Blog

  • Nyagatare : Inka 10 zakubitiwe n’Inkuba munsi y’igiti zihita zipfa #rwanda #RwOT

    Rugamba Emmy, wari uragiye izi nka z’umubyeyi we, avuga ko ahagana saa tanu zo kuri uyu wa Kabiri haguye imvura ubundi akajya kugama mu rugo agasiga aya matungo yugamye munsi y’igiti.

    Ati 'Nyuma y’iminota nk’itatu nagiye kubona mbona zirirukanse nanjye nza nirukanka mvuga nti wasanga hari izigiye mu murima reka nge kureba. Yakubise ikubita Ina 10 zose irazararika nkizigeramo mbona Inka ziragaramye ndavuga nti se inkuba irazishe !'

    Avuga ko inka zakubiswe n’inkuba ari 10 zirimo iz’amajigija, iyaraye ibyaye ndetse n’indi yereragara yendaga kubyara.

    Rugamba Emmy uvuga ko yabuze uko yifata ubwo yasangaga izo nka zirambaraye aho zakubitiwe n’inkuba, avuga ko hari izarokotse ariko zimwe zimwe muri zo na zo zababutse.

    Uyu muturage avuga ko ari mu gahinda gakomeye kuko aya matungo ari yo asanzwe afasha umuryango kubaho.

    Ati 'Ni ugutegereza ibindi bizaza akaba ari byo nakira, mfite abana bigaga, zirashize ari zo zabigishaga [umusaruro wazo ni wo wavagamo amafaranga y’ishuri]…nawe urumva ubu nta bitekerezo bizima mfite aka kanya.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, Hategekimana Fred avuga ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwagiye guhumuriza uriya muturage ubundi bakareba n’ikigomba gukorwa.

    Ati 'Barebe niba zitabwa kuko zihita zitabwa ubundi baganire n’abaturage.'

    Avuga ko ubuyobozi bushobora no kureba niba hari n’ubufasha bwahabwa uriya muturage ariko ko icyizere ari uko inka nyinshi muri ziriya zari ziri mu bwishingizi bw’amatungo.

    Minisiteri ishinzwe Imicungire y’Ibiza, ikunze kugira inama abaturage ko mu gihe imvura iguye bakunze kwirinda kujya munsi y’ibiti ndetse bagakura n’amatungo mu gasozi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Nyagatare-Inka-10-zakubitiwe-n-Inkuba-munsi-y-igiti-zihita-zipfa

  • Ishyaka PDI ryishimiye ibyo rimaze kugeraho ku isabukuru y'imyaka 30 rimaze rishinzwe #rwanda #RwOT

    Iri shyaka ryashinzwe kuwa 30 Ugushyingo 1991,rivuga ko ibyo ryifuzaga kugeraho ryabigezeho ndetse birarenga kuko ryashinzwe mu gihe cy'ubuyobozi bubi bwarangwaga n'amacakubiri n'iringaniza ubu hakaba hari politiki nziza iharanira ko abantu bose bangana.

    Sheikh Mussa Fazil Harerimana,umuyobozi w'ishyaka PDI yabwiye abanyamakuru ko ibyo bifuzaga kugeraho bashinga iri shyaka byarenze ndetse ubu abantu barareshya imbere y'amategeko bitewe n'ubuyobozi bwiza buyobowe na Perezida Kagame.

    Yagize ati 'Ibyo twifuzaga twabigezeho biranarenga kuko twabyifuzaga mu buyobozi bubi.Tuzi ko barekuraho abantu bakiga wenda bakabuzwa kujya mu buyobozi ariko bagakora ubucuruzi badafungiranye,pasiporo ukayisaba bitakugoye ariko ntibemere ko ujya mu gisirikare.

    Ubu ngubu dufite leta ibyo byose biroroshye ku munyarwanda.Uriga,urivuza,urakora bucuruzi bwawe,urasaba Pasiporo ugahita uyihabwa,urajya mu gisirikare,mu giporisi,ku Buminisitiri,ku budepite,ku buyobozi butandukanye bw'ibigo.

    Ubu biroroshye.Ntabwo uvuga ngo njyewe banyangiye kubera ko nkomoka hano.Mu myanya yose nabayemo ntabwo nabonye ubwira ngo wamvuganiye ko hari abantu bavuganira abandi.Kubera ko byaracitse.Umunyeshuri aratsinda amanota bakayatangaza,ntawe vuga ngo buriya umwana wanjye ntibamwibye?.Ibyo nta bihari.

    Mu gihe cyacu wari uzi neza ko amanota wabonye hari undi bayahaye kubera iringaniza.Uwabonye amanota make akajya kwiga kugira ngo umubare bashaka ugerweho.Byari quantite ntabwo byari qualite.'

    Fazil yavuze ko ubu Leta y'u Rwanda ishaka abeza mu Banyarwanda aho hakorwa ibizamini mumucyo ndetse utsinze akabona akazi.

    Abajijwe icyo PDI yifuza kugeraho mu gihe kizaza,Mussa Fazil yabwiye abanyamakuru ati 'Turifuza kubakira ku byo dufite.Icya mbere ntihagire ubisenya.Icya kabiri,ntibihagarare bigakomeza gutera imbere.Icya 3,iyi misingi ya Politiki nziza nyakubahwa Perezida Kagame yubatse ntihazagire umuntu uyisenya.Uruhare rwacu n'ugutuma ntawe ubisenya.'

    Mussa Fazil yavuze ko PDI yigisha urubyiruko kutazemera ko hagira ucamo u Rwanda ibice,gutuma igihugu cyigenga,ubukungu bukazamuka kandi ruswa ikaranduka.

    Uwamurera Salama,umurwanashyaka wa PDI we yatangaje ko ishyaka ryabo rishishikariza buri wese by'umwihariko abagore kwiteza imbere no kumva ko bashoboye.

    Umurwanashyaka Gahutu Ayoub we yavuze ko icyo bishimira muri PDI ari aho igihugu kigeze ndetse n'umusanzu wa PDI mu kuvugira abanyarwanda ndetse ngo imbere haratanga icyizere.

    Ishyaka ntangarugero muri Demokarasi PDI ryashinzwe kuwa 30 Ugushyingo 1991,mu Rwanda hari politiki y'ivangura n'amacakubiri rishingwa ryitwa Ishyaka riharanira Demokarasi ya Kisilamu hanyuma muri 2003 rihindura izina ryitwa Ishyaka ntangarugero muri Demokarasi.

    PDI yashinzwe kubera kwishyira hamwe kw'abavanguwe kuko nta shyaka bari barimo n'abari mu yandi bayarimo badahari.

    Kuva FPR INKOTANYI yabohora u Rwanda,PDI yiyemeje kwimakaza Demokarasi ntangarugero,guteza imbere inyungu z'abenegihugu no gufatanya n'indi mitwe ya politiki guharanira iterambere ry'u Rwanda.

    Uyu munsi mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 30,Abarwanashyaka ba PDI basuye urwibutso rw'Abanyapolitiki bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ruri I Rebero ndetse Banasura ingoro y'amateka y'urugamba guhagarika Jenoside ku nteko ishinga amategeko.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ishyaka-pdi-ryishimiye-ibyo-rimaze-kugeraho-ku-isabukuru-y-imyaka-30-rimaze

  • Kamonyi: Umunsi wa mbere ahura n'abaturage, Meya  Dr Nahayo yabijeje ubufatanye, abasaba kumuba hafi #rwanda #RwOT

    Umuyobozi mushya w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere, kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2021, bwa mbere abaye Meya w'Aka Karere, yasuye ndetse aganira n'abaturage b'Umurenge wa Runda, Akagari ka Gihara, Umudugudu wa Kabasanza. Yabasabye ibitari bike mu bufatanye mu kubaka Kamonyi bifuza, ariko kandi nawe abizeza kubaba hafi, bagakorera hamwe mu kubaka Igihugu muri rusange, baganisha ku iterambere ribereye umuturage.

    Gusura abaturage kwa Meya, kwabanjirijwe n'inama izwi nka JOC yaguye yabaye mu gitondo igahuza inzego zitandukanye zirimo Nyobozi yose uko ari nshya n'izindi nzego zikorera mu karere, harimo abatekenisiye n'abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge igize aka Karere.

    Asura aba baturage, nkuko bisanzwe ku munsi wa Kabiri w'icyumweru( Mardi) nyuma ya saa sita aba ri umunsi w'Inteko z'Abaturage. Meya Dr Nahayo, yajyanye na zimwe mu nzego z'Umutekano zirimo umuyobozi wa Polisi mu Karere, CIP Nsabimana Jean Bosco n'abandi barimo abakozi b'Akarere. Yaganiriye n'abaturage ariko anatangiza ku mugaragaro icyumweru cyahariwe 'kurwanya ruswa n'akarengane'.

    Meya aganira n'abaturage i Gihara.

    Mu bizibandwaho muri iki cyumweru cyahariwe kurwanya Ruswa n'Akarengane, Abaturage basobanuriwe ko hazakorwa cyane igenzura mu buryo serivisi zitangwa ndetse n'uburyo abaturage bakemurirwa ibibazo.

    Ibi biramutse bikozwe neza uko byavuzwe, abaturage bamwe bavuga ko byaba ari igisubizo mu bibazo byinshi bigaragara muri serivize zitari nke bahabwaga nabi mu Karere no mu mirenge hirya no hino. Hari bamwe bavuga ko rimwe na rimwe bahitamo guceceka kuko hari ubwo bagaragaza ibibazo bahuye nabyo ugasanga nta gikozwe cyangwa se biratinze. Basaba ubuyobozi ko imvugo iba ingiro, umuturage agahabwa serivise nziza kandi yihuse, akarindwa gusiragira aho ayikeneye.

    Abaturage baje kureba no kumva umuyobozi wabo mushya w'Akarere.

    Meya Dr Nahayo, muri uku guhura n'abaturage kandi, yabaganirije kuri zimwe muri Gahunda za Leta nko; Kurwanya ruswa n'Akarengane cyane ko yanatangije icyumweru bifitanye isano ya bugufi, abaganiriza ku kurwanya imirire mibi hamwe no kugira uruhare mu gukumira igwingira ry'Abana, kwanga no gukumira ubuzererezi, kugira uruhare muri gahunda yo kwicungira umutekano bafatanya muri byose n'inzego z'ubuyobozi bafite.

    Yabasabye kandi ko barushaho kugira uruhare rufatika muri Gahunda zabegerejwe, kutagira umwana n'umwe usigara atagiye ku ishuri, guharanira aho bari hose kugira indangagaciro yo gukunda Igihugu no kwirinda gusaba no gutanga ruswa n'ibindi bidakwiye guhabwa intebe bitewe n'uko byadindiza iterambere ry'umuturage n'Igihugu muri rusange.

    Bamwe mu nzego zitandukanye mu Karere baherekeje Meya.

    Uretse kuba uyu muyobozi w'Akarere yasuye abaturage b'Umurenge wa Runda, abandi bamwungirije uko ari babiri, Ushinzwe Ubukungu ariwe Niyongira Uzziel yasuye ndetse aganira n'abaturage b'Umurenge wa Rugalika, mu gihe Uwiringira Marie Josee ushinzwe imibereho myiza y'abaturage yerekeje mu murenge wa Nyarubaka. Uretse aba kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ( si mushya mu nshingano), Bahizi Emmanuel yagiye mu mayaga mu Murenge wa Nyamiyaga kuganira n'abaturage. Aba bayobozi bashya mu nshingano zo kuyobora aka Karere, bijeje abaturage kubaba hafi n'ubufatanye mu kugira Kamonyi ibereye umuturage ariko kandi no gufatanya kugana mu cyerekezo cy'Igihugu.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-umunsi-wa-mbere-ahura-nabaturage-meya-dr-nahayo-yabijeje-ubufatanye-abasaba-kumuba-hafi/

  • Nyagatare: Inkuba yakubise inka 12 n'intama 2 z'umuturage birapfa #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri,tariki ya 30 Ugushyingo 2021,mu masaha ya mbere ya saa sita, mu Karere ka Nyagatare haguye imvura irimo inkuba ikubita inka 12 n'intama 2 z'umwe mu baturage wo mu Mudugudu wa Rubira mu Kagari ka Rutungu mu Murenge wa Rwimiyaga,zihita zipfa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rwimiyaga, Gatunge Sam, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko izi nka zakubiswe n'inkuba nyuma y'imvura nyinshi yaguye muri uyu Murenge ariko itagize ibindi bintu yangiza.

    Ati 'Ni inka z'umuturage witwa Ruzindana Sam, imvura yaguye zugama munsi y'igiti, yakubise inka 11 n'indi imwe hafi aho zihita ziba 12, uretse inka yanakubise intama ebyiri zose zihita zipfa.'

    Uyu muyobozi yavuze ko uretse izi nka n'intama nta kindi iyi mvura yangije, yavuze ko nk'ubuyobozi kuwa Gatatu bazarebera hamwe icyakorwa mu gushumbusha uyu mworozi, asaba abaturage kwitwararika muri iki gihe hari kugwa imvura irimo inkuba.

    Ati 'Abaturage turabasaba kutugama munsi y'igiti mu gihe hari kugwa imvura, turabasaba kutitaba telefoni no kwirinda gukora ku bintu by'ibyuma kandi bakanazirika inzu zabo neza.'

    Uyu muyobozi yavuze ko uyu muturage inkuba yiciye inka, asigaranye izindi nka 20.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/nyagatare-inkuba-yakubise-inka-12-n-intama-2-z-umuturage-birapfa

  • Lionel Messi yahuye n'uruva gusenya nyuma yo kwegukana Ballon d'Or #rwanda #RwOT

    Lionel Messi yasibye imyitozo ya Paris Saint-Germain kuri uyu wa kabiri kubera uburwayi butera gucibwamo no kuruka wa gastroenteritis.

    Ubu burwayi bwaje nyuma y'aho uyu munyabigwi wa Argentine akoze amateka yo kwegukana Ballon d'Or ya karindwi mu birori bikomeye byabaye mu ijoro ryo ku wa mbere.

    Kuri uyu wa kabiri, PSG yanditse ku rubuga rwayo ati: “Lionel Messi na Leandro Paredes basibye imyitozo kubera ibimenyetso bya gastroenteritis.

    “Ibindi bizamini birakorwa mu gitondo.”

    Messi yegukanye imipira ya Zahabu yikurikiranya kuko muri 2019 ubwo iheruka gutangwa.

    Hari benshi bemeje ko iyi Ballon d'Or atari ayikwiriye ahubwo yagombaga guhabwaga imashini y'ibitego ya Bayern Munich,Robert Lewandowski.

    Icyamamare mu mupira w'amaguru mu Budage,Lothar Matthäus, yavuze ko intsinzi ya Messi yamutunguye.Yagize ati: “Mvugishije ukuri, nta kintu na kimwe ndi kumva.

    Mu cyubahiro gikomeye nkwiye Messi n'abandi bakinnyi bakomeye batowe, nta n'umwe wari ukwiye Ballon d'Or nka Lewandowski. “

    Umuyobozi mukuru wa Bayern,Oliver Kahn nawe yavuze ko Lewandowski ari we wari ukwiriye guhabwa iki gihembo cya Ballon d'Or

    Ati: “Lewandowski yari akwiriye Ballon d'or ndetse n'igikombe cy'uwatsinze ibitego byinshi kuko amaze imyaka myinshi yitwara neza ku rwego rwo hejuru.Dushimiye Lionel Messi!.”

    Umukinnyi wa Real Madrid, Toni Kroos, na we yavuze ko nubwo Mess yatsinzei, ariko we atekereza ko mugenzi we muri Los Blancos,Karim Benzema ariwe wari ukwiriye gutsindira Ballon d'or.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lionel-messi-yahuye-n-uruva-gusenya-nyuma-yo-kwegukana-ballon-d-or

  • Tour du Rwanda 2022: Hatangajwe inzira nshya… – #rwanda #RwOT

    Amakipe 19 ni yo yatangajwe azitabira Isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda, rizaba kuva tariki ya 20 kugeza tariki 27 Gashyantare 2022.

    Iri rushanwa rizenguruka u Rwanda 'Tour du Rwanda 2022', rizakinwa ku nshuro ya 14, rikaba rizitabirwa n'amakipe 19, arimo amakipe y'ibihugu, amakipe aybigize umwuga, ndetse n'ikipe imwe ikina  amarushanwa akomeye ku isi.

    Iri rushanwa rizakinwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 nk'uko byagenze umwaka ushize, aho uduce twose tw'irushanwa amakipe azajya akina akarara mu mujyi wa Kigali ahari Hotel zizaba zateguwe.

    Ibishya bizaranga Tour du Rwanda 2022:

    • Umuyobozi wa Tour de France Christian Prudhomme azaba ari muri Tour du Rwanda 2022

    • Imodoka nyinshi zizaba ziri muri Tour du Rwanda zizaba ari iza Volks Wagen ziteranyirizwa mu Rwanda

    • Uzegukane agace azajya yambara umwambaro wa Amstel

    • Uyoboye isiganwa (Maillot Jaune) azambara Visit Rwanda

    • Uhiga abandi mu kuzamuka Meilleur Grimpeur:Cogebanque

    • Umunyarwanda uri imbere azaba yambaye Forzza Rwanda

    • Umunyafurika wa mbere: Rwandair

    • Uwa mbere mu guhatana (Most Co,bative): Horizon

    • Ikipe ya mbere: Inyange

    Inzira zizifashishwa muri Tour du Rwanda 2022:

    Ku Cyumweru tariki ya 20 Gashyantare 2022, Kigali-Kigali Arena (gusiganwa umuntu ku giti cye), 4.0 Kms

    Ku wa Mbere tariki 21 Gashyantare 2022 Kigali-Rwamagana (148.3 Kms)

    Ku wa Kabiri tariki 22 Gashyantare 2022, Kigali-Rubavu, (155,9Kms)

    Ku wa Gatatu tariki 23 Gashyantare 2022, Kigali-Gicumbi (124.3 Kms)

    Ku wa Kane tariki 24 Gashyantare 2022, Muhanga-Musanze (124.7 Kms)

    Ku wa Gatanu tariki 25 Gashyantare 2022, Musanze-Kigali (152.0 Kms)

    Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Gashyantare 2022, Kigali-Kigali (152.6 Kms)

    Ku Cyumweru tariki ya 27 Gashyantare 2022, Kigali-Kigali (75.3 Kms)

    Amakipe 19 azitabira Tour du Rwanda 2022:

    Amakipe y'ibihugu:

    • Team Rwanda

    • Team Morocco

    • Team Algeria

    UCI Continental Teams:

    Benediction Ignite

    Tartelletto-Isorex (Belgium)

    Bike Aid

    TSG Terengganu (Malaysia)

    Pro Touch (Afurika y'Epfo)

    SKS Saurel

    Wildlife Generation (USA)

    Team Coop (Norvege)

    Novo Nordsik (USA)

    UCI Pro Teams:

    B&B Hotels (Franace)

    Drone Hopper-Androni (Italy)

    Total Direct Energie (France)

    Team Burgos-BH (Espagne)

    UCI World Team:

    Israel Start-Up Nation (Israel)

    Inzira zizifashishwa muri Tour du Rwanda 2022

    Amakipe azitabira Tour du Rwanda 2022

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112080/tour-du-rwanda-2022-hatangajwe-inzira-nshya-namakipe-azitabira-irushanwa-112080.html

  • Sarkodie na 2Baba bazataramira abanyarwanda k… – #rwanda #RwOT

    Umuraperi wo muri Ghana, Sarkodie na 2Baba wo muri Nigeria bose bamamaye mu muziki bageze i Kigali aho bazataramira abanyarwanda kuri uyu Gatatu tariki 01 Ukuboza 2021. Ibi byamamare bizataramira abanyarwanda kuri uyu wa Gatatu mu nama izabera muri Kigali Convention Centre. Iyi nama bazaririmbamo igamije gushaka ibisubiwo by’abantu miliyoni zirenga 35 bo ku mugabane w'Afurika bavuye mu byabo bitewe m’impamvu zinyuranye.

    Sarkodie ubwo yajyaga mu modoka imuvana ku kibuga cy’indege mpuzamahanaga cya Kigali 

    Iyi nama yiswe Africa Private Sector Forum On Forced Displacement, izitabirwa n’abayobozi b'inganda, ibigo by'ubucuruzi, abikorera, abashinzwe kwita ku mpunzi n'abagira neza banyuranye.

    Uyu muraperi mu butumwa yanyujije kuri instagaram yagaragje ko yamaze kugera muri Kigali Convetion Centre ahazabera inama azaririmbamo. Biteganyijwe ko iyi nama itangira kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2021. Usibye ibi byamamare twagarutseho haruguru bizayiririmbamo, Mike Kayihura nawe ari mu bahanzi bazaririmba muri iyi nama.

    Sarcodie yatembeye areba urubyiniro azaririmbiraho 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112079/sarkodie-na-2baba-bazataramira-abanyarwanda-kuri-uyu-wa-gatatu-bageze-i-kigali-112079.html

  • Ric Hassani yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo zirimo 'Only you' yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ugushyingo 2021. Ni nyuma y'amasaha macye avuye mu kato [Quarantine] aho yahise yakirwa n'itsinda rya Symphony Band ryamutumiye i Kigali mu gitaramo kizaba tariki 4 Ukuboza 2021.

    Ric Hassani yatemberejwe ibice bitandukanye by'Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi asobanurirwa amateka yageje u Rwanda mu icuraburindi, abwirwa uko Abanyarwanda bongeye kwiyubaka, Ndi Umunyarwanda irimakazwa n'ibindi.

    Uyu muhanzi yanditse mu gitabo cy'abasura uru rwibutso, anashyira indabo ku mva. Nyuma yabwiye itangazamakuru ko ahakuye amasomo akomeye arangajwe imbere no kubabarira.

    Ric ati 'Ndatekereza isomo rya mbere rikomeye kuri njye no kuri ibi byose mpakuye ni ukubabarira. Ibyabaye biteye ubwoba… Ni gute wababarira nyuma y'ibi byose? Bisaba kuba ufite umutima ukomeye.”

    Uyu muhanzi yavuze ko nyuma y'ibyo yiboneye yemeranya n'abavuga ko u Rwanda ari umutima wa Afurika, ati 'Noneho numvise impamvu u Rwanda ari umutima wa Afurika. Ndabyumvise pe. Kubera ko bisaba umutima nk’uwo kuva muri ibi. Kuri njye ni ryo somo rikomeye.”

    Uyu muhanzi yavuze kandi ko yiteguye gukora uko ashoboye akanezeza abantu mu gitaramo azahuriramo na Mike Kayihura. Yavuze ko Mike Kayihura bakoranye indirimbo amukundira ijwi rye n’indirimbo ze. Ati “N’ubwo tutarahura ariko ndi umufana we. Si njye urota duhuye.”

    Nyuma yo kuva ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Ric Hassani yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko u Rwanda ari rwiza. Ati 'U Rwanda ni rwiza.'


           

    Nyuma yo kuva mu kato, Ric Hassani yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruherereye ku Gisozi

    Ric Hassani yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko u Rwanda ari rwiza



     

    Hassani yasobanuriwe byimbitse amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi



    Ric yashyize umukono mu gitabo cy'abashyitsi basura uru rwibutso anandikamo ubutumwa bwe


     

    Ric Hassani yashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y'abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi


     

    Hassani yagize kandi umwanya wo kunamira inzirakarengane zishyinguwe muri uru rwibutso 


    Abasore barimo Mubi na Ya Ntare nibo bacungiye umutekano Ric Hassani kuva ageze i Kigali


      AMAFOTO:  Visual Colour

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112078/ric-hassani-yasuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-yemeranya-nabavuga-ko-u-rwanda-ari-um-112078.html

  • APR FC yakomorewe kwinjira muri Maroc! Nta gi… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurica 'CAF' yinjiye mu kibazo cya APR FC yagombaga kujya muri Maroc yahagaritse ingendo zerekezayo, Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri iki gihugu giherereye mu majyaruguru ya Afurika ryatangaje ko imikino mpuzamahanga yose igomba kuba nta gisibya.

    Kuva ku Cyumweru tariki ya 28 Ugushyingo 2021, Maroc yatangaje ko yahagaritse ingenzo ziyihuza n'ibindi bihugu kubera ubwoko bushya bwa COVID-19 bwagaragaye mu bihugu bimwe na bimwe.

    Ibi byatumye ikipe ya APR FC yagombaga kujyayo kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Ugushyingo mu kwitegura umukino wo kwishyura wa RS Berkana iterecyezayo, bisaba ko itegereza umwanzuro uzava hagati y'iki gihugu na CAF.

    CAF yari yasabye Ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru muri Maroc gutanga umurongo ku mikino mpuzamahanga irimo n'uwa APR w'irushanwa rya CAF Confederation Cup.

    Ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru muri Maroc 'FRMF' ntiryazuyaje gusubiza CAF kuri iyi ngingo aho ryavuze ko icyemezo cyo guhagarika ingendo zerecyeza muri iki gihugu kitazagira ingaruka ku mikino mpuzamahanga yari iteganyijwe kuhabera.

    Itangazo rya FRMF rimenyesha CAF ko kandi rigiye gutegura umukino uzahuza ikipe y'Igihugu y'abagore y'abatarengeje imyaka 20 n'iya Gambia ndetse ko uzaba kimwe n'uwo kwishyura.

    Biteganyijwe ko APR FC ikimara kubona iri tangazo igomba guhita itegura urugendo ruyerekeza muri Maroc gukina umukino wo kwishyura na RS Berkane, umukino uteganyijwe tariki ya 05 Ukuboza 2021, ukazabera muri Maroc.

    APR FC yemerewe kwerekeza muri Maroc guhangana na RS Berkane yo muri Maroc

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112077/apr-fc-yakomorewe-kwinjira-muri-maroc-nta-gisibya-urugamba-rwayo-na-berkane-rugomba-gusoba-112077.html

  • Urutonde rwa filime 57 zizerekanwa mu iseruki… – #rwanda #RwOT

    Kuri iyi nshuro, iri serukiramuco rifite insanganyamatsiko igira iti 'Kagire inkuru (Tell the tale)', yatekerejwe mu rwego rwo gushishikariza kubara inkuru zigisha kandi zubaka umuryango uzira umuze.

    Mashariki African Film Festival ni iserukiramuco ngaruka mwaka rigamije kumenyekanisha filime Nyafurika ndetse n'izo mu Rwanda no kuzikundisha Abanyafurika n'Isi yose muri rusange.

    Iri serukiramuco rizatangizwa ku mugaragaro ku wa 10 Ukuboza 2021 mu muhago uzabera kuri Canal Olympia ku Irebero muri Kigali. Muri uyu muhango hazerekanwa filime TUG OF WAR (Vuta N'Kuvute) y'umunya-Tanzania Amil Shivji.

    Mu gihe cy'icyumweru kimwe iri serukiramuco rizamara riba hazerekanwa filime 57 zigabanyije mu byiciro bitandatu harimo icyiciro cya flime ndende [Long Feature], icyiciro cya filime ngufu [Short Films], filime mbarankuru [Documentary], Tv&Web Series, filime Mpuzamahanga n'izo mu Rwanda.

    Kuri iyi nshuro ya karindwi, U Bufaransa ni bwo mushyitsi Mukuru muri iri serukiramuco.

    Hazaba hari abantu b'ingeri zitandukanye bagura bakanagurisha filime barimo n'abazaba baturutse muri Netflix izwiho kuba urubuga rumaze kubaka izina mu kwerekana filime binyuze kuri internet no kubufatanye na sosiyete ya Discop Africa ifasha mu kugura no kugurisha filime ndetse n'urwego rukurikirana ibya filime mu Rwanda (Rwanda Film Office/RFO) rubarizwa mu Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere, RDB.

    Muri filime zizerekanwa harimo 'Ethereality' ya Gahigiri Kantarama iherutse kwegukana igihembo mu cyiciro cya filime mpamo ngufi mu iserukiramuco rya Fespaco.

    Hari kandi 'Bambi' ya Mutiganda wa Nkunda ndetse na 'Nameless' ye yahize izindi mu cyiciro cy’Inyandiko nziza ya filime ndende  mu Iserukiramuco Mpuzamahanga rya Filime, Fespaco.

    1.DOCUMENTARIES

        1.El Maestro Laba Sosseh
    Maky Madiba Sylla – Lionel Bourqui         
    Senegal

        2.In the Footsteps of Mamani Abdoulaye
    Amina Mamani Abdoulaye          
    Burkina Faso

        3.ROAD2BLOW
    Deji Ayoola
    Nigeria

       4.The blue house

       Hamedine Kane
    Senegal

           5.Zinder
    Aicha Macky
    Niger

        6.Garderie Nocturne /Night Nursery
    Moumouni Sanou
    Burkina Faso

         7.Downstream to Kinshasa
    Dieudo Hamadi
    Congo, the Democratic Republic of the

         8.Risen Gods (world premiére -hors competition)

          Ratsheko Mashilo Nthite
    South Africa

    2.INTERNATIONAL PANORAMA

    1.SAMIRA’S DREAM (NDOTO YA SAMIRA)           
    Nino Tropiano
    Italy

    2.Stop Filming Us            
    Joris Postema
    Netherlands

    3.Congo Calling
    Stephan Hilpert
    Germany

     

    Filime 'Tug of war' n'iyo izerekanwa ku munsi wa mbere w'iri serukiramuco

    3.IZIWACU FILMS (RWANDA)

        1.I Got My Things And Left  

          Mbabazi Philbert

         2.Bambi
    Mutiganda Wa Nkunda

               3.Someone Cares

           Ndayishimiye Denis Valery

          4.Entanglement
    Karambizi Patrick

          5.In House
    Uzamukunda Brighton Hussein

          6.She Can
    Deus

          7.Ifoto Mbi
    Zaninka Jocelyne

          8.Nailed 
    Zion SULEIMAN

          9.Kwizera
    Romeo Uwemera

         10.   Isooko
    Habiyakare Muniru

          11.   Intruder
    Cyusa Pacifique

         12.   Embers of Love
    Manzi Santus


    Filime 'Ethereality' ya Kantarama Gahigiri izerekanwa muri Mashariki African Film Festival

    4.SHORT FILMS

     1.LFUTI  

           RICHARD UYER THUMITHO
    Congo, the Democratic Republic of the

     

    2.SILENCE

    Ambrose B. Cooke

    Burkina Faso

     

    3.KIDNAPPED

    Tommy Lungu

    Zambia

     

          4.YOU WILL GET ANOTHER ONE

    Lydia Matata

    Kenya

     

         5.IN SOME PLACE

    Hossam Abu-elhassan

    Egypt

     

           6.RAWHYA’S SAFE HAVEN

    Mohmed Fathi

    Egypt

     

           7.DEMISTIFYING LIFTS AND LOWS

    Kankunda S. Titi

    Uganda

           8.A CANVAS FOR A VISA  
    Diao — SAMBA
    Senegal

     

           9.ON ISIBINDI STREET
    Nyembezi Wako
    South Africa

                  
    10.AWA !
    Déborah BASA
    Congo, the Democratic Republic of the

           11. ETHEREALITY
    Gahigiri Kantarama
    Rwanda

     

          12.   DUES    
    Henry Mgbechi (H3nzy)
    Nigeria

     

          13.   2 SIDES OF HOPE             
    Ngumi Wangombe
    Kenya

     

          14.   MAYBE HE’S FORGOT
    Omar El Kadi

    Egypt

     

          15.   ENEMY OF TIME
    Muhindo Barakomerwa Abraham
    Congo, the Democratic Republic of the

     

         16.   ALONE
    Jean Marc ANDA
    Cameroon

     

          17.   TAFIYA
    Onuora Abuah  
    United Kingdom

     

         18.   THE MACHINE
    Oussama Lamharzi Alaoui
    Morocco

     

         19.   BRAWL
    Ifesinachi Stanley Okeke
    Nigeria

     

        20.   STRAWS
    Uduak Isong Oguamanam
    Nigeria

     

        21.   BABY BLUES
    Mamadou Diop
    Senegal/France

        22.   SIXTEEN ROUNDS
    Loukman Ali
    Uganda


    Filime 'Nameless' izerekanwa mu iserukiramuro Mashariki igiye kuba ku nshuro ya karindwi
     

    5.LONG FEATURES FICTION

     

    1.       ALOE VERA

    PETER SEDUFIA

    (Ghana)

     

    2.       JUJU STORIES
    ABBA MAKAMA, C.J. ‘FIERY’ OBASI, MICHAEL OMONUA  
    (Nigeria)

     

    3.       DJAGASSA
    HYACINTHE HOUNSOU   
    (Ivory Coast)

     

    4.       NAMELESS
    MUTIGANDA WA NKUNDA
    (Rwanda)

     

    5.TUG OF WAR

    Amil Shivji
    (Tanzania)

    6.       SOEURS
    YAMINA BENGUIGUI
    (Algerie)

    7.       BINTI
    SEKO SHANTE
    (Tanzania)

    8.       BLIND LOVE
    DAMIEN HAUSER
    (Kenya)

    9.       YOU WILL DIE AT 20
    AMJAD ABU ALALA
    (Soudan)

    10.   IMPERIAL BLUE  
    DAN MOSS
    (Uganda-UK)

    11.   PEPONI
    ERNEST NAPOLEON
    (Tanzania)

    12.   RUN GEORGE
    GEORGE VUYANI MAKAUSU
    South Africa

     

    13.   STAIN
    MUGISHA HERBERT MORRIS
    UGANDA

    14.   MISSION TO RESCUE
    GILBERT LUKALIA
    KENYA

    15.   MASSOUD
    EMMANUEL ROTOUBAM MDAIDE
    BURKINA / CHAD

      

    6.SPECIAL EVENT FRANCE GUEST COUNTRY: “REGARD AFRICAIN”

    1. SOIREE GALA

    SŒURS

    Yamina Benguigui

    (Algerie, 2020)

    2. HEREMAKONO

    de Abderrahmane Sissako

    (2002 — Mauritanie, France)

    3. ATLANTIQUE

    de Mati Diop

    (2019 — Senegal- France — Belgique).

    4. LA NUIT DES ROIS

    de Philippe Lacote

    (2019 — Cote d'Ivoire, France)


    Iserukiramuco Mashariki African Film Festival rizabera kuri kuri Canal Olypmpia n'ahandi, hazahembwa filime n'abandi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112073/urutonde-rwa-filime-57-zizerekanwa-mu-iserukiramuro-mashariki-african-film-festival-112073.html