Blog

  • Inkuru ibabaje y’Uruhinja rwajugunywe n’umugabo mu mashusho yababaje benshi #rwanda #RwOT

    Aya mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga kuva kuri uyu wa kabiri, ni ay’umugabo wo witwa Njuguna Mark wo mu gace ka Murang’a muri Kenya.

    Ni amashusho agaragaza ubugome bukomeye bw’uyu mugabo aho aba ari gukubita umugore we mu nzu bigaragara ko aria bantu bifashishije.

    Mu gukubira uyu mugore we witwa Mary Muthoni, uruhinja ruba ruyamye hasi runyuzamo rukarira, uyu mugabo agahita ahindukira akaruterura akarunaga.

    Amakuru avuga ko uru ruhinja rwikubise ku gikuta rugahita rushiramo umwuka nk’uko byatangajwe na Njuguna Samuel Kigumo, Se w’uyu mugabo.

    Uyu Njuguna Samuel Kigumo yatangaje ko iyi nkuru mbi yayigejejweho n’umukazana we Mary Muthoni waje aje gutabaza amubwira ko umugabo we abamereye nabi.

    Uyu mugabo gito wahohoteye umugore we akanica ruriya ruhinja, ashinja umufasha we kumuca inyuma ndetse ngo n’uwo mwana avuga ko atari uwe ari uw’undi mugabo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Inkuru-ibabaje-y-Uruhinja-rwajugunywe-n-umugabo-mu-mashusho-yababaje-benshi

  • Itangazo: BYIRINGIRO David yasabye guhindura amazina akitwa BYIRINGIRO DAVID SYMPLICE #rwanda #RwOT

    Uwitwa BYIRINGIRO David yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwaBYIRINGIRO DAVID SYMPLICE mu bitabo by'irangamimerere

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yiswe n'ababyeyi.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-byiringiro-david-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-byiringiro-david

  • Sankara yabwiye Urukiko ko atari akwiye gufungwa ahubwo ko yari kujyanwa i Mutobo #rwanda #RwOT

    Sankara yabivuze mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022, ubwo humvwaga ibisobanuro by’abaregwa bifuza kugabanyirizwa ibihano barimo Nsabimana Callixte alias Sankara wakatiwe igifungo cy’imyaka 20.

    Ni ingingo ireba abaregwa 12 barimo Nsabimana Callixte 'Sankara’, Nizeyimana Marc, Nikuzwe Siméon, Ntabanganyimana Joseph, Niyirora Marcel, Iyamuremye Emmanuel, Nsengimana Herman, Kwitonda André, Nshimiyimana Emmanuel, Ndagijimana Jean Chrétien, Hakizimana Théogène na Mukandutiye Angelina.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko Sankara yahamijwe n’Urukiko Rukuru ibyaha bitanu byakozwe mu buryo bw’impurirane mbonezamugambi, byakozwe mu mugambi umwe w’iterabwoba.

    Bwasobanuye ko Urukiko Rukuru rwashingiye ku ngingo ya 62 n’iya 60 z’Itegeko No 68/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rugahanisha Sankara igifungo cy’imyaka 20.

    Bwagaragaje ko icyo gihano kinyuranyije n’igifungo cy’imyaka 25 cyateganyijwe n’Itegeko ryavuzwe haruguru mu ngingo yaryo ya 60, mu gihe hari impamvu nyoroshyaha ku cyaha cyari buhanishwe igihano cya burundu.

    Ubushinjacyaha busanga kumuhanisha igifungo cy’imyaka 20 aho kuba 25 umucamanza atemerewe kujya munsi, Urukiko Rukuru rwarashingiye ku kuba Sankara yaremeye ibyaha aregwa kuva mu iperereza kugeza aburanishijwe mu mizi, akanafasha ubutabera atanga amakuru yafashije mu iperereza. Hari no kuba ari ubwa mbere yari akurikiranywe n’inkiko.

    Urukiko Rukuru ngo rwanashingiye ku manza zitandukanye zirimo urwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 4 Ukuboza 2019 n’urwaburanishijwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 28 Gashyantare 2020.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko izo manza zitari zikwiye gushingirwaho kuko izo nkiko zombi zanyuranyije n’ihame ry’uko urukiko ruca urubanza rukurikije ibyo itegeko riteganya, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 47 y’Itegeko No 68/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Bwanagaragaje ko izo manza zaciwe inkiko zinyuranyije n’ihame ry’uko nta cyaha gishobora kugabanyirizwa igihano keretse mu bihe no mu buryo buteganywa n’itegeko nk’uko bigaragara mu ngingo ya 48 y’iryo tegeko.

    Bwasobanuriye Urukiko ko kuba ingingo ya 60 y’itegeko ryavuzwe haruguru itemerera umucamanza kugabanya igihano cy’igifungo cya burundu ngo kijye munsi y’imyaka 25, nta kuntu urukiko urwo ari rwo rwose rwayirengaho ngo rugabanye igihano rwitwaje imanza zaciwe mu gihe muri zo nta rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga rukuraho iyo ngingo.

    Bwibukije ko ingingo ya 95 y’Itegeko Nshinga iteganya ubusumbane bw’amategeko, igaragaza ko urubanza rwaciwe n’urukiko rudashobora gusumba itegeko.

    Keretse igihe rwaba ari urubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga rukuraho iyo ngingo y’Itegeko kubera kunyuranya n’Itegeko Nshinga.

    Sankara yireguye abwira Urukiko ko ingingo ya 15 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivuga ko 'abantu bose bareshya imbere y’amategeko kandi ko itegeko ribarengera ku buryo bumwe'.

    Yibukije ko ingingo ya gatatu yaryo ivuga ko ari ryo tegeko risumba ayandi yose.

    Ashingiye kuri iyo ngingo ya 15, Sankara yavuze ko niba na we afite uburenganzira ku butabera buboneye ibyo Ubushinjacyaha butsimbararaho ngo ntiyari akwiye kugabanyirizwa ibihano kandi bamwe mu bari abayobozi bakuru ba FLN bari i Mutobo, ari ukurengera.

    Ati 'Minisitiri w’Ingabo muri MRCD/FLN, Col Ntamuhanga Anthère, abashinjacyaha ntibigeze bamufata ngo bamuzane mu rukiko. Bamujyanye i Mutobo kandi Itegeko Nshinga rivuga ko twese tureshya imbere y’amategeko.'

    Sankara yavuze ko na Lt Col Uzziel Hakizimana wari Umujyanama wa Gen Irategeka Wilson (wayoboraga CNRD- Ubwiyunge), yafatiwe hamwe na Nsengimana Herman mu ishyamba ariko akajyanwa i Mutobo.

    Ati 'Ntabwo ushobora kugaba igitero utabanje kujya gukora ubutasi. Uwo ni we bagakwiye kuba bazana hano mu rukiko agasobanura uko bagiye gutata bakamenya aho imodoka zica kugira ngo bazitwike n’ibindi.'

    Uretse abo bombi, Sankara yagaragaje ko na Col Gatabazi wari ushinzwe gutegura ibitero atigeze azanwa mu rukiko ahubwo yajyanywe i Mutobo kugira ngo asubizwe mu buzima busanzwe.

    Yakomeje ati 'Nagaragarije Urukiko nsaba n’ubucamanza ko niba ari njye bahisemo gufunga nibura bakwiriye kungabanyiriza igihano bakampa igito gishoboka.'

    'Niba bariya barabashyiriyemo imiyaga, nanjye ndasaba ko munshyiriramo imiyaga Nyakubahwa Perezida ; mukangabanyiriza.'

    Me Rugeyo Jean umwunganira yabwiye Urukiko rw’Ubujurire ko nubwo Urukiko Rukuru rwagabanyije igihano rutagejeje ku cyo Sankara yasabaga cy’igifungo cy’imyaka itanu.

    Uwo munyamategeko yagaragaje ko Ubushinjacyaha bwagombye 'kongera gufasha Sankara gusaba Urukiko rw’Ubujurire ko yagabanyirizwa igihano nk’uko bwabigenje mu Rukiko Rukuru kubera impamvu nyoroshyacyaha.'

    Me Rugeyo yibukije ko Ubushinjacyaha ubwabwo bwagaragarije Urukiko Rukuru impamvu akwiye kugabanyirizwa igihano ku ikubitiro, bukazemeranyaho na Sankara ndetse bukamusabira n’imbabazi.

    Yavuze ko bitumvikana ukuntu bwahindukira bukavuga ko Urukiko Rukuru rwarengereye rukamuha imbabazi 'nyinshi'.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Sankara-yabwiye-Urukiko-ko-atari-akwiye-gufungwa-ahubwo-ko-yari-kujyanwa-i-Mutobo

  • Minisitiri Biruta yakiriye mugenzi we wa Somalia #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo bayobozi ibiganiro byabo bikaba byibanze ku kurushaho gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

    Minisitiri Biruta kandi yakiriye Ambasaderi (Ambassador) mushya w’igihugu cya Libya, Ibrahim Sidi Ibrahim Matar, wamushyikirije impapuro zimwemerera guhagararira iguhugu cye mu Rwanda.

    Minisitiri Biruta yakiriye impapuro za Amb mushya wa Misiri mu Rwanda

    Minisitiri Biruta yakiriye impapuro za Amb mushya wa Misiri mu Rwanda

    Mu muhango wo kurahirira imirimo ye mishya wabereye i Tripoli mu gitondo cyo ku wa 27 Ukuboza 2021, Ibrahim Sidi Ibrahim Matari yabwiwe ko inshingano zo guhagararira Libya mu mahanga ari ugutanga umusanzu mu gushimangira umubano n’igihugu yoherejwemo, ndetse no kwita ku nyungu za Libya, hamwe no gukorera Abanyalibiya baba muri icyo gihugu.

    Ku ruhande rwa Ibirahim Sidi Ibrahim Matar, yiyemeje kuzarushaho guhagararira Libya mu mahanga, ashimangira ko bashishikajwe no guteza imbere umubano wa Libya n’igihugu ashinzwe.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/minisitiri-biruta-yakiriye-mugenzi-we-wa-somalia

  • Ubushinjacyaha na MRCD-FLN bakomeje impaka, Nsabimana aracyasaba kurekurwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha ntibwanyuzwe n’icyemezo cy’Urukiko Rukuru cyo gushingira ku mpamvu nyoroshyacyaha zatumye rugabanyiriza ibihano abaregwa, kuko ngo ibyo bihano byagiye munsi y’ibiteganyijwe n’Itegeko.

    Mu mpamvu nyoroshyacyaha Urukiko Rukuru rwashingiyeho, ni uko abaregwa baburanye bemera ibyaha banabisabira imbabazi, bakaba ari ubwa mbere bari bakatiwe ibihano n’inkiko, ndetse ko borohereje ubutabera mu gihe cy’iburanisha ry’ibanze.

    Urukiko Rukuru rwashingiye ku ngingo ya 60 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano, ivuga ko iyo hari impamvu zigabanya ububi bw’icyaha, igihano cyo gufungwa burundu gishohora kugabanywa ariko ntikijye munsi y’imyaka 25.

    Iyi ngingo ikomeza ivuga ko igihano cy’igifungo kimara igihe kizwi cyangwa ihazabu, bishobora kugabanywa ariko ntibijye munsi y’igihano gito ntarengwa giteganyirijwe icyaha cyakozwe.

    Ubushinjacyaha buvuga ko Urukiko Rukuru rwashingiye kuri iyi ngingo rukirengagiza izindi nyinshi, ndetse ko n’iyi ubwayo rwayisobanuye mu buryo butari bwo.

    Ubushinjacyaha buvuga ko Nsabimana Callixte wari ukwiriye igifungo cya burundu, iyi ngingo ya 60 imukatira igifungo kitari munsi y’imyaka 25, nyamara Urukiko Rukuru rukaba rwaramukatiye igifungo cy’imyaka 20.

    Umushinjacyaha yagize ati “Iki ni icyemezo cy’urukiko kandi ntabwo icyemezo cy’urukiko gisimbura itegeko, kereka iyo ari icy’Urukiko rw’Ikirenga”.

    Nsabimana Callixte(Sankara) hamwe n’Umwunganira witwa Me Rugeyo Jean bahagurutse bavuga ko Urukiko Rukuru n’Ubushinjacyaha, bombi bemeye kugabanyiriza ibihano abaregwa hashingiwe ku itegeko riha Umucamanza ubwigenge mu gufata icyemezo.

    Me Rugeyo yagize ati “Mbere na mbere Ubushinjacyaha ubwabwo ni bwo bwasabye Urukiko ko Sankara agabanyirizwa ibihano, Sankara ni ho yahereye avuga ati ‘ndasaba Urukiko ko nagabanyirizwa ibihano”.

    Nsabimana na we avuga ko kuba yarakatiwe igifungo cy’imyaka iri munsi ya 25 giteganywa n’itegeko mu gihe habayeho impamvu nyoroshyacyaha, na byo atabishima mu gihe abo bari kumwe muri FLN bo batigeze baza mu nkiko ngo babazwe iby’ibitero bagabye, ahubwo ngo barimo gutegurirwa gusubira mu buzima busanzwe.

    Nsabimana yashingiye ku ngingo ya 15 y’Itegeko Nshinga ivuga ko abantu bose bareshya imbere y’Amategeko, avuga ko bagenzi be bari abayobozi bakuru ba FLN bajyanywe mu ngando i Mutobo nyamara we akaba afunzwe.

    Nsabimana yagize ati “Minisitiri w’Ingabo muri FLN Col Ntamuhanga Anthere bamujyanye i Mutobo, uwari ushinzwe Ubutasi Lt Col Uzziel Hakizimana na we bamufatanye na ba Herman mu ishyamba bamujyanye i Mutobo, uwo ni we bagakwiye gufata bakamuzana mu rukiko gusobanura uko bamenye ahari imodoka kugira ngo bazitwike, nyamara itegeko rivuga ko twese tureshya imbere y’amategeko”.

    Hari n’abandi mu baregwa buririye kuri uku kwisobanura kwa Nsabimana na bo basaba kurekurwa, cyane ko bamwe bavuga ko binjijjwe mu mitwe y’Iterabwoba ku gahato.

    Abarimo kuburana ku bihano Ubushinjacyaha buvuga ko ari bito, ni Nsabimana Callixte(Sankara), Nizeyimana Marc, Nikuzwe Simeon, Ntabanganyimana Joseph, Niyirora Marcel, Iyamuremye Emmanuel, Nsengimana Herman, Kwitonda André, Nshimiyimana Emmanuel, Ndagijimana Jean Chrétien, Hakizimana Theogène na Mukandutiye Angelina.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/ubushinjacyaha-na-mrcd-fln-bakomeje-impaka-nsabimana-aracyasaba-kurekurwa

  • Rayon Sports yasinyishije rutahizamu wari uyoboye abandi muri Uganda [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Musa Esanu yasinyiye ikipe Rayon Sports FC imyaka 2 avuye mu ikipe yitwa Bul FC muri Uganda yari ahagazemo neza kuko ari we wari uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona.

    Rayon Sports yaguze uyu rutahizamu nyuma yo kwitwara neza muri uyu mwaka w'imikino wa 2021/22 muri shampiyona ya Uganda [UPL] igikomeje aho yatsinze ibitego 8 mu gice cya mbere 1 cya shampiyona.

    Rutahizamu Musa Esenu w'imyaka 26 wasinye imyaka 2 kuva muri Bul FC yo muri Uganda,azajya yambara nimero 7 yambarwaga n'umunya Maroc Youssef Rharb.

    Mu mafoto yagiye hanze,yagaragaje uyu rutahizamu ari gusinya amasezerano hamwe na Perezida wa Rayon Sports,Uwayezu Jean Fidele.

    Esenu yakiniye amakipe arimo Soana (ubu ni Tooro United), Kampala Capital City Authority (KCCA), Vipers na BUL yabarizwagamo.

    Agiye gusiga BUL iri ku mwanya wa kane mu makipe 16, aho ifite amanota 24 mu mikino 15 imaze gukinwa. Amakipe ayiri imbere ni Express, Vipers na Kampala Capital City Authority (KCCA) ya mbere.Rayon Sports ifite imyanya ibiri yo kongeramo abakinnyi muri uku kwezi.

    Uyu musore akaba abisikanye n'abakinnyi babiri bakina basatira basezerewe n'iyi kipe, ni nyuma yo gutsindwa igeragezwa.

    Rayon Sports yari yazanye ba rutahizamu 2, umunya-Cameroun, Maël Dindjeke wakiniraga ikipe ya PWD of Bamenda na Cedric ukomoka muri Nigeria, bakaba bakoraga igeragezwa guhera tariki ya 20 Mutarama 2022 gusa biravugwa ko baritsinzwe aho bagomba guhita bisubirira iwabo.

    Ryon Sports ikoze ibi nyuma y'aho,Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda FERWAFA ryamenyesheje amakipe ko yemerewe gusinyisha abakinnyi batatu bashya kubera COVID-19, ikipe ikaba yemerewe abakinnyi 33, aho kuba 30.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yasinyishije-rutahizamu-wari-uyoboye-abandi-muri-uganda

  • Ifoto ya Cristiano Ronaldo ari kugirira ibihe byiza ku mucanaga w'I Dubai ikomeje kuvugisha benshi #rwanda #RwOT

    Uyu munyabigwi ku Isi mu mupira w'amaguru yashyize hanze ifoto ye ari ku mucanga agaragaza imiterere ye isanzwe izwiho gukurura igitsinagore, ivugisha abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga.

    Iyi foto igaragaza Cristiano ntacyo yambaye hejuru aho igituza cye ndetse n'imitsi ikanyaraye yo ku nda [ibizwi nka Six Pack] byose yabyeretse abamukurikira ku rubuga rwa Twitter.

    Ni ifoto Cristiano yari aryamye ku mucanga afite icyo kunywa yambaye amataratara y'umurimbo n'akagofero k'urugara k'umukara.

    Iyi foto yavugishije abatari bacye kuri Twitter, aho benshi bayikunze [Bakanze like] ndetse banayiherekesha ibitekerezo bitandukanye bigendanye n'ibyiyumvo byabo.

    Mu bitekerezo byatanzwe, ahanini byibanze mu kumugereranya na mugenzi we bahora bahanganye mu mupira w'maguru, Lionel Messi, aho bamwe bavuga ko Cristiano arenze Messi ndetse ntaho bahuriye, abandi bakemeza ko Messi arenze Cristiano kuko n'ibihembo bamaze kwegukna muri ruhago ubwabyo byivugira [Ballon d'Or].

    Icyo abatanze ibitekerezo bahurizaho ni uko imiterere y'umubiri wa Cristiano igaragaza ko ari umusore unogeye ijisho ishobora gukurura buri mukobwa wese.

    Cristiano ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini Manchester United, gusa aherutse kugaragaza ko atishimiye ko umutoza amusimbuza, ibintu yaganirijwe ndetse akanasobanurirwa n'umutoza we ko nta yandi mahitamo yari afite.

    Uyu munya-Portugal w'imyaka 36, ni umwe mu bakinnyi bakuze muri Premier League kandi batanga umusaruro mwiza ndetse ukomeye kuko ari mu bamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y'u Bwongereza.

    Cristiano azava mu biruhuko we na bagenzi be bo muri Manchester United bakira Middlesbrough muri FA Cup tariki ya 04 Gashyantare, mbere yo gukina na Burnley muri shampiyona tariki ya 08 Gashyantare 2022.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ifoto-ya-cristiano-ronaldo-ari-kugirira-ibihe-byiza-ku-mucanaga-w-i-dubai

  • Burkina Faso: Amahanga aramagana ihirikwa ry’ubutegetsi mu gihe abaturage barishyigikiye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abasirikare bafunze Perezida Roch Marc Christian Kabore ku wa mbere, w’iki cyumweru bamuziza ko yananiwe murugamba igihugu kirimo n’imitwe y’abajihadiste.

    Igihugu kugeza ubu kiyobowe n’umutwe wiswe Mouvement Patriotique pour la Préservation et la Restauration, ku isonga ryawo hakaba hari Lt Col Paul-Henri Sandaogo Damiba.

    Abantu babarirwa mu bihumbi bahuriye mu murwa mukuru Ouagadougou, n’amabendera y’igihugu berekana ko bashigikiye abasirikare bafashe ubutegetsi, ndetse bamwe muri bo bari bafite amabendera ya Mali n’ay’u Burusiya, bagamije kwerekana ko bifatanyije n’abasirikare bari ku butegetsi muri Mali.

    Ako gatsiko k’abasirikare ku wa mbere nibwo katangaje ko gakuyeho itegeko nshinga, gasesa Guverinoma ndetse n’Inteko Ishinga Amateka, kanafunga imipaka.

    Gusa ku wa kabiri, katangaje ko gafunguye urujya n’uruza rwo mu kirere n’inzira zo ku butaka ku modoka zitwara imfashanyo, iz’igisirikare ndetse n’izitwara ibyibanze nkenerwa.

    Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres, yavuze ko iyo Coup d’état itemewe, avuga kandi ko demokarasi ari yo ikwiye kwimakazwa. Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, na we yamaganye iyo Coup d’état, yongera gusaba ko Perezida Kaboré arekurwa bidatinze.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/burkina-faso-amahanga-aramagana-ihirikwa-ry-ubutegetsi-mu-gihe-abaturage-barishyigikiye

  • Abagororerwa Iwawa batanze umuburo – #rwanda #RwOT

    Abaganiriye na IGIHE kuri uyu wa 25 Mutarama 2021, bari mu cyikiro cya 22 kirangije amasomo atangirwa Iwawa mu Karere ka Rutsiro, cyatangiye amasomo ku wa 30 Mata 2021, kuri ubu bakaba bari kwitegura gutaha bagasubira mu buzima busanzwe nyuma yo kwigishwa imyuga irimo ubudozi, ubwubatsi, ububaji n'ubuhinzi bwa kijyambere.

    Utubereyimfura Rodrigue wo mu Karere ka Kicukiro yavuze ko yigiye byinshi muri iki Kigo, ariko aburira bagenzi bafite imyitwarire idahwitse n'abishobora mu kigare.

    Uyu musore watangiye gukoresha ibiyobyabwenge ku myaka 12 gusa ubwo yari akiri umunyeshuri, yagize Ati “Nanywaga urumogi, isigara n'inzoga nyinshi. Ikintu cya mbere nshyiriye bagenzi banjye ni indangagaciro twigiye hano, iyo umuntu azikurikije zimugirira akamaro”.

    Shema Frank wishoye mu biyobyabwenge ari umugabo wubatse ndetse wanasoje kaminuza, yavuze ko inshuti mbi zishobora kugira ingaruka ku buzima bw'umuntu.

    Ati “Inshuti mbi nicyo kintu cyatumye nisanga nkoresha ibiyobyabwenge. Narahemutse, mpemukira abana banjye kandi nanjye ntiretse. Umuryango wanjye nawizeza ko ibi bintu bitazasubira, kandi ndasaba imbabazi Umuryango Nyarwanda.'

    Umuhuzabikorwa w'Ikigo Ngororamuco cya Iwawa, akaba n'inzobere mu bijyanye n'uburwayi bwo mu mutwe, Dr. Jean Damascene Nshimiyimana, avuga ko amasomo atangirwa Iwawa agamije intego ebyiri, zirimo kugorora (rehabilitation) no gusubiza abantu mu buzima busanzwe (reintegration).

    Yasobanuye ko ikibazo gikunze kugaragara mu basore bazanwa muri icyo Kigo, kijyanye n'uburere butangirwa mu muryango kuva umwana akiri muto.

    Ati “Kenshi mu miryango niho bipfira kandi niho hari igisubizo. Iyo umugabo n'umugore batumvikana, bakarwana, nta wundi uhazaharira uretse umwana. Abana benshi dufite hano bava muri bene iyo miryango, niyo mpamvu dushishikariza ababyeyi kurera abana neza no kubabera urugero.”

    Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose, yavuze ko buri karere kazi umubare w'abasore bavuye Iwawa kagiye kwakira kandi ko biteguye kubasubiza mu buzima busanzwe kugira ngo batazasubira mu buzererezi n'ibindi byatuma bagarurwa Iwawa.

    Ati “Twiteguye kubakira no kubafasha kugira ngo batazabisuramo. Imiryango mwasize irabategereje, mwaje muri ba Sawuli ariko ubu mwabaye ba Pawulo. Nk'ubuyobozi twiteguye kubafasha kugira ngo ibyo mwize mubishyire mu bikorwa.”

    CP Bruce Munyambo, Umuyobozi w'Ishami rya Polisi rishinzwe imikoranire ya Polisi n'izindi nzego, yavuze ko aba basore bakwiye kwitwa imboni z'impinduka aho kwitwa abavuye Iwawa, asaba Umuryango Nyarwanda kubakira, ntubatekereze nk'abanyamakosa.

    Ati “Turabasaba kwiha agaciro, ntibagomba kujya mu bikorwa bibi nko kwiba cyangwa kujya mu biyobyabwenge. Turabasaba kongera ubumenyi, bakabyaza umusaruro ibyo bize kugira ngo bazagire imibereho myiza.”

    Icyiciro kirangije amasomo ni icya 22, aho kuva iki Kigo cyatangira mu 2010, abamaze kuhagororerwa barenga 27.300.

    Abagororerwa Iwawa basabye urubyiruko kwirinda ibigare bishobora kurushora mu ngeso mbi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagororerwa-iwawa-batanze-umuburo

  • Uko umugore wavukanye igitsina gabo yabonye urukundo #rwanda #RwOT

    Ariko avuga ko abagabo batari abatinganyi bashobora kuba barimo bagenda gahoro gahoro bakira neza igitekerezo cyo gushakira abakunzi mu bagore bavukanye igitsina gabo. Daniella yabwiye inkuru ye umunyamakuru wa BBC utara inkuru zijyanye n'igitsina n'imyirondoro, Megha Mohan.

    Iyi nkuru irimo amagambo ashobora kutakirwa neza na bamwe.

    Mbere ya Josh, gushakisha umukunzi byari nk'ikinamico irimo ibintu biteye ubwoba.

    Kimwe nk'urungano rwanjye, nakoreshaga uduporogaramu two muri telefoni ngendanwa tuzwi ku izina rya “apps” abantu bakoresha bashakisha abakunzi.

    Ntabwo mpfa guhitamo ku bijyanye no gushaka umukunzi: mba nshaka umuntu ushaka umugore umwe, tubana nk'inshuti, umuntu dusimburana mu gutegura igaburo rya mu gitondo, umuntu wamba hafi kubera amasaha menshi niga mu masomo y'ubuganga ndimo muri Kaminuza ya California i San Diego.

    Rero umwirondoro wanjye wo kuri interinet urabigaragaza. Nanditse umwirondoro nshakisha umukunzi utarimo aya magambo abiri nkoresha mu kuvuga uwo ndi we: “umugore wavukanye igitsina gabo”.

    Ntabwo mpisha uwo ndi we ku bijyanye n'igitsina. Umubiri wanjye natangiye kuwuhindura ngo mbe umugore igihe nari mfite imyaka 26. Ariko nari maze imyaka myinshi mbaho ku izina rya Daniella.

    Mu kumenyera kubaho nk'umugore ntabwo nigeze na rimwe njya mu biganiro mu itangazamakuru bijyanye n'abantu bahinduye igitsina.

    Inshuti zanjye zahinduye igitsina nanjye ntabwo duhora tuganira ubutitsa ngo ni ubuhe bwiherero dukoresha cyangwa se ngo ni iyihe nsimburazina (pronoun) tugomba gukoresha. Tuganira ibintu urubyiruko rwinshi ruganiraho: umubano ushingiye ku rukundo.

    Nk'umugore ushaka kubana n'umugabo, nashakaga kuba hamwe n'umugabo ushaka kubana n'umugore.

    Ariko ntabwo nari niteguye kwakira neza imyifatire y'abagabo bamwe na bamwe bakoresha ako gaporogaramu (app).

    Ubutumwa bwinshi bwoherezwaga kuri konti yanjye yo gushaka umukunzi kuri iyo app bwari bubi cyane. Hari igihe nakangukaga ngasanga muri telefone yanjye harimo ubutumwa buvuga ngo “Uri umugabo”. Hari igihe noherezwaga ubutumwa bwo kuntera ubwoba ngo nzicwa bwerekana n'uburyo ngomba kwicwamo.

    Ubundi butumwa butari bukabije cyane mu kuba bubi ariko bwari bunteye inkeke ni ubwa abagabo bafite inyungu zitari nziza mu bagore batavutse ari abagore.

    Bambonaga nk'igikinisho mvamahanga cy'igihe gito kandi ukabona ibijyanye n'ikinyabupfura bitabareba. Ibiganiro bya mbere nagiranye nabo byibandaga cyane ku bibazo bijyanye n'imyanya ndangatsina yanjye n'imibonano mpuzabitsina tuzagirana.

    Hari kandi n'abandi bagabo bo bashakaga ko tubana ariko guhura na bo ngo tubiganireho bikaba ingorabahizi.

    Abagabo beza ku rupapuro bifuzaga ko tubana kandi bakanyubaha mu ibanga, byabateraga isoni ko rubanda rubabona bari kumwe n'umugore wavutse atari umugore.

    Aba bagabo ntabwo banyerekaga abo mu miryango yabo cyangwa inshuti zabo. Bamwe bambwiraga ko bazirukanwa ku kazi umukoresha wabo aramutse amenye ko basohokana n'umugore wavutse atari umugore.

    Ku bwanjye numvaga ari urwango bifitemo rw'abatinganyi. Ntibantekereza nk'umugore kandi ntabwo bashakaga ko hagira umuntu ubazi ubafata nk'abatinganyi.

    Ibyo bintu nanyuzemo ntabwo byari byoroshye.

    Ndibuka rimwe hari uwansohokanye ngo tujye kuganira iby'urukundo tureba filime mu nzu izerekana. Nari nishimye hanyuma igihe yarimo agura amatike yo kwinjira, ndatekereza nti: “Uyu mugabo ni mwiza koko, ibi ni byo bita gusohoka”.

    Mu gihe amatara bari bamaze kuyazimya, filime igiye gutangira, yarahindukiye arambwira ati: “Ndumva ibi ntashobora kubikora”. Yarahagurutse maze arasohoka. Naramukurikiye aho yari agiye gusaba ko bamusubiza amafaranga y'amatike maze arikubita aragenda ansiga jyenyine ngo nitahane mu rugo.

    Narumiwe. Kwari ugukozwa isoni bihoraho kugeza aho ntekereza nti “wenda hari ikintu kitagenda muri jyewe gituma ntabona umukunzi”.

    Maki Gingoyon, uba muri Philippines, afite urubuga abantu banyuraho bashaka abakunzi, rwitwa “My Transgender Date”, arufatanije n'umukunzi we, Cyril Mazur.

    Maki avuga ko igihe urwo rubuga rwatangiraga muri 2013, abantu miliyoni imwe n'igice bahise barufunguraho konti ariko gusa ababarirwa mu magana bonyine ni bo bakomeje kurukoresha.

    Nyuma y'imyaka umunani rufunguwe, umubare w'abarukoresha warazamutse ugera ku bihumbi 120.

    Barimo umubare ukomeza kwiyongera w'abantu batari abatinganyi, abasore bavukanye igitsina gabo bashaka abakunzi b'abagore bavukanye igitsina gabo nta soni bibatera kurushyiraho amafoto yabo.

    Maki agira: “Uru rubuga twarutangije muri 2013 kubera ko twashakaga ahantu heza hari umutekano ku bagore bavutse atari abagore n'abagabo batahinduye igitsina kugira ngo babashe kurushakiraho abakunzi”.

    Abantu bahinduye igitsina babona ituze n'inshuti kuri interineti ariko bashobora no kuhakorezwa isoni. Ariko rero ibintu birimo guhinduka. Nshobora kuvuga ntibeshya ko umubare w'abakundana muri ubu buryo urimo kwiyongera.”

    Maze mu nyuma nza guhura na Josh.

    Yanyoherereje ubutumwa bugufi ku gaporogaramu (app) gafasha abashaka abakunzi maze mpita mbona ikinyuranyo. Josh murusha imyaka itanu kandi ni umusirikare mu ngabo z'Amerika.

    Avuka mu muryango munini kandi ufite urugwiro w'Abanyamerika bafite inkomoko muri Philippines kandi bose yababwiye ibyanjye birimo n'ibijyanye n'umwirondoro ushingiye ku gitsina amaze kumenya ko ibyanjye na we byari bikomeye.

    Hari abatangaye kumva ukuntu umuhungu wabo ari kumwe n'umugore wavukanye igitsina gabo, ariko bakomeje kumbera abantu beza.

    Umuntu wa mbere nahuye na we wo mu muryango wa Josh yari mushiki we kandi nashoboraga kubona umunezero we mu maso ye igihe baduhuzaga. Nahise mbona ko hagati yanjye na we nta kibazo cyari gihari.

    Mu mezi yakurikiyeho nahuye n'umuryango wa Josh wose. Ikintu cya mbere sekuru yavuze ambonye yagize ati: “Josh, ni mwiza cyane”.

    Rimwe nabajije Josh impamvu nta kintu abihishaho nk'abandi bagabo batari abatinganyi benshi ku bijyanye n'urukundo, maze ambwira ko mu nshuti ze buri gihe habaga harimo umugore wavukanye igitsina gabo ngo ni yo mpamvu atantekerezaga agendeye ku mwirondoro ushingiye ku gitsina.

    Kuba yari azi abantu nk'abo mbere, byaramufashije. Yambwiye ko nta kinyuranyo abibonamo gushakira urukundo ku mugore usanzwe cyangwa umugore wavukanye igitsina gabo. Avuga ko “dufitanye urukundo rusanzwe”.

    Hashize imyaka ibiri n'igice ibyo bibaye kandi turacyari kumwe. Jyewe na Josh dufite ibitugora bimwe ku bijyanye n'ahazaza hacu nkuko bimeze no ku bandi bantu babana nk'umugore n'umugabo. Nubwo bwose mfite inshuti nyinshi z'abatinganyi bemera ubushuti butandukanye, navuga ko ubwacu ari nk'ubwo usanzwe uzi.

    Ikibazo kidukomereye ubu ni igihe tuba tutari kumwe kubera akazi dukora. Josh hari igihe amara amezi ari mu myitozo n'igisirikare cy'Amerika naho jyewe ubu ndimo kwiga amasomo y'ubuganga amasaha 12 ku munsi.

    Ariko hari n'ikindi kintu nifuza kugeraho. Mfatanije n'inshuti yanjye, Avi Manullang, na we w'umugore wavukanye igitsina gabo akaba ari n'umuforomokazi, turashaka gutangiza agaporogaramu (app) abagore n'abagabo basanzwe n'abantu bahinduye igitsina bakoresha mu gushaka abakunzi bakabona nta kibazo kirimo cyo kubana n'abantu bafite imyirondoro itandukanye ku bijyanye n'igitsina.

    Abagore bavukanye igitsina gabo bakorerwa urugomo rukabije rushingiye ku gitsina, rero turimo gukora uko dushoboye kugira ngo bagire umutekano. Buri muntu yagombye kugira uburenganzira bwo kubaho, gukunda no gukundwa mu cyubahiro.

    Mfite icyizere cy'ejo hazaza. Igihe nari umwana, abantu bahinduye igitsina nababonaga gusa kuri televiziyo aho bakozwaga isoni mu biganiro nk'icya Jerry Springer. None ubu dufite urubyiruko rw'abahanzi badahisha ko bahinduye igitsina.

    Abantu nka Hunter Schafer wo mu kiganiro cya televiziyo cyitwa Euphoria badahisha na gato umwirondoro wabo mu buryo bworoshye kandi bwumvikana.

    Mu gihe abantu benshi bakomeza kubona abantu bafite imyirondoro itandukanye ishingiye ku gitsina, nzi neza ko ibitekerezo by'abantu bizahinduka ku buryo abantu bakundana nk'ibi byanjye na Josh baziyongera.

    Ntabwo nshaka kuvuga ko buri muntu wese agomba kuvuga ibye byose igihe arimo gushakira urukundo mu bantu bafite igitsina batavukanye. Ariko abantu benshi bagomba kumenya ko urukundo hagati y'abantu bafite igitsina bavukanye n'abahinduye igitsina ruhari kandi nta kibazo biteye.

    Urukundo rwanjye ubu rufatwa nk'ikintu kidasanzwe ariko ntekereza ko hari intambwe irimo guterwa cyane cyane na kino gisekuru gishya cy'abantu bavutse mu gihe cya interineti usanga nta kibazo bafite ku bijyanye n'imyirondoro itandukanye ishingiye ku gitsina no kutabihisha.

    Ku rubuga rwa TikTok, abantu miliyoni 3.7 bamaze gusura 'hashtag' ivuga ibijyanye n'urukundo rw'abantu bashakana n'abahinduye igitsina. Ibi rero kuri jyewe ni ibintu binshimishije cyane.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/uko-umugore-wavukanye-igitsina-gabo-yabonye-urukundo