Blog

  • Rubavu : Abasore babiri baguwe gitumo biba mu nzu y’umuturage #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’uburengerazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko aba bafashwe ari Mazimpaka Eric na Hakizimana Aphrodis bafashwe mu ijoro barimo kwiba umuturage, nyuma yaho atanze amakuru kuri Polisi ko yatewe n’abajura.

    Yagize ati “Ahagana saa kumi z’ijoro abajura babiri batoboye inzu ya Uwineza barinjira batangira kwiba ibikoresho byo mu nzu bakajya babihereza abandi bari basigaye inyuma , nyir’urugo yahise abumva niko guhamagara Polisi ko yatewe n’abajura, Polisi ifatanije ni izindi nzego z’umutekano yahise itabara bwangu ifata abo bajura n’ibikoresho bari bibye gusa abasigaye inyuma bahise biruka baracyashakishwa”

    SP Karekezi yavuze ko ikibazo cy’ubujura butobora amazu kimaze iminsi muri aka Karere agira inama abajura kubireka kuko inzego z’umutekanpo zifatanije n’abaturage zagihagurukiye

    Yagize ati “Turagira inama abantu bose bafite ingeso mbi y’ubujura kubireka kuko Polisi ifatanije n’inzego z’umutekano ndetse n’abaturage bahugurukiye gufata abajura bakabiryozwa, kera byajyaga bavuga ngo iminsi y’umujura ni 40 ariko ubu siko bimeze ubu wiba rimwe ugahita ufatwa”

    Yaboneyeho umwanya wo gukangurira abaturage kutirara bagashyira ingufu mu gukora amarondo bagamije kwibungabungira umutekano, yanabasabye kandi kujya bahanahana amakuru vuba yaho bumvise ubujura kugira Polisi ibatabare bwangu.

    Abafashw bashyikirijwe ikigo cy’ubugenzacyaha (RIB) gikorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi, kugira bakurikiranwe n’amategeko hanyuma ibikoresho bisubizwa nyirabyo.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Abasore-babiri-baguwe-gitumo-biba-mu-nzu-y-umuturage

  • #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye bashya babonetse ni 10 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuntu umwe yitabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, akaba ari umugore w’imyaka 61 i Kayonza.

    Abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,458 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-umuntu-umwe-yitabye-imana-abanduye-bashya-babonetse-ni-10-56006

  • Musanze: Umunyonzi n'uwo yari atwaye baguye mu mpanuka – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kiryi mu Kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, hafi y'ikiraro cya Mukungwa winjira mu Mu Mujyi wa Musanze.

    Iyi mpanuka yabaye ubwo umunyonzi witwa Uwamahoro Marcel w'imyaka 37 wavaga mu Mujyi wa Musanze yerekeza kuri Mukungwa ahetse Mukeshimana Fortune w'myaka 43 bagonze imodoka nto bagahita bapfa.

    Ubwo bayigongaga bayiturutse inyuma, bahise bagwa mu muhanda mu kindi cyerekezo maze indi modoka ihita ibakandagira.

    Umuhuzabikorwa w'ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga, yemeje aya makuru anihanganisha imiryango y'ababuze ababo, aboneraho kwibutsa abakoresha umuhanda kurushaho kubahiriza amategeko agenga ikoreshwa ry'umuhanda kuko iyo atubahirijwe biteza impanuka zitwara ubuzima bw'abantu.

    Yagize ati”Abakoresha umuhanda basabwa kubahiriza amategeko yo kuwugendamo kuko iyo yirengangijwe biteza impanuka. Tuributsa abatwara amagare (abanyonzi) kwirinda umuvuduko no kugenda neza mu gisate cy'umuhande barimo bashyiramo intera ihagije, birinda gufata inyuma ku modoka igenda ndetse n'abatwaye ibinyabiziga basabwa korohera abatwara amagare ntibabagendere nabi kuko na byo ari bimwe mu biteza impanuka.”

    Nyuma y'uko ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda rikurikiranyeiby'iyi mpanuka abashoferi ndetse n'ibinyabiziga bari batwaye bajyanwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza ngo hakomeze iperereza.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-umunyonzi-n-uwo-yari-atwaye-baguye-mu-mpanuka

  • Witwaye muri ubu buryo biragoye kugira ngo hagire umukobwa ukwima urukundo #rwanda #RwOT

    Ni kenshi usanga umuntu yakunze undi ariko akabura aho abihera abimubwira cyangwa yabimubwira bakamukurizaho bimwe ab'ubu bita “gutera indobo”. Burya umuntu aterwa indobo kubera uburyo yitwaye atereta, iyo umukobwa nta gahunda agufiteho ubimenya mbere y'uko umubwira ijambo ndagukunda.

    N'ubwo hari usaba umuntu urukundo agahita arumwemerera atamugoye bitewe n'uwo ariwe, burya akenshi ushobora guterwa akadobo bitewe n'uko wagiye nabi cyangwa se wabihubukiye nyamara iyo witwara neza byashoboraga gucamo ukamwemeza.

    Dore ibyagufasha kwitwara neza igihe ugiye gutereta umukobwa uwo ariwe wese ntabashe kukwigobotora atavuze YEGO.

    1. Kubanza kumenyana n'uwo wifuzaho urukundo

    Bijya bibaho ko umuntu ahura n'undi agahita amukunda, nyamara n'ubwo byabaho kwitonda biba ari ngombwa kugirango umenye uwo wakunze uwo ariwe, imico n'ibyiyumviro bye, amateka ye ndetse ukaba wanamenya niba nta wundi afite bakundana. Ibi rero nta handi uzabikura uretse kujya umuba hafi mukaganira, ukamwereka ko umwitayeho kandi umuhaye umwanya bityo akakwisanzuraho ukagenda umenye ukuri kumwerekeyeho buhoro buhoro.

    2. Kwirinda guhita umusaba urukundo mu magambo

    Ni kenshi usanga abantu batekereza ko intambwe ya mbere mu gukundana n'umuntu ari uguhita ubimubwira mu magambo, nyamara ahubwo burya iyo ikwiye kuba iya nyuma y'izindi, mbese ukabimubwira wizeye neza ko akubwira “YEGO”.

    Ibi bivuga rero ko ugomba kwitonda, ukereka uwo wakunze ko umukunda mu bikorwa, mu buryo umufata, mu kumuha umwanya no kumwereka ko umwishimiye bityo buhoro buhoro nawe ugenda ubona icyo wa muntu agutekerezaho, kuburyo iyo nawe agukunze ubibona mbese mukabanza gukundana mu bikorwa ya magambo akazaza nyuma.

    3. Kwirinda kumwereka ko umufuhira cyangwa se umuyobora

    Ibi bikunze kubaho cyane ugasanga umuntu arafuhira undi batari banemeranya urukundo. Ibi ntibivuga ko wakwikuramo ibyo byiyumviro kuko nyine byizana, ahubwo ugomba kugerageza kubyibikamo ntubimwereke. Naguha gahunda akayica wimurakarira ngo ubimwereke, numuhamagara ntafate telephone wimutonganya ngo umwereke uburakari. Irinde mbese kumwereka ko adafite ubwisanzure bwo kwitwara uko ashaka ahubwo agomba kwitwara uko wowe ushaka. Ibi byakuviramo kurya akadobo kandi wenda amaherezo wa muntu mwari kuzakundana rugakomera.

    4. Wimubera nk'umutwaro ngo umuzitire

    Burya iyo abantu bakundana, biba byoroshye kuba umwe yabwira undi ngo byanze bikunze uyu munsi tubonane cyangwa byanze bikuze ejo tuzajyana aha naha n'ibindi nk'ibyo. Uwo wifuzaho urukundo rero mu gihe mutari mwabyerura rwose uramenye utazamushyiraho igitutu ugashaka ko ibyo umwifuzaho byose bigomba kugenda uko ubishaka. Ahubwo wowe muhe ubwisanzure busesuye, icyo umukeneyeho ukimusabe uciye bugufi naho bitari ibyo uzarya akadobo byihuse!

    5.Kwirinda kuvuga amagambo menshi adasobanutse

    Burya abakobwa bakunda abahungu bazi gusetsa ariko na none ntibakunda umuhungu uvugagura amagambo menshi, umuhungu uvuga adaha abandi umwanya wo kuvuga abakobwa ntibamukunda, niba uri kumwe n'umukobwa wifuzaho ubunshuti gerageza umuhe umwanya w'ijambo kandi wirinde kumuca mu ijambo ahubwo ugerageze umutege amatwi. Musore ujye wirinda kuvuga menshi cyane kugira ngo wegukane uwo wakunze. Kora ibikorwa byinshi bimwereka ko umukunda ugire amagambo macye.

    Refe: .elcrema.com

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/witwaye-muri-ubu-buryo-biragoye-kugira-ngo-hagire-umukobwa-ukwima-urukundo-61535

  • Dr. Karangwa uyobora Laboratwari y’u Rwanda y… – #rwanda #RwOT

    RFL yatangijwe mu 2018 ifite inshingano rusange yo guha abayigana serivisi zo gusuzuma no gupima ibimenyetso mu buryo bwa gihanga byakenerwa mu butabera, n'izisabwa n'abantu ku giti cyabo cyangwa izindi nzego n'imiryango baba abo mu gihugu cyangwa abo mu mahanga.

    Ifite kandi inshingano yo kwihaza mu ngengo y'imari no gusagurira isanduku ya Leta. By'umwihariko RFL, ibisabwe n'uwo ariwe wese ubikeneye, ifite inshingano zikurikira: gukusanya, gupfunyika, gutwara, kwakira, kubika no gusuzuma ibimenyetso by'ahakorewe icyaha.

    Iki kigo cyagendanye n'amajonjora ya Miss Rwanda 2022 kugeza uyu munsi, aho abakobwa 20 batangiye umwiherero w'ibyumweru bitatu kuva kuwa 28 Gashyantare 2022 uzangira tariki 20 Werurwe 2022, ubera kuri La Palisse Hotel Nyamata.

    Ibyapa bigaragaza serivisi zirenga 12 za RFL bigaragara aho abakobwa baba bari n'ahandi. Ndetse, abategura Miss Rwanda bagaragaza ko bishimiye kugenda urugendo na RFL rwo guhitamo abakobwa 20, bazavamo Nyampinga w'u Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera (RFL), Dr Charles Karangwa yabwiye INYARWANDA ko bateye inkunga irushanwa rya Miss Rwanda kugira ngo bashyire itafari ryabo mu rugendo rwo guteza imbere umwana w'umukobwa.

    Ati 'Gutera inkunga Miss Rwanda icya mbere bigenda muri gahunda n'umurongo wa politike y'igihugu cyacu, umwana w'umukobwa, urubyiruko muri rusange ariko by'umwihariko umwana w'umukobwa, kumushyigikira.'

    Akomeza ati 'Gushyigikirwa n'ikigo nka RFL twumva ari ishema. Ikintu cya mbere ko twujuje inshingano z'igihugu, ikindi kandi iyi gahunda ya Miss Rwanda ikurikirwa n'abantu benshi cyane. Abantu benshi cyane, ku buryo twaciye no muri uwo muyoboro kugira ngo dushobore kumenyekanisha serivisi zacu.'

    Dr Karangwa avuga ko aho Miss Rwanda 2022 yanyuze hose n'ibikorwa bya RFL byagaragaye. Avuga ko muri iki gihe bari kubona abantu benshi bashaka serivisi zabo, bababwira ko babimenye binyuze mu irushanwa rya Miss Rwanda bakurikiye.

    Ati '[…] Umubare w'abantu bagenda batugana ugenda wiyongera umunsi ku munsi. Baranabikubwira, bakatubwira bati twabamenye kubera Miss Rwanda. Urumva rero twumva ko ari ikintu cyiza twashyiramo imbaraga koko.'

    Uyu muyobozi yavuze ko iri rushanwa rimaze gutanga umusanzu ufatika mu guteza imbere umwana w'umukobwa, aho bamwe mu barinyuzemo babonye akazi, bihangira imirimo, abandi aho bakomanze imiryango irafunguka, imishinga yabo iterwa inkunga n'ibindi.

    Dr Karangwa anavuga ko RFL yakoranye n'abakobwa banyuze muri Miss Rwanda, barimo Miss Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016 kandi ko bazakomeza gukorana.

    Icyerekezo cya RFL: Iki kigo gifite intego y'uko mu myaka itanu iri imbere, kizaba ari igicumbi ndetse n'ikigo cy'icyitegererezo (center of excellence) muri serivisi yaba mu karere ndetse no hirya yako bityo bagatanga umusanzu wabo kuri ibyo bihugu bitari byagira izi serivisi.

    Bazashyiraho ikigo gikomeye gitanga amasomo n'amahugurwa mu nzego zitandukanye mu bijyanye n'izi serivisi.

    RFL ifitanye ubufatanye na Kaminuza zikomeye, ku buryo bizabafasha kugera kuri iyo ntego. Mu gihe cya vuba, RFL irashaka ko izaba yageze kuri 'accreditation', uburyo RFL izaba yemewe ku rwego Mpuzamahanga. 

    Ukeneye serivisi za RFL wahamagara 4636 cyangwa ukanyura kuri websit ariyo: www: rfl.gov.rw

    Serivisi 5 zitangwa na Rwanda Forensic Laboratory:

    1. Serivisi ya 'Document and Finger Print'

    Iyi serivisi ifasha mu gupima inyandiko mpimbano no kugereranya ibikumwe by'abakekwaho ibyaha.

    2. Serivisi ya 'Digital Forensic'

    Iyi serivisi ishinzwe gupima, gusuzuma, kugenzura ibyaha n'ibindi byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga bikenewe n'inzego, ibigo, n'abantu ku giti cyabo.

    3. Serivisi ya 'Forensic Medicine'

    Iyi serivisi ikoresha ubuhanga bwa kiganga mu gusuzuma imibiri y'abitabye Imana hagamijwe kugaragazwa icyateye urupfu.

    4. Serivisi ya 'Microbiology'

    Iyi serivisi ipima ibintu byose byahumanyijwe na ‘microbes’, ku buryo uwabirya cyangwa uwabinywa byamuhumanya cyangwa bikamuviramo urupfu.

    5. Serivisi ya 'Ballistics and Toolmark'

    Iyi Serivisi ifasha mu gupima no guhuza ibimenyetso bigendanye n'imbunda n'amasasu, hagamijwe kubihuza n'ibimenyetso byakuwe ahabereye icyaha.

    Inkuru wasoma: Serivisi 5 zitangwa na Rwanda Forensic Laboratory (RFL) ikomeje kuba hafi Miss Rwanda 2022

    Dr Charles Karangwa uyobora Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera (RFL) yavuze ko banyuzwe n'imikoranire bafitanye na Miss Rwanda 2022

     

    Dr Karangwa yavuze ko bazakomeza kwifashisha abahatanye muri Miss Rwanda mu bikorwa bitandukanye bya RFL- Aba bakobwa 20 nibo bari mu mwiherero 

    Dr Karangwa yavuze ko Miss Rwanda yatumye umubare w'abakenera serivisi za RFL wikuba kabiri- Avuga ko bazakomeza guteza imbere umwana w'umukobwa

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DR CHARLES KARANGWA UYOBORA RFL

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115102/dr-karangwa-uyobora-laboratwari-yu-rwanda-yibimenyetso-bya-gihanga-byifashishwa-mu-butaber-115102.html

  • Biratangaje! Umugore yatwaye inda yumwana wa… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugore Odalis Martinez w'imyaka 25 y'amavuko yatangaje abantu ubwo yavugaga inkuru ye ivuga uko yatwaye inda ya kabiri mu gihe yari agitwite inda ya mbere. Odalis yavuze ko inda ya mbere n'iya kabiri igihe yazitwariye hacamo iminsi itanu.

    Odalis Martinez n'umugabo we Antonio Martinez mu Gushyingo 2020 ni bwo bakiriye inkuru nziza ko bagiye kunguka umwana nyuma y'amezi macye yari ashize babuze umwana wabo w'imfura.

    Ibyishimo byaje kwiyongera muri uyu muryango ubwo Odalis yajyaga kwa muganga akabwirwa ko atwite impanga. Igitangaje ariko ni uko aba bana bombi basanze igihe yatwaye inda ya mbere hanyuzemo iminsi itanu kugira ngo atware inda ya kabiri, ibi byose bikaba byarabaye mu cyumweru kimwe.

    Abahanga bavuga ko ibi byabaye kuri uyu mugore byitwa 'superfetation' bikaba bidakunze kubaho cyane ndetse biba iyo umugore atwaye inda ya kabiri mu gihe agitwite iya mbere, ibi kandi bikaba bishobora kubaho mu munsi cyangwa ibyumweru runaka umugore amaze gutwara inda ya mbere. Abana bavuka muri ubu buryo bitwa impanga mu gihe bavutse ku munsi umwe.

    Superfetation iba iyo intangangore ihuye n'intangagabo mu gihe umugore amaze gutwara inda cyangwa umwana ataravuka bityo akaba atwaye inda inshuro ebyiri.


    Odalis yatwaye inda y’umwana wa kabiri n’uwa mbere ataravuka

    Odalis yavuze ko ibyamubayeyo ari nk'igitangaza ndetse ko kuva aba bakobwa be babiri yise Lilo na Imelda Martinez bavuka kuwa 10 Kanama 2021 we na Antonio bibagora cyane kubatandukanya kuko basa cyane mu maso.


    Lilo na Imelda bavutse basa cyane mu maso


    Odalis na Antonio Martinez mu byishimo nyuma yo kunguka abana babiri

    Uyu mugore utuye muri leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakomeje avuga ko abwira abantu ko aba bakobwa be ari impanga aho kubasobanurira ko yatwaye inda mu bihe bitandukanye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115105/biratangaje-umugore-yatwaye-inda-yumwana-wa-kabiri-nuwa-mbere-ataravuka-115105.html

  • Perezida Kagame avuga ko hakenewe ubufatanye kugira ngo Afurika igere ku iterambere rirambye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame avuga ko hakenewe ubufatanye kugira ngo Afurika igere ku iterambere rirambye

    Perezida Kagame avuga ko hakenewe ubufatanye kugira ngo Afurika igere ku iterambere rirambye

    Perezida Kagame yabivuze ubwo yatangizaga inama Nyafurika ya 8 yiga ku iterambere rirambye, yatangiye i Kigali kuri uyu wa Kane tariki 3 ikazasozwa tariki 05 Werurwe 2022.

    Umukru w’Igihugu avuga ko n’ubwo icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora gahunda z’iterambere muri Afurika, na mbere yaho ngo hari izari zagiye zidindira.

    Yakomeje avuga ko ubwo bufatanye bukwiye guhera mu kwikorera inkingo za Covid-19 ndetse n’iz’izindi ndwara, akavuga ko umugabane wa Afurika ukwiye gushyira imbere gushora imari mu bikenewe byose ngo urwego rw’ubuzima rutere imbere.

    Yagize ati “Mbere na mbere Afurika ikwiye kubaka ubufatanye nyabwo, yubaka ubushobozi bwayo mu kwikorera inkingo ndetse n’indi miti”.

    Perezida Kagame kandi yavuze ko isoko rusange rya Afurika rikwiye kwifashishwa mu kubaka ubukungu butangiza ibidukikije, ndetse no mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye.

    Perezida Kagame avuga ko kubaka Afurika yifuzwa bikwiye kugirwamo uruhare n’Abanyafurika bose, bakaba kandi ari bo bagomba kwiyoborera urwo rugendo.
    Ati “Kubaka Afurika twifuza nitwe bireba. Ni natwe tuzayobora urwo rugendo ndetse dufatanyije, ni yo mpamvu iri terambere ari ngombwa”.

    Yavuze ko yizeye ko imyanzuro izafatirwa muri iyo nama, izagaragaza aho umugabane wa Afurika uhagaze mu gushyira mu bikorwa intego z’iterambere rirambye.

    Ati “Ni ibijyanye no guharanira umutekano n’iterambere ry’Umugabane wacu, kugira ngo urubyiruko cyangwa abato bazagire ejo heza bakwiye. Nizeye ko ibitekerezo byanyu muri iyi nama mu minsi iri imbere bizagaragaza umwanya Afurika ihagazeho mu bijyanye na Politiki ndetse n’Iterambere rirambye”.

    Iyi nama yateguwe na Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe ubukungu bwa Afurika, ku bufatanye na Leta y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe na Banki Nyafurika itsura Amajyambere.

    Abitabiriye iyo nama bashimye u Rwanda uruhare rukomeje kugira mu kugera ku iterambere rirambye, ndetse no kuryubaka haba ku Banyarwanda ubwabo, no mu karere ruherereyemo.

    Abitabiriye iyo nama kandi bashimye uburyo u Rwanda rwitwaye mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19, aho kugeza ubu Abanyarwanda barenga kuri 70% bamaze gukingirwa.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-avuga-ko-hakenewe-ubufatanye-kugira-ngo-afurika-igere-ku-iterambere-rirambye

  • Afurika ifite ubushobozi bwo kwihaza mu biribwa n’ubwo hari byinshi itumiza hanze – Minisitiri Ngirente #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko umugabane wa Afurika muri 2019 watumije hanze ibiribwa bifite agaciro ka miliyari 43 z’Amadorari. Nyamara Afurika ngo ifite ubushobozi bwo kwihaza ku biribwa byinshi itumiza hanze nk’umuceri, ingano, ibigori, soya n’ibindi.

    Ni inama izabera mu Rwanda kuva ku itariki 5 kugeza ku ya 9 Nzeri uyu mwaka.

    Mu nama nk’iyi iheruka kuba umwaka ushize, Perezida Paul Kagame yatangaje ko kwihaza mu biribwa biri mu by’ingenzi byafasha Isi na Afurika, by’umwihariko kugera ku ntego z’iterambere rirambye, SDGs.

    Ubwo Umukuru w’igihugu yavugaga ibyo, Afurika byavugwaga ko yihariye 35% by’abibasiwe n’ikibazo cy’ibiribwa bidahagije mu Isi.

    Iyo nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Perezida Kagame yabajijwe uburyo impinduramatwara mu buhinzi n’ubworozi zafasha Afurika kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, cyatumye uyu mugabane udohoka mu rugamba rwo kwesa imihigo ikubiye mu ntego z’iterambere rirambye.

    Minisitiri w

    Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente

    Icyo gihe yavuze ko 70% by’Abanyafurika bafite imyaka y’ubukure, bakora mu rwego rw’ubuhinzi n’ubucuruzi bw’umusaruro no kuwongerera agaciro. Iyo abo bantu bose badahagaze neza rero na Afurika ntabwo iba ihagaze neza.

    Yavuze ko mu buryo bufatika, Umugabane ukeneye impinduramatwara mu miterere y’uruhererekane rw’ibiribwa, no gukora ku buryo buri wese abona ibiribwa akeneye bitamuhenze kandi nta busumbane burimo.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/afurika-ifite-ubushobozi-bwo-kwihaza-mu-biribwa-n-ubwo-hari-byinshi-itumiza-hanze-minisitiri-ngirente

  • U Rwanda rwagaragaje ko rudashyigikiye intambara Uburusiya bwasoje kuri Ukraine #rwanda #RwOT

    BBC yabonye uko ibihugu byagiye bitora mu bihugu 193 bigize UN, umwanzuro washyigikiwe n’ibihugu 141, ibihugu 35 byanze kugira uruhande bijyaho, bitanu (5) byatoye biwanga, mu gihe hari ibindi bitatoye.

    U Burundi bwatoye mu bihugu byanze kugira uruhande bifata, kimwe na Uganda ndetse na Tanzania kimwe n’ibindi bihugu byinshi bya Africa ndetse harimo na Africa y’Epfo.

    Abahagarariye u Rwanda muri UN batoye bemera umwanzuro wo kwamagana intambara Uburusiya bwasoje muri Ukraine.

    Mu itangazo u Rwanda rwasohoye ndetse no mu butumwa rwanyujije kuri Twitter y’abaruhagarariye muri UN, rwagaragaje ko ruhangayikishijwe n’ibibera muri iriya ntambara.

    Kuri Twitter ubutumwa buri ku rukuta rw’abahagarariye u Rwanda muri UN bugira buti 'Mu nama yihutirwa ya UN yiga kuri, u Rwanda rwasabye impande zombi gucisha make, no gushaka igisubizo cy’intambara binyuze mu nzira y’ibiganiro kugira abaturage b’abasivile badakomeza kurengana kubera intambara y’abasirikare.

    U Rwanda kandi rwagaragaje impungenge ku kuba imibereho y’abantu ikomeje kujya mu kaga, inzitizi z’umutekano, n’amakuru avuga ko Abanyafurika (bahunga intambara muri Ukraine) bakorerwa ivangura, ndetse bakangirwa ubuhungiro bageze ku mipaka. U Rwanda rurasaba ko abahungishwa hatarebwa uruhu cyangwa inkomoko yabo.'

    Mu mwanzuro watorewe, Uburusiya bwawanze, ndetse bushyigikirwa n’ibihugu nka Belarus, Eritrea, Korea ya Ruguru, na Syria, mu gihe Ubushinwa bwifashe.

    Inama Rusange ya UN yasabye Uburusiya guhagarika intambara kuri Ukraine mu maguro mashya.

    UN ivuga ko intambara imaze guhitana abasivile 227, mu gihe abakomeretse bagera kuri 525 naho abahunze Ukraine bageze ku 870,000.

    Source : https://imirasire.com/?U-Rwanda-rwagaragaje-ko-rudashyigikiye-intambara-Uburusiya-bwasoje-kuri-Ukraine

  • Umuheto woshya umwambi bitazajyana, rimwe mu masomo intambara yo muri Ukraine ikwiye gusigira abizezwa inkunga mu guhungabanya umutekano w'u Rwanda! #rwanda #RwOT

    Iyi nyandiko ntigamije gushyigikira intambara Uburusiya burwana na Ukraine, oya. Gusa igamije kwerekana ko iyi ntambara ifite amasomo menshi ikwiye gusigira abiringira amoshya, bibwira ko urugamba nirurema hari uzabatabara.

    Uburusiya bwakomeje kugaragaza impungenge mu gihe Ukraine yaba igiye mu muryango w'ibihugu byiyemeje gutabarana, OTAN, kuko Ukraine yaba ibaye ibirindiro by'ababangamiye umutekano w'Uburusiya.

    Hari abantu barimo na Angela Merkel wahoze ayobora Ubudage, n'abandi banyapolitiki bakomeye, berekanye ko impungenge z'Uburusiya zifite inshingano , ariko ntibyahabwa agaciro, none dore Ukraine igiye mu kaga.

    Amasomo rero twakura muri iyi ntambara ni menshi, ariko reka tuvugemo make afite aho ahuriye n'Abanyarwanda.

    Umuheto woshya umwambi bitazajyana.
    Ibihugu byo mu burengerazuba bw'isi, ni ukuvuga Amerika n'Uburayi byakomeje kureshya Ukraine ngo yinjire muri OTAN, ariko mu by'ukuri ari amayeri yo kwegereza ibitwaro by'ibyo bihugu hafi y'Uburusiya.

    Iyo OTAN ni nayo yizezaga Ukraine ko Uburusiya nibuyitera, OTAN izatabarana ingoga. Nyamara aho Uburusiya bugabiye ibitero muri Ukraine, ba bandi bayizezaga kuyitabara barayitetse ngo yirwarize. Ni bya bindi ngo iyo amagara yaterewe hejuru, umwe asama aye undi agasama aye.

    Ibi kandi dukunze no kubibwira imitwe y'iterabwoba ishaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda. Hari abantu bizeza abo bagizi ba nabi kuzabafasha kugera ku ntego zabo, nyamara umunsi bakubiswe ikibatsi ntawe uzabatabara.

    Uretse urugero rwa Ukraine, za FDLR, FLN, RNC n' abandi bagome, barabibonye ko iyo uRwanda rubakijeho umuriro ba 'bafatanyabikorwa' baburirwa irengero.

    Isi irarangaye cyangwa irirangaza, ibibazo byawe ni wowe uzabyikemurira.
    Nk'uko twabisobanuye hejuru, Uburusiya bwakomeje kwereka isi ikibazo cy'umutekano wayo.

    Amahanga yarabirangaranye, kugeza Uburusiya bufashe icyemezo cyo kwishakira umuti.Byari kuba byiza iyo umuti uboneka nta maraso amenetse, ariko hari ubwo umuti usharira cyane ariwo uvura.

    Iri ni isomo rikomeye ku Rwanda kuko, n'ubwo ntako rutagize ngo rwereke amahanga abagizi ba nabi bahora bashaka kumena amaraso y'Abanyarwanda, isi itazigera ikemura ikibazo cy'umutekano warwo uhungabanywa n'imitwe yitwaje intwaro iri mu bihugu duturanye.

    Umuti uzavugutwa n'Abanyarwanda ubwabo. Ibi binashimangira ibyo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame aherutse kuvuga, ubwo yatangazaga ko umuhanga adategerereza umwanzi iwe, ahubwo amusanga aho ari. Ni nako Uburusiya bubigenje.

    Perezida Putin yanze ko ibitwaro bizasenya Uburusiya birundwa muri Ukraine, ahitamo gusenya aho bizarundwa.

    Abanyaburayi n'Amerika barakitwara nk'abapolisi b'isi.

    Ibihugu byo mu burengerazuba bw'isi byakomeje kwitwara nk'aho ari byo bitegeka ibindi bice by'isi uko bibaho. Kuba Ukraine yakwitwara nk'uko OTAN ibishaka hatitawe ku ngaruka byagira ku bandi, ni urugero rw'uko Amarika n'Uburayi bikiyumvamo ububasha ku bandi batuye isi.

    Ubu induru zamagana Uburusiya ni nyinshi, nyamara ntawamaganye ibitero Abanyamerika n'Abanyaburayi, bagabye muri Libiya, Irak n'ahandi, bigahitana inzirakarengane zitabarika, imitungo itagira ingano igatikira.

    Nta rukiko, nta gihugu, nta muryango mpuzamahanga muri ya yindi 'y'abagiraneza', wigeze uvugira mu ruhame ko ibyo abo banyabubasha bakoze ari amahano arenze urugero.

    Ibi bihugu usanga aribyo biha u Rwanda amasomo yo kurengera uburenganzira bwa muntu, nk'aho abaturage ba Libiya cyangwa ba Irak batari bakwiye uburenganzira.

    Demukarasi n'ubunyamwuga mu itangazamakuru nibo ba mbere babihonyora.

    Kimwe mu bikomeje kuranga intambara yo muri Ukraine, ni ugutanga amakuru agoretse, apfa gusa kuba agaragaza isura nziza y'Abanyamerika n'Abanyaburayi.

    Ibikorwa ni icengezamatwara ritagatifuza OTAN, rikagira Perezida Putin w' Uburusiya shitani. Magingo aya itangazamakuru ryo mu Burusiya ryarahawe akato mu Burayi , kugirango humvikane iryabo gusa ritanga amakuru bashaka.

    Iyo ni ya demukarasi, bwa bunyamwuga n'ubwisanzure bw'itangazamakuru no mu gutanga ibitekerezo bahora batwigisha? Igisubizo ni oya, kandi Abanyarwanda banabibonye mbere, bahitamo gukora ibyiza ntawe bagamije gushimisha, ahubwo ari ku nyungu zabo.

    Iyi ntambara yo muri Ukraine yongeye kutwereka imiterere nyakuri y'isi.

    By'umwihariko Abanyarwanda itweretse ko ntawe ukwiye kudutekerereza uko tubaho, kuko umugabo arigira!

    Twahisemo gukora ibikwiye ntawe tugamije gushimisha, ahubwo ku neza yacu mbere na mbere.

    The post Umuheto woshya umwambi bitazajyana, rimwe mu masomo intambara yo muri Ukraine ikwiye gusigira abizezwa inkunga mu guhungabanya umutekano w'u Rwanda! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umuheto-woshya-umwambi-bitazajyana-rimwe-mu-masomo-intambara-yo-muri-ukraine-ikwiye-gusigira-abizezwa-inkunga-mu-guhungabanya-umutekano-wu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umuheto-woshya-umwambi-bitazajyana-rimwe-mu-masomo-intambara-yo-muri-ukraine-ikwiye-gusigira-abizezwa-inkunga-mu-guhungabanya-umutekano-wu-rwanda