Blog

  • Abasenateri mu rugendo rwo kumenya ibikorwa mu gukumira no kurwanya inkongi mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Abasenateri bagize Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano batangiye igikorwa cyo kumenya ibikorwa bya Guverinoma bijyanye no gukumira no kurwanya inkongi z'umuriro nyuma yo gusanga inkongi z'umuriro zikomeje kwiyongera zigahitana ubuzima bw'abantu zikangiza n'ibikorwa remezo.

    Itangazo dukesha Ibiro bishinzwe itumanaho mu Nteko ishinga Amategeko y'u Rwanda kuri uyu wa 25 Mutarama 2022, rivuga ko

    'Abasenateri bagize Komisiyo bazagirana ibiganiro n'inzego zitandukanye za Leta zifite mu nshingano gukumira no kurwanya inkongi z'umuriro, Ihuriro ry'Ibigo bitanga ubwishingizi n'Urugaga rw'Abikorera.

     Abasenateri bazasura kandi uturere 19 mu gihugu aho bazasura inyubako za Leta, amasoko, udukiriro, inganda ,ibitaro, amagereza n'ahandi hahurira abantu benshi, hagamijwe kureba uko ingamba zashyizweho mu gukumira no kurwanya inkongi z'umuriro  zitabwaho.

    Raporo y'ubugenzuzi bwa Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA) igaragaza ko inyubako nyinshi za Leta n'iz'abikorera zidafite ibikoresho byo kwirinda no kurwanya inkongi z'umuriro.

     Raporo z'iyi Minisiteri z'imyaka itatu ishize zigaragaza ko inkongi z'umuriro ziyongereye, aho muri 2018 zabaye 21, muri 2019 zigera kuri 71 naho muri 2020 zigera kuri 89.'

    [email protected]

     

     

    The post Abasenateri mu rugendo rwo kumenya ibikorwa mu gukumira no kurwanya inkongi mu Rwanda appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/01/25/abasenateri-mu-rugendo-rwo-kumenya-ibikorwa-mu-gukumira-no-kurwanya-inkongi-mu-rwanda/

  • FERWAFA yemeje amakipe igihe imikino yo kwishyura ya shampiyona izatangirira #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze kumenyesha amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo ko imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2021-22 izatangira mu kwezi gutaha kwa Gashyantare.

    Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagabo imikino ibanza yamaze gushyirwaho akadomo, ni mu gihe mu cyiciro cya mbere umunsi wa 15 ari na wo usoza igice kibanza cya shampiyona ya 2021-22 uzasozwa tariki ya 28 Mutarama 2022.

    Mu itangazo rya FERWAFA ryashyizweho umukono n’umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry yamenyesheje aya makipe ko imikino yo kwishyura izatangira tariki ya 12 Gashyantare 2022.

    Bagize bati 'tubandikiye tugira ngo tubamenyeshe ko imikino yo kwishyura (2nd leg) mu cyiciro cya mbere 2021-2022 n’icyiciro cya kabiri (2nd leg) iteganyijwe gutangira tariki ya 12 Gashyantare 2022.'

    Iri tangazo ryasojwe rivuga ko uko ingengabihe y’imikino yo kwishyura uko iteganyijwe bazayimenyeshwa mu gihe cya vuba.

    Shampiyona imikino yo kwishyura izatangira mu kwezi gutaha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yemeje-amakipe-igihe-imikino-yo-kwishyura-ya-shampiyona-izatangirira

  • Inama za Miss Mutesi Aurore kayibanda ufatwa nka nyampinga w'ibihe byose kuri Miss Rwanda 2022 #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ,mu kiganiro yahaye Inyarwanda yatangaje ko ikamba rya Miss Rwanda ryafunguye amarembo y'ubuzima bwe, aho akomanze arakingurirwa rimuhesha akazi kugeza n'uyu munsi.
    Yagize ati 'Ikamba ryahinduye byinshi mu buzima bwanjye kuko hari utuzi twinshi nagiye mbona n'ubu nkibona kuko ryampaye urubuga.'

    Miss Mutesi avuga mu bihe bitandukanye abona abamubwira ko ari Nyampinga w'ibihe byose, ariko muri we siko abibona kuko hari abamubanjirije n'abamukurikiye. Ati 'Ntabwo nibona nka Miss w'ibihe byose kuko hari uwambanjirije ndetse hari n'abankurikiye.'

    Uyu mukobwa avuga ko kuba abantu bamubwira ko ari Nyampinga w'ibihe byose, bimwereka ko Imana yamuhaye igikundiro muri rubanda. Ati 'Mbyakira neza nk'umugisha kuko binyereka ko Imana yampaye igikundiro.'

    Ku wa 29 Mutarama 2022, haratangira urugendo rwo gushakisha Nyampinga w'u Rwanda 2022, mu rugendo ruzatangira mu karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru.

    Miss Mutesi avuga ko uko imyaka ishira indi igataha, Rwanda Inspiration Back Up igenda irushaho kunoza neza iri rushanwa mu nyungu zo guhindura ubuzima bw'umwana w'umukobwa.

    Yavuze ko abaye ari mu Rwanda agasabwa kuba mu Kanama Nkemurampaka k'iri rushanwa, yabyemera kuko ashaka gutanga umusanzu we mu kuzamura Miss Rwanda.

    Akavuga ko mu byo yishimira muri iki gihe ari uburyo iri rushanwa ryashyizemo imbaraga mu guteza imbere uburezi ku bakobwa, aho abagera mu cyiciro cya nyuma bose babona Buruse yo gukomeza amasomo yabo muri Kaminuza ya Kigali.

    Yakomeje abwira abakobwa bagiye gutangira urugendo rwo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022 kubanza kumenya neza ibyo bagiyemo.

    Avuga ko umukobwa ushaka kwegukana ikamba rya Miss Rwanda agomba kubanza akibaza impamvu arishaka, akagisha inama kandi akubahiriza amabwiriza yose agenga irushanwa.

    Ati '…Ni ukugira intego atari ukuvuga ngo urashaka kujya mu irushanwa gusa. Kugisha inama, kubahiriza amabwiriza agenga irushanwa kuko ushobora kuba uri mwiza cyane ariko udakurikije ibisabwa ikamba ukaribura.'

    Kayibanda abwira umukobwa uzegukana ikamba ry'uyu mwaka kudahindurwa naryo. Ati 'Icyo nasozerezaho igihe utsindiye iryo kamba ukore ibishoboka ntirihindure uwo uri we kuko umwaka nushira uzaritanga. Gumana indangagaciro zawe kandi uharanire agaciro kawe.'

    Uyu mukobwa yavuze ko yishimira ko imyumvire abantu bafite ku marushanwa y'ubwiza igenda ihinduka ahanini bitewe n'uburyo abategura Miss Rwanda bagerageza kumvikanisha ko ari urubuga rwo guteza imbere umwana w'umukobwa.

    Aurore avuga ko mu gihe amaze ku Isi yize ko intwaro ya mbere ari ukwizera Imana, kwihangana, guca bugufi ndetse no kugira neza. Akavuga ko imyaka ibaye myinshi atagera mu Rwanda, ko ahakumbuye byinshi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/inama-za-miss-mutesi-aurore-kayibanda-ufatwa-nka-nyampinga-w-ibihe-byose-kuri

  • Cyuma uherutse kuvuga ko afungiye ahantu n’inyamaswa itafungirwa noneho yasabye kurekurwa #rwanda #RwOT

    Cyuma Hassan ubwo yitabaga Urukiko rw’Ubujurire ku ya 10 Mutarama 2022, yari yavuze ko afite inzitizi zamubujije gutegura urubanza rw’ubujurire.

    Muri iri buranisha, Cyuma Hassan yabwiye Umucamanza ko afunzwe nabi kuko yashyiriweho umwihariko muri Gereza afungiye.

    Icyo gihe yari yagize ati 'Kuba mfungiye ahantu n’inyamaswa itafungirwa nibaza impamvu njyewe ufungiwe inyandiko mpimbano mfungirwa ahantu nk’aho kandi hari abantu bahekuye igihugu ariko bafunzwe mu buryo bwemewe n’amategeko.'

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mutarama 2022 mu rukiko rw’ubujurire ruherereye Kacyiru, Cyuma yagaragaraje ko yifuza gufungurwa akaburana ari hanze.

    Niyonsenga Dieudonné yahawe umwanya ngo asobanure impamvu ashingiraho asaba kurekurwa by’agateganyo, avuga ko uburyo yafashwemo bunyuranyije amategeko.

    Ati 'Nafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko abantu ntazi bansanze iwanjye n’aho ishema TV ikorera. Abo twari turi kumwe barabafashe barababoha nanjye baramfata ariko ntibamenyesha icyo bamfatiye.'

    Me Gatera Gashabana na we yagaragaje ko abagiye gufata umukiliya we batigeze banamukorera inyandikomvugo igaragaraza ibyaha ashinjwa kandi ko bagiye kumuta muri yombi mbere y’uko urukiko rusoma icyemezo cy’uko ahamwa n’ibyaha.

    Gashabana yagaragaje ko umuntu waburanishijwe ari hanze afite uburenganzira bwo kuguma kuburana ari hanze mu gihe yajuririye icyemezo cy’urukiko.

    Icyakoze iyo bitegetswe n’umucamanza ku mpamvu zumvikana umuburanyi yakomeza kuburana afunzwe. Ibi byatumye Me Gashabana agaragaraza ko impamvu umucamanza wafashe icyemezo cy’uko Niyonsenga ahita afungwa zidafite ishingiro.

    Yagaragaje ko umucamanza yasobanuye ko impamvu zashingiweho ari uko Niyonsenga yari akomeje kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru bityo ko yagombaga guhita afungwa.

    Gashabana yavuze ko kugeza ubu icyo cyaha basanga ari icyaha cyoroheje kuko igihano cyacyo kidakwiye kurenga amezi atandatu.

    Perezida w’iburanisha yabajije impande zombi niba gufungurwa by’agateganyo byaburanwa nk’inzitizi cyangwa bikwiye gufatwa nk’impamvu z’ubujurire, Gashabana asubiza ko byafatwa mu nzego zombi nubwo ubushinjacyaha buhagarariwe na Mukunzi Faustin bwabiteye utwatsi.

    Mukunzi yagaragaje ko ibi byakabaye impamvu z’ubujurire bwa Cyuma Hassan aho kuba inzitizi cyane ko bwagaragaraje ko gufungwa kwe kutanyuranyije n’amategeko.

    Yavuze ko ibyashingiweho afatwa ari uko yari agikomeje gukora ibyaha mu gihe yari akiri hanze.

    Ati 'Ibyo uwunganira uregwa avuga tubona nta gaciro byahabwa kuko byasobanuwe ko uregwa ibyaha nibimuhama azahita afatwa agafungwa kandi byasobanuwe mu rukiko n’umwunganizi we ahari.'

    Yavuga ko ibirebana n’ifungwa rinyuranyije n’amategeko urukiko rutayifitiye ububasha, naho guhita afatwa agafungwa byatewe n’uko bagendeye ku bisobanuro byatanzwe mu rukiko kandi umucamanza na we yabitangiye ibisobanuro.

    Urubanza rwahise rupfundikirwa Icyemezo kuri iyi ngingo kikazasomwa ku wa 4 Gashyantare.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Cyuma-uherutse-kuvuga-ko-afungiye-ahantu-n-inyamaswa-itafungirwa-noneho-yasabye-kurekurwa

  • General Abel Kandiho washyirwaga mu majwi n'u Rwanda ku gushyigikira abaruhungabanyiriza umutekano yakuwe mu butasi #rwanda #RwOT

    Perezida Yoweli Kaguta Museveni yavanye ku mwanya w'umuyobozi w'urweo rw'ubutasi CMI Maj. Gen Abel Kandiho amujyana muri Sudan y'epfo kuba intumwa idasanzwe ya perezida

    Ibinyamakuru muri Uganda byanditse ko General Kandiho avanwe kuri uyu mwanya bitunguranye nyuma y'uruzinduko rwa Lt General Muhoozi KAINERUGABA mu Rwanda

    General Kandiho yakunze gushyirwa mu majwi n'u Rwanda ko ariwe uhagarariye ibikorwa by'ihohoterwa n'iyicarubozo kubanyarwanda baba muri Uganda

    Uyu musirikare mukuru kandi yakunze gushinjwa n'u Rwanda kuba icyambu cy'abarwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda mu mirwe ya RNC akabaha umwanya muri Uganda.

    General kandio yasimbuwe kuri uyu mwanya na Maj Gen James Birungi. Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko kitabashije kumenya neza niba ikurwaho rya general Kandiho ryaba riri mubyo perezida w'u Rwanda Paul Kagame yasabye General Muhoozi Kainerugaba, ubwo baherutse guhura mu mujyi wa Kigali. Iri zina Abel Kandiho abanyamakuru muri Uganda barigarutseho cyane nk'iryabaye intambamyi mu kunagura umubano wa Uganda n'u Rwanda umaze imyaka hafi 3 urimo igitotsi.

    CMI imaze igihe iregwa by'umwihariko n'u Rwanda gushimuta Abanyarwanda, ikabakorera iyicarubozo, abandi ikabasaba kujya mu mitwe y''iterabwoba irimo RNC, P5, FDLR, FLN n'indi ihorana imigambi mibisha yo guhungabanya umutekano warwo.

    Ku ruhembe rw'uru rwego, Maj. General Kandiho waruyoboraga yakunze gushyirwa mu majwi nk'utiza umurindi ibikorwa by'iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda ku butaka bwa Uganda.

    Nko mu rubanza rwa René Rutagungira, umwe mu Banyarwanda bafungiwe muri Uganda, yavuze ko Kandiho yamukoreye iyicarubozo rikamuviramo ubumuga.

    Kandiho yanagarutsweho mu birebana n'Abanyarwanda bashaka guhungabanya ubutegetsi bw'u Rwanda banyuze mu mitwe y'iterabwoba n'abagiye bafatwa bari gutegura iyi migambi mibisha barabyemeje.

    Uheruka ni Nsabimana Callixte 'Sankara' wabaye Umuvugizi wa FLN, ufunzwe nyuma yo guhamwa n'ibyaha by'iterabwoba n'ubwicanyi.

    Uyu musirikare mukuru mu Ngabo za Uganda yanashinjwe kuba ku ruhembe rw'iyicarubozo rikomeje gukorerwa Abanyarwanda muri Uganda binyuze muri CMI, urwego rushinjwa gukorana bya hafi n'umutwe wa RNC ya Kayumba Nyamwasa mu gushaka abayoboke muri Uganda, binyuze ku bantu batandukanye barimo Kayumba Rugema.

    Sankara yigeze kuvuga ko Kandiho yari yaramwemereye ubufasha, aho ngo abo bakoranaga muri FLN bagiye muri Uganda, basanga yagize izindi gahunda, aboherereza ushinzwe iperereza ryo hanze.

    Gen Maj Abel Kandiho wayoboraga CMI yoherejwe kuba Intumwa yihariye ya Uganda muri Sudani y'Epfo. Ashyirwa mu majwi nk'umwe mu bari ku isonga mu bikorwa byo gushimuta no gukorera iyicarubozo Abanyarwanda (Foto:IGIHE)

    General Kandiho ntiyabonwaga nabi n'u Rwanda gusa kuko na leta zunze ubumwe za Amerika ziherutse kumushyira ku rutonde rw'abategetsi bakuru ba Uganda batemerewe kuhasunutsa ubuzuru, kuko bamushinja ihohotera ry'uburenganzira bwa muntu, ibyiganjemo gufunga no gukorera iyicarubozo abantu mu magereza bamwe bakahamugarira abandi bagapfa. Uyu jenerali w'inyenyeri 2 ku rutugu kandi ari mubafatiwe imitungo muri Amerika kubera ibi byaha yashinjwaga.

    The post General Abel Kandiho washyirwaga mu majwi n'u Rwanda ku gushyigikira abaruhungabanyiriza umutekano yakuwe mu butasi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/01/25/general-abel-kandiho-washyirwaga-mu-majwi-nu-rwanda-ku-gushyigikira-abaruhungabanyiriza-umutekano-yakuwe-mu-butasi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=general-abel-kandiho-washyirwaga-mu-majwi-nu-rwanda-ku-gushyigikira-abaruhungabanyiriza-umutekano-yakuwe-mu-butasi

  • 'Kudatangira ubutabera ku gihe bingana no kububura', Perezida Kagame arahiza umucamanza #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 25 Mutarama 2022 yakiriye indahiro ya Mukamurenzi Béatrice, wagizwe Umucamanza mu Rukiko rw'Ubujurire.

    Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 14 Ukuboza 2021 ni yo yatangarijwemo ko Mukamurenzi yagizwe Umucamanza mu Rukiko rw'Ubujurire. Ku wa 28 Ukuboza 2021 ni bwo Inteko Rusange ya Sena yamwemeje kuri uwo mwanya.

    Kuri uyu wa Kabiri, uyu mucamanza yarahiriye inshingano nshya mu muhango wabereye muri Village Urugwiro. Witabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye mu nzego nkuru za Leta.

    Nyuma yo kwakira indahiro ya Mukamurenzi, Perezida Kagame yasobanuye ko inshingano yinjiyemo atari nshya kuko azisanzwemo.

    Yagize ati 'Igihindutse ni uko agiye kuzikorera mu rundi rwego rw'ubucamanza. Sinshidikanya ko azubakira ku mirimo asanzwe akora, agakomeza gukorera igihugu n'Abanyarwanda uko bikwiye.''

    Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko izi nshingano ziremereye kuko ubutabera ari imwe mu nkingi z'ingenzi amajyambere y'u Rwanda yubakiyeho.

    Yakomeje ati 'N'amateka y'igihugu cyacu atwigisha byinshi, kimwe muri byo ni ukutihanganira kurebera akarengane gakorwa, ahubwo bikaba ngombwa ko dufata iya mbere tukakarwanya uko kaba gakorwa n'uwo kaba gakorerwa.''

    'Abantu twese turi hano ni cyo twaharaniye, iyo abantu bavuga kwibohora ni ibyo tuba tuvuga, abantu bibohora akarengane, ntabwo twatezuka guhora turwanya iby'akarengane.''

    Perezida Kagame yavuze ko iyo mikorere ikwiye kujyana no kwimakaza indangagaciro zo 'kudaceceka cyangwa ngo duterere iyo ahagaragaye ibikorwa bibi, tugomba kugira icyo dukora.'

    Ati 'Ni cyo ubutabera muri rusange buvuze. Ubutabera bukubiyemo ibyo twigiye mu rugendo turimo rwo kubaka igihugu no kubaka umuryango Nyarwanda, binyuze mu gukorera Abanyarwanda uko bikwiye n'ibyo bifuza.''

    Urukiko rw'Ubujurire ni rumwe mu nzego zashyizweho kugira ngo imanza zihute, Abanyarwanda babone ubutabera mu buryo budatinze.

    Perezida Kagame yibukije ko kudatanga ubutabera igihe gikwiye ari nko kubura ubutabera cyangwa kutabutanga. Yasabye inzego zose gukorera hamwe kugira ngo intego yo gutanga ubutabera bukwiye igerweho.

    Yijeje Mukamurenzi kuzamuba hafi ndetse n'abandi bayobozi ko bazamufasha kuzuza neza inshingano ze.

    Mbere yo kugirwa Umucamanza mu Rukiko rw'Ubujurire, Mukamurenzi yari mu Urugereko rwihariye rw'Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n'Ibyambukiranya Imbibi. Urukiko rw'Ubujurire yoherejwemo rwashyizweho hagamijwe kuvugurura inzego z'ubucamanza no kuzifasha kurushaho gutanga ubutabera bwihuse kandi bunoze.

    Mukamurenzi Béatrice yagizwe Umucamanza mu Rukiko rw'Ubujurire mu Ukuboza 2021

    Rwahawe inshingano zo kuburanisha imanza zose z'ubujurire zaburanishwaga n'Urukiko rw'Ikirenga. Rufite ububasha bwo kuburanisha mu rwego rw'ubujurire bwa kabiri imanza zaciwe n'Urukiko Rukuru, Urukiko Rukuru rw'Ubucuruzi n'Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.

    Urukiko rw'Ubujurire rugizwe na Perezida warwo, Visi Perezida n'abandi bacamanza 11, Umwanditsi Mukuru, abanditsi n'abandi bakozi babunganira.

    Perezida na Visi Perezida b'Urukiko rw'Ubujurire bashyirirwaho igihe cya manda y'imyaka itanu ishobora kongerwa rimwe. Abandi bacamanza nta manda bagira.

    The post 'Kudatangira ubutabera ku gihe bingana no kububura', Perezida Kagame arahiza umucamanza appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/01/25/kudatangira-ubutabera-ku-gihe-bingana-no-kububura-perezida-kagame-arahiza-umucamanza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kudatangira-ubutabera-ku-gihe-bingana-no-kububura-perezida-kagame-arahiza-umucamanza

  • Adams wakiniye PSG mu bantu 5 babaye muri ‘Ko… – #rwanda #RwOT

    Birasanzwe kumva abantu bamara umunsi, ukwezi cyangwa umwaka muri koma, ariko iyo dutangiye kuvuga ibyo kumara imyaka icumi cyangwa mirongo muri koma, noneho biba biteye ubwoba.

    Hari abantu babaye muri koma imyaka myinshi, aho bamwe bayivuyemo ari bazima mu gihe abandi batabonye ayo mahirwe. Aha hari urutonde rw’abantu batanu babaye muri koma imyaka irenga 15 mbere yo kubyuka cyangwa gupfa.

    5. Terry Wallis: Muri Nyakanga 1984, Terry Wallis, umusore w’umunyamerika w’imyaka 19, yaguye mu mpanuka y’imodoka yabereye ahitwa Mountain View, muri Arkansas. Ibikomere biteye ubwoba byatumye ajya muri koma, ubwo hari hashize iminsi micye we n’umugore we bibarutse.

    Wallis amaze gutakaza ububasha bwo gutekereza, abagize umuryango we batekerezaga ko azapfa bidatinze ariko yakomeje kubaho. Wallis yakangutse nyuma y’imyaka 19 mu mwaka wa 2004 kugeza n’ubu aracyahumeka.

    Terry Wallis n’umuryango we

    4. Jan Grzebski (Yabayeho 1942 – 2008): Yari umukozi wa gari ya moshi wo muri Polonye waguye muri koma nyuma y’impanuka yo mu mwaka w’1988 akanguka mu 2007. Nubwo yamaze imyaka 19 muri koma, mu myaka ine ibanza nibwo nta gice cy’umubiri cyabashaga kumva.

    Yakubise umutwe ku byuma bya gari ya moshi biza no kumuviramo kurwara ikibyimba mu bwonko, bimutera uruhurirane rw’indwara, ari na byo byatumye atinda muri koma.

    Grzebski yari se w’abana bane mu gihe impanuka yabaga, aza gukanguka afite abuzukuru cumi n’umwe. Mu kiganiro cyo ku ya 1 Kamena 2007, Grzebski yagiranye na Televiziyo ‘TVN 24’ yo muri Polonye, ​​yashimiye umugore we wamwitayeho akanamusengera mu gihe cy’uburwayi.

    Grzebski yitabye Imana muri 2008 azize ikibyimba mu bwonko kitari cyarakize bya burundu.

    Jan Grzebski

    3. Munira Abdulla: Mu mwaka w’1991, Madame Munira Abdulla ukomoka mu mujyi wa Al Ain oasis muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu yagize impanuka yo mu muhanda ihindura ubuzima bwe ubuziraherezo. Yari afite imyaka 32, aho ahise ajya muri koma.

    Nyuma yo kumara imyaka 27 muri koma, Abdulla yakangukiye mu ivuriro i Munich mu Budage muri 2018. Umuhungu wa Abdulla wari ufite imyaka 4 mu gihe cy’impanuka, nyina yasanze ari umugabo. Byari ibyishimo bidasanzwe ku muryango.

    Munira Abulla

    2. Leonard Lowe ( Yabayeho 1930s – 2014): Lowe yafashwe n’uburwayi bwatewe n’imiti mu 1939 ajyanwa muri koma, aho yavuye nyuma y’imyaka 30 mu 1969. Mu mwaka w’ 1973, Lowe ari mu barwayi banditsweho mu gitabo cyitwa ‘Awakenings’ ndetse yagaragaye muri Filime ‘Awakenings’ yasohotse mu mwaka w’ 1990.

    1. Jean-Pierre Adams (Yabayeho 1948 – 2021): Inkuru ibabaje y’urupfu rwa Adams yavuye i Nimes mu Bufaransa, kuwa 6,nzeri 2021, nyuma yo kumara imyaka 39 muri koma.

    Adams wavukiye i Dakar muri Senegal, yahoze ari umukinnyi w'umupira w’amaguru mu Bufaransa kuva mu 1964 kugeza 1981, aho Paris Saint Germain ari imwe mu makipe yakiniye. Ni we muntu wamaze igihe kirekire muri koma, mu mateka y’isi.

    Ikibazo cya Adams cyatangiye nyuma yo gukomereka ivi akabagwa nabi n’abaganga, aho byamuviriyemo kuba muri Koma imyaka 39 yose.

    Mu minsi micye y’uburwayi, Adams yahise afatwa n’uruhuri rw’indwara z’umutima n’ibibyimba ku bwonko, bituma atabasha kuva mu bitaro.

    Jean Pierre Adams yasize umugore n’abana babiri ari bo; Laurent wavutse mu 1969 na Frédéric wavutse mu 1976.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113834/adams-wakiniye-psg-mu-bantu-5-babaye-muri-koma-imyaka-irenga-15-113834.html

  • Perezida Kagame yafunguye Ihuriro Nyafurika ry’Abagaba b’Ingabo zirwanira mu kirere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iri huriro muri uyu mwaka wa 2022 rirasuzuma by’umwihariko ibijyanye n’ubufatanye mu gutwara abantu n’ibintu binyuze mu nzira zo mu kirere.

    Inama y’iri huriro nyafurika yateguwe n’u Rwanda ku bufatanye na Leta zunze ubumwe za Amerika, ikaba yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu 30 byo muri Afurika.

    Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko ubufatanye hagati y’ibi bihugu ari bwo bwakemura ibibazo uyu mugabane ufite mu bijyanye n’ibikorwa n’ingendo bibera mu kirere.

    Perezida Kagame yagize ati “Inyungu zo gukorera hamwe ziragaragara, mbere ya byose, bituma habaho kubona indege zujuje ubuziranenge mu gutwara abantu n’ibintu, bituma kandi habaho gutegurira hamwe amahugurwa y’abaderevu ndetse no kuvugurura ibijyanye n’ingendo zo mu kirere hakaba gukoresha uburyo bugezweho”.

    Perezida Kagame avuga ko hakiri ibibazo bijyanye no kumenya amakuru y’ikirere ndetse n’ubushobozi buke bw’ibihugu, ariko byose bikaba byakemurwa no gukorera hamwe.

    Kuva intambara yakwaduka mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika muri 2013, ubufatanye bw’u Rwanda na Leta zunze Ubumwe za Amerika bwatumye icyo gihugu kirufasha kujyanayo abasirikare n’ibikoresho, ariko nyuma yaho u Rwanda ruhita rugira ubushobozi bwo kwijyanira abasirikare n’ibikoresho mu bindi bihugu nka Mozambique.

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/perezida-kagame-yafunguye-ihuriro-nyafurika-ry-abagaba-b-ingabo-zirwanira-mu-kirere

  • Abakora ingendo muri Musanze bungukiye mu ikoranabuhanga mu kwishyura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Batangiye gukoresha amakarita mu ngendo

    Batangiye gukoresha amakarita mu ngendo

    Ubwo buryo bw’ikoranabuhanga mu kwishyura ingendo, burakoreshwa mu byerekezo bitandukanye mu Karere ka Musanze na Nyabihu, mu modoka zikorera Vunga, Cyanika na Kinigi, ku bufatanye na CENTRIKA Rw, Ishyirahamwe ryabatwara abagenzi mu Karere ka Musanze (MTC), RFTC, RURA na Police y’u Rwanda.

    Ni igikorwa cyabanjirijwe n’ubukangurambaga bushishikariza abagenzi gufata amakarita ku buntu, abamaze kubona ayo makarita bakaba bashimangira ko gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyura biri mu nyungu zabo.

    Nisingizwe D’Amour ati 'Ibi ni ubusirimu cyane kandi biri mu nyungu zacu, kuko niba dusanzwe twishyura 300 kugera Kinigi ubu kwikarita tukaba dukozaho hakagenda amafaranga 220 ni inyungu, birinda n’akajagari dore ko turi no mu bihe dusabwa kwirinda gufata amafaranga mu ntoki aho bishobora kwanduza COVID-19'.

    Ni gahunda yashyizweho hanagamijwe kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19

    Ni gahunda yashyizweho hanagamijwe kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19

    Undi werekeza mu Kinigi ati 'Ndi mu bafashe ikarita bwa mbere nkimara kumva ko hari poromosiyo, ni iby’ingenzi kuko bifasha kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga. Biri mu nyungu zacu kuko icyo bizadufasha hagiyeho igiciro gihoraho, bitandukanye na kwa kundi ujya gutega umushoferi akakugenera igiciro, rimwe ngo ni 500, ubundi ngo ni 300'.

    Ni gahunda yashimishije n’abashoferi, aho bemeza ko kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga bikuraho imbogamizi zo kwishyura, rimwe na rimwe hakaba ubwo habuze ayo kugarura umugenzi akaba yashwana n’umushoferi.

    Ikindi ngo ni uburyo bwiza bwo kwirInda gufata amafaranga mu ntoki, aho usanga rimwe na rimwe amafaranga aburira mu ntoki z’abantu benshi ugasanga umushoferi ashwanye na ba nyiriimodoka, ikindi ngo bikarwanya no kwanduzanya COVID-19.

    Ni gahunda yashyizwe mu modoka zijya mu nkengero z

    Ni gahunda yashyizwe mu modoka zijya mu nkengero z’umujyi wa Musanze

    Iyamuremye JMV w’ubushoferi, ati 'Badushishikarije kubwira abantu ngo bafate amakarita ku buntu bamwe barayafata, iyi gahunda ni ingenzi kuko ikibazo cyo gufata amafaranga mu ntoki kigiye gukemuka, kirafasha n’aba Bosi kujya babona amafaranga yabo yuzuye bitanyuze mu ntoki z’abantu benshi. Hari ubwo umuntu yabaga yakwitwaza ko bayamwibye kandi ataribyo, ahubwo ko aba yayakemuje ibibazo bye ugasanga ashwanye n’abamuyobora'.

    Undi mushoferi witwa Ndayisenga Elysée, ati 'Iri ni iterambere, wenda biragoranye kubyumva hagati y’abashoferi n’abaturage nk’umushinga ugitangira, ikindi muri iki gihe turimo guhererekanya amafaranga byari ikibazo, ariko ubu kirakemutse'.

    N’ubwo bishimiye iyo gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyura, imbogamizi bagihura nazo ngo ni uko aba Agents babafasha gushyira amafaranga ku ikarita bakiri bake, bikaba ngombwa ko abafite amakarita babakorezaho bakabaca akayabo.

    Bashyiriweho amakarita yo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga

    Bashyiriweho amakarita yo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga

    Kurumvune Cyriaque Ushinzwe imodoka za RFTC mu Karere ka Musanze, yamaze impungenge abo baturage avuga ko bagiye kongera abakozi babafasha gushyira amafaranga ku makarita.

    Avuga kandi ko kuba bagiye gukoresha ikarita mu kwishyura ingendo, bikuraho amanyanga yakorwaga na bamwe mu bashoferi bajyaga bishyuza abagenzi amafaranga menshi, asaba abaturage gukomeza gufata amakarita birinda gufata amafaranga mu ntoki, ibishobora kuba intandaro y’ikwirakwizwa rya COVID-19.

    Ayo makarita yo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga, arimo gutangirwa muri Gare ya Musanze aho uhabwa ikarita asabwa amafaranga igihumbi, nyuma y’uko promosiyo yo gufata ikarita ku buntu bemeza ko yarangiye.

    Bashyiriweho uburyo bwo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga

    Bashyiriweho uburyo bwo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abakora-ingendo-muri-musanze-bungukiye-mu-ikoranabuhanga-mu-kwishyura