Blog

  • RAB iri mu bushakashatsi harebwa uko amagi y’isazi yavamo ibiryo by’amatungo – #rwanda #RwOT

    Aborozi b’ingurube bagaragaje ko babangamirwa cyane n’uko ingurube zihendutse ku isoko ariko ibiryo byazo bikabagora kubibona bitewe n’uko bihenze.

    Kuri wa 26 Ugushyingo 2021, RAB yatangarije aba borozi ko hari ubushakashatsi iri gukora ku magi y’isazi nyuma y’aho bigaragaye ko zishobora kwifashishwa mu gukemura iki kibazo.

    Umuyobozi wungirije wa RAB ushinzwe ubworozi, Dr Solange Uwituze, yavuze ko ubu bushakashatsi bugiye kurangira.

    Ati “Ubwo bushakshatsi buri gukorerwa ku sazi z’umukara zitera amagi menshi kandi iyo ureba imiterere yayo afite intungamubiri zimeze neza nk’iza soya, hano mu gihugu hari abantu bikorera twatangiye gukorana na bo ubushakashatsi kandi tubona ko ari ibintu byoroshye kandi bifite umumaro.”

    Izi sazi ngo zigaburirwa ibisigazwa by’imbuto n’ibiryo byo muri restaurant zigatera amagi ku buryo ari yo abantu bumisha bakayasya akaba ari yo asimbuzwa soya.

    Yongeyeho ko ubu bushakashatsi buzarangirana n’uyu mwaka wa 2021 ndetse bari gukorana na RSB kugira ngo izakurikirane ubuziranenge bwabyo.

    Umuyobozi w’ihuriro ry’aborozi b’ingurube, Shirimpumu Jean Claude, yemeza ko ibiryo by’amatungo bihenze mu gihe ibiyakomokaho bikiri ku giciro cyo hasi.

    Yagize ati “ Ikibazo cy’ibiryo koko kiragoye muri iki gihe kandi si ku matungo gusa no ku bantu ariko ibyo bigira ingaruka mu bworozi kuko iyo ibyo tugaburira amatungo byahenze kandi ibikomoka ku matungo bikiri hasi aborozi barananirwa kandi bakanabivamo.”

    RAB yatangaje ko izi sazi z’umukara zizororerwa mu bice bitandukanye by’igihugu kandi bizakorwa n’abashoramari inashimangira ko ibiryo by’amatungo bikomoka ku magi yazo bizatangira kuboneka nko mu mwaka utaha.

    Umuyobozi wungirije wa RAB ushinzwe ubworozi, Dr Solange Uwituze, ubwo yabwiraga aborozi b’ingurube ko hari ubushakashatsi burimo gukorwa ku magi y’isazi z’umukara

    source : https://ift.tt/3ok3m3v

  • Ababyeyi bigira ‘ntibindeba’ batunzwe agatoki ku kuba intandaro y’abana bajya mu mihanda n’abasambanywa – #rwanda #RwOT

    Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, Mukasine Marie Claire, yavuze ko ababyeyi ari bo bafite urufunguzo rwo kurinda uburenganzira bw’abana babo, bakabakurikirana ndetse bakabarinda ihohoterwa ribakorerwa cyo kimwe no kujya mu mihanda.

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe uburenganzira bwa muntu gitangira ku itariki 30 Ugushyingo kigasozwa ku ya 10 Ukuboza 2021.

    Ati “Uko bakurikiranwa n’ababyeyi babo, uko basohoza inshingano zo kubigisha, kubarera bagakura neza bakajya mu ishuri, bagakurikiranwa bakarindwa ihohotera rishobora kubakorerwa bakiri batoya ni byo byagabanya iki kibazo.”

    Mukasine yavuze ko muri iki gihe hakenewe imbaraga zikomatanyije mu guharanira uburenganzira bw’umwana, gusa agaragaza ko sosiyete nyarwanda itarabiha uburemere bukwiriye.

    Avuga ku kibazo cy’abahutaza uburenganzira bw’abana babasambanya yagize ati “Haracyari ikibazo cy’uko na sosiyete nyarwanda muri rusange usanga itaraha uburemere bukwiye icyo cyaha (cyo gusambanya abana) abantu bakakirebera, bakagihishira ndetse rimwe na rimwe n’abo bireba bakagombye kuba bagira umwete wo kubikurikirana kugira ngo ababigizemo uruhare bahanwe n’amategeko na bo ntibabikore.”

    Yakomeje avuga ko usanga abana bo mu mihanda bamwe bafite imiryango baturukamo, abandi bafite ababyeyi ariko kubera kutabitaho neza n’amakimbirane bikabayobora mu mihanda.

    Ati “Bariya bana bo mu mihanda hari abo usanga bafite ababyeyi cyangwa bafite imiryango ishoboye itabitayeho wenda kubera amakimbirane ari mu miryango bakaboneza iy’umuhanda, harimo kandi n’abafite ababyeyi badafite ubushobozi buhagije ariko igisubizo ntabwo ari ukujya mu mihanda. Umwana akwiriye kurererwa mu muryango.”

    Mukasine avuga ko ugereranyije n’icyerekezo u Rwanda rufite cya 2050, buri wese yagakwiye kubona abana akababonamo abantu bakomeye kuko mu myaka 20 cyangwa 30 iri imbere aribo bazaba bayoboye igihugu, abandi bari mu nzego zifata ibyemezo, ibintu yavuze ko biri mu bizaganirwaho mu cyumweru cyahariwe uburenganzira bwa muntu.

    Iki cyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Kureshya- Kugabanya ubusambane, Guteza imbere uburenganzira bwa muntu’ kizakorwamo ibiganiro bitandukanye bigamije kwimakaza uburenganzira bwa muntu ndetse kizihizwemo iminsi ifitanye isano nabwo.

    Iyi minsi irimo umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida wizihizwa ku itariki ya 1 Ukuboza, uw’abafite ubumuga uzaba kuya 3 Ukuboza, uwo Kurwanya Jenoside ku itariki 9 Ukuboza, uwo kurwanya ruswa uzaba ku ya 9 Ukuboza, umunsi w’itangazo mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu wizihizwa ku ya 10 Ukuboza.

    Iyi minsi yose izihizihizwa ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, MINUBUMWE, Inama y’igihugu y’abafite ubumuga, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC ndetse n’Urwego rw’Umuvunyi.

    Mukasine Marie Claire ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, yavuze ko hakwiye ubufatanye mu kurema u Rwanda rujyanye n’icyerekezo 2050

    source : https://ift.tt/3xI685k

  • #rwanda #RwOT

    source : https://ift.tt/31d4Wvg

  • #rwanda #RwOT

    source : https://ift.tt/3IaVEQL

  • #rwanda #RwOT

    source : https://ift.tt/3roDjKj

  • Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yavuze ku gitaramo cya Koffi Olomide gikomeje guteza impaka – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi ukomeye mu njyana ya Rhumba yakunze gushinjwa ibyaha bijyanye no guhohotera abagore. Mu 2016 yirukanywe ku butaka bwa Kenya azira guhohotera ababyinnyi be b’abakobwa nyuma y’uko yakubitiye umwe muri bo ku Kibuga cy’Indege cya Jomo Kenyatta.

    Mu 2012 na bwo yangiwe kwinjira muri Zambia azira guhohotera umunyamakuru mu gihe mu 2019 yahawe igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri isubitse n’urukiko rwo mu Bufaransa rumuhamije ko yasambanyije umubyinnyi we w’imyaka 15 kandi abizi neza ko atujuje imyaka y’ubukure.

    Iyo myitwarire ye mu bihe byahise yaciye ibice mu baturarwanda, bamwe bavuga ko umuntu nk’uwo adakwiriye guhabwa rugari mu gihugu kizwiho kurengera uburenganzira bwa muntu by’umwihariko abagore.

    Nsanga Sylivie uzwi ho guharanira uburenganzira bw’abagore, yatangaje ko ‘Koffi Olomide ari umuntu ubangamiye Sosiyete’ kuko kuba atinyuka gukubitira abantu mu ruhame, nta wakwizera ko ibyo akora ahandi atazabikora mu Rwanda.

    Ati “Tuvaneho no kuba yarafashe ku ngufu abakobwa, umuntu ugenda ku manywa agakubita abantu, ni iki kitubwira ko nagera i Kanombe atazakubita umuntu?”

    Nsanga asobanura ko afite icyizere ko iki gitaramo kitazaba ndetse ko nikiramuka kibaye, azasaba inzego zibishinzwe ko haba imyigaragambyo y’abatagishyigikiye.

    Kuri we na bagenzi be, kwemera ko iki gitaramo kiba, ni ugushyigikira umuco wo kudahana no kwemerera abahohotera abantu kwidegembya.

    Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, ni rwo rwego rwagize icyo ruvuga kuri iki kibazo gikomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga.

    Umuyobozi wayo, Mukasine Marie Claire, yabwiye IGIHE ko nk’abashinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu, muri iki kibazo amategeko akwiriye gukurikizwa uko yakabaye.

    Ati “Niba umuntu yarakoze icyaha amategeko akamukurikirana, niba abantu barakurikiranwe bakaryozwa ibyo bakoze ku bwacu twumva uburenganzira bwa muntu bwubahirijwe.”

    “Ibindi bizamo amarangamutima n’ibindi, twe turi tureba uburenganzira bwa muntu n’icyo amategeko ateganya, ntabwo ureba amarangamutima y’umuntu cyangwa iki twe tureba ngo ese uyu muntu yakoze icyaha, ese niba yarakoze icyaha yarakurikiranwe, ese yarahanwe cyangwa yabaye umwere? Ibyo ni byo twebwe dukurikirana.”

    Mukasine yakomeje avuga ko amategeko ateganya ko umuntu wese utarahamwa n’icyaha afatwa nk’umwere bityo ko Abanyarwanda na bo bakwiriye kubyitaho.

    Ati “Abanyarwanda rero bakwiye gutera intambwe, ubuse ko turi muri sosiyete nyarwanda yabayemo ibintu bidasanzwe umuntu wakoze jenoside akayihanirwa akarangiza igihano tuzamuca muri sosiyete nyarwanda? Ikirenze icyo se ni ikihe?”

    “Twe turi sosiyete yize kubabarira no kwihanganirana kugira ngo abantu bashobore kubana mu buryo bwiza, twongere twubake sosiyete nibaza rero ko izo ndangangaciro turi kwimakaza twebwe nk’abanyarwanda ntabwo ari mu Rwanda gusa kuzimakaza no ku rwego rw’Isi kuko yabaye nk’umudugudu ariko tugasaba ko amategeko akurikizwa.”

    Mu 2012, Koffi Olomide yahawe igihano gisubitse cy’igifungo cy’amezi abiri azira guhohotera umwe mu bamutunganyiriza indirimbo.

    Albert Rudatsimburwa ni umwe mu banenze abatumiye Koffi Olomide mu Rwanda mu gihe bizwi ko ari umuntu ukunze guhohotera abagore n’abana.

    Yageze n’aho avuga ko abamutumiye n’abateye inkunga igitaramo cye, bakoze amahitamo mabi ahubwo bari bakwiriye gutumira nka P Square iherutse gutangaza ko yiyunze.

    Yavuze ko igitaramo cyazaba ariko hakaririmba abandi batari Koffi Olomide.

    Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Valentine Rugwabiza, we yanditse kuri Twitter ko ikibabaje ari urugero rwo kwihanganira ihohotera rishingiye ku gitsina ku buryo hari abantu biyemeje kuvuganira uyu muhanzi.

    Imyumvire y’aba-feministe

    Hashize igihe mu Rwanda hagaragara ukutavuga rumwe ku bijyanye na féminisme, aho benshi bayifata nk’inkundura igamije kubangamira abagabo.

    Kuva inkubiri y’igitaramo cya Koffi Olomide yatangira, abantu benshi bakunze kuvuga ko ishyigikiwe n’aba “féminitse” ari na bo babangamiwe n’igitaramo cye.

    Ijambo féminisme, abahanga bagaragaza ko ryatangiye gukoreshwa mu 1837 rihimbwe n’umuhanga w’Umufaransa, Charles Fourier, nyuma riza no gutirwa mu zindi ndimi.

    Nsanga Sylvie ni umwe mu bashyigikira féminisme, ayibona nk’Ubukirisitu kuko yibanda ku kuzamura umugore umaze igihe yaratsikamiwe.

    Ati “Féminisme ni imyumvire, ni imitekerereze, ni imyifatire ndetse n’ibikorwa byose bigamije guteza imbere uburenganzira bwa muntu ariko cyane cyane ubw’abagore kuko ari njye na we twemeranya ko umugore yahohotewe kuva Isi itangira.”

    Mukasine uyobora Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, we avuga ko urwego ayobora rushyira imbere uburenganzira bungana hagati y’umugabo n’umugore.

    Ati “Yaba umugabo yaba umugore, ntihakagire abumva ko bari hejuru y’abandi. Icyo kintu rero numva ari bwo burenganzira.”

    Kugeza ubu, amatike y’igitaramo cya Koffi Olomide ari gucuruzwa.


    source : https://ift.tt/3obzmqb

  • Ibyishimo ku bakorera n’abagenda ahashyizwe ’car free zone’ mu Biryogo – #rwanda #RwOT

    Biryogo, ni agace gatuwemo n’abaturage benshi. Hejuru yo kuba gafatwa nka kamwe mu dukuze muri Kigali, kazwiho kubamo ubuzima bworoshye aho ku mafaranga make ubona ibiribwa ukeneye bitandukanye n’ahandi muri Kigali.

    Nyuma yo gushyiramo agace kahariwe abanyamaguru, ubu katangiye no kubyazwa umusaruro gacururizwamo bimwe mu biribwa bihendutse biboneka mu Biryogo birimo capati, icyayi kizwi nka thé vert, ibishyimbo bihiye n’ibindi.

    Muri iyi car free zone nshya, mu masaha y’umugoroba uhasanga abantu benshi bari kunywera ikawa basomeza na capati bakikijwe na ba mucoma mu gihe ku manywa bwo baba bashinze imitaka mu muhanda, bafata icyo bashaka.

    Muhire Ramadhan yabwiye IGIHE ko iyo car free zone babashyiriyeho yatumye haza impinduka.

    Ati “Ubu noneho ntikiri Biryogo yabaye USA kuko ubu tunywera mu muhanda hagati umuntu ntawe yikanga. Nta modoka nta kavuyo, turatekanye ku matara nta vumbi, mbese ubu Biryogo nibwo yabaye Umujyi nyawo.”

    Aka gace ka Biryogo kamaze iminsi gatunganywa, hashyirwamo imihanda mishya n’amatara mu mushinga wiswe ‘Agatare’ ugamije kurushaho gutuza neza abaturage, bagerwaho n’ibikoremezo.

    Biziyaremye Innocent, utwara moto muri Kigali yavuze ko hahindutse cyane, ku buryo abantu benshi basigaye bifuza kuhatemberera, abamotari bakabona amafaranga.

    Ati “Ntabwo narara ntageze hano n’iyo ngiye gutaha umugenzi wa nyuma mukura aha. Aha hantu hashobora nko kuza abantu 500 mu ijoro waburamo abagenzi bawe byibuze na 20? Biryogo yabaye uburyohe.”

    Kalinda Iddi we yagize ati “Habaye heza cyane kubera amatara n’umuhanda, ubu noneho dusigaye tunahasohokana n’abagore bacu kubera amatara mu gihe mbere bahafataga nk’ahantu hasuzuguritse.”

    Umwe mu bacuruza ikawa n’icyayi mu Biryogo, yavuze ko nyuma y’aho ingamba zo kwirinda Covid-19 zororoherejwe batangiye kunguka kuko abantu basigaye bajyayo ari benshi.

    Ati “Car Free zone yaradufashije cyane kubera ko abakiliya basigaye bahakunda, bakaza kunywa bisanzuye kandi hafite umutekano.”

    Umunyamabangwa Nshingwbaikorwa w’Akagari ka Biryogo, Antoine Munyaneza, yavuze ko Car Free zone yahinduye byinshi mu gace ayobora.

    Ati “ Car free zone yahinduye byinshi cyane kubera ko iyo bari kwinywera ikawa yabo baba bafite umutekano. Ubu Biryogo ni ahantu hagari abantu bicara bisanzuye bakaganira mu gihe mbere bwo banyweraga mu nzu nto batisanzuye za moto ziteza akajagari.”

    Munyaneza yavuze ko bari guteganya kuhashyira imitaka myinshi n’ubwiherero rusange kugira ngo bakemure ikibazo cy’abavuga ko babangamirwa n’uko bakora urugendo rurerure bajya gushakisha aho bihagarika.

    Hashyizwe imitaka abantu bicaramo bafata icyo kurya cyangwa kunywa

    Abamotari baba baparitse hafi y’ahashyizwe Car free zone bategereje abagenzi

    Abantu baba ari urujya n’uruza bagenda n’amaguru

    Abakeneye ibyo kurya n’ibyo kunywa bihendutse bashyizwe igorora

    Mu muhanda hasigaye hashyirwa imitaka yo kurinda izuba abanywa ikawa ku manywa

    source : https://ift.tt/31j2cfB

  • Itegeko rirengera abana ku ikoreshwa rya internet rigiye kuvugururwa – #rwanda #RwOT

    Yabivugiye mu Nama nyunguranabitekerezo izwi nka “Rwanda Internet Governance Forum 2021” yahuje inzego za Leta n’iz’abikorera zifite aho zihuriye n’ikoranabuhanga, yateranye kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2021.

    Yari igamije kurebera hamwe imikorere n’imikoreshereze ya internet nyuma y’umwaduko wa COVID-19, amasomo icyo cyorezo cyigiweho mu gutanga serivisi za Leta, kurinda abana ingaruka za internet ndetse n’ubucuruzi bukorerwa kuri internet.

    Abarimo ba rwiyemezamirimo mu ikonabuhanga, abanyeshuri ba za kaminuza, abakozi b’imiryango mpuzamahanga n’itegamiye kuri Leta ndetse n’abayobozi mu nzego za Guverinoma zifite aho zihuriye n’ikoranabuhanga ni bo bayitabiriye.

    Mu byagarutsweho, hagaragajwe uko internet ishobora kugira ingaruka mbi ku bana mu gihe haba hatabayeho ubugenzuzi bukwiye bugirwamo uruhare n’ababyeyi ndetse n’abarezi.

    Kajangwe yibukije ko mu 2019 u Rwanda rwashyizeho ingamba zo kurengera abana mu mikoreshereze ya internet, bityo ko nta cyuho gihari mu mategeko ku bijyanye no kubarinda ingaruka zayo.

    Uretse izo ngamba, hari n’Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ryasohotse ku wa 22 Kanama 2018, ririmo ingingo zirengera abana.

    Iryo tegeko rigena uko ibyaha birimo kwereka abana amashusho y’urukozasoni kuri mudasobwa bihanirwa.

    Yakomeje agira ati “Hashyizweho uburyo bwinshi bushobora gukoreshwa mu kugeza imbere y’ubutabera abakoresha ikoranabuhanga mu bigira ingaruka mbi ku bana.”

    Uretse kuri internet no mu bitangazamakuru birimo televiziyo na radio hari amasaha bibujijwe gutambutsa ubutumwa budakwiye kumvwa cyangwa kurebwa n’umwana. Ni hagati ya saa tanu z’ijoro na saa kumi n’imwe za mu gitondo.
    Yagaragaje ko iyo mikorere irinda uburenganzira bw’abana.

    Hari kwigwa umushinga w’itegeko rivuguruye rirengera abana mu mikoreshereze ya internet

    Kajangwe yabwiye abitabiriye inama ko hari gukorwa inyigo y’uko iryo tegeko rirengera abana ryavugururwa rikarushaho kunozwa.

    Ati “Turi kureba uko twavugurura cyangwa tugakora umushinga w’itegeko rigamije kurengera uburenganzira bw’umwana kuri internet. Bizaterwa n’ibyavuye mu isesengura ryakozwe, rizagaragaza niba tugomba kongerera imbaraga itegeko rihari cyangwa hagashyirwaho irishya.”

    “Ndatekereza ko mu bihe bizaza tuzaba dufite itegego rigari kandi rinononsoye, rirengera uburenganzira bw’abana kuri internet.”

    Umuyobozi ushinzwe kurengera umwana mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Nduwayo James, yavuze ko ingaruka z’ikoranabuhanga zishobora kugera no ku mwana utaravuka. Aho yatanze urugero rw’igihe umubyeyi yareba filime z’urukozasoni atwite.

    Yashimangiye ko abana bato bagerwaho n’ingaruka cyane bageze ku mashuri kuko ariho akenshi babasha kubonera internet.

    Yagaragaje ko umwana aba akwiye kurindwa ingaruka z’ikoranabuhanga bijyanye n’ikigero agezemo, asaba ababyeyi n’abarezi kugenzura ibiba bihugije abana mu gihe bakoresha internet.

    Dr Nyiranzamwiyitira Christine uyobora Ishami ry’ikoranabuhanga mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) yagaragaje ko mu bigo by’amashuri hashyizweho ingamba zo kurinda abana kugerwaho n’ingaruka za internet.

    Byakozwe hafungwa imbuga zinyuzwaho amashusho y’urukozasoni ku buryo batabasha kuzigeraho bakoresheje mudasobwa zo ku ishuri n’ahandi hose haba ibihabanye n’amasomo ntibemererwe kuhagera.

    Yanagaragaje ko hashyizweho ubugenzuzi bukorwa n’abarimu cyangwa abanyeshuri hagati yabo, aho uwakoresheje internet mu bihabanye n’ibyo mu ishuri atungirwa agatoki.

    Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ya Broadband Systems Corporation, Muhirwa Christian, yibukije ko ibinyuzwa kuri internet ari kimwe mu ngaruka zikomeye ikoranabuhanga rigira ku bana, avuga ko “ababyeyi n’abarezi badakwiye gutegereza ko RURA aba ari yo igena ibyo kwereka abana”.

    Inzobere mu byo kurengera umwana kuri internet akaba n’umukozi muri UNICEF, Robert Ford, yavuze ko ikoranabuhanga risigaye rirangaza abana ku buryo byateza n’impanuka mu mihanda.

    Muri iyo nama hanatanzwe ikiganiro ku buryo bwo kugeza serivisi za Leta ku bazikenera hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Icyo cyatanzwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, John Bosco Kabera; Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera (PSF), Ntale Alex; Fiona Kamikazi ushinzwe itumanaho no kumenyekanisha ibikorwa muri I&M Bank na Bigirimana Noëlla uhagarariye ubushakashatsi n’udushya mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC).

    Hagaragajwe ko internet yafashije benshi kubona serivisi bakeneraga zirimo n’izo gushaka amakuru kuri COVID-19, nubwo hananenzwe ko yagiye igenda buhoro bitewe n’imikorere ya sosiyete zimwe na zimwe idahwitse.

    Ikindi cyagarutsweho ni ubucuruzi bwo kuri internet bwafashe indi ntera kuko ari yo nzira yonyine yari ihari kugira ngo hubahirizwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo.

    Umuyobozi ushinzwe kugenzura ikoranabuhanga mu Rwego Ngenzuramikorere (RURA),Gahungu Charles, yatangaje ko bari gukurikirana ibibazo bishobora kugaragara nk’inzitizi ku ikoreshwa rya internet kuko iri mu bisigaye bikenewe cyane.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gihagarariye abakoresha Ikoranabuhanga (RICTA) Ingabire Grace, yavuze ko bakorana n’abafatanyabikorwa kugira ngo izo mbogamizi zikigaragara na zo ziveho.

    Bamwe muri ba rwiyemezamirimo bitabiriye iyo nama bashimangiye ko abakoresha ikoranabuhanga biyongereye cyane kandi mu buryo butanga inyungu.

    Inama yitabiriwe n’abo mu nzego za leta n’imiryango itegamiye kuri leta

    source : https://ift.tt/3d89rJG

  • Umunyezamu Olivier Kwizera yongeye gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y'umwaka umwe #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho umunyezamu wa Rayon Sports Kwizera Olivier yari yanze kugaruka mu kazi bitewe n'uko yavugaga ko amasezerano ye adasobanutse, kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Ugushyingo 2021 nibwo Rayon Sports yemeje ko yagaruye uyu mukinnyi.

    Binyuze ku rubuga rwa Twitter rwa Rayon Sports, muri iki gitondo cya none nibwo iyi kipe yanditse ishimangira ko umunyezamu Olivier Kwizera yongeye kugaruka muri iyi kipe.

    Yagize iti 'Twemeje ko umunyezamu Kwizera Olivier yongereye igihe ari kumwe n'umuryango w'ubururu!'

    'Azajya yambara nimero imwe mu gihe cy'umwaka umwe uri imbere, tuboneyeho no gushimira Rockets Fan Club'.

    Amakuru ikinyamakuru RUSHYASHYA yamenye ni uko uyu munyezamu yari yaratsembeye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko atazagaruka mu kazi mu gihe cyose atarahabwa amafaranga bumvikanye, aha bivugwa ko ari Miliyoni 8 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Aya mafaranga kuri ubu rero uyu munyezamu Olivier Kwizera akaba yamaze kuyashyikirizwa ndetse bigizwemo uruhare n'itsinda ry'abafana ba Rayon Sports bahuriye mu yitwa Rocket.

    Kwizera Oliver yongeye gusinyira Gikundiro amasezerano y'umwaka umwe ku ncuro ya kabiri kuko yari yayisinyiye muri 2019 avuye mu ikipe ya Gasogi United, icyo gihe nabwo akaba yari yasinye amasezerano y'umwaka umwe.

    Uwo mwaka warasojwe impande zombi zinanirwa kumvikana bituma uyu munyezamu ufatwa nk'umwe mu beza bari imbere mu gihugu adakomezanya na Rayon Sports kugeza ubwo kuri uyu wa kabiri bumvikanye yemera gushyira umukono ho amasezerano.

    Nyuma yo gusinya aya masezerano, Olivier Kwizera arahita atangira n'ikipe ye imyitozo nyuma y'umunsi wa gatandatu wa shampiyona, Rayon Sports kuri ubu iri kubarizwa i Rusizi aho kuri uyu wa gatatu bari bukine na Espoir FC.

    The post Umunyezamu Olivier Kwizera yongeye gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y'umwaka umwe appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umunyezamu-olivier-kwizera-yongeye-gusinyira-ikipe-ya-rayon-sports-amasezerano-yumwaka-umwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunyezamu-olivier-kwizera-yongeye-gusinyira-ikipe-ya-rayon-sports-amasezerano-yumwaka-umwe

  • Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda iraburira abakoresha Youtube #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho na Hon. Marie Claire Mukasine uyobora Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu, mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri, hatangizwa icyumweru cyahariwe uburenganzira bwa Muntu.

    Hon Marie Claire Mukasine avuga ko kuba hari abantu batabwa muri yombi bazira ibyaha bakoreye kuri Youtube, bidakwiye gufatwa nko kutubahiriza uburenganzira bwabo.

    Yagize ati : “Ni byiza ko abo bakoresha YouTube bakica amategeko bamenya ko hari uburenganzira bwabo ariko hari n’inshingano bagomba gukurikiza bakirinda kwica amategeko kuko kuyica bituma abahana.”

    Muri iki kiganiro hari hari abayobozi mu nzego zitandukanye

    Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ya 73 y’Itangazo Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu iba ku wa 10 Ukuboza buri mwaka, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku burenganzira bwa Muntu na zimwe mu Nzego za Leta hatangijwe icyumweru cyahariwe uburenganzira bwa Muntu kizarangira tariki 10 Ukuboza 2021.

    Iki cyumweru giteganijwemo ibikorwa bitandukanye bizagaruka ku nsanganyamatsiko ku rwego rw’Isi igira iti : cyangwa KURESHYA 'Kugabanya ubusumbane, guteza imbere uburenganzira bwa Muntu' EQUALITY ″ Reducing inequalities, advancing human rights'.

    Ibyo bikorwa bigamije gukangurira abantu ibikubiye mu itangazo mpuzamahanga ry’uburenganzira bwa Muntu n’ibigomba gukorwa kugira ngo hirindwe ubusumbane mu burenganzira no mu cyubahiro n’ingaruka zabwo.

    Mu kwizihiza iryo tangazo ku nshuro ya 73, Komisiyo yateguye ibiganiro bizahabwa abagize inama y’umutekano yaguye ku rwego rw’Intara zose bari kumwe n’abagize Komite ngishwanama yo kurwanya ruswa n’akarengane ku rwego rw’uturere ndetse na Komite z’urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’Imirenge y’Umujyi wa Kigali bibakangurira ibikubiye mu itangangazo mpuzamahanga y’uburenganzira bwa Muntu mu kurwanya ubusumbane mu burenganzira no mu cyubahiro ; gutanga ubutumwa buzanyuzwa kuri Radio na Televiziyo ku ruhare rw’inzego mu kurwanya ubusumbane no guteza imbere uburenganzira bwa Muntu.

    Itangazamakuru rirasabwa gukomeza kuba umuyoboro mwiza wo gusakaza ibikorwa bizaba mu cyumweru cyahariwe uburenganzira bwa Muntu, ribigeza ku baturage kandi ribakangurira gukomeza kubahiriza uburenganzira bwa buri wese. Rirasabwa kandi gusakaza ibikubiye mu Itangazo Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu kugira ngo abantu barusheho kuyamenya no kuyubahiriza.

    Inzego zitandukanye cyane izegereye abaturage zirasabwa kubahiriza inshingano zo kurinda uburenganzira bwa buri wese kandi zikihatira kurwanya ubusumbane ubwo ari bwo bwose muri serivisi zitanga, kugira ngo uburenganzira bwa Muntu bukomeze butere imbere.

    Abaturarwanda barasabwa kugira uruhare mu kurinda no guteza imbere uburenganzira bwa Muntu harimo kugaragariza inzego zibishinzwe aho bwahutajwe, kandi bakuzuza inshingano zabo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Komisiyo-y-Uburenganzira-bwa-Muntu-mu-Rwanda-iraburira-abakoresha-Youtube