Blog

  • Botswana: Rutahizamu wAmavubi uheruka kuvuni… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatanu tariki ya 03 Ukuboza 2021, nibwo Iradukunda Bertrand yatangaje ko yamaze kubagwa imvune yagize mu ivi ndetse bikaba byagenze neza aho ategereje gukira akabona kugaruka mu kibuga.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Bertrand yasangije abamukurikira ifoto aryamye kwa muganga afite ibipfuko ku ivi ry'iburyo, yandika amagambo ashimira ikipe ye.

    Bertrand utaramara igihe muri Township Rollers, agiye kumara igihe kirekire adakina kubera iyi mvune yo mu ivi yagize mu kwezi gushize.

    Mu Ukwakira 2021 nibwo uyu rutahizamu ukina usatira anyuze ku ruhande yerekeje muri iki gihugu, aho yasinyiye iyi kipe amasezerano y'imyaka 2 avuye muri Gasogi United yakiniraga.

    Bertrand yashakaga kwemeza abatoza kugira ngo abone umwanya uhoraho wo kubanza mu kibuga, ariko yahise agira imvune yo mu ivi ry'iburyo rigiye gutuma amara igihe kirekire hanze adakina.

    Uyu mukinnyi aheruka gukina umukino ikipe ya Township Rollers yatsinzemo BDF XI 2-0 tariki ya 10 Ugushyingo 2021, akaba yarinjiye mu kibuga asimbura.

    Ntabwo haratangazwa igihe uyu mukinnyi azagarukira mu kibuga, ariko iyi mvune ishobora gutuma amara ibyumweru hagati ya 5-8 adakina cyangwa bikiyongera bitewe n'ubukana bwayo.

    Iradukunda Bertrand wagize ikibazo mu ivi yabazwe

    Byitezwe ko Bertrand azamara igihe kirekire hanze y’ikibuga

    Bertrand akunze kwitabazwa mu ikipe y’igihugu Amavubi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112188/botswana-rutahizamu-wamavubi-uheruka-kuvunika-yabazwe-amafoto-112188.html

  • Jimmy Mulisa yahawe amasezerano mashya muri AS Kigali #rwanda #RwOT

    Jimmy Mulisa wari umutoza wungirije muri AS Kigali, yamaze guhabwa amasezerano mashya aho binyuze muri fondasiyo ye (Umuri Foundation) agiye kujya ashaka abana bakiri bato bajya mu irerero rya AS Kigali ndetse no kubakurikirana.

    Muri Nyakanga 2021 nibwo Jimmy Mulisa yagizwe umutoza wungirije wa AS Kigali yarimo yitegura gukina imikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup.

    Amakuru ISIMBI yari ifite ni uko n’ubundi uyu mutoza yaje gufasha AS Kigali kuko mu mikino Nyafurika umutoza wungirije agomba kuba afite License B, Mutarambirwa Djabir umutoza wungirije wa AS kigali adafite.

    Umunyamabanga wa AS Kigali, Gasana Francis yabwiye ISIMBI ko Jimmy Mulisa yavuye ku ntebe y’ubutoza ya AS Kigali ariko azakomeza gukorana n’iyi kipe.

    Ati 'Jimmy Mulisa twatandukanye ku mwanya w’umutoza wungirije ariko ntabwo twatandukanye muri AS Kigali, kubera ko twagiranye amasezerano fondasiyo ye ko agiye kujya ashakisha impano, abana akuyemo beza akabazana mu irerero rya AS Kigali, amasezerano avuga ko uwo mwana agomba no kumukurikirana mu irerero, intego yacu ni ukuzamura impano z’abanyarwanda, urumva aracyari muri AS Kigali yikorera anadukorera.'

    Akomeza avuga ko bahisemo gukorana na we muri ubu buryo kuko ari umutoza uzi umupira, uzi gushaka impano kandi akaba ari na wo mushinga na we afitemo, umwana azajya ava mu irerero rya AS Kigali ajya mu ikipe nkuru cyangwa anatangwe ahandi, amafaranga azajya agurwa impande zombi hari ijanisha zazajya zifata.

    Gasana Francis yavuze kandi ko bazajya batera uyu mutoza inkunga mu buryo bw’amafaranga kuko ari cyo kintu akeneye.

    Ati 'twe ni amafaranga tuzamuha ntabwo ari ibikoresho, kuko amafaranga niyo aba akeneye kuko uwo mwana naza mu myitozo azaba anakeneye amazi n’ibindi.'

    Jimmy Mulisa wabaye umutoza mu Rwanda aho yatoje amakipe arimo Sunrise FC na APR FC, yatangije Umuri Foundation irimo na Umuri Academy aho agenda ashaka abana bafite impano akabahuriza hamwe, icyiciro yari agezeho ni icyo gukura ku mihanda abana bafite impano yo gukina umupira w’amaguru bakaba bayibyaza umusaruro.

    Ntakiri umutoza wungirije wa AS Kigali

    Basinyanye amasezerano mashya binyuze muri Umuri Foundation ye

    Ashaka impano z’abakiri bato

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jimmy-mulisa-yahawe-amasezerano-mashya-muri-as-kigali

  • Mpayimana watsinzwe mu matora ya Perezida akaba aherutse guhabwa umwanya ati 'Sinahawe umwanya ngo nyoboke FPR' #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 12 Ugushyingo yashyize mu myanya abayobozi bashya barimo Philippe Mpayimana wari umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2017 akagira n’amajwi akurikira aya Perezida Paul Kagame watsinze ariya matora.

    Mpayimana Philippe yagizwe inzobere ishinzwe ubukangurambaga muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

    Mpayimana wamenyekanye cyane muri ariya matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2017, avuga ko yinjiye muri Politiki muri 2015, nyuma y’imyaka ibiri agahita yiyamariza uriya mwanya ukomeye mu Rwanda ndetse muri 2018 akanagerageza guhatanira umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko ariko nabwo agatsindwa.

    Uyu mugabo usanzwe atuye mu Bufaransa, avuga ko yakomeje gufatanya n’Abanyarwanda mu kubaka Igihugu.

    Avuga ko kuba yarahawe umwanya bitavuze ko agomba guhita yinjira mu muryango wa FPR-Inkotanyi kuko nubundi yawuhawe atayirimo.

    Ati 'Umuntu wakumva akazi yigengaga agahita ahinduka ikindi aba atangiye gupfobya imikorere ya Leta n’ubwisanzure bwa buri muntu.'

    Akomeza agira ati 'Umuntu iyo bamuhaye akazi bamusobanurira ibyo agiye gukora, ntabwo uwo munsi ahita ahinduka ihene cyangwa Intama, ngo ahinduke undi muntu…ibyo abantu baba batekereza ngo 'arahita ajya mu ishyaka’ ngo 'arahita ajya mu muryango’…icy’ingenzi bamenya ni uko FPR ni umuryango w’Abanyarwanda nk’uko bivuga, hari ibintu byinshi cyane umuntu wese ukunda Igihugu ahuriraho na FPR. Ibyo rero tubihuriyeho.'

    IKIGANIRO KIRAMBUYE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Mpayimana-watsinzwe-mu-matora-ya-Perezida-akaba-aherutse-guhabwa-umwanya-ati-Sinahawe-umwanya-ngo-nyoboke-FPR

  • CSP Kayumba wayoboraga gereza ya Nyarugenge yakatiwe igifungo cy'imyaka 5 #rwanda #RwOT

    Aba bagabo bombi bahamijwe ibyaha n'Urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ukuboza 2021.

    Ibyaha bibahama ni icy'ubujura, icyo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa n'icyaha cyo kwiyitirira umwirondoro utari uwabo.

    Umucamanza yavuze ko ibi byaha byose bibahama, ko bagomba gufungwa imyaka itanu kandi bagatanga ihazabu ya miliyoni 3 Frw.

    Undi wari muri iyi dosiye ni Mutamaniwa Ephraim wari ushinzwe iperereza muri Gereza ya Nyarugenge, we yagizwe umwere.

    Twizere Amani Olivier nawe yagizwe umwere nubwo yaburanaga yemera ibyo aregwa. Yemereye urukiko ko ariwe winjiye mu ikoranabuhanga akiba Kassem Ayman Mohamad bafunganywe.

    Muri Mutarama 2021, Umwongereza Kassem Ayman Mohamed wari ufungiye i Mageragere yahibiwe 9.144.300.000 Frw ahwanye n'amapawundi 7.679.911.

    Yakuwe ku ikarita ya banki asanzwe akoresha agura ibintu birimo imiti n'ibyo kurya bitandukanye, yamara kubigura ikarita igasubizwa umukozi wa gereza.

    Kassem iyo yongeraga gukenera gukoresha iyi karita yajyaga kuyifata agasubira guhaha kuko yajyagayo kabiri mu kwezi.

    CSP Kayumba yifashishije Amani Olivier uzwiho kugira ubumenyi mu bijyanye n'ikoranabuhanga (IT), amusaba ko yakura amafaranga kuri iyo karita.

    Mu buhamya Twizere yahaye urukiko, yemeye ko ariwe wibye Kassem ategetswe na CSP Kayumba. Ngo yabikoze kuko atashakaga gushyira ubuzima bwe mu kaga.

    Umugambi wo kwiba ngo wateguwe igihe kinini kuko yahamagajwe kenshi mu biro bya CSP Kayumba.

    Yavuze ko yasabwe kugenzura ATM z'abafungwa ziriho amafaranga hanyuma iya Kassem iba imwe muri zo.

    CSP Kayumba wari mu rukiko, yahise ajuririra imyanzuro yarwo agaragaza ko atemera igihano ahawe.

    Uru rubanza rwari rumaze amezi 10 mu butabera kuko rwatangiye kuburanishwa muri Gashyantare.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/csp-kayumba-wayoboraga-gereza-ya-nyarugenge-yakatiwe-igifungo-cy-imyaka-5

  • DASSO ikomeje kunguka abayinjiramo bashya…I Musanze harahiye 26 biganjemo abagore #rwanda #RwOT

    Muri aba ba-DASSO 26 barimo ab’igitsinagore 19 n’ab’igitsinagabo 7, bakaba bararahiye tariki 30 Ugushyingo 2021.

    Akarere ka Musanze gafite aba Dasso 105, barimo 79 basanzwe mu kazi na 26 bashya. Umwe muri abo ba Dasso barahiriye inshingano, yavuze ko amasomo bahawe mu mahugurwa bamazemo amezi atatu, bayigiyemo byinshi bizabafasha gutunganya akazi batangiye.

    Ati 'Mu mezi atatu tumaze i Gishari twize byinshi, twiteguye guharanira umutekano w’abaturage dufatanyije n’izindi nzego z’ubuyobozi n’inzego zinyuranye z’umutekano, ndatekereza ko umusanzu wacu mu iterambere ry’igihugu uzagaragarira buri wese'.

    Barahiye nyuma y’uko basoje amasomo yabo tariki ya 11 Ugushyingo 2021, bari bamazemo amezi atatu mu Ishuri rya Polisi rya Gishari, aho mu gihugu hose ayo mahugurwa yakozwe na 452 bayasoza ari 450, babiri muri bo ntibabasha kuyasoza.
    Muri 450 basoje aya mahugurwa, 93 ni igitsinagore, abo binjiye muri Dasso bakaba bagize icyiciro cya gatatu cy’aya mahugurwa, aho baturutse mu turere twa Kayonza, Gakenke, Gatsibo, Kicukiro, Kirehe, Musanze, Ngororero, Nyagatare, Nyamasheke, Nyanza, Rutsiro na Rwamagana.

    Ni mu gihe biteganyijwe ko hazahugurwa undi mu bare w’aba Dasso baturutse mu tundi turere tutagaragaye mu dufite aba Dasso 450 batangiye inshingano.

    Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rucyahana Mpuhwe Andrew, wari uyoboye uwo muhango, mu mpanuro yatanze, yibukije aba Dasso kuba igisubizo cy’iterambere ry’akarere n’igihugu barangwa n’imyifatire myiza.

    Ati 'Discipline, ni yo igomba kubaranga kandi ni na yo nkingi ikomeye izabafasha kuzuza inshingano, murasabwa kubaha akazi muhawe mukitabira ku gihe, muzirinde ruswa n’izindi ngeso mbi zatuma muteshuka ku nshingano murahiriye'.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/2/article/DASSO-ikomeje-kunguka-abayinjiramo-bashya-I-Musanze-harahiye-26-biganjemo-abagore

  • Gatsibo : Perezida wa Koperative ushinjwa kuyisenyera mu yindi ati 'Nagiye ngiye kwishakira akazi' #rwanda #RwOT

    Aba baturage ni abo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo babwiye Radio&TV 1 dukesha aya makuru ko iyi koperative yagurishijwe n’abari abayobozi babo.

    Bavuga ko aho bakoreraga ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, hagiye mu maboko y’indi Kompanyi yitwa Luna.

    Umwe mu banyamuryango avuga ko uwari Perezida w’iyi Koperative yabanje kubiberurira ababwira ko bamuhemba amafaranga macye bityo ko 'ngiye kwikoranira n’uriya mushinga.'

    Uyu munyamuryango akomeza agira ati 'Agenda ubwo, umucungamutungo wari ushinzwe kugenzura konte muri banki na we yahise agenda asanga LUNA.'

    Uyu munyamuryango avuga ko n’ibikoresho byose bari bishatsemo kuko buri munyamuryango yari yatanze ibihumbi 205 Frw, batamenye irengero ryabyo.

    Mugenzi we avuga ko iyi koperative yari imaze kugera ku rwego rushimishije kuko bari bamaze kunona inyungu ya miliyoni 25 Frw.

    Ati 'Izo zose zaheze mu bitabo ntizagaragarijwe abanyamuryango. Uwari perezida wacu Gakwerere Jean Damascene yayigurishije LUNA.'

    Gakwerere Jean Damascene wari perezida w’iyi koperative RWAMICO, uvugwaho gutenguha abo yayoboraga, avuga ko yagiye muri iriya Kompanyi agiye gushaka akazi bisanzwe kandi ko nta muziro yari afite washoboraga kubimubuza.

    Avuga ko iriya Koperatice yari yabonye ubuzima gatozi mu Kigo gishinzwe Amakoperative RCA ariko ko batari bakabona icyangombwa giturutse mu kigo gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

    Ati 'Igihe twarimo dusaba licence twagombaga kuvamo nka koperative abahafitiye ibyangombwa bakaza bagakora. Bamwe muri twe twasabyemo akazi ku giti cyacu, igisigaye ni uko bo bakwicara nk’abanyamuryango niba bashaka gusubukura, maze umucungamari akabasobanurira kuko afite ibitabo yanditsemo ibyo bikoresho ndetse n’ayo mafaranga afite uko yabisobanura kuko arahari.'

    Prof. Harelimana Jean Bosco uyobora RCA, yiyemeje gukurikirana iby’iki kibazo icyakora yongera gushimangira ko imitungo y’abanyamuryango itagomba gucungwa nabi n’abayobozi bazo.

    Yagize ati 'Igihari ni uko haba abayobozi ndetse n’abandi bose bakinisha iby’abanyamuryango abo bose turabakurikirana kandi n’ibihano tukabitanga mu rwego rwo gutaba abanyamuryango.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Gatsibo-Perezida-wa-Koperative-ushinjwa-kuyisenyera-mu-yindi-ati-Nagiye-ngiye-kwishakira-akazi

  • Mu Rwanda hatangijwe Football y’abafite ubumuga ku bagore yari imenyerewe ku bagabo #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo gutangiza uyu mukino cyabereye ku kibuga cya Football for Hope Center giherereye Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane.

    Mu birorori byo gutangiza uyu mukino wa Amputee Football, habaye n’imikino ya gicuti y’abagabo aho Musanze yatsinze Nyarugenge ibitego 2-1.

    Naho umukino w’abagore wanabaye nk’ufunguye iki cyiciro, ikipe ya Musanze yatsinze Nyarugenge kuri penaliti 4-0 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 15

    Kapiteni wa Musanze, Niyoyita Faina, yavuze ko bishimiye kuba na bo bagiye kujya bakina 'Amputee Football' kuko hari abajyaga bibwira ko ntacyo bashoboye.

    Ati 'Ni ubwa mbere tugiye muri uyu mukino, twajyaga tubona abandi bawukina tukumva ko natwe twagerageza. Twishatsemo ubushobozi twumva ko natwe twawushobora. Twishimira ko natwe twabashije kuwinjiramo kuko hari abumvaga ko ntacyo dushoboye, ariko turashoboye.'

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubugororangingo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri ICRC, Subhash Sinha, yavuze ko bazakomeza gukorana na NPC Rwanda kugira ngo bashyigikire imikino y’abafite ubumuga binyuze no mu gutegura amahugurwa yo kubongerera ubumenyi guhera mu mwaka utaha.

    Ati 'Twishimiye gutangiza uyu mukino kuko birerekana ko abagore bafite ubumuga batasigaye inyuma. Dukorana na NPC Rwanda mu mikino itatu kandi tuzakomeza gufatanya kugira ngo tuyiteze imbere.'

    Perezida wa NPC Rwanda, Murema Jean Baptiste, yavuze ko bishimishije kuba hatangijwe umupira w’amaguru ku bagore bafite ubumuga kuko harimo icyuho ugereranyije na basaza babo.

    Ati 'Twari dusanzwe dufite ikibazo cy’imikino y’abagore n’abakobwa mu bantu bafite ubumuga, kuba habaye iki gikorwa cyo kumurika ikipe yabo mu mupira w’amaguru biratwereka ko turi kujya imbere.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Mu-Rwanda-hatangijwe-Football-y-abafite-ubumuga-ku-bagore-yari-imenyerewe-ku-bagabo

  • Mu Rwanda hatangijwe umupira w’amaguru w’abagore bafite ubumuga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite ubumuga mu Rwanda (NPC Rwanda) ifatanyije na Komite Mpuzamahanga y’Umuryango Utabara Imbabare (ICRC), batangije umupira w’amaguru w’abagore bafite ubumuga.

    Byari ibyishimo ku bakinnyi ubwo hatangizwaga uyu mukino
    Byari ibyishimo ku bakinnyi ubwo hatangizwaga uyu mukino

    Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abahagarariye Minisiteri ya Siporo, ICRC, NPC Rwanda na Komite Olempike Mpuzamahanga. Ni ibirorori byabanjirijwe n’imikino ya gicuti y’abagabo aho Musanze yatsinze Nyarugenge ibitego 2-1.

    Imikino yatangirijwe ku kibuga cya Kimisagara
    Imikino yatangirijwe ku kibuga cya Kimisagara

    Mu gutangiza umukino w’abagore ku mugaragaro, Musanze yatsinze Nyarugenge kuri penaliti 4-0 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 15

    Perezida wa NPC Rwanda, Murema Jean Baptiste, yavuze ko bishimishije kuba hatangijwe umupira w’amaguru ku bagore bafite ubumuga kuko harimo icyuho ugereranyije na basaza babo.

    Ati “Twari dusanzwe dufite ikibazo cy’imikino y’abagore n’abakobwa mu bantu bafite ubumuga, kuba habaye iki gikorwa cyo kumurika ikipe yabo mu mupira w’amaguru biratwereka ko turi kujya imbere.”

    Abajijwe niba na bo bazashyirirwaho Shampiyona nk’uko bimeze mu bagabo, uyu muyobozi yavuze ko bagiye gushishikariza amakipe y’uturere y’abafite ubumuga kugira n’ay’abagore.

    Ati “Tugomba gutangira kureba uko amakipe y’uturere ya Amputee Football na yo yagira amakipe y’abagore, icyo ni cyo cya mbere, noneho na bo bagatangira gukina Shampiyona y’Igihugu ku buryo tugera ku rwego rwo gukina imikino mpuzamahanga.”

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubugororangingo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri ICRC, Subhash Sinha, yavuze ko bazakomeza gukorana na NPC Rwanda kugira ngo bashyigikire imikino y’abafite ubumuga binyuze no mu gutegura amahugurwa yo kubongerera ubumenyi guhera mu mwaka utaha.

    Ati “Twishimiye gutangiza uyu mukino kuko birerekana ko abagore bafite ubumuga batasigaye inyuma. Dukorana na NPC Rwanda mu mikino itatu kandi tuzakomeza gufatanya kugira ngo tuyiteze imbere.”

    Abakinnyi ba Musanze nyuma yo gutsinda Nyarugenge ku mukino wabo wa mbere
    Abakinnyi ba Musanze nyuma yo gutsinda Nyarugenge ku mukino wabo wa mbere

    Kapiteni wa Musanze, Niyoyita Faina, yavuze ko bishimiye kuba na bo bagiye kujya bakina “Amputee Football” kuko hari abajyaga bibwira ko ntacyo bashoboye.

    Ati “Ni ubwa mbere tugiye muri uyu mukino, twajyaga tubona abandi bawukina tukumva ko natwe twagerageza. Twishatsemo ubushobozi twumva ko natwe twawushobora. Twishimira ko natwe twabashije kuwinjiramo kuko hari abumvaga ko ntacyo dushoboye, ariko turashoboye. Tugiye kurushaho kwitoza.”


    source : https://ift.tt/3xNqo5O

  • Gatsibo : Umugabo yafatanywe 15Kg z’inyama z’imvubu bikekwa ko yiciye muri Pariki #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo witwa Hakizisuka Jean Claude w’imyaka 39 yafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ukuboza, mu Murenge wa Rwimbogo, Akagari ka Minini, Umudgudu wa Nyamwiza.

    Yafatanwe ibiro 15 by’inyama z’imvubu bicyekwa ko yari avuye kuyica muri Pariki y’Akagera kuko yafashwe ariho aturutse.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko Hakizisuka yafatanwe inyama ziri mu mufuka.

    Yagize ati 'Yafashwe agana iwe mu rugo Abapolisi basanze afite umufuka urimo ibiro 15 by’inyama z’imvubu. Yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, Polisi yamufashe aturuka muri Pariki yerekeza iwe mu Mudugudu wa Munini.'

    CIP Twizeyimana yaburiye abantu bakora ibikorwa by’ubuhigi abibutsa ko bitemewe n’amategeko bityo ko ababifatirwamo babihanirwa.

    Yashimiye abaturage batanze amakuru asaba n’abandi gukomeza gutanga amakuru ku muntu wese babonye yangiza ibidukikije cyangwa ahiga inyamanswa.

    Hakizisuka yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha we (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Rwimbogo kugira ngo hakorwe iperereza.

    ITEGEKO RITEGANYA IKI ?

    Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe : gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya ; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

    Ingingo ya 58 y’iri tegeko ivuga ko Umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Gatsibo-Umugabo-yafatanywe-15Kg-z-inyama-z-imvubu-bikekwa-ko-yiciye-muri-Pariki

  • CSP Kayumba wayoboye Gereza ya Magerageje yahamijwe ubujura bwakorewe umugororwa akatirwa imyaka 5 #rwanda #RwOT

    Aba bagabo bombi bahamijwe ibyaha n’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ukuboza 2021.

    Ibyaha bibahama ni icy’ubujura, icyo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa n’icyaha cyo kwiyitirira umwirondoro utari uwabo.

    Umucamanza yavuze ko ibi byaha byose bibahama, ko bagomba gufungwa imyaka itanu kandi bagatanga ihazabu ya miliyoni 3 Frw.

    Undi wari muri iyi dosiye ni Mutamaniwa Ephraim wari ushinzwe iperereza muri Gereza ya Nyarugenge, we yagizwe umwere.

    Twizere Amani Olivier nawe yagizwe umwere nubwo yaburanaga yemera ibyo aregwa. Yemereye urukiko ko ariwe winjiye mu ikoranabuhanga akiba Kassem Ayman Mohamad bafunganywe.

    Muri Mutarama 2021, Umwongereza Kassem Ayman Mohamed wari ufungiye i Mageragere yahibiwe 9.144.300.000 Frw ahwanye n’amapawundi 7.679.911.

    Yakuwe ku ikarita ya banki asanzwe akoresha agura ibintu birimo imiti n’ibyo kurya bitandukanye, yamara kubigura ikarita igasubizwa umukozi wa gereza.

    Kassem iyo yongeraga gukenera gukoresha iyi karita yajyaga kuyifata agasubira guhaha kuko yajyagayo kabiri mu kwezi.

    CSP Kayumba yifashishije Amani Olivier uzwiho kugira ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga (IT), amusaba ko yakura amafaranga kuri iyo karita.

    Mu buhamya Twizere yahaye urukiko, yemeye ko ariwe wibye Kassem ategetswe na CSP Kayumba. Ngo yabikoze kuko atashakaga gushyira ubuzima bwe mu kaga.

    Umugambi wo kwiba ngo wateguwe igihe kinini kuko yahamagajwe kenshi mu biro bya CSP Kayumba.

    Yavuze ko yasabwe kugenzura ATM z’abafungwa ziriho amafaranga hanyuma iya Kassem iba imwe muri zo.

    CSP Kayumba wari mu rukiko, yahise ajuririra imyanzuro yarwo agaragaza ko atemera igihano ahawe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/CSP-Kayumba-wayoboye-Gereza-ya-Magerageje-yahamijwe-ubujura-bwakorewe-umugororwa-akatirwa-imyaka-5