Blog

  • Cristiano Ronaldo ku rutonde rw’abakinnyi 10 ba ruhago abagore bakwishimira kuryamana na bo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Manchester United ukomoka muri Portugal, Cristiano Ronaldo yaje ku rutonde rw’abakinnyi 10 ba ruhago ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza abagore bakwishimira kuryamana nabo.

    Ubu bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru Free Supper Tips, bwashyize ahanze aba bakinnyi bafite amasura meza abagore benshi bakwishimira kuryamana na bo.

    Uru rutonde rukaba rwanagaragayeho David Beckham ari na we uri ku mwanya wa mbere, umwongereza wasoje gukina umupira w’amaguru akaba ari na we wenyine utagikina umupira w’amaguru aho yabonye 21.25% aho yatowe n’abarenga 1000.

    Ni urutonde kandi ruriho na kizigenza muri ruhago ukomoka muri Argentine ukinira Paris Saint Germain, Lionel Messi.

    Urutonde rwose

    10. Sergio Ramos – Paris Saint-Germain (3.75 %

    9. Lionel Messi -Paris Saint-Germain (5%)

    8. Cristiano Ronaldo -Manchester United (6.25 %

    7.Gerard Pique – Barcelona (7.5%)

    6. Olivier Giroud -AC Milan(7.5%)

    5. Marco Asensio -Real Madrid (8.75%)

    4. Andre Gomes – Everton (11.25%)

    3. Ruben Loftus Cheek – Chelsea (13.75%)}

    2. Paulo Gazzaniga -Fulham (15%)

    1. David Beckham – co-owner of Inter Miami ( 21.25%)

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cristiano-ronaldo-ku-rutonde-rw-abakinnyi-10-ba-ruhago-abagore-bakwishimira-kuryamana-na-bo-amafoto

  • #Bal2022 : REG yatsinzwe bituma itizera neza kugera mu mikino ya nyuma izabera i Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umukino wa 6 muri rusange mu itsinda rya Sahara Conference ririmo gukinirwa muri Senegal mu mujyi wa Dakar mu nyubako yitwa Dakar Arena.

    Ikipe ya REG BBC yatangiye nabi agace ka mbere aho yanagatakaje ku manota 19 ya DUC kuri 16 ya REG. Agace ka kabiri kaje kwegukanwa na REG BBC ku manota 24 kuri 21 maze bajya kuruhuka banganya amanota 40 kuri 40.

    Mu gice cya kabiri cy’umukino, REG BBC yongeye gutangirira hasi kuko yaje no gutakaza agace ka gatatu ku manota 24 ya DUC kuri 21 ya REG BBC. Agace ka kane ari nako ka nyuma nako ntikahiriye abasore ba Robert Pack utoza REG kuko bagatakaje ku manota 28 Kuri 25 maze umukino urangira REG BBC iwutakaje ku manota 92 ya DUC kuri 86 ya REG BBC.

    Nubwo REG BBC yatsinze imikino 2 ibanza ntabwo irizera neza ko izakina imikino ya nyuma izabera i Kigali muri Gicurasi uyu mwaka.

    REG BBC izagaruka mu kibuga kuri iki cyumweru tariki ya 14 Werurwe ikina na Association Sportive de Salé yo muri Maroc itaratakaza umukino n’umwe.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/bal2022-reg-yatsinzwe-bituma-itizera-neza-kugera-mu-mikino-ya-nyuma-izabera-i-kigali

  • Rupiah Banda wayoboye Zambia yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo wabaye Perezida wa Kane wa Zambia, wayiyoboye mu 2008-2011, yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu n’umuryango we.

    Bivugwa Rupiah Banda wari ufite imyaka 85 hari hashize imyaka ibiri amenye ko arwaye Kanseri ndetse ko yafataga imiti mu buzima bwe bwa buri munsi.

    Umuhungu we mukuru Andrew yatangarije Reuters ko se yatabarutse ahagana saa Moya z’umugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 11 Werurwe 2022.

    Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, kuri Televiziyo y’Igihugu yavuze ko uyu mugabo yatabarutse kandi ko ashimirwa uruhare yagize mu kubaka igihugu.

    Ati 'Tuzirikana bivuye ku mutima ibikorwa bye mu gukorera abaturage, twishimira kandi uburyo yakoreye igihugu.'

    Mu Mujyi wa Lusaka aho Umuryango wa Banda utuye ni agahinda kubera icyo bise igihombo cyo kubura uyu mugabo.

    Rupiah Banda yabaye umunyapolitiki ukomeye ku butegetsi bwa Perezida Kenneth Kaunda mbere y’uko agirwa Visi Perezida mu 2006 na Levy Mwanawasa.

    Mu 2008 yaje kuba Perezida w’inzibacyuho ubwo Mwanawasa yarwaraga Stroke. Banda yaje gutsinda amatora yo kuyobora ishyaka ryari rinari ku butegetsi muri uwo mwaka.

    Nubwo yigeze gutungwa intoki n’abavugaga ko yaba yarimirije imbere ruswa ntabwo yigeze afungwa kuko byavuzwe ko hari miliyoni 11$ yakoreshejwe nabi ariko nta rukiko rwabimuhamije.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Rupiah-Banda-wayoboye-Zambia-yitabye-Imana

  • U Rwanda rwabaye u rwa mbere muri Afurika mu guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwahize ibindi bihugu muri Afurika mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Malabo agamije guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi bugamije kuvana abaturage mu bukene.

    Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Mukeshimana Gerardine avuga ko nta kwirara kuko hakiri intambwe yo gutera.

    Bamwe mu bahinzi bemeza ko uburyo babona imbuto n'ifumbire kuri nkunganire ya Leta, ari kimwe mu bibafasha gukomeza kubona umusaruro.

    Hari bamwe mu banyarwanda bahuguriwe mu bihugu bya Israel na Korea y'Epfo ibijyanye n'ubuhinzi, bishyize hamwe mu ihuriro Yalla yalla Group, ubu biyemeje gutanga umusanzu mu iterambere ry'ubuhinzi.

    U Rwanda ruza ku isonga muri Afurika mu gushyira mu bikorwa amasezerano yasinyiwe i Malabo muri Guinea Equatorial mu 2014, agamije guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi.

    Ingingo 47 nizo zisuzumwa muri ayo masezerano, ni ingingo zigaragaza uburyo bwo guteza imbere ubuhinzi hagamijwe kwihaza mu biribwa, kurwanya ubukene, gutanga serivisi zituma umusaruro wiyongera, ishoramari rya leta ndetse n'urwego rw'abikorera mu buhinzi n'ubworozi, uruhare rw'urubyiruko mu bikorwa byo guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, no kuba leta z'ibihugu bya Afurika zigomba kugera ku ntego yo gushyira amafaranga 10% y'ingengo y'imari mu buhinzi.

    Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Mukeshimana Geraldine avuga ko ibi bituruka ku mbaraga leta ishyira mu guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi gusa ngo ntakwirara kuko igihugu kitaragera aho cyifuza.

    Raporo ku ishyirwa mu bikorwa amasezerano ya Malabo itangazwa buri mwaka, ubu ni ku nshuro ya 3 hasohoka raporo y'uburyo ibihugu bishyira mu bikorwa aya masezerano.

    Iyi raporo igaragaza kandi ko muri rusange covid-19 yakomye mu nkokora ibihugu bya Afurika mu buryo bukomeye hakaba hakenewe ingamba zihariye mu kuzanzamura ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi byagizweho ingaruka.

    RBA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/u-rwanda-rwabaye-u-rwa-mbere-muri-afurika-mu-guteza-imbere-ubuhinzi-n-ubworozi

  • Rupiah Banda wayoboye Zambia yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rupiah Banda

    Rupiah Banda

    Rupiah wari ufite imyaka 85 y’ubukure yapfuye azize kanseri yo mu mara ngo yari amaranye igihe kinini.

    Urupfu rwa Rupiah Banda rwatangajwe n’Umuhungu we Andrew Banda nk’uko byemezwa n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP.

    Banda yabaye Perezida wa Zambia asimbuye ku butegetsi uwitwaga Levy Mwanawasa na we wapfuye azize guturika k’udutsi tw’ubwonko(Stroke).

    Rupiah Banda yabaye Perezida wa kane wa Zambia kuva aho icyo gihugu cyigobotereye ubukoloni bw’Abongereza mu mwaka wa 1964.

    Icyo gihe uwari Minisitiri w’Intebe witwaga Kenneth Kaunda ni we wahise wimikwa aba Perezida wa mbere wa Zambia kugera mu mwaka wa 1991.

    Kenneth Kawunda wapfuye muri Kamena umwaka ushize wa 2021, yaburaga imyaka itatu ngo yuzeze 100 kuko yari afite 97.

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/rupiah-banda-wayoboye-zambia-yitabye-imana

  • REG BBC yatsinzwe umukino wa mbere #rwanda #RwOT

    REG BBC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League 2022, yatsinzwe umukino wa mbere na Dakar Université Club yo muri Sénégal amanota 92-86.

    Wari umukino wa gatatu wa REG BBC wo mu Itsinda rya mbere 'Sahara Conference' wabereye muri Dakar Arena ku wa Gatanu, imikino 2 ya mbere REG yari yayitsinze.

    REG BBC yagowe cyane n’iminota ya mbere ndetse n’iya nyuma y’uyu mukino washoboraga gutuma bagera bahita babona itike y’imikino ya nyuma ya BAL izabera mu Rwanda.

    Agace ka mbere karangiye REG BBC ifite 16-19, yatsinze aka kabiri kuri 24-21, byatumye amakipe yombi ajya kuruhuka ari 40-40.

    Iyi kipe yo muri Sénégal yatsinze agace ka gatatu 24-21 ndetse itsinda n’aka nyuma kuri 28-25, isoza umukino ifite intsinzi ya 92-86.

    Adama Diakhite wa DUC ni we witwaye neza muri uyu mukino aho yafashije ikipe ye kubona intsinzi ya mbere mu mikino itatu nyuma yo kwinjiza amanota 30 anasama imipira 10 yahushijwe n’abakinnyi ba REG BBC.

    REG BBC izasubira mu kibuga ku wa Mbere, tariki ya 14 Werurwe 2022, ikina na US Monastir mu gihe izasoreza kuri Club Ferroviário da Beira ku wa Kabiri.

    Nyuma y’imikino itatu imaze gukinwa, US Monastir iyoboye urutonde n’amanota atandatu, ikurikiwe na REG BBC ifite amanota atanu. CFV Beira, SLAC, DUC na AS Salé zose zifite amanota ane. Amakipe ane ya mbere ni yo azabona itike ya ¼.

    REG BBC yatsinzwe umukino wa mbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/reg-bbc-yatsinzwe-umukino

  • Hatangajwe abahanzi 7 bazaririmba mu gutanga… – #rwanda #RwOT

    Ibi bihembo bizatangwa ku Cyumweru tariki 13 Werurwe 2022 guhera saa kumi n'ebyiri, mu muhango uzabera muri Onomo Hote muri Kigali. Ndetse bamwe mu batumiwe, bamaze kugezwaho ubutumire ngo bazitabire uyu muhango.

    Isibo Tv ivuga ko abazitabira uyu muhango bazataramirwa n'abahanzi barindwi aribo Fireman, BullDog uherutse gusohora album yise 'Kemotherapy, P-Fla, Okkama ugezweho mu ndirimbo 'Puculi', Afrique uzwi muri iki gihe mu ndirimbo 'Agatunda', itsinda rya Symphony Band ndetse na Isonga Bar.

    Ibirori byo gutanga ibi bihembo kandi, bizacurangamo aba Dj barimo Dj Trick na Dj Wax.

    Kugeza ubu, itsinda rya Vestine na Dorcas bayoboye abandi mu cyiciro ‘The Choice Gospel Artist of the year’. Chris Eazy ari imbere mu cyiciro ‘The Choice New Artist of the year’. Dj RY ayoboye abandi mu majwi mu cyiciro ‘The Choice Dj of the year’;

    Miss Mutesi Jolly ari imbere mu majwi mu cyiciro ‘The Choice Influencer of the year’. Jordan Kallas ari imbere mu majwi mu cyiciro ‘The Choice Dance of the year’, Knowless ari imbere mu majwi mu cyiciro ‘The Choice Female Artist of the year’.

    Kanda hano ubashe gutora abahatanye muri ibi bihembo 'The Choice Awards 2021'

    Urutonde rw'abahataniye ibihembo 'The Choice Awards'

    The Most Valuable Player

    1.Byiringio Lague

    2.Sugira Enernest

    3.Mutabazi Yves

    4.Kenny Gasana 

    5.Alphonsine Agahozo 

    The Choice Female Artist of the year

    1.Butera Knowless 

    2.Alyn Sano

    3.Ariel Wayz

    4.Clarisse Karasira

    5.Marina

    The Choice Male Artist of the year

    1.Ish Kevin

    2.Meddy

    3.Bruce Melodie

    4.Niyo Bosco

    5.Juno Kizigenza

    The Choice Video Director of The Year

    1.Bagenzi Bernard 

    2.Eazy Cuts 

    3.Oskados Oskar 

    4.Chris Eazy 

    5.Fayzo Pro 

    The Choice Video of the year 

    1.My Vow ya Meddy 

    2.Say my name ya Kenny Sol

    3.Ye Ayee by Yvan Buravan

    4.Shumuleta by Platini

    5.Eva by Davis D

    The Choice Actress of the Year

    1.Rufonsina

    2.Bahavu Jeannette

    3.Bijoux

    4.Nana 

    5.Kecapu 

    The Choice Actor of the year

    1.Clapton Kibonke

    2.Rusine Patrick

    3.Digidigi 

    4.Papa Sava

    5.Bamenya

    The Choice Dance of the Year 

    1.Jordan Kallas 

    2.Titi Brown

    3.Jojo Breez

    4.Sharon Higa

    5.Ringa 

    The Choice Influencer of The Year

    1.Miss Mutesi Jolly

    2.Super Manager

    3.KNC

    4.Rocky Kirabiranya

    5.Aissa Cyiza 

    The Choice Dj of the year 

    1.Dj Klean

    2.Dj Diallon

    3.Dj Brianne

    4.Dj Marnaud

    5.Dj Ry

    The Choice New Artist of the year

    1.Confy
    2.Chris Eazy 

    3.Ariel Wayz

    4.Okkama
    5.Symphony Band

    The Choice Fashion Designer

    1.Tanga Design
    2.Mika Fashion House
    3.Moshions
    4.Joyce Fashion Design
    5.Isha Collection

    The Choice Gospel Artist of the year
    1.James na Daniella
    2.Prosper Nkomezi
    3.Vestine na Dorcas

    4.Aline Gahongayire

    5.Serge Iyamuremye


    Umuraperi Bull Dogg azaririmba mu birori byo gutanga ibihembo 'The Choice Awards' 

    Okkama ugezweho muri iki gihe mu ndirimbo 'Puculi' azaririmba muri ibi bihembo bizaba bitanzwe ku nshuro ya kabiri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115386/hatangajwe-abahanzi-7-bazaririmba-mu-gutanga-ibihembo-the-choice-awards-115386.html

  • Yiyise umuhanuzi asambanya umwana w’imyaka 12 inshuro eshatu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iki cyumweru, uwiyise umuhanuzi yatawe muri yombi azira gufata ku ngufu umwana muto, yari ashinzwe kwitaho, akamusambanya inshuro eshatu zose.

    Madzibaba Talent Matinya w'imyaka 25 yatawe muri yombi ubwo yakoraga umurimo mu itorero ku rusengero rwa Johanne Masowe WeChishanu.

    Bivugwa ko yasambanyije ku gahato umukobwa w'imyaka 12, abantu bakaba baratangiye kubikeka igihe umwe mu bavukana n'uwafashwe kungufu yabonye ibaruwa y'urukundo yari yandikiwe uyu mwana.

    Umuvugizi wa polisi, Komiseri wungirije Paul Nyathi, yemeje ko uyu wiyitaga Umuhanzi yatawe muri yombi.

    Umuvugizi Wungirije, Nyathi yagize ati: 'Polisi iri gukora iperereza ku kibazo cyo gufata ku ngufu gishinzwa uyu wiyitaga Umuhanzi'

    Umuyobozi wa polisi akaba yatangaje ko iperereza rigikomeje kandi ushinjwa akaba  afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Macheke.'

    Source : https://yegob.rw/yiyise-umuhanuzi-asambanya-umwana-wimyaka-12-inshuro-eshatu/

  • Yafunzwe azira kutoza mu kanwa mbere yo gusomana n’umukunzi we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa w'imyaka 20 y'amavuko afunzwe amezi atatu n'urukiko rwo mu majyepfo ya Asiya azira kuba yarafite umwuka mubi mukamwa.

    Nkuko bitangazwa, uyu mukobwa witwa Lizy yagiye gusura umukinzi we w'umukire nkuko bari bafitanye gahunda muri weekend.

    Basangiye ibyanijoro ndetse bagirana ibihe byiza byaje kurangira bagiye gukora imibonano mpuzabitsina maze bahita bagwa gacuho.

    Nta muntu n'umwe ningingira gukina indirimbo zange

    Amakuru avugako Lizy yaryamanye ubushyuhe maze hagati aza kubyuka yegera umusore, umusore yaje gukanguka asanga yasomwe n'umukobwa atigeze yiza mukanwa.

    umusore yagize ati 'Nanga umwuka mubu, uyu mukobwa yasuzuguye ibyo ngenderaho atuma ntekreza nabi,'

    Uyu musore akaba yatanze ikirego ndetse umukobwa akaba azamara amezi 3 mu gihome.

    Source : https://yegob.rw/yafunzwe-azira-kutoza-mu-kanwa-mbere-yo-gusomana-numukunzi-we/

  • Safi yatuye abagore indirimbo agiye gushyira hanze: 'Wont Lie to You' – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi NIYIBIKORA Safi uzwi mu muziki nka Safi Madiba, yamaze gushyira ahagaragara integuza y'indirimbo Wont Lie to You. Iyi ndirimbo yayituye abagore bose kuko bagira uruhare rukomeye mu buzima bwa muntu.

    Safi Madiba yavuze ko iyi ndirimbo yateguje abakunzi be izasohoka mu cyumweru gitaha. Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, uyu muhanzi yasobanuye byinshi kuri iyi ndirimbo.

    Uyu muhanzi yavuze ko abagore badahari abantu ntacyo baba bavuze ngo kuko bagira uruhare mu kubarema ndetse no mu buzima bwabo.

    Yagize ati: 'Twaba turi bande hatari abagore? Ibi bireba abagore bose aho bari, baraturema kandi bakagira uruhare rw'ingenzi mu buzima bwacu. Mudahari ntacyo twaba turi cyo. Urukundo ni ikintu cyiza, sinababeshya.'

    Abakunzi b'umuziki batangiye kwerekana ko bategerezanyije amatsiko iyi ndirimbo Wont Lie to You yakorewe muri Canada. Abantu bagiye batanga ibitekerezo bitandukanye bavuga ko bayitegereje kandi bari banakumbuye Safi.

     

     

    Source : https://yegob.rw/safi-yatuye-abagore-indirimbo-agiye-gushyira-hanze-wont-lie-to-you/