Blog

  • Abafana uruvunganzoka bageze aharabera umukino wa APR Fc na Rayon Sports(video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda bategereje n'amatsiko menshi umukino ukomeye uraza guhuza APR FC ndetse na Rayon Sports, kuri ubu abafana b'aya makipe bamaze kugera kuri Stade ya Kigali aharabera uyu mukino.

    Ni umukino uri bube ku isaha ya saa cyenda n'igice(15:30) nubwo abafana bariraye ku kababa kugirango badacikwa n'uyu mukino w'amateka.

     

    Source : https://yegob.rw/abafana-uruvunganzoka-bageze-aharabera-umukino-wa-apr-fc-na-rayon-sportsvideo/

  • Minisitiri w'Umutekano yahaye ipeti Abacungagereza bavuye kuvoma ubumenyi muri Zambia – #rwanda #RwOT

    Ni abasoje amasomo muri icyo gihugu binyuze muri gahunda y'ubufatanye hagati y'Urwego Rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa mu Rwanda, RCS n'urwo muri Zambia, ZCS [Zambia Correctional Services], mu bijyanye no kubaka ubushobozi binyuze mu mahugurwa.

    Abacungagereza barindwi barimo batanu bari bujuje ibisabwa kugira ngo babe ba Oifisiye ndetse n'abandi babiri bari bagiyeyo gusangira inararibonye na bagenzi babo bo muri Zambia.

    Mu muhango wo kwakira no guha ipeti aba bacungagereza bavuye muri Zambia, wabaye ku wa 24 Gashyantare 2022, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Juvenal Marizamunda yavuze ko bize amasomo ari mu byiciro bitatu.

    Icya mbere ni icy'amasomo yasabaga gukoresha imbaraga z'umubiri n'iz'ubwenge, aho abigishwa bahabwaga amasomo agendanye n'ubumenyi bw'ibanze mu bya gisirikare.

    Ikindi ni amasomo y'ubumenyi rusange ndetse n'imyitozo ihabwa abacungagereza b'umwuga ndetse n'icyo gukora ubushakashatsi n'ingendoshuri no gukora raporo y'ibikorwa bagiye bitabira.

    CG Marizamunda ati 'Dushingiye kuri raporo twahawe n'ubuyobozi bw'ishuri bizeho, bigaragaza ko amasomo yose bayakurikiye uko bikwiye ndetse bayatsinda neza nk'uko byasabwaga.'

    Yakomeje agira ati 'Iyo raporo kandi yatugaragarije ko aba bacungagereza bagaragaje imyitwarire myiza igihe cyose bamaze muri Zambia.'

    AIP Kayitesi Deborah uri mu bavuye kwiga muri Zambia yavuze ko bungukiyeyo byinshi cyane kandi bizabafasha mu kazi kabo ka buri munsi.

    Ati 'Bafite uburyo abantu bakoze ibyaha byo kwica hari uburyo babahuza n'umuryango, ubwo buryo umucungagereza akoresha ahuza umuntu na sosiyete yakoreyemo icyaha, ni uburyo nabonye natwe dushobora kuzakoresha kandi bugatanga umusaruro.'

    Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu, Gasana Alfred, yahaye aba bacungagereza ipeti rya AIP [Assistant Inspector of Prison], abasaba kuzakoresha ubumenyi bungutse mu kunoza inshingano zabo.

    Yashimye aba bacungagereza kuba baritwaye neza ariko abasaba gukora kinyamwuga bashyira mu bikorwa ubumenyi bahawe.

    Ati 'Ndabasaba gukomeza kwiga, kwihugura, gukora ubushakashatsi ku bijyanye n'umwuga wo kugorora bigendanye n'icyerekezo igihugu cyacu cyahisemo, ndabasaba kandi kuzarangwa n'imyitwarire myiza mu kazi kanyu n'ahandi hose muzaba muri.'

    Minisitiri Gasana kandi yijeje RCS ko Guverinoma y'u Rwanda izakomeza gushyira imbaraga mu kubaka ubushobozi bw'uru rwego.

    Aya masomo yari yatangiye ku wa 23 Kamena 2021, arangirana na Ugushyingo 2021.

    Mu muhango wo kuyasoza wabaye ku wa 3 Ukuboza 2021, Umuyobozi wa ZCS, yashimiye umubano mwiza n'ubufatanye bikomeje kuranga u Rwanda na Zambia anashimangira ko bifuza kuwagurira mu zindi nzego z'imikoranire.

    Abahawe ipeti rya Assistant Inspector of Prison bafashe ifoto y’urwibutso

    Minisitiri w’Ubutekano mu Gihugu, Gasana Alfred yasabye Abacungagereza bavuye kuvoma ubumenyi muri Zambia kurangwa n’ubunyamwuga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-umutekano-yahaye-ipeti-rya-aip-abacungagereza-bavuye-kuvoma

  • Rwabuze gica hagati ya Rayon Sports na APR FC #rwanda #RwOT

    Mu mukino w'abakeba uba utegerejwe na benshi,Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na APR FC 0-0 bituma iyi kipe y'ingabo z'igihugu iguma ku mwanya wa mbere.

    Muri uyu mukino w'umunsi wa 19 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2021-22, Rayon Sports yari yakiriye APR FC.

    Imyaka itatu irashize Rayon Sports itabasha gutsinda APR FC, uyu munsi benshi bari bategereje ko bihinduka ariko byayinaniye.

    APR FC nta kibazo cy'imvune yari ifite abakinnyi bayo bose bari bahari by'umwihariko kapiteni Jacques Tuyisenge wabanje mu kibuga,nyuma y'igihe atabanza.

    Rayon Sports yari ifite ikibazo cya Rutahizamu Onana umaze iminsi mu mvune, n'uyu munsi ntabwo yakinnye kandi yayitsindiye ibitego byinshi ataravunika.

    APR FC yatangiye iminota ya mbere y'umukino ihagaze neza ariko ntiyabasha kugariza izamu rya mukeba.

    Rayon Sports yagarutse mu mukino ishyira igitutu kuri APR FC ndetse yashoboraga kubona penaliti mu minota 10 ya mbere ku ikosa ryakorewe Essenu mu rubuga rw'amahina ariko umusifuzi Cyucyuri arayihakana.

    Ku munota wa 24, Iranzi Jean Claude yahinduye umupira imbere y'izamu ariko Esenu ashyizeho umutwe unyura hejuru yaryo.

    Mugisha Gilbert wa APR FC yacitse ubwugarizi bwa Rayon Sports ariko Niyigena Clement amushyira hasi hafi gato n'urubuga rw'amahina, bituma uyu mugariro ahabwa umuhondo.

    Ku munota wa 39 umukino wabaye uhagaze gato barimo kuvura Niyomugabo Claude wakomeretse nyuma yo gukubitwa inkokora na Nizigiyimana washoboraga guhabwa umutuku.

    Ku munota wa 42, APR FC yabonye koruneri yatewe na Djabel ariko Tuyisenge ateye umutwe unyura hanze gato y'izamu.

    Rayon Sports yari yarushije APR FC mu gice cya mbere ntabwo yabashije kubyaza umusarura amahirwe yabonye, amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 0-0.

    APR FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Jacques Tuyisenge udahagaze neza, aha umwanya Yannick Bizimana.

    Ku munota wa 53, APR FC yabonye amahirwe akomeye ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Djabel habura uwutera ariko ugarurwa ku murongo na Clement, usanga Mugisha Gilbert wenyine ateye unyura hanze gato.

    Byiringiro Lague yazamukanye umupira ku munota wa 64 ariko ubwugarizi bwa Rayon Sports bumukuraho umupira wasanze Mugisha Gilbert ahita atera mu izamu ariko Adolphe Hakizimana ahita awufata.

    Rayon Sports yabonye koloneri ku munota wa 85,iterwa na Muvandimwe usanga Clement ahagaze neza awutera n'umutwe ariko umunyezamu Pierre awusubiza muri koloneri.

    APR FC yagumye ku mwanya wa mbere n'amanota 41 mu gihe Rayon Sports igize 33.Aya makipe yaherukaga kunganya 0-0 kuwa 24 Ukwakira 2015.

    Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi

    Rayon Sports: Hakizimana Adolphe, Muhire Kevin [C], Iranzi Jean Claude, Niyigena Clement, Ndizeye Samuel, Kwizera Pierrot, Manace Mutatu, Nishimwe Blaise, Musa Esenu, Nizigiyimana Karim Mackenzie na Mael Dinjeke

    APR FC: Ishimwe Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Nsabimana Aimable, Ruboneka Bosco, Mugisha Bonheur, Manishimwe Djabel, Mugisha Gilbert, Byiringiro Lague na Jacques Tuyisenge [C].

    Gahunda y'ejo:

    Kiyovu Sports v Gicumbi FC
    Etincelles v Etoile de l'Est

    Urutonde

    1. APR FC 41pts
    2. Kiyovu Sports 38pts (-1)
    3. Mukura VS 33pts
    4. Rayon Sports 33pts

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/rwabuze-gica-hagati-ya-rayon-sports-na-apr-fc

  • PSG yahaye Kylian Mbappe sheki iriho ubusa ngo yuzuzeho amafaranga yifuza kugira ngo ayigumemo #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Paris Saint-Germain Kylian Mbappe ngo yaba yaranze amasezerano ya megabucks aheruka gutanga muri Real Madrid.

    Uyu musore w'imyaka 23 y'amavuko, ugiye kugenda ku buntu, yabwiye Les Parisiens ko adashaka kongera amasezerano kuri Parc des Princes umwaka ushize.

    Real Madrid yashyize ku meza ya PSG akayabo k'amafaranga inshuro 2 ku meza y'iyi kipe iyoboye Ligue 1 kugira ngo ibone uyu musore watsindiye igikombe cyisi 2018 muri Kanama biba iby'ubusa.

    Iracyakomeje kwifuza cyane kumwegukana ariko PSG nayo iri gukora ibishoboka byose ngo igumane uyu Mufaransa ikoresheje amafaranga.

    Nubwo hashyizwemo ingufu kugeza ubwo na perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron abyinjiramo akagerageza kumvisha uyu kuguma mu murwa mukuru Paris,Mbappe arifuza kujye I Madrid.

    Nk'uko Marca ibitangaza, ngo Mbappe azagenda shampiyona irangiye.

    Amakuru aravuga ko uyu mukinnyi wazamukiye muri AS Monaco yanze igitekerezo cyo kumuha sheke iriho ubusa ngo ashyireho amafaranga yifuza nawe yongere amasezerano.

    PSG irashaka ko Mbappe ayongerera amasezerano y'imyaka 2 hanyuma ikajya imuhemba akayabo k'asaga miliyoni y'amapawundi ku cyumweru.

    Marca ivuga ko Real itari gushyira igitutu kuri Mbappe, ndetse ngo yiteguye kumuha icyo aricyo cyose PSG yamuha.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/psg-yahaye-kylian-mbappe-sheki-iriho-ubusa-ngo-yuzuzeho-amafaranga-yifuza

  • Mu mukino w’agapingane urimo ishyaka ryinshi, Rayon Sports yaguye miswi na APR FC #rwanda #RwOT

    Mu mukino w’abakeba warimo ishyaka ryinshi wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Gashyantare 2022, warangiye APR FC na Rayon Sports nta n’imwe ibashije kureba mu izamu ry’indi.

    Wari umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2021-22, Rayon Sports yari yakiriye APR FC.

    Imyaka itatu yari ishize Rayon Sports itabasha gutsinda APR FC, 2019 APR FC yabatsinze 2-0, 2021 ibatsinda 1-0 ni mu gihe umukino uheruka warangiye ku ntsinzi ya APR FC ya 2-1, hose byari muri shampiyona.

    APR FC nta kibazo cy’imvune yari ifite abakinnyi bayo bose bari bahari ndetse umutoza yari yagiriye icyizere kapiteni we, Jacques Tuyisenge kubanza mu kibuga, ni nyuma y’igihe kinini atabanza mu kibuga.

    Rayon Sports yari ifite ikibazo cya Onana umaze iminsi mu mvune, uyu mukinnyi akaba n’uyu munsi atari ahari, ni na we waherukaga gutsindira Rayon Sports mu mukino wayihuje na APR FC.

    APR FC yatangiye ubona ko ari iyo yihariye iminota ya mbere y’umukino, ariko Rayon Sports yakoze ku mupira gake niyo yayibyaje umusaruro kuko yabonyemo koruneri itagize icyo itanga.

    Iminota 3 yakurikiyeho Rayon Sports yashyize igitutu kuri APR ndetse ibona amahirwe ariko Rayon Sports igorwa n’umunyezamu Ishimwe Pierre.

    Ku munota wa 11, Manace Mutatu yateye ishoti ariko Pierre arikuramo, umusifuzi ntiyatanga koruneri kuko yavugaga ko umupira wavuye hanze.

    Ku munota wa 24, Iranzi Jean Claude yahinduye umupira imbere y’izamu ariko Esenu ashyizeho umutwe unyura hejuru yaryo.

    APR FC yacomekeye umupira mwiza Mugisha Gilbert wacitse ubwugarizi bwa Rayon Sports ariko Niyigena amushyira hasi hafi gato n’urubuga rw’amahina, Niyigena Clement umuhondo maze batanga kufura itagize icyo itanga.

    Ku munota wa 39 umukino wabaye uhagaze gato barimo kuvura Niyomugabo Claude wakomeretse.

    Ku munota wa 42, APR FC yabonye koruneri yatewe na Djabel ariko ateye umutwe unyura hanze gato yaryo.

    Rayon Sports yari yarushije APR FC mu gice cya mbere ntabwo yabashije kubyaza umusarura amahirwe yabonye, amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 0-0.

    APR FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Jacques Tuyisenge aha umwanya Yannick Bizimana.

    Ku munota wa 53, APR FC yabonye amahirwe akomeye ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Djabel habura ushyiramo, umupira wisirisimbya mu rubuga rw’amahina, Mugisha Gilbert ateye unyura hanze gato yaryo.

    Byiringiro Lague yazamukanye umupira ku munota wa 64 ariko ubwugarizi bwa Rayon Sports bumukuraho umupira wasanze Mugisha Gilbert ahita atera mu izamu ariko Adolphe Hakizimana ahita awufata.

    Ku munota wa 69, APR FC yakoze impinduka za kabiri, Mugisha Gilbert aha umwanya Ishimwe Anicet.

    Rayon Sports yakoze impinduka za mbere ku munota wa 73, Manace Mutatu Mbedi aha umwanya Rudasingwa Prince.

    Rayon Sports yakoze impinduka 2 ku munota wa 84, Muvandimwe JMV yinjiranye na Sadjati Niyonkuru havamo Mael Dinjeke na Iranzi Jean Claude ni nako APR FC yakuyemo Djabel hajyamo Mugunga Yves. Ku munota wa 87, Mugisha François Master wa Rayon yasimbiye Kwizera Pierrot.

    Umupira wa mbere Muvandimwe yeteye ni ikosa yahise ahana umupira bawohereza muri koruneri yatewe na Muvandimwe na wo ariko umunyezamu Pierre awukuramo.

    Amakipe yombi yakomeje kureba uko yafungura amazamu ariko umukino urangira ari 0-0.

    Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi

    Rayon Sports: Hakizimana Adolphe, Muhire Kevin [C], Iranzi Jean Claude, Niyigena Clement, Ndizeye Samuel, Kwizera Pierrot, Manace Mutatu, Nishimwe Blaise, Musa Esenu, Nizigiyimana Karim Mackenzie na Mael Dinjeke

    APR FC: Ishimwe Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Nsabimana Aimable, Ruboneka Bosco, Mugisha Bonheur, Manishimwe Djabel, Mugisha Gilbert, Byiringiro Lague na Jacques Tuyisenge [C]

    Ba kapiteni n’abasifuzi mbere y’umukino

    Umutoza wa Rayon Sports yihanganisha Claude wari umaze gukomereka

    Umufana wa APR FC yari yabukereye

    Na Rayon Sports intero yari amanota 3

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-mukino-w-agapingane-urimo-ishyaka-ryinshi-rayon-sports-yaguye-miswi-na-apr-fc

  • Perezida wa Ukraine yasabye ikintu gikomeye Amerika yashakaga gukiza amagara ye #rwanda #RwOT

    Intambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine yakomeje ku munsi wa gatatu, aho abaturage b'i Kyiv bakomeje kwihagararaho barinda Umurwa Mukuru wabo.

    Perezida Zelensky yanze ubusabe bwa Amerika bwo kumuhungisha, avuga ko 'aho kumuha imodoka imuhungisha bamuha intwaro'.

    Ku wa Kane tariki 24 Gashyantare 2022, nibwo u Burusiya bwafashe umwanzuro wo gutera Ukraine bari bamaze igihe kinini bashyamiranye kubera icyemezo yari yafashe cyo kujya mu Muryango wa NATO.

    Kuva Perezida Putin yatangaza iki cyemezo ndetse agatangira kugishyira mu bikorwa, abaturage bo muri Ukraine batangiye kuva mu byabo, ndetse bamwe bahungira mu bihugu by'ibituranyi.

    Kugeza ubu Ingabo z'u Burusiya zamaze kwinjira mu Murwa Mukuru wa Ukraine, Kyiv. Amashusho yafashwe yerekana ibifaru by'Abarusiya byinjira mu Karere ka Obolon kari mutugize Kyiv.

    Igisirikare cya Ukraine kiri kugerageza gusubiza inyuma ibitero bigari by'Uburusiya byagabwe iburasirazuba, amajyepfo, n'ibyavuye mu majyaruguru ubu byageze ku murwa mukuru.

    Mu ijoro ryo kuwa kane, imiryango myinshi y'i Kyiv yagiye kwikinga muri station za metro zo munsi ngo itagerwaho n'ibisasu biri kuraswa.

    Ibitero by'indege na za misile byakomeje kuraswa ku mijyi n'ibirindiro by'ingabo, mu gihe ibifaru by'intambara biri kwinjira mu gihugu bivye ku mipaka ahari hamaze igihe hakambitse ingabo z'Uburusiya zizungurutse Ukraine.

    Mbere, abategetsi b'iburengerazuba bari bakomeje kuburira ko Uburusiya ko Uburusiya bwakusanyije “ingabo nyinshi” kandi bushaka gufata Kyiv.

    Zelensky yasabye abaturage babishoboye n'abahoze ku rugerero bose kuza bakarwana. Minisitiri w'ingabo yasabye buri wese ushobora gufata imbunda kuza bakagerageza gusubizayo Abarusiya.

    Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yaburiye ko ibi bitero bishobora gutera ikibazo gikomeye cy'impunzi mu Burayi.

    Ibihugu bigize NATO nta mugambi bifite wo kohereza ingabo muri Ukraine, ahubwo bishaka kohereza ibikoresho n'intwaro byo gufasha ingabo zaho.

    Ibindi ni ibihano bikomeye mu bukungu bikomeje gufatirwa Uburusiya na bamwe mu bategetsi n'abantu bakomeye b'iki gihugu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-wa-ukraine-yasabye-ikintu-gikomeye-amerika-yashakaga-gukiza-amagara-ye

  • Bishimiye kongera kwifatanya mu muganda nyuma y’imyaka ibiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu mirenge imwe n

    Mu mirenge imwe n’imwe abaturage bifatanyije gutunganya amaterasi mu rwego rwo kurwanya isuri

    Mu bice bitandukanye by’Akarere ka Gakenke, abaturage bazindukiye mu gikorwa cy’umuganda wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Gashyantare 2022, wo gutunganya imihanda inyuranye, yiganjemo iy’ibitaka, kurwanya isuri mu mirima batunganya amaterasi yikora n’ibindi, mu Mirenge itandukanye igize aka Karere.

    Abo Kigali Today yasanze mu Mirenge ya Rusasa n’Umurenge wa Busengo, barimo uwitwa Nyiranizeyimana Olive, bavuze ko igihe cyari gishize batifatanya mu muganda, bari barahombye byinshi.

    Yagize ati: “Imihanda yacu hamwe na hamwe yari yarazitse, yuzuyemo ibinogo, kubera imvura yagwaga igatera amasuri, akayangiza, tudafite uburyo bwo kuyakumira. Ahandi nko mu misozi miremire hari aho ubutaka bwatembanwaga n’amazi, imyaka yacu ikangirika kubera ko tutaherukaga guhurira hamwe nk’abaturage ngo dukore umuganda. Ubu turishimye kuba twongeye gukora igikorwa nk’iki kidufatiye runini. Ibyari byarangiritse byose tugiye kubisana twifashishije umuganda, ubuzima bukomeze dutekanye”.

    Abaturage banishimira ko impanuro z’abayobozi zitangwa nyuma y’umuganda, batangiye kongera kuzumva, aho bazitezeho inyungu nyinshi.

    Hakizimana Théogène, yagize ati: “Inama dukorana n’abayobozi nyuma y’umuganda, icyorezo Covid-19 cyari cyarazigize amateka. Twariho mu bwigunge butewe no kudahura n’abayobozi bacu turi benshi nk’uku mubibona. Turishimye rwose kuba Leta yacu y’Ubumwe, yongeye kudukomorera umuganda ugakorwa, aho tuzajya tunaboneraho kuganira n’abayobozi bacu bakatugira inama z’uburyo tugira uruhare mu bikorwa byubaka igihugu, natwe tukabagaragariza ingorane dufite. Iterambere ryacu rigiye kurushaho gukataza”.

    Kuva icyorezo Covid-19 cyagera mu Rwanda mu mwaka wa 2020, ibikorwa bitandukanye harimo n’umuganda, byari byabaye bisubitswe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo. Uko izo ngamba zagiye zishyirwa mu bikorwa, byafashije kugabanya ubukana bwacyo, umubare w’abandura n’abahitanwa n’icyo cyorezo ugenda ugabanuka, ndetse ibikorwa bimwe na bimwe bigenda byongera gusubukurwa harimo n’umuganda wongeye guhuza abaturage.

    Abaturage bo mu Karere ka Gakenke bavuga ko mu gikorwa nk’iki kinabahuza ari benshi, badateze na rimwe gutezuka ku ngamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo Covid-19. Bikaba binagaragarira mu buryo abawitabiriye kuri uyu munsi, aho bagaragara hose barimo kuwukora bambaye udupfukamunwa, kandi bahanye intera.

    Abitabira umuganda bavuga ko ibiganiro bihuza abaturage n

    Abitabira umuganda bavuga ko ibiganiro bihuza abaturage n’ubuyobozi nyuma y’umuganda, bizarushaho kububakira imibanire n’imikoranire

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bishimiye-kongera-kwifatanya-mu-muganda-nyuma-y-imyaka-ibiri

  • U Rwanda rwatsinzwe na Sudani y’Epfo mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya Basketball #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umukino wabaye tariki 25 Gashyantare 2022 saa munani ku isaha y’i Kigali. Agace ka mbere karangiye u Rwanda rutsinze amanota 21 kuri 19 ya Sudani y’Epfo. Agace ka kabiri karangiye amakipe yombi anganyije amanota 10-10 mu gihe mu gace ka gatatu Sudani y’Epfo yigaranzuye u Rwanda irutsinda amanota 23 kuri 13 yongera kandi kwegukana agace ka nyuma ka kane itsinze amanota 16-12 muri rusange umukino urangira u Rwanda rutsinzwe amanota 68-56.

    Ikipe y’u Rwanda iherereye mu itsinda rya kabiri aho iri kumwe n’ikipe y’igihugu ya Sudani y’Epfo, Cameroon bakina umukino wa kabiri kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Gashyantare 2022 saa tanu z’ijoro ku isaha y’i Kigali na Tunisia bazahura mu mukino wa gatatu ku Cyumweru tariki 27 Gashyantare 2022 saa tanu z’ijoro ku isaha y’i Kigali.

    Ni umukino warebwe na Ambasaderi w

    Ni umukino warebwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre Karabaranga

    Abakinnyi 12 u Rwanda ruri gukoresha muri iyi mikino

    Abakinnyi 12 u Rwanda ruri gukoresha muri iyi mikino

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/U-Rwanda-rwatsinzwe-na-Sudani-y-Epfo-mu-gushaka-itike-y-igikombe-cy-Isi-cya-Basketball

  • Umufaransa Alan Boileau yegukanye agace ka karindwi ka Tour du Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mbere yo guhaguruka

    Abakinnyi bahagurutse i Saa tatu zuzuye I Nyamirambo imbere y’ishuri ribanza ryo ku Ntwari, banyura Nyabugogo bakomeza umuhanda wa Gicumbi, banyura kuri Nyirangarama bagaruka mu mujyi wa Kigali aho bahose bazamuka umusozi wa Mont Kigali, basoreza ahazwi nka Norvege.

    Isiganwa rigitangira habanje gutoroka abakinnyi batandatu ariko igikundi kikabacungira hafi, haza kongera abakinnyi 11 barimo Knolle, Nilsson-Julien, Goeman, Drege, Aparicio, E.Goldstein, Ross, McGill, Kagimu, Dujardin, Sabbahi.

    Aba bakomeje kuyobora isiganwa ariko bamwe muri bo bakagenda basigara, haza gusigara hayoboye umufaransa Pierre Rolland na Goldstein baza gukirikirwa na MacKellar, Alba, Marchand, Geniez, Mugisha Moise na Madrazo .

    Uko isiganwa ryagendaga risatira ibirometero bya nyuma ni ko abakinnyi mu gikundi cya kabiri bacungiraga hafi abari imbere, haza kongera kwirema irinsi tsinda riyoboye isiganwa ryari rigizwe na MacKellar, Alba, Marchand, Geniez, Mugisha, Madrazo, O.Goldstein, Mulueberhane, Nilsson-Julien, Drege, Aparicio, E.Goldstein, Dujardin, Maatougui na Nsengimana Jean Bosco.

    Ku manota ya mbere yo kuzamuka umusozi, uwari imbere yari Madrazo wari ukrikiwe na Mulueberhane, Mugisha Moise ndetse na MacKellar.

    Amafoto: Niyonzima Moise/Kigali Today

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/amagare/article/umufaransa-alan-boileau-yegukanye-agace-ka-karindwi-ka-tour-du-rwanda

  • Umutoza Nyirimana Fidèle yasinyiye Gisagara VC nyuma y’imyaka itanu ayivuyemo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuva ageze mu ikipe ya UTB, Nyirimana yayihesheje ibikombe hafi ya byose bikinirwa mu Rwanda usibye igikombe cya Shampiyona, dore ko aherutse no gutsindirwa ku mukino wa nyuma mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 ubwo yatsindwaga n’ikipe ya APR amaseti 3-2.

    Nyuma yo gusenyuka kwa UTB, Nyirimana Fidèle yakomezanyije n’abasore be ubwo bakoraga ikipe yitwa United Volleyball Club aho yanakinnye amarushanwa agera kuri 3 arimo TAX PAYERS APPRECIATION ryari ryateguwe na Rwanda Revenue Authority, Gisagara Preseason Tournament ndetse n’irushanwa rya Forzza Volleyball Tournament 2021 aho muri ayo marushanwa yose atahiriwe kuko ntaho yabashije kwegukana igikombe gusa akaba yarambayemo imidari inshuro 2 muri Forzza yegukana umwanya wa 3 ndetse no muri TAX PAYERS.

    Nyirimana asubiye muri Gisagara VC

    Nyirimana asubiye muri Gisagara VC

    Nyirimana Fidèle asimbuye Ndahiro Joseph wari umutoza w’iyi kipe kuva muri 2021.
    Kuva Ndahiro yaba umutoza wa Gisagara ntaratakaza igikombe na kimwe mu bikombe byakiniwe mu Rwanda.

    Nyirimana asubiye muri Gisagara nyuma yo kuyivamo muri 2017-2018 yerekeza muri UTB. Usibye UTB na UVC, Nyirimana yatoje amakipe nka Kaminuza nkuru y’u Rwanda, Rayon Sports, Kirehe ndetse na Gisagara.

    Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko Nyirimana Fidèle azungirizwa na Ndamukunda Flavien uzajya abifatanya no gukina.

    Nyirimana yari asanzwe ari umutoza wa UVC yahoze ari UTB

    Nyirimana yari asanzwe ari umutoza wa UVC yahoze ari UTB

    Yatwaye ibikombe birenga 4 mu ikipe ya UTB VC

    Yatwaye ibikombe birenga 4 mu ikipe ya UTB VC

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/volleyball/article/umutoza-nyirimana-fidele-yasinyiye-gisagara-vc-nyuma-y-imyaka-itanu-ayivuyemo