
Blog
-
MINISANTE yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cy’Abafaransa cy’Iterambere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Mata 2022, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cy’u Bufaransa cy’Iterambere (Groupe AFD) (…) -
Ubuyobozi bwagaragaje ishusho y’ubukerarungendo muri Nyanza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ku bufatanye n’Inteko y’Umuco, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwatangaje ishusho y’ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka muri ako (…)
-
Abakoranye na Hinga Weze barishimira ibyo bagezeho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abaturage bakoranye n’umushinga Hinga Weze, bavuga ko yabafashije kurwanya imirire mibi mu bana, kuzamura umusaruro w’ubuhinzi, kwizigamira no kurandura (…)
-
Ihere ijisho uburanga bw'abakobwa 12 basigaye mu bahatanira ikamba rya Miss Burundi 2022 #rwanda #RwOT
Aba bakobwa 12 batoranyijwe muri 25 bari bahagarariye Intara zabo mu irushanwa rya Miss Burundi, rigiye kongera kuba ryikurikiranya nyuma y'uko mu myaka yatambutse ryagiye rihura n'ibizazane.
Mu 2020 iri rushanwa ryahagaritswe ku munota wa nyuma bitewe nuko ryari riteguye nabi. Abaritegura bari basabwe kwitonda bagashyira imbaraga mu ry'ubutaha.
Mu 2019 nabwo ibirori bya Miss Burundi byahagaritswe ku munota wa nyuma nabwo bitewe no kutumvikana hagati y'abariteguraga n'abahataniraga amakamba.
Umwaka ushize wa 2021, irushanwa rya Miss Burundi ryongeye kubyutsa umutwe ritangira gutegurwa na sosiyete yitwa 'SS Entreprise' ifatanyije n'Umuryango w'abafasha b'abakuru b'ibihugu bya Afurika uharanira iterambere 'OPDAD'.
Mu byasabwaga umukobwa ushaka guhatana muri Miss Burundi, harimo kuba yararangije amashuri yisumbuye, afite ibyangombwa by'iki gihugu, ashobora kwisobanura mu Kirundi n'Igifaransa, kandi afite hagati y'imyaka 18 na 25.
Agomba kandi kuba atari munsi ya metero 1,65 no kuba atarengeje ibiro 65. Ntagomba kuba yarashatse, yarabyaye cyangwa yarakatiwe n'urukiko.
Biteganyijwe ko uzegukana ikamba rya Miss Burundi azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Ractis nshya, lisansi y'umwaka, ubwishingizi no kuyimukorera mu gihe yagira ikibazo mu gihe cy'umwaka.
byiyongeraho kubindi nko kumwishyurira ishuri ndetse n'umushahara utatangajwe azajya agenerwa. Igisonga cya mbere kizahabwa miliyoni 2 z'amafaranga y'u Burundi, icya kabiri gihabwe miliyoni 1.5 z'amafaranga y'u Burundi mu gihe Nyampinga ukunzwe we azahabwa miliyoni 1 y'amafaranga y'u Burundi. Aba bose nabo bakazishyurirwa amashuri.
Dushime Charmene uhagarariye Intara ya Cibitoke

Iradukunda Christa Ardene uhagarariye Intara ya Kayanza

Irakoze Nassra uhagarariye Umujyi wa Bujumbura

Ishimwe Aimee Gloire ahagarariye Intara ya Makamba

Ishimwe Lyse Ladia ahagarariye Intara ya Ngozi

Muhoza Aimee Chersy ahagarariye Intara ya Muramvya


Ndahiro Megane ahagarariye Intara ya Karusi
Nimubona Gabriella ahagarariye Umujyi wa Bujumbura

Nishimwe Emelyne Alicia ahagarariye Intara ya Gitega

Niteka Marvella ahagarariye Umujyi wa Bujumbura

Sezerano Arlene Antoine ahagarariye Intara ya Bubanza

-
Aba mbere bahawe ibihembo muri Poromosiyo ya Pasika ya StarTimes izatangwamo Miliyoni 200 Frws #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abanyamahirwe 50 ba mbere bahawe ibihembo na StarTimes muri poromosiyo ya Pasika yiswe 'Inyongera yihuse dusangira Miliyoni 200 (…)
-
MU MAFOTO: Uko ibirori byagatangaza byo kwit… – #rwanda #RwOT
Kuwa 23 Werurwe 2022, nibwo Meddy yashyize hanze ubutumwa bw'ifoto bugaragaza umugore we akuriwe.
Nyuma y'amasaha macye yatangiye gushimwa n'abantu banyuranye barimo inshuti ze za hafi n'abavandimwe, mu butumwa bugaragaza ko we n'umugore we Mimi bamaze kwibaruka.
Kuva icyo gihe kandi yatangiye kugenda umunsi ku wundi asangiza abamukurikira, ibihe binyuranye byaranze gutwita k'umugore we.
Mimi nawe yafashe umwanya amushima uko yamubaye hafi akamukundwakaza, byatumye urugendo rw'amezi icyenda atwite rworoha.
Kuri ubu babinyujije n'ubundi kuri Instagram y'abafana kandi inanyuzwa amakuru ya buri munsi ya Meddy n'umuryango we, basangije ababakurikira ibihe byaranze ibirori byo kwitegura umwana wabo, bizwi nka 'Baby Shower'.
Ni ibirori bigaragara ko byitabiriwe n'inshuti n'abavandimwe ba Mimi, ubona ko byari biteguritse.
Meddy na Mimi bakaba bibarutse nyuma y'amezi agera ku 10 bakoze ubukwe, bwitabiriwe n'ibyamamare binyuranye bwabaye kuwa 22 Gicurasi 2021.
Mimi yari yuje akanyamuneza
Inseko yari yose ku bitabiriye ibi birori
Inshuti n’abavandimwe bari baje gushyigikira Mimi
Meddy na Mimi bibarutse umwana w’umukobwa
Ni bacye babasha gutegura ibirori nk'ibi
Mimi aherutse kuvuga ko yatwise umwana we amezi icyenda ariko iteka azamuhora ku mutima
Mimi na Meddy bahujwe n'ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ‘Ntawamusimbura’
Bari mu byamamare bikurikirwa cyane mu Rwanda ndetse n'abanyarwanda bo hanze y'u Rwanda -
Umukuru w’ubutasi bwa gisirikare bw’Ubufaransa ari mu mazi abira azira Intambara y’u Burusiya na Ukraine ,Yirukanwe #rwanda #RwOT
Ni nyuma y’amezi arindwi yari amaze muri ako kazi. Inkuru imwe yavuze ko yegetsweho gutanga “amakuru adahagije” no “kudasobanukirwa ibintu”.
Amerika yasesenguye by’ukuri ko Uburusiya bwari burimo buteganya kugaba igitero kinini, mu gihe Ubufaransa bwanzuye ko ibyo bidashoboka.
Umuntu wo mu gisirikare yavuze ko ibyo umukuru w’igisirikare cy’Ubufaransa yabyegetse kuri Jenerali Vidaud.
Ariko, uwo muntu wo mu gisirikare cy’Ubufaransa yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko akazi ka Jenerali Vidaud kari ako gutanga “amakuru y’ubutasi bwa gisirikare ku bikorwa, si [ugutanga amakuru] ku bikozwe bigambiriwe”. Kubera ko urwego rwa Jenerali Vidaud rwanzuye ko Uburusiya bwari bufite ubushobozi bwo gutera Ukraine, uwo muntu yabwiye AFP ko “ibyabaye byerekana ko yari mu kuri”.
Ubwo BBC yasabaga umuvugizi w’igisirikare cy’Ubufaransa kugira icyo abivugaho, Jenerali Thierry Burkhard yavuze ko nta cyo afite cyo kubivugaho.
Ariko, mu ntangiriro y’ukwezi kwa gatatu, Jenerali Burkhard yemeye ko ubutasi bw’Ubufaransa butageze ku rwego rw’amakuru y’Amerika cyangwa Ubwongereza, yatangazwaga mu gushyira igitutu kuri Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin. Yabwiye ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa ati : “Abanyamerika bavuze ko Abarusiya bari bagiye gutera, bari bafite ukuri”.
Yongeyeho ko “Inzego zacu ahubwo zatekerezaga ko ikiguzi [ibisabwa] cyo gufata Ukraine cyari kuba kibi cyane kandi ko Abarusiya nta bundi buryo bari bafite” bwo gukuraho ubutegetsi bwa Ukraine bwa Perezida Volodymyr Zelensky.
Kuba Ubufaransa butarasobanukiwe ibya Perezida Putin, byarushijeho gutera ipfunwe (isoni) kuko mu minsi yabanjirije igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri, Perezida Emmanuel Macron yari amaze igihe avugana na Bwana Putin.
Inzobere mu butasi Profeseri Alexandre Papaemmanuel yabwiye AFP ko byoroshye cyane kwegeka ku butasi bwa gisirikare ibyo byagenze nabi, avuga ko muri rusange inzego zose z’ubutasi z’Ubufaransa zabibazwa.
Ariko Jenerali Vidaud, wahoze akuriye umutwe wihariye wo mu ngabo z’Ubufaransa, bisa nkaho hari n’izindi mpamvu zishobora kuba zatumye yirukanwa.
Ubwo yari amaze ibyumweru mu kazi nk’umukuru w’ubutasi bwa gisirikare, urwego rwe rwaranenzwe ubwo Australia yakuragaho kontaro ifite agaciro ka za miliyari z’amadolari y’Amerika yari ifitanye n’Ubufaransa yo kuyubakira amato (ubwato) y’intambara agenda munsi y’inyanja.
Ahubwo ikinjira mu masezerano y’umutekano hamwe n’Amerika n’Ubwongereza, azwi nka AUKUS. Ayo masezerano yaje atunguranye ndetse ateza ibibazo byo mu rwego rwa diplomasi.
-
Kurasa kuri Mariupol bizahagarara ari uko Ukraine ishyize intwaro hasi – Perezida Putin #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yavuze ko azahagarika kurasa ibisasu ku mujyi wa Mariupol muri Ukraine, ari uko ingabo z’icyo gihugu zishyize intwaro (…)
-
Mozambique : Umukobwa bashyinguye muri 2021 bamubonye ari muzima #rwanda #RwOT

- Uyu mwana w’umukobwa avuga ko amaze igihe akora imirimo mu isambu ya Nyirarume mu gihe abandi bemeza ko yapfuye bakamuhamba
Inkuru idasanzwe iravugwa mu gace k’ahitwa Lindi.
Abaturage bavuga Eurélia Manuel Benjamim yazutse akava mu bapfuye kuko bari bazi ko bamuhambye, gusa we avuga ko amaze igihe kinini akora imirimo mu isambu ya Nyirarume.
Umuyobozi mu Karere ka Montepuez, yabwiye televiziyo ya Mozambique ko uriya mukobwa yapfuye ndetse arashyingurwa.
Ati 'Bakoze imihango yose ijyanye no kumushyingura, ndetse bakoze n’umuhango wo kujya gusura imva ye. Imva ye irahari ntiyigeze itabururwa.'
Iyi nkuru yateye amatsiko abashakashatsi, ndetse itsinda ryabo ryagiye muri kariya gace ka Lindi gukora iperereza bagenzura uwahambwe muri iriya mva, cyangwa niba hari ikindi cyashyizwemo.
IVOMO : BBC
Mimi yari yuje akanyamuneza
Inseko yari yose ku bitabiriye ibi birori
Inshuti n’abavandimwe bari baje gushyigikira Mimi
Meddy na Mimi bibarutse umwana w’umukobwa
Ni bacye babasha gutegura ibirori nk'ibi
Mimi aherutse kuvuga ko yatwise umwana we amezi icyenda ariko iteka azamuhora ku mutima
Mimi na Meddy bahujwe n'ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ‘Ntawamusimbura’
Bari mu byamamare bikurikirwa cyane mu Rwanda ndetse n'abanyarwanda bo hanze y'u Rwanda