Blog

  • Mango 4G yahaye ishimwe umusifuzi Mukansanga… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Werurwe 2022 ku cyicaro cya Mango 4G mu mujyi wa Kigali, Salima Mukansanga yashyikirijwe ishimwe yagenewe n'iyi sosiyete kubera guhesha ishema u Rwanda no kugaragariza Isi ko umugore aho ava akagera shoboye, maze bamuha interineti ya Mango 4G idahagarara azakoresha umwaka wose (Amezi 12).

    Nyuma yo guhabwa iri shimwe, Salima yashimiye cyane Mango 4G kuba yaramutekerejeho ndetse igaha agaciro ibikorwa yakoze, yongera kwibutsa ko umugore ashoboye.

    Yagize ati'Ndabashimiye cyane Mango 4G kuba yarantekerejeho, igaha agaciro ndetse ikazirikana ibikorwa nakoze, biranshimishije cyane kandi binyereka ko umugore nawe ahabwa agaciro kuko arashoboye'.

    'Nshimiye Leta y'u Rwanda ku ruhare rukomeye ikomeje kugira mu guteza imbere umugore, kuba narabonye aya mahirwe ni ukubera igihugu cyiza gitanga amahirwe kuri bose, nkanashimira Abanyarwanda banyeretse ko turi kumwe ndi muri Cameroun, ubutumwa bwabo banyohererezaga bantera akanyabugabo bwatumaga numva ntari njyenyine ahubwo ndi kumwe n'abanyarwanda bose'.

    Agaruka ku kamaro interineti ya Mango 4G yahawe icyo izamumarira, Salima yagize ati'Mango 4G irakoze cyane, ubu igiye gutuma Isi yose imbona, benshi bazamenya ibikorwa byanjye, izamfasha kuganira n'inshuti n'abavandimwe ndetse by'umwihariko izamfasha byinshi mu mwuga wanjye wo gusifura, aho izajya impuza na bagenzi banjye dukorana'.

    Umuyobozi wa Mango 4G, Niyomugabo Eric, yavuze ko Mukansanga Salima yari akeneye gushimirwa kubera ko yahesheje igihugu ishema ndetse anagaragaza ko umugore ashoboye.

    Yagize ati'Mu byukuri ntabwo bihagije, gusa aka ni agashimwe twamugeneye kubera ko yahesheje igihugu ishema n'Abanyarwanda muri rusange ndetse anagaragariza Isi ko umugore ashoboye'.

    Uyu muyobozi yavuze ko iyi ari intangiriro ya Mango 4G mu bikorwa bya siporo kuko mu bihe biri imbere bazajya bagaragara mu bikorwa bya siporo cyane, babishyigikira cyane.

    Niyomugabo avuga ko umunyarwanda udakoresha interineti ya Mango 4G yacikanwe kubera ko ariyo interineti ya mbere yihuta kandi ikora neza mu Rwanda, gusa avuga ko nta rirarenga kuko uwayikenera yayibona hose mu gihugu.

    Mukansanga yabaye umugore wa mbere muri Afurika wasifuye igikombe cya Afurika cy'Abagabo 'CAN'.

    Uyu Munyarwandakazi yasifuye imikino itatu, harimo uwahuje Guinée na Zimbabwe, aho yasifuye ari mu kibuga hagati ndetse n'uwahuje Guinée, Malawi ndetse n'uwa Malawi na Zimbabwe, aho iyi mikino ibiri yari umusifuzi wa Kane.

    Salma ukomeje kugirirwa icyizere na CAF, aherutse mu gikombe cya Afrika cy'abari munsi y'imyaka 23 cyabereye mu Misiri mu 2019.

    Uko bukeye n'uko bwije, uyu munyarwandakazi agenda azamuka ku rwego rushimishije, dore ko yanemejwe na FIFA nk'umwe mu bazasifura imikino ya nyuma y'igikombe cy'Isi cy'abagore kizabera muri Australia na New Zealand mu 2023.

    Urutonde rw'abasifuzi bazavamo abazayobora igikombe cy'Isi cy'abagore, ruriho abasifuzi 156 bo ku Isi hose, hakabamo 19 bo ku mugabane wa Afurika.

    Mukansanga Salima yahawe interineti ya Mango 4G izamara umwaka wose

    Mukansanga Salima yifotozanya n’abakozi ba Mango 4G

    Salima yakoze amateka akomeye muri CAN yabereye muri Cameroun

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115147/mango-4g-yahaye-ishimwe-umusifuzi-mukansanga-salima-wakoze-amateka-muri-can-115147.html

  • Jacques wanyuze muri APR FC mu gahinda gakomeye, umugore wamukunze yarabaye paralyze yitabye Imana mbere y’iminsi mike ngo ubukwe bube #rwanda #RwOT

    Rutayomba Jacques wize umupira mu ishuri rya APR FC ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko umugore we, Mutesi Kelia wamukunze yarabaye paralyze kubera indwara ya Stroke (guturika kw’imitsi ijyana amaraso mu bwonko), yitabye Imana, biteguraga gukora ubukwe muri uku kwezi.

    Inkuru y’urupfu rwa Mutesi Kelia yamenyekanye ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 4 Werurwe 2022.

    Ni urupfu rwaje rusa n’urutunguranye ndetse rwatunguye benshi bitewe n’uburyo aba bombi babanyemo.

    Umuganga wabaga hafi ya Rutayomba Jacques na Mutesi Kelia abakurikirana umunsi ku munsi, yabwiye ISIMBI ati “nibyo Mutesi Kelia yatashye, ntabwo byari bimaze igihe, mu minsi ishize yajyaga kwa muganga ariko indwara ikabura.”

    Yakomeje avuga ko Kelia yari amaze iminsi amubwira ko atameze neza.

    Ati “ku wa Gatandatu twari turi kumwe hano mu rugo iwanjye, ari muzima ariko arambwira ngo arumva afite akantu kameze nk’agakorora, mubwira ibyo akora, bukeye arambwira ngo arumva byoroshye ariko harimo kuzamo n’umutwe.”

    “Ndamubwira ngo wanyweye amazi cyangwa wariye imbuto? Ndamubwira ngo abikore ariko nyuma dufata umwanzuro wo kujya kwa muganga, dukora ibizami byose dusanga nta ndwara, ariko ikintu gitera umutwe wa Mutesi kiratuyobera kuko nta bintu byinshi akora kuko afite abarimo kubimukorera.”

    Uyu muganga yavuze ko kandi baherukanaga ku wa Kane tariki ya 3 Werurwe 2022 nabwo amubwira ko yumva atameze neza.

    Ati “duherukana ejo twaririrwanye iwabo, mufasha ibyo nshoboye ariko ambwira ko yumva atameze neza ariko nanjye naramurebaga nkabona ntameze neza.”

    Ngo kuko yari amaze iminsi atarya yaketse ko yaba yagize ikibazo mu gifu ari cyo cyamuteye kurwara umutwe.

    Yavuze ko yatunguwe uyu munsi no guhamagarwa abwirwa ko Kelia amaze kwitaba Imana, ngo kwa muganga bamusanzemo Malaria ariko ngo nabo uburyo yihuse byabatunguye.

    Ati “saa sita njye na parrain wa Jacques twari dufite gahunda yo kujya kubasura, nari maze kuvugana na we tugiye kugenda, nibwo nakiriye telefoni imbwira ngo Mutesi arapfuye, nti se azize iki? Ngo bamusanzemo Malaria, ibaze Malaria yabonetse ku munota wa nyuma umuntu arimo gupfa.”

    “Batubwiye ngo ni Malaria ariko muganga wamwitayeho ku munota wa nyuma, yambwiye ngo bamusanzemo Malaria ariko yabaye nk’iyirukanse, ngo bamaze kumutera urushinge yahise abona byiruka. Ni uko nyine badashaka kubyerura kuko iyo…, nako byarangiye.”

    Kelia wari watwawe kuri Clinique yo kwa Shema Kanombe, yahise yihutanwa ku bitaro i Kanombe bakeka ko wenda yaba agitera akuka ngo bamushiture ariko biranga.

    Yitabye Imana nyuma y’uko mu mpera za Mutarama 2022 yari yasezeranye na Rutayomba Jacques imbere y’amategeko mu murenge wa Kanombe, bakaba biteguraga gukora ubukwe muri uku kwezi kwa Werurwe.

    Muri Gicurasi 2021, ubwo Rutayomba yashakaga uko yafashwa ngo avurwe indwara y’ikibazo cy’imitsi ijyana amaraso mu bwonko, aganira n’ikinyamakuru ISIMBI nibwo yaje guhishura ko Mutesi Kelia ari umukobwa wamukunze uko ari, yemera kumurwaza nubwo na we nta bushobozi yari afite.

    Uburwayi bwa Jacques Rutayomba na Mutesi Kelia

    Rutayomba Jacques ni umwe mu bakinnyi batangiranye n’irerero rya APR FC 2009 aho yasohotsemo muri 2012 ahita ajya gukinira ikipe ya Amagaju FC.

    Amagaju FC yayikiniye kuva 2012 kugeza 2015 aho yahise ahagarika gukina bitewe n’imvune zamuzengereje.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI muri Gicurasi 2021, Rutayomba Jacques yavuze ko yaje kubona akazi mu Bashinwa bakora ibigega Kicukiro muri 2019.

    Uyu mugabo wumvikana ko afite imbaranga nke mu mvugo ye, avuga ko nyuma y’amezi 3 yahise agira ikibazo cy’indwara ya Stroke(guturika kw’imitsi itwara amaraso mu bwonko) arivuza ariko biranga.

    Ati'aho mu bashinwa nahakoze amezi 3 gusa, nahise ngira ikibazo cya Stroke muri Nzeri 2019. Narivuje CHUK ariko byaranze ubu ndamye mu rugo, ndaribwa cyane.'

    Akomeza avuga ko abaganga bamubwiye ko gukira yakira ariko bisaba ko ajya kuvurirwa mu Buhinde kandi akaba nta bushobozi afite.

    Ati'abaganga bambwiye ko kereka ngiye kwivuriza mu Buhinde. Ntabwo bambwiye amafaranga bisaba ariko ubu rwose nta n’ubushobozi mfite nkeneye ubufasha bwa buri muntu.'

    Mutesi Kelia yaje kwemera kubana na Jacques Rutayomba kugira ngo agumye amwiteho amube hafi, gusa na we yari afite ikibazo cy’ibibyimba mu nda ariko amakuru ISIMBI yamenye ni uko yari yarakize.

    Kelia wamukunze adafite icyizere ko Jacques azakira

    Baherukanaga gusezerana imbere y’amategeko

    Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko biteguraga gukora ubukwe muri uku kwezi kwa Werurwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jacques-wanyuze-muri-apr-fc-mu-gahinda-gakomeye-umugore-wamukunze-yarabaye-paralyze-yitabye-imana-mbere-y-iminsi-mike-ngo-ubukwe-bube

  • Banki ya Kigali yafunguye ikigo cyakira abifuza inzu ku nguzanyo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi, yafunguye Ikigo gifasha abifuza inzu ku nguzanyo

    Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi, yafunguye Ikigo gifasha abifuza inzu ku nguzanyo

    Umuyobozi Mukuru wa BK Plc, Dr Diane Karusisi, avuga ko hari Abanyarwanda benshi bifuza inzu zo kubamo badafite amafaranga yo guhita bishyura inzu yose ako kanya, ariko bahembwa umushahara wa buri kwezi cyangwa bafite ikindi kintu kibinjiriza.

    BK ifite abashoramari iha amafaranga bakubaka inzu, ikaba irimo kuzitanga ku bantu bose bazikeneye bazajya bishyura make make buri kwezi, kugeza igihe amasezerano hagati ya banki n’uwahawe inzu azarangirira.

    Dr Karusisi yagize ati “Buri muntu yabona inzu, ashobora kuba urubyiruko, ingaragu, abagize urugo cyangwa umuntu ukuze, icyakora iyo dusesengura nka banki tureba kuri byinshi nk’amafaranga umuntu yinjiza, uburyo yitabira kuzigama, aramutse ari umuntu ushaje ubwo ahabwa igihe gito cyo kuba yarangije kwishyura, wenda nk’imyaka itanu”.

    Uyu muyobozi wa BK Plc avuga ko bagendera kuri gahunda ya Leta yo gutanga inguzanyo z’inzu ku nyungu ya 11% yiyongera ku gaciro kayo kagezweho mu gihe amasezerano hagati y’umukiriya na Banki asinyiwe.

    Abubatsi b’inzu bakorana na Banki ya Kigali bagaragaza izubatswe mu bice bitandukanye by’uyu mujyi, aho umuntu wifuza inzu y’ibyumba bibiri n’uruganiriro ashobora kuyibona guhera ku mafaranga miliyoni 16 kugera kuri miliyoni 25.

    Uwifuza inzu y’ibyumba bitatu cyangwa birenga ngo ayibona ku mafaranga y’u Rwanda hagati ya miliyoni 25 na miliyoni 40, ariko akishyura yongeyeho inyungu bavuganye na Banki.

    Umuyobozi Mukuru wa BK avuga ko Mortgage Center izafasha abifuza inzu zo kubamo ibaha amakuru yose akenewe hamwe no kugirana amasezerano n’abazishimye, agaragaza uburyo bazihawe.

    Dr Karusisi avuga ko abamaze kugaragariza Leta ko bakeneye inzu zo kubamo mu Rwanda batari munsi y’ibihumbi 200.

    Amafoto: BK

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ishoramari/article/banki-ya-kigali-yafunguye-ikigo-cyakira-abifuza-inzu-ku-nguzanyo

  • Biravugwa: dore uko amakipe azakina igikombe… – #rwanda #RwOT

    Tariki 9 Werurwe 2022, hazakinwa imikino ibanza y’igikombe cy’amahoro, imikino izaba hatarimo amakipe akomeye muri iyi mikino nka APR FC, Rayon Sports, Mukura Sunrise FC, As Kigali na Kiyovu Sports.

    Aya makipe azatangira kugaragara muri iyi mikino kuva muri 1/8 cy’irangiza. Amakipe asigaye kuri uyu munsi nibwo hamenyekanye uko azahura aho kuva tariki 9 Werurwe 2022, UR FC izakina na Bugesera FC, Rutsiro FC ikine na Etincelles FC, Gorilla FC ikine na Gicumbi FC, La Jeunesse FC ikine na Espoir FC, Nyanza FC yakire Marine FC. Bucyeye bwaho tariko 10 Impessa FC ikine n’Amagaju FC, Heroes FC ikine na Gasogi United, Musanze FC ikine na Intare FC naho Interforce FC yakire Etoile de L’Est.

    Imikino yo kwishyura izaba hagati ya tariki 15 na 17 Werurwe 2022.

    Umuvugizi wa FERWAFA aganira na Inyarwanda.com, yatangaje ko iyi gahunda itaremezwa ku buryo bwemewe, isaha n'isaha ishobora guhinduka ndetse n’amatariki aya makipe azakiniraho akaba yahinduka.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115146/biravugwa-dore-uko-amakipe-azakina-igikombe-cyamahoro-ashobora-guhura-115146.html

  • Musanze: Urubyiruko 20 rwigiye umwuga mu kazi rwiyemeje gushinga inganda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bishimiye ko basoje amasomo bungukiyemo byinshi

    Bishimiye ko basoje amasomo bungukiyemo byinshi

    Ni ibyo batangarije mu muhango wo kwakira impabushobozi zabo nyuma y’amezi atandatu, bahugurirwa gukora ibicuruzwa byifashishwa mu isuku n’isukura, bigizwe n’amasabune, amavuta n’ibindi, umuhango wabereye mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Werurwe 2022.

    Ni amasomo bahawe binyuze mu ruganda rwa Uburanga Products rukorera mu Murenge wa Nkotsi, ku bufatanye n’Urwego rw’igihugu rushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (RTB), n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutegura ibizamini (NESA).

    Ni mu rwego rwo gutegura ba rwiyemezamirimo bavamo abanyenganda, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Nshimyumuremyi Caphas, Umuyobozi w’uruganda rw’uburanga Products.

    Ati 'Izi nyigisho bahabwa z’amezi atandatu, ziri muri gahunda ya Leta mu kwigisha urubyiruko kuzavamo abanyenganda b’ejo hazaza, aho biga gukora amavuta, amasabune n’ibindi bikoresho by’isuku n’isukura'.

    Ni muri gahunda yiswe 'Abakozi bigira akazi mu kazi', aho abitabira ayo masomo ari abize byibura amashuri atandatu yisumbuye, bikaba byagaragaye ko abenshi mu bitabiriye ayo masomo ari abarangije Kaminuza, mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro batagize amahirwe yo kubona akazi.

    Habumuremyi Innocent ati 'Ndi umunyeshuri wigiye akazi mu kazi hano, narangije IPRC mfite impamyabumenyi ya A1, nari maze imyaka ibiri ndi umushomeri, menya ko hano bari gushaka abitabira amahugurwa, ndasaba baramfata none ndi mu byishimo kuko aya masomo ansigiye ubumenyi buzamfasha kwihangira imirimo. Ubushomeri ndabusezereye mfatanyije na bagenzi banjye twiyemeje gushinga uruganda'.

    Bashyikirijwe impamyabumenyi zabo

    Bashyikirijwe impamyabumenyi zabo

    Nyirazaninka Daphrose waje kwiga i Musanze aturutse mu Karere ka Nyamasheke, ati 'Nabonye itangazo rimenyesha abantu kuza kwiga ibijyanye n’ibikoresho by’isuku n’isukura, nandika nsaba baranyemerera nza kwiga nk’uko byari mu nzozi zanjye zo kwiga ibintu bitunganyirizwa mu nganda'.

    Arongera ati 'Ubu ngiye gufasha Akarere kanjye ka Nyamasheke mbegereze ibijyanye n’isuku n’isukura, dore ko kubona amavuta yo kwisiga byajyaga bibahenda, kandi bakagombye kuyabona mu buryo buboroheye anakorwa mu byo batunze, mfite gahunda yo kuzashinga uruganda iwacu rukora amavuta'.

    Kwigisha urubyiruko gutunganya ibijyanye n’isuku n’isukura, ni umushinga utanga umusaruro ku Banyarwanda, aho icyiciro cy’urubyiruko 20 rwasoje amasomo muri 2020, rumaze gutangiza ishyirahamwe bise Ubudasa rikora amasabune.

    Ni nyuma y’uko batoranyijwe mu mishanga mishya y’urubyiruko, yagize uruhare rwo gukora ibikoresho mu guhanga udushya hakorwa imiti ifasha abantu kwirinda Covid-19.

    Tuyumvire Jean de la Paix, umwe mu bagize Koperative Ubudasa, wanahawe akazi mu guhugura abitegura gukora mu nganda agira ati 'Tukirangiza kwiga muri uru ruganda, twatekereje gushinga koperative yitwa Ubudasa CDC. Tumaze kugera kuri byinshi mu gukora amasabune mu rwego rwo gufasha igihugu kurwanya Covid-19, aho mu mezi atanu tumaze dushinze iyo koperative, twahawe n’igihembo kingana na miliyoni y’Amafaranga y’u Rwanda, aho yadufashije kongera amamashini mu ruganda rwacu'.

    Uwo musore avuga ko icyo bafasha igihugu ari ukugabanya ibiva hanze biza bihenda abaturage, ngo iyo koperative ifite ubushobozi bwo gukora isabune ingana na litiro 500 ku kwezi, bakaba bifuza kwagura uruganda, byibura bagakora isabune ingana na litiro 2000 ku kwezi, mu rwego rwo guhaza isoko ryabo.

    Bize gutunganya ibikoresho by

    Bize gutunganya ibikoresho by’isuku n’isukura

    Hakorimana Jean D’Amour, Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa Nkotsi, wari uhagarariye inzego z’ubuyobozi, yijeje urwo rubyiruko rusoje amasomo ko uwo murenge uzababa hafi mu bikorwa bateganya, bijyanye no gushyira mu ngiro ibyo bamaze kwiga, abasaba guharanira gufasha Abanyarwanda muri gahunda y’igihugu ijyanye n’isuku n’isukura.

    Muri ayo masomo batangiye tariki 15 Nzeri 2021, bizemo kwihangira umurimo, uburyo barinda ibikoresho bakora kwangirika, biga no kubika neza ibyo bicuruzwa nyuma yo kubiha igihe bizarangirira no kubigeza ku masoko bifite ubuziranenge.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-urubyiruko-20-rwigiye-umwuga-mu-kazi-rwiyemeje-gushinga-inganda

  • Carlo Ancelotti arashaka guca agahigo ko kwegukana ibikombe bya shampiyona eshanu zitandukanye zikomeye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Carlo Ancelotti afite izina rikomeye mu mwuga wo gutoza

    Carlo Ancelotti afite izina rikomeye mu mwuga wo gutoza

    Umutaliyani Carlo Ancelotti naramuka atwaye iki gikombe cya La Liga uyu mwaka kizaba ari igikombe cya gatanu atwaye muri shampiyona eshanu zitandukanye zikomeye ku mugabane w’u Burayi. Ntawundi wari wabikora uretse Jose Morinho wabitwaye ari mu Bwongereza hamwe na Chelsea, mu Butaliyani hamwe na Inter Milan, no muri Esipanye ubwo yatozaga Real Madrid, kongeraho icyo yatwaye ari kumwe na Porto muri Portugal.

    Nubwo uyu mukino Real Madrid ifite kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Werurwe 2022 benshi bawubona nk’uworoshye, ku rundi ruhande ikipe ya Real Sociedad yo n’ubwo izi ko itazatwara igikombe, igomba gushaka amanota atatu azatuma iguma mu mubare w’amakipe azahagararira Esipanye mu marushanwa ya UEFA Champions Leagues cyangwa Europa League, dore ko amakipe ari imbere ayirusha amanota 2 ku rutonde rw’agateganyo. Gusa ibi byo gutsinda birasaba imbaraga nyinshi kuri Real Sociedad kuko Rutahizamu Karim Benzema ubu ushaka gutsinda ngo yongere ibitego afite 19 kuri ubu dore ko bazaba bari ku kibuga cyabo, Santiago Bernabéu.

    Undi mukino utegerejwe na Benshi ni uwo muri shampiyona y’u Budage (Bundesliga). Ni umukino uhuza Bayern Munich na Bayern Leverkusen kuri uyu wa Gatandatu.

    Bayern ni iya mbere mu gihe Leverkusen iri ku mwanya wa gatatu. Iyirusha amanota 14. Kimwe na Real Sociedad muri Esipanye, iyi kipe ya Bayern Leverkusen na yo irakinira kuguma mu myanya ine ya mbere ngo izabone itike yo gusohokera igihugu cy’u Budage mu mikino y’i Burayi.

    Ikipe ya Bayern Leverkusen na yo yigeze kugira izina dore ko mu mwaka wa 2002 yakinnye umukino wa nyuma (Final) muri Champions League itsindwa na Real Madrid 2-1. Kuva icyo gihe iyi kipe yaragiye iribagirana. Kuba Leverkusen yatsinda Bayern Munich kuri uyu wa Gatandatu ntabwo byayihesha kuzatwara igikombe ariko byayiha icyizere ko ishobora kuzitwara neza mu marushanwa cyangwa mu mikino iri imbere.

    Kureba iyi mikino yose biragusaba kuba ufite Decoderi ya StarTimes ufite ifatabuguzi rya Smart cyangwa Classic bouquet ukareba shene ya Sports Premium CH 253 na CH 246 kuri Dish na World Football CH 254 na CH 245 kuri Dish. Cyangwa uka Downloading App ya StarTimes ON iyo mikino ukayireba yose.

    Source : https://www.kigalitoday.com/kwamamaza/article/carlo-ancelotti-arashaka-guca-agahigo-ko-kwegukana-ibikombe-bya-shampiyona-eshanu-zitandukanye-zikomeye

  • Kigali: Polisi yafashe umugore uherutse kugaragara asindira mu ruhame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Umutoni yagaragaye mu mashusho yafashwe ku itariki ya 26 Gashyantare agakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abagore babiri basinze cyane bateje akavuyo ahazwi nko ku Gisimenti mu Murenge wa Remera.

    Yagize ati “uyu mugore aracyekwaho icyaha cyo gusindira mu ruhame no gukora ibiterasoni yakoze ubwo yari mu kabari mu gisimenti mu Murenge wa Remera ari gusangira inzoga n’inshuti ye yitwa Uwase Anitha, bigeze mu masaha ya nijoro Umutoni yashatse gutaha agerageje gutega moto ananirwa kuyurira kuko yari yasinze, akomeje guhatiriza yikubita hasi ananirwa kubyuka akajya yikurura hasi, abantu barahurura bamushungera basakuza cyane. Mugenzi we basangiye na we agerageza kumwegura ariko biranga kuko bose bari basinze cyane.”

    CP Kabera yagiriye inama abantu banywa inzoga, kunywa mu rugero kandi bakirinda gusinda no gukora ibikorwa by’urukozasoni.

    Yongeyeho ati “Kunywa inzoga ntibibujijwe ariko abantu bagomba kumenya ko niba banyoye inzoga batemerewe kubangamira ituze rusange. Ikindi kandi gusinda mu ruhame ni icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.”

    Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo akurikiranwe n’amategeko, ni mu gihe Uwase Anitha bari kumwe agishakishwa ngo na we akurikiranwe.

    Ingingo ya 268 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese usinda ku mugaragaro, mu muhanda, mu kibuga, mu nzira, mu kabari, mu nzu y’imikino cyangwa ahandi hose hateranira abantu, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi umunani (8) ariko kitarenze amezi abiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi makumyabiri (20.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi ijana (100.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 143 ivuga ko umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2).

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/kigali-polisi-yafashe-umugore-uherutse-kugaragara-asindira-mu-ruhame

  • Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize kuri #COVID19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    President Kagame chairs a cabinet meeting where existing measures to prevent the spread of the Covid-19 pandemic will be on the agenda. 60% of the country’s population is currently fully vaccinated against the virus. pic.twitter.com/hzrWZMBSIT

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) March 4, 2022

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yayoboye-inama-y-abaminisitiri-yize-kuri-covid19-56022

  • RCS yasobanuye uko umucungagereza yarashe mugenzi we by'impanuka agapfa #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa, rwatangaje ko muri Gereza ya Gicumbi habereye impanuka y'Umucungagereza warashe mugenzi we ubwo bari mu kazi.

    Byabaye mu ijoro ryo ku wa 3 Werurwe 2022, aho Umucungagereza ukorera muri Gereza ya Gicumbi iherereye mu Murenge wa Miyove, yarashe mugenzi we.

    Amakuru ahari ni uko hari Umucungagereza w'umukobwa wari urwaye bagenzi be babiri bajya kumusura mu masaha y'umugoroba.

    Ubwo bari muri icyo cyumba baganira nibwo Umucungagereza mugenzi wabo w'umusore, yinjiyemo aza kurekura isasu rifata umwe muri abo bakobwa ahita ajyanwa mu bitaro aza kwitaba Imana nyuma y'igihe gito.

    Ubuyobozi bwa Gereza ya Gicumbi butangaza ko aba bacungagereza bari basanzwe babanye neza ndetse uwo musore yari agiye gusura uwo mukobwa urwaye.

    Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Uwera Gakwaya yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyi mpanuka yabaye avuga ko amakuru y'ibanze agaragaza ko icyabaye atari ukurasa kubera ko ari uwarashe n'uwarashwe batari bafitanye ibibazo.

    Yagize ati 'Ikindi ni uko bari basanzwe babanye neza kandi abakozi mu kazi kabo ka buri munsi bahabwa amabwiriza y'akazi nubwo haba habayeho ikibazo cy'impanuka.'

    Yakomeje agira ati 'Ni ibintu byatubabaje nka RCS ariko na none tunihanganishije umuryango wa nyakwigendera kuko yari umwana w'umukobwa ukiri muto, witanga mu kazi, ndetse nubwo umwana ari uw'umuryango ariko ni umujyambere, amaboko igihugu kibuze.'

    SSP Uwera avuga ko bahabwa amabwiriza y'uko bitwararika ku bikoresho by'akazi mu buryo bwo kwirinda nk'izo mpanuka ndetse no kurangwa n'imyitwarire myiza.

    Hakomeje gukorwa iperereza ku cyateye iyi mpanuka y'umusore warashe umukobwa bakoranaga mu kazi k'Ubucungagereza.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rcs-yasobanuye-uko-umucungagereza-yarashe-mugenzi-we-by-impanuka-agapfa