
Blog
-
Nsabimana Callixte ni we wenyine wagabanyirijwe igihano mu bareganwa na Rusesabagina #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Urukiko rw’Ubujurire rugabanyirije Nsabimana Callixte (Sankara) igihano, kuva ku myaka 20 yari yakatiwe n’Urukiko Rukuru, rukaba rumukatiye imyaka 15 bitewe (…) -
Hari kurebwa uko ibiryo by'amatungo byahendukira aborozi mu Rwanda – #rwanda #RwOT
Ibi yabigarutseho nyuma y'aborozi b'inkoko bavuga ko ibiryo byazo muri iki gihe byahenze cyane ngo ku buryo byatumye umusaruro bakuragamo ugabanuka ugereranyije na mbere.
Uwotwambaza Marie wororera inkoko 750 mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko umufuka w'ibiryo by'amatungo usigaye wariyongereyeho amafaranga menshi binatuma inyungu babonaga igabanuka.
Yavuze ko mbere umufuka w'ibiryo by'inkoko bawuguraga ibihumbi 18 Frw none ngo ugeze ku bihumbi 23 Frw.
Ati 'Ibiryo byarazamutse ntabwo tukigira inyungu nka mbere, ubu inyungu ni nke cyane gusa iyo winjiye mu mwuga urihangana, ku munsi ngura umufuka n'igice kandi umufuka ugura 23 750 Frw.'
Uwotwambaza avuga ko haramutse hashyizweho nkunganire ku biryo by'amatungoo, byabafasha cyane ntibakomeze kuremererwa n'izamuka ryabyo.
Karemera Grégoire ushinzwe kongera umusaruro mu ruganda rukora ibiryo by'amatungo rwa Uzima Feeds rukorera mu karere ka Rwamagana, avuga ko impamvu ibiryo by'amatungo byazamutse bituruka ku ibura rya soya n'ibindi byongera imyunyu ngugu muri ibi biryo bibasaba kubitumiza hanze.
Atanga urugero kuri soya aho 60% y'iyo bakoresha bayikura hanze y'igihugu. Yavuze ko nibura buri munsi bakenera toni 30 kandi ngo bayizana ibahenze.
Ati 'Nka soya cyane cyane kuko ahanini usanga idufasha kubona proteine irahenze, gusa muri iyi minsi turabona ibigori byongeye guhenduka hari icyizere nubwo nk'ibidufasha kongeramo imyunyu ngugu bigisabwa gutumizwa hanze kandi birahenda.'
Karemera yavuze ko Leta iba yagerageje kubafasha mu buryo bushoboka ngo kuburyo igiciro kitazamuka cyane ugereranyije nuko ubundi byakazamutse.
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine yavuze ko Nkunganire Leta itanga mu buhinzi n'Ubworozi ari nyinshi kuburyo ngo ingengo y'imari y'iyi Minisiteri hafi 70% yose ari nkunganire batanga.
Ati 'Rero turimo turareba n'ubundi buryo ibiryo by'amatungo byahenduka aborozi bakabasha kubyigurira bidaciye cyane cyane muri Nkunganire, kuko Nkunganire ifite ibintu bibiri isobanura: Akenshi muzasanga twarayishyizeho mu buryo bwo kwigisha. Nk'amafumbire n'imbuto cyari ikintu gishya cyasabaga ko abantu bagenda babimenya.'
Yakomeje avuga ko bari kureba uburyo hakubakwa uruganda runini rwatunganya ifu iva ku masazi y'umukara dore ko umworozi witwa Musabyimana Jean Baptiste wo mu Karere ka Bugesera yatangiye ubu buryo.
Ati 'Turimo turareba uburyo habaho uruganda runini cyane rukora iriya fu ya ziriya sazi kuburyo yasimbura soya, ikazana imyunyu ngugu ari nayo soya izana cyane mu biryo by'amatungo, turimo turareba uburyo rero twashinga uruganda runini noneho tukareba ko byagabanya icyiguzi cy'ibiryo by'amatungo ndetse bikanagabanya ikiguzi cy'inyama, amafi n'ibindi bihenze.'
Minisitiri Mukeshimana yasabye Abanyarwanda kudahora batekereza Nkunganire, abasaba gukora ubuhinzi n'ubworozi kinyamwuga kuburyo bubungukira niyo batabona nkunganire.
Ati ' Abantu ntibagahore batekereza nkunganire dushaka ko ubuhinzi buba bukorwa kinyamwuga, ntabwo umuntu ashobora gushora aziko azahomba, twifuza ko bukorwa kinyamwuga abantu benshi bakoreshe abana babyize kuburyo bibabyarira inyungu nyinshi kurusha kubikora uko umuntu yishakiye.'
Ministeri y'Ubuhinzi n'Ubworozi isanzwe itanga Nkunganire ku mbuto zo guhinga, ifumbire ndetse n'ishwagara.
Hashize iminsi igiciro cy’ibiryo by’amatungo arimo n’inkoko cyarazamutse
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine yavuze ko Nkunganire Leta itanga mu buhinzi n'Ubworozi ari nyinshi kuburyo ngo ingengo y'imari y'iyi Minisiteri hafi 70% yose ari nkunganire batanga -
Kamonyi-PSF: Ni mutugereho turabakeneye kugira ngo tuganire ku iterambere ry'Akarere-Meya Dr. Nahayo #rwanda #RwOT
Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere, yasabye abagize urwego rw'Abikorera-PSF uhereye ku rwego rw'Akagari kugera ku Karere, aho bari mu mwiherero bakoze kuri uyu wa 03 Mata 2022, ko bagana ubuyobozi bw'Akarere. Yabijeje ko imiryango ifunguye ngo baze baganire, bungurane ibitekerezo ku iterambere ry'Akarere. Yabibukije ko badakwiye gutegereza ko ubuyobozi aribwo bumanuka kubegera.
Ni umwiherero wa mbere kuva habaye amatora y'abagize uru rugaga, aho wabaye n'umwanya mwiza wo kumenyana, kungurana ibitekerezo no gufata ingamba z'ibikorwa bitandukanye bagamije nka PSF, aho kandi bari kumwe na ba Gitifu b'Imirenge yose.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere, yashimiye abagize urugaga rw'Abikorera-PSF uruhare bagira mu iterambere ry'Akarere, abasaba ko mu rwego rwo kunoza imikorere n'imikoranire, imiryango ifunguye, ko badakwiye gutegereza gusa ko ubuyobozi bumanuka ngo bubasange, ahubwo ko bakwiye nabo ubwabo kwegera ubuyobozi, bakaganira kuri buri kimwe cyatuma iterambere baharanira rigerwaho neza kandi vuba.
Yagize kandi ati' Turahari kugira ngo dufatanye, yaba ari kuri Terefone, yaba ari ukunyura ku Karere ukatureba ukatubwira uti aha ntabwo biri mu kugenda neza, aha mwihute!, mufite izo nshingano nk'abafatanyabikorwa beza dushima'. Yakomeje abibutsa ko iterambere ry'Akarere rishingiye ku bufatanye busesuye, aho buri wese yemerewe kuba yasura Akarere bakaganira bagamije iterambere baharanira. Yabijeje kandi inkunga yose ishoboka, yaba mu bitekerezo no mu bushobozi Akarere gafite.

Munyankumburwa-PSF iburyo, Mayor Dr. Nahayo n'abandi bagize PSF bari mu mwiherero. Munyankumburwa Jean Marie, Perezida w'Urugaga rw'Abikorera mu Karere ka Kamonyi, ahamya ko urugamba rw'iterambere bariho nk'abikorera atari urwabo bonyine, ko ari urwo bafatanije n'ubuyobozi kandi ko bazarurwana bafatanije bakarutsinda.
Munyankumburwa, akomeza avuga ko ubufatanye aribwo bashyize imbere, ko kandi buzababashisha kwesa imihigo. Bahamya kandi ko imikoranire myiza n'ubuyobozi bw'inzego za Leta buzabashoboza kurushaho gukora neza, ari nako baharanira kureshya abashoramari ngo baze bafatanye mu kubaka iterambere ry'Akarere no kujyana mu cyerekezo Igihugu cyifuza.
Bunani Bonaventure, ukuriye urugaga rw'Abikorera ba Ruyenzi ho mu Murenge wa Runda, avuga ko icyo bifuza cyane nk'abikorera ari ubuvugizi mu mikorere n'imikoranire n'inzego za Leta hagamijwe kwesa imihigo. Asaba kandi ko by'umwihariko nka Ruyenzi muri Runda hegereye Kigali, ko bifuza ibikorwa remezo, ivugururwa ry'amazu y'ubucuruzi bikajyana n'igihe, isuku n'ibindi nk'Umutekano bigakazwa kugira ngo iterambere ribe ryiza kurusha.

Mukarwego Gaudence, umwe mu bahagarariye PSF mu Murenge wa Kayumbu, ahamya ko igihe hari ubufatanye no gushyira hamwe nta nakimwe cyananirana. Gusa asaba ubuyobozi gufasha abanyakayumbu mu bijyanye n'ibikorwa remezo by'umwihariko nk'imihanda kuko byinshi mu biraro n'amateme byangiritse, bityo bikaba bigoye abikorera n'abaturage muri rusange kwiteza imbere. Asaba kandi ko nka PSF bashaka uko bishyiriraho ikigega bajya bifashisha mu kwikorera ibikorwa rusange biba bigaragara ko byihutirwa cyangwa se no kuba cyabafasha mu kwigira mu bindi.
Muri uyu mwiherero, abawitabiriye bifuje kandi ko hakongerwa amahugurwa n'inama, Guhuza PSF n'inzego bwite za Leta, Gutegura ibikorwa bibyara inyungu mu buryo burambye, Gufatanya n'inzego za Leta kwesa Imihigo, Guhuza abikorera binyuze muri Siporo rusange, Gukora ubuvugizi ku bikorera bagasobanurirwa imikorere n'imikoreshereze ya EBM, Kwimakaza umuco w'isuku aho bakorera no kubitoza abandi, Gukora ingendo shuri no kwigira ku bandi hagamijwe kurushaho kwiteza imbere, Gutsura umubano mu bikorera imbere mu Gihugu no hanze yacyo, Kunoza uburyo bw'imitangire y'imisanzu hagendewe ku byiciro by'abikorera n'ibindi.


intyoza
-
Kanimba wo Muri Bamenya Yapfushije Se Umubyara #rwanda #RwOT
Mazimpaka Wilson wamamaye ku izina rya Kanimba muri firime y'uruhererekane ya Bamenya ari mugahinda gakomeye nyuma kubura Umbyeyi we.
Mu gitondo cyo kuri uyu munsi ku ya 4 Mata 2022 , nibwo Kanimba abinyuje ku rukuta rwe rwa Instagram yasanyije abamukurikira inkuru y'icamugongo avuga ko yabuze umubyeyi we mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere.

Yagize ati' Ruhukira mu mahoro Papa,uzahora ku mitima yacu.. ndagukunda Papa , tariki ya 3am,04/04/2022.'
Inkuru y'urupfu rw'uyu mubyeyi yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Mata 2022.
Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/kanimba-wo-muri-bamenya-yapfushije-se-umubyara
-
Thomas Tuchel yahuye n’uruva gusenya iwe mu rugo – YEGOB #rwanda #RwOT
Amakuru atangazwa n'ikinyamakuru daily mail aremeza ko Thomas Tuchel nyuma yo gutsindwa ibitego bine kuri kimwe n'ikipe ya Brentford, yaba yatandukanye n'umugore we.
Amakuru avuga ko gatanya ya Tuchel n'umugore we Sissi yaba yaratangiye mu byumweru bibiri ndetse bose bakaba bifuzaga iyi gatanya.
Umugore wa Tuchel Sissi yavuye mu budage aza mu bwongereza akurikiyeyo umugabo we Tuchel ndetse n'abana babo b'abakobwa 2 kandi ndetse n'umugore wa Tuchel yari yemeye gusiga akazi ke k'ubunyamakuru.
Icyaba cyateye iyi gatanya ntago cyatangajwe gusa uwatanze amakuru yavuze ko bisa nk'aho amazi yarenze inkombe bitagishoboka ko aba bombi basubirana.
Source : https://yegob.rw/thomas-tuchel-yahuye-nuruva-gusenya-iwe-mu-rugo/
-
Musanze FC irakira Rayon Sports naho Marines FC ikine na Kiyovu Sports mu mikino ibanza ya 1/8 cy'igikombe cy'Amahoro 2022 #rwanda #RwOT
Nyuma yaho tombola y'uko amakipe azahura muri 1/8 cy'Irangiza mu mikino y'igikombe cy'amahoro , imikino iratangira gukinwa uhereye kuri uyu wa mbere taliki ya 4 ndetse no kuwa kabiri kuya 5 Mata 2022.
Uhereye kuri uyu wa mbere, i Rubavu ikipe ya Marines FC irakira ikipe ya Kiyovu Sport kuri ubu yaraye muri ako karere mu rwego rwo kwitegura uyu mukino ku buryo ikipe y'urucaca yifuza gutwa kimwe mu bikombe bikinirwa hano mu Rwanda.
I Nyamirambo kuri Sitade Mumena, ikipe ya La Jeunesse urakira ikipe ya Police FC nayo itarimo kwitwara neza muri shampiyona y'u Rwanda ikaba ishaka kureba ko yatwara igikombe cy'Amahoro kugirango irebe ko izasohokera igihugu.
Ikipe ya Rayon Sports izwi nka Gikundiro kuri ubu iri kubarizwa mu ntara y'Amajyaruguru aho yagiye gusura Musanze FC mu mukino ubanza w'igikombe cy'Amahoro.
Ni mugihe mu karere ka Gicumbi, Bugesera FC isura iyi kipe itari mu myanya myiza ya shampiyona y'u Rwanda kuko kugeza ubu iyi kipe ya Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma wa 16.
Uko imikino ya 1/8 ibanza iri bukinwe kuri uyu wa mbere:
â” Gicumbi FC v Bugesera FC
â” La Jeunesse v Police FC
â” Marine FC v Kiyovu Sports
â” Musanze vs Rayon SportsUko imikino izakinwa kuri uyu wa Kabiri:
â” Etincelles FC v AS Kigali
â” Etoile de l'Est v Mukura
â” Amagaju FC v APR FC
â” Gasogi United v SunriseThe post Musanze FC irakira Rayon Sports naho Marines FC ikine na Kiyovu Sports mu mikino ibanza ya 1/8 cy'igikombe cy'Amahoro 2022 appeared first on RUSHYASHYA.
-
Urukiko rw’Ubujurire rwahamije Rusesabagina, Nsabimana na Nizeyimana ibyaha byo gukora iterabwoba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Urukiko rw’Ubujurire rwahamije Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte (Sankara) na Nizeyimana Marc, ibyaha byo gukora iterabwoba aho kuba ibyitso mu bikorwa (…)
-
Uwateye inda umwangavu asabwa gutanga indishyi z’akababaro n’indezo – Abanyamategeko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
N’ubwo igihano ku wateye inda umwangavu gikunze kuvugwa ari igifungo, abazi iby’amategeko bavuga ko ubundi yakagombye kuriha n’indishyi z’akababaro ndetse (…)
-
Lt Gen Muhoozi yavuze ku bufasha u Rwanda rushinjwa guha M23 no ku bagabo babiri bafatiwe mu mirwano muri Congo bakitirirwa RDF #rwanda #RwOT
Ni imvugo ahurijeho na Leta y’u Rwanda nayo imaze iminsi iteye utwatsi ibi birego byazamuwe n’igisirikare cya Congo cyavugaga ko hari abasirikare babiri b’u Rwanda cyafatiye mu gace ka Bunagana bari mu bikorwa byo gutera inkunga abarwanyi ba M23.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba abinyujije kuri Twitter, yavuze ko amakuru yizewe afite ari uko nta ruhare ingabo z’u Rwanda zagize mu bitero umutwe wa M23 wagabye mu bice bya Bunagana mu mpera za Werurwe 2022.
Ati 'Buri gihe mbwira abasirikare banjye kutizera icengezamatwara ry’umwanzi. Ndahamya nta shidikanya ko nta musirikare n’umwe w’Ingabo z’u Rwanda wari mu bitero bya M23 hafi y’agace ka Bunagana. Uku niko Ingabo z’u Rwanda zisa. Ni igisirikare gikomeye kandi gifite intego.'
Ubu butumwa bwa Lt Gen Muhoozi bwari buherekejwe n’amafoto atandukanye y’Ingabo z’u Rwanda.
Mu ijoro ryo ku wa 27 Werurwe rishyira ku wa 28 Werurwe, mu bice bitandukanye bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko muri territoire ya Rutshuru, hagabwe ibitero byatumye abaturage bahunga.
Ni ibitero byagabwe n’umutwe wa M23. Byavugwaga ko abarwanyi ba M23 bateye i Rutshuru bakigarurira ibice bitandukanye birimo n’Umujyi wa Bunagana hafi y’umupaka utandukanya RDC na Uganda.
Nyuma y’ibi bitero Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangiye gushinja u Rwanda kubigiramo uruhare.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ Umuvugizi wa Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Gen Brig Ekenge Bomusa Efomi Sylvain yavuze ko muri ibyo bitero, Ingabo za FARDC zafashe abasirikare babiri b’u Rwanda.
Abo ngo harimo uwitwa Adjudant Habyarimana Jean Pierre na Uwajeneza Muhindi John uzwi nka Zaje. Rivuga ko baturuka muri Batayo ya 65 n’iya 402 yo mu Ngabo z’u Rwanda.
Ni ibintu byamaganywe na Guverinoma y’u Rwanda ndetse biza gutahurwa ko abo bagabo babiri nta hantu bahuriye n’Igisirikare cy’u Rwanda.
Jeune Afrique iherutse gutangaza ko amakuru ifite yizewe ari uko Adjudant Jean-Pierre Habyarimana uri muri aba bagabo yafashwe na FARDC tariki 1 Gashyantare 2022 bitandukanye na tariki 27 na 28 Werurwe yatangajwe n’Umuvugizi wa Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Gen Sylvain Ekenge.

- Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yavuze ko amakuru yizewe afite agaragaza ko nta ruhare RDF ifite mu bitero bya M23
Ku rundi ruhande, M23 yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko abo FARDC yerekanye nk’abasirikare b’u Rwanda bafashwe, ari abashumba atari abasirikare.
Jeune Afrique yatangaje ko John Uwajeneza Muhindi yafashwe muri Gashyantare 2022 aho kuba Werurwe.
Kugeza ubu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko igiye gukoresha inzira za dipolomasi mu kuganira n’u Rwanda ku bibazo bikomeje kuvugwa, birimo ibijyanye n’abantu bafashwe bitwa abasirikare barwo.
Guverinoma ya Congo yakunze gusabwa kenshi kurangiza ikibazo cya M23 ishyira mu bikorwa amasezerano yasinywe mu 2013 ariko yakunze kubigendamo gahoro ari nabyo byagiye birakaza abahoze muri uwo mutwe.
Kugeza ubu M23 yatangaje ko yabaye ihagaritse imirwano kugira ngo ijye mu biganiro by’imishyikirano na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku wa Gatanu tariki ya 1 Mata 2022, mu itangazo uyu mutwe washyize hanze wavuze ko ushaka ibiganiro na Guverinoma ya RDC ndetse ko abarwanyi bawo basubiye inyuma kugira ngo bahagarike urugamba rwari rubahanganishije n’ingabo z’icyo gihugu.

- Abagabo FARDC yeretse itangazamakuru kuri uyu wa Mbere ivuga ko ari abasirikare b’u Rwanda, nyamara byagaragaye ko hashize ukwezi Congo ibafite
-
Ihere ijisho uburanga bw'abakobwa babaye Miss Rwanda n'uko bakurikirana uhereye k'uwakunzwe kurusha abandi(Amafoto) #rwanda #RwOT
10. Miss Akiwacu Colombe
Miss Colombe yabaye nyampinga w'uRwanda muri 2014 n'umukobwa utarakunze kuba mu Gihugu cyane byatumye atanamenyekana cyane, yakunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye byo kumurika imideri k'umugabane w'iburayi, Colombe ntago yigeze agaragara cyane mu bikorwa bitandukanye nk'ibyo abandi ba Miss bagaragaramo cyangwa ngo avugwe dutekereza ko ari nabyo byatumye abantu benshi batamumenya.

9. Miss Ingabire Grace
Miss Grace yabaye Nyampinga w'u Rwanda 2021, nta gihe kinini gishize ariko n'umukobwa utarabashije kumenyekana cyane twavuga ko byatewe n'ibihe bitari byoroshye twarimo byo guhangana n'icyorezo cya Covid 19, ikindi akaba nawe yarakunze kuba mu bihugu byo hanze cyane abantu ntibagire amatsiko yo kumumenya cyane ariko aracyafite amahirwe yo kumenyekana no gukundwa kurushaho kuko aracyafite igihe.

8. Kundwa Doriane
Miss Doriane yabaye Nyampinga w'u Rwanda 2015 n'umukobwa nawe utaragize igikundiro cyane no kumenyekana bitewe n'uko atigeze agaragara mu bindi bikorwa by'amarushanwa y'ubwiza cyangwa no kwigaragaza kumbugankoranyambuga ikindi ntago yigeze aba mu Gihugu cyane.

7. Miss Iradukunda ElsaMiss Elsa yabaye nyampinga w'u Rwanda muri 2017 n'umukobwa uba mu Gihugu cy'u Rwanda yakunze kugaragar amu bikorwa bitandukanye kuva yatorwa kugeza n'ubu nawe yyagiye agirirwa urukundo

6. Miss Nimwiza MeghanMiss Meghan yabaye nyampinga w'u Rwanda 2019 n'umukobwa nawe ugaragara cyane mu bikorwa bya Miss Rwanda nawe ari kumwanya wa 6 mubakobwa bakunzwe mubabaye Nyampinga w'u Rwanda.

5. Miss Iradukunda Liliane
Miss Liliane yabaye nyampinga w'u Rwanda 2018 n'umu miss wabayeho agakundwa cyane n'abantu kuko anatorwa abntu benshi bamuhaga amahirwe cyane bahamyaga ko umwanya atwaye rwose awukwiye ntakindi bagendeyeho na nyuma akomeza kukurikiranwa.

4. Miss Bahati GraceMiss Bahati Grace yabaye nyampinga w'u Rwanda muri 2009 n'umukobwa ukunzwe cyane kuburyo bigaragaririra buri wese ugereranyije n'ukuntu yatowe kera kandi akaba agaragarizwa urukundo n'abakobwa bagenzi be bitabiriye iri rushanwa.

3. Miss Kayibanda Aurore
Miss Aurore yabaye nyampinga w'u Rwanda muri 2012 n'umukobwa wakunzwe cyane kugeza n'uyu munsi ndetse anakundwa cyane nabagiye bitabira iri rushanwa muburyo bugaragara,ikindi n'umukobwa wagaragaje ko afite umutima ukomeye abandi bagiye bafatiraho urugero rwo kwihangana.

2. Miss Nishimwe NaomieMiss Naomie yabaye nyampinga w'u Rwanda 2020, uyu mukobwa nawe twavuga ko yambitwe ikamba mubihe bitari byoroshye kubera icyorezo cya Covid ariko n'umukobwa wavuzwe cyane na mbere atarabona ikamba kubera ubwiza bwe yeretswe urukundo kugeza n'uyu munsi hari abavuga ko ariwe Miss w'ibihe byose.

1. Miss Mutesi Jolly
Miss Jolly yabaye nyampinga w'u Rwanda 2017 n'umukobwa ukunzwe n'abantu benshi kandi wagaragaye mu bikorwa bitandukanye by'iri rushanwa akanaribyaza umusaruro, umukobwa usanga abantu benshi bamufata nk'ikitegererezo kaandi w'umuhanga.
