
Blog
-
Abaturage baracyakeneye gusobanurirwa ibijyanye n’amahame y’Uburenganzira bwa muntu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umuryango Nyarwanda ugamije kubaka igihugu kigendera ku mategeko (CERULAR), uherutse guhugura abanyamakuru baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu (…) -
Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byongeye kuzamuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’ibikorwa remezo iratangaza ko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byongeye kuzamuka, aho Mazutu itagomba kurenza 1,368Frw kuri litiro naho (…)
-
Ibiciro by'ibikomoka kuri Peteroli byatumbagiye #rwanda #RwOT
Guverinoma yatangaje ibiciro bishya by'ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi ari Frw 1359 ivuye kuri Frw 1256 bizatangira kubahirizwa tariki ya 04 Mata 2022 bigaragaza ko Mazutu yo litiro yashyizwe kuFrw 1368 ivuye ku Frw 1201. Leta ikaba yigomwe miliyari 6 kugira ngo bitazamuka kurushaho.
Inkuru irambuye ni mu kanya â¦
The post Ibiciro by'ibikomoka kuri Peteroli byatumbagiye appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2022/04/03/ibiciro-byibikomoka-kuri-peteroli-byatumbagiye/
-
MINUBUMWE yagaragaje uko Kwibuka ku nshuro ya 28 bizakorwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), iratangaza ko Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, bizakorwa nk’uko (…)
-
The Ben ku isonga! Indirimbo 5 zihiga izindi… – #rwanda #RwOT
Muri benshi bashyize urufatiro rukomeye kuriwo hari Rafiki, wazanye injyana ye bwite yatigishije abanyarwanda ya Coga;  kimwe n'abarimo Miss Jojo, Miss Shanel, Liza Kamikazi, Oda Paccy n'abandi mu bahanzikazi.
Hari kandi uruhare rukomeye Riderman na Jay Polly bagize mu kuzamura injyana ya Hip Hop yaba Old School na New School.
Muri icyo gihe cyose umuziki wagiye ugoragozwa ngo urusheho kugira icyo umarira abawukora, kandi n'abawukunda bagende biyongera dore ko ari urugendo rukomeye n'abanyarwanda ubwabo bawumvaga cyangwa bakanishimira uko ukorwa batangiye ari ngerere.
Ibyo ariko byagiye bihinduka n'ubwo bitaragera ku kigero gikwiriye nk'uko byifuzwa, ariko hari ikimaze gukorwa muri iyo myaka yose ku buryo yaba abanyarwanda ubona ko baba banyotewe no kumva indirimbo z'abahanzi nyarwanda, n'abanyamahanga batari muri Africa gusa no hanze yayo banyurwa n'umuziki ukorwa n'abanyarwanda.
Imwe mu nzira zikomeza kunyurwamo na benshi kandi ikagenda inabiza icyuya abatari bacye, ni iyo gukorana n'abahanzi mpuzamahanga. Mu bihangano byagiye biva muri ibyo byuya hari ibyagiye bikundwa kurusha ibindi, ukanabon ako byatakajweho imbaraga nyinshi cyangwa bikorewe mu gihe nyacyo.
Mu bahanzi twavuga babiriye icyuya muri iyi nzira harimo Tom Close, Knowless Butera, Urban Boyz, Dream Boyz n'abandi. INYARWANDA ikaba mu bushishozi bwayo yabegeranirije indirimbo 5 z'amateka, zakozwe zikandika amateka.
Harimo ku mwanya wa:Â
5. Mama w'Abana ya Tom Close na Goodlyfe
![]()
Muri Werurwe 2010, nibwo Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close yakoze amateka akorana indirimbo n'itsinda rya Goodlyfe, riri mu matsinda yabayeho mu muziki wa Afurika y'Uburasirazuba ryari rikomeye guhera mu mwaka wa 2008.
Iyi ndirimbo yitwa 'Mama w'Abana' ni imwe muzakunzwe cyane, kugeza n'ubu ni indirimbo yagarukaga ku bwiza bw'abanyarwandakazi bukunze guhagarika imitima ya benshi.
4. Tayali ya Urban Boyz na Iyanya
Itsinda rya Urban Boyz ryanditse amateka akomeye mu ruhando rw'umuziki nyarwanda mbere yo gutandukana mu mwaka wa 2018, ryagiye rikorana n'abahanzi banyuranye b'abanyamahanga nka Ykee Benda na Timaya.Ariko mu ndirimbo bakoze iyitwa Tayali niyo yagize igikundiro cyo hejuru, inerekana icyo aba bahanzi [kuri ubu umwe asigaye akora umuziki ku giti cye n'ubwo Nizzo na Humble bakivuga ko bagikorana] bashoboye. Ni ibintu bitari byoroshye kumva abahanzi b'abanyarwanda bakoranye indirimbo n'umuhanzi w'umunyanijeriya nka Iyanya.
Iyi ndirimbo ikaba yaragiye hanze muri Nzeri 2014.
3. Dusuma ya Meddy na Otile Brown
Indirimbo Dusuma iri muri nkeya Meddy yakoranye n'abahanzi b'abanyamahanga. Ni imwe mu ndirimbo zitazibagirana mu mateka y'umuziki wa Kenya n'u Rwanda, kubera ukuntu yakunzwe n'abantu byo ku kigero cyo hejuru, kugera ubwo yanditse amateka kuri Youtube kubera inshuro imaze kurebwa, aho kugeza none imaze kurebwa na miliyoni zigera kuri 37 Â ku rubuga rwa Youtube n'ubwo itigeze ikorerwa amashusho afatika.2. Totally Crazy ya Bruce Melodie na Harmonize
Totally Crazy ni imwe mu ndirimbo zikomeye mu mateka y'indirimbo z'abahanzi b'abanyarwanda bakoranye n'abanyamahanga, n'ubwo atariwe muhanzi wa mbere w'umunyarwanda ukoranye na Harmonize; ariko iminsi ishize abarimo Safi na Marina bakoranye nawe hari icyahindutse kuri Harmonize mu butunzi, imikorere n'ikirango dore ko kuri ubu asigaye ari umuyobozi wa Konde Music Worldwide mu gihe icyo gihe yayoborwaga na Diamond Platnumz muri Wasafi.Iyi ndirimbo ikaba yarakozwe nyuma y'iminsi micye yari ishize Harmonize atangiye kwerekana ko afitanye ubucuti bwa hafi na Bruce Melodie, n'ubwo kuri Youtube kuva yajya hanze kuwa 04 Werurwe 2022 itarageza miliyoni dore ko kugeza ubu imaze kurebwa n'ibihumbi 655, nta gushidikanya ko ari imwe muri collabo zikomeye n'agahigo umuhanzi w'umunyarwanda yaciye mu mateka y'umuziki muzabayeho.
1. Why ya The Ben na Diamond Platnumz
Indirimbo ya mbere muzabayeho mu mateka ya Collabo mu muziki nyarwanda zanditse amateka, ni indirimbo 'Why' ya The Ben na Diamond Platnumz. 'Why' ni imwe muri Collabo zatangajwe ko zigiye gukorwa abantu bumva bitabaho, kuko ari benshi bagerageje gukorana na Diamond Platnumz bikarangira bitagenze nk'uko byifuzwaga.Urugero Mico The Best wagerageje mu myaka yo hambere ariko bikarangira nta mashusho indirimbo ikorewe bakoranye nk'uko bari babisezeranye.
Uretse n'ibyo ni abahanzi bacye babasha gukorana na Diamond Platnumz bagiye bamusanga, kuko ubundi benshi barimo Koffi Olomide, Fally Ipupa na Davido bakoranye nawe ariwe wabasanze abandi akorana nabo ahanini akaba ari abanyatanzania nabo biganjemo ababarizwa muri Label ye ya Wasafi.
Byatumaga benshi bavuga ko bishoboka cyane ko iyi ndirimbo itazasohoka kuko mu mboni zabo bumvaga ari nk'inzozi, ariko kuwa 02 Mutarama 2022 byaje kurangira The Ben aciye agahigo ashyira hanze indirimbo mu buryo bw'amajwi yakoranye na Diamond Platnumz, nyuma kuwa 04 Mutarama 2022 amashusho yayo nayo ajya hanze. Ni igikorwa kiremereye cyane, kumva umuhanzi uri mu bayoboye umuziki wa Africa wagiye akorana n'abahanzi b'ibyamamare ku isi yakoranye indirimbo n'umunyarwanda.
Iyi ntambwe ariko iri muri nyinshi zimaze guterwa kandi zikomeza guterwa hagamije kwagura umuziki nyarwanda, ikaba kuri ubu ubona ko irimbanyije aho Bruce Melodie yitegura na none gushyira hanze indirimbo yakoranye na Eddy Kenzo, hari n'indi yakoranye na Sauti Sol ibintu nabyo bitoroshye kubigeraho bisa nko kwigerezaho.
Siwe gusa kandi na The Ben kuri ubu Album ye ikomeje gutegerezanywa amatsiko menshi, hagiye havugwa abahanzi benshi bazayigaragaraho barimo nka Tiwa Savage, Sauti Sol na Ben Pol n'abandi batandukanye; ibintu nabyo bikomeza kwerekeza umuziki nyarwanda kurundi rwego.
Kugeza ubu imaze kurebwa inshuro miliyoni 8.7 kuri youtube.
KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO MAMA W’ABANA YA TOM CLOSE NA GOODLYFE
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘TAYALI’ YA URBAN BOYZ NA IYANYA
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO DUSUMA YA OTILE BROWN NA MEDDY
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘TOTALLY CRAZY’ YA BRUCE MELODIE NA HARMONIZE
-
Imishinga y’urubyiruko yahize indi yongerewe ubushobozi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ku wa Gatandatu tariki 2 Mata 2022, habaye igikorwa cyo guhemba imishinga umunani itandukanye, ine yo muri YouthConnekt ndetse n’ine yo muri TVET (…)
-
Umukobwa utikoraho yihenuye ku musore ukize washakaga kumwambika impeta ya diyama – YEGOB #rwanda #RwOT
Umukobwa yeretse umusore w'umuherwe ko imitungo atari yo ibagarira urukundo maze ahita amubwira oya ubwo uyu musore yashakaga kumwambika impeta nziza cyane ikozwe muri Diyama.
Nk'uko uyu musore ukomoka muri Afurika y'Epfo yabitangaje abinyujije kuri twitter ngo umukunzi we yanze icyifuzo cye cyo kuzabana akaramata maze amuhakanira rugikubita ubwo yamusabaga ko yamubera umugore.


Impeta uyu mugabo yashakaga kwambika umukunzi we Uyu musore yashyize kuri Twitter ifoto y'impeta ihenze yashakaga kwambika umukobwa yari yarihebeye ariko we aramwandagaza.
She said no pic.twitter.com/X3X5VzVZF7
â” Ntshieng 🇷🇺 (@LeratoN_) April 2, 2022
Source : https://yegob.rw/umukobwa-utikoraho-yihenuye-ku-musore-ukize-washakaga-kumwambika-impeta-ya-diyama/
-
Umuhanzi KAZI w’umurundi yibasiye abahanzi bagenzi be Reba video – YEGOB #rwanda #RwOT
Umuhanzi kazi w'umurundi yibasiye abahanzi bagenzi be bo mu Burundi mu indirimbo.
Â
Aho abagaragaza ko abahanzi benshi bo mugihugu cy'uburundi baba bashaka gufatirana abakobwa bitwaje amazina bafite.
Mu bahanzi agarukaho harimo K double jay,kiliku.
Source : https://yegob.rw/umuhanzi-kazi-wumurundi-yibasiye-abahanzi-bagenzi-be-reba-video/
-
Bimwe mu bihungu by'u Burayi byatangiye kuvuga ko ibihano byafatiwe u Burusiya bitari gushyirwa mu bikorwa #rwanda #RwOT
Ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu tarriki ya 2 Mata nibwo Minisitiri w'Intebe wa Pologne, Morawiecki yavuze ko uburyo ifaranga ry'u Burusiya rikomeje kuzahuka, bigaragaza ko ibihano u Burusiya bumaze gufatirwa n'Ubumwe bw'u Burayi (EU) na Leta zunze ubumwe za Amerika bitarimo gukora icyo byashyiriweho.
Yavugiraga ku kigo cyakiriye impunzi nyinshi zo muri Ukraine mu gace ka Otwock, hafi y'umujyi wa Warsaw nk'uko RT yabitangaje.
Ni ibihano byari bigamije gushyira u Burusiya mu muhezo ntibubashe gukorana ubucuruzi n'ibindi bice, ku buryo ubukungu bwabwo bwagombaga kugwa hasi.
Ntabwo birimo kugenda uko bibwiraga, ndetse Perezida Vladmir Putin aheruka gutegeka ko ibihugu bitari inshuti z'u Burusiya, kugira ngo bibone gaz bigomba kujya biyigura mu ma Ruble, ifaranga rikoreshwa mu Burusiya.
Ibyo bihugu ngo bigomba gufunguza konti muri Gazprombank ikajya ibifasha kuvunjisha amadolari yabyo cyangwa amayero, bikabona ama-Ruble.
Bivuze ko nibikorwa, ibyo bihugu bizaba bitagishoboye gufatira ibihano iyo banki, kubera ko izaba ibifasha kugura gas mu Burusiya.
Minisitiri w'Intebe Morawiecki yavuze ko urugero rw'uburyo ibihano bafashe bidakora, ari ukuntu agaciro ka Ruble gahagaze ku isoko ry'ivunjisha.
Yakomeje ati “Ruble ku isoko ry'ivunjisha yasubiye ku gaciro yari iriho mbere y'uko u Burusiya butera Ukraine. Ibi bivuze iki? Bivuze ko ingamba zose zafashwe mu bukungu, serivisi z'imari, ingengo y'imari n'ifaranga, zitakoze nk'uko abayobozi babyifuzaga. Ni ngombwa kubivuga mu ijwi riranguruye.”
Ku bwe, ngo hakwiye ibihano birenze ibyafashwe niba bashaka ko bigira icyo bibwira Putin.
Uyu mugabo aheruka no kwandika kuri Twitter ati “Ibihano bishyirirwaho guhagarika Putin. Niba bitabikora, ubwo nyine ntibihagije!”
Ubwo uburengerazuba bw'Isi bwatangiraga gufatira ibihano u Burusiya, agaciro ka Ruble kasubiye inyuma mu buryo butigeze bubaho mu mateka, kagera ku 132 ku idolari rimwe na 147 ku iyero (Euro).
Kugeza mu mpera za Werurwe Ruble yazamuye agaciro ku buryo yagurwaga 85 ku idolari na 93 ku iyero, igiciro kijya kungana n'icya mbere y'uko u Burusiya butera Ukraine.
Mu gihe u Burayi bukomeje kwikoma u Burusiya ndetse bukabukomanyiriza mu bucuruzi, icyo gihugu gikomeje gutsura umubano ku rwego rwo hejuru n'ibihugu by'u Bushinwa n'u Buhinde bifite isoko ry'abaturage miliyari 2.7.
Ndetse u Buhinde buheruka kwemera kugura peteroli nyinshi cyane yo mu Burusiya, ku giciro gihendutse.
Hagati aho intambara irakomeje hagati y'u Burusiya na Ukraine, ubu imbaraga nyinshi zerekejwe ku bice byo mu burasirazuba bizwi nka Donbas.
U Burusiya busaba Ukraine kwemeza mu buryo budashidikanywaho ko itazinjira mu ihuriro rya gisirikare rya Leta zunze Ubumwe za Amerika n'u Burayi (NATO) intambara ikabona guhagarara.
Gushaka kujyamo ngo bibangamiye umutekano w'u Burusiya nk'igihugu.

BBC
-
Ku mugaragaro FERWAFA yatangije shampiyona y… – #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Gatandatu ku kibuga cya Sunrise FC mu Karere ka Nyagatare, hatangijwe ku mugaragaro shampiyona y’amakipe y’abato batarengeje imyaka 17 izakinwa mu gihugu cyose. Amakipe yiyandikishije asaga 200 yatangiye gukina mu turere dutandukanye, ariko iki gikorwa ku mugaragaro gitangirizwa mu Karere ka Nyagatare.
![]()
FERWAFA yatangiye ku mugaragaro shampiyona y’amakipe y’abato
Imikino yabereye mu Karere ka Nyagatare, ikipe ya Nyagatare yatsinze Katabagemu ibitego 2-1, Rwimiyaga itsinda Nyagashanga.
“Iri rushanwa ni ngarukamwaka kuko no mu 2019 twararigerageje , tunakuramo ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 15 initabira CECAFA mu 2020. Ubu rero nicyo kifuzo cy’igihe kirekire ko amarushanwa y’abakiri bato aba buri mwaka.” Jule Karangwa umunyamabanga w’umusigire wa FERWAFA.
Iyi mikino iteganyijwe kuzarangira muri Nzeri uyu mwaka, yitabiriwe n’amakipe y’amashuri, amarerero yigenga ndetse n’amakipe mato y’amakipe akina ikiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo n’abagore.![]()
![]()
Abayobozi ba FERWAFA bafata ifoto y’urwibutso
Sitade ya Nyagatare![]()

Itsinda rya Urban Boyz ryanditse amateka akomeye mu ruhando rw'umuziki nyarwanda mbere yo gutandukana mu mwaka wa 2018, ryagiye rikorana n'abahanzi banyuranye b'abanyamahanga nka Ykee Benda na Timaya.
Indirimbo Dusuma iri muri nkeya Meddy yakoranye n'abahanzi b'abanyamahanga. Ni imwe mu ndirimbo zitazibagirana mu mateka y'umuziki wa Kenya n'u Rwanda, kubera ukuntu yakunzwe n'abantu byo ku kigero cyo hejuru, k
Totally Crazy ni imwe mu ndirimbo zikomeye mu mateka y'indirimbo z'abahanzi b'abanyarwanda bakoranye n'abanyamahanga, n'ubwo atariwe muhanzi wa mbere w'umunyarwanda ukoranye na Harmonize; ariko iminsi ishize abarimo Safi na Marina bakoranye nawe hari icyahindutse kuri Harmonize mu butunzi, imikorere n'ikirango dore ko kuri ubu asigaye ari umuyobozi wa Konde Music Worldwide mu gihe icyo gihe yayoborwaga na Diamond Platnumz muri Wasafi.
Indirimbo ya mbere muzabayeho mu mateka ya Collabo mu muziki nyarwanda zanditse amateka, ni indirimbo 'Why' ya The Ben na Diamond Platnumz. 'Why' ni imwe muri Collabo zatangajwe ko zigiye gukorwa abantu bumva bitabaho, kuko ari benshi bagerageje gukorana na Diamond Platnumz bikarangira bitagenze nk'uko byifuzwaga.

Iyi mikino iteganyijwe kuzarangira muri Nzeri uyu mwaka, yitabiriwe n’amakipe y’amashuri, amarerero yigenga ndetse n’amakipe mato y’amakipe akina ikiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo n’abagore.

Abayobozi ba FERWAFA bafata ifoto y’urwibutso
Sitade ya Nyagatare