Blog

  • Nyamagabe: Abaturage basaga 740 binangiye kwikingiza Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yabigarutseho mu kiganiro 'Sobanuza' cya Radio Salus kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Mutarama 2022. Yavuze ko muri rusange gukingira Covid-19 biri kugenda neza.

    Yasobanuye ko bafite abaturage 250.692 bafite imyaka 18 y'amavuko kuzamura hatabariwemo abanyeshuri; muri bo abagera ku 205.567 bangana na 82% bamaze gukingirwa inkingo ebyiri.

    Muri abo bose bagomba kwikingiza abagera ku 245.678 bangana na 98% bamaze gukingirwa urukingo rumwe.

    Yagize ati 'Hari 2% bageza ku bihumbi hafi bitanu batarafata urukingo na rumwe; muri abo harimo abinangiye kubera impamvu zishingiye ku myemerere. Harimo abo tubona bari bashingiye ku madini ariko ugasanga ayo madini nayo bavuga ko bayasohotsemo kuko nta dini dufite mu Karere ka Nyamagabe ryanga cyangwa rihakana urukingo.'

    Yakomeje avuga ko mu Ukuboza 2021 ubwo batangiraga ubukangurambaga bwagutse bwo gushishikariza abantu kwikingiza Covid-19 bari bafite abagera mu 1400 binangiye kwikingiza, barabigisha bamwe bemera gukingirwa.

    Yashimiye komite z'imidugudu n'abajyanama b'ubuzima n'izindi nzego z'ibanze ku tugari n'imirenge ko bagize uruhare runini mu gukangurira abaturage kwikingiza Covid-19.

    Niyomwungeri yavuze ko abanga gukingirwa ahanini bitwaza imirongo yo muri Bibiliya.

    Ati 'Nk'abo njya mpura na bo hari abitwaza ko hari ikimenyetso ngo cyavuzwe kizaza, sinibuka igitabo cyo muri Bibiliya bakunda gukoresha, aho abantu bagomba kubona serivisi ari uko berekanye icyo kimenyetso. Bahita babihuza n'urukingo rwa Covid-19 kubera ko nyine kugira ngo uhabwe serivisi cyangwa ujye ahandi hari igihe bagusaba ko uba warikingije kugira ngo utaza kwanduza abandi cyangwa na bo batavaho bakwanduza ukaremba.'

    Yavuze ko hari n'abandi bavuga ko kwivuza bakoresheje imiti yo mu ruganda bidakwiriye ariko bose bakomeje kubigisha kugira ngo bahindure imyumvire kandi abenshi bagenda babyumva bagahinduka.

    Yibukije abanze kwikingiza ko icyo ubuyobozi bubashakira ari ubuzima buzira umuze kandi icyorezo cya Covid-19 kigihari kitinangiye gukwirakwira.

    Yashimiye abanyamadini n'amatorero uruhare bagira mu gukangurira abayoboke n'abaturage muri rusange kwikingiza Covid-19.

    Yasabye inzego zose bafatanya kuyobora mu Karere ka Nyamagabe kurushaho kwegera abaturage no kubasobanurira ibyiza by'urukingo rwa Covid-19 ko rutuma uyanduye ataremba.

    Ati 'Nta muntu wakwitwaza imyemerere y'iby'Ijuru yanga kwikingiza kugira ngo agire ubuzima bwiza kubera ko ntabwo uzabasha gukorera Ijuru nta buzima ufite.'

    Yavuze ko nta muturage n'umwe bakingira ku ngufu ahubwo bose babanza kubigisha bakabyemera bakabona kubakingira.

    Inyubako y’Ibiro by’Akarere ka Nyamagabe

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-abaturage-basaga-740-binangiye-kwikingiza-covid-19

  • Imvura itumye umukino w’ikirarane wa APR FC na Mukura VS usubikwa #rwanda #RwOT

    Mu mukino waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, igice cya mbere cyarangiye Mukura VS ifite igitego 1-0 cyari cyatsinzwe na Nyarugabo Moise ku munota wa 31 w’igice cya mbere.

    Nyuma y’igice cya mbere amakipe yombi yasubiye mu rwambariro, nyuma abasifuzi baza kwemeza ko umukino uhagarara.

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ribinyujije ku rubuga rwa twitter ryatangaje ko umukino uzakomereza aho wari ugeze.

    Ni ubutumwa bugira buti: “Kubera imvura nyinshi yaguye kuri Stade ya Kigali, umukino w’ikirarane w’umunsi wa 6 wa shampiyona wahuzaga APR FC na MUKURA VS urasubitswe. Hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 38.3 y’amategeko agenga amarushanwa, uyu mukino uzongera gusubukurwa ejo ku munota warugezeho kandi ukinirwe ku kibuga waberagaho.”

    Source : https://imirasire.com/?Imvura-itumye-umukino-w-ikirarane-wa-APR-FC-na-Mukura-VS-usubikwa

  • Nsabimana Callixte ureganwa na Rusesabagina arasaba Urukiko kwita ku kuba yarafunzwe agiye gukora ubukwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nsabimana Callixte

    Nsabimana Callixte

    Nsabimana ari mu baregwa basobanuriye Urukiko rw’Ubujurire kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022 ko batanyuzwe n’umwanzuro w’Urukiko Rukuru, bakaba barimo abasaba kongera kugabanyirizwa ibihano bikajya munsi y’ibyo bahawe, hamwe n’abasaba isubikagifungo cyangwa gusubizwa mu buzima busanzwe.

    Urukiko rwasomye ingingo z’ubujurire Nsabimana yarugejejeho arusaba kwita ku kuba azarangiza igifungo cy’imyaka 20 ashaje atakigira icyo yimarira, kuba yaba avukijwe amahirwe yo gusubira mu muryango nyarwanda,
    kwita ku kuba yarafunzwe agiye gukora ubukwe ndetse ko umukunzi we bari kuzashingana urugo yasigaye muri Afurika y’Epfo ubu akaba atazi aho aherereye.

    Nsabimana kandi yasabye Urukiko kwita ku mibereho ye bwite nk’umuntu wagizwe impfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi agifite imyaka 12, akaba yariciwe ababyeyi bombi n’abavandimwe bose usibye mushiki we wasigaranye ubumuga.

    Nsabimana yabwiye Urukiko rw’Ubujurire ko yitandukanyije n’Imitwe y’Iterabwoba irimo uwa MRCD-FLN akabimenyesha amahanga, akihana ibyaha yayikoreyemo akanabisabira imbabazi, kandi ko yashinje ku mugaragaro ibihugu byateraga inkunga FLN birimo u Burundi, Uganda hamwe n’uwari Perezida wa Zambia witwa Edgar Lungu.

    Nsabimana kandi avuga ko afite uburwayi bumukomereye bw’umuvuduko w’amaraso n’igifu, kandi ko yumva yagirirwa imbabazi nk’izo abayoboye ibitero bya FLN bagiriwe, ubu ngo barimo gutegurwa gusubira mu buzima busanzwe.

    Nsabimana umaze imyaka itatu atawe muri yombi, asaba Urukiko rw’Ubujurire kumuhanisha igifungo kitarengeje imyaka itanu, akizeza ko azakorera u Rwanda gusa kuko ageze ahandi ngo bashobora kumugirira nabi kuko yahindutse umwanzi wabo.

    Mu gushimangira ibyo yandikiye Urukiko yagize ati “Ndisabira igihano umuntu ashohora gukora akagororwa kandi agasubira mu muryango nyarwanda, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iyo Leta iza guhitamo umurongo wo kuvuga ngo ‘ijisho rihorerwe ijisho, iryinyo rihorerwe iryinyo, muri iki gihugu nta buye riba risigaye rigeretse ku rindi”.

    Nsabimana asaba Urukiko gushingira ku bwigenge bw’Ubucamanza rukagira imbabazi nk’uko abarokotse Jenoside na bo ngo basabwaga gutanga imbabazi bakazitanga kugira ngo urukundo runeshe urwango.

    Abaregwa batishimiye ibihano bakatiwe n’Urukiko Rukuru bavuga ko impamvu nyoroshyacyaha zatuma bakatirwa ibihano bito biri munsi y’ibiteganywa n’amategeko cyangwa kurekurwa bagasubira mu buzima busanzwe ari uko bemeye bakirega ibyaha, kuba ari ubwa mbere bakatiwe igifungo n’inkiko ndetse no kuba ngo baratanze amakuru afasha ubutabera gukora neza.

    Hari n’abavuga ko igifungo bahawe kidatangirana n’igihe bafatiwe ndetse n’abavuga ko hari amakuru bahaye Urukiko rukuru ntirwayitaho, rukagera ku rwego rwo kubakatira ibihano ntacyo ruvuze kuri ayo makuru.

    Ubushinjacyaha buvuga ko impamvu zajuririwe n’abaregwa nta shingiro zifite bitewe n’uko Urukiko Rukuru rwari rwabakatiye ibihano hashingiwe ku mpamvu nyoroshyacyaha ziteganywa n’amategeko, ndetse hakaba n’aho ngo rwagiye munsi y’ibihano biteganyijwe n’amategeko hashingiwe kuri izo mpamvu nyoroshyacyaha.

    Umushinjacyaha avuga ko by’umwihariko kuri Nsabimana uzi ingaruka z’intambara zirimo ubupfubyi ndetse akaba yaragiye muri MRCD-FLN arangije kwiga amategeko muri Kaminuza, ibi ubwabyo ngo byaba impamvu yo gukomeza ibihano.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/nsabimana-callixte-ureganwa-na-rusesabagina-arasaba-urukiko-kwita-ku-kuba-yarafunzwe-agiye-gukora-ubukwe

  • Umukino wahuzaga APR FC na Mukura VS wasubitswe ugeze ku munota wa 45 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 6 wahuzaga APR FC na Mukura VS wasubitswe ugeze ku munota 45 kubera imvura nyinshi, Mukura VS yari imbere n’igitego kimwe.

    Wari umukino w’umunsi wa 6 uba warakinwe tariki ya 30 Ugushyingo 2021 ariko ntiwaba kubera ko APR FC yari mu mikino Nyafurika.

    Mukura VS yaherukaga gutsinda APR FC tariki ya 3 Mutarama 2019, hari mu mukino w’ikirarane.

    Ku munota wa 10 Mugunga Yves yabonye amahirwe ariko ateye mu izamu uca hanze gato yaryo.

    Aya mahirwe yakurikiwe n’ayo ku munota wa 17, Yannick Bizimana yinjiranye ubwugarizi bwa Mukura ariko ateye mu izamu unyura hejuru yaryo.

    Nyarugabo Moise yahawe umupira mwiza ku munota wa 24 asiga ubwugarizi bwa APR FC ariko ateye mu izamu umupira nawe uca hejuru yaryo.

    Nyarugabo yaje kwikosora ku munota wa 31 ubwo yatsindiraga Mukura VS igitego cya mbere ku mupira wari uhinduwe na Djibrine.

    APR FC yahise ishyira igitutu kuri Mukura VS, yaje kubona andi mahirwe ku munota wa 36, Mugunga yarobye umunyezamu Sebwato ariko ubwugarizi bwa Mukura burahagoboka.

    Ku munota wa 43, Mugunga Yves yahaye umupira Anicet maze atera mu izamu bahita bawohereza muri koruneri. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

    Iminota ya nyuma y’igice cya mbere yakiniwe mu mvura nyinshi yatumye amakipe akererwa kugaruka mu kubuga.

    Iminota 40 yarinze ishira imvura ikigwa, abasifuzi baje kureba uko ikibuga kimeze, bahamagara abakapiteni na bo ngo barebe ko umukino wakomeza.

    Saa 16:51, nyuma y’isaha irenga abasifuzi baje gufata umwanzuro ko uyu mukino usubikwa.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukino-wahuzaga-apr-fc-na-mukura-vs-wasubitswe-ugeze-ku-munota-wa-45-amafoto

  • Kigali: Sherrie Silver yahaye ibiribwa imirya… – #rwanda #RwOT

    Ubuzima bubi uyu mukobwa yaciyemo mbere y'uko aba icyamamare ku Isi bwatumye agira umutima wo kwita ku bana bo mu miryango itifashije, anatekereza gukomeza gufasha imiryango itishoboye itabasha kubona ibyo kurya byari munsi.

    Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 30 Mutarama 2022, Sherrie yashyize ku ruhande ubwamamare bwe yisanisha n'abatishoboye, aterura imifuka y’ibiribwa, ashyira ku murongo ibiribwa, ibyo kunywa n'ibindi yahaye imiryango 108 itishoboye, baramushimira.

    Yifashe amashusho abwira abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko igihe cyigeze kugira ngo buri wese agire umutima ufasha kandi abigaragaze. Aya mashusho yayafashwe n'umusore n'inkumi bavanye mu Bwongereza bamuherekeje muri ubu bukangurambaga yatangije yise 'Feed the Hungry'.

    Gutangiza ubu bukangurambaga azegeza hirya no hino mu gihugu bwabereye mu kigo cyo kwa Gisimba i Nyamirambo. Yatanze ibiribwa birimo ibishyimbo, imyumbati, ibitoki n'imineke, kawunga, imyumbati, amashu n'ibindi.

    Sherrie Silver yabwiye INYARWANDA ko yishimiye nyuma yo gutangiza ku mugaragaro ubu bukangurambaga bwo kubagaburira abantu batishoboye. Ati 'Ndumva nishimye cyane. Kandi buri wese ibi yabikora. Niba nshobora guha ibiribwa abarenga 100 nawe wabikora, n'undi wese yabikora. Reka dufatanyirize hamwe.'

    Uyu mukobwa yavuze ko nta muntu wakabaye acyicwa n'inzara. Ati 'Ubu ni ubukangurambaga bugamije gufasha abantu batabasha kubona icyo kurya mu buryo buboroheye, kugira ngo tubahe icyo kurya. Sintekereza ko hari umuntu wakabaye acyicwa n'inzara mu 2022.'

    Yakomeje avuga ko hari benshi bibajije impamvu iki gikorwa yagitangiriye mu kigo cyo kwa Gisimbi aho kugitangirira ku ivuko rye i Huye, avuga ko byaturutse ku kuba muri iki kigo hari indi mishinga asanzwe ahakorera ariko ngo n'ahandi azahagera.

    Sherrie ati 'Nahisemo gutangirira i Nyamirambo kubera ko ari ho imishinga yanjye myinshi nyikorera irimo n'iy'abana. Nagize abantu benshi bansaba gutangirira i Bugesera, Huye aho mvuka ariko n'ahandi tuzahagera.'

    Yavuze ko ikibazo cy'abantu bacikwa n'inzara kizakemuka igihe buri wese azumva ko ubuzima bwa mugenzi we bumureba. Avuga ko hari imiryango myinsi imena ibyo kurya nyamara hari abandi baburaye cyangwa se babwiriwe.

    Akavuga ko aho kugira ngo Hotel cyangwa se Restaurant zimene ibyo kurya bagakwiye gushaka abatishoboye babifashisha.

    Umuyobozi w'Umuryango, Destiny Rebuilders, Rev Karekezi Manzi wafatanyije na Sherrie Silver, yabwiye INYARWANDA ko muri bicye bafite biyemeje guhindura ubuzima bw'imiryango idafite amikoro muri iki gihe n'igihe kizaza.

    Ariko kandi ngo uretse gutanga ibiribwa, uyu muryango unigisha imyuga abahoze mu buraya, abakoreshaga ibiyobyabwenge bakabivamo n'abandi.

    Karekezi agaragaza ko kubigisha imyuga bimaze gutanga umusaruro kuko abarenga 30 bamaze gusoza amasomo yabo bakajya ku isoko ry'umurimo.

    Uyu muyobozi yavuze ko ubu bukangurambaga bwo kugaburira abatishoboye bazakomeza kubukora mu bihe bitandukanye, kandi ngo bafatanyije n'ubuyobozi mu guhitamo abahabwa ibiribwa.

    Ati 'Ntabwo dukora twenyine, dukorana n'inzego z'igihugu. Twavugishije ubuyobozi bw'ibanze cyane cyane Umurenge Rwezamenyo ni Umurenge dukorana cyane kuko buri mwaka twishyurira mituelle abantu bagera hafi ku gihumbi. Ubwo rero urumva ni abantu dukorana cyane mu bikorwa byacu.'

    'Rero twarabamenyesheje hanyuma abantu bari hano kugira ngo bakire ibi biribwa harimo abatanzwe n'Umurenge, abandi ni abo dusanzwe dufasha n'abandi bantu.'

    Sherrie Silver wafashije imiryango 108 yamamaye cyane bitewe n'amashusho y'indirimbo ya Childish Gambino yanamuhesheje igihembo cya MTV Music Video Award 2018. Uyu mukobwa aherutse kugura inzu yo guturamo [Apartment] mu mujyi wa London mu Bwongereza.

    Ni we wayoboye imbyino ziri muri filime ya Rihanna na Childish Gambino yitwa 'Guava Island'. Amaze gukorana n'abandi bahanzi bakomeye barimo One Republic mu ndirimbo yitwa 'Rescue Me', French Montana muri Joana yakoranye na Afro B n'abandi. 

    Sherrie Silver yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije gufasha abantu batabasha kubona ibyo kurya

    Sherrie Silver yagikoze ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru ari kumwe n'umusore n'inkumi bavanye mu Bwongereza 

    Sherrie Silver yatangije ubukangurambaga yise “Feed the Hungury” asaba buri wese uzi umuntu utishoboye kumwegera 

    Sherrie yavuze ko bafite intego y'uko buri Cyumweru bazajya baha ibiribwa imiryango itishoboye mu rwego rwo kubafasha Sherrie yanasangiye icyo kunywa n'iyi miryango itishoboye yo muri Kigali  Umuyobozi w'Umuryango Destiny Rebuilders, Rev Karekezi Manzi yashimye abafatanyabikorwa n'abandi bakomeje kubatera ingabo mu bitugu mu gufasha abatishoboye

    Imiryango 108 niyo yahawe ibyo kurya by'amoko atandukanye na Sherrie Silver

    Ibiribwa byatanzwe birimo kawunga, ibyishimo, imyumbati, avoka, ibitoki n'ibindi 

    Ibyishimo ni byose ku miryango 108 yahawe ibiribwa na Sherrie Silver


    Sherrie yasabye abantu gufatanya nawe muri ubu bukangurambaga

    Mimi waherekeje Sherrie Silver muri iki gikorwa ari kumwe n’umubyeyi wafashijwe 


    Sherrie wamamaye kubera imbyino yavuze ko nta muntu wakabaye wicwa n’inzara 


    Abahawe ibiribwa babarizwa mu Mirenge itandukanye yo muri Kigali 

    Aha bashyiraga ku murongo ibiribwa bari bagiye gutanga ku miryango 108 


    Sherrie avuga ko nta muntu wagakwiye kuba amena ibyo kurya kandi hari ababibuze 


    Uretse guhabwa ibiribwa bamwe muri aba banigishwa imyuga inyuranye

    AMAFOTO: Ngabo Serge-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114005/kigali-sherrie-silver-yahaye-ibiribwa-imiryango-108-itishoboye-amafoto-114005.html

  • Ijambo rya nyuma rya Miss USA 2019 mbere y’uko yiyahura #rwanda #RwOT

    Cheslie Corrinne Kryst wegukanye ikamba rya Nyampinga uhiga abandi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rya 2019 (Miss USA 2019), yitabye Imana nyuma yo kwiyahura akaba yari yaciye amerenga y’uko agiye kwiyahura.

    Uyu mukobwa w’imyaka 30 yiyahuye asimbutse igorofa ry’inzu yabagamo muri Manhattan mu mujyi wa New York.

    Cheslie yitabye Imana ku Cyumweru tariki ya 30 Mutarama 2022.

    Mbere yo kwiyahura, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho ubutumwa asa nusezera, yagize ati 'Byashoboka ko uyu munsi waguha kuruhuka mu mahoro.'

    New York Post yatangaje ko mbere yo kwiyahura yasize yanditse ko ibintu byose yari afite abisigiye nyina umubyara.

    Akaba yarasimbutse mu igorofa rya 29 ni mu gihe yari asanzwe aba mu igorofa rya 9.

    Cheslie Corrinne Kryst uretse kuba Miss USA 2019, yanitabiriye Miss Universe mu 2019, akaba yari asanzwe akora mu kinyamakuru Extra.

    Cheslie Corrinne Kryst yitabye Imana nyuma yo kwiyahura

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ijambo-rya-nyuma-rya-miss-usa-mbere-y-uko-yiyahura

  • Kenya: Imodoka itwara abagenzi yaturikanywe n’igisasu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo modoka yerekezaga mu mujyi wa Mandera uri mu gace k’umupaka utandukanya Kenya na Somalia. Ako gace kagiye kibasirwa n’ibitero by’intagondwa mu bihe bishize.

    Amafoto y’abanyamakuru bariyo arimo gukwirakwira, agaragaza imodoka itwara abagenzi, yo mu zizwi nka ‘matatu’ muri Kenya yashwanyaguritse.

    Nta ruhande rwahise rwigamba iki gitero, ariko intagondwa zo mu mutwe wa al-Shabab mu myaka ishize zagabye ibitero kuri polisi no ku basivili mu mujyi wa Mandera no mu nkengero zawo bihitana abantu benshi, bituma i Mandera haba hamwe mu hantu habi cyane ho kuba muri Kenya.

    Iki gitero kibaye hashize hafi icyumweru ambasade nyinshi z’ibihugu by’amahanga zirimo n’iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iy’u Bufaransa ziburiye abaturage b’ibyo bihugu ko hashobora kuba ibitero by’iterabwoba muri Kenya. Nyuma yaho polisi yasohoye itangazo yongera kwizeza abaturage ko umutekano wabo urinzwe. Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/kenya-imodoka-itwara-abagenzi-yaturikanywe-n-igisasu

  • Yashoye ibihumbi bitatu none ageze kuri miliyoni icyenda z’amafaranga y’u Rwanda-Ubuhamya #rwanda #RwOT

    Bayizere Solange utuye mu Karere ka Nyabihu Umurenge wa Shyira, ukora umurimo w’ubukorikori n’imideri avuga ko yatangije igishoro cy’amafaranga ibihumbi bitatu gusa, ubu akaba ageze ku mutungo wa miliyoni icyenda.
    Uyu mugore afite kampani yitwa “Ishema ry’umuco ltd” ikora ubukorikori burimo imitako itandukanye, ibikoresho bikoze mu masaro nk’amasakoshi, inigi, ibiseke, harimo n’imideri ya shanete n’amaherena bikoze mu bitenge, ibikapu bikoze mu bitenge, kudoda imyenda y’ubwoko ubwaribwo bwose (…)

    – Mu makuru

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4438