Blog

  • Amakuru mashya kuri Coup d’état yaburijwemo i Kinshasa #rwanda #RwOT

    Avuga ku byabaye muri weekend ishize, umuvugizi wa Perezida Félix Tshisekedi yatangaje ko “kugerageza kose guhungabanya inzego za demokarasi” kutazihanganirwa.

    Leta ya Kinshasa yari itaratangaza amakuru ayo ariyo yose ku byabaye kuwa gatandatu byagejeje ku gufunga François Beya umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi mu by’umutekano.

    Amakuru acicikana i Kinshasa yavugaga ko kuwa gatandatu Beya, afatanyije n’abandi basirikare, bashatse guhirika ubutegetsi mu gihe Tshisekedi yari i Addis Ababa mu nama y’ubumwe bwa Africa (AU).

    Beya yatawe muri yombi kuwa gatandatu ahagana saa sita z’amanywa. Ku cyumweru i Kinshasa habaye imyigaragambyo y’abashyigikiye Tshisekedi yamagana kugerageza guhirika ubutegetsi.

    Amakuru yemeza ko kuwa gatandatu nimugoroba Perezida Tshisekedi, wari umaze gushyikiriza ubutegetsi bwa AU mugenzi we Macky Sall wa Senegal, yahise agaruka mu gihugu.

    Umunyamakuru wa BBC i Addis Ababa yemeza ko Tshisekedi atagaragaye mu nzu iberamo inama ya AU ku munsi wo kuyisoza ku cyumweru.

    Kuwa kabiri nijoro, ibiro bya perezida byatangaje amashusho y’umuvugizi wa perezida Kasongo Mwema Yamba Yamba avuga ko ibyabaye muri weekend ari “igikorwa kigeramiye umutekano w’igihugu”.

    Kasongo yagize ati : “Uko byifashe ubu, twakwemeza ko abakora iperereza bafite ibimenyetso bikomeye bihamya imigambi mibi ku mutekano w’igihugu. Iperereza rirakomeje ku nzego zitandukanye.”

    François Beya, ugifunzwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza, n’umwunganizi we mu mategeko ntacyo baratangaza ku ifatwa rye.

    Kasongo Mwema asoma itangazo ry’ibiro bya perezida yongeyeho ati “Inzira ya demokarasi yo guhererekanya ubutegetsi mu mahoro igihugu cyacu cyagezeho bwa mbere muri Mutarama(1) 2019 ni ikintu ‘gitagatifu’ cyo gusigasira ku kiguzi cyose, kugerageza kose guhungabanya inzego za demokarasi ntabwo kuzihanganirwa.”

    Ikinyamakuru cyandikirwa muri Congo visiondemidi.net cyo cyatangaje ko Umukuru w’ubutasi na bamwe muri bagenzi be basanzwe bakorana bahagaritswe bakaba batangiye guhatwa ibibazo,iyi Coup d’etat kandi yavuzwemo bamwe mu bayobozi b’ingabo za FARDC bo muri Rejima ya 14,bakuriwe na Gen.Mayanga usanzwe ari mubyara w’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Amakuru-mashya-kuri-Coup-d-etat-yaburijwemo-i-Kinshasa

  • Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zigaruriye uduce twa Pundanhar na Nhica do Ruvuma #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zongeye kugarura umutekano muri Pundanhar na Nhica do Ruvuma, uduce duherereye mu burengerezuba bwa Palma mu birometero 55 uvuye mu mujyi wa Palma, ako gace kakaba kazwiho kugira imirima minini y’imyumbati.

    Utu duce tumaze iminsi twarigaruriwe n’inyeshyamba zigamije kongera gusubirana uturere zatakaje mu gihe zagabwagaho ibitero n’ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique mu mwaka ushize.

    Izo nyeshyamba zahunze zerekeza mu birindiro by’ingabo za SADC, izo ngabo zikaba zasabwe kuba maso no kugira uruhare mu guhagarika izo nyeshyamba.

    Umuyobozi w’ingabo ziri muri urwo rugamba, Maj Gen Innocent Kabandana, yasuye ingabo mu duce twa Pundanhar nyuma gato y’uko zihigarurira. Mu ijambo rye, yashimiye izo ngabo ku kazi zakoze, abasaba gukomeza kuba maso, bakarangwa n’ikinyabupfura ndetse no kongera imbaraga mu bikorwa byo guhashya umwanzi.

    Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi baheruka guhabwa inshingano nshya, Perezida Paul Kagame yagarutse ku gihugu cya Mozambique, avuga ko Intara ya Cabo Delgado yari imaze igihe kirekire yarigaruriwe n’imitwe y’iterabwoba, Perezida wa Mozambique agasaba ubufasha ibindi bihugu birimo n’u Rwanda.

    Ati 'Natwe twemeza ko tuzabafasha turabikora, igice kinini ubu cya Cabo Delgado cyabonye umutekano, ingabo z’u Rwanda, abapolisi, inzego zindi z’umutekano zose zagiyemo zikorana n’abaturage n’ingabo za Mozambique kugira ngo dukemure icyo kibazo. Navuga ngo nka 85% cyarakemutse, 15% ni uduce dutoya tw’aba bantu basigaye, bahunze bagenda bajya mu bindi bice batari barimo, ubu barabakurikiranayo na ho, kugira ngo na ho bahasukure neza'.

    Perezida Kagame yasobanuye ko ingabo z’u Rwanda zishobora kuzatinda mu bihugu bya Mozambique na Santarafurika.

    Mu mpera z’umwaka wa 2020 nibwo Ingabo z’u Rwanda zagiye mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santarafurika, mu gihe mu mwaka wa 2021 aribwo u Rwanda rwohereje Ingabo mu gihugu cya Mozambique guhashya inyeshyamba ziri mu mitwe y’iterabwoba zari zarigaruriye Intara ya Cabo Delgado guhera mu mwaka wa 2017.

    Amafoto: RDF

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/ingabo-z-u-rwanda-n-iza-mozambique-zigaruriye-uduce-twa-pundanhar-na-nhica-do-ruvuma

  • Nizigiyimana Karim Mackenzie yasubije abamwita umusaza #rwanda #RwOT

    Myugariro w’umurundi ukina ku ruhande rw’iburyo muri Rayon Sports, Nizigiyimana Karim Mackenzie avuga ko ntacyo yabona abwira abamwita umusaza cyane ko n’ubundi atari umwana, ngo ikibuga kizicira urubanza.

    Uyu myugariro wakiniye Rayon Sports kuva 2011 kugeza 2015 yayigarutsemo umwaka ushize wa 2021.

    Kugaruka kwe benshi ntibabivuzeho rumwe, aho bamwe bavuze ko atakiri ku rwego rwa Rayon Sports ko yashaje, abajijwe iki kibazo yavuze ko ntacyo yabivugaho kuko n’ubundi atari umwana, ngo ikibuga nicyo kizajya gica urubanza.

    Ati “Abantu kuvuga ni uburenganzira bwabo, kandi sindi umwana ndakuze, ariko ikibuga kiraca urubanza njye nifitiye icyizere ubwo rero abashidikanya ku myaka ntacyo nababwira.”

    Yakomeje avuga ko ataterana amagambo nabo kuko we azi neza ko akazi akora agafitiye ubushobozi.

    Ati “nta nubwo naterana amagambo nabo ariko njye akazi ndimo gukonkafitiye ubushobozi kandi nabankurikirana bamaze kubibona ko hari icyo mfasha ikipe ya Rayon Sports.”

    Urubuga rwa Wikipedia rugaragaza ko Mackenzie afite imyaka 32, gusa benshi bavuga ko iyi myaka ayirengeje, gusa umusaruro we mu kibuga abakunzi ba Rayon Sports ntacyo bawunenga cyane ko hari n’abo bitwa abana arusha kwitwara neza.

    Mackenzie ngo arabizi ko atari umwana ariko ikibuga kizicira urubanza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nizigiyimana-karim-mackenzie-yasubije-abamwita-umusaza

  • Umuhanzikazi Bwiza ntakitabiriye Miss Rwanda… – #rwanda #RwOT

    Mu Cyumweru gishize, ni bwo Bwiza uzwi mu ndirimbo 'Available' yifashishije imbuga nkoranyambaga ze atangaza ko azaba ari mu bakobwa bazahatanira guhagararira Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda iri kuba ku nshuro ya 12.

    Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa by'inzu ifasha abahanzi ya Kikac, Uhujimfura Claude yabwiye INYARWANDA ko uyu muhanzikazi atakitabiriye iri rushanwa bitewe n'uko byahuriranye n'akazi ku muziki bamaze kwemera kuzakora.

    Avuga ko gahunda y'aka kazi ihuye n'ingengabihe ya Miss Rwanda ubwo abakobwa bazaba bari mu mwiherero w'ibyumweru bitatu (Boot Camp) bityo ko bitakunda ko Bwiza yitabira Miss Rwanda. Ati:

    Bwiza ntakitabiriye Miss Rwanda kubera impamvu z'akazi ku muziki. Urebye ingengabihe ya Miss Rwanda yahuriranye n'akazi tugiye kuba turimo k’ubukangurambaga bwo ku munsi w'umugore buzaba hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Akomeza ati 'Kugeza ubu dufite n'ibitaramo bibiri twamaze kwemeranya, urumva kwitegura no guhuza na Band imucurangira ntibyamworohera kwitabira Miss Rwanda uyu mwaka.'

    Uhujimfura akomeza avuga ko Bwiza ashaka kwitabira Miss Rwanda, ndetse ko umwaka ushize nabwo yashatse kugerageza amahirwe ntibyakunda.

    Avuga ko basaba Miss Rwanda kuzaha umwanya Bwiza wo kuririmba ku munsi wa nyuma ubwo bazaba batangaza umukobwa wegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022.

    Ati 'Irushanwa rya Miss Rwanda rizamura umwana w'umukobwa nibikunda bazamuhe umwanya aririmbe ku munsi wa 'final' abaririmbire.”

    Bwiza agiye gutangira ubukangurambaga bwo kwizihiza umunsi w'umugore kandi buzamara iminsi 15. Ni nawe uzaririmba mu birori by'ibihembo 'The Choice Awards' bitegurwa na Isibo Tv. 

    Irushanwa rya Miss Rwanda rirakomeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2022, kuri Hill Top Hotel i Remera aho hazatoranwa abakobwa bahagararira Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2022.  

    Bwiza uherutse gusohora EP yise 'Connect me' ntakitabiriye Miss Rwanda 2022

     

    Bwiza yari amaze iminsi ararika abafana be kuzamushyigikira mu rugendo rwo gushaka ikamba ry'agaciro kanini ku mukobwa

     

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZIGIZE EP YA BWIZA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114311/umuhanzikazi-bwiza-ntakitabiriye-miss-rwanda-2022-114311.html

  • Mbere yo guhura na Mukura VS, Rayon Sports yanyagiye Nyanza (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yanyagiye Nyanza FC ibitego 4-0, ni mbere yo guhura n’ikipe ya Mukura VS muri shampiyona.

    Ni umukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo kuri uyu wa Kabiri, ni mu rwego rwo gufasha iyi kipe yari yabonye umutoza mushya, Jorge Paixão kwitegura neza shampiyona izakomeza mu mpera z’iki cyumweru.

    Nyuma y’uko yari yanganyije na Police FC mu mukino wa mbere wa gicuti, Jorge Paixão uyu munsi yihimuye kuri Nyanza.

    Sanogo Sulaiman ni we wafunguye amazamu ndetse Rayon Sports iba yanabonye igitego cya kabiri hakiri kari ntibabasha kubyaza umusaruro amahirwe babonye, bagiye kuruhuka ari 1-0.

    Mu gice cya kabiri Muhire Kevin yashyizemo icya kabiri, Nishimwe Blaise ashyiramo icya 3, hari mbere y’uko Nizigimana Karim Mackenzie ashyiramo agashinguracumu.

    Umukino waherukaga guhuza aya makipe i Nyanza, yanganyije 2-2.

    Rayon Sports izasubukura shampiyona ikina umunsi wa 16 na Mukura VS tariki ya 12 Gashyantare 2022, ni umukino uzabera i Huye.

    11 ba Rayon Sports babanjemo

    11 Nyanza FC yabanje mu kibuga

    Nyuma y’imyaka myinshi Ishimwe Kevin yagarutse muri Rayon Sports

    Bukuru Christophe agenzura umupira

    Musa Esenu uyu munsi kureba mu izamu byanze

    Kevin Muhire yatsinze igitego cya kabiri

    Umutoza Jorge Paixão akomeje kureba ikipe ye

    Bishimira igitego

    Bifatanyije bajya gushimira abafana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mbere-yo-guhura-na-mukura-vs-rayon-sports-yanyagiye-nyanza-amafoto

  • Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’inyamaswa zica amatungo y’abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Gashyantare 2022 yakiraga indahiro z’abayobozi baherutse gushyirwa mu myanya mu nzego nkuru z’Igihugu, yagarutse kuri iki kibazo, aganisha ku gusaba abayobozi kwita ku bibazo bibangamiye abaturage.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko ubwo abantu bavugaga iki kibazo ku mbuga nkoranyambaga na we yabimenye, ahamagara abayobozi batandukanye bashinzwe kugikurikirana, atangazwa no gusanga bakizi kuva muri 2019 nyamara bakaba nta cyo bagikozeho.

    Icyakora ngo abo bayobozi bamwemereye ko bagiye kugikurikirana bakagikemura. Perezida Kagame yavuze ko bene iyo mikorere idakwiye, asaba abayobozi kuzuza inshingano baba barahiriye.

    Nyuma y’uko iki kibazo cy’inyamaswa zica amatungo kivugiwe cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko inka zimaze kwicwa n’izo nyamaswa zigera mu ijana, inzego zitandukanye zaragihagurukiye, zimwe muri izo nyamaswa zirahigwa ziricwa.

    Inkuru bijyanye:

    Inka 99 zimaze kwicwa n’inyamaswa ziva muri Pariki ya Gishwati-Mukura

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yagarutse-ku-kibazo-cy-inyamaswa-zica-amatungo-y-abaturage

  • Perezida Kagame yatanze icyizere ku mubano w'u Burundi, asobanura n'uko ibibazo na Uganda byakemutse – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yabigarutseho ubwo yakiraga indahiro z'abayobozi bashya muri Guverinoma harimo iya Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Erneste Nsabimana n'Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri, Patricia Uwase.

    Perezida Kagame yagaragaje ko hari intambwe iri guterwa mu mubano w'u Rwanda n'u Burundi. Ni nyuma y'uko ba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga ku mpande zombi bahuye ndetse Perezida Evariste Ndayishimiye akoherereza mugenzi we intumwa kugira ngo bige ku cyatuma ibintu bisubira mu buryo.

    Ati 'Ngira ngo mu bihe biri imbere umubano uraza kugenda urushaho kuba mwiza n'Abarundi n'Abanyarwanda babane uko byari bisanzwe.'

    'N'ibyajyaga bitera ibibazo bindi by'umutekano ku mupaka muri za Kibira na Nyungwe, hari abantu bitwaje intwaro bambuka batera u Rwanda ibyo turagenda tubyumvikanaho n'Abarundi uko tuzagenza icyo kibazo kugira ngo kiveho burundu. Ubwo ababiri inyuma bazarushaho kugira ibyago.'

    Ku mubano w'u Rwanda na Uganda, yavuze ko hari hari ibibazo byatumye umupaka wa Gatuna ufungwa, ariko ibiganiro byamuhuje n'Intumwa ya Perezida Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, byasize bemeranyije ko impamvu zatumye ufungwa zikurwaho.

    Ati 'Ikibazo iteka cyari ukuvuga ngo uyu mupaka ntushobora gufungwa, ibyatumye ifungwa bitabanje ngo bikemurwe. Hanyuma muri iyi minsi ishize, habaho uburyo Abanya-Uganda batumye intumwa ariko hari n'izindi zari zisanzwe ziza hakaba impaka gusa zitagira uruca.'

    'Iyo ntumwa yazanye ubwo butumwa mu biganiro twumvikana ko hari ibyo twese twakora. Ariko njye nkomeza kuvuga ko gufungura umupaka ni byiza ariko gufungura umupaka udakemura ikibazo cyatumye umupaka ufungwa ntabwo byakunda. Habaho kwemeranya ko n'ibyateye umupaka gufungwa nabyo bigiye kwitabwaho.'

    Perezida Kagame yavuze ko mu byatumye umupaka ufungwa, harimo ko Abanyarwanda baba muri Uganda bahigwaga bashinjwa kuba intasi. Kuri we, ntibyumvikana uburyo wakora ubutasi wifashishije abantu bose, abato, abakuru n'abakecuru ku buryo ngo unabakoresheje waba uri 'umuginga'utazi icyo ashaka.

    Ku rundi ruhande ariko, ngo Abanyarwanda bafitanye isano n'u Rwanda, baruvuga neza, biyumva mu Rwanda aribo bahigwaga ariko abafitanye ibibazo narwo ntibagire ikibazo bahura nabyo.

    Ati 'Niba mwibuka neza hari abantu bigeze gutera Kinigi, abasagutseho bake cyane [abandi bose barahasigaye] barambuka bajya muri Uganda barabakira barangije batubwira ko babafunze hanyuma tugiye kumva twumva ngo bageze muri Congo aho bari baraturutse. Ibyo byose tukabiganira n'Abayobozi ba Uganda.'

    Perezida Kagame yavuze ko abantu bose barwanya u Rwanda yaba abari mu gihugu no hanze yacyo, 'nta kintu na kimwe bashobora kugeraho.'

    Ati ' Icyo bageraho ni iminsi yabo iba ibaze bagenda begera nta kindi'.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko umupaka wa Gatuna wafunguwe ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ariko kandi ko inzego z'ubuzima hagati y'ibihugu byombi zishobora kumvikana zigashyiraho amabwiriza ku buryo zidahura n'ikibazo ku mpande zombi.

    Ati 'Umupaka twarawufunguye, muri Uganda nabo hari ibyo batangiye gukora bigaragara ko bavana za nzitizi mu nzira, bya bindi byatumye umupaka ufungwa. Turabikurikira, tubiganira nabo, ndibwira ko nabyo turi mu nzira nziza.'

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwifuza amahoro mu gihugu, mu karere, kandi ko ruyifuriza na buri wese.

    Ati 'Ntawe twifuriza umutekano muke, nta n'uwo twifuriza amahoro make ariko utwifurije intambara nawe turayirwana. Ibyo nta kibazo rwose, dufite abanyamwuga babikora uko bikwiriye. Haba hano haba n'ahandi.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko kuko u Rwanda ari igihugu gito, 'aho umuriro uturutse' ariho ruwusanga' kuko nta mwanya uhari imbere wo kurwaniramo.

    Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith, ari mu bari bitabiriye uyu muhango

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, aganira na Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange

    Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Erneste, ashimira Umukuru w’Igihugu nyuma yo kurahira

    Patricia Uwase ashimira Umukuru w’Igihugu nyuma yo kurahira

    Perezida Kagame yatanze icyizere ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi nyuma y’ibiganiro bimaze igihe bihuza abayobozi mu nzego zitandukanye

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura aganira n’Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano, Gen James Kabarebe

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Ngamije Daniel, ubwo yasuhuzaga abandi bayobozi bari mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, IGP Dan Munyuza aganira n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Jean Bosco Kazura

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Assumpta Ingabire aganira n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro, Irere Claudette


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yatanze-icyizere-ku-mubano-w-u-burundi-asobanura-n-uko-ibibazo

  • Iburengerazuba: Bihaye umukoro wo gusubiza mu ishuri bwangu abagera ku bihumbi 11 baritaye – #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro z'iki gihembwe iyi ntara yari ifite abana 21.779 batigeze basubira ku ishuri, ubu isigaje 11.198.

    Abana bataye ishuri muri iyi ntara bagaragara mu miromo irimo iy'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, mu mirima no mu burobyi bw'isambaza.

    Guverineri Habitegeko yagize ati “Twakoze inama n'abayobozi b'uturere twiyemeje ko ku wa Gatanu aba bana bose bagomba kuba bagarutse mu ishuri.'

    Guverineri Habitegeko yavuze ako basanze mu mpamvu zituma abana bata ishuri harimo kuba hari ibigo by'amashuri bizamura amafaranga y'ishuri akagora ababyeyi, ababyeyi bakananirwa gutanga umusanzu muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, abana babura imyenda y'ishuri n'ibindi.

    Ati “Icyaba cyose umwana agomba kujya ku ishuri, ikibazo afite kigashakirwa umuti yicaye mu ishuri. Niba adafite imyenda y'ishuri najyane iyo asanganywe.'

    Imibare yo ku itariki 5 Gashyantare 2022, igaragaza ko muri iyi ntara hari abana 11.198 batarasubira ku ishuri. Akarere ka Rutsiro ni ko gafite abana benshi bataye ishuri kuko gafite 3 925 gakurikirwa na Nyamasheke ifite 2 664.

    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François yavuze ko bihaye igihe gito cyo gusubiza mu ishuri abana baritaye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburengerazuba-bihaye-umukoro-wo-gusubiza-mu-ishuri-bwangu-abagera-ku-bihumbi

  • Babiri bakomerekeye mu mirimo yo kubaka ikiraro gihuza Muhanga na Gakenke cyabasenyukiyeho – #rwanda #RwOT

    Icyo kiraro giherereye ku mugezi wa Nyabarongo cyasenyutse kubera amazi menshi yatumye imigozi icika kuko abacyubaka bari bageze igihe cyo gushyiraho imbaho.

    Kiri kubakwa hagati y'umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga n'uwa Ruli muri Gakenke.

    Umunyamabanga Nshngwabikorwa w'Umurenge wa Rongi, Oswald Nsengimana, yabwiye IGIHE ko cyasenyutse hakomereka abakozi babiri mu bari barimo kucyubaka.

    Ati 'Cyasenyutse bituma abantu babiri barimo kucyubaka bagwa mu mazi ariko habayeho ubutabazi babajyana kwa muganga.'

    Abo ni Dushimiyimana Angelique wagize n'ikibazo cy'ihungabana akaba ari kwitabwaho ku Bitaro bya Kabgayi na Ramiro Ignace uri kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Gasagara mu Karere ka Muhanga.

    Muri Gicurasi 2021 ni bwo ikiraro cya Gahira cyari cyatwawe n'ibiza, hubakwa icyo abaturage bifashishaga mu buhahirane hagati y'Akarere ka Muhanga na Gakenke.

    Icyo na cyo cyaje gusenywa n'abagizi ba nabi mu ijoro ryo ku itariki 25 Ukuboza 2021, abaturage batangira kwifashisha ubwato bw'ibiti bagashya mu kwambuka.

    Ubwo bwato bwaje kugongana ari bubiri bukora impanuka itwara ubuzima bw'umuturage umwe harokorwa abasaga 40.

    Nyuma yaho nibwo hahise hatangira imirimo yo kubaka icyo kiraro mu buryo bwisumbuyeho.

    Ikiraro cy’ibiti abaturage bifashishaga mbere cyaje gusenywa n'abagizi ba nabi mu ijoro rya tariki 25 Ukuboza 2021

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/babiri-bakomerekeye-mu-mirimo-yo-kubaka-ikiraro-gihuza-muhanga-na-gakenke