Blog

  • Itangazo: WIHOGORA Marie Chantal Cynthia yasabye guhindura amazina akitwa IMIAVAN KARAMBI Cynthia #rwanda #RwOT

    Uwitwa WIHOGORA Marie Chantal Cynthia yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwaIMIAVAN KARAMBI Cynthia mu bitabo by'irangamimerere

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina ari kuri passport.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-wihogora-marie-chantal-cynthia-yasabye-guhindura-amazina-akitwa

  • Perezida Samia Suluhu arashima ibyo Ighugu ayoboye cyagezeho mu mwaka ushize #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Samia Suluhu Hassan

    Samia Suluhu Hassan

    Ni umuhango wabimburiwe n’ibirori byabereye muri Perezidansi ya Tanzania, biherereye i Dar es Salaam byari bigamije kwishimira ibyagezweho mu mwaka ushize no kwizihiza umwaka mushya wa 2022.

    Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye, abitabiriye ibirori bakaba bagiye bagaruka ku gushimira Perezida Samia Suluhu Hassan ku mwanya yabageneye wo gusangirira hamwe ndetse n’umuhate afite mu kuyobora igihugu cyane cyane mu ngamba zashyizweho zijyanye no guhangana n’icyorezo cya Covid-19 mu byiciro byose.

    Perezida Samia Suluhu Hassan yashimiye abitabiriye ubutumire bwe mu birori byo gusoza umwaka wa 2021 no gutangira umwaka mushya wa 2022 ati: 'Ndabashimiye mu byubahiro byanyu mwese mwitabiriye ubutumire bwanjye. Mbahaye ikaze muri ibi birori byo gusoza umwaka warangiye wa 2021 no gutangira umwaka mushya wa 2022. Ndabizi hari benshi twagiye duhura ku giti cyabo ariko ni ubwa mbere duhuriye hamwe twese'.

    Yashimiye buri rwego rwitabiriye n’uruhare rwagize mu byagezweho mu mwaka wa 2021 ndetse n’inkunga izo nzego zagize mu gutuma habaho kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 ndetse avuga ko yizera ko ubufatanye buzakomeza.

    Yavuze ko umwaka wa 2021 wakomereye igihugu cya Tanzania aho bwa mbere mu mateka babuze Umukuru w’igihugu. Ati: 'Umwaka wa 2021 ni umwaka wabaye mubi ku gihugu cyacu. Bwa mbere mu mateka ya Tanzania twabuze Perezida w’Igihugu Dr John Pombe Magufuli, watabarutse tariki 17 Werurwe 2021,' maze hagendewe ku itegeko nshinga rya Tanzania agahita amusimbura.

    Perezida Samia Suluhu yashimiye abagize uruhare bose mu kumushyigikira ubwo yari afashe inshingano zo kuyobora Igihugu kuko yari abikeneye.

    Avuga ko akijya ku butegetsi kandi hari ibyo yashyizemo imbaraga cyane birimo Demokarasi, imiyoborere myiza hagendewe ku mategeko, gushyiraho uburyo bwo gukusanya no gucunga imisoro, gukorana bya hafi n’abikorera, guteza imbere ishoramari mu gihugu, guteza imbere inganda n’ ibikorwa remezo hagamijwe kurushaho guteza imbere imibereho y’Abanyatanzania.

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/perezida-samia-suluhu-arashima-ibyo-ighugu-ayoboye-cyagezeho-mu-mwaka-ushize

  • Abasirikare ba USA bambariye uruganda bajya gutabara Ukraine #rwanda #RwOT

    Abasirikare 8,500 b'Amerika bambariye urugamba, baryamiye amajanja biteguye koherezwa aho rukomeye igihe icyo ari cyo cyose, muri iki gihe ubushyamirane kuri Ukraine burimo kwiyongera, nkuko bivugwa n'ibiro bikuru by'ingabo z'Amerika, Pentagon.

    Uburusiya bukomeje guhakana buvuga ko budateganya kugaba igitero cya gisirikare muri Ukraine, nubwo bwakoranyirije abasirikare 100,000 hafi yayo.

    Ku wa mbere, Perezida w'Amerika Joe Biden yagiranye inama kuri videwo n'inshuti z'Amerika z'ibihugu by'i Burayi, mu gihe ibihugu by'i Burayi n'Amerika bifite intego yo kugera kuri gahunda bihuriyeho mu gihe Uburusiya bwaba bushotoranye.

    Pentagon yavuze ko nta cyemezo cyari cyafatwa niba abo basirikare bakoherezwa.

    Bakoherezwa gusa mu gihe umuryango w'ubwirinzi bwa gisirikare bw'Uburayi n'Amerika (OTAN/NATO) waba ufashe icyemezo cyo gukoresha abasirikare bo gutabara aho rukomeye, “cyangwa habayeho ibindi bintu” ku bijyanye n'imyiteguro y'ingabo z'Uburusiya, nkuko byavuzwe n'ushinzwe gutangaza amakuru ya Pentagon John Kirby.

    Yongeyeho ko nta gahunda ihari yo kohereza ingabo muri Ukraine ubwayo.

    Ibihugu bimwe by'ibinyamuryango bya OTAN, birimo Denmark, Espagne, Ubufaransa n'Ubuholandi, byamaze gutangira gahunda cyangwa birimo kwiga ku kohereza indege z'intambara n'amato (ubwato) y'intambara mu Burayi bw'uburasirazuba mu rwego rwo kongera ubwirinzi muri aka karere.

    Mu mpera y'icyumweru gishize, Amerika yagejeje muri Ukraine toni 90 z'”imfashanyo yica” irimo nk'intwaro n'amasasu igenewe “abirinzi bari ku murongo w'imbere”.

    Muri iyo nama yo kuri videwo yo ku wa mbere ya Perezida Biden, harimo kandi na Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Boris Johnson, Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron, umutegetsi mukuru w'Ubudage Olaf Scholz, Minisitiri w'intebe w'Ubutaliyani Mario Draghi, Perezida wa Pologne (Poland) Andrzej Duda n'umukuru wa OTAN Jens Stoltenberg.

    Abategetsi b'umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU/UE) Ursula von der Leyen na Charles Michel, na bo bitabiriye iyo nama.

    Nyuma yayo, Bwana Biden yagize ati: “Nagize inama nziza cyane – twumvikanye n'abategetsi bose b'i Burayi”.

    Umukuru wa OTAN yatangaje kuri Twitter ko bemeranyijwe ko “ubundi bushotoranyi ubwo ari bwo bwose bw'Uburusiya kuri Ukraine buzahura n'ingaruka zikaze cyane”.

    Umuvugizi w'ibiro bya Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza – bizwi nka Downing Street – yavuze ko aba bategetsi “bemeranyijwe ku kamaro k'ubumwe bw'amahanga imbere y'ubushotoranyi bukomeje kwiyongera bw'Uburusiya”.

    Mu gihe igitero cy'Uburusiya kuri Ukraine cyaba kibaye, aba bategetsi bemeranyijwe ko “inshuti [abishyize hamwe] zigomba kwihimura byihuse harimo no gufata ibihano bitari byarigeze bibaho mbere”.

    Mbere yaho ku wa mbere, Bwana Johnson yaburiye ko amakuru “mabi” y'ubutasi avuga ko Uburusiya burimo guteganya kugaba igitero cyihuse ku murwa mukuru Kyiv wa Ukraine.

    Yagize ati: “Amakuru y'ubutasi asobanura neza ko hari amatsinda 60 y'Uburusiya y'imirwano ari ku mipaka ya Ukraine, umuntu wese ashobora kubona ko hari gahunda y'intambara yihuse ishobora gufata Kyiv”.

    “Tugomba kubwira mu buryo busobanutse neza [ibiro bya Perezida] Kremlin, Uburusiya, ko iyo yaba ari intambwe bahuriramo n'akaga”.

    Ibiro bya Perezida w'Uburusiya byavuze ko OTAN iteje inkeke ku mutekano w'Uburusiya, ndetse birimo gusaba ibyemezo byo mu rwego rw'amategeko byuko uyu muryango utazarushaho kwagukira mu burasirazuba, harimo no mu gihugu bihana imbibi cya Ukraine. Ariko Amerika yavuze ko ikibazo kirimo kurebwaho ubu ari ubushotoranyi bw'Uburusiya, ko atari ukwaguka kwa OTAN.

    Ku cyumweru, ubutegetsi bw'Amerika bwasabye abo mu miryango y'abakozi b'ambasade yayo muri Ukraine kuhava, ndetse n'Ubwongereza bwatangiye gukura abakozi muri ambasade yabwo muri Ukraine.

    Oleksiy Danilov, umukuru w'akanama k'umutekano ka Ukraine, yabwiye BBC ko kuba inshuti zayo zirimo kuhakura abakozi nta cyo birimo gufasha.

    Yagize ati: “Ducyeneye ubufasha hano kuko niba abantu batangiye guta umutwe, ibyo bishyira Ukraine ahantu habi cyane kandi birushaho korohereza Uburusiya kutuyobya”.

    Mbere yaho, Ubwongereza bwashinje Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin gucura umugambi wo gushaka gushyiraho umutegetsi wa Ukraine ubogamiye ku Burusiya.

    Uwo ni Yevhen Murayev wahoze ari Depite muri Ukraine, ibyo we yavuze ko ari “ubucucu”. Uburusiya bwashinje Ubwongereza “gukwirakwiza amakuru ayobya”.

    Ubwo umukuru w'ububanyi n'amahanga bw'Amerika Antony Blinken yahuraga mu biganiro na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Uburusiya Sergei Lavrov i Genève mu Busuwisi mu cyumweru gishize, Bwana Lavrov yavuze ko afite icyizere ko ubushyamirane buzagabanuka.

    Ariko inzira ya diplomasi yananiwe guhosha ubushyamirane, ndetse n'ifaranga ry'Uburusiya – rizwi nka rouble – ryatakaje agaciro cyane. Amerika n'inshuti zayo bakangishije ko bazafatira Uburusiya ibindi bihano byo mu rwego rw'ubukungu mu gihe igisirikare cy'Uburusiya cyaba giteye Ukraine.

    Hashize amezi Abanya-Ukraine bategura umutwe w'ingabo ugizwe n'abakorerabushake wo kurinda igihugu cyabo. Barimo kwitoza uburyo bwo kurinda umurwa mukuru Kyiv.

    Umwe muri bo, ni umugore witwa Marta Yuzkiv, umuganga uri mu kigero cy'imyaka 50, wabwiye BBC ati: “Birumvikana ndahangayitse. Ndi umugore w'umunyamahoro, sinshaka ko intambara itangira. Ariko uko byagenda kose, igihe yaba itangiye, nkwiye kuba niteguye kurwana ku gihugu”.

    Uburusiya mbere bwigeze kwigarurira ubutaka bwa Ukraine, mu 2014 bwiyometseho umwigimbakirwa wa Crimea. Nyuma yuko Uburusiya buyigaruriye, Crimea yatoreye kuba igice cy'Uburusiya binyuze muri kamarampaka (referendum), ibihugu by'i Burayi n'Amerika hamwe na Ukraine byavuze ko inyuranyije n'amategeko.

    Inyeshyamba zishyigikiwe n'Uburusiya zinagenzura uturere two mu burasirazuba bwa Ukraine turi hafi y'imipaka y'Uburusiya. Imirwano yaho imaze kwicirwamo abantu bagereranywa ko bagera ku 14,000, mu gihe amasezerano y'amahoro yo mu 2015 na n'ubu atarashyirwa mu bikorwa.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/abasirikare-ba-usa-bambariye-uruganda-bajya-gutabara-ukraine

  • Abakinnyikazi 8 ba ruhago bafite ubwiza burangaza benshi ku Isi #rwanda #RwOT

    Ahateraniye abantu benshi iyo bigeze ku ngingo ivuga ku bagore impaka ziba nyinshi hibazwa umwiza. Buri si y’imikino uzasangayo abagore babikora kandi babikunze, umupira w’amaguru ni umwe mu mikino izwi cyane ku Isi, tugiye kureba abakinnyi 8 ba ruhago b’abagore bafite ubwiza burangaza benshi.

    Twifashishije inkuru y’ikinyamakuru Sports Virsa cyagaragaje abakinnyi b’igitsina gore 2 batangiye umwaka wa 2022 bafite ubwiza bukurura igitsina gabo kurusha abandi.

    8. Selina Wagner

    Selina Wagner ni umudagekazi ukinira ikipe SC Sand y’iwabo mu Budage. Ni umwe mu bakinnyi bakurura abagabo cyane kurusha abandi. Uyu mukobwa w’imyaka 29 ukina mu kibuga hagati ni umwe mu bakinnyi beza b’abagore Isi ifite.

    7. Sydney Leroux

    Ni umukinnyi w’imyaka 30 w’umunya-Canada, akaba ari umwe mu bakinnyi beza Isi ifite. Ni rutahizamu wa Orlando Pride, ubu ni umugore washakanye na Dom Dwyer.

    6. Nayeli Rangel

    Ni umunya-Mexique ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Tigres UNAI, uyu mukobwa w’imyaka 28 akaba azwi cyane kuri Instagram aho ari n’umunyamideli.

    5. Adriana Leon

    Ni umunya-Cananda ukina mu Bwongereza mu ikipe ya West Ham United. Isura ye irangaza benshi.

    Uyu mukobwa w’imyaka 27 ukinira ikipe y’igihugu ya Canada, afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza bakiri bato Isi ifite.

    4. Anouk Hoogendijk

    Ni umuholandi ukinira ikipe ya Ajax, ni umukobwa wigaruriye imitima ya benshi bitewe n’ubwiza bwe, akaba afite abafana benshi cyane hirya no hino ku Isi.

    3. Jonelle Filingo

    Ni umukinnyikazi wa ruhago w’imyaka 29 ukomoka muri Canada, amaso ye agusha benshi ndetse n’imiterere y’umubiri we, akinira ikipe ya Blue FC ndetse akaba afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza b’iyi kipe. Yashakanye na Russel Hopkins aho banafite umwana umwe.

    2. Alex Morgan

    Ni umunyamerikakazi akaba afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza Isi yagize, akinira Orlando Pride. Ubuhanga bwe ku mupira ndetse n’ubwiza bw’umubiri byatumye yigarurira imitima ya benshi ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi bakurikirwa cyane ku Isi. Yashakanye na Servando Carrasco.

    1. Julia Simic

    Ni umudagekazi w’imyaka 31 ukinira ikipe ya West Ham United mu Bwongereza. Akaba ari umwe mu bakinnyi beza ba ruhago bakunzwe n’igitsina gabo cyane bitewe n’isura ye, imiterere bishitura benshi.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyikazi-8-ba-ruhago-bafite-ubwiza-burangaza-benshi-ku-isi

  • Gisagara: Barasaba gukizwa insoresore zibabuza umutekano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo bajura batobora inzu z

    Abo bajura batobora inzu z’abaturage

    Umwe mu batuye aho i Nyeranzi utinya kuvuga amazina ye ku bw’umutekano we agira ati 'Hano hari insoresore zigometse kandi zizwi ntabasha kuvuga amazina kuko nzivuze ntarara. Wagira ngo barigenga! Polisi iraza ntigire icyo izikoraho n’abasirikare bikaba uko. Abaturage bo ntibavuga.'

    Akomeza agira ati 'Birirwa barya bananywa ku manywa bifashishije amafaranga bakura mu bujura. Bariba ku buryo batobora n’amangazini n’aho abaturage banika imiceri, abaturage bagerageza kubatesha bakabatera amabuye bakiruka, hanyuma bakitwarira.'

    Yunganirwa n’umuturanyi we uvuga ko aba bajura bigize indakoreka bajya banatega abantu bavuye mu isoko, bakabambura.

    Ati 'Ni abantu bageze muri barindwi. Barazwi rwose n’abayobozi n’abapolisi ndetse n’abasirikare bajya baza kudukoresha inama iyo hari ibyo bakoze byamenyekanye.'

    Umusaza uherutse gutemerwa inka, akaba avuga ko nta bandi babikoze uretse bo na we ati 'Ni ukurara bakanda ingo z’abantu. Bariba ihene, bariba ingurube, baratobora amazu. Nanjye ejobundi bantemeye inka, kandi muri iryo joro hari n’umuturage batemeye insina.'

    Icyifuzo cy’abatuye hariya i Nyeranzi ni uko bakizwa ziriya nsoresore.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, avuga ko baza gukurikirana iby’izo nsoresore.

    Ati 'Ndabikurikirana tumenye ibyo ari byo, kuko nta kidasanzwe tuzi muri kariya gace muri iyi minsi'.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gisagara-barasaba-gukizwa-insoresore-zibabuza-umutekano

  • Umubyeyi wa Yves Mutabazi yagaragaje akamuru ku mutima nyuma y’uko umuhungu we abonetse #rwanda #RwOT

    Inkuru y’ibura ry’Umukinnyi Yves Mutabazi usanzwe akinira ikipe yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yari imaze iminsi igarukwaho cyane kubera uburyo uyu musore afasha ikipe y’Igihugu ya Volleyball.

    Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo yagarutsweho cyane aho Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yatangaje ko yashyize imbaraga zose zishoboka mu gushakisha uyu munyarwanda.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mutarama 2022 ni bwo inkuru nziza yatashye i Rwanda ko uyu musore yabonetse kandi ari muzima gusa Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ikaba yatangaje ko amakuru arambuye kuri we azayitangariza ubwe.

    Inkuru yo kuboneka k’uyu mukinnyi yashimishije benshi bari bahangayikishijwe n’ubuzima bwe kuva hamenyekanye ko yaburiwe irengero ku Cyumweru.

    Mu butumwa umubyeyi we yanditse, yashimiye abantu bose bababaye hafi n’uruhare bagize kugira ngo Mutabazi Yves aboneke.

    Ati 'Mbikuye ku mutima, nshimye Imana yo mu ijuru itajya ibeshya kuko yitwa Imana. Nshimye kandi ubuyobozi bw’Ikipe ya Gisagara, ubuyobozi bwa Federasiyo [ya Volleyball], Minisitiri w’Urubyiruko, ubuyobozi bwa Diaspora, ibitangazamakuru hirya no hino bitahwemye gukora icyo bigomba gukora n’igihugu muri rusange.'

    Yakomeje agira ati 'Uwiteka utazibagirwa imirimo twakoreye muri iyi si abahe imigisha, azabarengere ku munsi mubi. Nshimye kandi abantu bose badufashije gusenga, abo nzi n’abo ntazi. Nshoje niringira ntashidikanya ko iyatangiye umurimo izanawusoza ku buzima bwa Mutabazi Yves. Murakoze.'

    Mutabazi ufatwa nk’umwe mu bakinnyi bafite impano idasanzwe muri Volleyball, yatangiye gukinira Ikipe y’Igihugu Nkuru afite imyaka 19. Yatwaye Shampiyona y’imbere mu gihugu ari muri APR mu 2014 mu gihe kandi yakiniye Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 21.

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Umubyeyi-wa-Yves-Mutabazi-yagaragaje-akamuru-ku-mutima-nyuma-y-uko-umuhungu-we-abonetse

  • Cameroon: Umubyigano kuri stade i Yaoundé wapfiriyemo abafana #rwanda #RwOT

    Abantu umunani biravugwa ko bapfuye naho ababarirwa muri mirongo bagakomereka mu mubyigano hanze ya stade mu gikombe cya Africa cy'ibihugu muri Cameroun.

    René Emmanuel Sadi umuvugizi wa leta ya Cameroun yasohoye itangazo rivuga ko hapfuye abantu umunani naho abakomeretse ari 37, muri bo barindwi bakomeretse bikomeye.

    Amashusho yerekana abafana b'umupira babyigana cyane mu kwinjira kuri Paul Biya stadium iri mu murwa mukuru Yaoundé ahari hagiye kubera umukino wa 1/8.

    Umwana umwe ari mu bapfuye, nk'uko byatangajwe na raporo ya minisiteri y'ubuzima yabonywe n'ibiro ntaramakuru AFP.

    Undi muntu avuga ko hari umubare utari muto w'abana batakaje ubwenge.

    Iyi stade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 60,000 ariko kubera amabwiriza yo kwirinda Covid bitegetswe ko itagomba kurenza 80% by'ubushobozi bwayo.

    Abayobora umukino basubiwemo bavuga ko abantu bagera ku 50,000 bariho bagerageza kwinjira muri stade.

    Umubyigano w'abafana wahitanye bamwe muri bo

    Umunyamakuru Leocadia Bongben yari ari ku mukino. Yabwiye BBC ko yabonye ikivunge kinini cy'abantu gituruka mu gice kimwe cy'abafana cyinjira muri stade.

    Ati: 'Abantu bahise batangira gusakuza. Mu kanya gato ambulance yaje muri stade, ariko ubwo twari tugeze aho umubyigano wabereye polisi yatubujije kuhegera.'

    Leocadia yabonye urutonde rw'abantu umunani bapfuye nk'uko abivuga.

    Ati: 'Ni ibintu bibabaje kuba abantu baza kureba umukino bikarangira bahapfiriye.'

    Nick Cavell, umunyamakuru wa BBC Africa wari kuri uyu mukino, avuga ko amakuru y'ibyabaye atamenyekanye mu bantu benshi kuri stade kugeza bitangiye kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga.

    Inkweto nyinshi n'ibindi bintu abantu batakaje muri uwo mubyigano byabonekaga hafi y'umuryango wo kwinjira wabereyeho umubyigano.

    Umuforomokazi Olinga Prudence yabwiye AFP ko bamwe mu bakomeretse 'bamerewe nabi'.

    Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Africa, CAF, mu itangazo yavuze ko iri 'gukora iperereza ku byabaye no kugerageza kubona amakuru yose ku cyabiteye'.

    Ibyabaye ntibyabujije umukino wa 1/8 hagati ya Cameroun na Comoros kuba, warangiye Cameroun itsinze 2 — 1.

    SRC:BBC

    The post Cameroon: Umubyigano kuri stade i Yaoundé wapfiriyemo abafana appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/01/25/cameroon-umubyigano-kuri-stade-i-yaounde-wapfiriyemo-abafana/

  • Isi ntiri ku rwego rwiza mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere – John Kerry #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    John Kerry

    John Kerry

    Ku wa Mbere, ubwo yari mu nama yiswe 'Building Momentum to UN COP27 ' yateguwe n’Urwego rushinzwe ubucuruzi muri Leta zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’Abayobozi ba Misiri, nk’igihugu kizakira inama ya LONI ku bijyanye n’imihandagurikire y’ikirere izwi 'COP27′ , John Kerry yagize ati “Dufite ibibazo. Ndizera ko buri wese abyumva kandi abisobanukiwe”.

    Ubwo yari muri iyo nama, Kerry yabwiye abayitabiriye ko ahangayikishijwe n’izamuka ry’ikoreshwa ry’amakara ku isi muri rusange, n’ukuntu hariho gahunda yo kubaka inganda nshya zitunganya amakara kandi nta buryo bw’ikoranabuhanga buhari bwo gufata umwuka mubi wa 'carbon’ uva muri ayo makara.

    Igihugu cya Misiri ni cyo kizakira inama itaha ya LONI yiga ku bijyanye n’ikirere izwi nka COP 27 (UN climate summit), iyo nama ikaba iteganyijwe mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka wa 2022.

    Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Misiri, Sameh Hassan Shoukry, yavuze ko Misiri nk’igihugu kizakira inama itaha ya LONI ku mihindagurikire y’ikirere, intego bafite ari ukuba ijwi ry’ibihugu bya Afurika, kuko biri mu bigerwaho n’ingaruka zikomeye z’imihindagurikire y’ikirere, hanyuma bakita cyane ku ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho mu masezerano ya Paris ku bijyanye n’ikirere 'Paris climate agreement’.

    Shoukry yagize ati “Tuzakomeza kumva ibyifuzo n’ibifatwa nk’ibyihutirwa kuri Afurika n’ibindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, byagezweho n’ingaruka zikomeye z’imihindagurikire y’ikirere”.

    Umwaka ushize, guhera ku itariki 1-12 Ugushyingo 2021, u Rwanda rwifatanyije n’Umuryango mpuzamahanga mu nama ya 26 ya LONI ku mihindagurikire y’ikirere 'COP 26′ yabereye i Glasgow muri Scotland, ndetse Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Edouard Ngirente, atanga ikiganiro ku bari bitabiriye iyo nama.

    Muri iyo nama ya COP26, itsinda ry’u Rwanda rishinzwe ibiganiro ku mihindagurikire y’ibihe ryasabye ko haba ibikorwa bigaragara byo kubungabunga ikirere, ndetse risangiza amahanga uburyo igihugu cyakoresheje mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.

    Iryo tsinda kandi ryerekanye amahirwe u Rwanda rutanga ku bifuza gushora imari mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/isi-ntiri-ku-rwego-rwiza-mu-guhangana-n-imihindagurikire-y-ikirere-john-kerry

  • Kigali: Polisi yahuguye abakozi ba 'Intare Arena’ ku gukumira inkongi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hifashishijwe ibikoresho by’imfashanyigisho nk’amasafuriya, Gaze yo gutekesha, ikiringiti gitose, umucanga, za kizimyamuriro n’ibindi, aba bakozi beretswe uko bakwitabara igihe habaye inkongi haba ku kazi no mu ngo aho bataha, akaba ari amahugurwa y’umunsi umwe.

    Iribagiza Claire ni Umuyobozi wa sosiyete Intare Arena Investment, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarumvise ubusabe bwo kuboherereza abapolisi bo mu ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi bakaza guhugura abakozi.

    Yavuze ko hari byinshi bungukiye mu mahugurwa bahawe, kuko bari bafite ibikoresho ariko badasobanukiwe uko bikoreshwa.

    Iribagiza yagize ati 'Iyi nyubako ikorerwamo ibintu bitandukanye ariko cyane cyane inama n’amahugurwa bikomeye, irimo ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu kuzimya inkongi ariko twaje gusanga abakozi bacu batazi kubikoresha, bidutera kwegera Polisi y’u Rwanda nayo iratwitaba none yaje gutanga amahugurwa. Turishimye kuko abakozi bacu barahuguwe ubu bamenye uko buri gikoresho gikoreshwa mu kuzimya inkongi.'

    Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, ACP Paul Gatambira, yavuze ko Polisi y’u Rwanda ifite umugambi wo guhura abaturarwanda bakagira ubumenyi ku kwirinda inkongi.

    Yagize ati 'Iyi ni gahunda tumazemo iminsi kandi izakomereza no mu bindi bigo, duhugura abakozi bo mu bigo bya Leta ndetse n’abikorera. Ni ukugira ngo tugire umubare munini w’abaturarwanda bafite ubumenyi ku gukumira ikintu cyose cyateza inkongi kandi yaramuka ibaye bakabasha kwitabara. Ariko ikiruta ibindi tubakangurira kwirinda icyateza inkongi icyo ari cyo cyose.'

    ACP Gatambira asaba abahuguwe kujya bahugura abandi kugira ngo ubwo bumenyi bugere kuri bose bityo mu Rwanda duhashye ikitwa inkongi.

    Yibukije abantu kujya bihutira gutanga amakuru ku gira ngo Polisi itabare hakiri kare, bakaba bahamagara imirongo ya telefoni ikurikira. 112,111 (imirongo itishyura) cyangwa bagahamagara 0788311224.

    Nyuma yo guhugura abakozi bo muri Intare Arena, abapolisi basuye hamwe mu hantu h’ingenzi muri iyi nyubako, hashobora guturuka inkongi batanga inama ku bayobozi, nk’uko Urubuga rwa Internet rwa Polisi rubitangaza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kigali-polisi-yahuguye-abakozi-ba-intare-arena-ku-gukumira-inkongi

  • Ye n’umukunzi we bongeye kwambara imyenda isa… – #rwanda #RwOT

    Umuraperi akaba n’umuherwe Kanye West usigaye witwa Ye n’umukunzi we mushya Julia Fox, ku munshi w’ejo baciye ibintu mu Bufaransa aho bitabiriye ibirori bya Paris Fashion Week bambaye imyenda isa. Ibi byatumye amafoto yabo akomeza gucicikana ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru binyuranye. Kuri ubu iyi couple iri kurangwa n’udushya tudasanzwe yongeye kwambara imyenda isa ku nshuro ya kabiri.

    Ikinyamakuru PageSix cyatangaje ko Ye n’umukunzi we Julia Fox bitabiriye imurika ry’imideli ry’inzu ya Schiaparelli Haute Couture bambaye imyenda isa bigatangaza abantu kuko Ye adasanzwe akora ibi ndetse ko agikundana na Kim Kardashian nta na rimwe bigeze bitabira ibirori bambaye imyenda isa. By’umwihariko iki kinyamakuru cyatangaje ko iyi couple yambaye imyenda isa mu minsi ibiri yikurikiranije.

    Mu mafoto akurikira ihere ijisho Ye n’umukunzi we bakomeje kujyanisha mu myambarire:

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113814/ye-numukunzi-we-bongeye-kwambara-imyenda-isa-batangaza-benshi-amafoto-113814.html