Blog

  • Shira amatsiko ku bworozi bw'isazi bukorerwa mu Rwanda bwitezweho kwifashishwa mu biryo by'amatungo – #rwanda #RwOT

    Ku banyamahanga basanzwe borora amatungo atandukanye bavumbuye ibanga ry'uko protéine ituruka mu bizivamo, ishobora kwifashishwa mu kongera umusaruro w'amatungo kuko iri hejuru cyane y'iya soya isanzwe yifashishwa.

    Kugira ngo ubisobanukirwe neza, nibura mu biryo by'amatungo byose bicuruzwa ahenshi usanga harimo protéine ingana na 20% cyangwa 30 % ifasha ayo matungo nkuko ku muntu nawe ayikenera.

    Ibi nibyo byatumye Musabyimana Jean Baptiste umaze imyaka itandatu mu bworozi bw'inkoko, aho yorora inkoko ibihumbi 100 zitanga amagi ibihumbi 70 buri munsi, akora urugendo-shuri mu muhanga mu gushaka uko yabona ibisubizo byatuma haboneka icyasimbura soya ikomeje kuba iyanga ku isoko mpuzamahanga bikanagira uruhare mu guhenda kw'ibiryo by'amatungo.

    Uyu mugabo usanzwe yororera mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, avuga ko yasuye ibihugu bitandukanye birimo Kenya, Gabon, Benin n'u Bufaransa agamije kureba uburyo bifashisha amasazi mu kubona protéine ijya mu biryo by'inkoko aho gukoresha soya.

    Abahanga mu by'ubworozi bavuga ko amafi, inka, ingurube, inkoko n'andi matungo menshi akenera ibiryo birimo protéine n'ibitanga ingufu, ikunze kuva muri za soya kandi izihingwa mu Rwanda ni 1% y'iyikenewe, bivuze ko izindi zigera kuri 99% zigurwa hanze y'igihugu ari nayo mpamvu ikunze guhenda cyane.

    Musabyimana avuga ko muri iki gihe hari ikibazo cyo kubona ibitunga inkoko ngo kuko akenshi ibizitunga ni nabyo bitunga abantu, ni nayo mpamvu bahisemo gushakisha ibindi bisubizo byatuma babona ibitunga amatungo byonyine.

    Yavuze ko ubusanzwe inkoko zisanzwe zitora hasi udusimba dutandukanye, harebwe udusimba dushobora gutanga protéine nyinshi basanga ni amasazi y'umukara, bahitamo kuyorora kugira ngo asimbure soya ikunze kuba ingume.

    Amasazi yororwa gute?

    Iki ni ikibazo buri muntu wese uri gusoma iyi nkuru ashobora kwibaza, ntibimenyerewe kubona umuntu ufata amasazi menshi akayashyira hamwe ubundi akayagaburira.

    Musabyimana avuga ko amasazi y'umukara borora atigeze abagora mu kuyabona ngo kuko asanzwe akunda kujya ku bintu biboze birimo imbuto, mu ntoki, aho babagira inyama n'ahandi henshi umuntu wese akunze kubona amasazi.

    Ati ' Ntabwo ari amasazi tujya gufata ahubwo tureba amagi yateye, tukayafata tukayajyana ahantu dushobora kuyakurikirana ubundi tugakuramo isazi nyinshi, tugenda twifashisha amwe tukayakoresha mu kuduha umusaruro twifuza andi tukayakoresha mu kubona andi masazi akomeza kudufasha.'

    Mu kuyagaburira rero bifashisha imyanda iva ku bimera birimo ibisigazwa by'ibitoki, ibisigazwa by'imbuto, iby'imboga, ibisigazwa by'amashu n'ibindi bitandukanye aho babisya ubundi bakabigaburira ya magi y'amasazi akazagenda akura agatanga umusaruro.

    Musabyimana avuga ko nibura igi rimwe ry'isazi ryakuze riba ripima 0,14 by'igarama kuri ubu ngo bashobora kubona ibiro 200 ku munsi kandi ngo bishobora gutunga inkoko nyinshi ariko ngo si yo gahunda yabo bo bifuza kuzakora amatoni menshi nyuma y'iri gerageza batangiye.

    Yavuze ko kuri ubu babonye ibiryo byazo bishobora kubafasha mu gutanga umusaruro mwinshi birimo ibiva ku mbuto, ibiva ku mineke, ibiva ku makawa, ibishishwa by'ibitoki n'ibindi byinshi babanza gusa n'ababoresha.

    Uko bigenda ngo isazi itange umusaruro

    Musabyimana avuga ko nibura kugira ngo isazi itangire gutanga umusaruro iba imaze iminsi 20 nyuma yo kuvuka, akomeza avuga ko isazi itera amagi, igi rikituraga rikavamo ikintu kimeze nk'umunyorogoto cyangwa nkongwa, iyo umaze iminsi 14 uvutse rero barawusarura bakawumisha bakawusya ukavamwo ifu, ya fu bakayivanga n'ibiribwa ubundi bakabigaburira inkoko n'andi matungo protéine ivamo ahongaho ngo 60% mu gihe isanzwe iva muri soya ari 40%.

    Musabyimana avuga ko protéine iva mu masazi ishobora guhita itanga umusaruro mu matungo ako kanya ugereranyije n'uwa soya.

    Ni ubushakashatsi akiri gukora

    Musabyimana avuga ko nubwo yatangiye mu Ukuboza 2021 yifashisha amasazi mu gukora protéine izajya ishyirwa mu biryo by'amatungo igasimbura soya, ngo aracyari mu igerageza ntabwo aragera igihe cyo kubaka uruganda rwiza rujyanye n'igihe.

    Yavuze ko kandi gahunda bafite atari ugukuraho soya burundu mu bijyanye n'ikorwa ry'ibiryo by'amatungo ahubwo ngo bifuza kugabanya iyituruka hanze ku kigero gishimishije.

    Umuyobozi wungirije wa RAB ushinzwe ubworozi, Dr Solange Uwituze avuga ko babonye ko bishoboka cyane ko soya yasimbuzwa protéine ituruka ku masazi gusa avuga ko ikigoranye cyane ari uburyo bwo kubona ifu nyinshi ituruka ku masazi.

    Ati ' Igihamya cy'uko byashoboka cyo cyararangiye hasigaye kureba uko twabona ifu nyinshi yagera ku borozi b'inkoko.'

    Kuri ubu Musabyimana ari gukorana n'aborozi b'inkoko 50 muri Kamena uyu mwaka ngo akaba azatangira kubaha umusaruro we ngo batangire kuwuvanga n'ibindi biryo by'inkoko nkuko bajyaga bakoresha soya.

    Akoresha abakozi 90 bahoraho barimo abakora mu nkoko, abakora mu gice cy'ibiryo byazo banabitunganya ndetse n'abakora mu gice cyororerwamo isazi.

    Aya ni yo magi y’isazi agenda akuzwa kugeza ubwo atanze umusaruro

    Izi base nizo zikoreshwa kugira ngo zikururemo udusimba dukomoka ku masazi

    Mu biryo by’amatungo bagaburira amagi y’isazi harimo ibisigazwa by’amashu bakura hirya no hino mu gihugu

    Musabyimana afite intego zo gukora uruganda ruzajya rutunganya ibikomoka ku masazi byinshi

    Musabyimana avuga ko nibura muri Kamena ari bwo bazatangira kubaka uruganda runini ruzatanga umusaruro ku bikomoka ku masazi

    Udukoko tuba twabonetse mu magi y’isazi nitwo tuvamo Proteine bashyira mu biryo by’amatungo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/shira-amatsiko-ku-bworozi-bw-isazi-bukorerwa-mu-rwanda-bwitezweho-kwifashishwa

  • Akarere ka Gisagara kamaze kwesa umuhigo wa mituweli 100% #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe hasigaye gusa igihe kitarenze amezi abiri ngo umwaka w’ubwisungane mu kwivuza (Mutuel de Sante) wa 2021-2022 urangire, Akarere ka Gisagara kamaze (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/akarere-ka-gisagara-kamaze-kwesa-umuhigo-wa-mituweli-100

  • 'Gukuraho isakaro rya asbestos bizaba byarangiye muri Kamena 2023' #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'igihugu gishinzwe imiturire  kiravuga ko gahunda yo guca asbestos ku nzu za Leta biteganyijwe ko izaba yarangiye kwezi kwa 6 umwaka utaha wa 2023.

    Ni mu gihe mu Karere ka Huye hakigaragara inzu nyinshi za  Kaminuza y'u Rwanda zifite iri sakaro n'ahandi hatandukanye harimo n'uruganda rwa Kadahokwa rutunganya amazi akoreshwa mu Mujyi wa Huye.

    Ku ruganda rw'amazi rwa  Kadahokwa rutunganya  amazi akoreshwa mu Mujyi wa Huye, ruherereye mu murenge wa Tumba , kuri zimwe mu nyubako zaho,  isakaro ya fibrociment cg se asbestos ryavanyweho; ahandi riracyahari harimo by'umwihariko ahabikwa imiti ikoreshwa mu gutunganya amazi ndetse no muri laboratwari.

    Gusa, Umuyobozi w'uru ruganda Munyamahora Jonas  amara impungenge abaturage ko ibi nta ngaruka bigira ku mazi atunganirizwa kuri uru ruganda,  cyane ko ntaho ngo bihuriye n'igice cy'aho amazi bayayungurira.

    Uretse aha ku ruganda rwa Kadahokwa, mu Karere ka Huye , inyubako nyinshi zigifite iri sakaro rya fibrocement ni iza Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye harimo n'amazu y'abarimu ari ku i Taba.

    Asbestos in the Home | Hjaltland Housing Association

    Umuyobozi w'umusigire ushinzwe guhuza ibikorwa bya Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, Shema Jean Bosco asobanura ko batangiye gukura iri sakaro mu bice bimwe na bimwe. Gusa ngo kuba bigenda buhoro buhoro ngo biterwa nuko Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imiturire RHA gitanga iyi serivisi yo kuvanaho asbestos kigenda gisaranganya umwanya ku bayikeneye bityo bigatinda.

    Mathias Ntakirutimana umukozi wa RHA ushinzwe gukurikirana imirimo yo guca asbestos  asobanurako imirimo yo kuvanaho iri sakaro ku nzu za Leta ikorwa hashingiye ku bushobozi bugenda buboneka.

    Mu bushobozi bwabonetse muri iyi ngengo y'imari, mu nyubako za Leta, inzu zizavanwaho asbestos ni metero kare zisaga ibihumbi 83, harimo metero kare  ibihumbi 24 zo ku nzu za Kaminuza y'u Rwanda.

    Kugeza ubu kuvanaho asbestos mu gihugu hose bigeze ku gipimo cya 72.8 %.

    Asbestos igira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu aho abahanga mu buvuzi bagaragaza ko iki kinyabutabire ari kimwe mu bitera kanseri y'ibihaha.

    @RBA

    The post 'Gukuraho isakaro rya asbestos bizaba byarangiye muri Kamena 2023' appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/04/02/gukuraho-isakaro-rya-asbestos-bizaba-byarangiye-muri-kamena-2023/

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'UMURIMA N'AMAZU BIHEREREYE NYAGATARE #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'UMURIMA N'AMAZU, N'UNDI UGIZWE N'UMURIMA GUSA ,IKABA IHEREREYE NYAGATARE-MUKAMA-KAGINA-KAGUNGA.

    PINGANWA MU CYAMUNARA KU NSHURO YA MBERE RIZATANGIRA TARIKI YA 01/04/2022 I SAA TATU ZAMUGITONDO (9h00) KUGEZA 7/04/2022 I SAA TATU ZAMUGITONDO(9h00).

    UWIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI: 07886868 /07286861.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-ugizwe-n-umurima-n-amazu

  • U Burusiya bwatangaje ko Ukraine na yo yabugabyeho ibitero #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya yatangaje ko kajugujugu ebyiri za Ukraine (zo mu bwoko bwa Mi-24) zagabye igitero ku bubiko bw’ibikomoka kuri peteroli mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/u-burusiya-bwatangaje-ko-ukraine-na-yo-yabugabyeho-ibitero

  • Ibyihariye ku makipe 5 azahagararira Afirika mu gikombe cy'Isi #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu ya Cameroon ni yo imaze gukina igikombe cy'Isi inshuro nyinshi aho nyuma yo kubona itike yo gukina icya 2022 igiye kwitabira iri rushanwa riruta ayandi ku isi mu mupira w'amaguru ku nshuro ya munani (8). Iyi kipe kandi ifite agahigo ko kuba mu bihugu bya Afurika ari yo kipe ya mbere yakoze amateka yo kugera muri ¼ cy'igikombe cy'isi aho ibi yabikoze mu 1990 irushanwa riri kubera mu Butaliyani.

    Mu nshuro zirindwi(7) Cameroon iheruka kwitabira igikombe cy'Isi imaze gukinamo imikino 23 muri rusange aho batsinzemo imikino ine (4), itsindwa imikikino 12 inganya imikino irindwi (7). Muri iyi mikino yose Cameroon yatsinzemo ibitego 18 itsindwa ibitego 49.

    Ikipe y'igihugu ya Maroc na yo izaba iri muri Qatar mu gikombe cy'Isi cya 2022. Iyi kipe ni yo ya mbere yo muri Afurika yakoze amateka yo kurenga imikino y'amatsinda y'igikombe cy'Isi ikagera muri 1/8 cy'irangiza, ibi ikaba yarabikoze mu gikombe cy'Isi cyo mu 1986.

    Maroc igiye gukina imikino y'igikombe cy'Isi ku nshuro yayo ya gatandatu, ni ukuvuga mu 1970,1986,1994,1998, 2018 na 2022. Mu nshuro eshanu (5) yaherukaga kwitabira igikombe cy'isi yakinnyemo imikino imikino 16, itsinda imikino ibiri(2) inganya imikino itanu(5) itsindwa imikino icyenda(9) mu gihe iyo mikino yose Maroc yatsinzemo ibitego 14 batsindwa 22.

    Ikipe y'igihugu ya Senegal ni imwe mu makipe atatu (Ghana, Senegal, Cameroon) yonyine muri Afurika afite amateka yo kuba yarageze muri ¼ cy'irangiza mu gikombe cy'isi.

    Ghana yatunguye benshi ibona itike isezereye Nigeria yahabwaga amahirwe
    Ikipe y'igihugu ya Ghana na yo iri mu bihugu bitatu bya afurika bimaze gukina ¼ mu gikombe cy'Isi. Ibi Ghana yabikoze mu 2010 ubwo iri rushanwa ryari ryabereye muri Afurika y'Epfo.

    Ikipe y'Igihugu ya Ghana kuri ubu igiye gukina igikombe cy'isi ku nshuro yayo ya kane 2006, 2010, 2018 na 2022. Icyakora mu nshuro eshatu yaherukaga gukina iri rushanwa yakinnyemo imikino 12 aho yatsinzemo imikino ine(4) ikanganya imikino itatu(3) igatsindwa imikino itatu(3). Muri iyo mikino yose Ghana yinjijemo ibitego 13 batsindwa 16.

    Ikipe y'igihugu ya Tunisia na yo iri mu makipe atanu azahagararira Afurika muri Qatar. Iyi kipe ni ku nshuro ya gatandatu igiye gukina iri rushanwa nyuma yo kubona itike, ni ukuvuga mu 1978,1998,2002,2018 na 2022.

    Mu nshuro eshanu Tunisia iheruka kwitabira igikombe cy'Isi yakinnyemo imikino 15 itsindamo imikino ibiri(2) itsindwa icyenda(9) inganya imikino ine(4). Muri iyi mikino yose Tunisia yinjijemo ibitego 13 naho izamu ryayo ryinjizwamo ibitego 25.
    Igikombe cy'Isi cyo muri 2022 kizaba kuva tariki ya 21 Ugushyingo kugeza tariki 18 Ukuboza 2022.

    Kuri uyu wa Gatanu saa kumi n'ebyiri z'umugoroba muri Qatar nibwo habaye tombola y'uko amakipe azahura. Kanda HANO urebe uko tombola yagenze.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ibyihariye-ku-makipe-5-azahagararira-afirika-gikombe-cy-isi

  • Sinkeneye uwo kunezeza mu buriri !Umuhanzi Sheebah Karungi yabwije ukuri kubibaza ku mugabo bakundana #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi wo muri Uganda, Sheebah Karungi ,avuga ko we adakenye umuntu w'igitsinagabo uzamura iringu ryo mu buriri kuko ngo nawe mu buryo atavuze abikoramo,abyishoboreye kandi yihagije.

    Uyu muhanzikazi ukunze kwiyita Queen Karma, yatangaje ibi ubwo yasubizaga umwe mu bafana be bamukurikira kuri konti ye ya Instagram aho yari yamubajije ikibazo kigira giti'Ariko mu by'ukuri ni uwuhe mugabo muryamana?','Naye nga ddala Ani Akulya?'.

    Sheebah mu kumusubiza yagize ati'Nze Kenyini',ninjyewe ubwanjjye ubyikorera ,sinkeye uwo kunezeza mu buriri kuko ndihagije '.

    Amagambo y'uyu mukobwa yatumye benshi bongera kugaruka ku makuru yakwiriye ku mbugankoranyambaga avuga ko yaba ari umutinganyi,aryamana n'abo bahuje igitsina.

    Uretse kuba yaragiye mu nkuru zo gutwara abakunzi b'abandi babakobwa,nta gihe yigeze ajya ku karubanda ngo agaragaze umwe mu bakobwa cyanagwa umuhungu baba bakundanye ho .Iby'urukundo rwa Sheebah Karungi bikunze kuba ingingo igibwaho impaka ku bakurikiranira hafi imyidagaduro by'umwihariko kubakunda umuziki w'uyu muhanzikazi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/sinkeneye-uwo-kunezeza-mu-buriri-umuhanzi-sheebah-karungi-yabwije-ukuri