Blog

  • Caraes Ndera: Hari abarwayi bo mu mutwe 64 inkomoko yabo itazwi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari abarwayi baba mu bitaro bya ndera bigorana kumenya aho bakomoka

    Hari abarwayi baba mu bitaro bya ndera bigorana kumenya aho bakomoka

    Mu kigo cya Neuropsychiatric Hospital Caraes Ndera, kivura indwara zo mu mutwe, ubwonko n’imyakura, giherereye mu Karere ka Gasabo, ndetse n’ishami rya Caraes Butare, bivugwa ko hari abarwayi bagera kuri 64 bataramenya imiryango yabo, abandi bakaba batazi aho bakomoka.

    Ubwo twaganiraga na Ndayisenga Theoneste, umuforomo umaze imyaka 12 mu kigo cya Neuropyschiatric Caraes Ndera, yasobanuye ko uburwayi bwo mu mutwe rimwe na rimwe bushobora gutuma umurwayi ahaguruka aho yari ari akagenda.

    Abenshi mu bo bafite batazi aho bakomoka ahanini usanga ari abanyamahanga baturutse mu bihugu bituranyi, ariko ugasanga igihe bavuwe bagakira hari ubwo baba baribagiwe uduce tw’iwabo, bityo bikagorana n’ubwo yaba yorohewe abasha kuvuga ururimi rw’iwabo, gusa hari ubwo aba atabasha kumenya aho aturuka nyirizina, bityo bikaba biba n’intandaro z’imbogamizi icyo kigo gihura nazo mu kwita ku barwayi uko bikwiye.

    Ndayisenga yagize ati 'Ubushobozi bw’ibitanda burabura kuko ba bantu babuze uko basubira iwabo bitewe n’uko batahazi, biba ngombwa ko baguma kuri bya bitanda abandi baje ntibabone aho bashyirwa. Haba imbogamizi zo kudahabwa ireme rikwiye ku byo bahabwa cyane cyane mu gihe umurwayi agize ubundi burwayi butandukanye n’ubwo mu mutwe kumwohereza ku bindi bitaro cyangwa guhabwa imiti biragorana'.

    Ati 'Imbogamizi kandi ziterwa no kutamenya aho abo barwayi baba baturuka, kuko hari ubwo abasha gukira akibuka nk’isoko runaka yaremaga, mwamujyanayo mugasanga wenda ntibamwibuka kuko yakuze ishusho igahinduka, icyo gihe ibitaro biba bigomba kumutunga, bimuha iby’ingenzi akeneye byose”.

    Ndayisenga Theoneste

    Ndayisenga Theoneste

    Yongeraho ko kugira ngo babashe guhangana n’izo mbogamizi kugeza uyu munsi bikigoye, kuko ingengo y’imari y’ibitaro idahinduka, gusa ngo rimwe na rimwe hari ubwo haza abagiraneza bashobora gufasha kwambika abarwayi babaha imyambaro, kubaha ibikoresho by’isuku n’ibindi.

    Yavuze kandi ko ibitaro byatekereje kuba byakwagura inyubako zihari kugira ngo babashe kujya babitaho mu buryo bwihariye, kuko hari ubwo bashyirwa hamwe bakaba bakongera kuremba kandi nyamara bari bamaze koroherwa, ndetse anasaba umuryango nyarwanda kutabaha akato kuko uworohewe aba afite akamaro bityo ko badakwiye kumufata nk’uwangiza gusa.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/caraes-ndera-hari-abarwayi-bo-mu-mutwe-64-inkomoko-yabo-itazwi

  • Perezida Kagame yakebuye abayobozi banga gukemura ibibazo by'abaturage babatakambiye #rwanda #RwOT

    Ubwo yakiraga indahiro z'abayobozi bashya, Kuri uyu wa kabiri taliki ya 8 Gashyantare mu Ngoro y'inteko ishinga amategeko y'u Rwanda, Umukuru w'igihugu,Paul Kagame,yagarutse ku buryo ubwe yamenye ikibazo cy'aborozi bo mu karere ka Nyabihu batakaga inyamaswa ibarira inka, abikuye ku Mbuga nkoranyambaga( Social Media).

    Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu Muhango w'irahira ry'abayobozi bashya muri Guverinoma

    Ati “Ejo bundi aha, ndeba Social Media kenshi nza kubona abaturage batakamba bavuga inyamanswa zibamariye amatungo hafi na Gishwati, mbibonye mfata telefone mpamagara abayobozi bamwe, mpereye k'ubumutekano. Mbaza abapolisi ibi bintu Murabizi mwabibonye? aha hantu Murahaba murakurikirana? bati”twabibonye” ibi Byanditswe n'igihe bimaze n'amatungo y'abaturage amaze kwicwa n'izo Nyamanswa, murabizi mwari mubizi icyo gihe cyose?

    Yakomeje agira ati “Rwose nta soni bose bakambwira ko bari babizi. Umuyobozi nterefonnye wese akambwira ko bari babizi.” Perezida Kagame avuga ko yakomeje kubaza abayobozi bakamubwira ko ikibazo bakizi ndetse bagiye no kugikemura.

    Ati 'Ndababaza ok mwari Mubizi. Habaye iki, mwakoze iki? Ubwo bagatangira noneho bakambwira ko bagiye kubikora. Ndababwira ngo ntago aricyo kibazo nabajijie, ikibazo nabajije mumaze igihe mubizi Mwakoze iki cyangwa mwabujijwe n'iki kubikora?”

    Tariki ya 20 Mutarama muri uyu mwaka, abaturage baturiye Pariki ya Gishwati-Mukura, babwiye Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Gatabazi JMV, ko hari ikibazo cyatangiye kuva muri Kanama 2020, ndetse ubuyobozi bw'Urwego rw'igihugu rw'iterambere (RDB), bwemeza ko bumaze kugezwaho ibibazo 99 bijyanye n'inka zariwe n'inyamaswa, ihene 9 n'intama 10, aho habarurwa izigera muri 99 zishwe.

    Uretse amatungo yariwe, inyamaswa zangije imyaka y'abaturage 49, naho umuntu umwe yakomerekejwe na zo.

    Mu cyumweru gishize nibwo inzego z'umutekano mu Ntara y'Iburengerazuba zagaragaje amafoto y'inyamaswa yarashwe, nyuma y'igihe ihigwa mu nkengero za Pariki ya Gishwati-Mukura, kubera kwica amatungo y'abaturage cyane cyane inyana z'imitavu.

    Inyamanswa isa n'imbwa y'agasozi iherutse kuraswa n'inzego z'umutekano mu karere ka Nyabihu

    Tariki 4 Gashyantare 2022, nibwo amakuru y'iyicwa ry'imbwa y'igasozi izwi nk'imbwebwe yamenyekanye, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney wagejejweho iki kibazo n'abaturage agira ati: 'Ngabo Karegeya, finally.“

    Kuva mu 2019, izi nyamanswa zinkazi zimaze guhitana amatungo menshi ndetse nkuko byatangajwe n'inzego zitandukanye zikaba zarahagurukiye kugikurikirana byimbitse.
    KANDA HANO UREBE UMUHANGO WO KWAKIRA INDAHIRO Z'ABAYOBOZI BASHYA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/perezida-kagame-yavuze-ukuntu-abaturage-batakamba-ubuyobozi-burebera-aho

  • Hitezwe imvura nyinshi mu Majyepfo n'Uburengerazuba muri Gashyantare – #rwanda #RwOT

    Mu gihugu hose hateganyijwe imvura iri ku kigero cyo hejuru, izaba iri hagati ya milimetero 0 na 250, izibanda mu gice cy'Amajyepfo y'Iburengerazuba.

    Imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 200 na 250 iteganyijwe henshi mu turere twa Rusizi na Nyaruguru no mu majyepfo y'Uturere twa Nyamasheke, Nyamagabe, Huye na Gisagara.

    Mu tundi turere hazaba hari imvura iri hagati milimetero 100 na 150 ndetse no hagati ya 50 na 100. Mu Karere ka Nyagatare niho hatazagaragara imvura nyinshi kuko izaba iri hagati ya milimetero 0 na 50.

    Meteo Rwanda kandi yatangaje ko iyi mvura izaterwa n'inkubi y'umuyaga uturuka mu gice cy'amajyepfo cy'inyanja y'Abahinde.

    Mu Rwanda hazumvikana umuyaga ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 10 ku isegonda.

    Ku kijyane n'ubushyuhe Intara y'Iburasirazuba, iy'Amajyepfo n'Umujyi wa Kigali, no mu karere ka Rusizi niho hateganyijwe igipimo cy'ubushyuhe kiri hejuru kizaba kiri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 30.

    Bitewe n'imvura nyinshi iteganyijwe muri Gashyantare ishobora guteza ingaruka ku mirimo yo gusarura no guhunika imyaka, Meteo Rwanda yasabye abahinzi kwitwararika no gushyiraho uburyo bwo gusarura no guhunika imyaka itangijwe n'imvura.

    Basabwe kandi kubyaza umusaruro imvura irimo kugwa, bategura imirima yabo hakiri kare, kugira ngo imvura y'igihembwe cy'ihinga cya 2022 B nigwa bazahite batera.

    Meteo yatangaje ko muri Gashyantare hateganyijwe imvura nyinshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hitezwe-imvura-nyinshi-mu-majyepfo-n-uburengerazuba-muri-gashyantare

  • Huye: Basabye gukorerwa umuhanda wangiritse utuma abanyeshuri babura aho banyura – #rwanda #RwOT

    Uwo muhanda uva ahitwa ku Kamatyazo werekeza ku Biro by'Umurenge wa Huye wamenywemo itaka n'Abashinwa bubaka umuhanda Huye- Kibeho, bituma wangirika kuko iyo imvura igiye rya taka rihinduka icyondo.

    Uwo muhanda ukunze kunyuramo abanyeshuri biga ku bigo by'amashuri bigera kuri bitatu biri muri uwo murenge.

    Umwe mu babyeyi ati 'Imidoka itwaye abanyeshuri ntibasha gutambuka, abana ni ukubaterura bakabanyuza mu bihuru kuko haba hanyereye iyo imvura yaguye. Ni umuhanda ujya ku murenge kandi ubuyobozi burabizi, turasaba ko badufasha ugakorwa.'

    Undi muturage asaba ko hakorwa byihuse kugira ngo hatazateza impanuka kuko ari ikibazo kimaze igihe.

    Ati 'Ngaho reba ibintu byo kuva mu kwezi kwa cumi n'abiri ku itariki 30 bimeze gutya bahora batubeshya ngo bazahakora none ni uko hakimeze. Dutewe impungenge n'uko abana bacu bazahagirira ibibazo.'

    Bavuga ko hashize amezi agera kuri ane icyo gitaka cyimenwemo n'Abashinwa, bagasaba ko bagikuramo cyangwa hakabaho uburyo bwo kugitsindagira umuhanda ugakomera.

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE ko icyo kibazo cy'umuhanda bakimenye kandi bagiye kugimemura.

    Ati 'Twabivuganye n'abakora umuhanda barabikemura.'

    Bamwe mu barimu bigisha kuri ibyo bigo by'amashuri n'abo bavuga ko iyo imvura iguye baba bafite impungenge z'uko abana bato baza kuhatambuka ngo bagere ku muhanda wa kaburimbo aho imodoka ibatwara ibasha kugera.

    Basaba gukorerwa umuhanda wangiritse bituma abanyeshuri babura aho banyura

    Uwo muhanda uva ahitwa ku Kamatyazo werekeza ku Biro by'Umurenge wa Huye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-basaye-gukorerwa-umuhanda-wangiritse-utuma-abanyeshuri-babura-aho-banyura

  • Rwamagana: Impamvu y'idindira ry'umushinga w'isoko rigezweho rimaze imyaka ine mu mpapuro – #rwanda #RwOT

    Ni isoko ryatangiye kuvugwa ko rizubakwa mu 2018 rikazubakwa ahasanzwe isoko mu Mujyi wa Rwamagana hagati. Biteganyijwe ko rizaba rigeretse inshuro enye, ritware arenga miliyari 3 Frw.

    Ku ikubitiro ryari kubakwa n'abikorera bo mu Karere ka Rwamagana ariko baza kugorwa no gukusanya amafaranga binyuze mu kugurisha imigabane aho imyaka ine ishize hataranaboneka arenze miliyoni 200 Frw.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko nyuma y'aho bigaragaye ko PSF itari kwihutisha iki gikorwa bahisemo gushaka abandi bafatanyabikorwa bashya babafasha mu kwihutisha uyu mushinga.

    Ati 'Ikibazo cy'isoko ni ikibazo kiduhangayikishije cyane nk'ubuyobozi, ariko nibura tunafitiye igisubizo kuko dufite abafatanyabikorwa bari mu byiciro bibiri natwe ba gatatu, hari Akarere, hakaba abafatanyabikorwa n'abikorera bo mu Karere ka Rwamagana.”

    Mbonyumuvunyi yavuze ko ubundi PSF ya Rwamagana aribo batangiye uyu mushinga bakusanya imigabane y'abantu bifuza gushoramo imari, ubuyobozi bubona ko bitari kwihuta nkuko bubyifuza.

    Ati ” Twashatse rero abafatanyabikorwa barimo Enabel na RODA n'Akarere tugiye kuzatangira gukora noneho abikorera bazazemo nyuma bamaze kugwiza imigabane imirimo rero yo kuryubaka iratangira vuba aha.”

    Uyu muyobozi avuga ko kuri ubu bafite amafaranga yo gutangira kuryubaka yavuye muri RODA, mu kigo cy'Ababiligi gishinzwe iterambere,Enabel ndetse n'andi azatangwa n'Akarere.

    Mu gice cya kabiri ngo niho hazakoreshwa amafaranga ari gukusanywa na PSF.

    Uboyobozi buvuga ko nibura kuri ubu bwamaze gutanga isoko ry'abifuza gupiganira kuryubaka, bukaba bwizeye ko rizatangira kubakwa muri uyu mwaka w'imihigo wa 2021/2022.

    Hashize imyaka ine iri soko rishakirwa uburyo ngo ryubakwe ariko byarananiranye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-impamvu-y-idindira-ry-umushinga-w-isoko-rigezweho-rimaze-imyaka-ine

  • Mu bihe biri imbere umubano w’u Rwanda n’u Burundi uraza kuba mwiza – Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    By’umwihariko ku bijyanye n’umubano w’u Rwanda n’u Burundi, umukuru w’Igihugu yavuze ko abayobozi b’ibihugu byombi bamaze iminsi bahura bakagirana ibiganiro, ndetse hakaba harabayeho n’ingendo z’abagiye mu Burundi baturutse mu Rwanda, kimwe n’uko hari intumwa zitandukanye zaturutse mu Burundi zikaza mu Rwanda.

    Perezida Kagame yagize ati 'Navuga ko hari intambwe igenda iterwa ishimishije. Ngira ngo mu bihe biri imbere umubano uraza kugenda urushaho kuba mwiza, Abarundi n’Abanyarwanda babane uko bikwiriye, nk’uko byari bisanzwe.'

    Ibibazo by’umutekano biri mu mpamvu zashegeshe umubano w’u Rwanda n’u Burundi guhera cyane cyane mu mwaka wa 2015. Ni mu gihe kandi ku mupaka w’ibihugu byombi hakunze kumvikana ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage, ababikora bakifashisha amashyamba ya Kibira na Nyungwe ari ku mupaka w’ibihugu byombi.

    Perezida Kagame ati 'Abaturukaga mu ishyamba rya Kibira bakaza bagahungabanya umutekano w’u Rwanda bakongera bagasubirayo, ibyo turagenda tubyumvikana n’u Burundi uburyo tuzakemura icyo kibazo kiveho burundu. Ababiri inyuma rero bo bazarushaho kugira ibyago.'

    Umubano w’Abarundi n’Abanyarwada si uwa vuba, dore ko ibihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho haba mu muco, mu mibanire, no mu yindi mibereho itandukanye.

    Icyakora ihungabana ry’umubano w’ibihugu byombi wagize ingaruka zikomeye ku baturage cyane cyane abakoraga ubucuruzi n’indi mirimo itandukanye hagati y’ibihugu byombi.

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/mu-bihe-biri-imbere-umubano-w-u-rwanda-n-u-burundi-uraza-kuba-mwiza-kagame

  • Perezida Kagame yasezeranyije gukemura ikibazo cya FDLR ifitanye umubano na ADF, agaruka no ku mupaka wa Gatuna n'umubano n'abaturanyi #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yagarutse ku mubano w'u Rwanda n'abaturanyi barimo Uganda,u Burundi,RDC ndetse ahishura ko biteguye guhangana na FDLR ifitanye umubano wihariye na ADF irwanya ubutegetsi bwa Uganda.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 08 Gashyantare 2022,Perezida Kagame yageze mu ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko aho yakiriye indahiro z'abayobozi bashya muri guverinoma barimo Minisitiri w'Ibikorwaremezo Dr Ernest Nsabimana n'Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri Eng Patricie Uwase.

    Muri uyu muhango,Perezida Kagame yagarutse ku mubano w'ibihugu bituranye n'u Rwanda ndetse agaruka ku kibazo cy'umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw'u Rwanda ufitanye imikoranire na ADF irwanya ubutegetsi bwa Uganda.

    Ku mubano wa FDLR na ADF,Perezida Kagame yagize ati “Hari abantu b'iterabwoba twafatiye mu Rwanda bakorana n'umutwe w'Iterabwoba wa ADF.Niyo mpamvu ADF ari ikibazo cy'akarere,ntabwo ari ikibazo cy'igihugu kimwe cyangwa 2.

    Twasanze abo bantu bakorana n'uwo mutwe wo muri kongo ariko bafite ibikorwa bashaka gukora hano mu Rwanda ariko twabafashe mbere y'uko babikora ndetse bakavuga ko icyo babikoreraga ari uguhorera abo basangiye imyumvire n'ibikorwa abo muri Cabo Delgado muri Mozambike.Bagiraga ngo bagirire nabi u Rwanda kubera ko rwagiye Mozambike kurwanya iyo mitwe.

    Iyo niyo mpamvu ikibazo duhanzeho amaso ari icyo muri RDC.Impamvu duhanze amaso muri RDC ni FDLR n'indi mitwe iri muri RDC ishobora kwivanga na ADF kuko urabona ko bafitanye imikoranire.Niyo mpamvu tuzagikemura uko bikwiriye.

    Yakomeje ati “Hari aho twinginga,hari aho twumvikana,hari aho dusaba,hari n'aho iyo byarenze umurongo tutagira uwo dusaba tugakemura ikibazo uko gikwiriye gukemuka.

    Turacyari muri iyo nzira yo kumvikana no gushaka uburyo kubera ko ikibazo kitureba twese tugomba kucyumvikanaho.ariko tutacyumvikanyeho kikavamo ko kigiye guhungabanye umutekano w' u Rwanda kubera ko abandi birengagije ibyo tubasaba,niho havamo ko dukora ibya ngombwa gukora twaba twumvikanye cyangwa tutumvikanye.Umutekano w'u Rwanda niwo wa mbere. Abakomeza kwibwira ko umutekano wacu tutawukomeyeho baribeshya.”

    Ku mubano w'u Rwanda na Uganda, Perezida Kagame yavuze ko hari hari ibibazo byatumye umupaka wa Gatuna ufungwa, ariko ibiganiro byamuhuje n'Intumwa ya Perezida Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba byasize bemeranyije ko impamvu zatumye ufungwa zikurwaho.

    Ati 'Ikibazo iteka cyari ukuvuga ngo uyu mupaka ntushobora gufungwa, ibyatumye ufungwa bitabanje gukemurwa. Hanyuma muri iyi minsi ishize, habaho uburyo Abanya-Uganda batumye intumwa ariko hari n'izindi zari zisanzwe ziza hakaba impaka gusa zitagira ruca.

    Iyo ntumwa yazanye ubwo butumwa mu biganiro twumvikana ko hari ibyo twese twakora. Ariko njye nkomeza kuvuga ko gufungura umupaka ni byiza ariko gufungura umupaka udakemura ikibazo cyatumye umupaka ufungwa ntabwo byakunda. Habaho kwemeranya ko n'ibyateye umupaka gufungwa nabyo bigiye kwitabwaho.'

    Yakomeje ati 'Umupaka twarawufunguye, muri Uganda nabo hari ibyo batangiye gukora bigaragara ko bavana za nzitizi mu nzira, bya bindi byatumye umupaka ufungwa. Turabikurikira, tubiganira nabo, ndibwira ko nabyo turi mu nzira nziza.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko umupaka wafunguwe bijyanye no kwirinda Covid-19, ariko kandi ko inzego z'ubuzima hagati y'ibihugu byombi zishobora kumvikana ku buryo zidahura n'ikibazo ku mpande zombi.

    Perezida Kagame ku mubano w'u Rwanda n'u Burundi “Mu bihe biri imbere umubano uraza kugenda urushaho kuba mwiza, Abarundi n'Abanyarwanda babane nk'uko byari bisanzwe ndetse n'ibyajyaga bitera ibibazo bindi by'umutekako bijyanye no ku mupaka tugenda tubyumvikanaho n'Abarundi.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutiteguye kumva ibihuha bivugwa n'abanyamahanga bahitamo gukoresha ibitangazamakuru n'abantu bo hanze bagashyushya imitwe abantu bashinja u Rwanda ibinyoma.

    Perezida Kagame yavuze ko uwo ari “umuziki mubi tutumva”.Ati “Turareka bagasakuza,tugakora ibikorwa,abantu bagahangana n'ibifatika.Nguha umwanya ukantuka nkakwihorera ubundi nkagusubiza bibaye ngombwa.”

    Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari ibhugu bishaka gushyigikira abahungabanya umutekano w'u Rwanda,bikorwa n'isoni.

    Perezida Kagame yavuze ko abantu bose barwanya u Rwanda yaba abari mu gihugu no hanze yacyo, 'nta kintu na kimwe bashobora kugeraho.'

    Ati 'Icyo bageraho ni iminsi yabo iba ibaze bagenda begera nta kindi'.

    Ati “Kuri Internet nzwi nk'umuntu ubuza abantu amahoro ariko njyewe ntabwo bintwaye.”

    Ku bijyanye na Mozambique,Perezida Kagame yavuze ko nubwo Cabo Delgado iruta u Rwanda inshuro zisaga 3 ariko ingabo zarwo zashoboye kugarura amahoro mu gice kinini ndetse n'ahatarafatwa biri hafi.

    Perezida Kagame yavuze ko Inzego z'umutekano z'u Rwanda kuva zagerayo muri Nyakanga 2021 zagize uruhare mu gutuma igice kinini cya Cabo Delgado kibona umutekano, aho bigeze ku kigero cya 85%.

    Ati 'Ingabo z'u Rwanda, Abapolisi, izindi nzego zose zagiyemo zikorana n'ingabo za Mozambique […] nka 85% [ikibazo] cyarakemutse, 15% uduce duto tw'aba bantu basigaye, bahunze bajya mu bindi bice batari barimo ubu barabakurikirana nabo kugira ngo naho bahasukure neza.'

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yasezeranyije-gukemura-ikibazo-cya-fdlr-ifitanye-umubano-na-na

  • Abareganwa na Rusesabagina bavuze ko batagomba kuryozwa indishyi z’ibyangijwe n’ibitero bya MRCD-FLN #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bumvise basabwa kuzatanga indishyi z’impozamarira, kubera abantu bishwe ndetse n’imitungo yangirijwe mu bitero bya FLN mu myaka ya 2018-2019, bahita bajuririra mu Rukiko basaba kwisobanura, ko nta ruhare bagize muri ibyo bitero.

    Nizeyimana Marc, Nsengimana Herman, Nshimiyimana Emmanuel, Niyirora Marcel, Iyamuremye Emmanuel, Nsabimana Jean Damascène na Shabani Emmanuel, bose bahuriza ku kuba ngo batarageze ahakorewe ibyaha ku buryo babiryozwa.

    Bavuga ko batagize uruhare mu gushinga uwo mutwe wa MRCD- FLN wagabye ibitero ku baturage, bakumva ko abayobozi b’uwo mutwe ngo ari bo bakwiye kubiryozwa bonyine.

    Nizeyimana Marc ushinjwa kuba mu bayobozi ba MRCD-FLN, ubwe yagize ati 'Uburyozwacyaha ni gatozi, jyewe ku bwanjye nta muntu nigeze mpemukira, nta cyaha nigeze nkora, ntawe nangirije umutungo ku buryo naryozwa ibyo ntakoze'.

    Nsengimana Herman na bagenzi be bakomeje bavuga ko mu byaha bagiye baburana, kuva mu rukiko rw’ibanze kugera aho bageze mu rw’Ubujurire, ngo ntaho basabwe kwisobanura ku bijyanye no kwangiza imitungo, ahubwo ko byari ibijyanye no kuba mu mitwe y’iterabwoba.

    Me Jean Rugeyo wunganira Nsengimana yagize ati 'Mu byaha aregwa, harimo kuba mu mutwe w’Iterabwoba, ibyo gutwikira abantu cyangwa kubasahura n’ibindi ntabyo yigeze aregwa, si na we washinze uwo mutwe (wa FLN)!'

    Uruhande rw’abaregera indishyi bagera kuri 84 bahagarariwe na Me Munyamahoro René na Me Mukashema Marie Louise, bajuririye Urukiko bashingiye ku ngingo ya kabiri y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano, ivuga ko kuryozwa ibyabaye bidasaba ko nyiri kwangiza ubwe nka gatozi ari we wabiryozwa wenyine, ahubwo ko n’uwamufashije mu buryo bumwe cyangwa ubundi na we yaryozwa ibyangijwe.

    Abunganira abaregera indishyi banashingira ku ngingo ya 33 y’iryo tegeko ishimangira ko abantu bose bafatanyije icyaha kimwe, bafatanya no kwishyura ibyangijwe, indishyi z’akababaro n’amagarama y’urubanza.

    Uwitwa Karerangabo Antoine uri mu baregera indishyi avuga ko abahakana kuziryozwa, ibyo bavuga byose ngo bitagomba guhabwa agaciro, ashingiye ku nkoni ngo yakubiswe ubwo bamwikorezaga ibintu bakamwinjirana mu ishymba rya Nyungwe.

    Ntabwo birasobanuka neza ahantu hazava indishyi ishobora kugera muri za miliyari abaturage barimo kwishyuza abaregwa, kuko benshi muri bo ari abavuga ko nta mitungo bagira mu Rwanda.

    Icyakora abaregera indishyi na bo bigaragara ko batatanze byinshi kuri uru rubanza, kuko bose ngo batanze igarama rimwe mu rukiko, ahasigaye bashaka ibyemezo by’uko batishoboye.

    Mu bajuririye Urukiko bamwe bavuga ko indishyi bahawe itajyanye n’agaciro k’ibyabo byangijwe, abandi bakavuga ko nta kintu na kimwe bemerewe n’Urukiko Rukuru rwaciye urubanza mu mwaka ushize.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/abareganwa-na-rusesabagina-bavuze-ko-batagomba-kuryozwa-indishyi-z-ibyangijwe-n-ibitero-bya-mrcd-fln

  • Gasabo/ Kinyinya: Baratabariza umuturanyi wabo ubayeho nabi nyuma y'aho umugabo we yiyahuye akamusigira abana 4 n'undi atwite #rwanda #RwOT

    Abaturanyi b'umugore witwa Uwitonze utuye mu murenge wa KInyinya mu karere ka Gasabo barasaba ubuyobozi uko bwamufasha kuko ntaho kuba agira ndetse nta bushobozi afite bwo gutunga  abana bane yasigiwe na nyakwigendera kuri ubu bamaze no guta ishuri.

    Nyuma y'iminsi itanu gusa Uwitonze n'abana be 4 basanze Niyibigira Olivier akaba se w'abo bana I Kigali bavuye mu karere ka Nyagatare uwo Niyibigira yahise afata umwanzuro wo kwiyahura bigakekwako yabitewe no kurengwa n'ibibazo byo kudashobora kwita ku bibazo by'umuryango. Mu kiniga kinshi Uwitonze utwite inda y'imvutsi aribuka amagambo ya nyuma yaganiriye n'umugabo we yari aje asanga I Kigali ngo bafatanye kurera urubyaro rwabo. Ni amagambo arimo guca amarenga ko Niyibigira yari afite umugambi wo kwiyambura ubuzima.

    Uwitonze yagize ati 'Yaraje azanye imineke ahaho aka kana gato aravuga ati hari igihe waba ari uwa mbere n'uwanyuma yaba gusa sinamenya icyo abivugiye, yinjiye mu nzu ndi hanze ndi guteka ninjiye nsanga yafunguye umuti yamaze no kuwunywa mpita niyambaza abaturanyi baje basanga nyine byarangiye. '

    Uwitonze n'abana bane yasigiwe na Niyibigira barimo umwe yabyaye hanze kuri ubu batuye mu isibo y'ibyiringiro,umudugudu wa Binunga akagari ka Murama umurenge wa Kinyinya ni mu karere ka Gasabo.Imibereho y'uyu muryango ni urugero rwa nyarwo n'umuryango ubayeho nabi,isaa sita iri hafi kuvuga ariko icyizere cyo kubona ifunguro rya kumanywa kiri kure nk'ukwezi kuri uyu mubyeyi utwite n'abana 4 bakabaye bari ku ishuri nk'abandi ariko bikaba bidashoboka kubera ubushobozi.

    Uwitonze avuga bigoye kubona ifunguro ry'urubyaro rwe kuko nta kazi agira.

    Yagize ati 'Hari igihe njya gushakisha nk'akazi ko gufura nabona n'ako guhinga nkahinga ariko ubu kabuze.'

    Inzu y'icyumba kimwe nto cyane itagira ibyangombwa byuzuye nk'ubwiherero igikoni n'ubwogero niyo uyu muryango w'abantu 5 n'undi wa gatandatu bitegura kwakira ubamo nawo uyikodesherezwa n'abaturanyi amafaranga 5000 y'u Rwanda,ako kazu gato cyane ni uko Uwitonze n'abana 4 bararamo bagatekeramo iyo babibonye kubaho ni ukubara ubukeye.

    Uwitonze abana n'abana bane n'undi atwite

    Abaturanyi b'uyu muryango nabo bagaragaza impungenge z'ubuzima Uwitonze n'abana bane yasigiwe n'umugabon we babayemo .

    Umwa yagize ati 'Uyu mudamu ahantu ari ni ahantu hameze nabi, abana ni benshi, no kurya ni ikibazo, aranatwite kandi nkuko mubizi umubyeyi utwite aba akeneye kwitabwaho.'

    Undi nawe ati 'Urabona inzu arimo, imvura iguye isaha n'isaha ishobora kumugwaho'

    Uwitonze n'abaturanyi be baratakambira ubuyobozi ngo bugire icyo bufasha uyu muryango ubone aho kuba habereye umubyeyin utwite abana babone ibibatunga kandi basubizwe ku ishuri.

    Uwitonze yagize ati 'Aba bana nkeneye aho baba, bakeneye no kwiga kandi sinamenya icyo bazaba ejo hazaza.'

    Naho umwe mu baturanyi agira ati 'Uyu mubyeyi nuwo gufashwa pe. Bitari iby'ikindi gihe ahubwo bibaye bishoboka byahera ubu.'

    Undi nawe ati 'Aba bana bagomba kujya ku ishuri kugira ngo batazaba Mayibobo muri uyu mujyi.'

    Naho uyu we ati 'Icyo twasaba ubuyobozi, nuko bwamushakira aho kuba akava ahantu hameze gutya.'

    Abaturanyi b'uyu muryango bavuga ko batewe impungenge n'uko Uwitonze ashobora gufata umwanzuro nk'uw'umugabo we akiyambura ubuzima dore ko  yatangiye kugaragaza ibimenyetso bigaragarira  mu mvugo akoresha ziganjemo amagambo yo kwiheba,ibishobora gushyira mu kaga kurushaho no kwangiza burundu ahazaza  h'abo bana.

    Tito DUSABIREMA

    The post Gasabo/ Kinyinya: Baratabariza umuturanyi wabo ubayeho nabi nyuma y'aho umugabo we yiyahuye akamusigira abana 4 n'undi atwite appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/02/08/gasabo-kinyinya-baratabariza-umuturanyi-wabo-ubayeho-nabi-nyuma-yaho-umugabo-we-yiyahuye-akamusigira-abana-4-nundi-atwite/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gasabo-kinyinya-baratabariza-umuturanyi-wabo-ubayeho-nabi-nyuma-yaho-umugabo-we-yiyahuye-akamusigira-abana-4-nundi-atwite

  • Amasendika y'abakozi ntiyemeranya n'abavuga ko umushahara fatizo waca intege abashoramari #rwanda #RwOT

    Mu gihe amasendika y'abakozi mu Rwanda akomeje kotsa Leta igitutu ngo ishyireho umushahara fatizo, abasesengura iby'ubukungu bo bagaragaza ko gushyiraho umushahara fatizo bisaba kwigengesera kugirango bidasubiza inyuma ishoramari.

    Imyaka igiye kuba ine Inteko Ishinga Amategeko ivuguruye Itegeko ry'Umurimo mu Rwanda, ariko igumishamo ingingo ivuga ko hagomba kujyaho umushahara fatizo ariko ukagenwa n'Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano.

    Abatari bacye mu bakozi bagaragaza  umushahara fatizo nk' igisubizo cy'ibibazo by'imibereho badakemura kubera guhembwa umushahara utajyanye n'igihe.

    Umwe ati 'N'abafite imishahara fatizo yabo ndacyeka ntabwo ihagije kuko ibintu uko bwije nuko bucyeye amafaranga agenda ata agaciro.'

    Undi ati 'Ibigezweho uyu munsi haba ubwumvikane hagati y'umukozi n'umukoresha buri wese uko abyumvya umuntu ashobora gukorera macye kubera ibibazo yifitiye , aho ngaho  ariko  icyo nakubwira buriya uriya  wemeye gukorera macye burya akazi agakora nabi bitewe nuko uwo mushahara ntabwo aba awishimiye mu byukuri.'

    Impuguke mu bukungu Straton Habyarimana, asanga gushyiraho umushahara fatizo ari ingenzi cyane, ariko ko bisaba kwigengesera kugirango bidaca intege abashoramari.

    Ati ' Icyambere umushahara fatizo ni inyungu ku baturage bo ubwabo  kubera ko icyo gihe nta muntu uguhemba munsi y'umushahara fatizo gushyiraho umushahara fatizo ntabwo bigira igihe,  bikorwa mu gihe abantu babona ko bikenewe, koko icyo tutakwirengangiza ni uko ibiciro ku masoko byarazamutse , akenshi iyo ugiye kubikora ugomba kubanza ukareba nko mu isoko wenda tuvuge nko mu isoko rya Afurika y'uburasirazuba turamutse dushyizeho umushahara fatizo nta risqué yuko umushahara ushobora kujya hejuru y'ibihugu twegeranye ugasanga abantu bagiye gushora imari muri bya bihugu bifite umushahara twakwita ko ari muto?'

    Impuguke mu bukungu Straton Habyarimana

    Ku rundi ruhande ariko amasendika y'abakozi yo ntiyemeranya  n'abavuga ko gushyiraho umushara fatizo byaca intege abashoramari. Bwana Ntakiyimana Francois ni umunyamabanga mukuru wa COTRAF inganda n'ubwubatsi.

    Ati 'Ntabwo ari uko tubibona kuko n'abo bashoramari mu bihugu baturukamo bo bavuye kuri salaire Minimum interprofessionelle grantit bagera kucyo bita salaire de croissance bo bizeye ko imishahara uhari noneho batangira kuvuga bati uko ubukungu buzamuka natwe niko tuzamuka, iyo bavuze ikibazo cy'ubukungu ntabwo ubwo bukungu bushobora gutera imbere mugihe icyo bita classe intermediaire kimeze nabi ntabwo uzaza ngo ushore imari wenda mu nganda zikora imyenda, iyo myenda ninde uzayigura mugihe wa mukozi adashobora kubona umushahara?'

    Ku ruhande rw'abashoramarai bamwe mu ribo babwiye itangazamakuru ryacu ko nabo basanga Leta ikwiye gushyiraho umushahara fatizo ariko ngo hari ibikwiye kuziganwa ubushishozi. Nkurunziza Muhamed ayobora Kompanyi, Four FiVE LTD itanga servise zo kwandika imitungo kuri ba nyirayo no kuyigaruza mu gihe yibwe.

    Ati 'Twe rero nk'abikorera kugena umushahara fatizo mbona ari ngombwa ariko nanone hakaba ibyo mbona byagenderwaho, ni ukuvuga ngo niba ari umukozi wo mu rugo agire umushahara fatizo agenerwa niba ari umufundi agire umushahara fatizo agenerwa, nimba ari umubaji ni ukuvuga ngo hajyaho itegeko rifata buri bwoko bwose bw'umurimo rikagena umushahara ku buryo hatazagira umukozi ushwana n'umukorehsa.'

    Nkurunziza Muhamed ayobora Kompanyi, Four FiVE LTD

    Umushahara fatizo u Rwanda rwagize umaze imyaka isaga 40 ugiyeho, wateganyaga ko umukozi wese ukorera abandi mu gihugu, atagomba guhembwa munsi ya 100 Frw ku munsi.  Abarebera ibintu ahirengeye bagaragza ko kudashyiraho umushahara fatizo bigira ingaruka  ku bukungu bw'igihugu by'umwihariko ku mibereho y'abakozi n'imiryango yabo. Icyakora kurundi ruhande abasesengura iby'ubukungu bo banagaragaza impungenge z'uko ibiciro bishobora kuzamuka kubera gushyiraho umushahara fatizo, ubukungu bukaba bubi aho kumera neza.

    HAKIZAMANA Daniel

    The post Amasendika y'abakozi ntiyemeranya n'abavuga ko umushahara fatizo waca intege abashoramari appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/02/08/amasendika-yabakozi-ntiyemeranya-nabavuga-ko-umushahara-fatizo-waca-intege-abashoramari/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amasendika-yabakozi-ntiyemeranya-nabavuga-ko-umushahara-fatizo-waca-intege-abashoramari