Blog

  • Kigali: Umunyamakuru yatangiye kuburana n'uwamutukiye mu ruhame #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 8/2/2022 Urukiko rw'ibanze rwa Gasabo mu mujyi wa Kigali rwasubitse urubanza ruregwamo Iraguha Prudence uzwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane. Uyu Prudence yarezwe n'umunyamakuru Scovia Mutesi icyaha cyo gutukana mu ruhame akoresheje imbuga nkoranyambaga.

    Nk'uko byatangajwe n'ubushinjacyaha mu rubanza rwabaye kuri uyu wa kabiri iki cyaha cyabaye ku wa 19/3/2021 aho Prudence yatutse umunyamakuru Mutesi scovia ngo ni igicucu ku rubuga bahuriraho.

    Umushinjacyaha yavuze ko Prudence yabanje gusaba Scovia ko yazamutumira mu kiganiro akora kuri flash TV nyuma Scovia ntiyamutumira kubera ko atari yujuje ibyo bagendereho batumira abantu mu kiganiro.

    Umushinjacyaha yakomeje avuga ko Prudence yakomeje kubimusaba ariko scovia agahitamo kumubroka aribyo byatumye ajya Ku mbuga nkoranyambaga akamutuka.

    Umucamanza yabajije uregwa niba hari icyo avuga kubyo aregwa, niba yemera icyaha cyangwa agihakana avuga ko atiteguye kuburana mu gihe umwunganira mu mategeko atarahagera.

    Uwunganira Scovia mu rubanza we yavuze ko byashoboka ko ari uburyo bwo gutinza urubanza ariko na none akaba ari uburenganzira bw'uregwa bwo kwiburanira yangwa kugira umwunganizi bityo asaba ko hakurikizwa icyifuzo cye.

    Urubanza rwari ruteganyijwe gutangira saa mbili za mu gitondo aho ababurana bari binjiye mu cyumba cy'urukiko ariko byageze sa yine uwunganira iraguha prudence ataragera mu cyumba cy'urukiko. Umucamanza yahise afata umwanzuro wo gusubika urubanza rukazasubukurwa mu kwezi kwa gatatu 2022.

    Scovia ati: 'Nta mbabazi za Nyirarureshwa'

    Nk'uko bigaragara mu ibaruwa Prudence yandikiye scovia ku wa 16 Kamena 2021, Prudence yasabye scovia imbabazi avuga ko yamubwiye nabi ariko avuga ko yatebyaga. Scovia Mutesi yagize icyo avuga kuri izo mbabazi yasabwe.

    Ati: 'Usomye ibaruwa usanga avuga ko twateranye amagambo kandi sibyo. Izo mbabazi nasanze ari iza nyirarureshwa. Ikindi icyaha yankoreye abantu bagifata nk'aho ntacyo cyivuze kandi bakumva ko nta n'uwo warega ngo bakire ikirego. Njye ndashaka ko icyaha nk'iki gihanwa kandi nkwiriye ubutabera'.

    Scovia akomeza avuga ko umuryango mugari nawo ukwiriye ubutabera kuko yamutukiye mu ruhame asanga yaratutse benshi bamukunda ,abavandimwe bose bakwiye ubutabera kuko bababajwe nuburyo yamwandagaje.

    Abantu bakwiye kumenya ko igitabo mpanabyaha mu Rwanda kivuga ko icyaha cyo gutukana mu ruhame, gihanishwa igifungo cy'iminsi itari munsi ya 15 ariko itarenze amezi abiri, ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi ijana ariko atarenze ibihumbi magana abiri.

    SRC:JOBCENTER 

    The post Kigali: Umunyamakuru yatangiye kuburana n'uwamutukiye mu ruhame appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/02/08/kigali-umunyamakuru-yatangiye-kuburana-nuwamutukiye-mu-ruhame/

  • Perezida Kagame yavuze ko hari ikizere k'umubano w'u Rwanda n'u Burundi #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yagarutse ku mubano w'u Rwanda n'ibihugu by'ibituranyi agaragaza ko nk'u Burundi hari intambwe imaze guterwa mu gihe mu bibazo ruhanze amaso harimo n'ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Umukuru w'Igihugu yabigarutseho ubwo yakiraga indahiro z'abayobozi bashya muri Guverinoma harimo iya Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Erneste Nsabimana n'Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri, Patricia Uwase.

    Perezida Kagame yagaragaje ko hari intambwe iri guterwa mu mubano w'u Rwanda n'u Burundi. Ni nyuma y'uko ba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga ku mpande zombi bahuye ndetse Perezida Evariste Ndayishimiye akoherereza mugenzi we intumwa kugira ngo bige ku cyatuma ibintu bisubira mu buryo.

    Ati 'Ngira ngo mu bihe biri imbere umubano uraza kugenda urushaho kuba mwiza n'Abarundi n'Abanyarwanda babane uko byari bisanzwe.'

    'N'ibyajyaga bitera ibibazo bindi by'umutekano ku mupaka muri za Kibira na Nyungwe, hari abantu bitwaje intwaro bambuka batera u Rwanda ibyo turagenda tubyumvikanaho n'Abarundi uko tuzagenza icyo kibazo kugira ngo kiveho burundu. Ubwo ababiri inyuma bazarushaho kugira ibyago.'

    Ku mubano w'u Rwanda na Uganda, yavuze ko hari hari ibibazo byatumye umupaka wa Gatuna ufungwa, ariko ibiganiro byamuhuje n'Intumwa ya Perezida Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, byasize bemeranyije ko impamvu zatumye ufungwa zikurwaho.

    Ati 'Ikibazo iteka cyari ukuvuga ngo uyu mupaka ntushobora gufungwa, ibyatumye ifungwa bitabanje ngo bikemurwe. Hanyuma muri iyi minsi ishize, habaho uburyo Abanya-Uganda batumye intumwa ariko hari n'izindi zari zisanzwe ziza hakaba impaka gusa zitagira uruca.'

    'Iyo ntumwa yazanye ubwo butumwa mu biganiro twumvikana ko hari ibyo twese twakora. Ariko njye nkomeza kuvuga ko gufungura umupaka ni byiza ariko gufungura umupaka udakemura ikibazo cyatumye umupaka ufungwa ntabwo byakunda. Habaho kwemeranya ko n'ibyateye umupaka gufungwa nabyo bigiye kwitabwaho.'

    Perezida Kagame yavuze ko mu byatumye umupaka ufungwa, harimo ko Abanyarwanda baba muri Uganda bahigwaga bashinjwa kuba intasi. Kuri we, ntibyumvikana uburyo wakora ubutasi wifashishije abantu bose, abato, abakuru n'abakecuru ku buryo ngo unabakoresheje waba uri 'umuginga'utazi icyo ashaka.

    Ku rundi ruhande ariko, ngo Abanyarwanda bafitanye isano n'u Rwanda, baruvuga neza, biyumva mu Rwanda aribo bahigwaga ariko abafitanye ibibazo narwo ntibagire ikibazo bahura nabyo.

    Ati 'Niba mwibuka neza hari abantu bigeze gutera Kinigi, abasagutseho bake cyane [abandi bose barahasigaye] barambuka bajya muri Uganda barabakira barangije batubwira ko babafunze hanyuma tugiye kumva twumva ngo bageze muri Congo aho bari baraturutse. Ibyo byose tukabiganira n'Abayobozi ba Uganda.'

    Perezida Kagame yavuze ko abantu bose barwanya u Rwanda yaba abari mu gihugu no hanze yacyo, 'nta kintu na kimwe bashobora kugeraho.'

    Ati ' Icyo bageraho ni iminsi yabo iba ibaze bagenda begera nta kindi'.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko umupaka wa Gatuna wafunguwe ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ariko kandi ko inzego z'ubuzima hagati y'ibihugu byombi zishobora kumvikana zigashyiraho amabwiriza ku buryo zidahura n'ikibazo ku mpande zombi.

    Ati 'Umupaka twarawufunguye, muri Uganda nabo hari ibyo batangiye gukora bigaragara ko bavana za nzitizi mu nzira, bya bindi byatumye umupaka ufungwa. Turabikurikira, tubiganira nabo, ndibwira ko nabyo turi mu nzira nziza.'

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwifuza amahoro mu gihugu, mu karere, kandi ko ruyifuriza na buri wese.

    Ati 'Ntawe twifuriza umutekano muke, nta n'uwo twifuriza amahoro make ariko utwifurije intambara nawe turayirwana. Ibyo nta kibazo rwose, dufite abanyamwuga babikora uko bikwiriye. Haba hano haba n'ahandi.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko kuko u Rwanda ari igihugu gito, 'aho umuriro uturutse' ariho ruwusanga' kuko nta mwanya uhari imbere wo kurwaniramo.

    The post Perezida Kagame yavuze ko hari ikizere k'umubano w'u Rwanda n'u Burundi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/02/08/perezida-kagame-yavuze-ko-hari-ikizere-kumubano-wu-rwanda-nu-burundi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yavuze-ko-hari-ikizere-kumubano-wu-rwanda-nu-burundi

  • Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza ni muntu ki? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umwamikazi Elizabeth II mu 2022

    Umwamikazi Elizabeth II mu 2022

    Amazina ye yose ni Elizabeth Alexandra Mary, yavutse ku itariki 21 Mata 1926. Usibye kuba umwamikazi w’Ubwami bw’u Bwongereza, ni n’umwamikazi w’ibihugu 14 bihuriye ku rurimi rw’Icyongereza mu muryango wa Commonwealth, birimo ikitwa Antigua and Barbuda, Australia, The Bahamas, Belize, Canada, Grenada, Jamaica, New Zealand, Papua New Guinea, Saint Kitts and Nevis, Saint Lucia, Saint Vincent and the Grenadines, ibirwa bya Solomon n’igihugu kitwa Tuvalu.

    Elizabeth wa 2 yavukiye ahitwa Mayfair, London mu Bwongereza, avuka ari umwana wa mbere w’abatware b’umujyi wa York, ni ukuvuga Duke na Duchess (ariko nyuma baje kuba umwami n’umwamikazi (George wa 6 na Elizabeth), byumvikana ko Elizabeth wa 2 yitiranwa na nyina.

    Ise wa Elizabeth (George wa 6), yimye ingoma mu 1936, nyuma y’uko umuvandimwe we Edward wa 3 yeguye, bityo Elizabeth nk’umwana w’impfura yegukana inshingano zo kuzasimbura se.

    Elizabeth yaherewe amasomo yose mu rugo iwabo, atangira kujya mu mirimo y’igihugu mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi yose, ari umwe mu bari bagize icyo bitaga Auxiliary Territorial Service (ishami ry’igisirikare cy’i bwami), ryabagamo abakorerabushake b’abagore.

    Mu Gushyingo 1947, Elizabeth yashakanye na Philip Mountbatten, wari Igikomangoma cy’u Bugereki na Denmark ataraba Umutware w’umujyi wa Edinburgh, bamarana imyaka 73, ni ukuvuga kugeza Philip atabarutse muri 2021, amusigira abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe. Aribo ni Charles (Igikomangoma cya Wales); Anne (ugomba kuzasimbura nyina); Prince Andrew, uyobora umujyi wa York na Prince Edward, wari umutware w’igihugu kitwaga Earl of Wessex, hatarabaho ukwihuza kw’ibihugu bigize Ubwami bw’u Bwongereza.

    Princess Elizabeth 1933

    Princess Elizabeth 1933

    Elizabeth yimye ingoma muri Gashyantare 1952 ise George wa 6 amaze gutanga, ni uko ku myaka 25 Elizabeth ahabwa ububasha bwo kuyobora ibihugu birindwi byigenga, biri mu muryango wa Commonwealth ari byo: Ubwami bw’u Bwongereza, Canada, Australia, New Zealand, South Africa, Pakistan, n’igihugu cyitwaga Ceylon (Sri Lanka), ndetse ahita agirwa n’Umuyobozi wa Commonwealth.

    Elizabeth II, ku myaka 95 ni we mwamikazi w’u Bwongereza umaze igihe kirekire mu buzima no ku ngoma, ni na we mukuru w’igihugu w’umugore mu mateka umaze igihe kirekire ku buyobozi no mu buzima.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/umwamikazi-elizabeth-ii-w-u-bwongereza-ni-muntu-ki

  • Akunda kunyita Mami ! Assia yahishuye byinshi ku mukunzi we w'Umudiyasipora #rwanda #RwOT

    Assia yabitangaje mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV yavuze ko gukundana n'umuntu uri kure ari ibintu bitoroshye kuko nk'iyo uzi ko n'umukumbura utari buhite umubona biba bibikurushaho.

    Agira ati 'Gukundana n'umuntu uri kure biraryana, uzi kugukundana n'umuntu uri bumukumbure utari bumubone, utanabona uko ujya kumureba aho umushakiye, wanasara, iyo mukumbuye ndarira nkihanagura.'

    Yavuze ko umukunzi we ari umunyarwanda uba hanze yarwo ariko igihe cyo gutangaza amazina ye kikaba kitaragera.

    Ati 'Umukunzi wanjye ni umunyarwanda, izina si ngombwa kurivuga ariko ubu atuye hanze y'u Rwanda. Ni cyo kintu cya mbere kigora, ntuba uzi ibyo yiriwemo, ntuzi ibyo akora na we ntazi ibyo urimo, uramukumbura ukumva ikintu cyakumara urukumbuzi ni ukumva akajwi ke, hari n'igihe umuhamagara ugasanga ntabwo muhuje amasaha ntakwitabe.'

    Yakomeje avuga ko kandi gukundana n'umuntu uri kure bisaba kwihangana kuko biba bigoye, ntabwo umwe aba azi ibyo mugenzi we yiriwemo, umuntu ashobora kuguha inkuru utanazi ukaba wayifata nk'ukuri kandi ari ikinyoma, bikaba bisaba kwizerana hagati y'abakundana.

    Uyu mukobwa akaba yavuze ko atari ubwa mbere akundanye n'umuntu uba hanze y'u Rwanda kuko hari abandi 3 batandukanye.

    Uyu mukobwa wakoze filime n'indirimbo yise 'Long Distance' biri busohoke uyu munsi, ngo yashakaga kugaragaza imvune ziba muri urwo rukundo ndetse no kugaragaza amwe mu manyanga akorerwamo aho hari ababa bashaka kurya abantu baba hanze amafaranga yabo kandi batanabakunda.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/akunda-kunyita-mami-assia-yahishuye-byinshi-ku-mukunzi-we-w-umudiyasipora

  • Nyuma y’imyaka 2 igikombe cy’Amahoro cyagarutse #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryamaze kumenyesha amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo ko igikombe cy’Amahoro kizatangira muri Werurwe, bayasaba kwiyandikisha.

    Mu ibaruwa yasinyweho n’umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry bamenyesheje aya makipe ko kwiyandikisha kwitabira igikombe cy’Amahoro 2022 bizarangirana na tariki ya 25 Gashyantare 2022.

    Kwiyandikisha ikipe izatanga ibaruwa iherekejwe n’inyemezabwishyu y’amafaranga ibihumbi 100 byo kwiyandikisha.

    Iki gikombe cya 2022, kigiye kuba nyuma y’uko cyari kimaze imyaka 2 kitaba, cyaherukaga muri 2019 ubwo AS Kigali yacyegukanaga itsinze Kiyovu Sports ku mukino wa nyuma.

    AS Kigali niyo ifite igikombe cy’Amahoro giheruka

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-imyaka-2-igikombe-cy-amahoro-cyagarutse

  • Abanditsi bakomeye ku Isi bandikiye Perezida Kagame ku kibazo cya Bahati waburiwe irengero #rwanda #RwOT

    Nk’uko The Guardina ibivuga, aba banditsi barimo Umunya-Canada Margaret Eleanor Atwood, Umunya-Nigeria Ben Okri, Umunya-Afurika y’Epfo John Maxwell Coetzee, Umunyamerika Jonathan Franzen, Umwongereza Elif Shafak ; bavuga ko izimira rya Bahati ryaba rifitanye isano n’ubusizi bwe, bwerekeye ku bibazo byugarije umuryango nyarwanda.

    Mu rwandiko bageneye Umukuru w’Igihugu, aba banditsi bagize bati : “Tubagejejeho iki kibazo kugira ngo mugikurikirane byihutirwa kubera ko nyuma y’umwaka, Bahati ntaraboneka kandi uko yaba ameze ntikuzwi.”

    Ubwo byavugwaga ko Bahati yaburiwe irengero, urwego rw’ubushinjacyaha, RIB, tariki ya 9 Gashyantare 2021 rwatangaje ko atari muri kasho zarwo, rwemeza ko rugiye gukora iperereza ku ibura rye.

    Gusa aba banditsi bavuga ko kuva icyo gihe nta makuru mashya uru rwego ruratanga kuri Bahati, ikaba imwe mu mpamvu basaba Perezida Kagame kwikurikiranira iki kibazo. Bati : “Dutewe impungenge n’uko ubuyobozi bw’u Rwanda butaratangaza amakuru mashya cyangwa ibyavuye mu iperereza kuri dosiye ye.”

    Bamenyesheje Perezida Kagame ko bizera ko hari umwe mu bayobozi waba azi irengero rya Bahati. Bati : “Turizera ko umwe muri buyobozi bw’u Rwanda azi irengero rya Bahati. Ubusizi si icyaha. Isi itegereje kongera kumva ijwi rya Bahati Innocent.”

    Inshuti imwe mu za Bahati, yavuze ko uyu musizi yaburiwe irengero nyuma yo gusangirira n’abantu batatu muri hoteli iri mu Karere ka Nyanza. Ngo byageze nijoro, telefone ye iva ku murongo, ntiyongera gusubiraho kugeza mangingo aya.

    Bahati yamenyekaniye mu bisigo yatambutsaga kuri shene ye ya YouTube, birimo : Mfungurira, Urwandiko rwa Bene Gakara, Urwandiko rwa Masisi, Imana ya Sembwa na Muvunyi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Abanditsi-bakomeye-ku-Isi-bandikiye-Perezida-Kagame-ku-kibazo-cya-Bahati-waburiwe-irengero

  • Madagascar: Abantu hafi 20 bahitanywe n’inkubi y’umuyaga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ishami ry’ubumenyi bw’ikirere ryatangaje ko inkubi y’umuyaga ya Batsirai, ibaye ikiza cya kabiri cyibasiye Afurika y’Amajyepfo muri uyu mwaka.

    Ku wa Mbere tariki 7 Gashyantare 2022, Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar, yagiye mu mujyi wa Mananjary kureba ibyangijwe n’umuyaga n’aho ibikorwa byo gutabara bigeze.

    Abayobozi bavuga ko Batsirai yasenye inzu z’abaturage n’inyubako za Leta hafi 3.000, kandi ituma izirenga 5.700 zirengerwa n’amazi muri Mananjary no mu yindi mijyi yegeranye.

    Madagascar yibasiwe na Batsirai nyuma y’indi nkubi yiswe Ana, yakuye mu byabo abantu 131.000 ihitana abagera kuri 55 muri Antananarivo. Ana kandi yibasiye n’ibihugu birmo Malawi, Mozambique na Zimbabwe.

    Ikigo gishinzwe gucunga ibiza cyatangaje ko imihanda igera kuri 20 n’ibiraro 17 byangiritse, mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubutabazi (OCHA) ryatangaje ko hari n’ibice kugeza ubu bigoye kugerwamo.

    Ku cyumweru, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangarije inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bari bateraniye mu nama ya 35 y’inteko AU, ko uyu mugabane 'Ukomeje guhura n’ingaruka zikomeye z’ihindagurika ry’ikirere, n’ubushyuhe bukabije ku isi bigatera amapfa, imyuzure n’inkubi z’umuyaga'.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/madagascar-abantu-hafi-20-bahitanywe-n-inkubi-y-umuyaga

  • APR F.C yongereye amasezerano abakinnyi bayo babiri #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'ikipe y'ingabo z'igihugu APR F.C bwongereye amasezerano abakinnyi bayo babiri Byiringiro Lague ndetse na Ishimwe Anicet igihe cy'imyaka ine buri wese.

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu cyari kiyobowe na Chairman wa APR F.C Lt Gen Mubarakh Muganga, Umunyamabanga Michel Masabo ndetse n'abandi bakozi b'ikipe y'ingabo z'igihugu.

    Irebere mu mashusho Lague na Anicet bongera amasezerano.

    Aba bakinnyi bombi bazamukiye mu ishuri ry'umupira w'amaguru rya APR FC ndetse kuri ubu bakomeje kugaragaza ubuhanga.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-f-c-yongereye-amasezerano-abakinnyi-bayo-babiri

  • Muri TVET hongewemo amasomo y’iby’indege na Gari ya moshi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Paul Umukunzi, umuyobozi wa RTB

    Paul Umukunzi, umuyobozi wa RTB

    Umuyobozi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe tekiniki imyuga n’ubumenyingiro (RTB), Paul Umukunzi, avuga ko hari amasomo atari asanzwe atangirwa mu Rwanda agiye kujya yigishirizwa muri TVET.

    Ati 'Hari amasomo atabaga mu Rwanda y’ibijyanye no gukanika indege na Gali ya Moshi, ntabwo byari bisanzwe ariko ni porogaramu nshya zirimo kuza muri TVET, kuko muzi ko mu ntumbero y’igihugu cyacu ibijyanye na Gali ya Moshi zigiye kuza mu Rwanda'.

    Akomeza agira ati 'Kugira ngo zize rero ni uko dutegura abana b’Abanyarwanda bashobora kubaka imihanda yazo, bashobora kuzikanika, bashobora kwita ku bikorwa remezo byose bifite aho bihuriye na Gali ya Moshi. Ikindi ibijyanye no kwita ku ndege, ni amasomo tutagiraga mu Rwanda, ariko nayo tugiye gutangiza ku rwego rwa Rwanda Polytechnic, bizatangira mu mwaka w’amashuri utaha'.

    Kuri ubu harimo gutunganya imfashanyigisho y’ayo masomo hamwe no gushaka Abarimu, ndetse no gushaka ibikoresho bijyanye nabyo kugira ngo bizatangirire igihe cyateganyijwe.

    Uretse amasomo y’iby’indege na Gali ya Moshi agiye gutangizwa, ngo n’andi asanzwe ahatangirwa arimo gusubirwamo kugira ngo ahuzwe n’aho tekinoloji igeze uyu munsi, bitewe n’uko ibyinshi birimo gukorwa muri iyi minsi bisaba kubyinjiza mu ikoranabuhanga.

    Ikigamijwe ni uko amasomo atangirwa muri TVET uyu munsi ahuzwa cyane n’aho isoko ry’umurimo ririmo kugana, haba ku rwego rw’igihugu no ku ruhando mpuzamahanga, kugira ngo hatazagira umwana w’Umunyarwanda uzarangiza kwiga yabura akazi akananirwa no kwihangira umurimo.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n’amashuri ya Tekiniki Imyuga n’Ubumenyingiro, Claudette Irere, avuga ko mu rwego rwo gushishikariza Abanyarwanda kugana amashuri ya TVET, Leta yashyizemo inyunganizi ku buryo guhera mu gihembwe gitaha amafaranga y’ishuri azagabanuka.

    Ati 'Kwiga imyuga n’ubumenyingiro kugira ngo ubishobore, ni uko ukora icyo bita puratike (Practical), ugakora ibintu bifatika, ibyo rero akenshi na kenshi ikiguzi gisa n’ikiri hejuru. Mu myaka yashize ntabwo Leta yajyaga yunganira kuri icyo kiguzi, ku buryo amashuri yirwanagaho, rimwe na rimwe akazamura amafaranga y’ishuri'.

    Akomeza agira ati 'Ariko nk’uko twabyemeje, dutangiranye ndetse n’igihembwe cya gatatu, kubera ko Leta isigaye yunganira kuri iki kiguzi, turashaka ko amafaranga y’ishuri agabanuka, by’umwihariko twanemeje ko nta shuri rizongera kongera amafaranga y’ishuri tutabiganiriyeho. Bagomba kubitugaragariza, bakatwereka koko impamvu icyo giciro kigiye kuzamuka'.

    Ibi bizakuraho imbogamizi z’ababonaga ikiguzi cyo kwiga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro kiri hejuru, kuko amafaranga agiye kugabanuka ku buryo bishobora gufasha Leta kugera ku ntego yayo, yo kuba muri 2024 abagera kuri 60% bagomba kuba bari mu mashuri ya TVET, bavuye kuri 31% bariho uyu munsi.

    Muri TVET hasanzwe higishirizwa amasomo arimo Ubwubatsi na serivisi zijyanye na bwo, Tekinoloji mu by’ingufu, Electronic na Telecommunication, Amahoteli n’ubukerarugendo, Ikoranabuhanga, Ubuhanzi n’ubukorikori. Hari kandi ubuhinzi no gutunganya umusaruro ubukomokaho, Ibinyabiziga no gutwara abantu n’ikoranabuhanga mu by’inganda, n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

    Amashuri ya TVET ari mu byiciro bitatu birimo TSS, n’icyiciro cy’amashuri yisumbuye yigisha Tekiniki, kikaba cyakira abarangije icyiciro rusange (Tronc Commun) bashaka kwiga amasomo afite aho ahuriye na Tekiniki abategura kwinjira ku isoko ry’umurimo cyangwa bakaba bakomeza mu mashuri makuru na Kaminuza.

    Claudette Irere, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC

    Claudette Irere, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC

    Icyiciro cya kabiri kigizwe na VTS, cyigwamo n’abatarashoboye kwiga ngo barenge icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, aho bigishwa imyuga imara umwaka umwe (Vocational Training Schools).

    Naho icyiciro cya Gatatu VTC, ni icy’amasomo atangirwa mu nganda cyangwa muri za Ateliers (Vocational Training Centers), aho abantu biga mu gihe gito akazi kameze nk’agakorerwa muri izo nganda baba bigiramo, abo bashobora kuba batazi no gusoma.

    Kuva mu mwaka wa 2011 abamaze kurangiza muri TVET ku rwego rwa Level 5 ni 204.930, mu gihe abarimo kwiga TVET muri uyu mwaka ari 76.955 bari ku rwego rwa Level ya 3 kugera ku ya 5, n’abandi 16.530 bari muri Level ya 1 n’iya 2.

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/muri-tvet-hongewemo-amasomo-y-iby-indege-na-gari-ya-moshi