Blog

  • Rutahizamu mushya yasinye ahabwa nimero ya Youssef, isezerano yahaye abakunzi ba Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Rutahizamu mushya wa Rayon Sports ukomoka muri Uganda, Musa Esenu, yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 asezeranya abakunzi b’iyi kipe kuzakora ibishoboka byose agatsinda ibitego.

    Ni rutahizamu waraye ageze mu Rwanda mu ijoro ryakeye, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022 nibwo yashyize umukono ku masezerano y’imyaka 2 akinira Rayon Sports.

    Uyu rutahizamu akaba yahawe nimero 7 akaba ari yo azajya yambara, ni nimero yambarwaga n’umunya-Maroc, Rharb Youssef yambaraga ariko ubu yasubiye iwabo.

    Nyuma yo gusinya Esenu yasezeranyije abakunzi ba Rayon Sports ko azakora ibishoboka byose ngo atsinde ibitego muri Rayon Sports nka kimwe bamutegerejeho.

    Ati 'Muri rusange ndishimye kuba ndi muri iyi kipe, gukorana n’umutoza n’abakinnyi nzongeramo n’ingufu zanjye, ndabasezeranya ko nzakora icyo bisaba cyose kugira ngo ntsinde ibitego muri Rayon Sports.'

    Yakomeje avuga ko abakunzi b’iyi kipe bagomba kumwitegaho byinshi, ngo uyu ni umwanya wo gukora cyane.

    Ati 'Bagomba kunyitegaho byinshi kuko ni izindi nshingano kuri njye, ngiye gukora cyane, ibyo n’ibyo nasezeranya abafana, baze badufashe ntabwo tuzabatenguha.'

    Esenu Musa asinyiye Rayon Sports avuye muri Bul FC yo muri Uganda, akaba asize atsinze ibitego byinshi mu gice kibanza cya shampiyona ya Uganda aho yatsinze ibitego 8. Ni rutahizamu wakiniye amakipe atandukanye nka KCCA, Vipers n’andi.

    Impande zombi zisinya amasezerano

    Azajya yambara 7

    Ati “kula tanu akazi turagasoje”

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-mushya-yasinye-ahabwa-nimero-ya-youssef-isezerano-yahaye-abakunzi-ba-rayon-sports

  • Rayon Sports yasinyishije Musa Esenu, ahabwa numero yambarwaga na Youssef #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ahagana Saa ine z’ijoro, ni bwo rutahizamu Musa Esenu ukomoka muri Uganda yari ageze mu Rwanda aje gukinira ikipe ya Rayon Sports, akaba aturutse mu ikipe ya BUL Fc yo mu cyiciro cya mbere muri Uganda.

    Rutahizamu Musa Esenu yahawe numero 7

    Rutahizamu Musa Esenu yahawe numero 7

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo yahise asinya amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rayon Sports, aho yavuze ko yishimiye kuba yaje mu ikipe ya Rayon Sports ndetse yiteguye no kuyifasha kwitwara neza.

    Yagize ati 'Ndishimiye cyane kuba ngiye gukinira ikipe ya Rayon Sports, nzakorana n’abatoza ndetse na bagenzi banjye kandi nzashyiramo imbaraga zanjye mu gutsinda ibitego'

    Musa Esenu yakinnye mu makipe nka Soana ( ubu yitwa Tooro United), Kampala Capital City Authority (KCCA) na Vipers, kugeza ubu hamwe na Ceaser Lobi Manzoki wa Vipers ni bo basoje imikino ibanza bayoboye abatsinze ibitego byinshi aho buri wese afite umunani.

    Iyi kipe ya BUL FC Musa Esenu yakiniraga, kugeza ubu nyuma y’imikino 15 ibanza iri ku mwanya wa kane n’amanota 24, aho iza inyuma y’amakipe nka Express, Vipers itozwa na Robertinho, ndetse n’ikipe ya KCCA iyoboye urutonde.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rayon-sports-yasinyishije-musa-esenu-ahabwa-numero-yambarwaga-na-youssef

  • Urubyiruko rugororerwa Iwawa rugiye gutaha rwahawe impanuro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uru rubyiruko rwahawe impanuro zizatuma ruva mu byaha rugakora rugatera imbere

    Uru rubyiruko rwahawe impanuro zizatuma ruva mu byaha rugakora rugatera imbere

    Urubyiruko 1,585 bagororerwa ku kirwa cya Iwawa bagiye gusubira mu miryango yabo nyuma y’amezi icyenda bagororwa.

    Mbere yo gutaha, ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’igororamuco (NRS), burabaganiriza uko bagomba kuzitwara mu buzima bagiyemo, nyuma y’igihe babukuwemo kubera imyitwarire mibi yatumye bajya kugororwa.

    Ku wa 22 Mutarama 2022, Pasiteri Dr. Antoine Rutayisire yagiye gusura urubyiruko rurererwa Iwawa kugira ngo aruganirize ndetse aruhe impanuro zizarufasha mu buzima rugiyemo.

    Uyu muhanga mu nyigisho z’imiyoborere, avuga ko atanga inyigisho zigamije guhindura, bitandukanye no gutanga inyigisho umuntu amenya ariko ntizigire icyo zimumarira.

    Dr Rutayisire, avuga ko amahitamo y’umuntu ariyo agena iherezo rye, asaba urubyiruko ruri ku kirwa cya Iwawa gukoresha imbaraga zabo mu bikorwa byiza kurusha uko bazikoresha mu bikorwa bibi.

    Agira ati 'Mwige gutekereza cyane, niba ukoresha imbaraga nyinshi ucuruza urumogi kandi ntirufatwe ahubwo rukakungukira, kuki utazikoresha utekereza igikorwa cyiza, kandi ukungukira mu bitakujyana mu bibazo.'

    Dr Rutayisire abihera ko urubyiruko n’abakuze bose bari mu bigo ngororamuco biterwa n’imyitwarire mibi iba yarabaranze bigatuma bajya kugororwa, asaba abantu bose bakoresha imbaraga nyinshi gukora ibikorwa bibi kuzibukira, bagatekereza ibikorwa byiza bitabagiraho ingaruka.

    Agereranyije n’inkuru ya Sawuli wahindutse Pawulo, avuga ko urubyiruko rujya mu bikorwa bibi rutarusha imbaraga Leta, ahubwo bakemera bakarandatwa nk’uko Pawulo yahumye akarandatwa agahinduka akongera kureba.

    Agira ati 'Urubyiruko rwakuwe mu bikorwa bibi, ruzanwa Iwawa ruragororwa, rwigishwa imyuga, ni rwemere guhinduka, rugire intego no kudacika intege, kuko kunyura inzira y’ubusamo bitazabagwa neza. Ushaka gutera imbere agomba kugira imyitwarire myiza no kwirinda gusesagura.'

    Tariki ya 27 Mutarama nibwo urubyiruko rugororerwa Iwawa ruzasoza amasomo, naho tariki 29 Mutarama 2022 rutangiye gusubira mu miryango.

    Umuyobozi wa NRS, Mufuluke Fred, avuga ko iki kigo kitazahita cyakira abandi bagomba kugororwa, ahubwo ngo hazabanza kubaho umwiherero w’abakora mu bigo bigorora kugira ngo bagenzuro ibyo bakora n’uburyo barushaho kunoza ibyo bakora.

    Avuga ko kuva 2010 ikigo cya Iwawa cyatangizwa, abahakora batigeze baruhuka ngo barebe ibyo bakora, ariko ubu buzakorwa.

    Agaragaza ko mu byo bazaganira harimo kugenzura amasomo batanga, agomba kujyana no kwigisha bijyana no guhinduka kurusha.

    Mufuluke avuga ko mu byo bifuza guhindura ari ugutanga uburere n’ubumenyi, ariko bijyana no gukurikirana abagorowe kugira ngo batazasubira mu bikorwa bibi bahozemo.

    Ni uburyo bushya kuko abagororerwa Iwawa ubundi bakurikiranwa n’ubuyobozi bw’uturere tubaha ibikoresho ariko ntidukurikirane ibibazo bahura nabyo, bituma basubira mu bikorwa bibi bahozemo.

    Agira ati 'Ibyo dushyize imbere ni ugukorana n’uturere n’inzego z’ibanze kandi bagahura nibura rimwe mu kwezi bakamenya ibibazo bahura nabyo. Natwe tuzajya tubaherekeza aho bari bafashwe batarasubira mu bikorwa bahozemo.'

    Ikigo cya Iwawa kuva cyatangizwa 2010, kimaze kwakira abantu 27,312 bakigororewemo, ariko umubare munini ni ugororwa ukongera ukagaruka kubera kudahinduka.

    Dufashe urugero mu bashoje amasomo 1585, abagarutse ni 573, mu gihe abajyanwa Iwawa benshi bavuye mu Mujyi wa Kigali n’Intara y’Iburasirazuba.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/urubyiruko-rugororerwa-iwawa-rugiye-gutaha-rwahawe-impanuro

  • Umunyarwanda agiye gukina muri Academy yo mu Misiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Tariki ya 04/02/2022 ni bwo umunyarwanda Mugisha Emmy azahagruka mu Rwanda yerekeza mu Misiri, aho agiye gukina muri Academy yahoo yitwa Extreme Tennis Academy, aho yasinye amasezerano y’amezi atandatu ashobora kwiyongera igihe yaziitwara neza.

    Mugisha Emmy witegura kwerekeza mu Misiri

    Mugisha Emmy witegura kwerekeza mu Misiri

    Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yavuze ko aya ari amahirwe abonye atagomba kwitesha, bikazatuma agera ku ntego yihaye yo kuza mu bakinnyi 500 ba mbere ku isi muri Tennis.

    Yagize ati 'Bizampa amahirwe yo gukina amarushanwa mpuzamahanga akomeye nari naraburiye muri East Africa, ni igihugu cyakira amarushanwa menshi mpuzamahanga kuruta n’ibihugu byinshi by’I Burayi, kuko bakira amarushanwa arenga 35 ku mwaka, ni amahirwe nzaba ngize yo kuzamura urwego rwanjye n’izina ry’u Rwanda'

    'Intego ni ukuba mu bakinnyi 500 ku isi,byashoboka nkaba nazaza no mu ijana ariko intego ya mbere ni ukujya muri 500, birashoboka igihe nzabona amahirwe yo gukina aya amarushanwa mpuzamahanga, ni amahirwe nabonye ntagomba gupfusha ubusa'

    Mugisha Emmy yihaye intego zo kuza mu bakinnyi 500 ku isi

    Mugisha Emmy yihaye intego zo kuza mu bakinnyi 500 ku isi

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/indi-mikino/article/umunyarwanda-agiye-gukina-muri-academy-yo-mu-misiri

  • Umuyobozi wa APR FC yibukije abakinnyi ko babafitiye umwenda, ni nyuma y’uko Adil avuze ko nta bakinnyi afite #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yasuye ikipe ya APR FC mu myitozo maze yibutsa abakinnyi ko babafitiye umwenda w’instinzi.

    Ni nyuma y’uko iyi kipe inganyije na AS Kigali 0-0 mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona ya 2021-22 wabaye tariki ya 22 Mutarama 2022.

    Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa APR FC, Adil Erradi yagaragaje kutishimira imyitwarire ya ba rutahizamu be aho yavuze ko bamutengushye ndetse batari no ku rwego rwo gukinira iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 25 Mutarama 2022, umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yasuye iyi kipe mu myitozo abibutsa ko ari ikipe y’ingabo z’igihugu kandi aho izi ngabo ziri hose zirangwa n’intsinzi bityo ko bafitiye ideni iyi kipe.

    Ati 'Sinaherukaga kuza kubareba mu myitozo bitewe n’akandi kazi mba ndimo, ariko imikino imwe n’imwe yanyu ndayireba, shampiyona ntiyoroshye kandi nk’uko mubizi mwese iyi kipe n’iyingabo z’igihugu kandi ingabo z’u Rwanda aho ziri hose zirangwa n’intsinzi, namwe mudufitiye umwenda w’intsinzi, imyitozo yanyu nayikurikiranye dukeneye kubona muri ya kipe itsinda ibitego byinshi, ikipe yose mugiye guhura ikaba ibizi ko iri butahe itsinzwe ibitego byinshi.'

    Yakomeje ababwira ko bagomba gukora ibishoboka byose bakabona intsinzi kuko n’ikipe nayo iba yabahaye ibyo bakeneye byose.

    ati' Murabizi tuba dushaka kugira abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu ibyo rero bitangirira hano mu ikipe uba usanzwe ukinira, mwitware neza kuko muri mu ikipe ibaha byose mushaka ubundi namwe tubabaza intsinzi, mu kibuga haberamo byinshi ariko ibyo byose mugomba kubinyuramo gitwari kandi mu kinyabupfura ikipe muhanganye kenshi iza ishaka kububakiraho amazina ariko mubereke ko mwe hari icyo mubarusha.'

    APR FC ikomeje imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona wo bazakinamo na Police FC tariki ya 28 Mutarama 2022.

    Kugeza ubu APR FC iri ku mwanya wa 2 n’amanota 28 n’imikino ibiri y’ibirarane, Kiyovu Sports niyo iyoboye urutonde n’amanota 29.

    Umuyobozi wa APR FC yabwiye abakinnyi ba APR FC ko babafitiye ideni ry’intsinzi

    Adil ntabwo yishimiye uko abakinnyi be barimo kwitwara muri iyi minsi

    Yasabye abakinnyi gushaka intsinzi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umuyobozi-wa-apr-fc-yibukije-abakinnyi-ko-babafitiye-umwenda-ni-nyuma-y-uko-adil-avuze-ko-nta-bakinnyi-afite

  • Rutahizamu mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, isezerera babiri #rwanda #RwOT

    Rutahizamu mushya w’ikipe ya Rayon Sports ukomoka muri Uganda, Musa Esenu yaraye ageze mu Rwanda aho agomba gusinyira iyi kipe uyu munsi.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 26, yakiniraga ikipe ya Bul FC y’iwabo muri Uganda aho yasoje imikino ibanza ya shampiyona ari we uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi aho afite ibitego 8.

    Uyu mugande witezweho kuzahura ubusatirizi bwa Rayon Sports, biteganyijwe ko ashyira umukono ku masezerano y’imyaka 2 yo gukinira iyi kipe saa 9h z’uyu wa Gatatu tariki ya 26 Mutarama 2022.

    Uyu musore akaba abisikanye n’abakinnyi babiri bakina basatira basezerewe n’iyi kipe, ni nyuma yo gutsindwa igeragezwa.

    Rayon Sports yari yazanye ba rutahizamu 2, umunya-Cameroun, Maël Dindjeke wakiniraga ikipe ya PWD of Bamenda na Cedric ukomoka muri Nigeria, bakaba bakoraga igeragezwa guhera tariki ya 20 Mutarama 2022, bakaba baritsinzwe aho bagomba guhita bisubirira iwabo.

    Musa Esenu yaje gusinyira Rayon Sports

    Yaraye ageze mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-mushya-wa-rayon-sports-yageze-mu-rwanda-isezerera-babiri

  • East African Christian College yahize kuba igicumbi cy'uburezi n'indangagaciro ziboneye – #rwanda #RwOT

    Ni Kaminuza Nshya kuko yemejwe n'Inama y'Abaminisitiri mu Ukuboza 2020. Kugeza ubu itanga amasomo atandukanye arimo Ubuhanga mu mikurire y'abana (Children Development) Iyobokamana (Theologie), Gukurikirana no kugenzura ibikorwa by'amajyambere (Monitoring and Evaluation) n'ibindi bigezweho ku isoko ry'umurimo.

    Iri shuri ribumbatiye indangagaciro za gikirisitu, rifite intego yo kuba ipfundo ry'ubumenyi n'ubuhanga ndetse no guca burundu inyigisho z'ubuyobe zigaragara mu matorero n'amadini anyuranye muri iki gihe.

    Umuyobozi Mukuru wa East African Christian College, Rev. Prof Viateur Ndikumana, yabwiye IGIHE ko nubwo ari urugendo rutoroshye, biteguye gukora cyane mu rwego rwo kugera ku ntego biyemeje.

    Yagize ati 'Kuba icyitegererezo ni umurimo utoroshye. Ikizatuma tubigeraho ni indangagaciro. Turi gushyira imbaraga ku ndangagaciro za gikirisitu n'iza Kinyarwanda kuko burya ni ibintu bigendana cyane.'

    ' Kugira ngo tubigereho ni abarimu beza kandi bafashwe neza ndetse n'uburyo turi guteganya gufatanya n'izindi Kaminuza. Ikindi kandi ni ukwimakaza imyigishirize igezweho yo kwifashisha uburyo bw'ikoranabuhanga.'

    Yakomeje agira ati 'Hari n'ikigega dufite cyo gufasha abanyeshuri batishoboye tubaha buruse zo kwiga. Ikindi tuzashyiramo imbaraga cyane ni ubushakashatsi ku buryo ibyo tuzaba twigisha bizaba byubakiye kuri bwo.'

    Yavuze ko mu gihe kidatinze hazaba higishirizwa n'amasomo ajyanye n'Ubuvuzi, Uburezi ndetse na Siyansi.

    Kimwe mu bizatuma iri shuri rigera ku ntego ryihaye, ngo ni uko ubuyobozi bw 'Itorero Anglican ry'u Rwanda burangajwe imbere na Archbishop Dr Laurent Mbanda bwarishyize ku mwanya w'imbere mu bikorwa by'Itorero muri iyi minsi.

    Rifite kandi umwihariko wo kuba ari ryo shuri ryigenga riri mu mujyi wa Kigali ryatangiriye ku butaka bwaryo bungana na hegitare 15 kandi ricumbikira abanyeshuri baryigamo.

    Rifite ibikorwa remezo binyuranye birimo n'inyubako zitezweho kubyara amafaranga ashobora gutunga abarimu hadashingiwe gusa ku mafaranga abanyeshuri bishyuye.

    Ryitezweho kurandura inyigisho z'ibinyoma

    Kuba ari Kaminuza yashinzwe n' Itorero byatumye mu masomo ahatangirwa hashyirwamo icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Iyobokamana (Theologie) hagamijwe ko abakozi b'amatorero bagira ubumenyi buhagije.

    Bijyanye n'Itegeko ryo ku wa 31 Kanama 2018 rigena imitunganyirize n'imikorere by'imiryango ishingiye ku myemerere risaba ko abayobozi mu matorero bagomba kuba bafite impamyabumenyi ya kaminuza mu by'iyobokamana cyangwa indi mpamyabumenyi ya kaminuza hiyongereyeho impamyabushobozi yemewe mu byerekeye iyobokamana kandi yatanzwe n'ishuri ryemewe.

    Hari kandi na PostGraduate Diploma muri Tewolojiya aho abasanzwe bafite icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu yandi masomo bashobora kwiga umwaka umwe , ibintu utapfa gusanga henshi muri Kaminuza zo mu Rwanda.

    Muri iri shami rya Theologie, Kaminuza yakira abashaka kuba abavugabutumwa, abasanzwe bakora uwo murimo n'abasanzwe ari abayobozi mu matorero atandukanye, kuko Kaminuza ubwayo itakira abanyeshuri ishingiye ku idini cyangwa itorero babarizwamo.

    Rev. Prof. Viateur Ndikumana yagaragaje ko kwigisha abapasiteri n'abavugabutumwa mu matorero biba bikenewe kuko bibaha umuyoboro ufatika bagakora ibyo bize kandi bafitiye umuhamagaro.

    Amacumbi y’abanyeshuri yubatswe mu buryo bugezweho

    Amasomo ajyanye n’Iyamamazabikorwa nayo ari mu ahatangirwa

    Abiga iyobokamana baba bafite ibitabo byo gusoma kandi bikubiyemo ubwenge

    Hari amahumbezi ava mu biti biganje byubatse mu busitani bw’ishuri

    Hari isomero rikungahaye ku bumenyi bujyanye n’amasomo ahigishirizwa

    Hari ikibuga kinini gikinirwaho imikino inyuranye

    Hari na hahunda yo kubaka irerero kugira ngo abanyeshuri bajye bahatangirira bakiri bato

    Icungamutungo n ibaruramari nayo arahigishirizwa

    Icyumba cya Mudasobwa abanyeshuri bakoresha mu rwego rwo kubafasha mu bushakashatsi

    Imirimo yo kubaka irerero igeze ahashimishije

    Ni Ishuri rifite amacumbi agezweho ku banyeshuri biga ba mu kigo

    Iri Ishuri riherereye mu Karere ka Kicukiro Umurenge wa Masaka urenze gato ku bitaro bya Masaka

    Hari isomero ryagutse kandi rifite amateka akomeye

    Iyi stade bifuza no kuba bayikodesha ku makipe adafite ibibuga yo mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda

    Nk’ishuri rishingiye ku iyobokamana, hari n’urusengero ku buryo igihe kigera abanyeshuri n ‘abakozi bakajya guhimbaza Imana

    Iri shuri ryifuza kuba igicumbi cy’uburezi bushingiye ku iyobokamana

    Ugeze mu isomero ryabo usanga harimo ibitabo bitandukanye bibumbatiye ubumenyi

    Umwihariko waryo ni uko ryatangiriye ku butaka bwaryo bwite


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/east-african-christian-college-yahize-kuba-igicumbi-cy-uburezi-n-indangagaciro

  • Perezida Kagame yasabye abacamanza kwigira ku mateka bakarwanya akarengane #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 25 Mutarama 2022,Perezida Paul Kagame yavuze ko ubutabera ari imwe mu nkingi u Rwanda rushingiraho ndetse ko ari umusingi w'iterambere ryacyo.

    Ibi yabivuze mu muhango wo kwakira indahiro ya Mukamurenzi Béatrice, wagizwe Umucamanza mu Rukiko rw'Ubujurire mu nama y'Abaminisitiri yo ku wa 14 Ukuboza 2021.

    Nyuma yo kwakira indahiro ye,Perezida Kagame yavuze ko inshingano ze nubwo azimenyereye ariko zitoroshye kuko ubutabera ari imwe mu nkingi z'ingenzi amajyambere y'u Rwanda yubakiyeho.

    Yakomeje avuga ko amateka y'igihugu cy'u Rwanda yigisha byinshi birimo kutihanganira akarengane.Ati “Amateka y'Igihugu cyacu atwigisha byinshi. Kimwe muri byo ni ukutihanganira kurebera akarengane gakorwa, ahubwo bikaba ngombwa ko tugomba ko dufata iya mbere tukarwanya ako karengane aho kaba kari hose, uwo kaba gakorerwa uwo ari we wese.

    Abantu bose turi hano ni cyo twaharaniye, iyo abantu bavuga kwibohora ni ibyo tuba tuvuga, abantu bibohora akarengane, ntabwo twatezuka guhora turwanya iby'akarengane.''

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko ibyo byose bijyana n'indagagaciro z'Abanyarwanda zo kudaceceka cyangwa ngo uterere iyo ahagaragaye ibikorwa bibi.Ati “Tugomba kugira icyo dukora, nicyo ubutabera muri rusange buvuze.”

    Yavuze ko uru rukiko rw'ubujurire rwashyizweho kugira ngo imanza zihute kandi Abanyarwanda babone ubutabera bukwiriye.Ati “Turabizi ko kudatanga ubutabera mu gihe gikwiriye ari kimwe no kubura ubutabera cyangwa kutabutanga….Ndasaba ko ubutabera abantu bakwiriye kubuzirikana muri uyu mwaka dutangiye ndetse n'igihe cyose.”

    Perezida Kagame yijeje Mukamurenzi kuzamuba hafi ndetse n'abandi bayobozi ko bazamufasha kuzuza neza inshingano ze.

    Mbere yo kugirwa Umucamanza mu Rukiko rw'Ubujurire, Mukamurenzi yari mu Urugereko rwihariye rw'Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n'Ibyambukiranya Imbibi. Ari mu baburanishije urubanza rw'iterabwoba ruregwamo Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte 'Sankara' na bagenzi babo 19 bahamijwe uruhare mu bikorwa by'iterabwoba byagabwe ku butaka bw'u Rwanda, bigahitana abantu icyenda.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yasabye-abacamanza-kwigira-ku-mateka-bakarwanya-akarengane