepfo-112061.html

  • Klopp yahishuye icyamubabaje cyane mu bihembo bya Ballon d'Or #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Liverpool, Jurgen Klopp, yemeje ko “yatunguwe”n'uko Mohamed Salah yarangije ku mwanya wa karindwi ku rutonde rw'abahatiniye Ballon d'or mu ijoro ryo ku wa mbere.

    Lionel Messi yegukanye igihembo ku nshuro ya karindwi ahigitse Robert Lewandowski bahanganaga cyane.

    Abakinnyi ba Chelsea barimo Jorginho na N'Golo Kante nabo baje mu bakinnyi batanu ba mbere,mu gihe Karim Benzema yaje ku mwanya wa kane.

    Cristiano Ronaldo wegukanye iki gihembo inshuro eshanu yaje ku mwanya wa gatandatu, Salah amuza inyuma nubwo yatangiye neza muri shampiyona 2021-22.

    Umutoza Klopp yavuze ko yatangajwe n'ukuntu uyu Munyamisiri yaje kure kuri uru rutonde.

    Yagize ati: “Natangajwe n'umwanya we [Salah].

    “Abanyamakuru nibo batora Ballon d'or rero… niba mutekereza ko yagombaga kuza hejuru, mugomba kwemeza bagenzi banyu!

    “Ushobora buri gihe kuyiha Lionel Messi kubw'ubuhanga yagaragaje mu mupira w'amaguru, ariko niba udahaye Ballon d'Or Robert Lewandowski kuri iyi nshuro, ntabwo azigera ayibona.

    Kandi Mo yari akwiye kuza hejuru mu by'ukuri. “

    Abajijwe ibya Salah na Lewandowski nyuma yo kudatsindira iki gihembo, Messi yagize ati: “Salah azagira amahirwe mu myaka iri imbere.

    “Aba bakinnyi bombi [Salah na Lewandowski] bameze neza kuri ubu kandi bazagira amahirwe menshi yo kuyitwara.”

    Abandi bakinnyi baje mu 10 ba mbere nyuma ya Salah barimo umukinnyi wo hagati wa Manchester City, Kevin de Bruyne n'abakinnyi ba Paris Saint-Germain Kylian Mbappe na Gianluigi Donnarumma.

    Salah yabaye umukinnyi wa kane mu bakinnyi bakomeye ba Premier League baje kuri uru rutonde inyuma ya Jorginho, Kante na Ronaldo.

    Nta bandi bakinnyi ba Liverpool binjiye muri 30 ba mbere.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/klopp-yahishuye-icyamubabaje-cyane-mu-bihembo-bya-ballon-d-or

  • Muhanga: Ibyo utamenye ku ihagarikwa ry'igitaramo cya Silent Disco #rwanda #RwOT

    Igitaramo cya Silent Disco cyagombaga kubera mu kabari kazwi nka 'New Terrasse Chez Vincent' cyarahagaritswe kubera ubwumvikane bucye hagati y'abateguye iki gitaramo na ba nyiri aka kabari nyuma yo kwinjiza abari baguze amatike yo kucyitabira na nyiri akabari agashaka kwinjiza abakiriya basanzwe batipimishije. Ni igitaramo cyagombaga kuba kuwa Gatandatu tariki ya 27 Ugushyingo 2021.

    Abari bitabiriye iki gitaramo bavuga ko ba nyiri aka kabari bifuzaga ko n'abandi bakiriya binjira batipimishije akabari kagakomeza gukora nkuko bisanzwe, mu gihe abateguye iki gitaramo bifuzaga ko uwaguze itike ariwe winjira gusa.

    Mukamasabo Diane avuga ko yaguze itike ashaka kwishimana n'umuryango we ariko bakaza kubwirwa ko gisubitswe, bituma bashaka amakuru bamenya ko gifunzwe bitewe  n'ubwumvikane bucye hagati y'abateguye igitaramo naho cyagombaga kubera.

    Yagize ati' Naguze tike nshaka kwinezeza ndetse no gusohokana n'umuryango wanjye, ariko siniyumvishaga icyatuma iki gitaramo gihagarikwa kuko ibyo twasabwaga byose byari byakozwe, twipimishije  COVID-19, ariko nyuma twamenye ko byaturutse ku bwumvikane bucye bw'abateguye iki gitaramo'.

    Mugengana Diogene, avuga ko Polisi yabihagaritse yakoze inshingano zayo kuko batse uburenganzira bw'igitaramo ariko bo ubwabo babirwaniramo. Ahamya ko nk'abaguze amatike bakanubahiriza ibyasabwaga babihombeyemo.

    Yagize ati' Tukimara kumenya ko igitaramo kitakibaye twarababaye tunagirango ni Polisi igifunze, ariko tunamenya ko abateguraga iki gitaramo aribo babirwaniyemo ntibumvikane, twebwe duhomba amatike twaguze n'ibipimo bya COVID-19 twakoresheje'.

    Ku ruhande rwa Descenty yateguye iki gitaramo, bavuga ko bahombye ndetse bazitabaza inzira z'amategeko kuko abasaga 161 bose bari bamaze kugura amatike ndetse banahabwa 'Ecouteur'zo kumviramo, batungurwa no kubona ba nyiri akabari bavuga ko n'abandi bakiriya bagomba kwinjira bo batipimishije, babona baba barenze ku nshingano zabo zo kubahiriza amabwiriza.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire avuga ko iki gitaramo koko cyahagaritswe kubera ubwumvikane bucye bw'abateguye iki gitaramo naho cyagombaga kubera kuko buri wese yakururaga yishyira.

    Akomeza avuga ko uburenganzira basabye bwari ubwo gukora igitaramo bityo rero ntabwo Polisi yaza gucungira umutekano akabari kuko abazaga mu gitaramo berekanaga ko bipimishije kandi banubahirije amabwiriza, ariko ngo nyiri aka kabari agashaka ko n'abandi bakiriya bakwinjira bituma iki gitaramo kitaba.

    Bamwe mu bitabiriye bene nk'iki gitaramo cyabereye i Butare, bavuga ko uburyo ibi bitaramo bikorwamo bitandukanye cyane n'ibyari bisanzwe, ko ababyitabiriye badashobora gusabana kuko buri wese aba yumva umuziki we gusa kandi akumva umuvanzi w'imiziki ashaka.

    Abateguye iki gitaramo bavuga ko bagiye kwiyambaza abanyamategeko kuko bari batanze byinshi kugirango iki gitaramo kigende neza, banezeze abanyamuhanga, ko ndetse gihagarikwa hari abafashe ibikoresho bamwe baranabitahana.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-ibyo-utamenye-ku-ihagarikwa-ryigitaramo-cya-silent-disco/

  • KWIZERA Olivier yasubiye mu ikipe ya Rayon Sports [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umunyezamu Kwizera Olivier wari umaze iminsi yingingwa cyane na Rayon Sports ngo ayongerere amasezerano,yemeye kuyisubiramo nyuma yo kwishyurwa amafaranga yasabaga n'itsinda ry'abafana ba Rayon Sports ryitwa Rocket.

    Kwizera Olivier wari wasezeye ruhago mu mezi ashize, yongereye amasezerano yo gukomeza gukinira Rayon Sports.Kwizera Olivier yasinye amasezerano y'umwaka umwe ashobora kwiyongera.

    Rayon Sports yari ifite ikibazo kigaragara cy'umunyezamu kuko Bashunga Abouba na Bonheur batari ku rwego rwo hejuru ariyo mpamvu ibifashijwemo na Rocket yishyuye miliyoni bivugwa ko ari 8 FRW uyu munyezamu.

    Kwizera Olivier yari amaze iminsi atari mu mupira w'amaguru nyuma y'aho mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 22 Nyakanga 2021,atangaje ku mugaragaro ko asezeye burundu ku mupira w'amaguru.

    Icyo gihe yabwiye Radio Flash FM ati 'Uyu mwaka w'imikino nta kipe n'imwe nzakinira kuko nta kipe mfitiye amasezerano, biri muri gahunda zanjye kuba narekeraho gukina umupira w'amaguru, sinavuga ko ari igihe runaka nsezeye kuko hari gahunda zanjye ngiye kwerekezamo ariko mbaye nsezeye umupira w'amaguru.

    'Ni ibintu bimaze igihe, si ibintu bije aka kanya, ni intego zanjye nihaye ndumva igihe cyari kigeze ngo mbishyire mu bikorwa'.

    Kwizera watangiye guhamagarwa bwa mbere mu ikipe y'igihugu muri2015, yazamukiye muri Isonga FC, anyura mu makipe atandukanye arimo Proline na Vision FC, aza kwerekeza muri APR FC mu 2013 kugeza 2016.

    Nyuma yo kuva muri APR FC, Kwizera yakiniye Bugesera FC umwaka umwe, yerekeza muri Free State Stars yo muri Afurika y'Epfo mu 2017, ayikinira kugeza mu ntangiriro za 2019, agaruka mu Rwanda muri Gasogi United, ayisohokamo yerekeza muri Rayon Sports.

    Uyu munyezamu wari mu bafatiye runini ikipe y'igihugu Amavubi, yagiye arangwa n'imyitwarire idahwitse yatumye atandukana n'amakipe yakiniye arimo APR FC na Free State Stars yo muri Afurika y'Epfo.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kwizera-olivier-yasubiye-mu-ikipe-ya-rayon-sports-amafoto

  • Zari Hassan yavuze uburyo yakubitiwe mukabyiniro azira gutereka amaso, menya byinshi kubuzima bushaririye yahuye nabwo #rwanda #RwOT

    Zari w'imyaka 41 y'amavuko ufite abana batanu, 3 yabyaranye na Ivan Ssemwanga na 2 yabyarabnye na Diamond Platnumz, aganira na Toke Makinwa.yagarutse ku bihe yaciyemo n'icyo yibuka cyamubabaje, avuga ko adashobora kwibagirwa uburyo yakubitiwe mu kabyiniro abantu bose bareba kandi ari icyamamare.

    Nk'uko Zari Hassan abivuga, bwa mbere Ivan yamukubise igihe yari atwite inda y'amezi 3. Ashimangira ko amakimbirane mu bashakanye akenshi ahera ku guterana amagambo.

    Yagize ati:''Gutukana bitangirira ku ijambo, bishobora gutangirira ku gutukana bikavamo urugomo''.

    Zari avuga ko umugabo we yamuhondaguraga abana bareba rimwe bakamuhoza bakamubaza impamvu se ahora amukubita. Zari Hassan yibuka uburyo yakubiswe kandi atwite

    Zari yagize ati:''Byageze aho umuhungu wanjye ambaza impamvu nkubitwa nkatukwa, icyo gihe byarambabaje cyane, byari bimeze nko kuntera inkota mu mutima''.

    Akomeza avuga ko kuba barasohokanaga akareba abandi bagabo cyari nk'icyaha, aha yagize Cyari ikintu muri we kunkubita.Ntabwo nari nemererwa kureba abandi bantu. Muri iryo joro rero, yarankubise nabi ku buryo nahabandagariye bikomeye.

    Zari yavuze ko yakuriye mu buzima bugoye,bwo kuba yaragerageje kuba umuririmbyi no gukora kuri televiziyo bikamunanira ariko amaherezo akaza kuba icyamamare aho yanabaye umugore wa Diamond Platnumz.

    Abinyujije kuri instagram, Zari yatangaje inkuru ibabaje y'ubuzima yanyuzemo kugira ngo abone amafaranga y'ishuri no kubaho mu Bwongereza aho yigaga.

    Zari yatangaje ko yabaye umukozi wo mu rugo kugira ngo abashe kwirihira amashuli ariko birangira imbaraga yakoresheje zibaye imfabusa kuko ibyo yize bya Cosmetology ntacyo byamumariye.

    Yagize ati “Ubuzima n'ink' umwicungo [rollercoaster] wizengurukaho ntumenya aho uzahagararira.Natangiye niga ibijyanye no gutera ibirungo abantu muri UK [cosmetology] bitagize icyo bimarira,nkabifatanya n'akazi ko mu rugo kugira ngo nishyure icumbi(Nabaye umukozi wo mu rugo mbere).Nirukanse mu ma bisi kugira ngo ngere aho nakoraga akazi ko kwakira amafaranga (cashier).Nabayeho nabi ku buryo nibazaga impamvu arinjye.Umutima wanjye washakaga ibyiza birenze.

    Data yaragiye, mama wanjye yakoraga akazi k'ubudozi amanywa n'ijoro.Sinashoboraga kwihanganira kumubona ahangayitse. Sinashoboraga kwihanganira akababaro ke. Nabanaga na masenge muri UK wamfataga nk'umwana wabyawe hanze.'

    Ubuzima bwa Zari bwarahindutse,ubu ni nyina w'abana 5 ndetse ni rwiyemezamirimo ukomeye hirya no hino muri Afurika.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/zari-hassan-yavuze-uburyo-yakubitiwe-mukabyiniro-azira-gutereka-amaso-menya

  • Rihanna yagizwe intwari ya Barbados cyiyomoye ku mwamikazi Elizabeth wa II #rwanda #RwOT

    Mu birori byabaye mu ijoro ryacyeye mu murwa mukuru, Bridgetown, Dame Sandra Mason yarahiye nka perezida, naho umuhanzi Rihanna yitwa intwari y'iki gihugu.

    Igikomangoma Charles – umuhungu w'Umwamikazi Elizabeth II – yari intumwa y'Umwamikazi muri ibi birori byahuriranye n'isabukuru y'imyaka 55 y'ubwigenge.

    Ibihe bishya kuri iki kirwa birangije ibinyejana byo kugengwa n'Ubwongereza, harimo imyaka 200 icyo kirwa cyamaze ari ahantu h'ibanze mu nyanja hakorerwa ubucuruzi bw'abacakara bavanywe muri Africa.

    Mu kwerekana impinduka z'ubutegetsi, isaluti ya nyuma yaterewe intumwa y'Umwamikazi kandi ibendera ry'ubutegetsi bwe rirururutswa, rirasimbuzwa.

    Mu ijambo rye, Igikomangoma Charles cyavuze ko umubano n'ubufatanye hagati y'Ubwongereza na Barbados bizakomeza nubwo habaye izi mpinduka mu itegekonshinga.

    Umwamikazi yohereje ubutumwa “bwifuriza [Barbados] ibyiza byinshi, ibyishimo, amahoro n'uburumbuke ahazaza” avuga kandi ko iki gihugu gifite “umwanya wihariye” mu mutima we.

    Dame Sandra Madison w'imyaka 72, yari guverineri mukuru w'iki kirwa kuva mu 2018, mu kwezi gushize yatowe n'inteko ishingamategeko kuba perezida. Niwe usimbuye Umwamikazi Elizabeth II.

    Umwaka ushize nibwo iki gihugu cyatangaje umugambi wacyo wo guhinduka repubulika, ariko kizaguma mu muryango wa Commonwealth.

    Muri ibi birori byamaze amasaha menshi, minisitiri w'intebe w'iki gihugu Mia Mottley, yarahiriye imirimo ye no kubaha perezida.

    Madamu Mia nyuma yatangaje ko icyamamare muri muzika Rihanna aza kwitwa intwari y'igihugu na Perezida Madison.

    Robyn Rihanna Fenty, umuhanzi akaba n'umushabitsi, mu 2018 yagizwe ambasaderi w'igihugu cye ushinzwe uburezi n'ubukerarugendo.

    Akomoza kuri imwe mu ndirimbo za Rihanna, Madamu Mia yagize ati: “Uzakomeza kumurika nka diyama, kandi uzanire icyubahiro igihugu cyacu.”

    Barbados ni kimwe mu bice bya mbere byakoronijwe n'Ubwongereza.

    Abakoroni ba mbere bafashe iki kirwa mu 1627, baragitegeka bagihindura ahantu h'ubuhinzi bw'isukari bukomeye bwakorwaga n'abacakara bavanywe muri Africa.

    Mu ijambo rye kuwa kabiri, Igikomangoma Charles yavuze ko “ubugome bukabije bw'ubucakara, buzahora iteka ari icyaha mu mateka yacu”.

    Ubucakara bwaciwe muri Barbados mu 1834, iki gihugu kibona ubwigenge mu 1966 ariko kigumana Umwamikazi w'Ubwongereza nk'umutegetsi wacyo w'ikirenga.

    Mbere ya Barbados, igihugu giheruka gukuraho Umwamikazi nk'umukuru wacyo ni ibirwa bya Maurices, mu 1992. Ikindi gihugu giteganya kubikora ni Jamaica.

    Barbados y'abaturage 285,000 ni kimwe mu birwa bituwe cyane kandi bikize mu bigize Karayibe.



    Rihanna yagizwe intwari ya Barbados

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rihanna-yagizwe-intwari-ya-barbados-cyiyomoye-ku-mwamikazi-elizabeth-wa-ii

  • Hamenyekanye aho Alpha Condé yajyanywe nyuma yo guhirikwa ku butegetsi n'igisirikare #rwanda #RwOT

    Agatsiko k'abasirikare bafashe ubutegetsi muri Guinea batangaje ko uwo bahiritse Alpha Condé yajyanywe kuba mu rugo rw'umugore we ruri mu murwa mukuru Conakry.

    Aka gatsiko kazwi nka National Rally Committee for Development (CNRD), mu itangazo kuri televiziyo ya leta kavuze ko Condé ubu ari kumwe n'umugore we, Hadja Djene Kaba Condé.

    Iryo tangazo rivuga ko bazakomeza 'guha uwahoze ari umukuru w'igihugu ibikwiye urwego rwe, kandi ibyo atari ku gitutu cy'imbere mu gihugu cyangwa cy'amahanga'.

    Condé w'imyaka 83 yari afungiye ahantu hatazwi kuva yahirikwa ku butegetsi tariki 05 Nzeri (ukwa cyenda).

    Yategetse Guinea kuva atowe bwa mbere mu 2010, bwari ubwa mbere iki gihugu cyari kigize guhererekanya ubutegetsi muri demokarasi.

    Guinea yahagaritswe mu muryango w'ibihugu bya Africa y'iburengerazuba, CEDEAO, kubera iyi coup d'etat.

    CEDEAO yahagaritse ingendo zijya muri Guinea inafatira imitungo y'abakuriye abakoze coup d'etat n'imiryango yabo mu gihe yasabaga ko Condé arekurwa.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/hamenyekanye-aho-alpha-conde-yajyanywe-nyuma-yo-guhirikwa-ku-butegetsi-n