Blog

  • Ibyishimo byari byose muri ‘Graduation’ ya mb… – #rwanda #RwOT

    Ibi birori byateguwe na Imbuto Foundation ari nayo yahaye abanyeshuri uburyo bwo kwiga, ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Umuryango mpuzamahanga wa UNDP, Leta ya Koreya ndetse n’ikigo cya Koreya gishinzwe ubutwererane (KOICA).

    Hari hateraniye abanyacyubahiro batandukanye barimo Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Madamu Rosemary Mbabazi wari umushyitsi mukuru, umuyobozi wungirije wa Imbuto Foundation Umutesi Geraldine n’umunyamabanga muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, Hon Bamporiki Edouard.

    Hari kandi uhagarariye UNDP, Maxwell Gomera, umuyobozi wa KOICA mu Rwanda Yoo Jee Hyun n’abandi barimo Minisitiri w’urubyiruko wa Sierra Leone, Hon Mohammed Bangoura.

    Hon. Bamporiki na Hyun uhagarariye KOICA 

    Hari kandi abanyeshuri 68 basoje amasomo, abahanzi basanzwe bafite amazina akomeye mu Rwanda, abakemurampaka babanye n’abanyeshuri mu bihe by’amarushanwa n’abandi banyempano batandukanye.

    Ibirori nyirizina byatangiye i Saa 16:50′ nyuma y’aho benshi mu bitabiriye bari bamaze gupimwa COVID-19, MC yasuhuje abari bitabiriye, anaha umwanya ‘Band’ y’abacuranzi basoje amasomo, banzika ibirori mu majwi aryoheye amatwi.

    Habanje umuririmbyi Evy Ngabo waririmbye indirimbo zo mu rurimi rw’icyongereza, akurikirwa n’itsinda ry’abasore baririmbaga indirimbo gakondo, banyeganyeza abari aho mu ndirimbo za; Sabizeze na Twaza zisanzwe zikunzwe n’abanyarwanda.

    I saa 17:30′ umuyobozi w’ibirori yahaye ikaze abayobozi batandukanye ndetse n’umushyitsi mukuru w’ibirori, anasaba abari aho kwakira no gushimira abanyeshuri basoje amasomo.

    MC yagarutse ku mateka ya Art Rwanda- Ubuhanzi, asobanura ko abarenga 2400 bitabiriye amarushanwa yabanjirije kwinjira mu masomo nyirizina, hagatoranywamo abantu 68 ari nabo basoje amasomo mu byiciro bitandukanye bya; Drama, Plastic Arts, Ubuvanganzo, Kubyina, Kwerekana imideri.

    Mu butumwa bw’umuyobozi wungirije wa Imbuto Foundation Umutesi Geraldine, yashimiye abanyacyubahiro bose bitabiriye ibirori, anakira Minisitiri w’urubyiruko wa Sierra Leone, Mohammed Bangoura wari waje kwifatanya n’abanyarwanda mu birori.

    Yashimiye kandi abahanzi bashya ati “Aho muri hose muhaguruke tubashimire, nimwe mwaduteranirije hano uyu munsi.”

    Madamu Umutesi Geraldine yasabye abanyeshuri gusigasira ibyagezweho kandi bagakomera ku ndangagaciro ati “Akabuto katewe kavuyemo umusaruro, mukomereze aho nkuko mwagabiwe ineza namwe mugabe ineza.” Yashimiye kandi abafatanyabikorwa batandukanye bafatanije na Imbuto Foundation mu gutegura ahazaza heza h’aba bahanzi.

    Bwana Yoo Jee Hyun uyobora ikigo cya Koreya gishinzwe ubutwererane mu Rwanda, yavuze ko KOICA inejejwe no kuba umufatanyabikorwa mu guteza imbere ubuhanzi.

    Yagize ati “Uyu munsi turi hamwe ngo twishimire aba banyeshuri 68, KOICA inejejwe n’ibyagezweho na buri umwe”

    Yoo Jee Hyun yavuze ko KOICA izakomeza kuba umufatanyabikorwa mu bikorwa bitandukanye by’iterambere, asoza mu magambo y’ikinyarwanda ashimira, ati “Murakoze, Murakarama.”

    Nyuma y’ubutumwa bwa Yoo Jee Hyun, umuhanzi Deo Munyakazi yasusurukije abari bateranye acuranga iningiri ndetse anaririmba indirimbo gakondo mu ijwi ryanyuze benshi.

    Itsinda ry’abahanzi 10 barimo umunyarwenya mushya witwa ‘Merci’ bahawe umwanya bifashisha ‘Drama’ basobanura ko ubuhanzi bwose bize buzabafasha kubateza imbere no kubatunga.

    Abanyempano, Yvan Buravan, Misago Wilson, Umutoni Grace, Teta Diana na Habimana Venuste bahawe umwanya wo gusubiza ibibazo bitandukanye ku buhanzi.

    Yvan Buravan yasobanuye uko afata ubuhanzi ati “Ni icyo ufite muri wowe kuko iyo ucyifitemo urakimenya, ni nayo mpamvu mu banyeshuri hari abatoranijwe, ubuhanzi ni umwihariko wa buri muntu, igihangano kikaba ibyo akoze.”

    Yvan yahishuye ko ubuhanzi bwe bw’umwuga bushingiye ku mashyiga atatu yo Gukora cyane, Kugira ikinyabupfura no Gusenga kuko arizo nkingi z’ubuhanzi bufite intego kuri we.

    Misago Wilson nyiri Filime z’uruhererekane zikunzwe cyane mu Rwanda zirimo “Seburikoko”, “City Maid”, “Indoto” n’izindi we yasobanuye ku rugendo rw’umunyempano yihereyeho anavuga ku nyungu z’ubuhanzi.

    Yavuze ko urugendo rw’ubuhanzi mbere ya byose rusaba kwihangana no gukora cyane, aho yitanzeho urugero avuga ku rugendo yatangiye muri 2008 akamara imyaka ine atarabasha kugira igikorwa ashyira hanze, ariko kuri ubu akaba afite kompanyi ya Zacu TV ibasha guha akazi abakozi barenze 100.

    Umunyamideri, Umutoni Grace ukorera i Rubavu ndetse akaba umwe mu mbuto za Art Rwanda – Ubuhanzi, yavuze ko uru ruganda rushingiye ku batoza bigisha abanyeshuri ndetse ndetse n’icyizere kiba hagati yabo.

    Umutoni yavuze ku rugendo rwe mu gutunganya imideri avuga ko yatangiye bimugora ariko kuko byari impano ye yakomeje kubisigasira abifashijwemo na Arti Rwanda – Ubuhanzi yinjiyemo muri 2018 ikamuhugura muri byinshi.

    Umutoni Grace yavuze ko kuri ubu we n’abakozi be 11 bafite isoko rinini mu Rwanda anasobanura ko intumbero yabo mu myaka itanu imbere ari ukugira amaduka y’imyenda y’ u Rwanda (Made In Rwanda) mu bihugu byose by’Africa.

    Umuhanzikazi Teta Diana yavuze uko yageze mu buhanzi ati “Inganzo narayikuranye kuko niga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza nabashaka kwandika imivugo nkayivuga ku munsi wo gutanga amanota.”

    Yasobanuye ko kuba inganzo ye yarahuye no kugira abo afatiraho icyitegererezo nka Mutamuriza Anonciatta, Mariya Yohani, Mariam Makeba n’abandi ari bimwe mu byamugejeje mu nzira igororotse y’ubuhanzi.

    Yasobanuye ko kuba benshi batangira ubuhanzi nta mikoro ahagije no kuba bamwe basabwa ruswa y’igitsina ari zimwe mu mbogamizi rusange zitambamira ubuhanzi bw’abagore mu Rwanda.

    Teta yasabye abanyeshuri basoje amasomo guhagarara ku gaciro kabo mu kazi, anabasaba kubyaza umusaruro amahirwe bafite no kuzihanganira imbogamizi zose bashobora kuzahura nazo.

    Habimana Venuste wayoboye imirimo yo kubaka ibikorwa bitandukanye birimo ibishushanyo bya ‘RondPoint’ ya Kicukiro ‘Sonatube’ na we yavuze ko impano yayigize kare kandi ikigaragaza mu buto bwe, aho yatangiriye gukora ibishushanyo bibajwe.

    Nyuma y’ubutumwa bw’aba banyempano, umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’urubyiruko n’umuco, Bwana Bamporiki Edouard yagejeje ijambo ku bari bateranye.

    Hon. Bamporiki yavuze ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo ubuhanzi bube ubutunga nyirabwo Kandi bukungukira igihugu. 

    Yavuze ko ubuhanzi bwo kwishimisha gusa ari ‘Isezerano rya kera’ mu gihe ubuhanzi bugezweho kandi butegurirwa guteza imbere nyirabwo ari ‘Isezerano rishya’.

    Nyuma y’aho, abahanzi bashushanya; Iradukunda Remy na Kanyange Lyse bagaragaje ibishushanyo bakoze ‘Live’.

    Basobanuye ko bakoze igishushanyo mbarankuru cyo gushimira Art Rwanda – Ubuhanzi, Imbuto Foundation na Minisiteri y’urubyiruko n’umuco bafashije aba bahanzi gushyira impano ahabona.

    I saa 19:30′ hari hagezweho umwanya wo gushyikiriza impamyabushobozi abanyeshuri 68 basoje amasomo muri Art Rwanda – Ubuhanzi.

    Mu butumwa bw’umuyobozi wungirije wa UNDP mu Rwanda, yavuze ko batewe ishema n’ubufatanye bafitanye na Leta y’ u Rwanda ndetse n’ikigo cya KOICA, anashimira abanyeshuri bose bahawe impamyabushobozi.

    Minisitiri w’urubyiruko n’umuco, Madamu Rosemary Mbabazi yashimiye Minisitiri w’urubyiruko wa Sierra Leone, Hon. Mohammed Bangoura wasubitse urugendo rusubira mu gihugu cye nk’uko rwari ruteganijwe kugira ngo yitabire ibirori bya Art Rwanda – Ubuhanzi na Youth Connect.

    Minisitiri Mbabazi yavuze ko kugira ubuhanzi bufite intego kandi bushingiye ku muco nyarwanda ari icyifuzo cya buri wese, anasaba abahanzi gukomera ku ndangagaciro.

    Yagize ati “Muri imfura za Art Rwanda, ndagira ngo mbasabe gukomeza umurava n’indangagaciro z’umuco nyarwanda. Ibyo mwakoze ni byiza cyane mukomeze mwongere imbaraga.”

    Yashimiye Kandi Imbuto Foundation “ku bwumuhate n’akazi keza bakoze” anashimira abafatanyabikorwa bose babaye hafi aba banyeshuri 68 mu rugendo rwo kwiga.

    Mu gusoza ijambo rye, Minisitiri Rosemary Mbabazi yashyikirije impano y’igihangano Minisitiri w’urubyiruko wa Sierra Leone. 

    I Saa 20:00′ Maniraguha Carine na Ntegereje Emmanuel bari mu basoje amasomo, bahawe umwanya bataka Art Rwanda mu muvugo wuje ubuvanganzo, hakurikiraho abaririmbyi n’ababyinnyi batandukanye.

    Mu gusoza, abanyeshuri bahawe impamyabushobozi, bafatanyije n’abayobozi ndetse n’abashyitsi kubyina imbyino gakondo, ari nabyo byashyize akadomo ku birori by’uyu munsi byasojwe i Saa 20:40′.

    Mu mwaka wa 2018 ni bwo hatangijwe umushinga wa ArtRwanda – Ubuhanzi, ku bufatanye bwa Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, Inteko y’umuco (Rwanda Cultural Heritage Academy) hamwe na Imbuto Foundation. 

    Muri 2019 ikigo mpuzamahanga cya UNDP na KOICA babaye abafatanyabikorwa b’uyu mushinga.

    Art Rwanda – Ubuhanzi igamije kumenya no gushyigikira urubyiruko rw’u Rwanda rufite impano mu buhanzi butandukanye. 

    Ku ikubitiro hahuguwe abanyempano mu mu byiciro bitandatu by’umuziki n’imbyino, Imideri, Gukina filime n’amakinamico, Gukora amafoto n’amashusho, Ubuvanganzo ndetse na ‘Plastic arts’.

    Abasoje amasomo bagaragaje bimwe mu bihangano bakoze

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116045/ibyishimo-byari-byose-muri-graduation-ya-mbere-yabanyeshuri-ba-art-rwanda-ubuhanzi-amafoto-116045.html

  • Hamenyekanye uko Amakipe azakina Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar azacakirana #rwanda #RwOT

    Amakipe azitabira Igikombe cy’Isi cy’Umupira w’Amaguru ni 32 arimo atanu yo ku Mugabane wa Afurika arongowe na Sénégal, Cameroun, Tunisie, Morocco na Ghana.

    Kugeza ubu ikibazwa na benshi ni ukureba niba amakipe yaherukaga kwitwara neza mu gikombe cy’Isi giheruka nk’u Bufaransa bwanagitwaye na Crotia yageze ku mukino wa nyuma yazongera kwitwara neza.

    Gusa ibi nabyo bigahurirana no kuba andi makipe akomeye afite n’amateka mu mikino y’igikombe cy’Isi yifuza kwegukana iki cy’uyu mwaka nk’aho Argentine ya Lionel Messi ifite inyota y’iki gikombe, Portugal ya Christiano Ronald, Brazil ya Neymar, u Budage ndetse n’ibihugu bya Afurika nka Sénégal byifuza gukora amateka muri iki gikombe.

    Ibirori bya tombora byayobowe na Jermaine Jenas, Samanta Johnson, Carli Loyd, mu gihe abatoraga imipira mu dukangara bari barimo Rabder Madjer, Jay Jay Okocah na Cafu

    Ubwo Jay Jay Okocah yahabwaga umwanya yavuze ko ibihugu bya Afurika byiteguye gukora amateka muri iki gikombe cy’Isi no kugaragaza ko bishoboye ahishura ko azaba ashyigikiye Sénégal.

    Amwe mu mategeko yagendeweho muri iyi tombola ni uko amakipe amwe na mwe yo ku migabane itandukanye uretse u Burayi atari yemerewe kujya mu itsinda rimwe.

    Ibi birori byatangijwe na Perezida wa FIFA, Jianni Infantino ababyitabiriye basusurukijwe n’abahanzi batandukanye barimo Trinidad Cardona, Davido Aisha n’Umukinnyi wa Filime w’Umunyamisiri Sherihan.

    Uko amatsinda ateye

    Ni tombola yabereye i Doha muri Qatar, mu gihe hari amakipe amwe atarasoza imikino yayo mu matsinda, kuko nk’umukino wagombaga guhuza Scotland na Ukraine wasubitswe kubera intambara icyo gihugu kirimo kurwana n’u Burusiya.

    Itsinda A : Qatar, u Buholandi, Senegal, Ecuador

    Itsinda B : u Bwongereza, Leta zunze Ubumwe za Amerika, Iran, Wales/Ukraine/Scotland

    Itsinda C : Argentina, Mexico, Pologne, Saudi Arabia

    Itsinda D : u Bufaransa, Denmark, Tunisia, Peru/Australia/UAE

    Itsinda E : Espagne, u Budage, u Buyapani, New Zealand/Costa Rica

    Itsinda F : U Bubiligi, Croatia, Maroc, Canada

    Itsinda G : Brazil, u Busuwisi, Serbia, Cameroon

    Itsinda H : Portugal, Uruguay, Korea y’Epfo, Ghana

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Hamenyekanye-uko-Amakipe-azakina-Igikombe-cy-Isi-kizabera-muri-Qatar-azacakirana

  • Centrafrique : Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni bambitswe imidari y’ishimwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabereye mu kigo cya Camp Fidele giherereye mu murwa mukuru Bangui aho itsinda rya RWAFPU-1 ribarizwa.

    Abambitswe imidari kuri uyu munsi ni abapolisi b’u Rwanda 280 bari mu matsinda abiri ariyo RWAFPU1, RWAPSU ndetse n’abapolisi 15 bihariye (IPOs).

    RWAFPU1 ifite inshingano zo kurinda abasivile, kurinda inyubako z’umuryango w’abibumbye no gucungira umutekano abacamanza b’urukiko mpanabyaha rwihariye (CPS) mu gihe RWAPSU icunga umutekano w’abayobozi bakuru muri guverinoma ya Centrafrique ndetse n’abayobozi bakuru ba MINUSCA.

    Lizbeth Cullity intumwa yihariye yungirije y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye muri Centrafrique wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimiye u Rwanda ; ubushake n’uruhare rukomeje kugaragaza mu bikorwa byo kubungabunga no kugarura amahoro hirya no hino ku Isi.

    Yagize ati 'Ndashimira u Rwanda byimazeyo ku ruhare rwarwo mu bikorwa by’umuryango w’abibumbye aho rukomeje gutanga ingabo n’abapolisi bafasha mu bikorwa byo kubungabunga no kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye.”

    Yasoje yizeza ko MINUSCA ndetse n’umuryango w’abibumbye muri rusange batazahwema gufatanya n’u Rwanda mu bikorwa bigamije gushakira Isi amahoro.

    Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu, umuyobozi w’abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Centrafrique (UNPOL), wari witabiriye uyu muhango yashimiye aba bapolisi bambitswe imidari kuri uyu munsi, avuga ko atewe ishema n’akazi keza bakoze kandi bakagakorana umurava, indangagaciro n’ ubunyamwuga.

    Yagize ati ' Mwakoze akazi k’indashyikirwa mu gufasha MINUSCA kugera ku nshingano yahawe. By’umwihariko UNPOL irabibashimira kandi ntizahwema kuzirikana uruhare abapolisi b’u Rwanda bagira mu bikorwa byo kubungabunga no kugarura amahoro”.

    CP Bizimungu yakomeje avuga ko yizeye adashidikanya ko indangagaciro zirimo ubunyangamugayo, imyitwarire iboneye ndetse n’ubunyamwuga byaranze aba bapolisi bizakomeza kuranga abazabasimbura mu rwego rwo kurushaho kubaka icyizere no gufasha umuryango w’abibumbye kugera ku nshingano zawo zo kugarura amahoro muri Centrafrique.

    Uyu muhango wo gushimira no kwambika imidari y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda bakorera mu mujyi wa Bangui wanitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Kayumba Olivier, uhagarariye u Rwanda muri Centrafrique, umuyobozi wungirije wa Polisi ya Cantrafrique Commissaire Divisionnaire Damandje Bella n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

    Kuri ubu u Rwanda rufite amatsinda atatu y’abapolisi muri Centrafrique arimo abiri akorera mu murwa mukuru Bangui mu gihe irindi tsinda rikorera mu gace ka Kaga-Bandoro mu birometero 400 uvuye Bangui. Hari kandi n’abapolisi bihariye (IPOs) bakorera mu bice bitandukanye by’igihugu.

    Mu mwaka wa 2014 nibwo u Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu bikorwa by’umuryango w’abibumbye byo kubungabunga no kugarura amahoro muri Centrafrique buzwi nka MINUSCA. Kugeza ubu abapolisi b’u Rwanda basaga 3,000 bamaze gutanga umusanzu wabo mu bikorwa byo kubungabunga no kugarura amahoro muri iki gihugu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Centrafrique-Abapolisi-b-u-Rwanda-bari-mu-butumwa-bwa-Loni-bambitswe-imidari-y-ishimwe-AMAFOTO

  • Menya inkomoko y’imitako izwi nk’Imigongo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imigongo ni imitako yasakaye Igihugu cyose ndetse no hanze yacyo ku masoko mpuzamahanga, kandi ikagurwa ku bwinshi kubera ubwiza bwayo ariko inkomoko yayo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mateka/article/menya-inkomoko-y-imitako-izwi-nk-imigongo

  • InyaRwanda Music 1 Season Top 5 Artist: hitam… – #rwanda #RwOT

    15 muri aba bahanzi nibo batoranyijwe n'itsinda ry'abanyamakuru ba InyaRwanda ndetse n'abanyamakuru batandukanye, bakora bakanakurikirana imyidagaduro muri rusange umunsi ku munsi hagendewe ku bikorwa byabo.

    Muri aba 15 batoranyijwe nibo abakunzi b'umuziki nyaRwanda bari buhitemo abahanzi batanu bakoze cyane muribo hagendewe ku bitaramo bitabiriye, indirimbo zakunzwe cyane basohoye ndetse n'imizingo ndetse na EP bakoze.

    Igitekerezo cyo kureba no guhitamo aba bahanzi cyatanzwe n'abakunzi ba INYARWANDA muri rusange, ikintu cyiza gishobora kuzamura no gutuma buri muhanzi ahora yifuza kujya kuri uru rutonde rwa InyaRwanda Music Top 5 Artist of the first season.

    Aba bahanzi uko ari 15, mu kubatoranya hagendewe ku bintu bitandukanye birimo uko bitwaye muri iki gihembwe, imiziki basohoye muri iki gihembwe, ibitaramo bitabiriye muri iki gihembwe ndetse n'uburyo bakunzwe muri iki gihembwe, kimwe muribyo kikaba gishobora kumushyira muri aba 15.


    Urutonde rw'abahanzi 15 bagomba kuvamo batanu bakoze cyane

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116028/inyarwanda-music-1-season-top-5-artist-hitamo-umuhanzi-udakwiriye-kubura-muri-5-bakoze-hag-116028.html

  • MU MAFOTO 30:Ihere ijisho Chloe Bailey umuhan… – #rwanda #RwOT

    Chloe Bailey, umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime n’umubyinnyi wabigize umwuga, ni umwe mu bakobwa bakiri bato bahagaze neza mu muziki wo muri Leta Zunze Ubumwe za America. Yatangiye gukina filime muri 2003 ubwo yagaragaye bwa mbere muyitwa Fighting Tempetations yakinanye na Beyonce hamwe na Cuban Gooding Jr. Yakomeje umwuga wo gukina filime kugeza muri 2012 ubwo yinjiraga mu muziki bya kinyamwuga we n’umuvandimwe we witwa Halle Bailey, bakora itsinda bise ‘Chloe x Halle’.

    Kuva muri 2012, Chloe Bailey afatanije n’umuvandimwe we Halle Bailey bagiye basohora indirimbo zakanyujijeho kugeza muri 2016 ubwo Beyonce yabinjizaga muri Roc Nation y’umugabo we Jay Z, anatangaza ko agiye kubafasha kugeza kure ibihangano byabo. Iki gihe iri tsinda ryatangiye kumenyekana cyane bitewe n'uko Beyonce yabamenyekanishije, akabajyana mu bitaramo byazengurutse isi yise ‘On The Run Tour II’. N'ubwo iri tsinda rigizwe n’abavandimwe babiri, Chloe Bailey niwe wigaruriye imitima ya benshi bitewe n’uburanga bwe.

    Chloe Bailey ari kumwe n’umuvandimwe we Halle Bailey bafitanye itsinda rya Chloe x Halle.

    Ikinyamakuru Hollywood Life cyatangaje ko Chloe Bailey akunze kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’imyitwarire ye ahagaragariza, irimo nko kugaragaza amafoto y’imiterere ye no gushyira hanze amashusho areshya abagabo. Hollywood Life ivuga ko uyu muhanzikazi w’imyaka 23, ari mu bakobwa bakomeje gukoresha imiterere yabo bakurura abafana.

    Chloe Bailey kandi azwiho kuba yaravuze ko abifata nk’ikintu gikomeye kuba Imana yaramuhaye uburanga, ariyo mpamvu abukoresha mu rwego rwo kugeza kure ibikorwa bye. Ubwo hatangwaga ibihembo  bya BET Awards 2021, Chloe yabajijjwe icyo atekereza ku kuba benshi bamwinubira ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’amafoto ahashyira, maze asubiza ati’Mbona ari ikintu gikomeye kuba Imana yarampaye uburanga, ese kuki ntabukoresha mu gukabya inzozi zanjye?”.

    Itsinda rya Chloe x Halle riri kumwe na Beyonce ubafasha hamwe n’umugabo we Jay Z

    Mu mafoto 30 akurikira irebere uburanga bwa Chloe Bailey, umuhanzikazi ufashwa na Beyonce ukomeje gukoresha ikimero cye mu kwigarurira abafana:

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116037/mu-mafoto-30ihere-ijisho-chloe-bailey-umuhanzikazi-ufashwa-na-beyonce-ukomeje-gukoresha-ik-116037.html

  • Ni ryari imiti yongera ubushake bwimibonano… – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe ku gitsinagabo, umuntu usanzwe iyo atekereje ku mibonano mpuzabitsina mu gihe akorakora cyangwa akorakorwa n'umugore, arebye amafoto y'abambaye ubusa cyangwa ibindi bice bisembura umubiri, cyangwa film zijyanye nabyo, ahita agira ubushake bwo gukora imibonano, bigaragazwa n'uko igitsina cye gifata umurego.

    Kuri bamwe nyamara, bitewe n'uburwayi cyangwa izindi mpamvu zitandukanye, ibi ntibibabaho cyangwa byanababaho ntibimare akanya. Nibyo byitwa uburemba.

    Abo iki kibazo kibasira cyane ni:

    Abantu bakuze cyane,

    Abagize nk'impanuka zikangiza imitsi imwe n'imwe,

    Abarwaye diyabete,

    Abafite umubyibuho udasanzwe,

    Abafite indwara z'umutima ndetse n'umuvuduko udasanzwe w'amaraso.

    Ibi rero iyo bigaragaye, kwa muganga bitabaza imiti yo kubikosora, imiti ituma ubushake bugaruka ndetse bukaniyongera.

    Iyo uvuze imiti yongera ubushake abenshi bumva Viagra, gusa siwo muti wonyine uvura ikibazo cyo kudafata umurego, hari n'indi.

    Imiti yo muri ubu bwoko ikoreshwa nk'ibinini harimo:

    -Tadalafil (Cialis)

    -Sildenafil (Viagra)

    -Vardenafil (Levitra)

    Imiti yongera ubushake ikora ite?

    Ubusanzwe kugira ngo igitsina gifate umurego ni uko mu miyoboro ijyana amaraso mu gitsina amaraso aba menshi, bityo imitsi ikarega bigatuma igitsina gihagarara kigakomera. Ibi bigirwamo uruhare n'ikinyabutabire kiba mu miyoboro y'amaraso imbere cyitwa nitric oxide, NO.

    Mu gukora imiti yongera ubushake, bayikora hagamijwe ko nitric oxide iba nyinshi maze bigafasha imitsi kwaguka, amaraso agatembera ari menshi mu gitsina.

    Mu kuvura indwara yo kudafata umurego, muganga nyuma yo kugusuzuma neza akareba uburemere bw'ikibazo cyawe, niwe ugena ubwoko bw'umuti umwe muri iyi 3 ukuvura.

    Ni ryari iyi miti idakoreshwa?

    Ikinyamakuru Medical News Today gitanga inama z’ubuzima, cyaburiye abagabo ko ntawemerewe gukoresha iyi miti  mu gihe cyose:

    -Ufata imiti ivura kubabara mu gatuza irimo nitric oxide (NO)

    -Ufite uburwayi bw'umutima ujya usa n'uhagarara, cyangwa ugateragura bidasanzwe

    -Ufite umuvuduko mucye cyane w'amaraso.

     

    Muri iyi minsi usanga abantu benshi bagana farumasi zitandukanye bashaka Viagra cg iyi miti muri rusange, ngo mu rwego rwo gutinda kurangiza! Ibi ni ukwihemukira kuko gukoresha iyi miti utayandikiwe na muganga kabone n'iyo koko waba urwaye, bigira ingaruka nyinshi.

    Ni izihe ngaruka ziterwa no gukoresha iyi miti mu gihe utarwaye?

    N'ubwo no kuyikoresha wayandikiwe na muganga bishobora kugira ingaruka bikugiraho, ariko kuyikoresha utayandikiwe byo ni akarusho.

    Zimwe mu ngaruka zo gukoresha imiti yongera ubushake:

    -Bitera uburemba. Umubiri utangira kumenyera kugira ubushake ari uko wafashe imiti, iyo utayifashe ntabwo wagira ubushake. Kugira ngo bikosoke noneho bisaba guhabwa inshinge cyangwa agapira bagushyira mu mubiri, kakajya karekura umuti mucye mucye.

    -Kurwara umutwe w'ako kanya. Ibi biterwa n'uko n'imitsi ijyana amaraso mu mutwe no mu bwonko iba yareze nayo maze igateragura cyane

    -Kureba ibicyezicyezi, ukabona ibintu byose ntibiboneka neza, kandi ukabona ibyinshi bisa n'ubururu.

    -Kumagara mu mazuru ndetse no guhumeka bikaba ikibazo bigasaba guhumekera mu kanwa. Ibi binajyana no gufungana mu mazuru, no kuzana ibimyira.

    -Kuba igitsina cyafata umurego bikarenga amasaha 4 kandi ubabara cyane (priapism), kabone n'iyo wakora imibonano. Akenshi ibi bivurwa no kubaga igitsina, amaraso yari arimo akavamo.

    -Hari igihe bishobora no gutera ubuhumyi, hamwe ku maso hazaho igihu ntugire ikintu na kimwe ubona.

    -Biranashoboka ko mu matwi hacura injereri ntugire ikintu wumva neza, cyangwa bikaba burundu kutumva.

    -Igogorwa ry'ibiryo rikorwa nabi, ndetse bikaba byanatera impiswi zidasanzwe.

    -Kugira ikizungera ndetse ukaba wanamera nk'urwaye igicuri. Ibi ku bantu batwara ibinyabiziga cyangwa bakoresha imashini zisaba imbaraga bishobora guteza impanuka.

     Muri macye gukoresha imiti yongera ubushake utayandikiwe na muganga biteza ingaruka zitandukanye. Kandi ibi biramutse binakubayeho imiti wayandikiwe na muganga, usabwa guhita uyihagarika ukabibwira muganga akareba ikindi cyakorwa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116013/ni-ryari-imiti-yongera-ubushake-bwimibonano-ikoreshwa-ku-bagabo-116013.html

  • Bugesera: Hatashywe inzu zubakiwe abatishoboye zitwaye asaga miliyoni 230Frw – #rwanda #RwOT

    Izi nzu zubatswe mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama, mu Kagari ka Kibungo zigera kuri 12 kandi buri inzu ifite n'ibikoresho byibanze nk'intebe n'igitanda ndetse abagiye gutuzwamo bahawe n'ubufasha bw'ibiribwa.

    Abahawe inzu bashimye umutima w'impuhwe bagaragarijwe, bemeza ko bagiye kuzifata neza nk'uko Rwampungu Laurent wavuze ahagarariye abandi yabitangaje.

    Ati 'Ni igikorwa twishimira kizahindura imibereho yacu muri rusange kandi turabikesha RCEF. Ubusanzwe twari dutuye mu Mujyi wa Kigali kandi ubuzima bwaho ntibwari bworoshye. RCEF yatangiye idufasha kurihira abana mu mashuri, ntabwo ari abana gusa ahubwo natwe twabyungukiyemo murabona ko izi nzu ari iz'icyitegererezo muri aka Karere.'

    Umuyobozi w'Umuryango Nyarwanda udahararira inyungu wita ku burezi bw'Abana n'Imbereho myiza y'abaturage, Jeannine Mukarubega yasobanuye uko yatangije uyu muryango mu 2013 ari muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ahera ku bana 10 yishyuriraga amashuri abanza none bageze ku bana basaga 150.

    Yavuze ko mu gufasha abana kwiga neza byagombaga kujyana no guha ababyeyi babo aho kuba niko gutekereza kububakira inzu kugira ngo bave mu manegeka bari batuyemo.

    Kugeza ubu hamaze kubakwa inzu 12 kandi hari gahunda yo gukomeza kwagura ibikorwa hakubakwa nibura izindi nzu 25.

    Yavuze ko gutekereza gukora neza bidasaba kuba umuntu afite amafaranga menshi ahubwo bisaba umutima ukunze ndetse no kugira ubuntu.

    Yagarutse ku bindi bikorwa biteganywa gukorwa, aho yavuze ko harimo gutekerezwa uko bakubakira aba baturage ivuriro, ishuri ry'imyuga n'ubumenyingiro n'ibindi bikorwa bitandukanye bigamije kubateza imbere no guteza imbere abaturage ba Bugesera.

    Uwari uhagarariye Akarere ka Bugesera, Murenzi Jean Marie Vianney, yasabye abaturage gufata neza izi nzu.

    Ati 'Dufashwe twifasha, iyi ni intangiriro yo kwivana mu bukene, niba wakodeshaga aha ni intangiriro nziza kuko bizagufasha kuzigama y'amafaranga wakodeshaga inzu. Mureke twigishwe kwirobera ifi aho kuyiroberwa. Mureke dufatanye twiteze imbere, dufatanye, tuzamukane kandi nabo musanze mubaboneho umugisha ariko nabo baboneho imigisha.'

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, watashye ku mugaragaro izi nzu akanashyira ibuye ry'ifatizo ku yindi mishinga igiye gutangizwa muri aka Kagari ka Kibungo mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera yavuze ko uyu mushinga uzagira uruhare mu iterambere.

    Ati 'Izi nzu mukanya twafunguye n'izindi zigiye kongerwamo byatwaye amafaranga menshi. Uyu muryango uragenda ufasha muri bya bikorwa bigamije guhindura ubuzima bw'abaturage. Ikindi navuga binajyanye n'intego ya RCEF ni ugutanga icyizere cyo gukomeza kubaho kandi nanavuga ko ibyo byose biri mu murongo wo kwishakamo ibisubizo ku buryo n'ushaka kuza azasange twatangiye kwishakira igisubizo.'

    Yasabye ubuyobozi bwa RCEF gukora ibishoboka ikandikwa nk'umufatanyabikorwa w'Akarere ka Bugesera kugira ngo n'ibikorwa byayo bikomeze guherekezwa.

    Gasana yemeje ko bagiye gukora ibishoboka nk'intara y'Iburasirazuba ahubatswe izi nzu hagezwe ibikorwa remezo birimo amazi, umuriro no gufasha abanyeshuri gukomeza kwiga badacikirije amasomo yabo.

    Umuyobozi wa RCEF, Mukarubega, yavuze ko umushinga wo kubakira abatishoboye muri aka Karere wateganyirijwe miliyari 1 Frw hakaba hamaze gukoreshwa nibura miliyoni zisaga 300 Frw mu gihe n'ibindi bikorwa byo kubaka bigikomeje.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel Gasana niwe watashye ku mugaragaro izi nzu

    Izi nzu imwe ifite agaciro k’asaga miliyoni 20Frw

    Izi nzu zigiye zifite n’amazina

    Zubatswe mu buryo bugezweho burondereza ubutaka

    Guverineri Gasana Emmanuel yasabye abaturage kwigira

    Jeanine Mukarubega yavuze ko bateganya gukoresha arenga miliyari 1 Frw mu bikorwa byo kubakira abatishoboye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-hatashywe-inzu-zubakiwe-abatishoboye-zitwaye-asaga-miliyoni-230-frw

  • Qatar 2022: Espagne n’u Budage mu itsinda ry’… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Mata 2022, habaye tombola y’uburyo amakipe azakina mu matsinda y’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu mpera z’uyu mwaka.

    Iyi tombola yasize amakipe afite izina rikomeye mu mupira w’amaguru ku Isi ariyo Espagne n’u Budage bihuriye mu itsinda ryiswe iry’urupfu.

    Amakipe y’ibihugu ahagarariye Afurika arimo Ghana yatomboye Portugal mu gihe Cameroun yatomboye Brazil.

    Uko amakipe yatomboranye:

    Group A: Qatar, Ecuador, Netherlands, Senegal

    Group B: England, Iran, USA, Scotland/Wales/Ukraine

    Group C: Argentina, Saudi Arabia, Mexico, Poland

    Group D: France, UAE/Australia/Peru, Denmark, Tunisia

    Group E: Spain, Costa Rica/New Zealand, Germany, Japan

    Group F: Belgium, Canada, Morocco, Croatia

    Group G: Brazil, Serbia, Switzerland, Cameroon

    Group H: Portugal, Ghana, Uruguay, South Korea

    Imikino y’igikombe cy’Isi izatangira tariki ya 21 Ugushyingo irangire tariki ya 18 Ukuboza 2022, ikazabera mu mijyi itandukanye igize igihugu cya Qatar.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116040/qatar-2022-espagne-nu-budage-mu-itsinda-ryurupfu-cameroun-na-brazil-uko-tombola-yagenze-116040.html