Blog

  • Kamonyi-Musambira: Amayobera ku rupfu rwa Musabyimana Olivier wasanzwe mu buriri bwe #rwanda #RwOT

    Mu masaha y'igitondo cy'uyu wa 12 Werurwe 2022, mu Mudugudu wa Shaka, Akagari ka Cyambwe, Umurenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi nibwo hamenyekanye inkuru y'incamugongo y'urupfu rwa Musabyimana Olivier w'imyaka 33 y'Amavuko. Harakekwa ko yaba yiyahuye.

    Musabyimana Olivier, yari umushumba uragira inka z'umukecuru Kabasinga Marthe, bari bamaranye imyaka isaga 10 nkuko bamwe mu bana b'uyu muryango babitangarije intyoza.com yageze aho ibi byago byabereye.

    Ku makuru yahawe umunyamakuru na bamwe mu bana b'uyu muryango bari baje batabaye kuko nabo batahaba, bavuga ko uyu Musabyimana wabanaga na mukecuru, yari yarabaye nk'umwana mu rugo bitewe n'igihe amariye muri uyu muryango. Bakeka ko yaba yiyahuye nubwo batazi impamvu yaba yabiteye.

    Babwiye umunyamakuru ko aho uyu Musabyimana yararaga, bahasanze icupa ry'umuti ukoreshwa mu gufuhirira inka, bakaba bakeka ko ariwo yaba yiyahuje. Bavuga ko bamenye ko agera mu rugo yari yanyoye, hanyuma aza gufata inzoga yari mu rugo ashyira muri iryo cupa ry'umuti, aho bakeka ko ashobora kuba yari yasinze atazi ibyo arimo kuko nta wamenye igihe yabikoreye kuko yabanaga na mukecuru gusa.

    Umwali Fleurette, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umusigire w'Umurenge wa Musambira yabwiye intyoza.com ko amakuru y'urupfu rwa Musabyimana Olivier yayamenye ahagana i saa tanu z'amanywa, ko kandi bakeka ko yaba yiyahuye bitewe n'icupa ry'uwo muti bavuga ko basanze iruhande rw'aho yari aryamye. Avuga ko uyu Nyakwigendera yari akiri ingaragu, ko kandi yari afite Mama we utuye mu Mudugudu uturanye n'uw'aha yabaga ari naho yaguye.

    Ahagaka ku i saa munani z'amanywa ubwo umunyamakuru yageraga mu rugo rwabayemo ibi byago, hari inzego z'ubuyobozi zitandukanye zirimo Polisi n'urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB.

    Ahagana ku i saa munani n'Iminota 30 nibwo uyu Nyakwigendera yatwawe kwa muganga Remera-Rukoma kugira ngo akorerwe isuzumwa. Gusa mu kumutwara, bamwe mu babyeyi bakuze bashakaga ko ahita ashyingurwa, bavuga ko adakwiye kurarana, ariko babwirwa ko bihangana bagategereza kwa muganga bagakora akazi kabo akabona kuvayo ashyingurwa. Gusa babijeje ko azaza bahitira ku irimbi.

    Uyu Musabyimana Olivier, ni mwene Nyandwi Celestin na Uzamukunda Bellancilla, batuye muri uyu murenge wa Musambira, Akagari ka Cyambwe ho mu Mudugudu wa Bimomwe.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-musambira-amayobera-ku-rupfu-rwa-musabyimana-olivier-wasanzwe-mu-buriri-bwe/

  • Sobanukirwa: Akamaro gakomeye ibihumyo bifite mu buzima – YEGOB #rwanda #RwOT

    Akenshi usanga benshi dukunze kutamenya akamaro ibihumyo bifitiye umubiri wacu ndetse benshi ntabwo dukunze kubifata kubyo kurya dufata buri munsi.

    Impamvu ugomba kurya ibihumyo kenshi

    1.Kongera ubudahangarwa

    Ibinyabutabire bibonekamo (alpha na beta glucan) bigira uruhare rukomeye mu kongera ubudahangarwa bw'umubiri.

    Mu bushakashatsi bwakozwe, kurya ibihumyo kenshi; byibuze inshuro 1 cg 2 mu cyumweru bifasha kongera cyane ubudahangarwa.

    2.Gusukura umubiri

    Ibihumyo byuzuyemo ibisukura umubiri (antioxidants) bihagije cyane.

    Iyo umubiri wuzuyemo imyanda izwi nka 'free radicals' ituruka ku turemangingo tuba twangiritse, ntubashe kubona ibisukura umubiri bihagije (antioxidants), niho indwara nka cancer, izibasira umutima, Alzheimer n'izindi zikomeye zihita zizira.

    3.Kongera vitamini D

    Ubusanzwe vitamin D ntijya iboneka mu bihingwa. Ibhumyo byihariye uyu mwihariko wo kugira iyi vitamini. Kimwe n'abantu, iyo bihuye n'izuba nabyo bibasha gukora vitamini D, ituruka ku mirasire.

    Ibinyabutabire bya sterol iyo bihuye n'imirasire y'izuba bihinduka ergosterol, ariyo ihinduka vitamin D.

    Ni ngombwa kumenya neza ibihumyo biribwa, ukabitandukanya n'ibitaribwaNi ngombwa kumenya neza ibihumyo biribwa, ukabitandukanya n'ibitaribwa

    Source : https://yegob.rw/sobanukirwa-akamaro-gakomeye-ibihumyo-bifite-mu-buzima/

  • Ikipe y’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu mupira w’amaguru igiye kwerekeza i Alger #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe y

    Ikipe y’Ikigo cy’Ibarurishamibare (yambaye ubururu n’umweru) ni yo izahagarira u Rwanda

    Iyi kipe igiye guhagararira u Rwanda nyuma yo kwegukana igikombe cya Shampiyona y’imikino y’abakozi yasojwe mu Kuboza umwaka ushize itsinze ikipe ya RwandAir igitego kimwe ku busa. RwandAir na yo yagombaga gusohoka gusa ngo ku mpamvu z’ubushobozi budahagije yagaragaje ntabwo izitabira iyi mikino nk’uko Perezida w’iri shyirahamwe ry’imikino y’abakozi mu Rwanda, Mpamo Thierry Tigos, yabitangarije Kigali Today.

    Yagize ati 'RwandAir yagize ikibazo cy’ingengo y’imari (budget) ku munota wa nyuma, batubwira ko amafaranga bafite adahagije batakohereza ikipe. Ubwo bahise bavamo hasigara statistique (Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare)'

    Agaruka ku myiteguro y’ikipe ya Statistique, Perezida Mpamo Thierry yavuze ko yiteguye neza ahasigaye ari ukujya guhagararira u Rwanda neza bagatwara igikombe.

    Ati 'Bariteguye, bamaze igihe bakora imyitozo nk’ikipe yabaye iya mbere ihagaze neza. Icyo twifuza ni uko tugenda bakitwara neza bagatwara igikombe ariko bakareba n’uko abakozi b’ahandi bitwara n’imibereho yabo. Ikindi kiba kigamijwe muri iyi mikino ni ukugira ngo bagure ubumenyi barebe uko abandi bakozi babayeho, baganire, barebe niba hari ibyo babigiraho byabafasha na bo mu kazi kabo'.

    Mpamo Thierry Tigos

    Mpamo Thierry Tigos

    Itsinda ry’abantu 25 ni ryo ryerekeza muri Alger muri iyo mikino riturutse mu Rwanda. Ku rwego rw’ishyirahamwe ry’imikino y’abakozi (ARPST) Mpamo Thierry Tigos ni we Muyobozi uzaba ahagarariye ishyirahamwe ry’iyo mikino (Federation).

    Ibihugu icumi (Tunisia, Algeria, Rwanda, Gambia, Burukina Faso, Cameroun, Congo Brazzaville, Eritrea, Sahara Republic, Senegal) ni byo bimaze kwemeza ko bizitabira.

    Irushanwa ryo nyirizina rizakinwa kuva tariki ya 14 kugeza tariki 21 Werurwe 2022.

    Biteganyijwe ko kandi tariki 18 Werurwe 2022, ari bwo shampiyona y’imikino y’abakozi umwaka wa 2022 izatangira aho biteganyijwe ko amakipe 68 ari yo azakina iyi shampiyona y’uyu mwaka.

    Imikino izakinwa ni Football, Volleyball, Basketball mu bagore n’abagabo aho amakipe aba agabanyije mu byiciro bitatu (ibigo bifite abakozi 100 kuzamura, ibigo bifite abakozi bari munsi ya 100 n’ibigo byigenga).

    Mu Kuboza uyu mwaka, u Rwanda rurifuza kuzakira bene aya marushanwa mpuzamahanga y’abakozi.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/ikipe-y-ikigo-cy-ibarurishamibare-mu-mupira-w-amaguru-igiye-kwerekeza-i-alger

  • Intambara ya Ukraine n’u Burusiya izateza ibura ry’ibiribwa mu Burayi no muri Afurika – Macron #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Macron avuga ko Igihugu cya Ukraine ubu kitarimo guhinga nyamara ari cyo cyatangaga ibinyampeke byiganjemo ingano nyinshi ku migabane y’u Burayi na Afurika.

    U Burusiya na Ukraine ubwabyo bisanzwe bitanga 40% by’ingano zikenerwa hose ku Isi kugira ngo zikorwemo imigati n’ibindi bimeze nka yo.

    Ibihugu byinshi byo ku Isi kandi byatangiye kubura ingufu bikoresha mu mirimo itandukanye harimo ubwikorezi hamwe no gutegura amafunguro, kuko u Burusiya bwari mu bihugu bya mbere ku isi bitanga gaz n’amakara kamere, none bwafatiwe ibihano.

    Perezida w’u Bufaransa yijeje ko bagiye gusuzuma ingamba zo kwihaza mu biribwa no kwiga kuri gahunda zireba Umugabane wa Afurika.

    Emmanuel Macron agira ati “Bitabaye ibyo, ibyinshi mu bihugu bya Afurika bizibasirwa n’inzara mu gihe kiri imbere cy’amezi 12 kugera kuri 18 (hagati y’umwaka n’umwaka umwe n’igice) kubera intambara”.

    Perezida Macron avuga ko hagati aho amahanga azakomeza gufatira ibihano u Burusiya mu gihe bwakomeza kugaba ibitero kuri Ukraine.

    Ibi Macron yabitangaje mu gihe Leta zunze Ubumwe za Amerika n’inshuti zayo bateguraga gufatira u Burusiya ibihano bishya byo kubuheza mu buhahirane n’ibindi bihugu byinshi byo ku Isi.

    Ibi bihano biteganya ko ikintu cyose kiguzwe n’u Burusiya cyajya kibugeraho gisoreshejwe amahoro y’ikirenga, ndetse no kuba buzajya bugurisha ibyo bufite bubanje gucibwa amafaranga menshi y’ibihano.

    U Burusiya bwo bukomeje intambara butitaye ku bihano

    Kugeza mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 12 Werurwe 2022 Umurwa mukuru wa Ukraine witwa Kiev wari wamaze gusatirwa n’ingabo z’Abarusiya zawugose ari na ko ziwumishagiraho ibisasu.

    Ibimodoka by’intambara byari bimaze igihe bikoze imirongo ireshya n’ibirometero 40 ku birometero 15 uvuye i Kiev, ku wa Gatanu tariki 11 Werurwe 2022 byaratatanye bigota uwo mujyi mukuru wa Ukraine.

    Indi mijyi yo hagati n’Iburasirazuba bw’icyo gihugu nka Marioupol, Dnipro, Lutsk, Ivano-Frankivsk n’indi, na yo ikomeje kumishwaho ibisasu n’ingabo z’Abarusiya ku buryo henshi hahindutse amatongo.

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/intambara-ya-ukraine-n-u-burusiya-izateza-ibura-ry-ibiribwa-mu-burayi-no-muri-afurika-macron

  • Rayon Sports yanganyije na Espoir FC, Bugesera yongera kwinjiza igitego nyuma y’imikino itanu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kubona inota rimwe ku munsi wa 20 yari yakiriye ikipe ya Espoir FC. Ku munota wa 14 w’umukino Mbonyumwami Taibu wa Espoir FC yahawe umupira maze yinjira mu rubuga rw’amahina anyuze ku ruhande rw’iburyo ariko myugariro wa Rayon Sports Habimana Hussein wari wahawe umwanya wo gukina uyu munsi kubera kutaboneka kwa Niyigena Clement usanzwe ukina mu mutima w’ubwugarizi amukorera ikosa agwa ahasi, ikipe ya Espoir FC ihabwa penaliti yatsinzwe neza na Ndikumana Tresor.

    Mbere y’uko igice cya mbere kirangira ariko Ishimwe Kevin wa Rayon Sports yazamukanye umupira acenga abakinnyi b’ikipe ya Espoir maze atanga umupira kuri Mussa Essenu wahise atsinda igitego cyo kwishyura ku munota wa 42 cyajyanye amakipe yombi mu kiruhuko anganya 1-1. Gusa mbere y’uko kirangira ku munota wa nyuma w’iminota itatu y’inyongera y’igice cya mbere, Kwizera Pierrot yakorewe ikosa, aba ari na we utera kufura ariko umupira ufata umutambiko w’izamu ujya hanze.

    Mu gice cya kabiri Rayon Sports yakoresheje imbaraga nyinshi ishaka igitego cy’intsinzi mu buryo butandukanye burimo n’umupira Nizigiyimana Karim Mackenzie yahaye Mussa Essenu imbere y’izamu rya Espoir FC dore ko umuzamu Itangishatse Jean Paul yari yavuye no mu izamu. Icyakora umupira Mussa Essenu yawuteye mu izamu ujya ku ruhande. Umukino wongeweho iminota irindwi urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1 Rayon Sports iguma ku mwanya wa kane n’amanota 35 mu gihe Espoir FC iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 24.

    Ikipe ya Rutsiro kuri sitade Umuganda yari yakiriye Bugesera FC yari imaze imikino itanu itinjiza igitego na kimwe mu izamu. Muri uyu mukino ariko noneho yinjije igitego cyatsinzwe na Rucogoza Djihad ku munota wa 30 ariko cyishyurwa na Lomami Frank wa Rutsiro FC ku munota wa 40, umukino urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

    Kuri iki Cyumweru tariki 13 Werurwe 2022 hategerejwe imikino ine:
    Kiyovu Sports irakira Etincelles kuri sitade ya Kigali saa sita n’igice. Kuri iyo sitade saa cyenda Gasogi United irakira Etoile de l’Est mu gihe Marine FC yakira Police FC kuri sitade Umuganda, naho Mukura VS kuri sitade mpuzamahanga ya Huye ihakirire ikipe ya APR FC.

    Espoir FC

    Espoir FC

    Rayon Sports

    Rayon Sports

    Amafoto: Niyonzima Moise/Kigali Today

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rayon-sports-yanganyije-na-espoir-fc-bugesera-yongera-kwinjiza-igitego-nyuma-y-imikino-itanu

  • NIYOYONGERA Mariam: Itangazo ryo guhinduza amazina asanganywe #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa NIYOYONGERA Mariam mwene MIRUHO na MUKANKUSI, utuye mu Mudugudu wa Gashagwa, Akagari ka Butambamo, Umurenge wa Nzahaha, Akarere ka Rusizi, mu Ntara y’Iburengerazuba wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo NIYOYONGERA Mariam, akitwa MUKANIYONSENGA Mariam mu gitabo cy’irangamimerere.
    Impamvu yo guhiduza izina ni ” Niyo mazina nakoresheje kuva ngitangira kwiga

    Source : https://imirasire.com/?NIYOYONGERA-Mariam-Itangazo-ryo-guhinduza-amazina-asanganywe

  • Hahishuwe igishobora kuba imbarutso y’Intambara ya Gatatu y’Isi #rwanda #RwOT

    Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko Amerika izakoresha ubushobozi bwose mu kurinda ubusugire bwa NATO, nk’uko biri mu masezerano ibyo bihugu byagiranye.

    Yakomeje ati 'Ndifuza kubishimangira, tuzarinda buri gace kari ku butaka bwa NATO dukoresheje imbaraga zose za NATO.'

    Icyakora yongeye gushwishuriza Ukraine yifuza inkunga z’icyo gihugu mu rugamba irimo n’u Burusiya. Yagize ati 'Ntabwo tuzarwana intambara n’u Burusiya muri Ukraine.'

    Perezida Biden yavuze ko 'Ihangana ryeruye hagati ya NATO n’u Burusiya ryaba ari Intambara ya Gatatu y’Isi. Icyo ni ikintu dukwiriye kugerageza kwirinda.'

    Icyakora haribazwa impamvu Amerika na NATO zagize uruhare mu zindi ntambara nk’iya Kosovo na Kuwait, mu gihe ibyo bihugu byombi bitari muri NATO mu gihe cy’intambara, hakibazwa impamvu mu gihe Ukraine igaragaje ko ikeneye ubufasha itabuhabwa.

    Ikindi kiri kugarukwaho ni uburyo Amerika yakwitwara mu gihe u Burusiya bwakoresha intwaro z’ubumara ndetse n’icyo icyemezo cya Amerika na NATO gisobanuye ku bindi bihugu bishobora kuzigarurirwa n’ibihugu bikomeye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Hahishuwe-igishobora-kuba-imbarutso-y-Intambara-ya-Gatatu-y-Isi

  • Ingabire Marie Immaculé yahishuye ko Firdaus ushinja Ndimbati yabeshye imyaka,anenga ababyeyi bagerageje kubunga #rwanda #RwOT

    Uwihoreye Jean Bosco wamenyekanye muri sinema Nyarwanda nka Ndimbati yatawe muri yombi ku wa 10 Werurwe 2022, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana.

    Mu biganiro bitandukanye yahaye amashene ya YouTube, Ingabire yavuze ko yamenye ko umukobwa umushinja kumusambanya ku myaka ye yakuyeho umwe.

    Yagize ati “Mfite amakuru yizewe kandi nakuye ahantu nizeye ko uriya mukobwa yabeshye imyaka, yakuyeho umwaka umwe. Ayo ndayafite rwose kandi ndayizeye.”

    Icyakora uyu mubyeyi yavuze ko abantu bakwiye kureka inzego z'iperereza zigakora akazi kazo, ahamya ko ibizava mu iperereza ari byo bikwiye guhabwa agaciro.

    Ingabire yongeye gutunga agatoki umuryango w'umukobwa wabyaranye na Ndimbati, ahamya ko mu byo yivugiye yagaragaje ko Papa we na musaza we bagerageje kubunga.

    Ati 'Nkomeje gukurikira ikiganiro hari ibindi byanyobeye, numvise ngo nyina wa Ndimbati na Se w'umukobwa kimwe na musaza we bagerageje kuganira? Ababyeyi be na bo narabagaye, none se ujya gute mu biganiro n'umuntu wahohoteye umwana wawe? Ni ibintu bitumvikana.''

    Ingabire yavuze ko RIB ikwiye gukora iperereza ryimbitse hagashakwa ibimenyetso by'uko uyu mukobwa yasambanyijwe yahawe ibiyobyabwenge ariko icy'imyaka cyo yongera gushimangira ko abizi neza ko umukobwa yakuyeho umwe.

    Ku wa 10 Werurwe 2022 ni bwo hamenyekanye amakuru y'uko Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Ndimbati rumukurikiranyeho icyaha cyo gusambanya umwana.

    Ndimbati yatawe muri yombi nyuma y'amakuru yari amaze iminsi aca ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugore uhamya ko yabyaranye na we impanga ariko akaba yaranze kwita ku nshingano zo kurera abo bana.

    Ndimbati yafunzwe azira gusambanya umwana

    Fridaus ushinja ndimbati biravugwa ko yabeshye imyaka

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ingabire-marie-immacule-yahishuye-ko-firdaus-ushinja-ndimbati-yabeshye-imyaka

  • Mukeshimana ARATABAZA : Amaze imyaka 2 anyagiranwa n’abana 4 mu nzu yagonzwe n’imodoka #rwanda #RwOT

    Mukeshimana Vestine, nuwo mu kagari ka Kamanyana mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera neza neza muri santere ya Cyanika ku muhanda, avuga ko ubwo bari baryamye mu masaha ya saa sita z’ijoro imodoka yabasanze munzu ikayibasenyeraho igakomeza urugendo bugacya bari mu munzu yasenyutse ubu we n’umuryango we w’abana bane bakaba bari hanze.

    Yagize ati 'saa sita z’ijoro nagiye kumva numva inzu irikugwa njyiye kubona mbona imodoka iri hano niyo iyigonze, imvura imereye nabi abana bari kunyagirwa kandi ndi kujya kumva nkumva ibinombe byaguye.'

    Vestene mugahinda avuga ko aterwa nuko arara anyagirwana n’abana bane nyamara hari n’abantu babonye imodoka yamusenyeyeho inzu bakayifata ibirango bakanamufasha kuyigeraho ariko kugeza ubu akaba ntacyo arabona nyamara bakaba baramwimuriye ahandi ariko ntibahishyure bikamuviramo no kwirukanwa muri iyo nzu yari yatujwemo niho ahera asaba ko yafashwa akugamishwa iyi mvura we n’abana be.

    Yagize ati 'baragiye ngo bagiye kunkodeshereza bamajije kunkodeshereza ntibatanga amafaranga naho njye sinabimenya.'

    Abaturanyi b’uyu mubyeyi banemeza ko bazi akarengane ke kuva mu mizi nabo bagasaba leta ko yafasha aba bana kubera ko bahangayikishijwe n’imibereho yabo.

    Mme Uwanyirigira M Chantal umuyobozi w’akarere ka Burera avuga ko ubusanzwe iyo umuturage ahuye n’ikibazi cyo kugongerwa inzu inzego z’ibanze zikurikirana uwabikoze gusa nabo nk’ubuyobozi ngo bakaba bagiye gukurikirana iki kibazo kugira ngo uyu muryango ufashwe.

    Iyo bigenze gutyo umuturage navuga ngo aba yahohotewe cyangwa se yangiririjwe umutungo agana inzego z’ibanze zikabasha gukurikirana zikamenya uwaba yakoze icyaha akabikurikiranwa kugirango anamufashe niba ari n’inzu yagonzwe koko kugirango ibashe gusanwa, turaza gukurikirana turebe niba ntabwumvikane bwahabaye ariko naho bwaba bwaranahabaye umuturage ntabashe kubona igisubizo kirambye nabyo inzego zibanze twakongera tukabikurikirana.

    Uyu muryango umaze igihe k’imyaka ibiri munzu yasenyutse kubururyo n’uri mu muhanda aba areba aho baryamye, kurubu abaturanyi bawo bavuga ko uretse n’imibereho mibi y’abana bane bato bawurimo , n’abari bageze igihe cyo kwiga ntawagiyeyo kubera ubuzima busa n’ubushaririye babamo bagasaba bakomeje izego bireba ko zabafasha n’igice gisigaye kitarabagwaho.

    Ivomo:IsangoStar

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Mukeshimana-ARATABAZA-Amaze-imyaka-2-anyagiranwa-n-abana-4-mu-nzu-yagonzwe-n-imodoka

  • Ibigo byimakaje ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye byahembwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abarimo Banki ya Kigali bahembewe kuba indashyikirwa mu kwimakaza ihame ry

    Abarimo Banki ya Kigali bahembewe kuba indashyikirwa mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye

    Ni mu rugendo rwatangiye mu mwaka wa 2017 aho ibigo bitandukanye byaba iby’abikorera cyangwa ibya Leta byagiye bishishikariza kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu bakozi babyo.

    Nubwo Igihugu cy’u Rwanda cyimakaje ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, bikaba biri mu Itegeko Nshinga, aho ibigo bisabwa gukoresha byibuze 30% by’abakozi b’igitsina gore, usanga mu bigo by’abikorera hakiri icyuho kinini mu bijyane no kubahiriza iryo hame. Byatumye GMO ihaguruka irabaganiriza kugira ngo buri wese ahabwe amahirwe angana mu kazi.

    Bagiye bakorerwa igenzura, berekwa aho bitameze neza, berekwa n’ibyo bakwiye gukosora, ku buryo hashize imyaka itatu babikora, ari nabwo ababaye indashyikirwa kurusha abandi bahembwe, abandi bagashimirwa kuba hari aho bageze bashyira mu bikorwa ibyasabwe.

    Muri uyu muhango hahembwe ibigo icyenda birimo amabanki, hoteli, ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, inganda zitunganya umusaruro w’icyayi, abakora ubukerarugendo hamwe n’abakora itumanaho. Ibyo bigo byahawe ishimwe ry’uko byabaye indashyikirwa.

    Benshi bashimiwe kuba hari urwego bagezeho bubahiriza ihame ry

    Benshi bashimiwe kuba hari urwego bagezeho bubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu bigo byabo

    Ni mu gihe ibigo 4 bya Leta birimo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda hamwe n’ibindi 6 by’abikorera birimo abakora akazi ko kurinda umutekano w’abantu n’ibintu, byashimiwe urwego bagezeho bimakaza iryo hame.

    Ibipimo byagendeweho kugira ngo hatoranywe abagomba guhembwa, harimo kureba uburyo amategeko arwanya ihohoterwa mu kigo yubahirizwa, niba urwego rwa nyobozi y’ikigo rurimo abagore, niba aho bakorera hari ibishobora gufasha umugore mu gihe atwite cyangwa yonsa, n’ibindi bishobora korohereza umugore mu kazi.

    Umuyobozi wa Wolfram Mining nka bamwe mu bahembewe kugira uruhare mu kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye Jean Malic Kalima, avuga ko umurimo w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ufatwa nk’umurimo ugoranye, ariko ngo abari n’abategarugori bawitabiriye bawukora neza, bagatanga umusaruro ushimishije.

    Ati 'Iyo umwari cyangwa umutegarugori yitabiriye umurimo, awitabira 100%, iyo bibaye ngombwa ko akenera ubufasha ukabumuha, aguha umusaruro kuko ntabwo arangara, aba azi icyamuzinduye, akaba azi ko agomba gutaha afite icyo agomba gutahana. Mu by’ukuri twe tubakoresha tubona ubwitange bushimishije cyane. Aho dukorera tubara ko bageze kuri 28%, ni umubare twakwishimira kuko twari dutangiriye kuri 0'.

    Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda yashimye urwego u Rwanda rumaze kugeraho mu kwimakaza ihame ry

    Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda yashimye urwego u Rwanda rumaze kugeraho mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye

    Marcel Murego ushinzwe ubuyobozi n’abakozi mu ruganda rutunganya icyayi rwa SORWATHE, avuga ko nyuma yo kubakira abagore bafite abana ahantu hazaborehereza, byatumye umusaruro batanga urushaho kwiyongera.

    Ati 'Bagiraga ikibazo cyo kugaruka mu kazi nyuma ya bya byumweru by’ikiruhuko cy’umubyeyi, bikaba ikibazo kugaruka mu kazi bagifite umwana muto wonka, tumaze gushyiraho irerero, arasoroma akaza konsa saa tanu, ari yo mpamvu asigaye asoroma ibiro byinshi. Nta gihombo kirimo ahubwo twasanze harimo inyungu, kuko wasangaga icyayi gisigaramo, kubera ko yajyaga konsa umwana yarize cyangwa afite ikibazo. Ubu kuko bafite abita ku bana, kuri twe byabaye inyungu cyane, kuko umusaruro warazamutse'.

    Umuyobozi Mukuru wa GMO Rose Rwabuhihi, avuga ko 90% by’imirimo, itangwa n’inzego z’abikorera, ari na ho ahera abasaba gutanga amahirwe angana ku mpande zombi, kuko nubwo hari intambwe imaze guterwa ariko urugendo rukiri rurerure.

    Ati 'Icya mbere nasaba abikorera, ni uko uru rugendo turukomeza, kugira ngo Abanyarwanda bose bagire amahirwe amwe, uburenganzira bw’Abanyarwada bwose bugerweho, amahirwe yo gutunga, kugira icyo ukora, guteza Igihugu cyawe imbere, twese tuyashyiremo imbaraga zacu, ntihagire uvutswa uburenganzira bwe, ni cyo kintu cyatuma Igihugu cyacu kijya imbere'.

    Abahagarariye ibigo byabo bari bitabiriye uyu muhango

    Abahagarariye ibigo byabo bari bitabiriye uyu muhango

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Béata Habyarimana, avuga ko uyu muhango wo guhemba no gushimira ibigo mu kwimaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, ari ubwa mbere ubayeho haba mu Rwanda no muri Afurika.

    Ati 'Nabwira abikorera ngo nibagire imbaduko yihuse mu gushyiraho ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu bigo byabo, ntibabyumve nk’ikintu cyo kugira ngo batange ubufasha, kuko byagaragaye ko iyo ubishyizeho, inyungu zawe ziyongera, umukozi agakora afite imbaraga, ukunguka, bityo rero ntibasigare, bashyireho ibikorwa bitandukanye bigaragaza ubwo buringanire, bazabona umusaruro wabyo mu bucuruzi bwabo'.

    N’ubwo inzira yo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ikiri ndende mu nzego zimwe na zimwe, ariko u Rwanda rushimirwa n’imiryango itandukanye ndetse n’ibihugu by’amahanga, kubera urwego rumaze kugeraho mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye by’umwihariko mu nzego za Leta.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bwa-mbere-mu-rwanda-no-muri-afurika-hahembwe-ibigo-byimakaje-ihame-ry-uburinganire-n-ubwuzuzanye