Blog

  • Inama y'Abaminisitiri yasubijeho gutaha saa sita z'ijoro, ibitaramo n'utubyiniro birakomorerwa…. #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ry'ibyemezo by'inama y'Abaminisitiri ya mbere muri uyu mwaka yateranye kuri uyu wa 26 Mutarama 2022 muri Village Urugwiro, ikayoborwa na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Kagame Paul, imwe mu myanzuro y'iyi nama ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19  ni iy'uko amasaha yo gutaha yasubijwe saa sita z'ijoro, ibitaramo by'imyidagaduro, utubyiniro na Karaoke byakomorewe.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/inama-yabaminisitiri-yasubijeho-gutaha-saa-sita-zijoro-ibitaramo-nutubyiniro-birakomorerwa/

  • Perezida wa Sena yasuye ibikorwa by'iterambere mu Karere ka Gisagara – #rwanda #RwOT

    Yabisuye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Mutarama 2022 ahareye ku nzu y'imyidagaduro, ahari kubakwa umujyi wa Gisagara, icyanya cyahariwe inganda n'ahandi.

    Mu biganiro yagiye agirana n'abo yasanze aho yasuye yashimye iterambere bagezeho abasaba kurikomeza. Urugero ni ubwo yageraga mu isoko rya Ndora aganira n'abacuruzi.

    Ubwo yasuraga icyanya cyahariwe inganda mu Murenge wa Kibirizi yashimiye abikorera uburyo bakomeza gushaka uko bakongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi mu karere kabo.

    Yasuye uruganda rwenga inzoga n'umutobe mu bitoki, uruganda rutunganya ifu mu bigori ndetse n'ahari kubakwa uruzajya rwongerera agaciro inyama.

    Yagiriye inama ubuyobozi bw'akarere gukomeza kureshya abashoramari na we abizeza ko azajya abigiramo uruhare.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko yabijeje ko azabakorera ubuvugizi kugira ngo imihanda ya kaburimbo muri ako yiyongere.

    Ati 'Igikomeye cyane duhuriyeho twese ni umuhanda wa kaburimbo unyura mu Mayaga uzafasha mu iterambere ry'igice cy'Amayaga cyose na Gisagara irimo. Undi ni umuhanda wa Save ndetse n'umuhanda uzenguruka mu mujyi wa Gisagara.'

    Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, yasuye n'uwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabuye yunamira imibiri iharuhukiye.

    Dr. Iyamuremye yasuye ibikorwa by’iterambere mu Karere ka Gisagara

    Dr. Iyamuremye yitegereza iterambere ry’Umujyi wa Gisagara

    Perezida wa Sena yasuye abaturage bakora ubucuruzi mu Karere ka Gisagara

    Perezida wa Sena yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri i Kabuye

    Dr. Iyamuremye yunamiye inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Kabuye

    Dr. Iyamuremye yasuye abacuruzi b’isoko rya Ndora

    Isoko rya Ndora ryiganjemo imbuto

    Perezida wa Sena yasuye ibikorwa by’iterambere mu Karere ka Gisagara

    Dr. Iyamuremye aganira na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi

    Yasabye abukorera gukomeza guteza imbere Akarere ka Gisagara


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-wa-sena-yasuye-ibikorwa-by-iterambere-mu-karere-ka-gisagara

  • Gatsibo: Guverineri Gasana yagaragaje ibanga ryo kwesa imihigo – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo yiga ku iterambere ry'Akarere ka Gatsibo yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 mutarama 2021, avuga ko iterambere rishingira ku bufatanye no gushyira umuturage ku isonga.

    Ati “Gutekereza byagutse, guhagarara neza mu nshingano, kuguma ku ntego yawe nibyo bituma abantu badasobanya kandi bagahiga bafite n'icyo bagamije. Guhiga ni ishema ndetse ni n'ubutwari ukumva ko wawesa, rero nk'ubu iyo bemeye kujya mu mihigo bakareba ibibazo n'inshingano zabo zagutse, bakareba ibyihutirwa bagafatanya byayesa.”

    Umuyobozi w'Inama Njyanama y'Akarere ka Gatsibo, Sibomana Saidi, yavuze ko bageze ku rwego rwiza mu kwesa imihigo.

    Ati “Turacyafite imihigo nk'ibiri tukiri inyuma ari nayo twakanguriraga abafatanyabikorwa ngo tuyese, harimo uwo kubakira no gusana inzu z'abaturage bari mu manegeka n'abari bafite inzu zitajyanye n'icyerekezo cy'igihugu twihaye kubisoza muri Werurwe.”

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ngarama, Rugengamanzi Stiven, yavuze ko abayobozi bagiye kongera imbaraga mu kwegera abaturage, bakarwanya ubukene ndettse bakongera imikoranire hagati y'inzego.

    Guverineri Gasana yagaragaje ko kwita ku muturage ari ryo banga ryo gutera imbere no kwesa imihigo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-guverineri-gasana-yagaragaje-ibanga-ryo-kwesa-imihigo

  • Riderman yakoze indirimbo ikangurira gukunda… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yasohoye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022, yumvikanamo umwirongi n'ingoma mu ntangiriro yayo. Yumvikanamo ijwi ry'umuraperi Karigombe ndetse na Producer Chris Neaty uririmba inyikirizo yayo.

    Iyi ndirimbo yakorewe muri studio Ibisumizi. Imyaka irenze 10 Riderman ari mu muziki, mu bihangano bye agaruka ku bijyanye no gukunda igihugu, wabyumva nko mu ndirimbo 'Kadage', 'Umusirikare' Icupa ry’imiti' n'izindi.

    Yabwiye INYARWANDA ko uko abahanzi baririmba indirimbo zo gukunda Imana, gukunda abakobwa ari nako bakwiye gushyira imbaraga mu kuririmba 'izo gukunda igihugu kuko nicyo gakondo yacu n'abacu'.

    Uyu muraperi wegukanye Primus Guma Guma Super Stars, avuga ko 'buri munyarwanda akwiye kumva ko gukunda igihugu, kukirinda no kugikorera ari inshingano ze'.

    Akavuga ko urubyiruko rufite umukoro ukomeye wo guharanira kubaka u Rwanda rwifuzwa, kuko ari bo bayobozi b'ejo hazaza.

    Ati 'Urubyiruko ni rwo Rwanda rw’ejo, rugomba kwiyubakamo umuco wo gukunda igihugu kuko nirwo ruzaba rufite inshingano zose mu bihe biri imbere.'

    Iyi ndirimbo uyu muraperi ayisohoye mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza Umunsi w'Intwari, ufite insanganyamatsiko igira iti 'Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu'.

    Kuri uwo munsi, Abanyarwanda hirya no hino bazazirikana ibikorwa by'ubutwari bitandukanye biha agaciro Igihugu, bigatera ishema abenegihugu n'inshuti zacyo.

    Umunsi w'Intwari z'Igihugu ni umwanya kandi Abanyarwanda babona wo gutekereza ku bikorwa bigamije kurushaho kubaka Igihugu, no guharanira ubutwari mu buzima bwa buri munsi.

    Muri zimwe mu ndangagaciro ziranga intwari harimo: Kugira umutima ukomeye kandi ucyeye, gukunda Igihugu, kwitanga, kugira ubushishozi, kugira ubwamamare mu butwari, kuba intangarugero, kuba umunyakuri, kugira ubupfura no kugira ubumuntu.

    Ni ku nshuro ya 28 u Rwanda ruzaba rwizihiza umunsi w'Intwari. Riderman avuga ko umunsi wo kwizihiza intwari ari umukoye cyane kuko 'ni umunsi twibukiraho abatubereye urugero rwiza bakigomwa byose bakitangira igihugu cyacu.'

    Yavuze ko kuri we 'intwari ni umuntu wese ushyira inyungu z’igihugu n’iz’abenegihugu imbere cyane, kurusha uko ashyira imbere inyungu ze ku giti cye. Iyo wirengagije inyungu zawe ugashyira imbere inyungu rusange, uba utangiye urugendo rugana k’ubutwari.'

     

    Riderman yasohoye indirimbo Igihugu yise 'Nyegamo yanjye', avuga ko kuva yatangira kwandika indirimbo iyi ariyo ndirimbo akunda kurusha izindi Riderman yabwiye urubyiruko kwiyubakamo umuco wo gukunda igihugu, kuko ari bo Rwanda rw'ejo 

    Producer Kanoheli Christmas Ruth [Chris Neaty] ukorera muri Ibusumizi ni we waririmbye inyikirizo y'iyi ndirimbo aranayitunganya inononsorwa na Producer Bob Pro

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NYEGAMOYANJYE' YA RIDERMAN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113876/riderman-yakoze-indirimbo-ikangurira-gukunda-u-rwanda-asaba-urubyiruko-kwiyubakamo-uwo-muc-113876.html

  • IGP Dan Munyuza ari mu ruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Lesotho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko muri uru ruzinduko IGP Munyuza yari aherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Eugene Kayihura, ari na we uhagarariye u Rwanda mu bwami bwa Lesotho. Abayobozi ba Polisi zombi ku wa Gatatu tariki ya 26 Mutarama 2022 bagiranye ibiganiro byabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi ya Lesotho. Ibiganiro byibanze ku gushimangira amasezerano y’ubufatanye ari hagati ya Polisi zombi, amasezerano yibanda ku kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

    Commissioner of Police Molibeli yashimiye IGP Munyuza kuba yarubahirije ubutumire yamuhaye, amusezeranya ko we n’intumwa ayoboye bazitabira umuhango wo gusoza amahugurwa y’abapolisi bato, umuhango uteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 28 Mutarama 2022.

    Yagize ati 'Nejejwe no kugushimira ku ruzinduko mperutse kugirira muri Polisi y’u Rwanda muri Kanama umwaka ushize, nahungukiye byinshi bishobora kugirira akamaro Polisi yacu ya Lesotho. Ibyo twahungukiye bikubiyemo kubaka ubufatanye hagati ya Polisi zacu zombi.”

    Yakomeje atumira Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda n’intumwa ayoboye kuzitabira umuhango wo gusoza ku mugaragaro amahugurwa y’abapolisi bato 294, umuhango uteganyijwe tariki ya 28 Mutarama 2022, ukazabera mu ishuri rikuru rya Polisi ry’amahugurwa.

    Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yavuze ko u Rwanda ruha agaciro ubufatanye buri hagati y’ibihugu bya Afurika mu rwego rwo kurandura burundu ibyaha bikomeje kugaragara muri ibi bihe birimo ibyambukiranya imipaka n’ubugizi bwa nabi ndengakamere.

    Yagize ati “Gukorera hamwe nk ‘inzego z’umutekano ni bumwe mu buryo bwiza bwitezweho kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka. Ibi byaha bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bihugu byacu n’umugabane wose muri rusange.”

    Abayobozi bombi banaganiriye ku ishyirwa mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye inzego zombi zashyizeho umukono i Kigali mu Rwanda tariki ya 24 Kanama 2021. Muri aya masezerano Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe n’umuyobozi mukuru wayo, IGP Dan Munyuza naho ku ruhande rwa Polisi ya Lesotho hari Commissioner of Police, Holomo Molibeli. Mu ruzinduko IGP Munyuza arimo kugirira muri Lesotho, abayobozi bombi bongeye gushimangira ku kunoza imikoranire, guhanahana amakuru ku byaha byambukiranya imipaka no guhanahana amahugurwa. Inzego zombi zizanafatanya mu kurwanya iterabwoba, kurwanya ikwirakwira ry’ibiyobyabwenge n’ uruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano.

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/igp-dan-munyuza-ari-mu-ruzinduko-rugamije-gushimangira-ubufatanye-hagati-ya-polisi-y-u-rwanda-n-iya-lesotho

  • Rayon Sports ifite inzara yumutoza – #rwanda #RwOT

    Kimwe mu bibazo by'ingutu byagoye iyi kipe mu mikino 14 imaze gukina muri shampiyona, harimo kutagira umutoza.

    Iyi kipe yatangiye shampiyona itozwa na Masudi Djuma, yaje kumuhagarika nyuma yuko umusaruro warimo ubacika bareba, ikipe isigarana Lomami Marcel, nawe utarashoboye gukora ibyananiye Masudi.

    Kugeza magingo aya, hagati ya Rayon Sports iri ku mwanya wa gatanu ku rutonde rusange rwa shampiyona na Kiyovu Sport iri ku mwanya wa mbere, harimo ikinyuranyo cy'amanota atandatu, kuko ifite amanota 23, mu gihe Kiyovu ifite 29.

    Mu mibare biracyashoboka ko aya manota yavamo ndetse ikipe igatwara igikombe, ariko kugira ngo bigerweho hari iby'ingenzi bigomba kubanza gukosorwa, buri kintu kikajya mu mwanya wacyo harimo no kugarurira icyizere abafana.

    Mu mikino 14 imaze gukina, Rayon Sports yatsinzemo 6, inganya 5, itsindwa 3. Uyu ntabwo ari umusaruro mwiza ku ikipe ishaka igikombe cya shampiyona, ndetse iby'igikombe bishobora no kurangirira mu magambo.

    Byabaye bibi cyane ndetse benshi batangira no kuzinukwa iby'igikombe uyu mwaka, ubwo Marines FC yatsindiraga Rayon Sports i Kigali ibitego 3-0 mu mukino w'umunsi wa 14 wa shampiyona.

    Ibyagiye bikoma mu nkokora iyi kipe ni byinshi, gusa ikiza ku isonga ni ukutagira umutoza uhuje na Rayon Sports n'intego zayo.

    Mu mikino itambutse iyi kipe yagiye ikina, hagaragaye cyane icyuho cyo kutagira umutoza, byanayiviriyemo gutakaza amanota aho yari iyakeneye.

    Ikipe ifite abakinnyi beza bakwifuzwa na buri kipe mu Rwanda, ariko kutagira umutoza nibyo bituma magingo aya yicaye ku mwanya wa gatanu kandi ifite intego y'igikombe.

    ICYAKORWA KUGIRA NGO IGERE KU NTEGO Y'IGIKOMBE

    Ntabwo iyi kipe isabwa byinshi kugira ngo itange ibyishimo ku bafana bayo, kuko isabwa kuzana umutoza uhuje kandi wumva agaha agaciro intego zayo, ubura ibitotsi yatsinzwe cyangwa yanganyije, uwumva neza icyo abafana ba Rayon Sports bamariye ikipe no kugera ku nyota yabo y'igikombe bamaranye igihe.

    Ikindi kandi agashakirwa bamwe mu bakinnyi ku myanya ijegajega, ntabwo ari benshi bakenewe, kuko batatu bashoboye bahagije.

    Ubuyobozi bw'ikipe burasabwa kuba hafi y'abakinnyi n'abatoza kugira ngo basenyere umugozi umwe, igikombe bavuga babashe kugiha abafana.

    Ibyo nibikorwa, slogan (Intero n'inyikirizo) igomba kuba imwe 'Igikombe uyu mwaka'. Nta kosa Rayon Sports isabwa gukora mu mikino 16 isigaje gukina muri shampiyona y'u Rwanda, niba ishaka koko igikombe.

    Biravugwa ko iyi kipe ikataje mu biganiro n'abatoza batandukanye kandi bashoboye kugira ngo umwe muri bo azahabwe inshingano zo kugera ku nyota y'abafana ba Rayon Sports bamaze igihe bategereje igikombe ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

    Rayon Sports ikeneye umutoza ushoboye byihutirwa niba iri mu murongo wo guhatanira igikombe cya shampiyona

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113879/rayon-sports-ifite-inzara-yumutoza-113879.html