Blog

  • Noneho byemejwe! Rihanna atwite imfura ye n’u… – #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha New York Post ndetse bikaba byanamaze no gutangazwa na TMZ, ni uko noneho Rihanna n’umukunzi we bamaze kwemeza ko atwite. Rihanna n'umukunzi we A$AP Rocky kuri ubu baritegura umwana wabo w'imfura, ibi bikaba byagaragaye mu mafoto bashyize hanze bishimanye basomana ndetse Rihanna yambaye imyambarire yerekana inda. 

    Aya mafoto bayashyize hanze mu gihe bari mu mujyi wa Harlem (iwabo wa A$AP). N'ubwo byagaragaraga ko aho bari bari hakonje kuko bari banifubitse, ariko ubwo bukonje ntibwabujije Rihanna kugenda afunguye ikote rye rirerire, inda igenda igaragara. Urukundo rwa Rihanna na A$AP rwatangiye kumenyekana mu mpera za 2020, kuva icyo gihe urukundo rwabo rutangiye kugurumana, ubu ni abadatana.

    Mu mpera za 2021 ni bwo hatangiye gusakara amakuru avuga ko Rihanna atwite. Ni amakuru yatangiye kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga ubwo uyu muhanzikazi yagirwaga Intwari mu gihugu cye cy’amavuko cya Barbados, babivuga bagendeye ku mafoto yo muri uwo muhango wabaye kuwa 30 Ugushyingo 2021. 

    Rihanna yaje kunyomoza ayo makuru y’uko atwite, avuga ko buri mwaka bamushinja gutwita. Ubwo yasubizaga umufana we wari umusabye kuzamutumira muri Baby Shower, Rihanna yaragize ati “Hhhhh rekera aho. Ntabwo wigeze uza mu birori 10 bya Baby shower byabanje! Munshinga buri mwaka gutwita, biratangaje”.

    Rihanna atwite inda y’umukunzi we A$AP Rocky

    Iyo foto niyo yatumye hatangira gusakara amakuru avuga ko Rihanna atwite, hari mu mpera za 2021

    INKURU WASOMA: Hasakaye amakuru avuga ko Rihanna atwite inda ya A$AP Rocky

    INKURU WASOMA: Rihanna yagize icyo avuga ku bimaze iminsi bivugwa ko atwite inda ya A$AP Rocky

    REBA HANO INDIRIMBO ‘RIHANNA’ YA URBAN BOYS FT RIDERMAN

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114041/noneho-byemejwe-rihanna-aratwite-114041.html

  • Mali: Ambasaderi wu Bufaransa muri Mali yaha… – #rwanda #RwOT

    Aka kanya, ibitangazamakuru hirya no hino ku isi birimo cyane cyane ibikorera ku mugabane w'Uburayi nka Rfi, France 24 ni yo nkuru biri kuvugaho cyane. Biranavugwa kandi ko ibi biratuma na Ambasaderi wa Mali mu Bufaransa nawe ahita ahabwa amasaha yo kuva mu gihugu cy'u Bufaransa.

    Amakuru avuga ko n'ubwo hari hamaze iminsi hatari umwuka mwiza hagati y'ibi bihugu, imbarutso yabaye amagambo Jean-Yves Le Drian, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'Ubufaransa aherutse kuvuga ku buyobozi bushya bwa Mali, aho ubu buyobozi bumushinja kubwita ko 'busuzuguritse' kandi ko 'butemewe' n'amategeko, ibi kandi ubu buyobozi bugashinja Ubufaransa kutagira icyo bubikoraho.

    Ibi kandi byatangajwe na tereviziyo y’igihugu ya Mali, bikaba bigaragaza urwego rushya mu ntambara ya diplomasi hagati ya Paris na Bamako.

    Kuri uyu wa mbere, televiziyo ya Leta yatangaje ko abategetsi ba Mali biganjemo igisirikare bahisemo kwirukana ambasaderi w'Ubufaransa, kubera ubwiyongere bw'ibibazo bya politike bigenda birushaho kwiyongera hagati y'ibihugu byombi.

    Umubano wa Mali n'Ubufaransa bwahoze buyikoroniza mu myaka yo ha mbere, watangiye kuzamo agatotsi kuva mu mwaka wa 2013 ndetse birushaho muri 2020 ubwo Nyakwigendera Ibrahim Boubacar Keita yavaga ku butegetsi.

    Birashoboka ko nyuma y'ibi, Ubufaransa burakura n'ingabo zabwo muri Mali, igihugu cyagaragayemo ibibazo by'umutekano n'ibya Politike bikomeye guhera muri za 2012.

    Ubuyobozi bwa Mali (bugizwe n'abasirikare) bwatangaje ko nta mpungenge kuba Ubufaransa bwakura ingabo zabo muri iki gihugu cyabo, ndetse banemeza ko Uburusiya bubafasha cyane mu by'intwaro haba mu bwiza no mu bwinshi bwazo n'ubwo kugeza ubu bagihakana kuba abasirikare b'Uburusiya baba bari ku butaka bwa Mali, nyamara bashinjwa kubinjiza muri iki gihugu mu buryo butemewe n'amategeko, Uburusiya bukabaha intwaro ku ngurane yo gucukura amabuye y'agaciro.

    Joël Meyer yabaye Ambasaderi w'Ubufaransa muri Mali guhera tariki ya mbere Ukwakira 2018, ndetse tariki ya 26 z'uko kwezi nibwo yakiriwe na Nyakwigendera Ibrahim Boubacar Keita wari Perezida wa Mali icyo gihe. Yabaye Ambasaderi wa Mali avuye ku kuba Ambasaderi wa Mauritanie guhera mu mwaka wa 2014.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114033/mali-ambasaderi-wu-bufaransa-muri-mali-yahawe-amasaha-72-yo-kuva-mu-gihugu-114033.html

  • Muri UR hatangijwe icyumweru cyahariwe imishinga irimo udushya dushingiye ku bushakashatsi – #rwanda #RwOT

    Iki cyumweru kigamije ahanini guteza imbere iyi mishinga, ikava mu mpapuro igashyirwa mu bikorwa bifitiye inyungu abaturage, birimo kongera umubare w'abakoresha umuriro w'amashanyarazi n'ibicanwa bitangiza ikirere bakagera ku 100% mu 2024.

    Cyatangiye kuri uyu wa 31 Mutarama kikazasozwa ku wa 5 Gashyantare 2022. Biteganyijwe ko kizahuza ba nyir'iy'imishinga, abashakashatsi mpuzamahanga na guverinoma kugira ngo bashakire hamwe ibisubizo by'ibibazo sosiyete Nyarwanda na Afurika muri rusange bihura nabyo.

    Umwe mu mishinga yerekanwe, ni uwiswe PV-Grid Power System wakozwe n'abanyeshuri biga Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Kaminuza y'u Rwanda, aho bakoze agakoresho gafasha guhinduranya umuriro w'amashanyarazi n'uw'imirasire y'izuba bidasabye ko umuntu abikora.

    Eng. Dushimimana J M Julien yavuze ko igitekerezo cyo gukora aka gakoresho cyaje nyuma yo gusanga abantu benshi banga gukoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba kuko hari igihe yashiraga bakagorwa no guhita bacana umuriro usanzwe.

    Yakomeje ati 'Ibi bishobora kuzatuma abantu bitabira gukoresha umuriro ukomoka ku mirasire y'izuba, bagatekesha amashanyarazi kuko umuriro uba uhendutse cyane, ndetse bigakemura n'ikibazo cy'umuriro ukunda kugenda wongera ugaruka.'

    Uwitwa Hategekimana Bosco uri mu itsinda ry'abanyeshuri bakoze imbabura idasohora umwuka wangiza ikirere, yavuze ko umushinga wabo uzorohereza abaturage gucana.

    Yagize ati 'Iyi mbabura ikoresha ibishishwa by'umuceri, igakoresha ibishishwa by'ibitoki, mu gihe cy'isarura abantu bashobora gukoresha ibitiritiri by'ibigori, ndetse ikindi cyiza ni uko ivu cyangwa ibyasigaye umuntu amaze gucana nabyo bishobora gukoreshwa mu kuyicana.'

    Iyi mishinga ni imwe muri 15 itanga icyizere yatoranyijwe muri 40, ihabwa ubufashamyumvire n'ubufasha bw'amafaranga kugira ngo irusheho gutera imbere.

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Lyambabaje Alexandre, yavuze ko iyi mishinga ifashirizwa mu Kigo cyiswe 'Grid Innovation and Incubation Hub' cyatangijwe na Guverinoma y'u Rwanda ifatanyije na Banki y'Isi.

    Ati 'Muri iki kigo ni ahantu uzana igitekerezo ukagira abakuganiriza kugira ngo ukinoze, ukinonosore noneho cya gitekerezo kizavemo igihangano […]. Iki cyumweru rero baraganira ku byagezweho ndetse hazanahembwe bamwe mu bafite ibikorwa by'indashyikirwa muri ubwo bushakashatsi.'

    Minisitiri w'uburezi, Dr. Uwamariya Valentine, yavuze ko guhanga udushya no gukora ubushakashatsi buzana ibisubizo by'abaturage ari kimwe mu nshingano za Kaminuza, bityo ko abarimu n'abanyeshuri bakwiye kubishyiramo imbaraga hagamijwe guteza imbere igihugu n'akarere giherereyemo.

    Byitezwe ko iki cyumweru cyiswe GIIH Innovation Week kizarangira hari bimwe mu bibazo u Rwanda rufite mu bijyanye n'ingufu bishakiwe umuti.

    Icyumweru cya UR GIIH Innovation Week cyahuje inzobere, abashakashatsi, abagize guverinoma n’abakoze imishinga irimo udushya

    Prof Lyambabaje yavuze ko imishinga itanga icyizere kuruta iyindi izahembwa

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya yasabye abarimu n’abanyeshuri gushyira ingufu mu gukora ubushakashatsi butanga impinduka mu gihugu

    Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague, yari yitabiriye itangizwa ku mugaragaro rya UR GIIH Innovation week

    Abayobozi basobanuriwe uko iyi mbabura ikora itohereza umwuka uhumanye mu kirere

    Aka gakoresho k’ubururu ni ko gafite ubushobozi bwo guhindura umuriro mu gihe uw’imirasire ushize bigahita byijyana ku w’uwamashanyarazi asanzwe

    Eng Dushimimana yavuze ko umushinga wabo uzafasha Abanyarwanda kuzigama amafaranga batanga ku muriro w’amashanyarazi

    Gukoresha imirasire y’izuba umuntu ucana bishobora gutuma ukoresha umuriro w’ibihumbi 10 Frw ashobora gukoresha uwa 2000 Frw

    Ivu cyangwa ibyasigaye bacana bishobora gukoreshwa mu gucana iyi mbabura

    Ni icyumweru abantu berekanagamo udushya bahanze

    Iyi mbabura icomekwa ku muriro w’amashanyarazi cyangwa uw’imirasire y’izuba igakoresha ibintu bitandukanye birimo n’ibitiritiri by’ibigori

    Itangizwa ry’iki cyumweru ryitabiriwe n’abayobozi batandukanye

    Amafoto: Shumbusho Djasiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muri-ur-hatangijwe-icyumweru-cyahariwe-imishinga-irimo-udushya-dushingiye-ku

  • Purpose Rwanda yahamagariye Abanyarwanda kugira uruhare mu kuzahura ababaswe n'ibiyobyabwenge n'uburaya – #rwanda #RwOT

    Ni uruhare buri wese ashobora kugira anyuze ku rubuga rwashinzwe na Purpose Rwanda, akaba yatanga inkunga kugira ngo uyu muryango ugere ku ntego wihaye wo kuvana muri ubwo buzima abarenga ibihumbi 30 mu gihe cy'imyaka itanu.

    Iyi ntego izagerwaho binyuze mu bukangurambaga burashishishikariza buri Munyarwanda wese kugira uruhare mu gukiza umuntu wabatswe n'ibiyobyabwenge.

    Mu bantu 30.000, hakenewe nibura ibihumbi 120 Frw, kuri buri muntu wabaswe n'ibiyobyabwenge cyangwa uburaya.

    Ni ukuvuga ko umuntu ku giti cye aramutse afite umutima wo gufasha muri uru rugamba ashobora kujya ku rubuga rwa Purpose Rwanda akuzuza ahabugenewe, agatanga inkunga y'ibihumbi 120 Frw bityo akaba atanze umusanzu wo kuvana Umunyarwanda umwe muri ubwo buzima.

    Ubusanzwe uyu muryango udaharanira inyungu (Purpose Rwanda), ushyize imbere intego yo kubaka u Rwanda rw'intego ruzira ibiyobyabwenge.

    Ibiyobyabwenge bihangayikishije Umuryango Nyarwanda

    Ubushakashatsi bwakozwe na Purpose Rwanda muri Mutarama 2021 bugaragaza ko nibura muri Kigali ingo 10 ziba zifite umuntu umwe wabaswe n'ibiyobyabwenge.

    Muri 612 bafashwa na Purpose Rwanda, ababaswe n'inzoga ni 30%, ababaswe n'ibiyobyabwenge ni 8%, ababaswe n'ubusambanyi n'ibiyobyabwenge ni 49%. Abamaze gukira ni 201.

    Kuva uyu muryango watangira kugeza uyu munsi, umaze kugera kuri byinshi byiza mu gufatanya na Leta kwigisha ababaswe n'ibiyobyabwenge ku buryo bafite umubare munini w'abo bafashije kubireka.

    Abafashijwe na Purpose Rwanda barimo Byukusenge Alain, bagaruka ku buryo bari barabaswe n'ibiyobyabgwenge ariko nyuma y'uko uyu muryango ubagezeho ugatangira kubaba hafi baje kubyigobotora.

    Byukusenge yavuze ko yari yarabaswe n'ibiyobyabwenge akoresha ikiyobyabwenge cya héroïne , aho ngo yagitangiye acyitera mu rushinge, ariko ngo ahanini ngo yabitewe n'igikundi cy'abana b'abaturanyi.

    Avuga ko icyabimuteye cyane ari uko yabanaga n'umubyeyi we umwe (Papa) nyuma umubyeyi we akaza kujya gukorera mu ntara, we ngo agasigarana n'umukozi, bigatangiriraho ngo yiha inshingano akiri muto, byaje gutuma yishora mu biyobyabwenge.

    Ingaruka byamugizeho avuga ko yacikirije amashuri no guta icyizere cy'ababyeyi.

    Ati 'Narangije umwaka wa Gatandatu w'amashuri abanza gusa ubu nakabaye narakomeje amashuri nk'abandi. Nari naratakarije ababyeyi icyizere nta n'umwe nari nzi numero ze za telefone, ariko ubu nyuma yo kubivamo ubu nditunze ntacyo nsaba, akazi kose ndagakora.'

    Ubu buhamya abuhuza na mugenzi we, Nsengiyumva Jean Marie Vianney, watangiye ishuri muri APADEMU i Butare acuruza ibiyobyabwenge bikaza gutuma yirukanwa.

    Nyuma ngo yaje guhagarika ishuri umubyeyi we (Mama), amushakira ishuri muri APADE i Kigali ariko ngo akomeza gucuruza ibiyobyabwenge.

    Ati 'Bampaye amafaranga yo kwiga Kaminuza 900 Frw nyaranguza ibiyobyabwenge uwo nyahaye naramubuze ndahomba bituma ndindira mu buzima bwanjye.'

    Umubyeyi Yankurije wabyaye umwana umwe w'umuhungu, Rugamba Patrick, watangiye kunywa ibiyobyabwenge yiga mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye ngo akabimenya ageze mu mwaka wa gatatu byaje kumuviramo guhagarika ishuri.

    Yankurije ashima Umuryango purpose Rwanda, watumye umwana we akira kuko ngo wamufashije kongera gukira.

    Ati 'Ubu ni umwana twicara tukajya inama, mbere sinasigaga amafaranga mu nzu nibura na 1000 Frw kuko nari nzi ko yayajyana mu biyobyabwenge ariko ubu muha ibihumbi 100 Frw agahahira urugo.'

    Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa bya Purpose Rwanda, Agaba Bruno, yavuze ko bateganya ko byibura buri mwaka bazajya bafasha abantu 5000.

    Yavuze ko byagaragaye ko benshi mu babaswe n'ibiyobyabwenge bagerageza kwiyahura abandi bakajya mu bikorwa bigira ingaruka ku bandi birimo ubujura, ubwicanyi, gufata ku ngufu, urugomo n'ibindi.

    Ati 'Ku bw'ibyo Purpose Rwanda iri hano kugira ngo yubake u Rwanda rufite intego, rutarangwamo ibiyobyabwenge no kugorora ababaswe na byo.'

    Agaba akomeza avuga ko ikindi cyo kwishimirwa ngo ni uko abavuye mu biyobyabwenge bigizwemo uruhare na Purpose Rwanda bangana 1000, ubu na bo bafatanya n'uyu muryango kwigisha bagenzi babo ndetse ngo biratanga umusaruro ugaragara.

    Imibare y'Ikigo gishinzwe Igororamuco mu Rwanda (NRS) igaragaza ko abantu 38.894 bamaze kunyura mu bigo ngororamuco n'aho 2.589 baracyagororwa.

    Agaba uyobora Purpose Rwanda yahamagariye Abanyarwanda kugira uruhare mu gufasha ababaswe n’ibiyobyabwenge

    Yankurije n’umuhungu we wari warabaswe n’ibiyobyabwenge batanze ubuhamya bashimira Umuryango Purpose Rwanda

    James na Daniella baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana na bo biyemeje kugira uruhare mu gutuma urubyiruko ruva mu biyobyabwenge n’uburaya

    Nawe ushobora kwifatanya na Purpose Rwanda mu kuvana nibura umuntu umwe mu biyobyabwenge

    Umuyobozi wa Purpose Rwanda, Agaba Bruno, yavuze ko bafite intego yo kuvana urubyiruko ibihumbi 30 mu biyobyabwenge uburaya n’indi migirire mibi ikomeje kugira urubyiruko imbata

    Abantu batandukanye biyemeje kugira uruhare mu bukangurambaga bwo kuzahura ababaswe n’ibiyobyabwenge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/purpose-rwanda-yahamagariye-abanyarwanda-kugira-uruhare-mu-kuzahura-ababaswe-n

  • Karongi: Inkuba yishe umusaza w'imyaka 58 – #rwanda #RwOT

    Byabaye saa Yine z'ijoro ryo ku Cyumweru, tariki 30 Mutarama 2022, nyuma y'imvura nyinshi yaguye muri Karongi, irimo umuyaga inkuba n'imirabyo.

    Iyi mvura yatangiye kugwa mu masaha y'umugoroba igera mu gitondo ndetse mu bice bimwe na bimwe yakomeje kugwa no kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugabano, Niyonsaba Cyriaque, yemeje aya makuru y'umusaza witabye Imana yishwe n'inkuba.

    Ati 'Inkuba yamubitiye mu nzu aryamye mu ruganiriro ahagana saa Yine z'ijoro, itwika inzu n'urugo. Nta kintu byaturutseho kuko ni umusaza wiberaga mu nzu itarimo n'amashanyarazi, ubwo ni nk'umunsi wari wageze.'

    Niyonsaba yasabye abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ibishobora gutuma bakubitwa n'inkuba.

    Uyu muturage yakubiswe n'inkuba mu gihe mu cyumweru gishize hari undi wo mu Murenge wa Twumba mu Karere ka Karongi na we witabye Imana azize gukubitwa n'inkuba.

    Abaturage basabwe kubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y'Ubutabazi yo kwirinda kugama munsi y'ibiti, kugama ku mbaraza no gukoresha ibikoresho by'ikoranamabuhanga bicomekwa ku mashanyarazi mu mvura, kuko bishobora kubakururira akaga ko gukubitwa n'inkuba.

    Akarere ka Karongi n'aka Rutsiro ni tumwe mu dukunze kwibasirwa n'inkuba cyane.

    Inkuba yishe umusaza w'imyaka 58 mu Karere ka Karongi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-inkuba-yishe-umusaza-w-imyaka-58

  • Bamporiki yagaragarije urubyiruko igisobanuro cy'ubutwari – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki 30 Mutarama 2022, mu kiganiro cyamuhuje n'abiganjemo urubyiruko abasanze kuri Twitter hifashishijwe ibizwi nka 'Twitter Space'.

    Abandi batanze ibiganiro ni Byukusenge Esther [Dj Brianne] ndetse na rwiyemezamirimo Rwandarushya Aimable [Nameless Campos] washinze shene ya YouTube ya Afrimax.

    Bamporiki yibukije urubyiruko ko Intwari ari umuntu wese ukora ibyungura igihugu n'abagituye kandi agaharanira inyungu za benshi.

    Yagize ati 'Intwari ni umuntu wese ushobora gukora ibikorwa bifasha abantu benshi ku buryo ashobora no kwitangira abandi kugira ngo icyiza kigerweho.'

    Rwandarushya yavuze ko bidasaba amafaranga menshi kuko n'ayo abantu bakoresha kuri WhatsApp aba ashobora gukora byinshi kandi bibungura.

    Ati 'Internet ukoresha kuri WhatsApp uko yaba ingana kose wanayikoresha ukora 'ibiganiro' byiza kuri YouTube n'izindi mbuga zishyura bityo zikaba zakwinjiriza ugahera kuri make ugenda uzamuka.'

    Yagarutse ku rugendo rwe nk'umuntu wahoze atunganya amashusho y'indirimbo z'abahanzi nyuma akaza gutangiza 'YouTube Channel' ya Afrimax n'uko yagiye yagura ibikorwa kuri ubu akaba yinjiza akayabo.

    Afrimax TV kuri ubu ikurikirwa n'abarenga miliyoni imwe ndetse ikaba ifite ishami ry'Icyongereza 'Afrimax English' naryo rimaze gukurikirwa n'abarenga miliyoni 1.4.

    Dj Brianne we yifashishije ubuhamya bwo kuba yarakuriye mu buzima bugoye kandi bwo ku muhanda avuga ko ugukora cyane no gufashwa na bagenzi be aribyo byamugejeje aho ari uyu munsi.

    Ibi biganiro byanitabiriwe n'abantu barimo Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Rwanyindo Fanfan n'abandi.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard, yavuze ko Intwari ari iharanira inyungu z’igihugu n’abagituye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bamporiki-yagaragarije-urubyiruko-igisobanuro-cy-ubutwari

  • Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri mushya w'ibikorwaremezo ahindurira imirimo Amb Gatete #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yashyizeho abayobozi abashya aho Dr Ernest Nsabimana wari usanzwe ari umuyobozi wa RURA yagizwe Minisitiri w'Ibikorwa Remezo asimbura Amb Gatete Claver wagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Loni.

    Kuri uyu wa Mbere,nibwo Itangazo riturutse muri Primature ryemeje ko Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi mu buryo bukurikira:

    Dr. Ernest Nsabimana: Minisitiri w'Ibikorwa Remezo
    Eng. Patricia Uwase: Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA
    Amb. Claver Gatete: Ambasaderi w'u Rwanda mu Muryango w'Abibumbye i New York

    Dr Ernest Nsabimana yaherukaga kugirwa Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe kugenzura Imikorere y'inzego zimwe z'imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA,mu nama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

    Dr Ernest Nsabimana yashyizwe kuri uwo mwanya yari usanzwe ari Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n'Ibikorwa Remezo.

    Amb.Gatete Claver yagizwe Minisitiri w'Ibikorwaremezo kuwa Gatanu tariki 6 Mata 2018 akuwe muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yashyizeho-minisitiri-mushya-w-ibikorwaremezo-ahindurira